INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

31/53

UMUGABANE WA 3 — GATO NA KEKE Z’UBURYO BWINSHI

537. Ibyokurya biherekeza ibindi [desserts] bigira umwihariko wo gutegurwa umwanya muremure, ibyinshi muri byo biba ari ibyica ubuzima. IMN 288.5

Ikigeragezo cyo Kurya Birenze Urugero

538. Ku meza y’ingo nyinshi, mu gihe igifu kiba cyabonye ibyo gikeneye ngo gikore uko bikwiriye umurimo gishinzwe wo kugeza mu mubiri ibiwutunga, bakurikizaho kuzana ku meza indi sahane, irimo gato, keke, amavuta aribwa bita ‘kreme’, n’ibindi bisosi byuzuyemo ibitubura n’ibibihumuza. … Abantu benshi, nubwo baba bariye bakijuta, bashaka kurenza urugero maze bagafata ibindi bintu byo kurenza ku biryo biba biteretswe imbere yabo nk’ikigeragezo, nyamara imibiri iba idakeneye na mba. … Iyaba ibyakoreshwaga muri ubwo buryo bwo kurenza ku byokurya byafashishwaga abandi, byahindukira bose umugisha. IMN 288.6

539. Kuko byabaye akamenyero, bikagendana no guhaza irari ribi mu mirire, abantu usanga buzuza mu nda zabo gato zitandukanye, keke z’uburyo bwinshi, n’ibindi binyamasukari bimeze nk’ibyo. Iyo bukeye, usanga abo bantu babaswe n’irari babyuka bafite umwuka mubi, n’ururimi rwuzuye imyanda. Ntibaba bafite amagara mazima maze bagatangazwa no kumva bafite uburibwe, isereri, umutwe, n’izindi ndwara zinyuranye. IMN 288.7

540. Umuryango muntu wimenyereje irari ry’ibyokurya bikungahaye ku mavuta n’amasukari, kugeza ubwo byabaye akamenyero ko abantu bagomba kuzuza mu gifu ibinyamasukari. By’umwihariko usanga mu nama no mu bihe by’imyidagaduro abantu barwanira guhaza umururumba w’inda ku buryo butagira rutangira. Amafunguro ya ku manywa n’aya nimugoroba afatanwa umururumba, ugasanga agizwe cyane n’inyama zikize ku birungo, za gato zuzuye amasukari, keke, amavuta ya ‘kreme’, n’ibindi. IMN 289.1

541. Bitewe n’uko ari umugenzo, abantu benshi b’abakene babeshejweho n’imirimo yabo ya buri munsi batagaguza amafaranga cyane bagura ibinyamasukari binyuranye nka za keke, gato, n’ibindi biribwa bigezweho byo kuzimanira abashyitsi, bikaba nta kindi bimara usibye kumerera nabi ababiriye; igihe kandi ayo mafaranga abo bantu bapfushije ubusa bagombaga kuyikenuza bakayaguramo imyambaro yabo n’iy’abana babo. Iki gihe bakoresha bategura ibyokurya bimerera nabi igifu cyagombye gukoreshwa bigisha abana ibyigisho by’umwuka n’ibibafasha mu mibereho yabo. IMN 289.2

[Ibimeze nk’ibi, ubisanga ku ngingo ya 128] IMN 289.3

[Ibyokurya bikungahaye ku binure biteza akaga ko gukabura umubiri — 203] IMN 289.4

Ntibigize Umugabane w’Ibyokurya Byiza kandi Byubaka Umubiri

542. Abantu bamwe bazi uburyo bwo gukora za gato z’ubwoko bwinshi ariko ibi si ibyokurya byiza byo kuzana ku meza. Gato zigizwe n’amasukari z’ubwoko butandukanye ziteza akaga ingingo z’igogora; nonese ni kuki twashyira ikigeragezo imbere y’abantu bari ku meza tubategurira ibintu nk’ibyo byangiza ubuzima? IMN 289.5

543. Inyama na gato biteguranywe ibirungo by’ubwoko bwose si ibyokurya byiza kandi ntibyubaka umubiri. IMN 289.6

544. Ibirenzwa ku byokurya [desserts] byo mu bwoko bw’amavuta ya kreme bizanira umubiri ibibi kurusha ibyiza. Imbuto, igihe zibashije kuboneka, ni zo zigize imirire myiza cyane kurusha ibindi. IMN 290.1

