ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

65/75

IGICE CYA 63 - DAWIDI NA GOLIYATI39

Igihe umwami Sawuli yari amaze kumenya yuko Imana yamuretse, ndetse akumva uburemere bw’amagambo yo kugawa yari yabwiwe n’umuhanuzi, Sawuli yarushijeho kuzura ubugome no kwiheba. Ntabwo kwihana nyakuri ari ko kwacishije bugufi uwo mwami. Ntiyari asobanukiwe neza n’ububi bw’icyaha cye, kandi ntiyakangukiye umurimo wo kwisubiraho ngo agorore imibereho ye, ahubwo yakomeje kubabazwa n’ibyo yitaga akarengane akorewe n’Imana imukura ku ngoma mu Bisiraheli ndetse ikanga ko yazasimburwa n’umukomokaho. Yahoraga atekereza uburyo umuryango we wari ugiye kurimbuka. Yibwiraga ko ubutwari yari yaragaragaje arwanya abanzi be bushobora gukuraho icyaha cye cyo kutumvira. Ntiyiyoroheje ngo yemere igihano Imana yari yamuhaye; ahubwo umutima we w’ubwibone warihebye, kugeza ubwo yendaga gusara. Abajyanama be bamugiriye inama yo gushaka umuririmbyi w’umuhanga, bizera yuko injyana y’agahozo y’inanga nziza yashobora guturisha umutima we wari wihebye. Kubw’ubuntu bw’Imana, Dawidi wari uzwiho ubuhanga bwo gucuranga inanga, yazanywe imbere y’umwami. Gucuranga kwe kwiza kwabaga kuyobowe n’Imana kwatanze icyo bifuzaga. Umunabi wari watwikiriye intekerezo za Sawuli nk’igicu cyijimye wereyukaga. AA 447.1

Iyo yabaga atatumijwe ibwami ka Sawuli, Dawidi yisubiriraga kuragira imikumbi ye mu misozi kandi agakomeza kwiyoroshya mu mutima. Igihe cyose byabaga ngombwa, barongeraga bagahamagara Dawidi akaza korohereza ubwenge bw’umwami wabaga yamerewe nabi kugeza ubwo umwuka mubi yabaga amuvuyeho. Nyamara nubwo Sawuli yakunze Dawidi kandi akishimira umuziki yacurangaga, uwo musore w’umushumba yavaga ibwami akisubirira mu bibaya no ku misozi aragiriraho anezerewe. AA 447.2

Dawidi yakuraga ashimwa n’Imana n’abantu. Yari yarigishijwe kugendera mu nzira z’Uwiteka, maze noneho arushaho kwiyemeza mu mutima we gukora ibyo Imana ishaka kurusha mbere. Yagize izindi ngingo nshya ajya atekerezaho. Yari yarabaye ibwami bityo yari yarabonye inshingano z’abami. Yari yarabonye bimwe mu bishuko byugarizaga umutima wa Sawuli kandi yari yarasesenguye amwe mu mabanga yo mu mico n’imigirire by’umwami wa mbere w’Abisiraheli. Yabonye ikuzo rya cyami ribudikirwa n’igicu cyijimye cy’umubabaro, kandi amenya ko abo mu nzu ya Sawuli batari bafite umunezero na muke mu rugo rwabo. Ibyo byose byateraga umutima uhagaze uwari warasigiwe amavuta kuzaba umwami w’Abisiraheli. Ariko igihe yabaga yatwawe n’ibyo bitekerezo byimbitse kandi aremerewe n’ibitekerezo byo guhangayika, yasingiraga inanga ye agacuranga indirimbo zerekezaga umutima we ku Muremyi w’ibyiza byose, bityo bya bicu byijimye byasaga n’ibibuditse ahazaza bikeyuka. AA 447.3

Imana yigishaga Dawidi amasomo y’ingenzi. Nk’uko Mose yatorejwe umurimo we, ni ko Uwiteka yatunganyirizaga umuhungu wa Yesayi kuba umuyobozi w’ubwoko bwe bwatoranyijwe. Muri uko kwita ku mukumbi we, Dawidi yimenyerezaga ineza Umushumba Mukuru agirira intama zomu cyanya cye. AA 448.1

