INYANDIKO Z’IBANZ

53/95

Impano Imana yahaye umuntu

Neretswe urukundo rukomeye rw’Imana no kwicisha bugufi kwayo mu gutanga Umwana wayo ngo apfe kugira ngo umuntu abashe kubabarirwa kandi abeho. Neretswe Adamu na Eva. Bari bafite amahirwe yo kwitegereza ubwiza bw’ubusitani bwa Edeni kandi bari bemerewe kurya ku mbuto z’ibiti byo muri ubwo busitani uretse kimwe gusa. Nyamara inzoka yashutse Eva, Eva nawe ashuka umugabo we maze bombi barya ku giti cyabuzanyijwe. Bishe itegeko ry’Imana maze bahinduka abanyabyaha. Inkuru yasakaye mu ijuru, maze inanga zose ntizongera gucurangwa. Abamarayika bagize agahinda kandi baterwa ubwoba n’uko Adamu na Eva bashobora kongera kurambura ukuboko maze bakarya ku giti cy’ubugingo bityo bakazaba abanyabyaha iteka ryose. Ariko Imana yavuze ko igiye kuvana abo banyabyaha muri ubwo busitani, kandi ko igiye kurindisha inzira igana ku giti cy’ubugingo umukerubi n’inkota yaka umuriro kugira ngo umuntu ategera icyo giti akarya ku mbuto zacyo kandi gitera kubaho ubudapfa. IZ 115.1

Ubwo byagaragaraga ko umuntu azimiye kandi ko n’isi Imana yari yararemye igiye kuzurwaho n’ibiremwa bipfa bigomba guhura n’imibabaro, uburwayi n’urupfu, ndetse ko nta makiriro umunyabyaha afite, agahinda n’umubabaro byuzuye ijuru ryose. Umuryango wose wa Adamu wagombaga gupfa. Noneho nabonye Yesu mwiza maze mbona mu maso he hagaragara impuhwe n’agahinda. Bidatinze namubonye yegera umucyo urabagirana cyane wari ugose Data wa twese. Marayika twagendanaga yaravuze ati: “Ari kugirana na Se ikiganiro gikomeye.” Igihe Yesu yaganiraga na Se, abamarayika barushijeho guhagarika umutima. Wa mucyo urabagirana ugose Data wa twese wadukingirije Yesu incuro eshatu, maze ku ncuro ya gatatu arasohoka ava kwa Se nuko turamubona. Mu maso ye hari hatuje, nta gihangayikishije cyangwa ikibabaje cyaharangwaga, kandi harabagiranaga ubwiza butasobanurwa mu magambo. Yamenyesheje umutwe w’abaririmbyi w’abamarayika ko umuntu wacumuye yabonewe icyanzu cyo gukiriramo; ko yahoze yinginga Se ndetse ko yamuhaye uburenganzira bwo gutanga ubugingo bwe kugira ngo bube incungu y’inyokomuntu, ngo yikorere ibyaha byabo maze yishyireho igihano cy’urupfu, bityo kubw’amaraso ye, afungure inzira babasha kuboneramo imbabazi z’ibyaha bakoze, kandi kubwo kumvira bazabashe kugarurwa mu busitani birukanwemo. Icyo gihe ni bwo bazongera kugira uburenganzira bwo kurya ku mbuto nziza zitanga kudapfa, ari mbuto z’igiti cy’ubugingo batari bagifiteho uburenganzira bwose. IZ 115.2

Nuko ibyishimo bitavugwa bisakara ijuru ryose, maze umutwe w’abaririmbyi wo mu ijuru uririmba indirimbo zo kuramya no gusingiza. Bafashe inanga zabo maze bacuranga ijwi riranguruye birenze uko bari barigeze gucuranga bitewe n’imbabazi z’Imana zitagerwa ndetse no kwicisha bugufi kwayo bigaragariye mu gutanga Umwana wayo ikunda kugira ngo apfire ubwoko bw’ibyigomeke. Nuko mu ijuru hasakara ibisingizo no kuramya kubwo kwiyanga n’igitambo bya Yesu ubwo yemeraga kuva mu gituza cya Se maze agahitamo ubuzima bw’imibabaro n’agahinda ndetse n’urupfu rw’agashinyaguro kugira ngo abashe guhesha abandi ubugingo. IZ 115.3

Marayika yaravuze ati: “Mbese mutekereza ko Data wa twese yatanze Umwana we akunda cyane bitamugoye? Oya, oya rwose.” Byari bikomereye Imana yo mu ijuru kuba yareka abanyabyaha bakarimbuka cyangwa gutanga Umwana wayo ikunda akabapfira. Abamarayika bari bitaye cyane ku gakiza k’umuntu ku buryo muri bo hajyaga kubonekamo abemera guhara icyubahiro cyabo maze bagatangira ubugingo bwabo umuntu wari ugiye kurimbuka. Marayika twagendanaga yaravuze ati: “Ariko ibyo ntacyo byajyaga kugeraho.” Icyaha cyari cyakozwe cyari gikomeye cyane ku buryo ubugingo bwa marayika butajyaga kwishyura umwenda. Nta kindi uretse urupfu no gusabirwa n’Umwana w’Imana, ibyo byonyine ni byo byajyaga kwishyura umwenda no gukiza umuntu wazimiye bikamuvana mu bwihebe n’ubuhanya. IZ 116.1

Ariko umurimo abamarayika bahawe wabaye uwo kuzajya bamanuka kandi bakazamuka mu ijuru bazanywe no gukomeza no guhumuriza Umwana w’Imana mu mibereho y’imibabaro yari afite ku isi. Bafashije Yesu kandi baramukorera. Ikindi kandi umurimo wabo wari uwo kurinda no kwita ku bagiriwe ubuntu, bakabarinda abamarayika babi n’umwijima uhora ubagota woherejwe na Satani. Neretswe ko bitashobokaga ko Imana yahindura amategeko yayo kugira ngo ikize uwazimiye, umuntu wari ugiye kurimbuka. Kubw’ibyo, yemeye gutanga Umwana wayo ikunda kugira ngo apfe kubw’ibyaha by’abantu. IZ 116.2