ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

39/75

IGICE CYA 37 - IGITARE CYAKUBISWE14

Amazi y’ubugingo yagaruye intege mu bugingo bw’Abisiraheli mu butayu yavuye bwa mbere mu gitare cyakubiswe cy’i Horebu. Mu izerera ryabo ryose, aho byari ngombwa hose, kubw’igitangaza cy’ubuntu bw’Imana, Abisiraheli bahabwaga amazi. Nyamara ntabwo amazi yakomeje kududubiza ava i Horebu. Ahantu aho ari ho hose mu rugendo rwabo bakeneraga amazi, amazi yaturukaga mu busate bw’ibitare maze agatemba irihande rw’aho babaga babambye amahema. AA 280.2

Kubw’imbaraga z’ijambo rye, Kristo ni we watumaga ayo masoko meza atemba kugira ngo Abisiraheli babone amazi. ” kuko banywaga ku gitare cy’Umwuka cyabakurikiraga: kandi icyo gitare cyari Kristo.” (1 Abakorinto 10:4). Ni we wari isoko y’imigisha yose ari iy’akanya gato cyangwa iy’iby’umwuka. Kristo, Gitare nyakuri, yari kumwe nabo mu ngendo zabo zose. “Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu, ntibarakicwa n’inyota, yabatembeshereje arnazi ava mu gitare, kandi yashije igitare, amazi aradudubiza” “Atobora igitare, amazi aradudubiza; atemba ahantu humye haba umugezi.” Yesaya 48:21, Zaburi 105:41. AA 281.1

Igitare cyakubiswe cyashushanyaga Kristo, kandi binyuze muri icyo gishushanyo, higishwa amasomo y’ingenzi cyane mu by’umwuka. Nk’uko amazi meza atanga ubugingo yavaga mu gitare cyakubiswe, ni na ko muri Kristo, “wakubiswe n’Imana”, “wacumitiwe ibicumuro byacu, agashenjagurirwa gukiranirwa kwacu, (Yesaya 53:4,5.) havuye isoko y’agakiza k’ubwoko bwazimiye. Nk’uko igitare cyari cyarigeze gukubitwa rimwe, ni na ko “Kristo yajyaga kuzatambwa rimwe, ngo yishyireho ibyaha bya benshi” (Abaheburayo 9:28). Ntabwo Umukiza wacu yagombaga gutambwa ubwa kabiri; kandi ni ngombwa gusa yuko abashaka guhabwa imigisha y’ubuntu bwe, bayisaba mu izina rya Yesu, bagasuka ibyifuzo byo mu mitima yabo babinyujije mu isengesho ryo kwihana. Isengesho nk’iryo rizajyana imbere y’Uwiteka nyiringabo ibikomere bya Yesu, bityo amaraso meza atanga ubugingo adudubize, yagereranywaga no gutemba kw’amazi y’ubugingo ku Bisiraheli. AA 281.2

Ubwo Abisiraheli bari bamaze gutura muri Kanani, bajyaga bakora ibirori bizihiza kududubiza kw’amazi yavuye mu rutare igihe bari bari mu butayu, babikora bafite ibyishimo byinshi. Mu gihe cya Kristo ibyo birori byari byarahindutse umuhango ushimishije cyane. Wabagaho igihe cyo kwizihiza iminsi mukuru y’Ingando, igihe abantu baturutse impande zose bateraniraga i Yerusalemu. Buri munsi wo muri yo minsi irindwi y’ingando, abatambyi basohokaga baririmba bakajyana n’abaririmbyi b’Abalewi bakajya kuvoma amazi mu isoko ya Silowamu bitwaje ibikoresho bikozwe mu izahabu. Bakurikiorwaga n’imbaga y’abantu baje kuramya Imana, maze abantu benshi bashoboraga kwegera iyo soko bakanywa amazi yayo, mu gihe haririmbwaga indirimbo y’ibyishimo byinshi bavuga bati: “Ni cyo gituma muzavoma ibyishimo mu mariba y’agakiza.” (Yesaya 12:3). Bityo, amazi abatambyi bavomaga bayajyanaga mu Ngoro y’Imana impanda zivuga cyane baririmba indirimbo ngo: “Yerusalemu, ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe” (Zaburi 122:2). Ayo mazi yasukwaga ku gicaniro cy’ibitambo byoswa, mu gihe indirimbo zo gusingiza Imana zaririmbwaga urufaya, imbaga y’abantu ikikiriza iyo ndirimbo yo kunesha hacurangwa ikoresho bivuza amajwi ndetse n’impanda. AA 281.3

