ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

67/75

IGICE CYA 65 - IMPUHWE ZA DAWIDI42

Sawuli amaze kwicisha inkota abahanuzi b’Uwiteka, “umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitubu witwaga Abiyatari, aracika ahungira kuri Dawidi. Nuko Abiyatari abikira Dawidi ko Sawuli yishe abatambyi b’Uwiteka. Dawidi abwira Abiyatari ati: ‘Urya munsi ubwo narebaga Dowegi Umunyedomu, namenye ko atazabura kubibwira Sawuli. Abo mu rugo rwa so bose ni jye bahowe. Gumana nanjye, humura, kuko uhiga ubugingo bwanjye, ari we uhiga n’ubwawe. Nubana nanjye nta cyo uzaba.” AA 460.1

Kuko Dawidi yari akomeje guhigwa n’umwami, ntiyigeze abona aho aruhukira cyangwa ngo ahagirire umutekano. Ubwo yari i Keyila, ingabo ze z’intwari zatabaye umujyi ntiwigarurirwa n’Abafilisitiya, nyamara ntibagiriye amahoro no hagati y’abo bari bamaze kurokora. Dawidi n’ingabo ze bavuye i Keyila bajya mu butayu bwa Zifu. AA 460.2

Muri icyo gihe ubwo nta wari uzi neza aho yari ari, Dawidi yashimishijwe no no kubona Yonatani aje kumusura atari abyiteze. Yonatani yari yamenye aho Dawidi yahungiye. Igihe izo ncuti zombi zamaranye cyazibereye igihe cyiza cyane. Baganiye iby’imibereho yabo binyuranye, maze Yonatani akomeza Dawidi agira ati: “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.” Ubwo baganiraga ku bitangaza bikomeye Imana yakoreye Dawidi, uwo musore wari mu buhungiro kandi ahigwa yasubijwemo imbaraga cyane. “Bombi baherako basezeranira imbere y’Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba, Yonatani asubira iwe.” AA 460.3

Yonatani amaze kumusura, Dawidi yahumurizaga umutima we akoresheje indirimbo zo gusingiza Imana, agacuranga aririmba agira ati: AA 460.4

“Uwiteka ni we mpungiraho.
Mubwirira iki umutima wanjye muti:
‘Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?
’ Kuko abanyabyaha bafora umuheto,
Batamikira umwambi mu ruge,
Kugira ngo barasire mu mwijima
Abafite imitima itunganye.Niba imfatiro zishenywe,
Umukiranutsi yakora iki?
Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera,
Uwitekaintebe ye iri mu ijuru,
Amaso ye areba abantu,
Imboni ze zirabagerageza.
Uwiteka agerageza abakiranutsi,
Ariko umunyabyaha n’ukunda urugomo
umutima we urabanga.” Zaburi 11:1-5.
AA 460.5

Abantu b’i Zifu, bene uturere Dawidi yahungiyemo avuye i Keyila, batumye kuri Sawuli wari i Gibeya bamubwira ko bazi aho Dawidi yihishe, kandi ko bazayobora umwami bakamugeza aho yihishe. Ariko Dawidi aburiwe iby’iyo migambi yabo, ava aho yari ari ahungira mu misozi yo hagati y’i Mawoni n’Inyanja Ipfuye. AA 460.6

Na none barongera gutuma kuri Sawuli bati: “Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi. Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranyijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n’abantu be mu bitare by’igandagarizo ry’amasha.” Dawidi yari afite abantu magana atatu gusa mu bari kumwe, mu gihe Sawuli we yamuteye afite ingabo ibihumbi bitatu. Aho yari mu buvumo bwiherereye, mwene Yesayi ni ho yari ategerereje amabwiriza y’Imana yerekeye icyo akwiriye gukora. Igihe Sawuli n’ingabo ze bazamukaga imisozi, yanyuze iruhande maze ari wenyine yinjira mu buvumo Dawidi n’umutwe we bari bihishemo. Abo bantu ba Dawidi babibonye, bahatira Dawidi kwica Sawuli. Kuba umwami yari ageze mu maboko yabo kuri bo babonye ko ari ikimenyetso cy’ukuri yuko Imana ubwayo yari yatanze uwo mwanzi mu maboko yabo ngo bamwice. Dawidi nawe yagize ikigeragezo cyo kubitekereza atyo; ariko yumva ijwi ry’umutimanama rimubwira riti: “Ntukore ku wo Uwiteka yimikishije amavuta.” AA 461.1

