ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

41/75

IGICE CYA 39 - BIGARURIRA I BASHANI16

Bamaze guca mu majyepfo ya Edomu, Abisiraheli berekeje mu majyaruguru maze bongera kubona Igihugu cy’Isezerano. Inzira yabo noneho yacaga mu kibaya kinini cyane, kiri ahegutse, cyahuhwagamo akayaga keza katurukaga mu misozi. Hari ahantu heza hatandukanye n’ikibaya cy’ubutayu bari baranyuzemo, bityo bihutira kujya mbere banezerewe kandi buzuye ibyiringiro. Bamaze kwambuka akagezi ka Zeredi, banyuze iburasirazuba bw’igihugu cya Mowabu kuko bari barategetswe ngo: “Ntugirire Abamowabu urugomo, ntubarwanye, kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.” Ayo mabwiriza yongeye gusubirwamo ku byerekeye Abamoni kuko na bo bakomokaga kuri Loti. AA 296.1

Ingabo z’Abisiraheli zakomeje kwerekeza mu majyaruguru maze bidatinze bagera mu gihugu cy’Abamori. Abo bantu bari abanyambaraga kandi bamenyereye intambara, babanje kwigarurira amajyepfo y’igihugu cy’i Kanani; ariko kubera ko biyongeraga, bambutse uruzi rwa Yorodani, barwanya Abamowabu maze bigarurira agace k’igihugu cyabo. Aho ni ho bari baratuye, barigaruriye igihugu cyose uvuye ku mugezi wa Arunoni kugera mu majyaruguru ahitwaga Yaboki. Inzira igana kuri Yorodani Abisiraheli bashakaga kunyuramo yaromborezaga muri ako karere, maze Mose yoherereza Sihoni, umwami w’Abamori, ubutumwa bw’amahoro babumushyira mu murwa we. Ubwo butumwa bwaravugaga buti: “Reka anyure mu gihugu cyawe, azaca mu nzira nini, ye gutambikira iburyo cyangwa ibumoso. Uzamuhahishe ibyokurya n’amazi, umwemerere gucishamo amaguru gusa.” Igisubizo yahawe cyabaye icyo kumuhakanira burundu, maze ingabo zose z’Abamori zirakoranywa kugira ngo babangamire urugendo rw’abari babateye. Izo ngabo zikomeye zateye Abisiraheli ubwoba kuko batari biteguye guhangana n’ingabo zari zikwije intwaro kandi zaratojwe neza. Ukurikije ubuhanga mu by’intambara, abanzi b’Abisiraheli barabarushaga. Ukurikije ibyagaragariraga abantu byose, Abisiraheli bajyaga gutsembwa ikitaraganya. AA 296.2

Ariko Mose yakomeje guhanga amaso ya nkingi y’igicu, kandi agakomeza abantu kubwo kubona ko ikimenyetso cy’uko Imana iri kumwe nabo kikiriho. Muri icyo gihe kandi yabahaga amabwiriza yo gukora ibyo umuntu yakora yitegura intambara. Abanzi babo bari bambariye urugamba kandi bafite icyizere cy’uko bazatsemba izo ngabo zititeguye muri icyo gihugu. Ariko Nyiribihugu byose we yari yamaze guha itegeko umuyobozi w’Abisiraheli: “Nimuhaguruke, mugende, mwambuke umugezi Arunoni; dore mbagabizanyije Sihoni Umwamori, umwami w’i Heshiboni, n’igihugu cye: mutangire kugihindura, mumurwanye. Uyu munsi ndatangira guteza ubwoba amahanga yose yo munsi y’ijuru, ngo agutinye; bazumva inkuru yawe, bahinde imishitsi, ubatere kubabara cyane.” AA 296.3

