ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

38/75

IGICE CYA 36 - BAZERERA MU BUTAYU

Abana ba Isiraheli bamaze hafi imyaka mirongo ine ntacyo babona mu mwijima wo mu butayu. Mose aravuga ati: “Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y’i Baruneya, ukageza igihe twambukiye ako kagezi Zeredi ni imyaka mirongo itatu n’umunani: igeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye. Kandi amaboko y’Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimbure mu ngando zacu, ageze aho bashiriye.” Gutegeka kwa kabiri 2:14,15. AA 277.1

Muri iyo myaka yose abantu bahoraga bibutswa ko bariho igihano cy’Imana. Mu kwigomeka kwabereye i Kadeshi, bari baranze Imana, Imana nayo imara igihe yarabaretse. Kubera ko bari baragaragaje ko batakomeje isezerano bagiranye na yo, ntibajyaga guhabwa ikimenyetso cy’iryo sezerano, ari wo muhango wo gukebwa. Icyifuzo bagize cyo gusubira mu gihugu cy’uburetwa cyari cyaragaragaje ko batari bakwiriye umudendezo; kandi Pasika yashyiriweho kuba urwibutso rwo gukurwa mu buretwa, ntiyajyaga kuziririzwa. AA 277.2

Nyamara gukomeza imirimo yakorerwaga mu ihema ry’ibonaniro byahamyaga ko Imana itari yararetse ubwoko bwayo burundu, ndetse imbabazi zayo zari zikibaha ibyo babaga bakeneye. Ubwo Mose yibutsaga amateka y’ingendo zabo yaravuze ati: “Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana na we iyi myaka uko ari mirongo ine ntihagire icyo ubura.” (Gutegeka kwa Kabiri 2:7). Ndetse n’indirimbo y’Abalewi yanditswe na Nehemiya igaragaza neza uko Imana yitaga Bisiraheli ndetse no muri iyo myaka yo gucibwa: “Ariko wowe kubw’imbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi y’igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere cyangwa inkingi y’umuriro yo kubamurikira nijoro, ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo. Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi. Nuko ubatungira mu butayu imyaka mirongo ine; . . . imyambaro yabo ntiyasazaga, n’ibirenge byabo ntibyabyimbaga.” Nehemiya 9:19 -21. AA 277.3

Kuzerera mu butayu ntibyari byategetswe ari igihano gusa ku bigomeke n’abitotombaga, ahubwo byari n’uburyo bwo gutoza urubyiruko ingeso nziza, bategurirwa kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Mose yarababwiye ati: “Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk’uko umuntu ahana umwana we.” “kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze, imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo, cyangwa utayitondera. Nuko, yagucishije bugufi, ikundira ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya; kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.” Gutegeka kwa Kabiri 8:5,2,3. AA 277.4

“Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, mu butayu butarimo abantu, iwabo w’inyamaswa zihuma; arabugota, arabukuyakuya, aburinda nk’imboni y’ijisho rye.” “Yababaranye nabo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza; urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura; yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.” Gutegeka kwa kabiri 32:10; Yesaya 63:9. AA 277.5

Nyamara ibyavuzwe ku mibereho yabo yo mu butayu ni ingero zigaragaza kwigomeka ku Mana. Kwigomeka kwa Kora kwaviriyemo Abisiraheli ibihumbi cumi na bine urupfu. Kandi n’abandi bantu bake cyane batari bafatanyije, bagaragaje yuko bafite umwuka nk’uwo wo kwanga ubutegetsi bw’Imana. AA 278.1

Igihe kimwe umuhungu wavukaga ku mwisirahelikazi n’Umunyamisiri, umwe mu kivange cy’amahanga yari yarazanye n’Abisiraheli bavuye mu Misiri, yavuye aho yari atuye mu nkambi, ajya mu nkambi y’Abisiraheli, avuga ko ashaka kubamba ihema rye mu mahema y’Abisiraheli. Itegeko ry’Imana ryamubuzaga gukora ibyo, rikavuga ko abakomoka ku Munyamisiri bagomba guhezwa mu iteraniro ry’Abisiraheli kugeza ku gisekuru cya gatatu. Havuka impaka hagati ye n’Umwisirayeli, maze urwo rubanza rugeze imbere y’abacamanza, hatsindwa uwo wari wiyenje. AA 278.2

