INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA
IGICE CYA 18 - AMATUNDA, IBINYAMPEKE, N’IMBOGA
UMUGABANE WA I — AMATUNDA
Umugisha Uboneka mu Gukoresha Amatunda Akiri Mashyashya
464. Ndashimira Imana cyane kuko igihe Adamu yaburaga urugo rwe rwa Edeni, Uhoraho ntiyahagaritse kuduha amatunda. IMN 263.1
465. Uhoraho yifuza ko abantu batuye mu bihugu bibonekamo umusaruro w’amatunda akiri mashyashya mu gihe kinini cy’umwaka, barushaho kuzirikana umugisha babonera muri ayo matunda. Uko dukenera kurya itunda risaruwe ku giti, ni ko umugisha tubona urushaho kwiyongera. IMN 263.2
466. Byatubera byiza tubaye tugabanyije ibyo guteka tugakoresha amatunda menshi agifite umwimerere wayo. Nimureke twigishe abantu kurya uko babishoboye kose amatunda akiri mashya y’imizabibu, ibinyomoro, pome z’ubwoko bwose, inkeri, n’ubundi bwoko bwose bw’amatunda bashobora kubona. Kugira ngo muyabike amare igihe, mujye muyashyira mu gikoresho nk’ikirahure cy’icyuma. IMN 263.3
[Amatunda ni ikiribwa cy’ingenzi cyane, gituma ibyo guteka cyane bigabanuka — 546] IMN 263.4
467. Ku bantu bagira uburwayi bw’igugarirwa ry’igifu, mujye mutugura ku meza yanyu amatunda y’ubwoko bunyuranye, ariko atari menshi ku igaburo rimwe. IMN 263.5
468. Turatanga inama yihariye yo gukoresha amatunda kuko atuma abantu bagira amagara mazima. Ariko si byiza kurya amatunda nyuma yo kurya ibyokurya bindi bisanzwe. IMN 263.6
469. Amatunda n’ibinyampeke biteguwe neza kandi ku gihe cyabyo bigira akamaro kanini, bibaye ari byiza cyane, bidafite akamenyetso na gato ko kubora, ahubwo bikaba bimeze neza, bidafite uburwayi cyangwa kubora. Benshi bapfa bazize kurya amatunda yaboze n’imboga zaboze bigera mu gifu bigakora umusemburo, ibyo bigatuma amaraso ahumanywa n’ubwo burozi ntitumenye intandaro yabyo. IMN 264.1
470. Abitegura gukora umurimo w’Imana bakwiriye kwimenyereza gukoresha amatunda menshi, yoroheje, kandi meza. IMN 264.2
[Amatunda n’ibinyampeke: ibyokurya by’abitegura kwimurirwa mu ijuru — 488, 515]. IMN 264.3
Amatunda ni Umugabane w’Ibyokurya Bifitiye Akamaro Umubiri
471. Ibinyampeke, amatunda, ibinyamavuta, n’imboga ni byo byokurya Umuremyi yadutoranyirije. Igihe ibi byokurya biteguwe mu buryo bworoshye kandi busanzwe uko bishoboka, biba byuzuye intungamubiri kandi bigatuma umubiri urushaho kugira amagara mazima. Bizanira umubiri imbaraga, ubushobozi bwo kwihangana, n’imbaraga z’intekerezo, bidashobora kubonerwa mu byokurya byateguwe mu buryo buhanitse kandi bukabura umubiri. IMN 264.4
[Imbuto, ibinyampeke, imboga hamwe n’amata n’ikimuri, bigize indyo nzima ku mubiri — 487] IMN 264.5
[Imboga ku meza yo kwa Ellen G. White — Umugereka I:4, 8, 15] IMN 264.6
472. Ibyangombwa byose imibiri yacu ikenera tubisanga mu byokurya bigizwe n’ibinyampeke, amatunda, imboga, n’ibinyamavuta. Nidusanga Umwami Imana twicishije bugufi mu mitima azatwigisha uburyo dukwiriye gutegura indyo yuzuye itagira akamenyetso na kamwe k’inyama. IMN 264.7