Iyo ayo mahanga yari atuye ku ngabano z’i Kanani adahaguruka ngo asuzugure ijambo ry’Imana abangamira urugendo rw’Abisiraheli, yari kurokoka. Uwiteka yari yariyerekanye ko yihangana, ko ari umunyampuhwe nyinshi n’imbabazi ndetse no kuri ayo mahanga y’abapagani. Ubwo mu nzozi Aburahamu yerekwaga ko urubyaro rwe, bene Isiraheli, ruzaba abashyitsi mu gihugu cy’amahanga mu gihe cy’imyaka magana ane, Uwiteka yamuhaye iri sezerano ngo: “Ubuvivi bw’abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw’Abamori kutaruzura.” (Itangiriro 15:16). Nubwo Abamori basengaga ibigirwamana, kandi imibereho yabo ikaba yari yarandujwe n’ibibi byabo bikomeye, Imana yabarinze imyaka magana ane kugira ngo ibahe igihamya kidashidikanywaho cy’uko ari yo Mana nyakuri yonyine, Umuremyi w’ijuru n’isi. Bari bazi ibitangaza byose Imana yakoreye Abisiraheli ibakura mu Misiri. Bari barahawe ibihamya bihagije. Bagombaga kuba baramenye ukuri iyo bashaka kureka gusenga ibigirwamana kwabo no gusayisha. Nyamara banze umucyo bagundira ibigirwamana byabo. AA 296.4

Igihe Uhoraho yagezaga bwa kabiri ubwoko bwe ku ngabano za Kanani, ikindi gihamya by’imbaraga ze cyagaragarijwe ayo mahanga y’abapagani. Babonye ko Imana yari kumwe n’Abisiraheli igihe baneshaga umwami Aradi n’Abanyakanani ndetse no mu gitangaza cyo gukiza abicwaga n’ubusagwe bw’inzoka zari zabariye. Nubwo Abisiraheli bari barangiwe kunyura mu gihugu cya Edomu maze biba ngombwa ko banyura inzira ya kure kandi iruhanyije yo ku Nyanja Itukura, mu ngendo zabo zose naho babambye amahema yabo hose, banyuze ku gihugu cya Edomu, icya Mowabu n’icya Amoni, nta rugomo bari barabagiriye kandi nta kibi bagiriye abaturage baho ndetse n’umutungo wabo. Bageze ku ngabano z’Abamori, Abisiraheli bari barasabye uburenganzira bwo kuromboreza gusa bakanyura mu gihugu, basezerana yuko bazakurikiza amategeko yagengaga umubano wabo n’andi mahanga. Ubwo umwami w’Abamori yangaga iki cyifuzo cy’amahoro, kandi kubw’agasuzuguro agakoranya ingabo ze kugira ngo zibarwanye, igikombe cyo gukiranirwa kwabo cyari cyuzuye, kandi noneho Imana yari gukoresha ububasha bwayo kugira ngo ibakureho. AA 297.1

Abisiraheli bambutse uruzi rwa Arunoni hanyuma basatira umwanzi. Urugamba rwararemye maze ingabo z’Abisiraheli ziranesha. Bamaze gutsinda bidatinze bari bamaze kwigarurira igihugu cy’Abamori. Umugaba w’ingabo z’Uwiteka ni we yanesheje abanzi b’ubwoko bwe; kandi aba yarabakoreye ibyo mu myaka mirongo itatu yari ishize iyo Abisiraheli baba bariringiye Uwiteka. AA 297.2

Ingabo z’Abisiraheli zuzuye ibyiringiro n’ubutwari, zihutiye gukomeza zerekeza mu majyaruguru maze bidatinze zigera mu gihugu cyagombaga kugerageza ubutwari bwabo no kwizera Imana kwabo. Imbere yabo hari ubwami bukomeye bw’i Bashani, bwari bugizwe n’imijyi ikomeye cyane yubakishijwe amabuye. Muri icyo gihe iyo mijyi yari igitangaza mu isi - “. Yari mirongo itandatu.. .igoteshejwe inkike z’amabuye ndende, zirimo ibyugarira bikomejwe n’ibihindizo; kandi hariho n’indi midugudu idafite inkike z’amabuye myinshi cyane.” (Gutegeka kwa kabiri 3:1-11). Inzu zaho zari zubakishijwe amabuye yirabura manini cyane, ku buryo atatumaga izo nyubako zimenerwamo n’ababateye abo ari bo bose. Cyari igihugu cyuzuyemo ubuvumo bwinshi n’ibihome by’ibitare. Abaturage b’icyo gihugu bakomokaga ku bwoko bw’ibihangange, bari banini n’abanyambaraga bitangaje. Bari bazwiho kuba abanyamahane n’abagome ku buryo bateraga ubwoba amahanga abazengurutse; kandi Ogi, umwami wabo yari afite igihagararo abantu bose batangariraga n’ubwo yari mu gihugu cy’ibihangange. AA 297.3