Uwo muntu arakajwe n’icyo cyemezo, yavumye umucamanza, maze mu burakari atuka n’izina ry’Imana. Bahise bamushyira Mose. Itegeko ryari ryaratanzwe rivuga riti: “Uvumye se na nyina, ntakabure kwicwa.” (Gutegeka kwa kabiri 21:17); ariko nta tegeko ryari ryarashyizweho rijyana n’iki kibazo cy’urwo rubanza. Icyo cyaha cyari gikomeye cyane ku buryo byabaye ngombwa ko hakenerwa amabwiriza yihariye aturutse ku Mana. Uwo mugabo yarafunzwe kugeza ubwo Imana yababwiye icyo bagomba gukora. Imana ubwayo ni yo yaciye urubanza; maze bakurikije amabwiriza y’Imana uwo muntu wari watutse Imana bamujyana hirya y’inkambi maze bamutera amabuye arapfa. Abari barabonye icyo cyaha gikorwa bamushyize ibiganza ku mutwe, maze bakatura bahamya ukuri kw’ibyo yarezwe. Bityo, babaga aba mbere mu kumutera amabuye, maze abandi bantu bahagaze aho bungamo gushyira mu bikorwa icyo gihano. AA 278.3

Ibyo byakurikiwe no gutangazwa kw’itegeko rirebana n’ibyaha nk’ibyo. Iryo tegeko ni iri: “Kandi ubwire Abisirayeli uti: ‘Uzavuma Imana ye wese azagibwaho n’icyaha cye. Uzatuka izina ry’Uwiteka ntakabure kwicwa; iteraniro ryose ntirikabure kumwicisha amabuye; naho yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, natuka izina ry’Uwiteka, azicwe.’” (Abalewi 24:15,16). AA 278.4

Hariho abantu bibaza ku rukundo rw’Imana n’ubutabera bwayo ku byerekeye ibyo bihano bikomeye ihanisha abantu kubw’amagambo yavuzwe bitewe n’uburakari. Nyamara urukundo n’ubutabera bisaba ko hagaragazwa ko amagambo aturutse ku bugome umuntu afitiye Imana ari icyaha gikomeye. Igihano cyahawe abo bantu ba mbere batutse Imana gikwiriye kubera umuburo abandi, bakamenya ko izina ry’Imana rigomba kubahwa. Ariko iyo uwo mugabo adahanirwa icyo cyaha, abandi bajyaga kwiheba; amaherezo ubugingo bwa benshi bukahagwa. AA 278.5

Ikivange cy’imbaga y’abanyamahanga bavanye n’Abisiraheli mu Misiri cyakomeje kujya kiba isoko y’ibigeragezo n’akaga. Bavugaga ko baretse gusenga ibigirwamana ndetse ko basenga Imana nyakuri. Ariko uburere n’ibyo bari baratojwe bakiri bato byari byararemye imico n’imyitwarire bityo bari barandujwe no gusenga ibigirwamana no kutubaha Imana. Incuro nyinshi ni bo babyutsaga imyivumbagatanyo kandi bakaba aba mbere mu kwitotomba, bityo bakwije mu nkambi imico yo gusenga ibigirwamana no kwitotombera Imana. AA 278.6

Hashize igihe gito bagarutse mu butayu, habayeho kwica Isabato mu bihe byatumye icyo gikorwa kiba icyaha gikomeye cyane. Itangazo ry’Uhoraho yuko atazaha Abisiraheli umurage wabo, ryari ryarateye umwuka wo kwigomeka. Umwe mu bantu wari ubabajwe n’uko atazinjira i Kanani, kandi wari wiyemeje kwerekana ko asuzugura amategeko y’Imana, yarihandagaje akora icyaha cyo kwica itegeko rya kane maze ajya gusenya inkwi ku Isabato. Iminsi bamaze mu butayu, bari barabujijwe bikomeye gucana umuriro ku Isabato. Iryo tegeko ryo kubuzanya gucana ku Isabato ntiryajyaga gukomeza gukurikizwa no muri Kanani, aho imiterere y’ikirere kenshi yari gutuma umuriro ukenerwa; ariko mu butayu, umuriro ntiwari ukenewe kugira ngo abantu babone ubushyuhe. Igikorwa cy’uwo muntu kwari ukwica itegeko rya kane ku bushake kandi abyihitiyemo. Cyari icyaha kidaturutse ku kuba atabitekerejeho cyangwa ku bujiji, ahubwo cyari icyaha cyo kwihandagaza. AA 278.7