[Amatunda ni umugabane w’indyo ikwiriye — 483, 486, 513] IMN 264.8
[Ibyaremwe byuzuyemo amatunda, ibinyamavuta, n’ibinyampeke — 485] IMN 264.9
[Amatunda ni indyo izanira umubiri amagara mazima — 399, 400, 403, 404, 407, 810] IMN 265.1
Amatunda ni Ibyokurya Bitabara Umubiri mu Gihe Runaka
473. Gukabya mu mirire akenshi ni yo ntandaro y’uburwayi, kandi icyo umubiri uba ukeneye kurenza ibindi icyo gihe ni ugukurwaho umutwaro utari ngombwa uba wikorejwe. Inshuro nyinshi mu gihe umubiri uhuye n’ubwo burwayi, umuti w’ingenzi kurusha iyindi ni uko umurwayi yigomwa kurya akareka indyo imwe cyangwa ebyiri, kugira ngo ingingo z’urwungano ngogozi zaremerejwe na wa mutwaro w’ibyokurya zibashe kubona amahirwe yo kuruhuka. Akenshi iyo amatunda yonyine akoreshejwe nk’ibyokurya mu minsi mike bituma imikorere y’ubwonko yoroherwa umubiri ukamererwa neza. Inshuro nyinshi igihe umuntu afashe igihe gito cyo kureka rwose kurya, agakurikizaho gufata utwokurya dukeya kandi tworoheje, bigira akamaro ko korohereza umubiri ukongera ugasubirana imbaraga. Kwigomwa kurya mu gihe cy’ukwezi cyangwa abiri byabasha kwemeza bene abo barwayi ko inzira yo kwigomwa ari yo nzira yo kugira amagara mazima. IMN 265.2
Gusimbuza Ibyangiza Umubiri
474. Mu bigo byacu by’ubuvuzi hagomba gutangirwa ibyigisho bisobanutse byerekeranye no kwirinda. Abarwayi bagomba kwerekwa akaga kazanwa no gukoresha ibinyobwa bisindisha, n’umugisha uzanwa no kwirinda mu buryo bwuzuye cyangwa kwifata kuzuye. Bagomba gusabwa kureka ibintu byose byangije imibiri yabo, maze bakabisimbuza kurya amatunda menshi ku buryo buhagije. Babasha gukoresha cyane amacunga, indimu, ibinyomoro, pome, n’andi moko anyuranye bashobora kubona; kuko isi yuzuyemo iby’Imana yahaye umuntu, iyo ashyizeho umwete wo kuyibyaza umusaruro. IMN 265.3
475. Ntimukarye umunyu mwinshi, mwirinde gukoresha ibyokurya byo mu bikopo n’ibyokurya byuzuye ibirungo. Murye imbuto nyinshi, ibyo bizatuma umwuma utera inyota mu gihe cyo kurya urangira rwose. IMN 265.4
[Imbuto zibasha gusimbura inyama — 149, 312, 320, 492, 514, 649, 795] IMN 266.1
[Imbuto zibasha gusimbura ibiribwa n’ibinyobwa bifatwa nyuma y’amafunguro — 546] IMN 266.2
[Imbuto ntizishimirwa n’abantu bamenyereye ibyokurya bikize ku binure n’ibirungo — 563] IMN 266.3
[Imbuto zibasha gusimbuzwa ikoreshwa rikabije rya za porice — 490, 499] IMN 266.4
Kubika Amatunda no Kuyumisha
476. Ahantu hose hera amatunda cyane, akwiriye kubikirwa kuzakoreshwa mu gihe kitari icy’umwero wayo, akabikwa mu bintu bipfundikirwa bidahura na mikorobi cyangwa akumishwa. Amatunda matoya nka gaperi, inkeri z’ubwoko bwose, ashobora kwera ahantu henshi kandi akagirira abantu akamaro kanini, nyamara usanga bamwe batayakoresha, ndetse ntibahe agaciro ibyo kuyahinga. IMN 266.5
