ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

40/75

IGICE CYA 38 - URUGENDO RUKIKIYE EDOMU15

I Kadeshi, aho Abisiraheli bari babambye amahema hari bugufi cyane y’umupaka wa Edomu, kandi Mose n’Abisiraheli bifuzaga cyane kunyura muri icyo gihugu bakajya mu Gihugu cy’Isezerano. Ku bwo iyo mpamvu, nk’uko Imana yari yarabategetse, boherereje umwami wa Edomu ubu butumwa: AA 288.1

“Isirayeli mwene so arakubwira ati: Uzi imiruho twabonye yose. Ba sogokuruza baramanutse bajya mu Egiputa, tumarayo igihe kirekire. Abanyegiputa batugirira nabi, bayigirira na ba sogokuruza. Dutakiye Uwiteka, yumva ijwi ryacu, atuma marayika, adukura mu Egiputa. Dore none turi i Kadeshi, umudugudu wo ku rugabano rwawe. Reka tunyure mu gihugu cyawe: ntituzagira umurima cyangwa uruzabibu tunyuramo, kandi ntituzanywa amazi yo mu mariba yawe: ahubwo tuzaca mu nzira y’umwami, twe gutambikira iburyo cyangwa ibumoso, tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.” AA 288.2

Kuri iryo saba mu kinyabupfura, babasubizanyije iterabwabo babahakanira ngo: “Ntuzanyura mu gihugu cyanjye, ntagusanganiza inkota.” AA 288.3

Abayobozi b’Abisiraheli batangajwe n’uko kwimwa inzira maze bongera koherereza umwami ubutumwa bumwinginga kandi bamuha isezerano rivuga ngo: “Tuzaca mu nzira nini; kandi twebwe n’amatungo yacu nitunywa amazi yawe, tuzakwishyura icyo uzacira: reka tuhace n’amaguru gusa, nta kindi tuzahakora.” AA 288.4

Yongeye kubasubiza ngo: “Ntimuzahanyure.” Ingabo z’Abanyedomu zari zashyizwe mu nzira ziruhije kugira ngo uburyo bwose bwo kuhanyura mu mudendezo bwe gushoboka, kandi Abaheburayo babujijwe gukoresha imbaraga. Bagombaga rero kugenda urugendo rurerure bakikiye Edomu. AA 288.5

Iyo abo bantu biringira Imana igihe bari bageze mu kigeragezo, Umugaba w’ingabo z’Uwiteka aba yarabayoboye akabanyuza muri Edomu, kandi abaturage ba Edomu bajyaga kubatinya, maze aho kubagirira nabi, bari kubagirira neza. Ariko Abisiraheli ntibahise bakurikiza ijambo ry’Imana, maze igihe bitotombaga kandi bivovota ayo mahirwe atagira uko asa arabacika. Igihe amaherezo bari biteguye gusaba umwami ngo abahe inzira yaranze. Kuva igihe bari baraviriye mu Misiri, Satani yari yarakomeje gukora ubudatuza akabatega ibisitaza n’ibigeragezo mu nzira kugira ngo batazaragwa Kanani. Kandi ku bwo kutizera kwabo, bari baragiye kenshi bamukingurira urugi kugira ngo arwanye umugambi w’Imana. AA 288.6

Igihe abamarayika b’Imana biteguye kugira icyo badukorera, ni ingenzi kwizera ijambo ry’Imana no gukora ibyo ridusaba nta kuzuyaza. Abamarayika babi bahora biteguye kurwanya intambwe yose yo kujya imbere. Iyo Imana ibwiye abana bayo kugenda, iyo yiteguye kubakorera ikibomeye, Satani abagerageresha kubabaza Uwiteka bashidikanya kandi bazarira. Ashaka gukongeza umwuka w’intambara, agateza kwitotomba cyangwa kutizera maze akabavutsa imigisha Imana ishaka kubaha. Abagaragu b’Imana bakwiriye guhora bari maso, biteguye kugenda bihuse igihe ubuntu bw’Imana bukinguye inzira. Gutinda uko ari ko kose kwabaho ku ruhande rwabo biha Satani igihe cyo gukora kugira ngo abatsinde. AA 288.7