Umukiza yakoresheje uyu muhango kugira ngo ayobore intekerezo z’abantu ku migisha yari abazaniye. “Nuko ku munsi uheruka w’iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati: ‘Umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko Ibyanditswe bivuga.’” Yohana yaravuze ati: “Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa…” Yohana 7:37-39. Amazi ahembura yadudubije mu kidaturwa akameza ibyatsi mu butayu, agatemba kugira ngo ahe ahembure abendaga gupfa, ni ikimenyetso cy’ubuntu Kristo wenyine ashobora gutanga, kandi bumeze nk’amazi y’ubugingo, yeza, akamara inyota ndetse agasubiza intege mu bugingo. Uwo Kristo abamo, yifitemo isoko idakama y’ubuntu n’imbaraga. Yesu ahembura ubugingo kandi akamurikira inzira y’abantu bose bamushaka babikuye ku mutima. Iyo urukundo rwe rwakiriwe mu mutima, ruzabyara imirimo myiza kugeza ku bugingo buhoraho. Ntabwo urwo rukundo ruhesha umugisha ubugingo ruturukamo gusa, ahubwo isoko idakama izadudubiza mu magambo n’ibikorwa by’ubutungane kugira ngo umuntu amare inyota abayifite bamukikije. AA 281.4

Icyitegererezo nk’icyo ni cyo Kristo yakoresheje mu kiganiro yagiranye n’umugore w’Umunyasamariyakazi ku iriba rya Yakobo. Yaravuze ati: “…ariko unywa amazi nzamuha, ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza ku bugingo buhoraho” (Yohana 4:14). Kristo akubiyemo ibyo ishushanyo byombi. Ni we rutare kandi akaba n’amazi y’ubugingo. AA 282.1

Ibyo bigereranyo byiza kandi bifite icyo bisobanuye biboneka muri Bibiliya yose. Mu myaka amagana menshi mbere y’ivuka rya Kristo, Mose yamuvuzeho ko ari igitare cy’agakiza k’Abisiraheli (Gutegeka kwa Kabiri 32:15); umunyezaburi we yamuririmbyeho ko ari “Umucunguzi we,” “igitare cy’imbaraga ze,” “igitare kimusumba,” “igitare cy’ubuturo,” “igitare cy’umutima we,” “igitare cy’ubuhungiro bwe.” Mu ndirimbo ya Dawidi, ubuntu bwa Kristo bugaragazwamo ko ari “amazi adasuma,” atemba hagati y’inzuri zitoshye, kandi ko iruhande rwazo ari ho Umwungeri wo mu ijuru ayobora umukumbi we. Yongera kuvuga ati: “Kandi uzabuhira ku ruzi rw’ibyishimo byawe. Kuko aho ari ho hari isoko y’ubugingo.” (Zaburi 19:14; 62:7; 61:2; 71:3; 73:26; 94:22; 23:2; 36:8,9). Kandi umunyabwenge nawe aravuga ati: “Isoko y’ubwenge ni nk’akagezi gasuma.” (Imigani 18:4). Kuri Yeremiya we, Kristo ni “isoko y’amazi y’ubugingo;” naho kuri Zekariya, Kristo ni “isoko yo koza ibyaha n’imyanda.” Yeremiya 2:13; Zekariya 13:1. AA 282.2

