INYANDIKO Z’IBANZ
Abashumba gito
Neretswe ko abashumba gito bahindutse abasinzi, nyamara ntibari basinze inzoga; ahubwo bagendaga badandabirana nyamara batanyweye inzoga zikaze. Ukuri kw’Imana kuri ahagaragara ku buryo bakubona ariko ntabagusoma. Igihe babajijwe icyo Isabato yo ku munsi wa karindwi ari cyo, bakabazwa niba ari yo Sabato nyakuri ivugwa na Bibiliya cyangwa niba atari yo, berekeza intekerezo z’abantu ku bitekerezo by’ibihimbano. Neretswe ko abo bahanuzi bameze nk’ingunzu zo mu butayu. Ntibigeze binjira mu bwugamo, ntabwo bigeze bubaka uruzitiro kugira ngo ubwoko bw’Imana buzabashe guhagarara ku rugamba mu munsi w’Uwiteka. Iyo hagize intekerezo za bamwe zikangutse maze bagatangira kubaza abo bashumba gito ibyerekeye ukuri, bakoresha uburyo bworoshye cyane kandi bwiza cyane kugira ngo bagere ku mugambi wabo bityo bagaturisha intekerezo z’abababazaga kugeza n’aho bahinduye imyanya yabo ubwabo kugira ngo bigerweho. Umucyo wamurikiye benshi muri abo bashumba ariko ntibigeze bawumenya ndetse incuro nyinshi bagiye bahindura umwanya bari barimo kugira ngo bahunge ukuri kandi bitarure imyanzuro bagombaga kugeraho iyo baramuka bakomeje kuba mu mwanya bari basanzwemo. Imbaraga y’ukuri yasenye ibyo bari bubakiyeho, ariko aho kugira ngo bayiyoboke bihitiramo gushyiraho urundi rufatiro ku buryo batari banyuzwe n’uko bari bari. IZ 113.2
Neretswe ko benshi muri abo bashumba bari barahakanye inyigisho za kera z’Imana; bari barahakanye ndetse banga ukuri guhebuje bigeze gushyigikira bafite ishyaka kandi bari baritwikirije gutwarwa ndetse n’ubuyobe bw’ubwoko bwose. Nabonye ko basinze ibinyoma kandi ko bayoboraga umukumbi bashinzwe mu irimbukiro. Abenshi mu barwanya ukuri kw’Imana bacurira imigambi mibisha ku mariri yabo maze ku manywa bakayishyira mu bikorwa kugira ngo bashyire ukuri hasi, bityo babone ikintu gishya cyo gushimisha abantu no guteshura intekerezo zabo ku kuri guhebuje kandi kw’ingirakamaro. IZ 113.3
Neretswe ko abatambyi bari kwerekeza umukumbi bashinzwe ku rupfu bagiye gufatirwa vuba bidatinze muri uwo murimo uteye ubwoba bakora. Ibyago biturutse ku Mana bigiye gusukwa, ariko kuri abo bashumba gito ntibizaba bihagije ko bababazwa na kimwe cyangwa bibiri muri ibyo byago. Icyo gihe ukuboko kw’Imana kuzaramburanwa uburakari n’ubutabera, kandi ntizaguhina itarangije gusohoza imigambi yayo. Abatambyi bakurikiza amabwiriza bahawe kubwo gukorera ibihembo bazapfukama baramirize ku birenge by’abera ndetse bazazirikana ko Imana yabakunze kubera ko bagundiriye ukuri kandi bagakurikiza amategeko y’Imana kugeza ubwo abakiranirwa bose bazaba bamaze kurimburirwa ku isi. IZ 114.1
Buri tsinda mu matsinda anyuranye y’abizera bavuga ko bategereje kugaruka kwa Yesu rifite ukuri kudashyitse; nyamara Imana yahaye ukuri kose abana bayo bari kwitegura umunsi w’Imana. Yabahaye kandi ukuri kutazwi na rimwe muri ayo matsinda kandi nta nubwo azigera agusobanukirwa. Ibintu ayo matsinda ahishwe, Imana yabihishuriye abazabasha kureba kandi bakaba biteguye gusobanukirwa. Niba hari umucyo mushya Imana ishaka gutanga, izatuma abana bayo batoranyijwe kandi bakundwa bawusobanukirwa bitabasabye kujya kumurikira intekerezo zabo binyuze mu gutega amatwi abari mu mwijima no mu buyobe. IZ 114.2
Neretswe ko ari ngombwa ko abizera yuko ubu turi guhabwa ubutumwa buheruka bw’imbabazi bagomba kwitandukanya n’abinjiza mu ntekerezo z’abantu ubuyobe bushya buri munsi. Neretswe ko yaba umwana cyangwa umuntu mukuru, ntawe ukwiriye kujya mu materaniro yabo; kuko byaba ari bibi kubatiza umurindi muri ubwo buryo igihe bigisha ibinyoma by’uburozi bwica ubugingo kandi bakigisha inyigisho z’amategeko y’abantu. Ingaruka zituruka kuri ayo materaniro ntabwo ari nziza. Niba Imana yaradukuye muri uwo mwijima n’ubuyobe, dukwiriye guhagarara dushikamye mu mudendezo twahawe kandi tukishimira ukuri. Iyo tugiye gutega amatwi ibinyoma kandi ntawadusabye kujyayo, bibabaza Imana; kuko itazaturinda keretse gusa niba ari yo yatwohereje muri materaniro aho ubuyobe bwinjizwa mu ntekerezo z’abantu n’imbaraga z’ubushake bwabo. Abamarayika bahagarika kuturinda maze tugasigara dukomwa hirya no hino n’umwanzi, tukajya mu mwijima kandi tugacibwa intege na Satani n’imbaraga z’abamarayika be babi; bityo umucyo wari utugose ukinjirwamo n’umwijima. IZ 114.3
Neretswe ko nta gihe dufite cyo gupfusha ubusa dutega amatwi ibitekerezo by’ibihimbano. Intekerezo zacu ntizikwiriye guteshwa umurongo zityo, ahubwo zikwiriye kuzuramo ukuri kw’iki gihe no gushaka ubwenge kugira ngo tubashe kunguka ubumenyi buruseho kwimbika ku bijyanye n’uruhande duhagazemo, bityo twuzuwe ubugwaneza no kwiyoroshya, dushobore gutanga impamvu z’ibyiringiro dufite tuzikuye mu Byanditswe. Mu gihe inyigisho z’ibinyoma n’ubuyobe buteye ubwoba byinjizwa mu ntekerezo z’abantu, ntabwo gutekereza ku kuri cyangwa kukuvugaho ari byo bishobora gutegurira Abisirayeli [mu by’Umwuka] guhagarara ku munsi w’Uwiteka. IZ 114.4