Ariko ya nkingi y’igicu ikomeza kugenda, maze ingabo z’Abisiraheli zikurikira aho izerekeje zisatira Edireyi aho uwo mwami w’igihangange n’ingabo ze bari bategerereje. Ogi yari yatoranyije aho kurwanira akoresheje ubuhanga. Umujyi wa Edireyi wari wubatswe ahantu hirengeye ku gasozi k’agacuri gahagaze mu kibaya kandi kazengurutswe n’ibitare bishinyitse. Umuntu yashoboraga kukagera hejuru anyuze gusa mu tuyira dufunganye, duhanamye kandi turuhije kuzamuka. Igihe hari kubaho kuneshwa ingabo ze zashoboraga guhungira muri icyo kidaturwa, aho abantu batahazi batashobora kuzikurikira. AA 298.1

Kuko yari yizeye ko ari buneshe, uwo mwami yazanye ingabo nyinshi muri icyo kibaya kirambuye mu gihe amajwi menshi yo gukoba yumvikanaga aturuka kuri ka gacuri hejuru. Kuri ako gacuri hagaragaraga amacumu y’ingabo ibihumbi byinshi ziteguye kurwana. Abaheburayo babonye icyo gihangange mu bihangange cyasumbaga ingabo zacyo mu gihagararo; babonye ingabo zigikikije kandi bakabona n’igihome cyasaga n’ikitamenerwamo ndetse inyuma yacyo mu mpoma hihishe ibihumbi n’ibihumbi, imitima ya benshi mu Bisiraheli yahinze umushyitsi kubera ubwoba. Ariko Mose we yari atuje kandi akomeye kuko Uwiteka yari yavuze ibyerekeye uwo mwami w’i Bashani ati: “Ntumutinye, kuko mukugabizanyije n’abantu be bose n’igihugu cye; nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w’Abamori wa wundi wari utuye i Heshiboni.” AA 298.2

Ukwizera kurimo gutuza kw’umuyobozi wabo kwateye abantu kwiringira Imana. Byose babishyize mu maboko y’Imana ishoborabyose, kandi ntiyabatereranye. Ibihangange bikomeye cyangwa imidugudu igoteshejwe ibihome, ingabo zifite intwaro cyangwa ibihome by’amabuye, ibyo byose ntacyashoboraga guhagarara imbere y’Umugaba w’ingabo z’Uwiteka. Uwiteka yayoboye ingabo; agamburuza umwanzi; maze atsinda mu cyimbo cy’Abisiraheli. Umwami w’igihangange n’ingabo ze bararimbutse, maze bidatinze Abisiraheli bigarurira igihugu cyose. Uko niko ubwo bwoko budasanzwe bwari bwarirunduriye mu bibi bikabije no gusenga ibigirwamana bwarimbuwe mu isi. AA 298.3

Ubwo bigaruriraga Gileyadi na Bashani, hariho abantu benshi bibutse ibyabayeho mu myaka igera hafi kuri mirongo ine yari ishize bari i Kadeshi, aho Abisiraheli bahuriye n’ingorane nyinshi mu rugendo rurerure rwo mu butayu. Babonye ko amakuru y’abatasi ku byerekeye Igihugu cy’Isezerano yari ay’ukuri mu mpande nyinshi. Imijyi yahoo yari igoteshejwe ibihome kandi kandi ikomeye cyane, ndetse yari ituwe n’ibihangange ku buryo Abaheburayo babigereranyagaho bakabona ari bagufi cyane. Nyamara kandi babashije kubona ko ikosa rikomeye ry’ababyeyi babo ryari ryarabaye iryo kutiringira imbaraga z’Imana. Icyo cyonyine ni cyo cyari cyarababujije kwinjira mu gihugu cy’ibyiza. AA 298.4