Ingabo za Dawidi ntizashakaga kureka Sawuli ngo agende amahoro, maze zibutsa umutware wabo amagambo y’Imana avuga ngo: “Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka. Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa Sawuli bucece.” Ariko nyuma y’aho, umutimanama wa Dawidi ntiwamuhaye amahoro kuko yari yangije n’umwambaro w’umwami. AA 461.2

Sawuli arahaguruka ava mu buvumo ngo akomeze gushakisha, maze akangaranywa no kumva ijwi rimubwira riti: “Nyagasani Mwami.” Ahindukiye ngo arebe umuhamagara, yatangajwe no kumva ari mwene Yesayi, uwo yari amaze igihe kirekire ashaka gufata ngo amwice. Dawidi arunama maze yereka umwami ko azi ko ari we shebuja maze abwira Sawuli ati: “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo: ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi.?’Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica, ariko ndakubabarira, ndavuga nti: ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’ Kandi data dore n’ikinyita cy’umwambaro wawe, ndagifite mu ntoke; ubwo nageshe ikinyita cy’umwambaro wawe, sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho.” AA 461.3

Sawuli yumvise amagambo ya Dawidi acishwa bugufi, ntiyagira ikindi akora uretse kwemera ukuri kwayo. Sawuli agwa mu kayubi abonye uburyo yari ari rwose mu maboko y’uwo yahigiraga kwica. Dawidi yahagaze imbere ye ari inziramakemwa. Nuko umutima wa Sawuli uroroha maze aravuga ati: “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe? Maze Sawuli acura umuborogo, ararira.” Aherako abwira Dawidi ati: “Undushije gukiranuka, kuko unyituye ineza ariko jye nkakwitura inabi . . . Mbese umuntu yabona umwanzi we, yapfa kumureka agacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza kubyo unkoreye uyu munsi. Kandi rero nzi yuko utazabura kuba umwami, kandi ko ubwami bwa Isiraheli buzakomezwa mu kuboko kwawe.” Nuko Dawidi asezerana na Sawuli ko igihe ibyo bizasohorera azafata neza ab’inzu ya Sawuli kandi ko atazasibanganya izina rye. AA 461.4

Kubera ko yari azi ibyo Sawuli yari yarakoze mu gihe cyashize, Dawidi ntiyashoboraga kwiringira indahiro umwami yari amurahiye, cyangwa ngo yizere ko uko kwihana kuzamara igihe kirekire. Nuko Sawuli asubiye iwe bituma Dawidi yigumira mu misozi. AA 462.1

Urwango rugirirwa abagaragu b’Imana bikozwe n’abiyeguriye kugengwa n’imbaraga ya Satani rugenda ruhindagurika kenshi ku buryo wakwibwirako habaye ubwiyunge n’ineza, ariko ntabwo iteka izo mpinduka zimara igihe kirekire. Nyuma y’uko abantu bafite ibitekerezo bibi bavuga amafuti basebya abagaragu b’Imana, kuba barabaye mu bibi rimwe na rimwe bishinga imizi mu mitima yabo. Mwuka w’Imana akirana na bo, bagacishiriza bugufi imitima yabo imbere y’Imana n’imbere y’abo bashakaga kurimbura bityo bakabasha guhindura uko babitwaragaho. Ariko iyo bongeye gukingurira urugi ibyongorero by’umwanzi, gushidikanya n’urwango rwa kera rurabyuka maze bakongera gukora ibyo bari barihannye bakabireka mu gihe runaka. Barongera bakavuga ibibi, bakarega kandi bagaciraho iteka bashishikaye abo bavuga ko boroheje. Satani ashobora gukoresha abantu nk’abo mu buryo bukomeye cyane nyuma y’uko ibyo bikozwe kurusha uko yari kubakoresha mbere, bitewe n’uko bacumuye ku mucyo ukomeye cyane. AA 462.2

“Bukeye Samweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama.” Ishyanga ry’Abisiraheli ryafashe urupfu rwa Samweli nk’igihombo gikabije. Umuhanuzi mwiza kandi ukomeye, akaba yari n’umucamanza w’ikirangirire yari yapfuye, bityo abantu bagira intimba nyinshi ibashengura imitima. Uhereye mu buto bwe ukageza mu za bukuru, Samweli yagenderaga imbere y’Abisiraheli afite umutima utunganye. Nubwo Sawuli yari umwami, abantu bakundaga Samweli cyane kumurusha kuko ibikorwa bye byarangwaga no kuba indahemuka, kumvira no kwitanga. Dusoma mu byanditswe ko Samweli yaciraga Abisiraheli imanza mu minsi yose yo kubaho kwe. AA 462.3