545. Akenshi abantu bakunze gukresha isukari mu byokurya. Gato, keke, na za konfitire ni byo ntandaro y’igogora ribi. Amavuta ya kreme agizwe n’amagi, amata, n’isukari ni akaga ku buryo bwihariye. Nimuzibukire rwose gukoresha imvange y’amata n’isukari. IMN 290.2

546. Abashinzwe ubugorozi mu by’imirire nibite cyane ku guha agaciro ibyo bemera kandi bavuga. Nibazibukire rwose ikintu cyose kimerera nabi ubuzima. Nimurye ibyokurya byo mu byaremwe kandi biboneye. Imbuto cyangwa amatunda ni zo z’ingenzi kuruta byose kandi zigabanya akazi ko guteka. Nimuzibukire za keke, gato, n’ibindi binyamasukari bizanwa nk’amafunguro arenzwa ku byokurya bisanzwe kuko ari ikigeragezo ku irari. Mufate ibyokurya bike kuri buri bwoko bw’amafunguro yanyu, kandi murye mufite imitima ishima. IMN 290.3

Ibyokurya Bikeya Biherekeza Ibindi Ntabwo Bibujijwe

547. Gato ntoya ibasha gutangwa nk’ibyokurya biherekeza ibindi, ariko iyo umuntu ariye udusate tubiri cyangwa dutatu twayo agamije gusa guhaza irari ridasanzwe, aba yiyambuye amahirwe yo gukorera Imana. Abantu bamwe, iyo bamaze kwiyarurira ibyokurya byinshi, barenzaho ibibiherekeza [desserts], atari uko bari babikeneye, ahubwo bitewe n’ipfa bibateye. Iyo ubahaye akandi gasate, ntibihanganira ikigeragezo cyo kudafata aka gatatu, bityo uko yongera uwo mutwaro ukajya kuremereza igifu. Umuntu ukora nk’ibyo aba atarimenyereje ubwe kwitegeka no kwigomwa. Kubatwa n’irari biba byaramuhindukiye akamenyero ku buryo adatekereza akaga bizamugezamo. IMN 290.4

548. Kandi iyo yifuzaga imyambaro n’ibyokurya by’inyongera, n’ibindi byoroheje ariko bifite intungamubiri, ntiyabihabwaga. Umubiri we wakeneraga amafunguro afite ibyangombwa birema amaraso; ariko ntiyayabonaga. Amata n’isukari biringaniye, umunyu muke, umugati w’umweru uvanze n’igitubura ngo uhindure ibara, ifarini yuzuye iteguwe mu buryo bunyuranye n’andi maboko atari aye, gato yoroheje irimo inkeri, imvange y’umuceri n’inkeri, ibinyomoro, n’imizabibu, biteguwe mu bihe bigenda bisimburana, n’andi mafunguro mbasha kuvuga, byari kumubera igaburo rihagije kumara ipfa ry’umubiri we. IMN 290.5

549. Ibyokurya bihabwa abarwayi bigomba kuba ari byiza ku buryo bibatera amatsiko. Amagi abasha gutegurwa mu buryo bunyuranye. Gato ikoranywe n’indimu ikwiriye gukoreshwa. IMN 291.1

[Ellen G. White yakoreshaga gato ikoranywe n’indimu — Umugereka I:22] IMN 291.2

550. Ibyokurya biherekeje ibindi bigomba gutegurwa ku meza bikagaburwa mu mwanya umwe n’ibyokurya bisanzwe; kuko akenshi, usanga bizanwa ku meza igifu cyamaze kuzura, ugasanga biraremerera umubiri. IMN 291.3

Mu Kugira Intekerezo Nzima n’Imibiri Ifite Imbaraga

551. Ndifuza ko twese twahinduka abagorozi mu by’ubuzima. Sinshyigikiye ibyo gukoresha ibiryohereye nka gato z’imvange y’amata, amavuta, n’isukari. Izo mvange ni mbi; umuntu urya cyane bene ibyo biryohereye, kandi akarya n’ibyokurya by’ubwoko bwinshi, ntashobora kugira intekerezo nzima cyangwa ngo ingingo z’urwungano ngogozi ze zikore neza. Iyo dukoze ibyo, maze tugahura n’ubukonje, imikorere y’umubiri wose imera nabi kandi igacika intege, kuko umubiri uba utagifite ubushobozi bwo kwihangana, nta n’imbaraga zo kurwanya indwara. Nahitamo inyama aho kurya za keke cyangwa gato zigizwe n’amasukari, amata n’amavuta bikuzwe na benshi. IMN 291.4

