INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA
IGICE CYA 17 - IBYOKURYA NK’UMUTI WA BURI MUNSI
Imiti y’Ubuvuzi yo mu Byaremwe
450. Ni ingenzi cyane kumenya akamaro k’imirire mu gihe abantu bahuye n’uburwayi. Abantu bose bakwiriye gusobanukirwa uko bagomba kwirwanaho. IMN 257.1
451. Hariho uburyo bwinshi bwo gukora umwuga w’ubuvuzi; ariko uburyo bumwe rukumbi ni bwo bwemerwa n’Ijuru. Imiti itangwa n’Imana ni ikomoka ku bikoresho byoroheje byo mu byaremwe bitangiza umubiri kandi ntibiwuce intege bitewe n’ubushobozi bw’ibigize iyo miti. Umwuka mwiza n’amazi, isuku, imirire iboneye, ubuzima butunganye, no kwiringira Imana kutajegajega, ni imiti ituma ibihumbi by’abantu bapfa igihe bayibuze. Nyamara abantu benshi babona ko iyi miti itakigezweho bitewe n’uko imikoreshereze yayo isaba akazi abantu batishimira. Umwuka mwiza, imyitozo ngororamubiri, amazi meza, isuku, icumbi ryiza kandi rifite isuku, byose bibasha kuboneka kandi bidahenze, mu gihe imiti iduhenda, kubwo kuyitangaho ibiguzi ndetse n’ingaruka igira ku mibiri yacu. IMN 257.2
452. Umwuka mwiza, umucyo w’izuba, kwirinda, ikiruhuko, imyitozo ngororamubiri, imirire iboneye, gukoresha amazi meza, kwiringira ubushobozi bw’Imana, iyi ni yo miti nyakuri. Buri muntu akwiriye kumenya imiti ikoreshwa yo mu byaremwe n’uburyo bwo kuyikoresha. Birakwiriye kugira ubumenyi bw’amahame agendana no kuvura umurwayi kandi ubwo bumenyi bukagendana no guhugurirwa kubushyira mu bikorwa. IMN 257.3
Gukoresha imiti yo mu byaremwe bisaba kubyitaho cyane hamwe n’umuhati benshi batiteguye gukoresha. Imikorere y’ubuvuzi bukoresha ibyaremwe no gusana umubiri igenda izamuka buhoro buhoro, bigatuma abantu batihangana babona ko iyo mikorere itinda. Ku rundi ruhande, kureka ingeso zigirira nabi umubiri bisaba ubwitange. Ariko iyo umuntu akomeje kwihangana, abona ko ibyaremwe, igihe umurimo wabyo udakomwe mu nkokora, bikora umurimo mwiza kandi ukoranywe ubuhanga. Abihangana bakagendana n’amategeko y’ibyaremwe bazasarura ingororano yo kugira umubiri uzira umuze n’intekerezo nzima. IMN 257.4
453. Akenshi abaganga bagira inama abarwayi yo gukora ingendo bakajya gusura ibindi bihugu, gusura amasumo y’imigezi, cyangwa bakambuka inyanja, kugira ngo bongere gusubizwamo ubuzima. Nyamara, kuri purusa 90, baramutse bakoresheje imirire irangwa no kwirinda, bagakora imyitozo mizima kandi banezerewe, bakongera gusubirana ubuzima bwiza, bakunguka igihe n’amafaranga. Imyitozo, no gukoresha umwuka n’umucyo w’izuba uhagije kandi ku buryo bwisanzuye, ari yo migisha ijuru ryahaye abantu bose, akenshi byaha amagara mazima n’imbaraga umurwayi wazahaye. IMN 258.1
Ibintu Twebwe Ubwacu Tubasha Kwikorera
454. Ku byerekeranye n’ibyo twebwe ubwacu tubasha kwikorera, hari ikintu tugomba kwitaho. Ngomba kwimenya ubwanjye, ngomba kumenya igihe cyose uburyo ngomba kwita kuri iyi ngando, ariyo mubiri Imana yampaye, kugira ngo nywurinde ukomeze kugubwa neza. Ngomba kurya ibyokurya bigwa neza kandi bikamerera neza cyane umubiri, kandi nkitondera cyane imyambaro nambara kugira ngo itabangamira ugutembera kw’amaraso mu mubiri. Singomba kwivutsa umwuka n’imyitozo ngororamubiri. Ngomba kugerwaho n’imirasire y’izuba uko bishoboka kose. Ngomba kugira ubwenge butuma mpinduka igisonga cy’umubiri wanjye. IMN 258.2