Ubwo abantu bagereranyaga imikorere ya Sawuli n’iya Samweli, babonye amafuti bakoze bifuza umwami kugira ngo be gutandukana n’amahanga yari abakikije. Benshi batewe inkeke no kubona Abisiraheli bagenda bakora ibyangwa n’Uwiteka kandi mu buryo bwihuta. Urugero umwami wabo yatangaga rwatezaga ingorane zikwira hose, bityo byari bikwiye ko Abisiraheli baririra Samweli wari umuhanuzi w’Uwiteka, maze agapfa. AA 462.4

Ishyanga ryari ribuze uwashinze akaba yari n’umuyobozi w’amashuri yaryo y’abana b’abahanuzi, nyamara ntabwo ari byo gusa. Ishyanga ryari ritakaje uwo abantu bari baramenyereye gutura imibabaro yabo, bari babuze uwahoraga abingingira Imana akomeje ngo ibababanire. Kubavuganira kwa Samweli kwari kwaratumye abantu bumva batekanye; kuko “gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.” (Yakobo 5:16). Noneho abantu bumvise ko Imana yabaretse. Umwami yajyaga kumera nk’umusazi. Ubutabera bwari butagikurikizwa kandi na gahunda ihinduka umuvurungano. AA 462.5

Igihe igihugu cyari kirimo umuvurungano, igihe byagaragaraga ko inama za Samweli zituje kandi zirimo gutinya Imana zari zikenewe, ni ho Imana yahaye ikiruhuko umugaragu wayo wari ugeze mu zabukuru. Abantu bagize agahinda akenshi ubwo bitegerezaga igituro cye, kandi bibutse ubupfapfa bagize bamwanga ngo ababere umuyobozi; kuko yakoranaga n’Imana cyane bigasa n’aho yahuzaga Abisiraheli bose n’intebe y’ubwami bw’Uwiteka. Samweli ni we wari warabigishije gukunda no kubaha Imana; ariko noneho ubwo yari yapfuye, abantu bumvise yuko basigaye mu maboko y’umwami wari warifatanyije na Satani, kandi wajyaga gutandukanya abantu n’Imana n’ijuru. AA 462.6

Dawidi ntiyashoboraga kujya gushyingura Samweli, ariko yamuririye afite intimba nyinshi cyane nk’uko umwana w’indahemuka yaririra umubyeyi we wamwitagaho. Yamenye ko urupfu rwa Samweli rukuyeho urundi rusika rwatangiraga ibikorwa bya Sawuli, bityo Dawidi yumva arushijeho kubura amahoro kuruta nk’igihe umuhanuzi Samweli yari akiriho. Igihe Sawuli yari ahugiye mu kuririra Samweli, Dawidi yaboneyeho gushakisha aho yagirira umutekano kurutaho; nuko ahungira mu butayu bw’i Parani. Muri ubwo butayu ni ho yahimbiye Zaburi ya 120 n’iya 21. Ari muri ubwo butayu, abonye yuko umuhanuzi yapfuye kandi ko umwami yari umwanzi we, yararirimbye ati: AA 463.1

“Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka,
Waremye ijuru n’isi.
Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza,
Ukurinda ntazahunikira.
Dore urinda Abisiraheli,
Ntazahunikira kandi ntazasinzira. . .
Uwiteka azakurinda ikibi cyose,
Niwe uzarinda ubugingo bwawe.
Uwiteka azakurinda amajya n’amaza,
Uhereye none, ukageza iteka ryose. Zaburi 121:2- 8.
AA 463.2

Igihe Dawidi n’abantu be bari bihishe mu butayu bw’i Parani, barinze imikumbi n’amashyo by’umuntu wari ukize witwaga Nabali, wari ufite ibintu byinshi muri ako karere, babirinda abanyazi. Nabali yari uwo mu rubyaro rwa Kalebu, ariko imico ye yarangwaga n’umwaga n’ubugugu. AA 463.3