Iyo misozi idatuwe no mu mikoke aho Dawidi yazereraga n’imikumbi ye, hari ahantu haba inyamaswa z’inkazi. Kenshi na kenshi intare zavaga mu mashyamba ari ku nkombe ya Yorodani, cyangwa ibirura bikava mu misozi, bikaza bishonje cyane bishaka kwica imikumbi. Nk’uko umuco w’icyo gihe wari uri, Dawidi yabaga yitwaje umuhumetso n’inkoni gusa; nyamara yerekanye imbaraga n’ubutwari bwe arwana ku mikumbi ye. Nyuma y’aho ubwo yavugaga ibyo yahuye nabyo, yaravuze ati: “[...] iyo zaterwaga n’intare cyangwa idubu, zigakura umwana w’intama mu mukumbi, narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo; yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura, nkayica.” (1 Samweli 17:34,35). Ibyo byamubayeho byakomeje umutima we kandi byamuteyemo ubutwari, gukomera no kwizera. AA 448.2

Na mbere y’uko ahamagarwa ibwami kwa Sawuli, Dawidi yari yarigaragajeho ibikorwa by’ubutwari. Umutware w’ingabo wamumenyesheje umwami yamuvuzeho ko ari “umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ari umurwanyi. Witonda mu byo avuga,” ndetse yongeyeho ko Uwiteka ari kumwe na we. AA 448.3

Ubwo Abisiraheli bahagurukiraga kurwanya Abafilisitiya, batatu mu bahungu ba Yesayi bajyanye n’ingabo ku rugamba ziyobowe na Sawuli; ariko Dawidi asigara imuhira. Nyamara hashize igihe, Dawidi yagiye gusura urugerero rwa Sawuli. Se yari amutumye gushyira bakuru be ubutumwa n’ingemu kandi akamenya ko bakiri amahoro ndetse ko ari bazima. Ariko uwo mushumba wari ukiri muto yari yarahawe inshingano ikomeye nyamara se atabizi. Ingabo z’Abisiraheli zari zigiye gushira, ariko Dawidi yari yahawe amabwiriza n’umumarayika ko agomba gukiza ubwoko bwe. AA 448.4

Ubwo Dawidi yageraga hafi y’ingabo, yumvise urusaku rwo guhorera nk’aho urugamba rugiye kurema. “Ingabo zarasatiraga zijya kurwana kandi zivuza urwamo rw’intambara.” Abisiraheli n’Abafilisitiya bari bahanganye. Dawidi yihutiye kujya aho ingabo ziri, maze aragenda asuhuza abavandimwe be. Ubwo yaganiraga na bo, Goliyati wari igihanda cy’Abafilisitiya, yaje imbere maze atangira gutuka Abisiraheli ababwira kohereza umwe muri bo ushobora kumuhangara bakarwana bombi. Goliyati yasubiye muri ayo magambo ye maze Dawidi abonye ko Abisiraheli bose bahiye ubwoba kandi akamenya ko uwo Mufilisitia yabatukaga uko bukeye n’uko bwije ntihaboneke n’umwe wahaguruka ngo acecekeshe uwo mwirasi, umutima we wabaye nk’unyeganyeze. Yagurumanyemo ishyaka ryo kurengera icyubahiro cy’Imana ihoraho ndetse n’agaciro k’ubwoko bwayo. AA 448.5

Ingabo z’Abisiraheli zari zihebye. Zari zacitse intege. Baravuganaga bati: “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isiraheli.” Dawidi agize isoni kandi ababaye, arabaza ati: “Mbese uwo Mufilisitiya, utakebwe, usuzugura ingabo z’Imana Ihoraho, ni muntu ki?” AA 448.6