Mu buryo bwo kubika amatunda igihe kinini, ibyiza ni ukubibika mu birahuri aho kubishyira mu bikopo by’ibyuma bimeze nk’ibati. Birakwiriye ariko ko ayo matunda aba ameze neza. Mukoreshe isukari nke kandi muyateke mu gihe gikwiriye kugira ngo azabashe kumara igihe abitswe. Igihe rero ateguwe atyo, asimbura neza amatunda agisoromwa. IMN 266.6
Aho mubasha kubona amatunda (imbuto) nk’imizabibu, ibinyomoro, pome z’ubwoko bwinshi, n’andi ameze nkayo ku giciro cyiza, mushobora kuyakoresha cyane mu mafunguro ya buri munsi, kandi aba meza ku buzima bw’abakora imirimo isaba imbaraga kuko asubiza intege mu mubiri. IMN 266.7
477. Umutobe wa pome ubitse neza mu kirahuri uba ufite uburyohe kandi ukagirira akamaro umubiri. Ahashobora kuboneka imizabibu n’andi moko ya pome, umutobe wabyo waba mwiza cyane mu gihe cy’impeshyi. IMN 266.8
478. Niba mubasha kubona pome, mwaba mufite amahirwe yo kugira imbuto mukeneye n’igihe nta zindi mubashije kubona. … Sinibwira ko ari ngombwa kugira amoko menshi y’imbuto, nyamara igihe mudashoboye kubona pome, birakwiriye ko mubika andi matunda igihe aboneka. Pome ziruta ubundi bwoko bw’amatunda abasha guhita asarurwa. IMN 266.9
Akwiriye Kuribwa Akimara kuva mu Karima cyangwa mu Murima
479. Hari undi mugisha tubasha kubonera mu guhinga amatunda mu bigo byacu by’ubuzima. Ubwo buryo butuma tubasha kwibonera amatunda atarangwamo kubora, kandi tukayisarurira ku biti agifite uburyohe karemano, tukayazana ku meza. IMN 267.1
480. Abagize imiryango n’abashinzwe ibigo bakwiriye kwiga kurushaho kubyaza umusaruro ubuhinzi n’ubutaka. Iyaba nibura abantu bamenyaga agaciro k’ibisarurwa mu butaka, byera mu gihe cy’umwero wabyo, barushaho gushyira umwete mu guhinga ubwo butaka. Abantu bose bakwiriye kumenya agaciro kihariye k’amatunda n’imboga mbisi bisaruwe mu karima no mu mirima isanzwe. Uko umubare w’abarwayi n’uw’abanyeshuri ugenda wiyongera mu bigo, ni ko hakenerwa ubundi butaka. Hagomba guterwa ibiti by’imizabibu, igatuma ikigo kibona umusaruro mwinshi w’imizabibu. Amacunga atewe mu turima duto agira akamaro kanini cyane. IMN 267.2
[Akamaro k’amatunda y’imizabibu n’imboga biteguwe ku meza — 519] IMN 267.3
[Imbuto n’imboga ku ifunguro rimwe — 188, 190, 722] IMN 267.4
[Ellen White yakoreshaga amatunda ku meza — Umugereka 1:4, 9, 15, 22, 23] IMN 267.5
[Imbuto mu bigo nderabuzima — 441] IMN 267.6
[Abakozi bo mu bigo bakwiriye gukoresha imbuto — 444, 651] IMN 267.7
[Imbuto zikoreshwa mu gihe cy’amateraniro makuru — 124, 765] IMN 267.8
[Zigomba gukoreshwa nk’ifunguro rito ry’abashyitsi — 129] IMN 267.9
[Ni umugabane w’imirire yuzuye, indyo iryoshye — 204, 503] IMN 267.10
[Ellen White atanga inama yo gukoresha itomate — Umugereka 1:16, 22, 23]. IMN 267.11