Icyo cyari igihe bogoshaga ubwoya bw’intama, kikaba cyari igihe cyo kugira neza. Dawidi n’abantu be bari bakennye ibyo kurya cyane, kandi nk’uko umuco w’icyo gihe wari umeze, mwene Yesayi yatumye abasore cumi kuri Nabali ababwira kumuramutsa nk’abatumwe na Dawidi, kandi yongeraho ati: “Mubwire uwo mukire muti: ‘Amahoro abe kuri wowe no ku nzu yawe no ku byo utunze byose. Ubu numvise ko ufite abantu bakemura, kandi abashumba bawe babanaga natwe nta nabi twabagiriye, nta cyo bajimije igihe cyose babereye i Karumeli, 43 baza abahungu b’iwawe, barabikubwira. Aba bahungu bakugirireho umugisha kuko tuje ku munsi mwiza. Nuko ndakwinginze, ikiva mu maboko yawe cyose, abe ari cyo uha abagaragu bawe n’umwana wawe Dawidi.” AA 463.4

Dawidi n’abantu be bari bararinze imikumbi n’amashyo bya Nabali; bityo noneho uwo mukire yasabwaga gutanga ku mutungo mwinshi yari afite agafasha abari baramukoreye umurimo nk’uwo w’ingenzi. Dawidi n’abantu be bashoboraga kuba barafashe ibyo barya mu mikumbi n’amashyo bya Nabali ariko ntibabikoze. Dawidi n’abantu be bitwaye neza ntibahemuka. Nyamara Nabli ntiyitaye ku neza yabo. Igisubizo Nabali yahaye Dawidi cyagaragaje imico ye. Yaravuze ati: “Dawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja. Mbese nende ku mitsima yanjye no ku mazi yanjye n’inyama mbagiye abakemuzi banjye mbihe abantu ntazi iyo baturutse?” AA 463.5

Ubwo ba basore bagarukaga amara masa bakabwira Dawidi uko byagenze, yararakaye cyane. Dawidi yategetse ingabo ze gufata intwaro zikambararira urugamba; kuko yari yiyemeje guhana umugabo wari wamwimye ibyo yari afitiye uburenganzira kandi akongera igitutsi ku gasuzuguro. Uko guhutiraho kwari guhuje n’imico ya Sawuli aho guhuza n’iya Dawidi, ariko uwo muhungu wa Yesayi yari agikeneye kwigira ibyigisho byo kwihanagana mu ishuri ry’umubabaro. AA 464.1

Ubwo Nabali yari amaze gusezerera ba basore babanaga na Dawidi, umwe mu bagaragu ba Nabali yihutiye kureba Abigayili umugore wa Nabali, maze amubwira ibyabaye. Yaramubwiye ati: “Umva, Dawidi yatumye intumwa ziva mu butayu kuramutsa databuje, ababonye arabakankamira. Kandi abo bagabo batugiriraga neza cyane, ntibadukoza isoni, ntitwagira icyo tuzimiza igihe cyose twabaniye na bo turi mu rugishiro. Batubereye inkike ku manywa na nijoro, igihe cyose twabaniye na bo turagiye intama. Nuko none ubimenye utekereze icyo uri bukore, kuko bamaramaje kugirira nabi databuja n’urugo rwe rwose.” AA 464.2

Abigayili atagishije umugabo we inama cyangwa ngo amubwire ibyo agambiriye, yateguye ibyo kurya byinshi maze abikorera indogobe, abishinga abagaragu bajya imbere arabyohereza, kandi nawe ubwe agenda abakurikiye ajya guhura n’abantu ba Dawidi. Yahuriye na bo mu ibanga ry’umusozi. “Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye. Amugwa ku birenge aravuga ati: ‘Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y’umuja wawe.” Abigayili yavuganaga na Dawidi amwubashye cyane nk’aho yabwiraga umwami uri ku ngoma. Nabali yari yavuganye agasuzuguro ati: “Dawidi ni nde?” ariko Abigayili we yaramubwiye ati: “nyagasani.” Yamubwiye amagambo y’ineza agira ngo amwurure umujinya yari afite ushire, maze amwinginga asabira umugabo we. Nta bwibone ahubwo yuzuye ubwenge n’urukundo by’Imana, Abigayili yagaragaje ugukomera k’uburyo yitaga ku b’urugo rwe, kandi asobanurira Dawidi neza ko inabi y’umugabo we itari yagambiriwe ngo bamwibasire, ko ahubwo ko byabaye kwigaragaza guhutuyeho kwa kamere itagira amahoro kandi irangwa no kwikanyiza. AA 464.3

