INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

36/53

IGICE CYA 21 - IBINURE

UMUGABANE WA I — AMAVUTA Y’INKA

Ivugurura Rikomeze Kujya Mbere

579. Reka ivugurura mu mirire rikomeze kujya mbere. Abantu nibigishwe uburyo bategura ibyokurya badakoresheje amata cyangwa amavuta y’inka. Mubabwire ko igihe kigiye kuza bidatinze bakabona ko gukoresha amagi, amata, n’amavuta ya kereme cyangwa amavuta y’inka biteje akaga, bitewe n’uko indwara zifata amatungo zigenda ziyongera ku rugero rw’ukuntu indwara z’abantu na zo ziyongera. Bitewe n’icyaha cy’umuntu wacumuye, igihe kiri hafi cyane ubwo amatungo n’inyamaswa zose zaremwe bizaniha bibabazwa n’indwara zateje iyi si umuvumo. IMN 302.1

Imana izaha ubwoko bwayo ubushobozi n’ubwenge bwo kumenya gutegura ibyokurya bitunganye bitarangwamo ibi bintu. Abizera bacu nibareke rwose gukoresha imirire iyo ariyo yose idatunganye. IMN 302.2

[Yakobo na Ellen White bashyize imbaraga mu nyigisho z’ubuzima batanga “ubuhamya bufasha” ku byerekeranye no kwirinda gukoresha “ikawa, icyayi, inyama, ikimuri, insenda,” n’ibindi., mu mwaka wa 1871 — 803] IMN 302.3

580. Amavuta y’inka agira ingaruka nkeya iyo ariwe asizwe ku mugati kuruta iyo atetswe; ariko, itegeko, ni uko icyiza ari ukureka kuyakoresha ahantu hose. IMN 302.4

[Ibisuguti bikozwe n’umusemburo witwa ‘soda’ n’amavuta y’inka — 501] IMN 302.5

Kuyasimbuza Amavuta ya Elayo, aya Kereme, Ubunyobwa, n’Ibyokurya Bitanga Amagara Mazima

581. Amavuta ya elayo (cyangwa amavuta ya olive) ashobora gutegurwa neza ku buryo aribwa akagira ingaruka nziza kuri buri funguro. Atanga inyungu nyinshi iyo akoreshejwe mu mwanya w’ikimuri. Avura impatwe, kandi ku bagira igifu kigira uburibwe, n’ibisebe, ayo mavuta ni umuti mwiza kurusha imiti iyo ariyo yose. Aruta kure andi mavuta yose akomoka ku matungo n’inyamaswa. IMN 303.1

582. Iyo ateguwe neza, amavuta ya elayo, kimwe n’ay’ubunyobwa, bisimbura amavuta y’inka n’inyama. Gutekesha ayo mavuta biruta kure amavuta y’amatungo cyangwa ikimuri. Amavuta ya olive yoroshya mu mubiri. Kuyakoresha bifitiye akamaro kanini abarwayi b’igituntu, kandi avura uburyaryate bw’igifu cyangwa igifu gifite ibisebe. IMN 303.2

583. Umurimo w’ubuzima mu bijyanye n’imirire ukeneye uburyo n’ubufatanye buhoraho bw’abizera bacu, kugira ngo uwo murimo ushobore kugera ku ntego ugamije. Umugambi wawo ni ukugeza ku bantu ibyokurya bibasha kujya mu mwanya w’inyama, hamwe n’amata n’ikimuri bigenda biteza ingorane nyinshi uko amatungo arushaho kurwara. IMN 303.3

[Kuyasimbuza amavuta ya kereme — 586, 610] IMN 303.4

Amavuta y’Inka si Meza ku Bana

584. Akenshi abana bemererwa kurya inyama, urusenda, amavuta y’ikumuri, fromaje, inyama z’ingurube, n’imigati yuzuye amavuta n’isukari, hamwe n’ibirungo. Ababyeyi usanga kandi babareka bakaryagagura ibyokurya bidafitiye akamaro umubiri. Ibi bintu bikora umurimo wo kwangiza igifu, bikabyimbisha imyakura bikayikoresha ku buryo budasanzwe, maze bigacogoza ubwonko. Ababyeyi ntibabona ko baba babiba imbuto izazana indwara n’urupfu. IMN 303.5

