ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

66/75

IGICE CYA 64 - DAWIDI AHUNGA41

Goliyati amaze kwicwa, Sawuli yagumanye Dawidi iwe ntiyamwemerera gusubira iwabo. N’uko “umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda.” Yonatani na Dawidi basezerana isezerano ryo kunga ubumwe nk’abavandimwe, maze uwo mwana w’umwami “yijishuramo umwitero we yari yiteye, awuha Dawidi, n’umwambaro we ndetse n’inkota ye n’umuheto we n’umukandara we.” Dawidi yahawe inshingano zikomeye, ariko akomeza kwicisha bugufi rubanda ruramukunda kimwe n’abo mu rugo rw’umwami. AA 452.1

“Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumaga hose, akitonda Sawuli amugira umutware w’ingabo ze.” Dawidi yarangwaga n’ubushishozi kandi akaba umwizerwa, kandi byagaragaraga ko umugisha w’Imana uri kumwe nawe. Incuro nyinshi Sawuli yabonaga ko ubwe adakwiriye kuyobora Isiraheli, kandi yabonaga ko igihugu cyarushaho kugira umutekano aramutse akoranye n’umuntu uyoborwa n’Uwiteka. Sawuli yiringiraga kandi ko gukorana na Dawidi bibasha ubwe kumubera umurinzi. Kubera ko Dawidi yatonaga ku Uwiteka kandi akaba ari we umukingira, kubana nawe byari kurinda Sawuli igihe bajyanye ku rugamba. AA 452.2

Imana mu buntu bwayo ni yo yari yahuje Dawidi na Sawuli. Kuba ibwami kwa Dawidi kwajyaga kumwigisha uko ibintu bikorwa ari ko bimutegurira umwanya ukomeye yari agiye kuzahabwa. Kwari gutuma n’igihugu kimugirira icyizere. Ingorane n’imiruho Dawidi yahuye nabyo bikomotse ku rwango Sawuli yamugiriye byatumye asobanukirwa ko abeshejweho n’Imana ndetse bimutera kwiringira Imana n’umutima we wose. Kandi n’ubucuti yagiranye na Yonatani bwari mu migambi y’Imana, kugira ngo ubugingo bw’uwajyaga kuzategeka Isiraheli burindwe. AA 452.3

Nyamara Sawuli ntiyakomeje gukunda Dawidi. Igihe Sawuli na Dawidi bari batabarutse ku rugamba aho barwanaga n’Abafilisitiya, “abagore bava mu midugudu ya Isiraheli yose baririmba babyina, baza gusanganira umwami Sawuli, bafite ishako n’inanga z’imirya itatu, banezerewe.” Itsinda rimwe ryararirimbaga riti: “Sawuli yishe ibihumbi,” irindi rikikiriza riti: “Dawidi we yica ibihumbagiza.” Umudayimoni utera ishyari yinjiye mu mutima wa Sawuli. Umwami yarakajwe n’uko mu ndirimbo z’abagore b’Abisiraheli Dawidi yahabwaga icyubahiro gisumba icyo bamuhaga. Aho gutsinda ibyo bitekerezo by’ishyari, Sawuli yagaragaje intege nke zo mu mico ye maze aravuga ati: “Dawidi bamuhaye ibihumbagiza, naho jye bampa ibihumbi gusa! Igisigaye ni ukumushyira ku ngoma.” AA 452.4

Inenge imwe ikomeye yabaga mu mico ya Sawuli yari uko yakundaga gusingizwa cyane. Iyi mico ni yo yagengaga ibyo yakoraga n’ibyo yatekerezaga; icyo yakoraga cyose cyarangwaga no kwifuza gusingizwa no kwishyira hejuru. Kuri we ikintu runaka cyabaga ari cyiza cyangwa kibi bitewe n’uko cyamuhesha ishema. Nta muntu ugira amahoro igihe aberaho kunezeza abantu, bityo kwemerwa n’Imana ntabigire nyambere. Sawuli yahoraga yifuza yuko abantu bamugira nyambere; bityo igihe ba bagore baririmbaga iriya ndirimbo yo gusingiza, mu mutima w’umwami hinjiyemo igitekerezo kimwemeza ko Dawidi azakundwa n’abantu ndetse akamusimbura ku ngoma. AA 452.5