Ndamutse ninjiye mu cyumba gikinze ndimo kwahagira no gututubikana naba mbaye umuntu utagira ubwenge; Ndamutse nicaye ahantu umuyaga mwinshi uturuka nkiteza ubukonje naba mbaye igisonga kibi cy’umubiri wanjye. Ndamutse nicaye mu bukonje ngakonjesha amaguru n’ibirenge bigatuma amaraso azamuka akagera mu bwonko no mu ngingo z’imbere mu mubiri naba mbaye umuntu utagira ubwenge. Ngomba igihe cyose kurinda ibirenge byanjye mu gihe cy’ubukonje. Ngomba kurya ibyokurya biboneye ku gihe kidahinduka, bigatuma ngira amaraso meza cyane ashoboka, kandi singomba gukora akazi ntaruhuka niba binshobokera kubikora. Kandi igihe nishe itegeko ry’Imana mu mubiri wanjye ngomba kwihana ngahinduka, maze nkiyemeza gukoresha imiti Imana yaduhaye: umwuka mwiza, amazi meza, umucyo w’izuba, kuko ariyo miti y’ingenzi kandi ivura neza. Amazi abasha gukoreshwa ku buryo butandukanye kugira ngo yoroshye uburibwe. Igice cy’ikirahuri cy’amazi meza kandi ashyushye umuntu anyoye mbere yo kurya ntagira na rimwe icyo atwara umubiri, ahubwo agirira umubiri akamaro. IMN 258.3
Kwizera n’Uburyo Bukwiriye bwo Kurya no Kunywa
455. Abarwayi nibakore ibishoboka byose bimenyereze kurya, kunywa, kwambara, no gukora imyitozo uko bikwiriye, kugira ngo bongere kugira amagara mazima. Mujye mwigisha abarwayi baza mu bigo byacu by’ubuvuzi kumenya gukorana n’Imana ngo bagire ubuzima bwiza. “Kuko Imana ari yo dukorera, namwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo” (1 Abakorinto 3:9). Imana yaremye imyakura n’imihore kugira ngo ikoreshwe. Kudakoresha umubiri ni byo biwuzanira uburibwe n’uburwayi. IMN 259.1
456. Abasuzuma abarwayi bagomba gukora umurimo wabo w’ingenzi bakorana n’Imana, kugira ngo imigisha yayo ibabashishe gukoresha uburyo ibahera ubuntu ari na yo yageneye abantu bayo. Iyo migisha ikubiyemo umwuka mwiza, isuku, imirire iboneye, kugira igihe cyo gukora n’icyo kuruhuka, no kunywa amazi. IMN 259.2
Imiti yo mu Byaremwe mu Bigo Nderabuzima
457. Neretswe ko tugomba gushyiraho ikigo nderabuzima kidatangirwamo imiti y’ibinini, ahubwo gikoresha uburyo bworoheje bw’ubuvuzi bushingiye ku byaremwe, mu kuvura abarwayi. Muri icyo kigo, abantu bakwiriye kwigishwamo uburyo bukwiriye bwo kwambara, guhumeka, no kurya; mbese bakigishwa uburyo bagomba kwirinda indwara kubwo gukoresha akamenyero keza mu kubaho kwabo. IMN 259.3
458. Mu bigo nderabuzima byacu, tugomba gushyigikira gukoresha imiti yoroheje. Ntidutera umwete wo gukoresha ibinini, kuko bihumanya amaraso. Muri ibyo bigo, hagomba gutangwa amabwiriza yerekeranye n’uburyo abantu barinda ubuzima bwabo bakoresha isuku mu mirire, mu minywere, no mu myambarire. IMN 260.1
459. Ikibazo cy’ubugorozi mu by’ubuzima ntikivugwaho uko bikwiriye n’uko byakagombye kuba. Imirire yoroheje, no kwirinda gukoresha imiti, ari byo bituma umubiri wisubira ugasubirana imbaraga usanganywe, byaha ibigo byacu kuba ingirakamaro mu kuvura no gukiza abarwayi. IMN 260.2
Umuti w’Imirire
460. Kugira umururumba wo kurya kenshi kandi byinshi biremereza ingingo z’urwungano ngongozi bigatera umubiri gucika intege n’umuriro. Amaraso arahumana, maze indwara z’ubwoko bwose zigafata umubiri. Umuganga araza maze akandikira umurwayi imiti ibasha kumworohereza mu gihe runaka, ariko ntishobore gukiza indwara. Ubwoko bw’iyo ndwara bushobora no kwihinduriza, ariko akaga kagakomeza kwiyongera nk’inshuro cumi. Umubiri ugerageza gushaka kwikiza iyo myanda y’uburozi yawuzuyemo, ariko igihe ubaye udakomwe mu nkokora, ufashwa n’imigisha mvajuru isanzwe, ariyo umwuka mwiza n’amazi meza, maze umuntu akabasha gukira vuba kandi ku buryo bwuzuye. IMN 260.3