Yesaya avuga ko Kristo ari “Rutare ruhoraho iteka ryose,” “igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.” Yesaya 26:4; 32:2. Yesaya avuga kandi isezerano ry’agahozo, akibutsa cyane isoko y’ubugingo yatembye amazi iyaha Abisiraheli muri aya magambo: “Abakene n’abatindi bashaka amazi bakayabura, ururimi rwabo rukagwa umwuma; jyeweho Uwiteka, nzabasubiza; jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahana.” “Uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi; nzatembesha imigezi ku butaka bwumye; urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye, n’abana bawe nzabaha umugisha;” “amazi azadudubiza mu butayu, imigezi izatembera mu kidaturwa.” Hari irarikwa ritangwa: “Yemwe abafite inyota nimuze ku mazi.” (Yesaya 41:17; 44:3; 35:6; 55:1). Kandi no mu mpapuro zisoza Ijambo Ryera harimo iri rarika. Uruzi rw’amazi y’ubugingo, “rubonerana nk’isarabwayi,” rutemba ruva ku ntebe ya cyami y’Imana n’Umwana w’intama; kandi iri rarika ry’ubuntu ryumvikana mu bihe byose rivuga riti: “Ushaka naze ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.” Ibyahishuwe 22;17. AA 282.3

Mbere gato y’uko Abaheburayo bagera i Kadeshi, ya mazi meza yamaze imyaka myinshi adudubiriza hafi yaho bari baganditse yarakamye. Nanone byari umugambi w’Imana kugira ngo igerageze ubwoko bwayo. Imana yashakaga kureba yuko bazizera ineza yayo cyangwa bagakurikiza kutizera kwa ba se. AA 282.4

Ubwo noneho bari bageze aho bareba imisozi y’i Kanani. Urugendo rw’iminsi mike ni rwo rwari kubageza ku mipaka y’Igihugu cy’Isezerano. Bari bari hafi ya Edomu yari ituwe n’abakomoka kuri Esawu, kandi ni ho hari hanyuze inzira yatoranyijwe bagombaga kunyuramo bajya i Kanani. Icyerekezo cyari cyarahawe Mose ngo: “[. . .] noneho nimugane mu majyaruguru. Kandi utegeke abantu uti: ‘Mugiye kunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu, batuye muri Seyiri, bo bazabatinya...Muzabahaheho ibyokurya n’amazi.” Gutegeka kwa Kabiri 2:4-6. Ayo mabwiriza yari akwiriye kuba ahagije kugira ngo basobanukirwe n’impamvu isoko yabo y’amazi yari yakamye. Bari bagiye kunyura mu gihugu gifite amazi menshi kandi kirumbutse, mu nzira iromboreje ijana mu gihugu cy’i Kanani. Imana yari yabasezeraniye inzira irimo amahoro inyuze muri Edomu, ndetse n’amahirwe yo kuba bagura amazi n’ibyokurya bibahagije. Gukama kw’amazi babonaga mu buryo bwigitangaza byari bikwiriye kubabera impamvu yo kwishima, ikimenyetso kibereka ko kuzerera kwabo mu butayu byari birangiye. Iyo batagirwa impumyi no kutizera kwabo, ibi baba barabisobanukiwe. Nyamara icyagombaga kubabera igihamya cyo gusohora kw’isezerano ry’Imana bakigize impamvu yo gushidikanya no kwitotomba. Abantu basaga n’ abatakaje ibyiringiro byose by’uko Imana izabaha Kanani, maze basaba yuko bakomeza guhabwa imigisha yo mu butayu. AA 283.1

Mbere y’uko Imana ibemerera kwinjira muri Kanani, bagombaga kwerekana ko bizera isezerano ryayo. Amazi yakamye bataragera Edomu. Ayo ni amahirwe y’igihe gito bari babonye kugira ngo bagende kubwo kwizera aho kugendera ku byo barebaga. Ariko ikigeragezo cya mbere cyatumye bagira umwuka wo kuba indashima no kwivovota wari wararanze ababyeyi babo. Bidatinze, mu nkambi humvikanye umuborogo abantu bataka basaba amazi ku buryo bibagiwe ikiganza cyabahaga ibyo babaga bakeneye mu myaka myinshi, maze aho guhanga amaso Imana ngo ibagoboke, barayitotombeye maze mu kwiheba kwabo baravuga bati: “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere y’Uwiteka!” (Kubara 20:1-13). Ibyo bivuze ko bifuzaga kuba barapfuye muri baba bantu barimbukiye mu bwigomeke bwa Kora. AA 283.2