Sawuli yakinguriye umwuka w’ishyari umutima we maze uramwanduza. Yirengagije inyigisho yari yaragejejweho n’umuhanuzi Samweli zamubwiraga ko Imana izasohoza ibyo ishaka, kandi ko nta muntu wabikoma mu nkokora, umwami Sawuli yagaragaje ko atazi neza iby’imigambi n’imbaraga by’Imana. Uwo mwami w’Abisiraheli yahanganishaga ubushake bwe n’ubushake bw’Ihoraho. Igihe yategekaga ubwami bwa Isiraheli, Sawuli ntiyari yarize ko akwiriye gutegeka umutima we ubwe. Yemereraga ibitekerezo bimugurumaniramo gutegeka ubwenge bwe kugeza ubwo arohama mu burakari buturutse ku ishyari. Iyo yabaga ashaka gukuraho ubugingo bw’umuntu wahangaraga kuvuguruza ubushake bwe, umujinya waramusazaga. Iyo yabaga acururutse yacikaga intege akumva yiyanze ndetse umutima we ukuzura kwicuza. AA 453.1

Yakundaga kumva Dawidi acuranga inanga ye, kandi umwuka mubi wasaga nk’umwirukanyweho muri ako kanya. Ariko umunsi umwe, igihe uwo musore yacurangiraga Sawuli umuziki mwiza wagendanaga n’ijwi rye, ubwo yaririmbaga asingiza Imana, Sawuli yahise amutera icumu agamije kumwica. Dawidi yakijijwe n’Imana ntiyakomereka maze ahunga umujinya w’uwo mwami wari wasaze. AA 453.2

Uko urwango Sawuli yangaga Dawidi rwakomezaga kwiyongera, ni ko yarushagaho gushakisha uburyo bwose yamukuraho; ariko nta mugambi we n’umwe wo kwica uwasizwe n’Uwiteka wigeze wuzura. Sawuli yiyeguriye gutegekwa n’umwuka mubi uramugenga; naho Dawidi we yiringiraga Imana yo ifite ububasha bwo gukiza. “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge” (Imigani 9:10), kandi Dawidi yahoraga asenga Imana, ayisaba kumubashisha kugendera imbere yayo atunganye. AA 453.3

Kubera kudashaka kujya abona uwo yibwiraga ko azamusimbura, byatumye umwami “amwivanaho, amugira umutware w’ingabo igihumbi . . . Ariko Abisirayeli n’Abayuda bose bakundaga Dawidi.” Abantu ntibatinze kubona yuko Dawidi yari umuntu ushoboye, kandi ko inshingano yahawe azikorana ubwenge n’ubuhanga. Inama uwo musore yatangaga zarangwagamo ubwenge n’ubushishozi, kandi zikagaragara ko kuzikurikiza nta ngorane byateza; mu gihe akenshi ibitekerezo bya Sawuli bitizerwaga ndetse n’ibyemezo bye ntibirangwe n’ubwenge. AA 453.4

Nubwo Sawuli yahoraga ari maso ashaka uko yahitana Dawidi, Sawuli yaramutinyaga kuko byagaragaraga yuko Uwiteka yari kumwe na we. Imico izira amakemwa ya Dawidi yatumaga uburakari bw’umwami bugurumana; yabonaga ko imibereho ya Dawidi imugayisha, kuko yagaragazaga ububi bw’imico ye. Ishyari ni ryo ryabujije Sawuli amahoro maze rishyira mu kaga umuntu wari woroheje wo mu bwami bwe. Mbega ibyago bitavugwa iyo mico mibi yateje isi yacu! Urwango rwari mu mutima wa Sawuli ni rwo rwateye Kayini guhagurukira umuvandimwe we Abeli bitewe n’uko imirimo ya Abeli yari itunganye ndetse n’Imana ikamwemera naho imirimo ya Kayini ikaba yari mibi bityo Uwiteka ntamuhe umugisha. Ishyari rituruka ku bwibone, kandi iyo rihawe intebe mu mutima, amaherezo ribyara urwango narwo rukabyara guhora no kwica. Satani yagaragaje kamere ye nyakuri ubwo yateraga Sawuli kurakarira utarigeze amugirira nabi. AA 453.5