Abaribwa bene ubwo buryo bashobora ubwabo kwikorera ibyo abandi batabasha kubakorera. Bakwiriye gutangira kworoshya umutwaro baba bashyize mu mubiri wabo. Bakwiriye gukuraho impamvu ibitera. Mwigomwe kurya mu gihe gito, maze muhe igifu amahirwe yo kuruhuka. Mugabanye umuriro uri mu mubiri mukoresha amazi mu buryo bwitondewe. Ibyo bizafasha imikorere y’umubiri kwikiza imyanda iwurimo. Ariko akenshi abo bantu baribwa baba bahindutse abarwayi. Ntibifuza gukora ibibasaba kwigomwa ngo bihanganire kwigomwa kurya igihe runaka. … IMN 260.4
Gukoresha amazi bishobora kugira ikintu gito bimara, niba umurwayi atiyumva ko akwiriye gukurikiza amabwiriza agenga imirire ategekewe. IMN 261.1
Abantu benshi barangwa n’imibereho yo kugomera amategeko agenga ubuzima, kandi bakagira ubujiji bwo kudasobanukirwa n’isano iri hagati y’akamenyero kabo mu mirire, iminywere, n’imikorere bifitanye no gukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Ntibazabasha kongera gusubirana imibereho myiza bari bafite kugeza igihe imikorere y’umubiri izivumbagatanya bitewe no gukoreshwa nabi, bagasigara baribwa, bafite ububabare mu mubiri. Iyaba n’icyo gihe abo barwayi babashaga gutangira gukora igikwiriye, bagakoresha imiti yoroheje birengagije: amazi meza, n’imirire ikwiriye, imikorere y’umubiri yabona ibiyifasha ikeneye, yari yabuze mbere. Iyi mikorere ibaye ikurikijwe, umurwayi yakira vuba atabanje kuzahara. IMN 261.2
461. Gukabya mu mirire akenshi ni yo ntandaro yo kurwara, kandi icyo imikorere y’umubiri ikenera kuruta ibindi ni ugukizwa umutwaro uba waremereye umubiri kubwo iyo mirire. Mu ndwara nyinshi, umuti mwiza ni uwo kureka ifunguro rimwe cyangwa abiri kugira ngo ingingo zigize igogora zavunitse zibashe kuruhuka. Gukoresha imbuto iminsi runaka ni umuti mwiza uzana impinduka z’agatangaza ku bantu bakoresha intekerezo. Ibihe byinshi gufata igihe gito cyo kwigomwa kurya, kigakurikirwa no kurya ibyokurya biringaniye kandi byoroheje, bituma habaho gukira no kongera gukora neza kw’imikorere y’umubiri. Kwigomwa kurya kw’igihe kingana n’ukwezi cyangwa abiri byabasha kwemeza abantu benshi bajya bahura n’uburibwe butewe n’imirire ikabije ko inzira yo kwigomwa ari yo nzira yo kongera kugira amagara mazima. IMN 261.3
Kwirinda Bidahinduka ni Umuti w’Indwara
462. Iyo umuganga abonye ko umurwayi afite uburwayi buterwa n’imirire idakwiriye, cyangwa iminywere cyangwa iyindi migenzereze imeze gutya, maze ntamuhe inama yo kubyirinda, ntacyo aba amariye uyu murwayi. Abanywi b’ibisindisha, abataye umutwe, abasinzi, n’abica imibiri yabo, abo bose muganga agomba kubabwira yeruye ko ububabare bwabo buterwa n’icyaha. Abasobanukiwe n’amahame y’ubuzima bagomba gukorana umwete bakarwanya ibintu byose bitera indwara. Mu guhora abona abarwayi n’abataka iruhande rwe, ni buryo ki muganga yakomeza gutuza? Mbese byaba ari byiza kandi birimo impuhwe abaye atigishije gahunda idakuka yo kwirinda nk’umuti ukomeye w’indwara? IMN 262.1
Ibyokurya Byiza Cyane Bikenewe
463. Abaganga bagomba kuba maso basenga, bakazirikana ko bafite inshingano y’ingenzi ku buryo bukomeye. Bagomba gutegekera abarwayi imirire y’ibyokurya byiza bakwiriye gufata. Ibyo byokurya bigomba gutegurwa n’umuntu usobanukiwe n’akamaro afite gakomeye, kandi akamenya ko ibyokurya byiza ari byo bibasha gutanga amaraso meza. IMN 262.2
[Imyerayo ni ikiribwa cyoroshya mu mubiri — 614, 615] IMN 262.3
[Agaciro ko kwivura ukoresheje amagi — 628, 629, 631]. IMN 262.4