“Nuko none Nyagasani, nk’uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka niwe wakubujije kugirwaho n’urubanza rw’amarasono kwihorera n’ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n’abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.” Ntabwo Abigayili yavuze ko ubwenge bwe ari bwo bwatumye Dawidi areka umugambi we uhutiyeho, ahubwo yahaye Imana icyubahiro aranayisingiza. Hanyuma atanga ituro rya gikire ho ituro ry’amahoro ahaye abantu ba Dawidi, kandi akomeza kwinginga nk’aho ari ubwe wari wateye Dawidi kurakara. AA 464.4

Yaravuze ati: “Ndakwinginze, babarira umuja wawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasani urwana intambara z’Uwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose.” Abigayili yerekezaga ku byo Dawidi yendaga kuzakora. Dawidi yari kuzarwana intambara z’Uwiteka. Ntiyari akwiriye gushaka kwihorera ku bibi umuntu umuntu umwe yari yamukoreye nubwo yahigwaga nk’umugambanyi. Yarakomeje ati: “Nubwo abantu bahagurukiye kukugenza no gushaka ubugingo bwawe Nyagasani, ariko ubugingo bwawe buzahambiranwa n’Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w’ubugingo . . . Nuko Uwiteka namara kugusohozaho ibyiza yakuvuzeho byose uko bingana, akakugira umutware wa Isirayeli, ntuzagire umutima ukubabaza Nyangasani, kandi ngo uguhane ko wavushirije amaraso ubusa, cyangwa se kuko wihoreye kubwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani, uzibuke umuja wawe.” 1Samweli 25:29-31. AA 465.1

Aya magambo agomba kuba yaraturutse mu kanwa k’umuntu wari warahawe ku bwenge mvajuru. Nk’uko impumuro y’uburabyo imera, ubutungane bwa Abigayili bwabonekeraga mu maso, mu magambo, no mu bikorwa bye atabizi. Mwuka w’Umwana w’Imana yari mu mutima we. Amagambo ye yavuganwaga ubuntu kandi yuzuye ineza n’amahoro, yagaragazaga imbaraga z’ijuru. Dawidi yaracururutse maze atekereje ingaruka zajyaga kuva kuri uwo mugambi uhutiyeho yari yagize, ahinda umushyitsi. “Hahirwa abazana amahoro mu bantu, kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.” (Matayo 5:9). Iyaba harabayeho n’abandi bantu benshi bakoraga nk’uwo mugore w’Umwisirayeli, abantu bacubya uburakari, bagakoma mu nkokora imigambi ihutiyeho, kandi bakaburizamo ibibi bikomeye bakoresheje amagambo y’ubwenge burangwa n’ituza. AA 465.2

Imibereho ya Gikristo yejejwe ihora imurika kandi igatanga ihumure n’amahoro. Irangwa n’ubutungane, ubwitonzi, kwiyoroshya no kuba ingirakamaro. Iyo mibereho igengwa na rwa rukundo rutikanyiza. Ni imibereho yuzuwe Kristo, kandi isiga ikirari cy’umucyo ahantu hose nyiri iyo mibereho ashobora kujya. Abigayili yari umuhannyi n’umujyanama mwiza. Uburakari bwa Dawidi bwacubijwe n’uburyo Abigayili yamuvugishije. Dawidi yemeye ko yakoze iby’ubupfapfa kandi ko yari yananiwe gutegeka umutima we. AA 465.3

Dawidi yemeye guhanwa afite umutima ucishije bugufi nk’uko bihuje n’amagambo yavuze agira ati: “Umukiranutsi ankubite, biraba kungirira neza, ampane biraba nk’amavuta asiga ku mutwe wanjye.” (Zaburi 141:5). Yaramushimye kandi amwifuriza imigisha kuko yamugiriye inama itunganye. Hari abantu benshi, iyo bacyashwe, batekereza ko ibyo ari byiza igihe gusa bacyashwe ntibibahangayikishe; nyamara mbega ukuntu abantu bake ari bo bakira guhanwa bakabyishimira mu mitima yabo ndetse bagashima abashaka kubakiza bababuza kugendera mu nzira y’ibibi. AA 465.4