Umwami yakomeje kujya ahanga Dawidi maso, yiringira kuzabona uburyo bufifitse bwazamubera impamvu yo kwica uwo musore kandi agakomeza kuba umwere imbere y’abantu. Yateze Dawidi umutego, amutegeka kujya kurwanya Abafilisitiya n’umurava mwinshi, anamusezeranya ingororano yo kuzamushyingira umukobwa we w’imfura. Kuri icyo cyifuzo, Dawidi yasubije yicishije bugufi ati: “Nkanjye kuba umukwe w’umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?” Umwami yaje kugaragaza ko atari umwizerwa aho ashyingiriye umukobwa we undi muntu. AA 454.1

Umukobwa muto wa Sawuli yaje kubengukwa Dawidi, maze biha umwami andi mahirwe yo kugambanira Dawidi. Mikali yemerewe uwo musore ariko akaba yaragombaga kubanza kwerekana ikimenyetso cy’uko yishe umubare runaka w’abanzi b’igihugu cyabo. “Sawuli yibwiraga ko bizatuma Dawidi yicwa n’Abafilistiya,” ariko Imana yarinze umugaragu wayo. Dawidi yatabarutse ku rugamba yanesheje, aba umukwe w’umwami. “Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi,” maze birakaza umwami cyane abona ko imigambi ye mibisha itumye uwo yashakaga kurimbura ahabwa ikuzo. Sawuli yarushijeho guhamirizwa ko Dawidi ari we wa wundi Uwiteka yari yavuze yuko amuruta kandi ko ari we uzaba umwami mu cyimbo cye. Nuko kwiyoberanya kose arakureka maze ategeka Yonatani n’abatware b’ibwami kwica uwo yangaga. AA 454.2

Yonatani yamenyesheje Dwidi umugambi umwami afite maze amusaba kwihisha ubwo araba yinginga se kugira ngo arokore ubuzima bw’umurengezi w’Abisiraheli. Yonatani yasobanuriye umwami ibyo Dawidi yakoze agahesha igihugu icyubahiro kandi agakiza ubugingo bw’abantu, ndetse amusobanurira n’icyaha cyajyaga kubarwa ku wajyaga kwica umuntu Imana yari yarakoresheje mu gutatanya abanzi babo. Nuko umutimanama w’umwami urabyumva, n’umutima we uratuza. “Sawuli. . .ararahira ati: ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho, ntazicwa.” Nuko bazana Dawidi imbere ya Sawuli, akomeza kumukorera nka mbere. AA 454.3

Na none hongera kurota intambara hagati y’Abisiraheli n’Abafilisitiya, maze Dawidi ayobora ingabo bajya kurwanya abanzi babo. Abaheburayo baranesha cyane, maze abantu bogeza ubwenge n’ubutwari bya Dawidi. Ibyo byatumye urwango Sawuli yamugiriraga mbere rwongera kubyuka. Igihe uwo musore yacurangiraga imbere y’umwami, amajwi meza agasakara ibwami, Sawuli yongeye kuzabiranywa n’uburakari maze atera Dawidi icumu yibwira ko ari bumushite ku rukuta; ariko umumarayika w’Uwiteka ayobya iryo cumu. Dawidi aracika ahungira iwe. Sawuli yohereje abatasi ngo bamufate ubwo ari busohoke mu gitondo maze bahite bamwica. AA 454.4