Ubwo Eliyabu mukuru wa Dawidi yumvaga ayo magambo, yamenye neza ibyagurumaniraga mu mutima w’uwo musore. Nubwo yari umushumba, Dawidi yari yaragaragaje gutinyuka, ubutwari n’imbaraga ariko byari bizwi na bake; kandi kuba Samweli yarasuye umuryango wa se wa Dawidi mu buryo bw’igitangaza ndetse akagenda ntawe ubimenye, byari byarakanguye urwikekwe mu ntekerezo z’abavandimwe be bibaza umugambi nyakuri w’urwo ruzinduko. Ubwo abavandimwe be babonaga Dawidi ahawe ikuzo hejuru yabo bamugiriye ishyari, kandi ntibamwubaha ngo bamukunde nk’uko bikwiriye umutima ucishije bugufi wa kivandimwe. Bamubonaga ko ari umushumba gusa, kandi noneho ikibazo Dawidi yabajije, Eliyabu yagifashe ko ari nk’igitutsi ku bugwari ubwe yagize bwo kudahangara gucecekesha icyo gihanda cy’Abafilisitiya. Mukuru we yamubwiranye uburakari ati: “Wazanywe n’iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n’agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.” Dawidi yamusubije amwubashye ariko yamaramaje: “Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?” AA 448.7

Bongera kubwira umwami amagambo Dawidi yari yavuze, maze umwami ahamagaza uwo musore w’umugenda. Sawuli yateze amatwi amagambo y’uwo mushumba atangaye ubwo yavugaga ati: “Ntihagire ukurwa umutima na we; umugaragu wawe ngiye kurwana n’uwo Mufilisitiya.” Sawuli agerageza kubuza Dawidi ibyo yari agambiriye, ariko uwo musore aranga. Yasubije mu buryo bworoheje, adashidikanya, amusubiriramo ibyo yagiye anyuramo ubwo yaragiraga imikumbi ya se . Yaravuze ati: “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya. Nuko Sawuli abwira Dawidi ati: ‘Ngaho genda; Uwiteka abane na we.” AA 449.1

Hari hashize iminsi mirongo ine Abisiraheli bahindishwa umushyitsi n’icyo gihanda cy’Umufilisitiya. Bari bakutse imitima bitewe no kwitegereza ibigango bya Goliyati wari ufite metero zisaga eshatu. Yari yambaye ingofero y’umuringa ku mutwe, yambaye n’ikoti riboheshejwe iminyururu ryari rifite uburemere bw’ibiro nka 70, kandi yari yambaye ibyuma bikingira imirundi. Iryo koti ryari rikozwe mu byuma byari bigerekeranye nk’ibikoko by’ifi, kandi byari byegeranye ku buryo nta mwambi wari gushobora kumena uwo mwambaro w’intambara. Icyo gihanda cyari gifite n’icumu rinini ry’umuringa mu bitugu. “Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw’ikigembe cyaryo kwari shekeli40 z’ibyuma magana atandatu; kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere.” AA 449.2

Uko bukeye n’uko bwije, Goliyati yasatiraga urugerero rw’Abisiraheli avuga mu ijwi rirenga ati: “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n’iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo, amanuke ansange. Nabasha kundwanya akanyica, tuzaba abagaragu banyu; ariko nimunesha nkamwica, ni mwe muzaba abagaragu bacu mudukorere. Umufilisitiya arongera aravuga ati: ‘Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.” AA 449.3

Nubwo umwami yari yahaye Dawidi uburenganzira bwo kujya guhangana na Goliyati, umwami yari afite ibyiringiro bike yuko Dawidi ari bugere ku ntego y’uwo mugambi we w’ubutwari. Sawuli yategetse ko uwo musore yambikwa imyambaro y’intambara umwami ubwe yambaraga. Ku mutwe wa Dawidi bamwambitse ya ngofero iremereye y’icyuma, hepfo bamwambika ikoti ry’icyuma; hanyuma inkota y’umwami ayambara mu rubavu. Bamaze kumwambika ibyo byose, yarahagurutse ngo ajye gusohoza umugambi we, ariko hashize akanya atangira kugenda asubira inyuma. Abari bamuhanze amaso ngo barebe uko abigenza batekerezaga yuko Dawidi ahisemo kudashyira ubugingo bwe mu kaga ajya guhangana n’uwo mwanzi utagereranywa. Agarutse aho Sawuli ari, yamusabye uruhusa kwiyambura imyambaro y’intambara avuga ati: “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.” Yakuyemo imyamabaro y’intambara y’umwami maze mu mwanya wayo yitwaza gusa inkoni ye n’umuhumetso by’abashumba. Atoragura mu kagezi utubuye dutanu tw’utubuyenge, adushyira mu gahago ke, maze yegera uwo Mufilisitiya, umuhumetso we awufashe mu ntoke. Icyo gihanda kiza nta cyo cyitayeho, ariko cyibwira yuko kigiye guhangana n’umurwanyi uruta abandi bose mu Bisirayeli. Uwari umutwaje intwaro yagendaga imbere ye kandi Goliyati yasag n’aho nta gishobora kumuhangara. Ubwo Goliyati yegeraga Dawidi, yabonye ari umusore w’umugenda. Mu maso ha Dawidi hasaga neza, kandi ntuyari yikingirije imyenda y’intambara; nyamara hagati y’uko yasaga bya gisore n’ibigango by’Umufilisitiya hari itandukaniro rikomeye. AA 449.4