[Amavuta y’inka akabura umubiri — 61] IMN 303.6

[Abana bayakoresha uko bishakiye — 288, 356, 364] IMN 304.1

[Akwiriye kurekwa gukoreshwa — 389] IMN 304.2

Kuyakoresha Uko Wishakiye Byica Inzira y’Igogora

585. Amavuta y’inka ntakwiriye gukoreshwa ku meza yacu; kuko bitera bamwe kuyakoresha uko bishakiye, maze akica inzira y’igogora. Ariko wowe ubwawe, ubasha rimwe na rimwe gukoresha makeya, ukayasiga ku mugati, niba ibi bituma ibyokurya birushaho kuryoha. Ibi ntibizabateza akaga nk’ako mwagira muyatekesha ibyokurya bitagira uburyohe. IMN 304.3

Igihe Amavuta Meza y’Inka Adashobora Kuboneka

586. Nkoresha amafunguro abiri ku munsi, kandi kugeza ubu nkurikiza umucyo nahawe mu myaka mirongo itatu n’itanu ishize. Sindya inyama. Kubwanjye, namaze gukemura ikibazo cy’amavuta y’inka. Sinyakoresha. Iki kibazo gikwiriye gukemurwa ahantu hose abantu bashobora kubona amavuta meza. Dufite inka zikamwa ebyiri nziza, injerisi, na holisiteyini. Dukoresha amavuta ya kereme, kandi twese akatunyura. IMN 304.4

[Mu rugo rwa White bakoresha amavuta ya kereme mu cyimbo cy’amavuta y’inka — Umugereka 1:20, 23] IMN 304.5

[Gukoresha ikimuri mu rugo rwa White — Umugereka 1:4] IMN 304.6

[Amavuta y’inka ntaza ku meza yo kwa White, ariko akoreshwa mu guteka — Umugereka 1:14] IMN 304.7

[Amavuta y’inka ntaza ku meza ya White, ntabwo na Ellen G. White ayakoresha — Umugereka 1:5, 8, 9, 16, 20, 21, 22, 23]. IMN 304.8

Ntibikwiriye Gushyirwa mu Cyiciro kimwe n’Inyama

587. Amata, amagi, n’amavuta y’inka ntibikwiriye gushyirwa mu cyiciro kimwe n’inyama. Mu bihe runaka, gukoresha amagi bigira akamaro. Igihe ntikiragera ngo abantu bavuge ko gukoresha amata n’amagi bigomba kurekwa burundu. Hariho imiryango ikennye ihorera cyane ibyokurya bigizwe n’umugati n’amata gusa. Bakoresha imbuto nke cyane, kandi ntibabasha kwigurira ibyokurya byo mu bwoko bw’ububemba. Mu kwigisha ivugurura mu by’ubuzima, kimwe n’ubundi butumwa twigisha, tugomba gusanga abantu aho bari. Ntitubasha kugira umudendezo wo kubigisha ibyigisho by’ingenzi byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima mu by’imirire niba tutabigisha uburyo bwo gutegura imirire myiza, yubaka umubiri, kandi idahenda, igendana n’ivugurura ry’ubuzima. IMN 304.9

Reka Abandi Batekereze Uko Babyumva

588. Tugomba kwibuka ko abatuye isi batekereza mu buryo butandukanye, kandi ko tutagomba kwibwira ko buri wese abona ibintu nk’uko tubibona ku byerekeranye n’ibibazo byose by’imirire. Abantu ntibagendera mu nzira imwe uko bikwiriye. Jyewe sindya amavuta y’inka, ariko hari abo mu muryango wanjye bayakoresha. Ntagera ku meza yanjye; ariko ibyo ntibintera ikibazo kuko bamwe mu muryango wanjye bahitamo kuyakoresha rimwe na rimwe. Benshi muri bene data bakoresha ku meza amavuta y’inka kandi babitekerejeho, kandi sinumva ko ngomba kubibabuza. Ibi bintu ntibigomba na gato guteza amakimbirane muri benedata. Simbona ko ari ngombwa gukoresha amavuta y’inka mu gihe aho ndi haboneka amatunda menshi n’amavuta ya kereme adafite mikorobi. IMN 305.1

Abakunda Imana kandi bayikorera bagomba kwemererwa gukurikiza ibyo bemera. Tubasha kutagira urwitwazo rwo gukora nk’uko bagenza, ariko ntitugomba kwemera ko intekerezo zitandukanye ziduteza amacakubiri. IMN 305.2