Igihe Abigayili yagarukaga imuhira yasanze Nabali n’abashyitsi be bishimiye mu birori bikomeye basinze. Ategereza ko bucya maze abona gutekerereza umugabo we uko byagenze igihe yavuganaga na Dawidi. Nabali yari umunyabwoba; maze igihe yasobanukirwaga ko ubupfapfa bwe bwari bugiye gutuma akenyuka, yabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Yatinye ko Dawidi ashobora gukomeza umugambi we wo kwihorera, maze agira ubwoba bwinshi cyane yikubita hasi araraba. Hashize iminsi cumi arapfa. Ubuzima Imana yari yaramuhaye nta kindi yabumajije uretse kubera isi umuvumo. Ubwo yinezezaga mu birori, Imana yamubwiye nk’uko yabwiye wa mutunzi mu mugani iti: “Muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe” (Luka 12:20). AA 465.5

Nyuma y’aho Dawidi yacyuye Abigayili. Dawidi yari asanzwe afite umugore umwe, ariko imico y’amahanga muri icyo gihe yari yaranduje intekerezo ze kandi ihindura imikorere ye. Ndetse n’abagabo beza kandi bakomeye bagiye bayoba bagakurikiza imigenzereze y’ab’isi. Ingaruka mbi zo kugira abagore benshi zakomeje kugwa nabi Dawidi mu mibereho ye yose. AA 466.1

Nyuma y’urupfu rwa Samweli, Dawidi yamaranye amahoro amezi make. Yongeye guhungira mu butayu bwa Zifu; ariko kuko abo banzi be bashakaga ko umwami abareba neza, bamubwiye aho Dawidi yari yihishe. Ayo makuru yakanguye umudayimoni w’ubugome wari usinziriye mu mutima wa Sawuli. Yongera guhuruza ingabo ze maze azirangaza imbere bajya guhiga Dawidi. Ariko abatasi b’incuti za Dawidi babimenyesha umuhungu wa Yesayi; maze ajyana bake mu bantu be bajya kureba aho umwanzi we ari. Hari nijoro ubwo bagendanga aubushishozi bakageraga ku nkambi, maze imbere yabo bahabona amahema y’umwami n’abamurinda. Nta muntu wababonye kuko abo mu nkambi bari bacecetse basinziriye. Dawidi yasabye incuti ze kujyana nawe hagati mu banzi be. Dawidi abajije ati: ‘Ni nde turi bujyane aho Sawuli agerereje?” Abishayi yahereyeko arasubiza ati: “Ni jye turi bujyane.” AA 466.2

Dawidi n’uwari umuherekeje bakingirijwe n’ibicu byo mu misozi maze binjira mu nkambi y’abanzi babo. Ubwo bashakaga kumenya neza umubare nyawo w’abanzi babo, bahingukiye kuri Sawuli asinziriye, icumu rye rishinze mu itaka n’agacuma yatwaragamo amazi kari ku musego we. Iruhande rwe hari haryamye Abuneri, umugaba w’ingabo ze kandi ingabo ze zose zari zibakikije na zo zahunikiriye. Abishayi yabanguye icumu rye maze abwora Dawidi ati: “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze nyemerera mutikure icumu rimwe gusa, mpamanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.” Ategereza ko abimuhera uburenganzira, ariko yumva amagambo ngo: “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta ntagibweho n’urubanza?. . .Nk’uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo. Uwiteka andinde ko nabangura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta. Ahubwo ndakwinginze enda icumu rye riri ku musego we n’urunywero rwe rw’amazi, tugende. Nuko Dawidi ajyana icumu rye n’urunywero rwe rw’amazi, abivana ku musego wa Sawuli barigendera, hatadize umuntu ubabonye cyangwa ubimenye, haba no gukanguka; kuko Uwiteka yari yabasinzirije ubuticura.” Mbega uburyo byoroheye Uwiteka guca intege umunyambaraga kuruta abandi, kwaka ubushishozi umunyabwenge ukomeye kandi agahindura ubusa ubuhanga bw’umuntu ushishoza! AA 466.3

Dawidi avuye mu rugerero ageze aho atagira icyo aba, yahagaze mu mpinga y’umusozi maze ahamagara abantu ba Sawuli na Abuneri n’ijwi rirenga ati: “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye na we muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja. Reka reka, ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebe icumu ry’umwami n’urunywero rw’amazi, aho byari biri ku musego we. Sawuli amenya ijwi rya Dawidi arabaza ati: ‘Mbese aho iryo jwi si iryawe, mwana wanjye Dawidi?’ Dawidi aramusubiza ati: ‘Ni iryanjye, Nyagasani Mwami.’ Ati: ‘Mbese databuja agenzereza iki umugaragu we? Nakoze iki? Cyangwa se ni cyaha ki kindiho? None ndakwinginze Nyagasani Mwami, umva amagambo y’umugaragu wawe.’” Umwami yongera gukorwa ku mutima aravuga ati: “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.’ Dawidi aramusubiza ati: “Ngiri icumu ryawe Nyagasani! Nihagire umugaragu wawe uza aryende.” Nubwo Sawuli yari amaze gusezerana ati: “Sinzongera kukugirira nabi,” Dawidi ntiyamusanze. AA 466.4