Batatse bivovotera Mose na Aroni bati: “Kandi mwazaniye iki iteraniro ry’Uwiteka muri ubu butayu, ngo dupfiremo n’amatungo yacu? Mwadukuriye iki mu Egiputa, mukatuzana aha hantu habi? Si ahantu habibwa, si ahantu hamera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga; kandi ntihagira amazi yo kunywa.” Kubara 20:4,5. AA 283.3

Mose na Aroni bagiye mu muryango w’ihema ry’ibonaniro maze bikubita hasi bubamye. “Ubwiza bw’Uwiteka bwingera kuboneka” maze Mose ahabwa aya mabwiriza ngo: “Enda ya nkoni, wowe na Aroni mwene so muteranye iteraniro, mubwirire igitare mu maso yabo, kivushe amazi yacyo; ubakurire amazi muri icyo gitare.” AA 283.4

Abo bavandimwe bombi bagiye imbere y’iryo teraniro, Mose yitwaje ya nkoni mu ntoki ze. Icyo gihe bari bageze mu za bukuru. Bari barihanganiye kwigomeka no kwinangira kw’Abisiraheli igihe kirekire; ariko noneho amaherezo, kwihangana kwa Mose kwaracogoye. Yaratatse ati: “Nimwumve, mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?” Maze aho kubwira igitare nk’uko Imana yari yamutegetse, yagikubise ya nkoni kabiri. AA 283.5

Amazi menshi yasohotse mu rutare adudubiza kugira ngo amare inyota iyo mbaga, ariko icyaha gikomeye cyari cyamaze gukorwa. Mose yari yavuganye uburakari; amagambo ye yagaragazaga ubukana bwa kimuntu aho kuba uburakari bwera kubera ko Imana yari yasuzuguwe. Mose yaravuze ati: “Nimwumve, mwa bagome mwe.” Ibyo yari abavuzeho byari ukuri, ariko n’ukuri ntigukwiriye kuvuganwa ubukana cyangwa kutihangana. Igihe Imana yategetse Mose gushinja Abisiraheli ubwigomeke bwabo, ayo magambo yari yaramubabaje kandi aremerera Abisiraheli ku buryo kuyihanganira byari bitaboroheye, nyamara igihe yatangaga ubwo butumwa, Imana yari yaramushyigikiye. Nyamara igihe yiyemezaga kubarega we ubwe, yababaje Mwuka w’Imana kandi agirira nabi abantu. Byagaragaye neza yuko atagifite kwihangana no kwifata. Bityo rero, abantu baboneyeho urwaho rwo kwibaza niba ibyo yakoze mbere byose yari ayobowe n’Imana, kandi babona urwitwazo rw’ibyaha byabo bwite. Yaba Mose nabo ubwabo, bari bagomeye Imana. Bavuze ko imikorere ye kuva mbere hose yari iyo kugawa no kunengwa. Ubwo noneho bari babonye urwitwazo bashakaga rwo kwanga gucyahwa Imana yari yaragiye iboherereza itumye umugaragu wayo. AA 284.1

Mose yagaragaje kutiringira Imana. Yarabajije ati: “Muri iki gitare twabakuriramo amazi?” Byari nk’aho Uwiteka atajyaga gukora ibyo yasezeranye. Uwiteka yabwiye abo bavandimwe babiri ati: “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y’Abisirayeli,...” Igihe amazi yakamaga, kwizera kwabo ko isezerano ry’Imana rizasohora kwari kwarahungabanyijwe no kwitotomba n’ubwigomeke by’abantu. Ab’igisekuru cya mbere bari barahanishije kurimbukira mu butayu bitewe no kutizera kwabo, nyamara umwuka nk’uwabo wagaragaye no mu bana babo. Mbese abo n’abo bajyaga kudasohorezwa isezerano? Ubwo Mose na Aroni bari bananiwe kandi bacitse intege, ntibarakagerageza guhagarika uwo mwuka wari uri mu bantu. Iyo bo ubwabo bagaragaza ukwizera Imana kudacogora, baba barashyize icyo kibazo imbere y’abantu ku buryo bwari kubabashisha kwihanganira icyo kigeragezo. Kubwo gukoresha badakebakeba ubushobozi bari barahawe nk’abacamanza, bajyaga gushobora guhosha uko kwitotomba. Byari inshingano yabo gukoresha ubushobozi bwose bari bafite kugira ngo batume ibintu bigenda neza batarasaba Imana ngo ibibakorere. Mbega ibibi biba byarahagaritswe ntibibeho iyo kwitotomba kwabereye i Kadeshi guhita guhagarikwa! AA 284.2