Mikali yamenyesheje Dawidi imigambi ya se. Yamusabye guhunga agakiza amagara ye, maze amumanurira mu idirishya ngo acike. Yahungiye kwa Samweli i Rama maze uwo muhanuzi yakira iyo mpunzi adatinye kurebwa nabi n’umwami. Mu rugo rwa Samweli hari ahantu hatuje hari amahoro bitandukanye n’ibwami. Aho mu misozi ni ho umugaragu mwiza w’Uwiteka yakomereje umurimo we. Umutwe w’abahanuzi wari kumwe nawe maze bafatanya kwiga byimbitse ubushake bw’Imana, bagatega amatwi amagambo y’inyigisho yavugwaga na Samweli bafite ubwitonzi bwinshi. Dawidi yigiye ibyigisho by’ingenzi ku mwigisha w’Abisiraheli. Dawidi yizeraga ko ingabo za Sawuli zitazoherezwa gutera aho hantu hera, nyamara nta hantu hagaragaraga ko ari ahera ku bwenge bwari bucuze umwijima bw’umwami wari ugeze mu mahenuka. Umubano wa Samweli na Dawidi wabyukije ishyari ry’umwami, yibwira ko uwo muhanuzi wubahwaga mu Bisiraheli bose ashobora gutiza umurindi uwashakaga gusimbura umwami. Ubwo umwami yamenyaga aho Dawidi ari, yohereje abatware be kujya kuzana Dawidi i Gibeya, aho yashakaga kuzuzuriza umugambi we wo kumwica. AA 454.5

Izo ntumwa zagiye zishaka kwica Dawidi; ariko Uruta Sawuli yabakoresheje ibyo ashaka. Bahuye n’abamarayika batagaragara nk’uko byagendekeye Balamu igihe yari mu nzira agiye kuvuma Abisiraheli. Batangiye guhanura ibyenda kuzabaho mu gihe kiri imbere, kandi bavuga ikuzo n’igitinyiro by’Uwiteka. Uko ni ko Imana yacubije umujinya w’umuntu maze ikagaragaza imbaraga zayo ikumira ikibi ubwo yakingiraga umugaragu wayo ikoresheje abamarayika. AA 455.1

Ubwo Sawuli yari ategerezanyije amatsiko kubona Dawidi mu maboko ye, yagezweho n’inkuru z’ibyabaye ku ntumwa yohereje. Nyamara aho kugira ngo yumve ko Imana imucyashye, yakomeje kugira umujinya yohereza izindi ntumwa. Izo ntumwa za kabiri na zo zaganjwe na Mwuka w’Imana, maze zifatanya n’iza mbere guhanura. Umwami yohereje intumwa za gatatu ariko na zo zigeze mu itsinda ry’abahanuzi imbaraga y’Imana yarabamanukiye, na bo barahanura. Maze Sawuli agambirira kwigirayo ubwe kuko urwango rwe rukabije rwari rwamurenze. Yagambiriye kudategereza ikindi gihe ngo yice Dawidi. Yiyemeje ko uko byamera kose aho ari bumufatire hose ari bumwiyicire ubwe. AA 455.2

Ariko umumarayika w’Imana ahura na we mu nzira maze Mwuka w’Imana amufatisha ubushobozi bwe. Yakomeje urugendo rwe agenda asenga Imana, ahanura kandi aririmba indirimbo zera. Sawuli ageze mu rugo rw’umuhanuzi Samweli i Rama, yiyambuye imyambaro yagaragazaga icyubahiro cye maze arambarara hasi umunsi n’ijoro ari imbere ya Samweli n’abigishwa be, yuzuwe na Mwuka w’Imana. Abantu bakoranira kureba ibyo bintu bidasanzwe, maze ibyabaye ku mwami bikwira hose. Uko ni ko na none ahagana mu ku iherezo ry’ingoma ye, byari byarabaye umugani mu Bisiraheli ko Sawuli na we ari umwe mu bahanuzi. AA 455.3

