INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

32/53

IGICE CYA 20 - IBIRUNGO, N’IBINDI

UMUGABANE WA I — INSENDA N’IBIRUNGO

555. Ibirungo, kenshi bikunze gukoreshwa n’abantu bose bo ku isi, byica igogora. IMN 293.9

556. Umugabane munini w’ibintu byose bikoreshwa nk’ibyokurya cyangwa ibyokunywa, bikaryaryata igifu, bigahumanya amaraso, kandi bigakabura imikaya, bishyirwa mu muryango w’ibyo bita ibikabura n’ibiyobyabwenge. Kubikoresha biteza akaga kagaragara. Abagabo bashaka ubushyuhe buzanwa n’ibikabura, kuko mu gihe runaka, bizana ibinezaneza. Ariko igihe cyose bigira inkurikizi. Kubikoresha igihe cyose biganisha ku gukabya, kandi bigira imbaraga yo gusigingiza umubiri no kuwusazisha. IMN 293.10

Muri iki kinyejana gifite umuvuduko, kuboneka kw’ibyokurya bidakabura umubiri ni byo abantu bakwiriye kwishimira. Ibirungo bifite imiterere yangiza umubiri. Urusenda, piripiri, n’ibindi birungo nk’ibyo, biryaryata mu gifu, bigateza ubushyuhe mu maraso kandi bikayahumanya. Akenshi usanga igifu cy’umunywi w’inzoga cyarababuwe n’umuriro kubwo ingaruka z’ibisindisha yimenyereje. Igifu cyababuwe n’umuriro nk’icyo ugisangana kandi umuntu ukoresha cyane ibirungo. Kubyimenyereza usanga bituma umuntu atakishimira ibyokurya bisanzwe. Umubiri uba urarikiye ikintu kirushaho kuwukabura. IMN 294.1

557. Ibirungo n’insenda bikoreshwa mu gutegura ibyokurya bigomba kuribwa bifasha mu igogora nk’uko icyayi, ikawa, n’inzoga biba byitezweho gufasha umukozi gukora imirimo ye. Iyo ingaruka zabyo z’ako kanya zirangiye, bica intege mu mubiri bitagera n’ubwihebe mu muntu bitewe n’ibikabura umubiri byabanje kuwutera imbaraga yo hejuru. Imikorere yose y’umubiri ihita icogora. Amaraso arahumana, maze uburibwe, kubyimbirwa, n’umuriro bigakurikiraho. IMN 294.2

Insenda Zitera Uburyaryate mu Gifu n’Ibyifuzo Bidasanzwe

558. Ameza yacu akwiriye gutegurwaho gusa ibyokurya biboneye, bidafite ibintu biteza uburibwe ubwo aribwo bwose. Kurarikira ibinyobwa bisindisha bihabwa imbaraga n’ibyokurya byateguranywe n’ibirungo n’insenda. Ibi biteza umubiri intege nke n’umuriro, bigatuma wifuza kunywa ngo uhoze uburibwe. Mu ngendo nyinshi nagiye nkora nzenguruka uyu mugabane, sinigeze njya muri za resitora, mu modoka zigendana ibyokurya, no mu mahoteli, bitewe gusa n’uko ntashobora kurya ibyokurya bihatangirwa. Ibyokurywa batanga biba byuzuyemo umunyu n’urusenda, bigatera umuntu kugira inyota ikabije. … Biraryana kandi bigatwika agahu korohereye k’igifu. … Ibyokurya nk’ibi ni byo usanga bigezweho mu iki gihe, bikagaburirwa n’abana. Ingaruka yabyo ni uguteza uburakari n’inyota itabasha kumarwa n’amazi. … Ibyokurya byagombye gutegurwa ku buryo bworoheje bushoboka, bikarindwa ibirungo n’insenda, ndetse n’umunyu mwinshi. IMN 294.3

[Ibyokurya bifite ibirungo bitera kugira inyota yo kunywa mu gihe cyo kurya — 570]

559. Abantu bamwe bamenyereje irari ryabo ku buryo badashobora kurya igihe cyose batabonye ibyokurya bararikiye. Iyo babonye ibyokurya bifite ibirungo n’insenda, babiryana umururumba maze bagaha umurimo igifu, bakakimenyereza bene iyo mirire kugeza ubwo kitishimira ibyokurya bidakabura umubiri. IMN 295.1

560. Ibyokurya bikungahaye ku birungo, urukarango, amavuta, gato, n’ibinyamasukari bikunze guhabwa abana; bene ibi byokurya biryana mu gifu, bikagitera kurushaho kwifuza ibindi bifite imbaraga zo gukabura. Uko kugira irari bikomeza kubatera kwifuza ibyokurya bidakwiriye, kandi ababyeyi bakemerera abana gukomeza kubirya, ariko kandi bakanabirya hagati y’amafunguro; maze baba bageze mu kigero cy’imyaka cumi n’ibiri cyangwa cumi n’ine, bagatangira kurwara indwara bita igugara. IMN 295.2

Ahari mwabonye abantu bahuye n’uburibwe bw’igifu bitewe n’uko babaye imbata z’inzoga. Uko bigendekera abo bantu ni ko bigendekera n’abakoresha ibirungo bikabije. Iyo igifu kimeze gityo, inyota yo kwifuza kurya ibyokurya bimeze nk’ibyo igenda irushaho kwiyongera bikabije. IMN 295.3