Mu mabwiriza yahawe Mose bwa mbere ku byerekeye urugendo rw’Abisiraheli banyura muri Edomu, nyuma yo kuvuga ko Abanyedomu bazatinya Abisiraheli, Uwiteka yari yarabujije ubwoko bwe gukoresha ayo mahirwe bufite maze bukarwanya Abanyedomu. Kubera ko imbaraga y’Imana yagombaga kuba mu ruhande rw’Abisiraheli, kandi ubwoba bw’Abanyedomu bukabatera kuba abanyantege nke imbere yabo, Abaheburayo rero ntibagombaga kubarwanya. Itegeko bahawe ryari iri ngo: “Nuko mwirinde cyane, ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo, naho yaba intambwe imwe y’ikirenge, kuko nahaye Esawu umusozi wa Seyiri ho gakondo.” (Gutegeka kwa kabiri 2:4,5). Abanyedomu bakomokaga kuri Aburahamu na Isaka. Kubwa Aburahamu na Isaka, abagaragu bayo, Imana yari yaragiriye neza urubyaro rwa Esawu. Yari yarabahaye umusozi Seyiri ngo ube uwabo kandi ntibagombaga kubuzwa amahoro keretse bakoze ibyaha bakitandukanya n’imbabazi zayo. Abaheburayo bagombaga kurimbura rwose abaturage b’i Kanani bari baramaze kuzuza igikombe cyo gukiranirwa kwabo; ariko Abanyedomu bari bagifite agahenge ko kwihana, bityo bagombaga kugirirwa imbabazi. Imana yishimira kubabarira, kandi yerekana impuhwe zayo mbere yuko ihana. Yigishije Abisiraheli kurokora Abanyedomu mbere y’uko ibasaba kurimbura abaturage b’i Kanani. AA 289.1

Abakurambere ba Edomu na Isirayeli bari abavandimwe, bityo ubugwaneza bwa kivandimwe n’imibanire myiza byagombaga kuba hagati yabo. Abisiraheli babujijwe icyo gihe cyangwa ikindi gihe kizaza kwihorera ku nabi bagiriwe ubwo bangirwaga kunyura mu gihugu cya Edomu. Ntibagombaga kwitega ko bakwiriye kwigarurira igice icyo ari cyose cy’igihugu cya Edomu. Nubwo Abisiraheli bari ubwoko bwatoranyijwe n’Imana, bagombaga kumvira amabwiriza Imana yari ibahaye. Imana yari yarabasezeranyije umurage mwiza, ariko ntibari bakwiriye kwibwira yuko ari bo bonyine bafite uburenganzira ubwo ari bwo bwose ku isi ngo bashake kwirukana abandi bose. Mu biganiro byose bagiranye n’Abanyedomu, bagombaga kwirinda kubarenganya. Bagombaga kugura na bo ibyo babaga bakeneye, bakishyura neza ibyo bahabwaga byose. Mu rwego rwo gutera Abisiraheli umwete wo kwizera Imana no kumvira ijambo ryayo, bibukijwe muri aya magambo ngo: “Uwiteka Imana yanyu yahahaye umugisha;...nta cyo mwakennye.” Ntabwo Abisiraheli bakeshaga Abanyedomu amaramuko kuko bari bafite Imana ikize ku bintu. Ntibagombaga gukoresha imbaraga cyangwa uburiganya ngo bashake uko babona ikintu cy’Abanyedomu icyo ari cyo cyose; ahubwo mu ko babagiriraga ko se, bari bakwirive gutanga urugero rw’ihame riri mu itegeko ry’Imana rivuga ngo: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” AA 289.2

Iyo banyura muri Edomu nk’uko Imana yari yabiteganyije, uko kuhanyura ntibyajyaga kubabera umugisha bonyine ahubwo byari no kubera umugisha abari batuye icyo gihugu, kuko bayri kubaha amahirwe yo kumenyana n’ubwoko bw’Imana no kubona uko buyisenga ndetse bakibonera uko Imana ya Yakobo yakungahazaga abayikunda kandi bakayubaha. Ariko kutizera kw’Abisiraheli kwatumye ibyo byose bitabaho. Imana yari yarasubije gusaba kw’Abisiraheli maze ibaha amazi, ariko yemeye ko kutizera kwabo kubazanira igihano kigukwiriye. Nanone bagombaga kwambukiranya ubutayu kandi bakamarwa inyota n’amazi avuye mu isoko yabonetse mu buryo bw’igitangaza batajyaga kongera gukenera iyo bizera Imana. AA 289.3