Kubw’igikorwa cye cy’ubuhubutsi, Mose yakuyeho imbaraga z’icyigisho Imana yari yagambiriye kwigisha. Kubera ko igitare cyagereranyaga Kristo, cyari cyarakubiswe rimwe nk’uko Kristo yajyaga kuzatambwa rimwe risa. Ku nshuro ya kabiri rero, byari ngombwa kubwira igitare gusa nk’uko tugomba gusaba imigisha mu izina rya Yesu gusa. Kubwo gukubita igitare ubwa kabiri, ubusobanuro bw’icyo gishushanyo cyiza cyane cya Kristo bwakuweho. AA 284.3

Ikirenze ibyo, Mose na Aroni bihaye ububasha bufitwe n’Imana gusa. Kuba byarabaye ngombwa ko Imana ibyigaragazamo byatumye ibyo bibaye bikomera, kandi abo bayobozi b’Abisiraheli baba barabigenje neza kugira ngo batere abantu kubaha Imana kandi bakomeze kwizera ububasha bw’Imana no kugira neza kwayo. Igihe bateraga hejuru bati: “muri iki gitare twabakuriramo amazi?” bishyize mu mwanya w’Imana, nk’aho ari bo bafite ububasha, kandi bari abantu bafite intege nke n’amarangamutima bya kimuntu. Kubera kuremererwa no kwitotomba kwahoragaho ndetse no kwigomeka kw’Abisiraheli, Mose yari atagitumbiriye Umufasha we Ushoborabyose maze ku bwo kutagira imbaraga mvajuru, kubw’intege nke ze yangije ibyiza yari yarakoze. Umuntu wagombaga kuba yarahagaze atunganye, ashikamye kandi atikanyiza kugeza ku iherezo ry’umurimo we, amaherezo yaratsinzwe. Imana yari yarateshejwe icyubahiro imbere y’iteraniro ry’Abisiraheli mu gihe yagombaga kubahishwa no kwererezwa. AA 284.4

Muri uwo mwanya Imana ntiyahanye abantu bateye Mose na Aroni kurakara kubera ibibi byabo. Gucyahwa koze kwashyizwe ku bayobozi. Abari bahagarariye Imana ntibari bayubashye. Mose na Aroni bari bagize agahinda, ntibabona ko atari bo abantu bitotomberaga ko ahubwo bitotomberaga Imana. Ku bwo kwireba ubwabo bakishingikiriza ku mpuhwe zabo ubwabo, byatumye bagwa mu cyaha batabizi maze bananirwa kwerekana abantu icyaha gikomeye bakoreye Imana. AA 285.1

Igihano bahise bahabwa cyari kibi kandi kibabaje cyane. “Uwiteka abwira Mose na Aroni ati: ‘Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y’Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.” Bagombaga gupfana n’Abisiraheli bigometse bagapfa batarambuka uruzi rwa Yorodani. Iyo Mose na Aroni bihambira ku mwuka wo kwiyemera no kwihagararaho imbere y’umuburo no gucyahwa bivuye ku Mana, icyaha cyabo cyari kurushaho gukomera cyane. Nyamara ntibashinjwaga icyaha bakoze bihandagaje cyangwa babyihitiyemo; bari batsinzwe n’ikigeragezo gitunguranye, kandi bahise bihana babikuye ku mutima. Uwiteka yemeye kwihana kwabo, nyamara kubera ingorane icyaha cyabo cyari kuzagira ku bantu, ntabwo Imana yari gukuraho igihano cyacyo. AA 285.2

