INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

26/53

UMUGABANE WA II — IBINYAMPEKE

Ibyokurya Twatoranyirijwe n’Umuremyi

481. Ibinyampeke, amatunda, ibinyamavuta, n’imboga ni byo byokurya twatoranyirijwe n’Umuremyi wacu. Ibi byokurya, iyo biteguwe mu buryo bworoheje kandi busanzwe uko bishoboka kose, ni iby’agahebuzo mu kutwubakira imibiri no kutuzanira amagara mazima. Tubikuramo imbaraga, ubushobozi bwo kwihangana, imbaraga z’ubwenge, bitaboneka mu byokurya biteguwe mu buryo bukomeye kandi bikabura umubiri. IMN 268.1

[Ibigendana n’ibi, reba 111] IMN 268.2

482. Abarya inyama baba barya ibinyampeke n’imboga byabanje kuribwa n’amatungo. Kuko amatungo akura ibiyatunga muri ibi byokurya. Ubuzima buri muri ibi binyampeke n’imboga buhita bujya mu itungo; natwe tukabubona turimo kurya inyama z’ayo matungo. Mbega ukuntu byaba agahebuzo tubaye tubiriye mu buryo butaziguye, tugahitamo kurya ibyokurya Imana yaduhaye ngo bidutunge! IMN 268.3

[Abantu bagomba kugaruka ku mirire y’imbuto, imboga, n’ibinyampeke — 515]. IMN 268.4

Umugabane w’Imirire Ikwiriye

483. Ni ikosa kwibwira ko imbaraga z’imikaya zizanwa no kurya inyama. Abantu bashobora kubaho neza, umubiri ukabona ibyo ukeneye byose, bitabaye ngombwa ko hakoreshwa inyama. Ibinyampeke, imbuto (amatunda), ibinyamavuta, n’imboga, bifite ibyangombwa fatizo bitunga umubiri bikenewe mu kurema amaraso meza. IMN 268.5

484. Ibyangombwa bitunga umubiri dukenera byose tubasha kubibona mu binyampeke, mu matunda, mu mboga, no mu binyamisogwe. Nitwegera Uhoraho twicishije bugufi, azatwigisha uburyo bwo gutegura ibyokurya biboneye, bitagira umwanda uterwa n’inyama. IMN 268.6

[Ibiribwa bifite ibyangombwa fatizo bitunga umubiri — 513]. IMN 269.1

Aboneka Ari Menshi Cyane

485. Mu byaremwe tuhabona amatunda, ibinyamavuta, n’ibinyampeke, biba ari byinshi cyane ku buryo umwaka uko ugenda usimbura undi, umusaruro wabyo uba ukwirakwiriye mu bihugu byose, bitewe n’uburyo bworoshye bwo gukora ingendo. Ibi bituma ibyinshi mu byokurya byari bizwi ko bihenze bikabije kandi bidapfa kubonwa n’umuntu ubonetse wese, ubu bibasha kuboneka ku bantu bose kandi bigakoreshwa buri munsi. IMN 269.2

486. Turamutse twiteganyirije bihagije, mu bihugu byose twahabona ibintu byabera byiza ubuzima bwacu. Ingano, umuceri, ibigori, ingano za sayiri, kimwe n’ibishyimbo, amashaza, n’imboga byoherezwa hirya no hino. Ibingibi, iyo ubyongeyeho imbuto zo mu gihugu cyangwa izituruka mu bindi bihugu, hamwe n’amoko anyuranye y’imboga zera muri buri karere, bitanga amahirwe yo guhitamo imirire yuzuye wakoresha mu mwanya wo gukoresha inyama. IMN 269.3

[Ibyaremwe bibonekamo ibinyampeke byinshi cyane — 503] IMN 269.4

Ibinyampeke Biteguwe Neza

487. Imbuto, impeke, n’imboga iyo biteguwe neza mu buryo bworoheje, ukabirinda ibirungo n’ibinure by’ubwoko bwose, igihe biteguranywe n’amata cyangwa amavuta yayo, usanga ari ibyokurya byiza cyane ku buzima. Biha umubiri intungamubiri, bigatanga imbaraga zo kwihangana, n’imbaraga z’intekerezo bitabasha kuboneka mu byokurya bikabura umubiri. IMN 269.5

[Reba ibigendana n’ibi ku ngingo ya 137] IMN 269.6

488. Ibinyampeke n’amatunda biteguwe bitarimo ibinure, kandi ku buryo busanzwe uko bishoboka, biba ari indyo ikwiriye gutegurwa ku meza y’abantu bose bavuga ko biteguye kwimukira mu ijuru. IMN 269.7

[Twiyigishe ubwacu uko twabaho dukoresha imbuto, impeke, n’imboga — 514] IMN 270.1

[Ibinyampeke ni ibyokurya bizanira umubiri amagara mazima — 399, 400, 403, 404, 407, 810]. IMN 270.2

Iporici

489. Ibinyampeke bikoreshejwe mu gutegura iporici cyangwa “potaje” cyangwa se igikoma bikwiriye gutekwa umwanya uhagije. Ariko ibyokurya byoroheje cyangwa by’amazi biba ari indyo yuzuye buhoro kurutwa n’ibyokurya bikomeye, bisaba umwanya w’igogora. IMN 270.3

490. Abantu bamwe bizera bakomeje ko imirire myiza ari igizwe cyane na porici cyangwa isupu yo mu bwoko bwayo. Kurya cyane iporici bishobora kutamerera neza ingingo z’urwungano ngogozi; kuko imeze cyane nk’ibisukika. Mwihatire cyane kurya imbuto, imboga, n’umugati (cyangwa umutsima w’ingano). IMN 270.4

[Kurya iporici nyinshi ni ikosa — 499] IMN 270.5

Igikoma cy’Imvange ya Porici cyangwa Igikoma cy’Ingano [Graham Gruel]

491. Mushobora gutegura igikoma cy’ingano zuzuye cyangwa porici y’ingano. Niba ifu y’izo ngano ifashe cyane, uyiyungurure maze wongeremo amata mu kivange cy’ingano gishyushye. Ibi usanga biryoshye cyane kandi bigatuma umubiri umererwa neza. Ni indyo nziza y’amateraniro makuru. IMN 270.6

Ibijya mu Mwanya w’Inyama

492. Igihe uretse gukoresha inyama, ugomba kuzisimbuza indyo inyuranye igizwe n’ibinyampeke, ubunyobwa, imboga, n’imbuto, bifite akamaro ko mu buryo bubiri: kubaka umubiri bitewe n’intungamubiri nyinshi, n’uburyohe bwabwo. … Inyama zibasha gusimbuzwa indyo yuzuye kandi igizwe n’ibiribwa bidahenze. IMN 270.7

[Ibyokurya bijya mu mwanya w’inyama — 765, 795] IMN 271.1

[Inyama ntizikenerwa ahaboneka amatunda, impeke, n’ububemba — 138] IMN 271.2

[Ibinyampeke bibasha kongerwa mu byokurya byoroheje by’abashyitsi — 129] IMN 271.3

[Gukoresha ibinyampeke ku meza y’abakozi bo mu bigo by’ubuzima — 444, 651] IMN 271.4

[Byakoreshejwe ku meza yo kwa E. G. White — Umugereka 1:15-23] IMN 271.5

[Abarwayi bagomba kwigishwa akamaro k’ibinyampeke — 767] IMN 271.6