Uwo mugome warenganyaga Dawidi yongeye gutsindwa mu mugambi we. Yahamirije Dawidi ko bafitanye amahoro nta cyo azamutwara ariko Dawidi agirira icyizere gike uko kwihana kwa Sawuli. Yakoresheje ako gahenge maze aracika atinya ko umwami ashobora guhindurirwa nk’uko byagiye biba mbere. Umutima we wari warashegeshwe kandi yari akumbuye cyane kongera kubona incuti ye Yonatani. Kuko Dawidi yari azi yuko ari inzirakarengane, yasanze uwo mwana w’umwami amutura agahinda. Yaramubajije ati: “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?” Yonatani yizeraga ko se yahinduye umugambi we atagifite umugambi we ndetse ko atagishaka kwica Dawidi. Maze Yonatani aramubwira ati: “Biragatsindwa, ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.” Nyuma yo kwigaragaza gukomeye kw’imbaraga y’Imana, Yonatani ntiyashoboraga kwemera yuko se yajyaga kugira icyo atwara Dawidi. Ibyo byajyaga kuba ari ukwigomeka ku Mana. Nyamata Dawidi we ntiyanyuzwe. Dawidi yabwiye Yonatani amaramaje ati: ” . . . nkurahiye Uwiteka uhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.” AA 455.4

Mu mboneko z’ukwezi, Abisiraheli bagiraga umunsi mukuru wera. Uyu munsi mukuru wabaye ku munsi wakurikiye ikiganiro Dawidi na Yonatani bagiranye. Byari bizwi yuko kuri wo munsi mukuru Dawidi na Yonatani bazaboneka ku meza y’umwami; ariko Dawidi atinya kuwujyamo, maze ategura kuzajya gusura abavandimwe be i Betelehemu. Agarutse yagombaga kwihisha mu gasozi hafi y’inzu yaberagamo ibirori, akamara iminsi itatu umwami atamubona, kandi Yonatani nawe akajya areba uko Sawuli abyakira. Igihe bari kubaza aho mwese Yesayi aharereye, Yonatani yagombaga kuvuga ko yagiye mu muryango wa se mu muhango wo gutamba ibitambo. Igihe umwami atajyaga kugaragaza uburakari kubw’ibyo maze agasubiza ati: “Nta kibazo,” Dawidi yajyaga kugaruka ibwami nta cyo yishisha. Ariko igihe umwami yari kurakazwa cyane no kuba Dawidi atari mu birori, hagombaga gufatwa umwanzuro w’uko Dawidi ahunga. AA 456.1

Ku munsi wa mbere w’ibyo birori umwami ntiyigeze abanza impamvu Dawidi adahari; ariko ubwo ku munsi wa kabiri icyicaro cye cyari kibereye aho, umwami yarabajije ati: “Ejo ni iki cyabujije mwene Yesayi kuza kurya, n’uyu munsi na wo? Yonatani aramusubiza ati: ‘Dawidi yansabye cyane ko mwemerera kujya i Betelehemu. Ati: ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuru wanjye yantegetse kubayo. None rero niba ungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kureba bene data.’ Icyo ni cyo cyamubujije kuza ku ineza y’umwami.” Sawuli yumvise ayo magambo, umujinya uramusya. Yavuze ko Dawidi akiriho Yonatani atazigera ajya ku ngoma mu Bisiraheli, maze asaba ko bahita batumiza Dawidi kugira ngo yicwe. Yonatani yorongeye yingingira se incuti ye maze aramubaza ati: “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?” Ibyo byatumye umwami arushaho kugira uburakari nka Satani maze icumu yari yagambiriye gutera Dawidi aritera umuhungu we bwite. AA 456.2

Uwo mwana w’umwami agira agahinda kenshi kandi yumva asujugujwe, asiga umwami aho ntiyongera kuboneka muri ibyo birori. Umutima we wari washavujwe n’agahinda ubwo ku gihe basezeranye yajyaga aho yagombaga kumenyeshereza Dawidi imigambi umwami amufitiye. Barahoberanye maze bararira cyane. Iyo migambi mibi y’umwami yateye aba basore agahinda katavugwa. Bagiye gutandukana, Yonatani yongoreye Dawidi amagambo aheruka ati: “Igendere amahoro, ubwo twarahiranyije mu izina ry’Uwiteka tukavuga tuti: ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe iteka ryose.” AA 456.3

