INYANDIKO Z’IBANZ
Kwizinukwa
Neretswe ko hari akaga abera barimo ko kwitegura inama mu buryo bukabije cyane. Neretswe ko abantu bamwe bari baremerejwe cyane no kugabura cyane, ndetse nerekwa ko ipfa ritagomba guhabwa intebe. Hari akaga ku bantu bamwe bitabira inama barangamiye imigati n’amafi. Neretswe ko abantu bose bashimisha inarinjye babinyujije mu gukoresha igihingwa cy’itabi bakwiriye kubireka maze umutungo wabo bakawukoresha mu bintu byiza. Abantu bigomwa bimwe bishimishagamo maze bagafata umutungo bari basanzwe bakoresha mu kunezeza inda zabo bakawushyira mu mutungo w’Imana baba bitanze nk’igitambo. Izo mpano Imana izazitaho nk’uko byagenze kuri twa duceri tubiri umupfakazi yatuye. Ingano y’izo mpano ishobora kuba ari nto, ariko abantu bose bakoze batyo, yazagira akamaro mu mutungo w’Imana. Abantu bose baramutse bize kurushaho kuba abadapfusha ubusa umutungo mu byo bambara, bakigomwa ibintu bimwe bidakenewe mu by’ukuri kandi bakazibukira ibintu bidafite akamaro ndetse byangiza nk’icyayi n’ikawa maze umutungo wagendaga kuri ibyo bakawutanga mu murimo w’Imana, bahabwa imigisha myinshi kuri iyi si kandi bakazabona n’ingororano mu ijuru. Abenshi batekereza ko bitewe n’uko Imana yabahaye ubutunzi bashobara kubaho ku buryo burenze ibyo bifuza, bakagira ibyokurya bya gikire kandi bakagira impambaro ikabije kuba myinshi. Batekereza ko bigomwe mu gihe bafite ibisagutse nta kuri baba bafite. Bene abo ntibitanga. Baramutse bagabanyijeho gato ku buryo babaho maze bakagira ibyo batanga mu murimo w’Imana, byafasha mu guteza imbere umurimo wo kwamamaza ukuri. Icyo cyaba ari igitambo batanze ku ruhande rwabo, kandi bazabyibukirwa igihe Imana izagororera buri wese hakurikijwe ibyo yakoze. IZ 112.2