Iyi nshuro ya kabiri Dawidi yubashye ubugingo bw’umwami w’ishyanga rye yakoze ku mutima wa Sawuli maze bimutera kurushaho guca bugufi kubw’icyaha cye. Sawuli yatangajwe kandi acishwa bugufi no kumugaragariza ineza nk’iyo. Ubwo yari ahagurutse agiye aretse Dawidi, Sawuli yaravuze ati: “Uragahora uhirwa, mwana wanjye Dawidi, uzakora ibikomeye, kandi gutsinda uzatsinda.” Ariko mwene Yesayi ntiyiringiraga yuko umwami azakomeza kubaho igihe kirekire ameze atyo. AA 467.1

Dawidi abona ko adashobora kwiyunga na Sawuli. Byasaga nk’aho byanze bikunze amaherezo yari kuzashyira agafatwa binyuze mu bucakura bw’umwami, nuko yongera kwiyemeza guhungira mu Bafilisitiya. Nuko we n’ingabo magana atandatu bajya kwa Akishi, umwami w’i Gati. AA 467.2

Umwanzuro Dawidi yafashe w’uko Sawuli atazabura gusohoza umugambi we wo kumwica, yawufashe atagishije Imana inama. Ndetse n’igihe Sawuli yari mu bugambanyi ashaka uko yakwica Dawidi, Uwiteka yateguraga kwimika Dawidi. Imana isohoza imigambi yayo nubwo mu maso y’abantu iyo migambi iba isa n’itwikiriwe ari amabanga. Abantu ntibashobora gusobanukirwa n’inzira z’Imana; kandi iyo abantu babonye ibigaragara, bumva yuko ibigeragezo n’ibirushya Imana yemera ko bibageraho ari ibyo kubagirira nabi kandi ko nta kindi bizakora uretse kubarimbura. Uko ni ko Dawidi yarebye ibigaragara ntiyareba amasezerano y’Imana. Yashidikanyaga ko azagera igihe akima ingoma. Ibigeragezo byinshi yanyuzemo byari byaracogoje kwizera kwe no kwihangana kurashira. AA 467.3

Uwiteka ntiyohereje Dawidi mu Bafilisitiya ngo aharindirwe kuko bari abanzi bakomeye b’Abisiraheli. Iri shyanga ryari kuzaba rimwe mu banzi be bakomeye kugeza ku iherezo, nyamara yari yabahungiyeho ngo bamufashe muri ibyo bihe byari bimukomereye. Dawidi amaze kubona yuko atakwizera na gato Sawuli n’ibyegera bye, yishyize mu maboko y’abanzi b’ubwoko bwe. Dawidi yari umusirikari w’intwari, kandi yari yaragaragaje ko ari umurwanyi w’umunyabwenge kandi utsinda; nyamara ubwo yajyaga mu Bafilisitiya ni we ubwe wishyiraga mu kaga. Imana yari yaramutoreye gutanga urugero mu gihugu cy’Ubuyuda, ariko kubura kwizera ni byo byamuteye kuva mu mwanya yagombaga gukoreramo kandi atabitegetswe n’Uwiteka. AA 467.4

Imana yasuzugujwe no kutizera kwa Dawidi. Abafilisitiya bari baratinye Dawidi kurusha uko batinyaga Sawuli n’ingabo ze; maze kubwo kwishyira Abafilisitiya ngo bamurinde, Dawidi yatumye bamenya intege nke z’ab’ubwoko bwe. Uko ni ko yateye ubutwari abo banzi babo maze bakandamiza Abisiraheli. Dawidi yari yarasigiwe amavuta kugira ngo arengere ubwoko bw’Imana. Uwiteka ntiyashakaga yuko abagaragu be batera ubutwari abakora ibyo gukiranirwa babereka intege nke z’ubwoko bwe cyangwa bagaragaza ko batitaye ku mibereho myiza yabwo. Byongeye kandi, bene wabo baketse ko yagiye mu bapagani gukorera ibigirwamana byabo. Icyo gikorwa cyatumye abantu benshi basobanura nabi impamvu zabimuteye kandi bamutekereza nabi. Ikintu Satani yifuzaga ko akora ni cyo yakoze; kuko ubwo yahungiraga mu Bafilisitiya, Dawidi yateye abanzi b’Imana n’ubwoko bwe kwishima. Dawidi ntiyaretse gusenga Imana cyangwa kuyikorera; ariko yashatse kwikiza bituma areka kuyizera, bityo ahindanya imico yo kudakebakeba no kuba indahemuka Imana isaba ko abagaragu bayo bagira. AA 467.5