Nk’uko byari byavuzwe, nanone ingabo z’Abisiraheli zongeye kwerekeza mu majyepfo, kandi banyura mu butayu ahasaga nk’aho habaciye intege cyane bamaze kubona imyanya imwe n’imwe itoshye mu misozi no mu bibaya bya Edomu. Mu ruhererekane rw’udusozi twari dukikije ubwo butayu bubi, hari umusozi witwaga Rori, kandi mu mpinga yawo ni ho Aroni yajyaga gupfira akanahahambwa. Igihe Abisiraheli bageraga kuri uwo musozi, Imana yategetse Mose iti:“Jyana Aroni na Eleyazari umwana we, ubazamure umusozi Hori: wambure Aroni imyambaro ye, uyambike Eleyazari umwana we; maze Aroni ari bupfireyo, asange ubwoko bwe.” Kubara 20:25,26. AA 289.4

Abo bagabo bombi b’abakambwe n’uwo musore muto bazamukanye uwo musozi. Imitwe ya Mose na Aroni yariho imvi z’uruyenzi. Ubuzima bwabo butakenyutse kandi bwabayemo ibitangaza byinshi, bwaranzwe n’ibigeragezo bikomeye ndetse babona n’icyubahiro cyinshi cyane kitigeze gihabwa abantu benshi. Bari abagabo bafite ubushobozi kamere, kandi ububasha bwabo bwose bwari bwarongerewe, bwarashyizwe hejuru, kandi bwarahawe icyubahiro ku bwo gusabana n’Imana. Bari barakoresheje ubuzima bwabo bakorera Imana na bagenzi babo bitiziganye. Mu maso habo hagaragaraga ubwenge bukomeye, gushikama n’imigambi ihamye, n’urukundo rwinshi. AA 290.1

Hari hashize imyaka myinshi Mose na Aroni bafatanya mu bibahangayikisha n’imiruho. Bari barafatanyije mu makuba atabarika, kandi bari barasangiye imigisha y’Imana; ariko igihe cyari cyegereje ngo batandukane. Bakomeje kuzamuka buhoro buhoro, kuko akanya kose bamaranaga kari ingenzi. Bazamukaga ku gacuri kandi mu buryo bubaruhije cyane; kandi uko bahagararaga ngo baruhuke, bavuganaga ibyerekeye igihe cyashize n’ikizaza. Imbere yabo aho bashoboraga kugeza amaso, bahabonaga ibyaranze kuzerera kwabo mu butayu. Mu kibaya cyari hasi y’uwo musozi, ni ho ingabo nyinshi z’Abisiraheli zari zibambye amahema, ingabo abo bagabo batoranyijwe bari barakoreye mu gihe kirekire cy’imibereho yabo. Kumererwa neza kw’Abisiraheli ni ko kwari kwaragiye kubahangayikisha kandi kugatuma batanga ibitambo bikomeye cyane. Hirya y’imisozi ya Edomu hari inzira ijya mu Gihugu cy’Isezerano, igihugu Mose na Aroni batajyaga kugira amahirwe yo kubona ku migisha yacyo. Nta gitekerezo cyo kwigomeka cyabonye urwaho mu mitima yabo, nta mvugo yo kwitotomba yigeze isohoka mu kanwa kabo; nyamara mu maso yabo habonekaga umubabaro igihe bibukaga icyabavukije umurage wa ba sekuru. AA 290.2

Aroni yari arangije umurimo yakoreye Abisiraheli. Hari hashize imyaka inirongo ine, igihe yari amaze imyaka mirongo inani n’itatu y’amavuko, Imana imuhamagariye gufatanya na Mose umurimo ukomeye cyane yari ahawe. Yari yarakoranye n’umuvandimwe we mu gukura abana ba Isiraheli mu Misiri. Yari yararamiye amaboko y’uwo muyobozi ukomeye igihe ingabo z’Abisiraheli barwanaga n’Abamaleki. Yari yaremerewe kuzamuka umusozi Sinayi kugira ngo yegere aho Imana iri ndetse ari nko kwitegereza ubwiza bwayo. Uwiteka yari yarahaye umuryango wa Aroni umurimo w’ubutambyi, kandi yari yaramuhaye icyubahiro ubwo yerezwaga ubutambyi bukuru. Uwiteka yari yaramukomereje muri uwo murimo wera ubwo yatangaga ibihano biteye ubwoba akarimbura Kora n’abambari be. Icyorezo cyari cyahagaze bitewe no kwinginga kwa Aroni. Igihe abahungu be babiri bicwaga ku bwo guhinyura itegeko ry’Imana, ntabwo yigometse cyangwa ngo yitotombe. Nyamara ibyaranze ubuzima bwe bwiza byari byarajemo agatotsi. Aroni yakoze icyaha gikomeye igihe yemeraga ibyo abantu basabye akarema inyana y’izahahu kuri Sinayi, kandi na none n’igihe yafatanyaga na Miriyamu kwitotombera Mose no kumugirira ishyari. Kandi we na Mose, bari baragayishije Uwiteka i Kadeshi ubwo batakurikizaga itegeko ryo kubwira igitare ngo gitange amazi. AA 290.3