589. Mbona ko mugerageza gukoresha amahame agenga ivugurura ry’ubuzima. Mugerageze kwiga kuzigama muri buri kintu cyose, ariko ntimukibuze ibyokurya umubiri ukeneye. Ku byerekeranye n’ibyokurya byo mu bwoko bw’ububemba, hari benshi badashobora kubukoresha. Niba umugabo wawe akunda amavuta y’inka, umureke ayarye kugeza ubwo azasobanukirwa ko atari meza ku buzima bwe. IMN 305.3

Kwirinda Ubwaka

590. Mu kwigisha amahame y’ubugorozi mu by’ubuzima, hari akaga gaterwa n’uko abantu bamwe bifuza ko habaho impinduka nyamara zikaba zibasha kubera mbi abandi aho kugira ngo zibabere nziza. Ubugorozi mu by’ubuzima si ikintu kigomba gukorwa huti huti mu buryo buhutaza abandi. Nk’uko bimeze iki gihe, ntidushobora kuvuga ko amata n’amagi n’amavuta y’inka bigomba kurekwa burundu. Tugomba kwitondera kuzana impinduka, kuko bitewe n’inyigisho zifite ubukana, hariho abantu bamwe babasha gufata uruhande rw’ubwaka kandi babigendereye. Imiterere y’imibiri yabo ibasha kuba inkomyi y’ubugorozi mu by’ubuzima; kuko bake cyane ni bo babasha kumenya gusimbuza uko bikwiriye ibyo bagenda bareka. IMN 306.1

591. Nubwo twatanze imiburo ivuga iby’akaga k’indwara ziterwa no gukoresha amavuta, n’akaga abana bato bagira bitewe no gukoresha amagi ku buryo burenze urugero, na none ariko ntidukwiriye kubona ko byaba ari ukwica amahame igihe dukoresheje amagi y’inkoko nzima zorowe neza kandi zikagaburirwa neza. Amagi afite ibyangombwa bikenewe mu guhagarika uburozi runaka. IMN 306.2

Abantu bamwe, mu kureka gukoresha amata, amagi, n’amavuta, baba bavutsa umubiri intungamubiri zihagije. Ingaruka ni uko bagira intege nke ntibabashe gukora akazi. Ibi biteza umugayo ivugurura ry’ubuzima, bityo umurimo twashyizemo imbaraga ngo ushinge imizi ugacogozwa n’ibidafite umumaro Umwami Imana itategetse, n’imbaraga z’itorero zikadindira. Ariko Imana izatabara ikome mu nkokora ingaruka z’izo ntekerezo zifunze. Ubutumwa bwiza bugamije guhuza inyokomuntu, bugahuriza hamwe umukire n’umukene bombi bagahurira ku birenge bya Yesu. IMN 306.3

592. Iyo inyigisho z’ubugorozi mu by’ubuzima zigishijwe, abakene baravuga ati, “Nonese twarya iki? Ntidushobora kubona uburyo bwo kwigurira ibinyamavuta.” Iyo mbwiriza ubutumwa bwiza abakene, nahawe amabwiriza ko ngomba kubabwira kurya ibyokurya birushijeho kugira intungamubiri. Simbasha kubabwira ngo, “Ntimugomba kurya amagi cyangwa amata, cyangwa amavuta ya kereme. Ntimugomba gukoresha amavuta y’inka mu gihe mutetse ibyokurya.” Ubutumwa bugomba kubwirwa abakene, ariko igihe ntikiragera cyo kubategekera indyo bagomba kurya ku buryo budasubirwaho. … IMN 307.1

Imana Izatanga Icyerekezo

Ariko ndashaka kuvuga ko ubwo igihe kizaba kigeze cy’uko bitazaba bigikwiriye gukoresha amata, amavuta ya kereme, amavuta y’inka, n’amagi, Imana izabihishura. Nta bwaka bugomba kuzanwa mu bugorozi bw’iby’ubuzima. Ikibazo cyo gukoresha amata n’amavuta y’inka n’amagi bizirangiza ubwabyo. Ariko magingo aya, iki si ikibazo kigomba kutuvuna. Nimureke ukwirinda kwanyu kumenywe n’abantu bose. IMN 307.2