[Ibimeze nk’ibi ubasha kubisanga ku ngingo ya 355]

Kubikoresha Bitera Umubiri Gucika Intege

561. Haariho abantu bavuga ko bizera ukuri, batanywa itabi, ikawa, icyayi, nyamara bakaba baratwawe no gushaka guhaza irari ryabo mu bundi buryo. Bararikira bikomeye inyama, n’isosi yayo yuzuye ibirungo. Irari ryabo ryabaye ribi kandi kugeza ubwo badashobora kunyurwa no kurya inyama gusa, keretse zatetswe mu buryo bukaze bwangiza umubiri. Ibyo bikabura igifu, ingingo z’urwungano ngogozi zikaremererwa, maze igifu kikarwana no kwikuraho uwo mutwaro cyashyizwemo. Iyo kibirangije, kiba kinaniwe, bigatera umubiri wose gucika intege. Abantu benshi bibwira rero ko ibyo bitewe no gusonza, maze aho guha igifu umwanya wo kuruhuka, bongera kurya ibindi byokurya, bikaba nk’ibigabanyije akanya runaka za ntege nke. Nyamara uko bemerera guhaza iryo rari, ni ko rirushaho kubasaba byinshi. IMN 295.4

562. Insenda zibanza kubabura agahu koroshye k’igifu, ariko amaherezo zikica imyanya yumviriza y’aka gahu. Amaraso arashyuha, ibyifuzo bya kinyamaswa bigahaguruka, maze ubushobozi bw’intekerezo n’ubwenge bugacogora, bigahinduka imbata z’ibyifuzo bibi. Umubyeyi agomba kwiga ukuntu ategura amafunguro yoroheje nyamara kandi yubaka imibiri y’abagize umuryango we. IMN 296.1

563. Abantu bamenyereje irari ryabo kurya inyama uko bishakiye, hamwe n’isosi yuzuye ibirungo, ndetse n’ibindi byokurya bikungahaye ku mavuta n’isukari nka gato n’ibindi bishyirwa mu macupa, ntibashobora guhita bahinduranya imirire ngo bishimire ibyokurya biboneye kandi byubaka umubiri. Irari ryabo riba ryarangiritse ku buryo batishimira kurya indyo iboneye igizwe n’amatunda, umugati wuzuye, n’imboga. Ntibumva ko bakeneye imirire itandukanye n’imirire bimenyereje. IMN 296.2

564. Dukurikije umucyo w’agaciro gakomeye twakomeje guhabwa ku byerekeranye n’ubuzima, ntidushobora kujenjekera ubuzima ngo tubeho ntacyo twitayeho, turye kandi tunywe uko twishakiye, twemere gukoresha ibikabura imibiri yacu, ibiyobyabwenge n’ibirungo. Nimureke tuzirikane inshingano dufite y’ubugingo buri imbere yacu bugomba gukira cyangwa kurimbura, kandi ko ibi bigaragaza ingaruka ikomeye y’ukuntu twebwe ubwacu twita ku kibazo cyo kwirinda. Ni ingenzi cyane ko twebwe ubwacu dukora neza uruhare rwacu, kandi tugasobanukirwa neza ibyo tugomba kurya no kunywa, n’uburyo tugomba kubaho turinda ubuzima bwacu. Twese dushyizwe ku munzani wo guhitamo niba twemera amahame agenga ivugurura ry’ubuzima cyangwa niba dukurikiza irari ryacu. IMN 296.3

[Abigisha/abagorozi b’ibyo kwirinda bagomba kwereka abantu akaga ko gukoresha ibirungo n’insenda — 747] IMN 297.1

[Nubwo gukoresha ibiryohereye bigizwe n’amasukari, insenda, n’ibindi bigomba kurekwa, ibyokurya bigomba guteguranwa isuku — 389] IMN 297.2

[Igihe twatakaje dutegura ibyokurya bikungahaye ku birungo n’insenda, byica ubuzima, bigahindura ingeso kandi bikijimisha intekerezo — 234] IMN 297.3

[Insenda n’ibirungo bihabwa abana — 348, 351, 354, 360] IMN 297.4

[ Ibyokurya bikungahaye ku mavuta bitera umururumba no kugira umuriro — 351] IMN 297.5

[Gukoresha salade n’ibirungo ku mwana ugira uburakari, bigateza n’uburibwe — 574] IMN 297.6

[Ibirungo n’insenda ntibishobora gutanga amaraso meza — 576] IMN 297.7

[Mu kureka ibyokurya bikungahaye kandi bifite ibirungo, n’ibindi, abakozi babasha gushyira mu bikorwa ivugurura ry’ubuzima — 227] IMN 297.8

[Ibyokurya byuzuye insenda bikabura ibyifuzo bya kinyamaswa — 348] IMN 297.9

[Ibyokurya byo mu materaniro makuru ntibigomba kubamo insenda n’amavuta — 124] IMN 297.10

[Mu rugo rwa White ntibakoreshaga insenda — Umugereka 1:4] IMN 297.11

[Ibyokurya byuzuye insenda n’ibirungo bikabura imikaya bigacogoza ubushobozi bw’intekerezo — 356] IMN 297.12

[Ibyiza dusanga mu byokurya bitagira insenda — 119] IMN 297.13

[Ibyokurya byoroheje, bitagira insenda ni byo byiza cyane — 487] IMN 297.14

[Abakoresha ibyokurya birimo insenda bakwiriye guhabwa umucyo — 779]. IMN 297.15