Imana yifuzaga ko abo bayobozi bakomeye b’ubwoko bwayo baba abahagarariye Kristo. Aroni yagiraga amazina y’Abisiraheli ku gituza cye. Yabwiraga abantu ubushake bw’Imana. Yinjiraga ahera cyane ku munsi w’impongano, “yitwaje amaraso,” nk’umuhuza w’Abisiraheli bose. Yasohokaga amaze gukora uwo murimo agaha umugisha iteraniro ry’Abaisiraheli, nk’uko Kristo azaza guha umugisha ubwoko bwe bumutegereje igihe umurimo we wo kubuhongerera uzaba urangiye. Uburyo iyo nshingano yera yubahwaga cyane, ni byo byatumye icyaha cya Aroni i Kadeshi, wari uhagarariye Umutambyi mukuru wacu ukomeye, gikomera gityo. AA 291.1

Mose afite agahinda kenshi, yambuye Aroni imyenda yera, ayambika Eleyazari, uwo Imana yari yatoye ngo amusimbure. Kubera icyaha yakoreye i Kadeshi, Aroni yambuwe amahirwe yo gukora umurimo w’umutambyi mukuru i Kanani, umurimo wo gutamba igitambo cya mbere mu gihugu cyiza bityo agataha umurage w’Abisiraheli. Mose yagombaga gukomeza kwikorera umutwaro we ayobora ubwoko bw’Imana akabugeza ku ngabano z’i Kanani. Yagombaga kugera aho yitegereza igihugu cy’Isezerano ariko ntacyinjiremo. Iyo igihe bari bahagaze imbere y’igitare i Kadeshi, aba bagaragu b’Imana bihangana batitotombera ikigeragezo bahagiriye, mbega uburyo ahazaza habo hari gutandukana n’uburyo ibintu byagenze! Igikorwa kibi ntigishobora na rimwe gukosorwa. Bishoboka yuko umurimo umuntu yakoze mu mibereho ye yose itagarura ibyatakajwe mu kanya gato k’ikigeragezo cyabayeho cyangwa mu guhubuka. AA 291.2

Kutaba mu nkambi kw’abayobozi babiri bakomeye, no kuba bari baherekejwe na Eliyazari byari bizwi neza ko ari we ugomba gusimbura Aroni ku nshingano ye yera, byakanguye abantu kandi bategereza kugaruka kwabo bafite amatsiko. Ubwo abantu bitegerezaga inteko yabo nini cyane, basanze yuko hafi y’abantu bakuru bose bavuye mu Misiri bari barashiriye mu butayu. Bibutse urubanza Mose na Aroni baciriwe, bose bumvise ko hari ikintu kibi kiri bubeho. Bamwe bari bazi iby’urwo rugendo rudasanzwe rwo kujya mu mpinga y’umusozi Hori, bityo guhangayikira abayobozi babo bikomezwa cyane no kwibuka ibintu bibi byabayeho no kumva umutima wabo ubashinja. AA 291.3

Nyuma y’ibyo abantu babona Mose na Eleyazari bamanuka uwo musozi buhoro buhoro, ariko Aroni Atari kumwe na bo. Eleyazari yari yambaye imyambaro y’ubutambyi, bigaragaza yuko yasimbuye se ku murimo wera. Ubwo abantu bari bafite intimba ku mutima bari bamaze guteranira iruhande rw’umuyobozi wabo, Mose yababwiye ko Aroni yamupfiriye mu maboko mu mpinga y’umusozi Hori, kandi ko aho ari ho bamuhambye. Iyo mbaga itangira kuririra Aroni no kuganya kubera ko bose bakundaga Aroni nubwo incuro nyinshi bari baramuteje agahinda. “Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imana iminsi mirongo itatu iririra Aroni.” AA 291.4