Umwana w’umwami yagarutse i Gibeya, maze Dawidi yihutira kujya i Nobu, umujyi wari kure y’aho kandi wari uw’umuryango w’Ababenyamini. Ihema ry’ibonaniro ryari ryarahimuriwe rivuye i Shilo, kandi aho niho Ahimeleki umutambyi mukuru yakoreraga. Nta handi Dawidi yari azi yahungira uretse ku mugaragu w’Imana. Uwo mutambyi yatangajwe no kubona Dawidi aza yihuta kandi ari wenyine, mu maso he hagaragara guhangayika n’umubabaro. Yamubajije ikimugenza. Maze uwo musore ahitamo kubeshya ku bw’intimba yari afite. Dawidi yabwiye uwo mutambyi ko afite ubutumwa bw’umwami butagomba kugira undi muntu ubumenya. Aha yahagaragarije ko kwizera Imana kwe kudashyitse, kandi icyaha cye cyaje kwicisha uwo mutambyi mukuru. Iyo amubwiza ukuri, Ahimeleki yajyaga kumenya uburyo abigenza ngo amukirize ubugingo. Imana ishaka yuko abantu bayo baba abanyakuri, nubwo baba bari mu kaga gakomeye. Dawidi yasabye umutambyi amarobe atanu y’umutsima. Nta kindi cyari gihari uretse imigati yera uwo muntu w’Imana yari afite, ariko Dawidi yabashije kwibonera ibyokurya yitwarira imitsima yo kumumara inzara. AA 456.4

Noneho haje kubaho iyindi ngorane. Uwitwa Dowegi, umutware w’abashumba ba Sawuli, wari warakiriye ukwizera kw’Abaheburayo, yavugiraga imihigo ye ahari haragenewe gusengerwa. Dawidi abonye uwo mugabo, yahisemo kwihutira gushaka ubundi buhungiro n’uko yabona intwaro zo kwirwanishaho igihe bibaye ngombwa. Yasabye Ahimeleki inkota maze amubwira yuko nta yindi ihari uretse iya Goliyati, yari ibitswe ho urwibutso mu buturo bwera. Dawidi yaramusubije ati: “Nta ihwanye na yo, yimpe.” Ubutwari bwa Dawidi bwongeye gukanguka ubwo yafataga inkota yari yarigeze gukoresha yica igihangange cy’Abafilisitiya. AA 457.1

Dawidi yahungiye kwa Akishi, umwami w’i Gati; kuko yabonaga yuko yabonera amahoro kurutaho mu banzi b’ubwoko bwe kuruta kuba mu bwami bwa Sawuli. Ariko Akishi yaje kubwirwa ko Dawidi ari we wishe intwari y’Abafilisitiya mu myaka yari ishize, maze noneho uwari ushatse ubuhungiro mu banzi b’Abisiraheli yisanze mu byago bikomeye. Ariko noneho Dawidi arisarisha maze acika abanzi be. AA 457.2

Ikosa rya mbere Dawidi yakoze ryabaye kutiringira Imana i Nobu, irya kabiri ni uko yabeshye Akishi. Dawidi yari yaragaragaje imico myiza, kandi iyo mico ye mbonera yari yaratumye rubanda bamukunda; ariko igihe ikigeragezo cyamugeragaho, ukwizera kwe kwarahungabanye maze intege nke ze ziragaragara. Igihe yari mu kaga gakomeye, Dawidi yari yarubuye amaso ashaka Imana afite kwizera kutajegajega, kandi yari yaratsinze igihanda cy’Umufilisitiya. Yizeraga Imana kandi yagiye mu izina ryayo. Ariko ubwo yahigwaga kandi agatotezwa, gukuka umutima n’ishavu byendaga gutwikira mu maso he ntabone Se wo mu ijuru. AA 457.3