Ntabwo Mose yahishe igihano yahawe, ahubwo yabwiye abantu ko ubwo yari yananiwe kwerekana icyubahiro cy’Imana atajyaga kubageza mu Gihugu cy’Isezerano. Yabingingiye kuzirikana igihano gikomeye yari yahawe ndetse n’uburyo Imana igomba gufata kwitotomba kwabo bashyira ku muntu buntu ibihano bari bizaniye. Yababwiye uko yari yinginze Imana kugira ngo ikureho icyo gihano nyamara ntibyemerwe. Yaravuze ati: “Maze Uwiteka, andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira.” Gutegeka kwa kabiri 3:26. AA 285.3

Igihe cyose habagaho amakuba cyangwa ikigeragezo, Abisiraheli babaga biteguye gushinja Mose ko yabakuye mu Misiri nk’aho Imana nta ruhare yabigizemo. Mu ngendo zabo zose, ubwo bitotomberaga amagorwa bagiraga mu nzira maze bakitotombera n’abayobozi babo, Mose yarababwiraga ati: “Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka wabacunguye ni we mwivovotera.” Ariko amagambo akakaye yavugiye imbere y’urutare ngo: ” ... muri iki gitare twabakuriramo amazi?” yemezaga ikirego cyabo kandi kub’ibyo yari kubakomeza mu kutizera kwabo ndetse akaba urwitwazo rwo kwitotomba kwabo. Uwiteka yagombaga gusibanganya iyo shusho mu ntekerezo zabo akoresheje kutemerera Mose kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Icyo cyari ikimenyetso kidashidikanywa cyerekana ko umuyobozi wabo atari Mose, ko ahubwo ari Umumarayika ukomeye, uwo Uwiteka yari yaravuze ati: “Dore, ndatuma Marayika imbere yawe, akurindire mu nzira, akujyane aho nakwiteguriye. Mumwitondeho, mumwumvire, ...kuko izina ryanjye riri muri we.” Kuva 23:20, 21. AA 285.4

Mose arababwira ati: “Uwiteka yarandakariye ku bwanyu.” Abisiraheli bose bari bahanze Mose amaso, kandi icyaha cye cyatumye abantu batekereza ku Mana yari yaramutoranyije kugira ngo abe umuyobozi w’ubwoko bwayo. Iteraniro ryose ryamenye icyo cyaha; kandi iyo cyirengangizwa cyikoroshwa, abantu bajyaga gufata ko kutizera no kutihangana igihe urakajwe cyane bishobora kugira urwitwazo bikozwe n’abari mu myanya y’ubuyobozi. Ariko igihe byavugwaga ko kubera icyo cyaha kimwe gusa Mose na Aroni batazinjira i Kanani, abantu bamenye yuko Imana idatinya abantu kandi ko byanze bikunze izahana uyigomera. AA 286.1

Amateka y’Abisiraheli yagombaga kwandikwa kugira ngo yigishe kandi abere umuburo abantu bo mu bisekuru byagombaga gukurikiraho. Abantu b’ibihe by’ahazaza bose bakwiriye kubona ko Imana yo mu ijuru ari umutware utabogama, kandi ko nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma ashyigikira icyaha. Abantu bajya bishuka bavuga ko Imana ari nziza cyane itazahana uyigomera. Nyamara turebeye mu mucyo w’amateka ya Bibiliya, bigaragara neza ko ubugwaneza bw’Imana n’urukundo rwayo biyitera gufata icyaha nk’ikibi gikomeye cyangiza amahoro n’umunezero by’isanzure ryose. AA 286.2

Ndetse n’ubunyangamugayo no kuba indahemuka bya Mose ntibyashoboraga gukuraho igihano cy’ikosa rye. Imana yari yarababariye abantu ibicumuro bikomeye kuruta icyo, ariko ntiyajyaga guhana icyaha cy’abayobozi kimwe n’icy’abayoborwa. Yari yarahaye Mose icyubahiro kiruta icy’undi muntu uwo ari we wese ku isi. Imana yari yaramuhishuriye ikuzo ryayo, kandi yari yaramukoresheje imuha amategeko yayo ngo ayageze ku Bisiraheli. Kuba Mose yari yarabonye umucyo mwinshi n’ubwenge bene ako kageni, ni byo byatumye icyaha cye kibabaza cyane. Uko umuntu yahawe umucyo n’amahirwe byinshi, ni ko inshingano ye irushaho kuba ikomeye kandi ni ko gutsindwa kwe kuba gukomeye ndetse n’igihano cye kikaba kiremereye cyane. AA 286.3