Ku byerekeye ihambwa ry’umutambyi mukuru wa Isiraheli, Ibyanditswe byera bibivuga mu buryo bworoshye biti: “. ni ho Aroni yapfiriye ni ho bamuhambye.” (Gutegeka kwa Kabiri 10:6). Ihambwa rya Aroni ryakozwe hakurikijwe itegeko ry’Imana, rihabanye cyane n’imico yo muri iki gihe. Muri iki gihe, imihango yo guhamba umuntu wari ukomeye ihindurwa umwanya wo kwirata ibyo abantu bafite no gusesagura. Igihe Aroni yapfaga, [kandi yari umwe mu bantu bakomeye cyane bigeze babaho], hari abantu be ba bugufi babiri gusa, aba ni bo babonye urupfu rwe kandi baranamuhamba. Icyo gituro cyari cyonyine ku musozi wa Hori cyahishwe Abisiraheli buheriheri. Imana ntibeshwa icyubahiro no kwerekana ubukire nk’uko bikunze gukorerwa ku muntu wapfuye, ndetse no gupfusha ubusa umutungo iyo imirambo isubizwa mu mukungugu. AA 291.5

Iteraniro ry’Abisiraheli bose ryaririye Aroni, nyamara ntibashoboraga kumva igihombo bagize nk’uko byagendekeye Mose. Urupfu rwa Aroni rwibukije Mose cyane ko iherezo rye na we ryegereje; ariko nk’uko igihe cye cyo kuba ku isi cyagombag kuba kigufi, yagize intimba iremereye mu mutima ku bwo kubura uwo bafatanyaga ibihe byose — uwo bari barasangiye imyaka myinshi ibyishimo n’umubabaro, ibyiringiro n’ubwoba. Ubwo rero Mose yagombaga gukomeza gukora wenyine; ariko yari azi yuko Imana ari incuti ye, kandi ni yo yishingirizagaho cyane. AA 292.1

Hashize igihe gito bavuye ku musozi Hori, Abisiraheli baneshejwe ku rugamba barwana na Aradi, umwe mu bami b’i Kanani. Ariko batabaje Imana ngo ibafashe, bahawe ubufasha buturutse mu ijuru maze abanzi babo bahunga intatane. Aho kugira ngo uko kunesha kubatere gushima no kumva uburyo babeshejweho n’Imana, kwabateye kwirata no kwiyiringira ubwabo. Bidatinze bongeye gusubira muri ya ngeso ya kera yo kwitotomba. Icyo gihe ntabwo bari banyuzwe kubera ko mu myaka hafi mirongo ine yari ishize, ingabo z’Abisiraheli zitari zaremerewe guhita zinjira muri Kanani nyuma yo kwigomeka kwabaye ubwo abatasi bari bamaze gutanga amakuru y’i Kanani. Bavuze ko gutinda kwabo mu butayu bitari bikwiye, bagasobanura ko bagombye kuba baratsinze abanzi babo namber hose nk’uko byari bigenze icyo gihe. AA 292.2

Ubwo bakomezaga urugendo rwabo bagana mu majyepfo, banyuze mu kibaya kirimo ubushyuhe bwinshi, kirimo umusenyi, kitagira aho kugama izuba cyangwa ibimera ibyo ari byo byose. Iyo nzira yasaga n’aho ari ndende kandi iruhanyije, bityo barananirwa cyane kandi bagira inyota. Na none bongeye kunanirwa kwihanganira ikigeragezo cyo kwizera no kwihangana. Ku bwo kuguma mu ruhande rwijimye rw’ibyo banyuzemo, barushijeho kwitandukanya n’Imana. Bibagiwe ko iyo batitotomba ubwo amazi yakamaga i Kadeshi, bajyaga kurindwa gukora urugendo ruzenguruka Edomu. Imana yari yaragambiriye ibintu byiza kuri bo. Imitima yabo iba yaruzuyemo gushima Imana kubwo kuba yari yarabahaniye icyaha cyabo mu buryo bworoheje butyo. Nyamara aho kugira ngo bayishime, birase bavuga ko iyo Imana na Mose batahaba, bajyaga kuba baramaze kwigarurira Igihugu cy’Isezerano. Bamaze kwishyira mu kaga, ibyabo bamazekubigira bibi cyane kurenza uko Imana yateganyije, ibyago byose bahuye nabyo babigeretse ku Mana. Uko ni ko batekereje nabi uko Imana yabagenzerezaga, maze amaherezo binubira ibintu byose. Babonaga mu Misiri ari heza cyane ndetse ari aho kwifuzwa kuruta umudendezo n’igihugu Imana yabajyanagamo. AA 292.3