552. Abashinzwe iby’ivugurura ry’ubuzima bajye bibuka ko igihe batanze gahunda y’imirire inyuranye n’ivugurura ry’ubuzima bashobora kwangiza ubuzima bwa benshi. Mu guhitamo imirire igomba gukoreshwa yerekeranye n’ibiherekeza ibyokurya nka za kreme n’ibiryohera, hakwiriye kubaho kubyitondera cyane. Niba mwateguye kurya [dessert] keke ifite isukari hamwe n’amata cyangwa amavuta ya kreme, ingaruka ni uko bizarema umusemburo mu gifu, maze bigakongeza ibice by’ibinyantege nke by’umubiri. Bizagira ingaruka ku bwonko. Kuva muri ako kaga bizoroha niba abantu bashakiye igisubizo ku cyateye ikibazo, maze bakareka gukoresha ibyokurya nk’ibyo biteza akaga ingingo z’igogora bikanateza uburibwe bw’umutwe. Bitewe n’imirire idakwiriye, abagabo n’abagore basigara batagifite ubushobozi bwo gukora umurimo bashinzwe bitabagizeho ingaruka kandi bagombye gukoresha gusa ibyokurya byoroheje. IMN 291.5

553. Niringira ko nta n’umwe ukeneye kurwara yitegura amateraniro makuru, abaye yiyemeje gukurikiza amategeko agenga ubuzima bwiza mu mitegurire y’amafunguro. Abantu baramutse birinze za keke cyangwa gato, ahubwo bagateka imigati yuzuye, bagashaka cyane amatunda, abitse neza cyangwa akimara gusoromwa, ntibahura n’uburwayi mu gihe cyo gutegura amateraniro, habe no kurwara mu gihe cy’amateraniro. IMN 292.1

554. Byaba byiza cyane kureka ibiryohereye. Nimureke rwose ibyokurya biryohereye bizanwa ku meza nk’ibiherekeje ibindi [desserts]. Ntimubikeneye. Mukeneye kugira intekerezo nzima kugira ngo mutekereze nk’uko Imana ishaka. Tugomba gutangira kugendana n’amahame agenga ivugurura [ubugorozi] ry’ubuzima. IMN 292.2

[Keke, gato, n’ibindi biryohera bizanwa ku meza mu mafunturo ya nimugoroba — 233] IMN 292.3

[ Imyiteguro yo kwakira abantu mu birori — 128] IMN 292.4

[Gutoza irari kwemera imirire yoroheje — 245] IMN 292.5

[Kwigomwa kurya bifasha gutsinda umururumba — 312] IMN 292.6

[Nubwo za gato, ibirungo, n’ibindi bigomba kurekwa, ibyokurya bigomba guteguranwa ubwitonzi — 389] IMN 292.7

[Keke cyangwa gato ntibigomba gutegurwa mu byokurya bikoreshwa mu materaniro makuru — 57] IMN 293.1

[Mu rugo kwa White ntibakoreshaga ibyokurya bikize ku mavuta na za ‘desserts’ — Umugereka I:4, 13] IMN 293.2

[Kugabanya ibyokurya bikabura umubiri na za ‘desserts’ ni ingenzi cyane — 193] IMN 293.3

[Ibyokurya biherekeza ibindi bigaburanywe n’imboga — 722] IMN 293.4

[Ibinyamasukari biteza ingorane igifu kandi bigakabura imikaya — 356] IMN 293.5

[Desserts zigira ingaruka mu mirire y’abana — 288, 350, 355, 360] IMN 293.6

[Ibyokurya bikungahaye ku binure si byiza ku bakozi bakora imirimo yo kuguma hamwe — 225] IMN 293.7

[Kugirana isezerano n’Imana ryo kwitandukanya n’imirire ikungahaye ku binure — 41] IMN 293.8