Igihe biteguraga bwa mbere kwinjira i Kanani, uwo mugambi bawufashe bafite ingorane nke cyane ugereranyije n’icyo gihe. Imana yari yarasezeraniye ubwoko bwayo ko nibwumvira ijwi ryayo, yari kubugenda imbere kaburwanirira; ndetse yagombaga kohereza amavubi imbere yabo akirukana abaturage b’icyo gihugu. Ntabwo ayo mahanga muri rusange yari yaragize ubwoba, kandi nta myiteguro ikomeye yari yarakozwe kugira ngo babangamire kujya mbere kw’Abisiraheli. Ariko noneho ubwo Uwiteka yategekaga Abisiraheli kujya mbere, bagombaga kujya mbere bakarwana n’abanzi bakomeye, ndetse bagahangana n’ingabo nyinshi kandi zatojwe neza zari zariteguye kubasanganira zikabatangira. AA 298.5

Mu rugamba rwabo barwana na Ogi na Sihoni, Abisiraheli bahuye n’ikigeragezo nk’icyo ababyeyi babo bari baratsinzwe bikomeye. Ariko noneho ikigeragezo cyari kirushijeho gukomera kuruta igihe Imana yategekaga Abisiraheli gukomeza bakajya mbere. Ingorane mu nzira banyuragamo zari zariyongereye cyane kuva igihe bangaga gukomeza urugendo bategetswe kubikora mu izina ry’Uwiteka. Uko ni ko na n’ubu Uhoraho agerageza abana be. Iyo bananiwe kwihanganira ikigeragezo, yongera kubagarura ha handi, maze ku nshuro ya kabiri ikigeragezo kindi kikarushaho kubasatira ndetse kikarushaho kuba gikomeye kuruta icyakibanjirije. Ibyo bikomeza kubaho kugeza ubwo bihanganira ikigeragezo, cyangwa se bakomeza kwigomeka, Imana igakura umucyo wayo muri bo maze bagasigara mu mwijima. AA 299.1

Noneho Abaheburayo bibutse uburyo igihe kimwe ubwo ingabo zabo zajyaga ku rugamba, zari ziyobowe maze ingabo ibihumbi byinshi ziricwa. Nyamara icyo gihe bari baragiye banyuranyije rwose n’itegeko ry’Imana. Icyo gihe bari bagiye ku rugamba batajyanye na Mose wari umuyobozi wabo washyizweho n’Imana, ntibari bajyanye na ya nkingi y’igicu yari ikimenyetso cy’uko Imana iri kumwe nabo, ndetse nta n’isanduku y’isezerano bari bajyanye. Nyamara iki gihe cyo Mose yari kumwe nabo agakomeza imitima yabo ababwira amagambo y’ibyiringiro no kwizera; maze Umwana w’Imana wari wikingirije mu nkingi y’igicu abajya imbere, ndetse n’isanduku y’isezerano ijyana n’izo ngabo. Ibyo byabaye bifite icyo bitwigisha. Imana ikomeye y’Abisiraheli ni Imana yacu. Dukwiriye kuyiringira, kandi nitwumvira ibyo idusaba, izadukorera ibikomeye mu buryo butangaje nk’uko yagiriye ubwoko bwayo bwa kera. Umuntu wese ushaka gukurikira inzira yo kumvira, inshuro nyinshi azibasirwa no gushidikanya no kutizera. Rimwe na rimwe inzira izajya ibamo amagorwa, agaragara ko atakwihanganirwa ku buryo azakura umutima abazacika intege; ariko Imana irabwira bene abo ngo, “Mukomeze mujye mbere.” Icyo byabasaba cyose nimukore inshingano yanyu. Ingorane zisa n’izikaze cyane ku buryo zuzuza umutima wawe ubwoba zizeyuka uko uzajya ujya mbere mu nzira yo kumvira, wicishije bugufi kandi wiringiye Imana. AA 299.2