Uko Abisiraheli bimikaga umwuka wo kwitotomba, bari biteguye no kujora imigisha bahabwaga. “Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati: ‘Mwadukuriye iki mu Egiputa, mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhabonera akaba ari nta mazi kandi tubihiwe n’iyi mitsima mibi.” AA 292.4

Mose yeretse neza abantu icyaha cyabo gikomeye. Ubushobozi bw’Imana bwonyine ni bwo bwari bwarabarinze “ikabayobora inzira ica muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ ubusagwe butwika na sikorupiyo n’ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukurira amazi mu gitare kirushaho gukomera...” (Gutegeka kwa Kabiri 8:15). Umunsi wose w’urugendo rwabo bari bararinzwe n’igitangaza cy’imbabazi z’Imana. Mu nzira yose banyuzemo bayobowe n’Imana bari barabonye amazi yo kubamara inyota, babona imitsima ivuye mu ijuru yo kubamara inzara, ndetse babona n’amahoro n’ubwihisho munsi ya cya gicu cyabatwikiraga ku manywa n’ubw’inkingi y’umuriro nijoro. Abamarayika bari barabitayeho igihe bazamuka imisozi y’ibitare kandi bakanyura mu nzira z’ibihanamanga zo mu butayu. Nubwo bari baranyuze muri iyo miruho yose, nta munyantegenke wabarangwagamo. Mu rugendo rwabo rurerure, ibirenge byabo ntibyari byarabyimbye; nta n’ubwo imyambaro yabo yigeze isaza. Imana yari yarabatsindiye inyamaswa z’inkazi n’izikururuka zifite ubumara zo mu ishyamba no mu butayu. Iyo abantu bakomeza kubona ibyo bihamya byose by’urukundo rwayo maze bagakomeza kwitotomba, Uhoraho yari gukuraho uburinzi bwe kugeza ubwo bari guha agaciro kubitaho kwe kuje imbabazi maze bakamugarukira bihannye kandi bicishije bugufi. AA 293.1

Kubera ko bari barakingiwe n’imbaraga z’Imana, ntibari bazi ibyago bitabarika byahoraga bibazengurutse. Mu kuba indashima kwabo no kutizera bari barifuje urupfu, hanyuma Uhoraho yemera ko urupfu rubageraho. Inzoka z’ubusagwe zari mu butayu hose zitwaga inzoka ziteye ubwoba kubw’ingaruka zikomeye zakomokaga ku kurumwa nazo. Byateraga ubusagwe butuma aho yariye habyimbagana kandi umuntu agapfa vuba. Ubwo Imana yakuraga ukuboko kwayo kurinda ku Bisiraheli, abantu benshi cyane bariwe n’ibyo biremwa bifite ubumara. AA 293.2

Habayaho ubwoba n’akayubi mu nkambi yabo yose. Hafi muri buri hema ryose habaga hari abasamba cyangwa abapfuye. Nta hema na rimwe ritagezweho. Akenshi ituza rya nijoro ryarogowaga n’imiborogo ikaze yamenyeshaga abantu yuko hari abandi bamaze gupfa. Abantu bose bari bahuze bari kwita ku ndembe, cyangwa barinda ababaga batararibwa n’inzoka. Noneho nta kwitotomba kwasohokaga mu kanwa kabo. Ugereranyije n’imibabaro bari bafite ubwo, ingorane n’ibigeragezo banyuzemo mbere byasaga n’aho bidakwiriye no gutekerezwa. AA 293.3

Noneho abantu bicishije bugufi imbere y’Imana. Basanze Mose bicuza kandi bamwinginga bati: “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka na we nabi.” Hari hashize akanya gato gusa bamurega ko ari we mwanzi wabo gica, ko ari we ntandaro y’imiruho n’imibabaro yabo. Ariko n’igihe bavugaga ayo magambo bari bazi neza ko bamushinja ibinyoma; maze ibyago nyabyo bije, bamuhungiraho kuko ari we wenyine washoboraga kubavuganira ku Mana. Batatse bavuga bati: “Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” AA 293.4

