INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

35/53

UMUGABANE WA IV — UDUHAZA DUTO NA VINEGRE

573. Muri iki kinyejana gifite umuvuduko, kuboneka kw’ibyokurya bidakabura umubiri ni byo abantu bakwiriye kwishimira. Ibirungo bifite imiterere yangiza umubiri. Urusenda, piripiri, n’ibindi birungo nk’ibyo, biryaryata mu gifu, bigateza ubushyuhe mu maraso kandi bikayahumanya. IMN 300.8

574. Igihe kimwe nari nicaranye ku meza n’abana bari hasi y’imyaka cumi n’ibiri. Batangira kugabura inyama ku bwinshi, maze umwana w’umukobwa warakaye asaba ko bamuha uduhaza. Bamuha icupa ririmo utwo duhaza (pickles), twavanzwemo ibirungo byinshi, urusenda, hamwe n’imbuto za sinapi, arabirya cyane. Uwo mwana yari yarabaye iciro ry’umugani kubera imyifatire ye yo guhangayika no kurakara, kandi iyi mirire igizwe n’ibirungo yari yaramenyerejwe ni yo yamuteraga bene iyo myifatire. IMN 301.1

575. Ntidukwiriye kurya keke n’uduhaza duto kuko bizana mu mubiri amaraso mabi. IMN 301.2

576. Ingingo zikora amaraso mu mubiri ntizishobora guhindura insenda, twa keke dutoya, uduhaza duto, n’inyama z’amatungo arwaye ngo bireme amaraso meza mu mubiri. IMN 301.3

[Ibirebana n’ibi mwabisanga ku ngingo ya 336] IMN 301.4

577. Ntimukarye umunyu mwinshi, mwirinde gukoresha uduhaza duto n’ibyokurya byuzuye ibirungo. Murye imbuto nyinshi, ibyo bizatuma umwuma utera inyota mu gihe cyo kurya ushira rwose. IMN 301.5

[Uduhaza duto dutera uburyaryate mu gifu tukarema amaraso mabi — 556] IMN 301.6

VINEGERE

578. Salade ziteguranywe n’amavuta na vinegere zitera umusemburo mu gifu, zikaburizamo igogora ry’ibyokurya, maze bikabora cyangwa bikabyara umwuka mubi; ingaruka y’ibyo ni uko amaraso abura intungamubiri, ahubwo akuzuramo imyanda, maze umwijima n’impyiko bigatangira kugira ibibazo. IMN 301.7

[Ubuhamya bwanjye bwo kurwanya gukoresha vinegere — Umugereka 1:6] IMN 301.8