Nyamara ibyo byabaye byari ibyo kwigisha Dawidi ubwenge; kuko byamuteye kubona intege nke ze ndetse n’uko akeneye guhora yishingikirije ku Mana. Mbega uburyo imbaraga ya Mwuka w’Imana ari nziza igihe ije ku bantu bacitse intege kandi bihebye, igatera ubutwari abatentebutse mu mutima, igaha imbaraga abanyantege nke kandi igah ubutwari ndetse igafasha abagaragu b’Uwiteka bageragezwa! Mbega Imana dufite, Imana igirira neza abayobagurika kandi ikagaragaza kwihangana n’ineza mu bihe by’akaga, ndetse n’igihe umubabaro mwinshi watwugarije! AA 457.4

Gutsindwa kose kw’abana b’Imana guterwa no kutagira kwizera. Igihe umwijima ugose ubugingo, iyo dukeneye umucyo no kuyoborwa, dukwiriye kureba hejuru kuko hirya y’umwijima hari umucyo. Dawidi ntiyari akwiriye kutizera Imana n’agahe gato. Yari afite impamvu imutera kwiringira Imana: yari uwo Imana yimikishije amavuta, kandi mu kaga yagiye ahura nako, yari yararinzwe n’abamarayika b’Imana; yari yarahawe ubutwari bwo gukora ibintu bitangaje; kandi iyo akura intekerezo ze ku kaga yari yashyizwemo maze agatekereza imbaraga n’igitinyiro by’Imana, yajyaga kugira amahoro ndetse akayagira no mu gicucu cy’urupfu. Yari kuvugana ishema agasuburamo isezerano Uwiteka yatanze rigira riti: “Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Yesaya 45:10. AA 457.5

Dawidi yahungiye Sawuli mu misozi y’i Buyuda, ahitamo ubuhungiro bwiza mu buvumo bwa Adulamu, aho yashoboraga kurwanyiriza ingabo nyinshi we afite abantu bake. “Bukeye bakuru be na bene wabo babyumvise baramanuka bamusangayo.” Ab’umuryango wa Dawidi ntibajyaga kumva batekanye, bazi yuko igihe icyo ari cyo cyose umujinya wa Sawuli udafite ishingiro wabasukwaho bitewe n’isano bafitanye na Dawidi. Icyo gihe bari bazi ibyari bigiye kumenyekana hose muri Isiraheli yuko Imana yari yarahisemo Dawidi ngo azabe umutegetsi w’ubwoko bwayo. Bizeraga kandi ko bazagira amahoro bari kumwe na Dawidi nubwo yari impunzi ari wenyine mu buvumo kuruta ayo bajyaga kugira igihe bari kuba bahanganye n’uburakari bukaze bw’umwami w’umunyeshyari. AA 458.1

Uwo muryango wahuriye mu buvumo bwa Adulamu uhujwe n’impuhwe n’urukundo bagiriranaga. Umuhungu wa Yesayi yacurangaga inanga kandi akabaririmbira ati: “Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje.” (Zaburi 133:1). Yari yarasogongeye ku nabi yaterwaga n’uko abavandimwe be batamwizeraga, noneho kumvikana kwari gusimbuye uko kutumvikana, byazanye umunezero mu mutima w’uwari mu buhungiro. Muri ubwo buvumo niho Dawidi yahimbiye Zaburi ya 57. AA 458.2

Ntibyatinze abantu benshi bashakaga gucika agahato k’umwami baza kwifatanya n’abari kumwe na Dawidi. Harimo benshi bari batagifitiye icyizere umwami w’Abisiraheli kuko babonaga yuko atakiyobowe n’Umwuka w’Uwiteka. “Kandi abari mu makuba bose n’abarimo imyenda bose n’abinubaga bose bateranira aho ari, aba umutware wabo; nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane.” Aho niho Dawidi yari afite ubwami buto ayobora, kandi muri bwo hari gahunda n’ubwitonzi. Nyaamara n’aho yari wenyine mu misozi nta mutekano na muke yari afite kuko yakomezaga kubona ibimenyetso by’uko umwami atari yatezutse ku mugambi we w’ubwicanyi. AA 458.3