Mose yategetswe n’Imana gucura inzoka y’umuringa isa n’izo nzima maze akayimanika mu nkambi y’abantu. Abantu bose bari bariwe n’inzoka bagombaga kureba iyo nzoka maze bagakira. Mose yagenje atyo maze iyo nkuru inejeje isakazwa mu nkambi hose ko abari bariwe n’inzoka bose bagomba kureba kuri iyo nzoka y’umuringa maze bakabaho. Benshi bari bamaze gupfa, maze igihe Mose yamanikaga iyo nzoka ku giti, bamwe ntibizeye yuko kureba kuri icyo gishushanyo cy’umuringa gusa byajyaga kubakiza. Bene abo bararimbukiye mu kutizera kwabo. Nyamara habayeho abandi benshi bizeye uburyo bwo gukira Imana yari yabateguriye. Abagabo, abagore, abavandimwe b’abahungu n’ab’abakobwa bari bashishikariye gufasha incuti zabo zababazwaga n’izenda gupfa guhanga amaso yabo yari yararerembutse kuri iyo nzoka. Nubwo babaga batakivuga kandi bari gusamba, iyo bashoboraga kuyireba rimwe gusa, barakiraga rwose. AA 293.5

Abantu bari bazi neza ko mu nzoka y’umuringa nta mbaraga irimo ishobora gukiza uyirebye bene aka kageni. Imbaraga ikiza yaturukag ku Mana yonyine. Mu bwenge bwayo, Imana yahisemo gukoresha ubu buryo bwo kugaragaza ubushobozi bwayo. Kubw’ubwo buryo bworoheje, abantu babashije kumenya ko ibyaha byabo ari byo byabateje ako kaga. Bahawe icyizere kandi ko nibumvira Imana nta mpamvu yo kugira ubwoba bari kugira kubera ko yari kubarinda. AA 294.1

Kumanika inzoka y’umuringa byari bigamije kwigisha Abisiraheli icyigisho cy’ingenzi. Ntibashoboraga kwikiza ingaruka zikomeye z’ubusagwe bwari mu bisebe byabo. Imana yonyine ni yo yashoboraga gukiza, ariko kandi bagombaga kwerekana yuko bizera ibyo Imana yari yabateganyirije. Bagomba kureba kugira ngo babeho. Kwizera kwabo ni ko Imana yemeraga, kandi bagaragazaga ukwizera kwabo babinyujije mu kureba kuri iyo nzoka. Bari bazi yuko inzoka ubwayo nta gaciro ifite, ahubwo yagereranyaga Kristo; kandi kuba kumwizera byari ngombwa, byeretswe intekerezo zabo muri ubwo buryo. Kugeza ubwo abantu bari baragiye bazanira Imana amaturo yabo, kandi bumvaga ko kugenza batyo byababeraga impongano ikwiriye y’ibyaha byabo. Ntabwo bishingikirije ku Mucunguzi wari kuzaza, uwo ibyo bitambo byashushanyaga. Noneho Uhoraho yabigishije ko ibitambo byabo bitarushaga ubushobozi n’agaciro iyo nzoka y’umuringa, ko ahubwo muri ubwo buryo byagombaga kwerekeza ibitekerezo byabo kuri Kristo, igitambo gikomeye cy’ibyaha. AA 294.2

“Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa; kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:14, 15). Ahantu bose babaye ku isi barumwe n’urubori rwica rwa “ya nzoka ya kera, yitwa umwanzi na Satani.” (Ibyahishuue 12.9). Ingaruka z’icyaha zica zishobora gukurwaho gusa n’iby’Imana yateganyije. Abisiraheli bakijije ubugingo bwabo kubwo kureba inzoka yari imanitswe. Uko kureba kwagaragazaga kwizera. Babayeho kubera ko bizeye ijambo ry’Imana kandi bakiringira uburyo yabateganyirije kugira ngo bakire. Uko ni ko umunyabyaha akwiriye kureba kuri Kristo akabaho. Ababarirwa iyo yizeye igitambo cy’impongano. Ibihabanye na ya nzoka itaragiraga ubuzima yari igishushanyo, Kristo afite ubushobozi n’imbaraga muri we zo gukiza umunyabyaha wihana. AA 294.3