Goliyati yari yuzuye gutangara n’uburakari. Yaravuze ati: “Ko unteranye inkoni! Mbese ugira ngo ndi imbwa?” Yahise atuka Dawidi amusukaho imivumo mibi yose iterwa n’imana zose yari azi. Avuga ijwi rirenga agaragaza ubupfapfa bwinshi ati: “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu ishyamba.” AA 450.1

Dawidi ntiyacitse intege imbere y’icyo gihangange cy’Abafilisitiya. Yigiye imbere maze abwira uwo bari bahanganye ati: “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isiraheli harimo Imana; kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka, kandi ari we uzabatugabiza.” AA 450.2

Mu mvugo ye humvikanaga ijwi ritarangwamo ubwoba, agaragaraho intsinzi n’ibyishimo mu maso he. Ayo magambo yayavuzwe mu ijwi ryumvikana, ryirangira, risakara mu kirere hose, maze iyo nteko y’abantu ibihumbi n’ibihumbi yari yiteguye intambara iyumva neza nta ryo isobwe. Goliyati azabiranywa n’uburakari. Muri ubwo burakari yazamuye ingofero yari ikingirije uruhanga rwe maze yihutira gusakirana n’uwari uje kumurwanya. Mwene Yesayi nawe yiteguraga umwanzi we. “Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n’Umufilisitiya. Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye, ararirekura, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga, ririgitamo, yikubita hasi yubamye.” AA 450.3

Ingabo zo ku mpande zari zihanganye zose zaratangaye. Izo ngabo zabonaga ko Dawidi ari bwicwe; ariko ubwo iryo buye ryari rigiye rivuza ubuhuha mu kirere rigatikura aho yari yapimye, babonye wa murwanyi ukomeye ahinda umushyitsi, asambuza amaboko nk’aho hari icyari kimuhumishije. tcyo gihanda kiradandabirana, maze cyitura hasi nk’igiti gitemwe. Dawidi ntiyategereje n’akanya na gato. Yasimbukiye kuri uwo Mufilisitiya wari urambaraye aho maze akoresha amaboko yombi afata inkota ya Goliyati yari iremereye. Mu kanya gato akari gashize, icyo gihanda cyari kimaze kwirata kivuga ko kiraca umutwe w’ako gasore maze kikabagira ibisiga byo mu kirere. Noneho Dawidi yazamuye ya ntoka mu kirere maze umutwe w’uwo mwirasi uva ku gihimba bityo mu rugerero rw’Abisiraheli bariyamira banezerewe. AA 450.4

Abafilisitiya bamarwa n’ ubwoba, kandi bagwa mu kayubi bibatera guhita bahunga. Abaheburayo bahamagaranye aho bari bari mu mpinga z’imisozi, bityo bahita bagerekana abanzi babo bahungaga; maze “bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuloni. Kandi Abafilisitiya b’inkomere bagwa mu nzira ijya i Sharayimu, bagera i Gati na Ekuroni. Abisiraheli baherako barekera aho kwirukana Abafilisitiya, baragaruka, basahura urugerero rwabo. Maze Dawidi yenda igihanga cy’Umufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye.” AA 451.1