Dawidi yahungishirije ababyeyi be ku Mwami w’i Mowabu, maze umuhanuzi w’Uwiteka amuburiye iby’akaga kamwegereye ava aho yari yihishe, arongera ahungira mu ishyamba ry’i Hereti. Ibyo Dawidi yanyuragamo muri icyo gihe ntibyari imfabusa cyangwa ngo bibure umusaruro bitanga. Imana yaramugororaga ngo agire imico ituma ahinduka umuyobozi w’ingabo w’umunyabwenge n’umwami w’umunyambabazi uca imanza zitabera. Aho yari n’itsinda ry’abandi bahunze, Dawidi yiteguraga gukora umurimo Sawuli atari agikwiriye gukora bitewe n’umutima we w’ubwicanyi ndetse no gifata imyanzuro mu buhumyi. Ntabwo abantu bashobora gutandukana n’inama Imana ibaha ngo bakomeze kurangwaho n’umutuzo n’ubwenge bizababashisha gukorana ubutabera no gushyira mu gaciro. Nta bupfapfa buteye ubwoba, bw’ubuhanya nko gukurikiza ubwenge bw’umuntu butayobowe n’ubwenge bw’Imana. AA 458.4

Sawuli yateguraga kubikira no gufatira Dawidi mu buvumo bwa Adulamu, maze bimenyekanye yuko Dawidi yavuye aho yari yahungiye, umwami azabiranywa n’uburakari. Gucika kwa Dawidi kwabereye Sawuli amayobera. Yibwiye ko hari abagambanyi bari kumwe bamenyesheje mwene Yesayi uwo mugambi we. AA 458.5

Sawuli yemeza abajyanama be yuko yagambaniwe, maze abasezeranya ibihembo by’agaciro n’icyubahiro nibamubwira umuntu mu bantu be wagiranye ubucuti na Dawidi. Dowegi, Umunyedomu ni we yabivuze. Ku bwo gushaka icyubahiro no kugira umururumba w’ubukire, kandi kuko yangaga umutambyi wari wamucyashye kubw’ibyaha bye, Dowegi yavuze iby’uko Dawidi yagiye kwa Ahimeleki mu buryo bwatumye Sawuli arakarira cyane uwo muntu w’Imana. Amagambo ya Dowegi yacanye umuriro w’ikuzimu maze ubyutsa ubugome bukomeye bwo mu mutima wa Sawuli. Umujinya wamuteye kuba nk’umusazi maze ategeka ko umuryango wose w’uwo mutambyi urimbuka. Iryo tegeko ryarubahirijwe. Ntabwo ari Ahimeleki gusa wishwe ahubwo n’ab’inzu ya se “. ..mirongo inani na batanu bambaraga efodi y’igitare” bishwe na Dowegi ku itegeko ry’umwami. AA 458.6

“Maze atsindisha inkota I Nobu umudugudu w’abatambyi, abagabo n’abagore, abana n’incuke n’abonka, n’inka n’indogobe n’intam, byose babimarira ku nkota.” Ibyo ni byo Sawuli yakoraga akoreshwa na Satani. AA 459.1

Igihe Imana yavugaga ko ibyaha by’Abamaleki bigwiriye, kandi ikamutegeka kubarimbura bose, yibwiye ko ari umunyempuhwe cyane ku buryo atasohoza iteka Imana yari yaciye, bityo arokora ibyo yagombaga kurimbura. Nyamara ubu bwo, atabitegetswe n’Imana, ahubwo ayobowe na Satani, yabashije kwica abatambyi b’Uwiteka maze i Nobu ahagira amatongo. Ngubwo ubugome bw’umutima w’umuntu wanze kuyoborwa n’Imana. AA 459.2

Icyo gikorwa cyakuye Abisiraheli bose umutima. Umwami bari baritoranyirije ni we wakoze ayo marorerwa, kandi yari yayakoze nk’uko abami b’andi mahanga batubaha Uwiteka bakoraga. Isanduku yera yari kumwe na bo, ariko abatambyi baturaga ingorane zabo bicishijwe inkota. Mbese hajyaga gukurikiraho iki? AA 459.3