Uwo muntu yafatiwe muri icyo gikorwa maze bamushyira Mose. Byari byaravuzwe mbere hose ko kwica Isabato bihanishwa urupfu, ariko ntibari barabwiwe uko uwishe Isabato agomba kwicwa. Mose ajyana urwo rubanza imbere y’Uwiteka, maze ahabwa aya mabwiriza: “Uwo muntu ntabure kwicwa; iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma y’aho baganditse.” (Kubara 15:35). Icyaha cyo gutuka Imana n’icyo kwica Isabato ku bushake byahanwaga kimwe, kuko byombi kwari ukurwanya ubutegetsi bw’Imana. AA 279.1

Muri iki gihe cyacu, hari abantu benshi banga Isabato yashyizweho mu gihe cy’irema bavuga ko ari iy’Abayuda ndetse ko niba igomba kubahirizwa, uyishe akwiriye guhabwa igihano cy’urupfu. Ariko tubona ko gutuka Imana nako byahanwaga kimwe no kwica Isabato. Mbese none twafata umwanzuro ko itegeko rya gatatu naryo rigomba gushyirwa ku ruhande ko naryp rireba Abayuda gusa? Nyamara ibivugwa ku gihano cyo gupfa binarebana n’itegeko rya gatatu, irya gatanu, ndetse hafi y’andi mategeko yose nk’uko biri ku itegeko rya kane. Nubwo ubu Imana itahanira kwica amategeko yayo ikoresheje ibihano by’akanya gato, ijambo ryayo rivuga ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu; kandi mu irangizarubanza riheruka, urupfu ni rwo ruzaba umugabane w’abica amategeko yayo yera. AA 279.2

Mu gihe cy’imyaka mirongo ine yose mu butayu, uko icyumweru gitashye abantu bibutswaga ukwera kw’Isabato binyuze mu gitangaza cya manu bahabwaga. Nyamara n’ibyo ntibyabateye kumvira. Nubwo batahangaye gukora icyaha bihandagaje nka cya kindi cyari cyahaniwe bikomeye, hariho kudohoka gukomeye mu kubahiriza itegeko rya kane. Imana ivugira mu muhanuzi wayo iti: “Amasabato yanjye barayaziruye cyane;...” (Ezekiyeli 20:13-24). Kandi iyo ni imwe mu mpamvu mu zatumye ab’igisekuru cya mbere cy’Abisiraheli babuzwa kujya mu Gihugu cy’Isezerano. Nyamara abana babo nta somo babyigiyeho. Mu myaka mirongo ine yo kuzerera mu butayu basuzuguraga Isabato bikomeye ku buryo nubwo Imana itababujije kwinjira muri Kanani, yavuze ko nibamara gutura mu Gihugu cy’Isezerano bazatatanyirizwa mu mahanga y’abapagani. AA 279.3

Abisiraheli bari baragarutse mu butayu bavuye i Kadeshi; maze igihe cyo kuba mu butayu kirangiye, baraza “Iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi.” Kubara 20:1. AA 279.4

Aho ni ho Miriyamu yaguye aba ari naho ahambwa. Uhereye ku nkombe z’Inyanja Itukura aho bari banezerewe cyane, ubwo Abisiraheli baririmbaga bakabyina bizihiza kunesha kwa Yehova ukageza ku gituro cyo mu butayu cyasoje imibereho yo kuzerera mu butayu, iryo ni ryo ryabaye iherezo ry’abantu ibihumbi byinshi bari barahagurutse mu Misiri bafite ibyiringiro bikomeye cyane. Icyaha cyari cyarabakuye igikombe cy’umugisha ku minwa. Mbese ababayeho nyuma ntibyababereye akabarore? AA 279.5

“Nubwo ibyo byababayeho, bagumya gucumura ntibizera imirimo yayo itangaza . . . Uko yabicaga, babaririzaga ibyayo, bakagaruka bakazinduka gushaka Imana. Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo, kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.” (Zaburi 78:32-35). Nyamara ntibagarukiye Imana bamaramaje. Nubwo igihe babaga bugarijwe n’abanzi babo bayishakaga ngo ibafashe Yo yonyine yashoboraga kubakiza, nyamara “imitima yabo ntiyari iyitunganiye, kandi ntibari abanyamurava mu isezerano ryayo. Ariko yo, kuko yuzuye imbabazi, ibabarira gukiranirwa kwabo, ntiyabarimbura: kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, . . .Nuko yibuka ko ari abantu buntu, n’umuyaga uhita ntugaruke.” Zaburi 78:37-39. AA 280.1