Dawidi yakiriwe neza n’umwami w’Abafilisitiya. Uko kumwakira neza byatewe ku ruhande rumwe n’uko umwami yari amukunze naho ku rundi ruhande bikaba byari binyuze ubwibone bwe kubona Umuheburayo amuhungiyeho. Ubwo Dawidi yari mu gihugu cya Akishi, yumvise atekanye acitse kugambanirwa. Yazanye umuryango we, abo mu rugo rwe, n’ibye byose, maze n’abantu be bose babigenza batyo. Ababibonaga bose babonaga ko yari aje gutura burundu mu gihugu cy’Abafilisitiya. Ibyo byose byashimishije Akishi wasezeranye guha ubuhungiro abo Bisirayeli bahungaga. AA 468.1

Dawidi asabye aho atura mu gihugu hitaruye ibwami, umwami yamugabiye i Sikilagi ngo habe igikingi cye. Dawidi yabonye ko we ubwe n’abantu be nibaturana n’abasenga ibigirwamana bizabateza ingorane. Gutura mu mudugudu wabo bonyine bitaruye, Dawidi n’abantu be bajyaga kuhagirira umudendezo wo gusenga Imana kuruta uko byari kugenda iyo baguma i Gati, aho imihango ya gipagani yajyaga kubabera intandaro yo gukora ibibi no kubuzwa amahoro. AA 468.2

Igihe Dawidi yari atuye muri uwo mudugudu wari witaruye, yateye ab’i Geshuri, n’Abagiruzi, n’Abamaleki, ntiyagira n’umwe asiga ngo aze i Gati kuvuga ibyabaye. Ubwo yari avuye ku rugamba yumvishije Akishi yuko yateraga ab’ubwoko bwe bwite, ari bo Bayuda. Ubwo bushukanyi bwakomezaga Abafilisitiya kuko umwami yavuze ati: “Yateye bene wabo Abisiraheli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.” Dawidi yari azi ko byari ubushake bw’Imana ko ayo moko y’abapagani arimburwa, kandi yari azi ko yashyiriweho gukora uwo murimo nyamara igihe yakoraga iby’uburiganya, ntiyakurikije inama Imana imuhaye. AA 468.3

“Muri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana n’Abisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati: ‘Umenye rwose ko uzatabarana nanjye n’abantu bawe, tukajyana n’ingabo ku rugamba.’” Nta mugambi Dawidi yari afite wo kurwanya ab’ubwoko bwe; ariko ntiyari azi neza icyo yakora kugeza ubwo ibyajyaga kuba byari kwerekana inshingano ye. Nuko Dawidi asubiza umwami ajijisha ati: “Ni naho uzamenyera icyo umugaragu wawe nzakora.” Akishi yumvise ayo magambo nk’aho ari isezerano ry’uko Dawidi azamufasha mu ntambara yari agiyemo, bityo arahirira ko azaha Dawidi icyubahiro gikomeye kandi akamugira icyegera gikomeye mu bwami bw’Abafilisitiya. AA 468.4

Nyamara nubwo kwizera kwa Dawidi kwari kwarateshutse hato na hato ku masezerano y’Imana, yari acyibuka yuko Samweli yamusize amavuta ngo azabe umwami wa Isiraheli. Yongeye kwibuka uko mu gihe cyashize Imana yari yaramuhaye gutsinda abanzi be. Yibutse imbabazi z’Imana yamurinze kwicwa na Sawuli, hanyuma yiyemeza kudahemuka ku cyizere Imana yamugiriye. Nubwo umwami wa Isiraheli yahigaga ubugingo bwe, ntiyajyaga kuvanga ingabo ze n’abanzi b’ubwoko bwe. AA 469.1