INYANDIKO Z’IBANZ
Kutubaha
Neretswe ko abantu bakwiriye gukoresha izina ryera ry’Imana bafite kubaha no gutinya. Mu gihe abantu bamwe basenga, amagambo Imana Ishoborabyose arafatanywa kandi agakoreshwa icyarimwe mu buryo butitondewe kandi budatekerejweho neza, maze ibyo ntibishimishe Imana. Bene abo bantu ntibasobanukiwe Imana n’ukuri, kuko atari uko bimeze ntibagahangaye kuvugana agasuzuguro Imana ikomeye kandi iteye ubwoba igiye kubacira urubanza bidatinze ku munsi w’imperuka. Marayika yaravuze ati: “Ntimukavugire icyarimwe aya magambo kuko izina ry’Imana riteye ubwoba.” Abantu batekereza kandi bakazirikana ugukomera n’igitinyiro by’Imana, bazavugana izina rye icyubahiro gikomeye. Iba mu mucyo utegerwa; nta muntu wayibona ngo abeho. Neretswe ko ibi bintu bikwiriye kumvikana no gukosorwa kugira ngo itorero ribone kugubwa neza. IZ 113.1