Nubwo umunyabyaha atakwikiza, aracyafite icyo yakora kugira ngo abone agakiza. Yesu aravuga ati: “Uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” (Yohana 6:37). Tugomba kumusanga; kandi iyo twihannye, tugomba kwizera ko atwakira kandi akatubabarira. Kwizera ni impano y’Imana, ariko imbaraga zo kugukoresha ni izacu. Kwizera ni ikiganza umuntu akoresha akakira ubuntu n’imbabazi Imana itanga. AA 294.4

Nta kintu na kimwe gishobora kuduhesha umwe mu migisha y’isezerano ry’ubuntu uretse ubutungane bwa Kristo. Hariho abantu benshi bifuje cyane kandi bagerageza kubona iyo migisha, ariko ntibayakiriye kubera ko bibwiraga ko hari icyo bakora kugira ngo bemerwe. Ntibaratera inarijye umugongo ngo bizere yuko Yesu ari Umukiza ufite byose. Ntidukwiriye gutekereza yuko imirimo yacu myiza izadukiza; Kristo ni we byiringiro byacu rukumbi by’agakiza. “Kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Ibyakozwe n’intumwa 4:12. AA 294.5

Nitwiringira Imana rwose, tukishingikiriza kubyo Yesu yakoze we Mukiza ubabarira ibyaha, tuzabona ubufasha bwose dushobora kwifuza. Nimucyo he kugira umuntu nk’aho afite imbaraga yo kwikiza. Yesu yadupfiriye kubera ko tutari dushobye kwikiza. Muri we ni hari ibyiringiro byacu, gutsindishirizwa kwacu n’ubutungane bwacu. Igihe tubonye gukiranirwa kwacu, ntidukwiriye gucika intege no gutinya ngo nta Mukiza dufite cyangwa ngo nta bitekerezo byo kutugirira imbabazi afite. Muri iki gihe ubwacyo araturarikira kumusanga uko turi impezamajyo ngo dukizwe. AA 295.1

Abenshi mu Bisiraheli nta bufasha babonye mu buryo bwo gukira Imana yari yashyizeho. Intumbi n’abasambaga bari babakikije, kandi bari bazi ko Imana nitabafasha nabo barapfa; ariko bakomeje kwiganyira ku bw’ibisebe byabo, umubabaro bari bafite n’urupfu babonaga rutari bubarenge kugeza igihe bashiragamo imbaraga maze amaso yabo akanuraga ariko atabona mu gihe bashoboraga gukizwa mu kanya nk’ako guhumbya. Igihe dusobanukiwe n’ubukene bwacu, ntidukwiriye gukoresha imbaraga zacu turizwa nabwo. Nubwo twasobanukirwa ko nta cyo twakwimarira tudafite Kristo, ntitukihebe, ahubwo tujye twishingikiriza kubyo Umukiza wabambwe akanazuka yakoze. Reba ubeho. Yesu yarahiriye mu ijambo rye; azakiza abamusanga bose. Nubwo abantu miliyoni nyinshi bakeneye gukizwa bazanga imbabazi atanga, nta muntu n’umwe wiringira ibyo Kristo yakoze uzarekwa ngo arimbuke. AA 295.2

Abantu benshi ntibashaka kwemera ibya Kristo ngo bazabyemera kugeza igihe ubwiru bwose bw’inama y’agakiza buzabahishurirwa. Banga kureba ku musaraba wa Kristo bizeye nubwo babona ko abantu ibihumbi byinshi barebye kandi bagezweho n’ibyiza bikomoka ku kureba. Abantu benshi bibabanya urujijo rw’ubucurabwenge, bashakisha impamvu n’ibihamya batazigera babona mu gihe banga ibihamya Imana yanejejwe no kubaha. Banga kugendera mu mucyo wa Zuba ryo gukiranuka ngo keretse impamvu yo kumurika kwaryo ibanje gusobanurwa. Abantu bose binangirira muri iyo mitekerereze ntibazigera bamenya ukuri. Ntabwo Imana izigera ikuraho icyatera gushidikanya cyose. Imana itanga ibihamya bihagije umuntu yashingiraho kwizera, kandi iyo ibyo bihamya bitemewe, intekerezo ziguma mu mwijima. Iyo abari bariwe n’inzoka babanza gushidikanya no kwibaza mbere y’uko bemera kureba, baba bararimbutse. Ni inshingano yacu, bwa mbere, kureba; kandi kurebana kwizera bizaduhesha ubugingo. AA 295.3