Ntabwo Mose yari yakoze icyaha gikomeye cyane nk’uko abantu bashobora kubitekereza. Icyaha cye cyari kimwe mu bikunze kubaho. Umunyazaburi aravuga ati: “Kuko bagomeye Umwuka w’Uwiteka, bituma Mose avugisha akanwa ke ibidakwiriye.” (Zaburi 106:33). Ukurikije imyumvire ya kimuntu, ibyo bishobora kugaragara nk’aho ari ikintu cyoroheje, ariko niba Imana yarahannye itababarira umugaragu wayo warushaga abandi bose gukiranuka n’icyubahiro, ntizirengagiza icyaha nk’icyo ku bandi. Umwuka wo kwishyira hejuru, no gushakisha ibicumuro kuri bagenzi bacu ntunezeza Imana. Abantu birundurira muri ibyo bibi batera gushidikanya ku murimo w’Imana, kandi baha abahakana Imana urwitwazo rwo kutizera. Uko umuntu arushaho kugira inshingano zirushijeho kuba iz’ingenzi, kandi akaba afite ijambo rikomeye mu bandi, ni na ko ari ngombwa akwiriye kwimenyereza kwihangana no kwicisha bugufi. AA 286.4

Iyo abana b’Imana, ariko by’umwihariko abafite inshingano z’ubuyobozi bihaye icyubahiro cyari gikwiriye guhabwa Imana, ibyo bishimisha Satani cyane. Satani aba atsinze. Uko ni ko yaguye kandi uko ni ko agera ku ntego cyane agerageza abandi ashaka kurimbura. Mu rwego rwo kuturinda imitego ya Satani, Imana yashyize mu ijambo ryayo ibyigisho byinshi bitwigisha akaga ko kwishyira hejuru. Muri kamere yacu nta mbaraga idutera gukora, ndetse nta n’ubushobozi bw’ubwenge bwacu cyangwa ibyo umutima wacu ushobora kubogamiramo bidakeneye kuyoborwa na Mwuka w’Imana buri kanya kose. Nta mugisha Imana iha umuntu cyangwa ikigeragezo yemera ko kimugeraho Stani adashobora kuririraho kugira ngo agerageze, abuze amahwemo kandi arimbure ubugingo bw’umuntu turamutse tumuhaye amahirwe make ashoboka. Kubw’ibyo rero, ubwinshi bw’umucyo umuntu yaba yarabonye wose, uko yaba agirirwa neza n’Imana akakira n’imigisha yayo kose, akwiriye guhora agenda yicishije bugufi imbere y’Imana, ayisaba yizeye ko izayobora ibyo atekereza byose kandi ikagenga ibyo akora byose. AA 286.5

Abantu bose bavuga ko bubaha Imana bafite inshingano yera yo kurinda yo kurinda umwuka wabo no kugaragaza kwitegeka igihe bashotowe cyane. Inshingano Mose yari yarahawe zari zikomeye cyane. Abantu bake cyane ni bo bazigera bageragezwa bikomeye nka we. Nyamara ibyo ntibyari byemewe ngo bibe urwitwazo ku cyaha cye. Imana yahaye ubwoko bwayo ibyo bukeneye byose; kandi nibwishingikiriza ku mbaraga zayo, ntabwo buzigera buba igikinisho cy’ibibaho. Ikigeragezo gikomeye kuruta ibindi ntigishobora kuba urwitwazo rwo gukora icyaha. Nyamara uko byakomerera umuntu kose, gucumura ni igikorwa cyacu ubwacu. Isi ndetse n’ikuzimu nta mabaraga bifite zo guhatira umuntu uwo ari we wese gukora ikibi. Satani adutera aturutse aho dufite intege nke, ariko ntabwo dukwiriye gutsindwa. Uko twaterwa bikomeye cyangwa bitunguranye kose, Imana yaduteganirije ubufasha kandi mu mbaraga zayo dushobora kunesha. AA 287.1