INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

33/53

UMUGABANE WA II — UMUSEMBURO WITWA ‘SODA’ N’IGITUBURA

565. Gukoresha umusemburo w’ifu bita ‘soda’ mu gukora umugati ni bibi kandi nta kamaro bifitiye umubiri. Uwo musemburo utera uburibwe mu gifu kandi akenshi ukazana uburozi mu mikorere yose y’umubiri. Benshi mu batetsi bizera ko batabasha gukora umugati mwiza badakoresheje umusemburo witwa ‘soda’, ariko iri ni ikosa. Iyaba biyemezaga kwigora bakiga inzira nziza bakoresha, bajya bakora umugati ufitiye umubiri akamaro, ufite uburyohe busanzwe, kandi urushijeho kumerera neza umubiri. IMN 298.1

566. Utugati dushyushye dukoranywe umusemburo witwa soda cyangwa igitubura cy’ifu ntidukwiriye kuzanwa ku meza ngo turibwe. Ibigize utu tugati ntibikwiriye gushyirwa mu gifu. Imigati ishyushye y’ubwoko bwose irushya igogora. IMN 298.2

Imigati mito imeze nka keke, ifite intungamubiri kandi ikagira uburyohe, ibasha gukorwa mu ifarini yuzuye, ikavangwa n’amazi ndetse n’amata. Ariko biragoye kwigisha abizera bacu kuyitegura mu buryo bworoheje. Iyo tubwiye abantu gukoresha bene iyi migati, incuti zacu ziravuga ngo, “Nibyo rwose, tuzi kuyikora.” Nyamara biratubabaza iyo tubonye bakoze iyo migati ku buryo usanga yuzuyemo igitubura cyangwa ifite ugusharira gutewe n’amata bakoresheje hamwe no kurura. Ibi byerekana ko habuze ivugurura rizima. Ifarini yuzuye, ivanze n’amata hamwe n’amazi meza ifite imyunyu ngugu mike, bikora utugati twiza tutigeze turya. Iyo amazi afite imyunyu ngugu myinshi, mubasha gukoresha amata menshi aryohereye, cyangwa mukongeramo igi mu gitsima cyangwa igifote. Iyo mikati iryohereye ikwiriye kotswa mu ifuru ishyushye cyane kandi ifite umuriro ukomeza kwaka. IMN 298.3

567. Mu ngendo nkora, mbona imiryango myinshi y’abantu bose bafite ubububare bw’indwara zitewe n’ingaruka z’imitekere mibi. Usanga ari inshuro nke cyane bategura ku meza yabo imigati myiza, iryoshye kandi ituma bagira amagara mazima. Ibisuguti by’imihondo, n’imigati ikomeye kandi idahiye, byica ingingo z’urwungano ngogozi z’abantu ibihumbi n’ibihumbi. IMN 298.4

568. Bamwe mu bakora imirimo yo mu rugo ntibabona ko gutegura ibyokurya neza ari inshingano basabwa n’imyizerere yabo; niyo mpamvu usanga batagerageza kwiga uburyo babikora. bwo gutegura neza umugati. Batuma umugati urura mbere yo kuwuteka, maze bitewe n’uko umutetsi atabyitayeho akawongeramo umunyu n’ibindi birungo kugira ngo agerageze kuwuryoshya nyamara ibyo ugasanga bitumye wa mugati umerera nabi igifu. IMN 299.1

569. Aho tugenda hose tubona abantu bafite uruhu rwahindutse rugafata ibara ry’umuhondo, kandi tukumva bataka uburwayi bw’igugara. Iyo tugiye ku meza yabo, tukarya ibyokurya byabo, dutangazwa no kubona ko imitekere yabo itigeze ihinduka mu gihe cy’amezi ashize, ndetse ahari n’imyaka ishize bategura mu buryo bumwe, nkanibaza ukuntu aba bantu bagihumeka. Umugati n’ibisuguti bakoresha biba bivanze n’igitubura cy’umuhondo. Ibyo bakabikorera kwirinda imvune nyinshi; ariko kubwo gukerensa no kwibagirwa, akenshi umugati utangira kurura mbere y’uko wotswa, maze mu gushaka kwirinda ingaruka mbi, bongeramo igitubura cyinshi kigizwe n’imyunyu, bigatuma wa mugati ubiha kandi ntube mwiza mu gifu cy’umuntu. Uyu musemburo w’umunyu ntukwiriye na gato kuribwa ngo ushyirwe mu gifu. Ingaruka uzana ni mbi bikomeye. Uryaryata agahu k’igifu, ukagatera ibisebe, amaherezo ugahumanya imikorere yose y’umubiri. Bamwe bagira bati: “Ntabwo byanshobokera gukora umugati mwiza cyangwa gato nziza ndakoresheje igitubura bita soda cyangwa umusemburo w’umunyu.” Nyamara wabishobora uramutse ushatse kubyiga. Mbese ubuzima bw’abagize umuryango wawe ntibufite agaciro gakomeye ku buryo ukwiriye kwiyemeza kwiga uburyo bwo guteka n’uburyo ugomba kurya? IMN 299.2