UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 85 - BONGERA GUHURIRA KU NYANJA
(Iki gice gishingiye muri Yohana 21:1-22)
Yesu yari yateganyije guhurira n’abigishwa be i Galileya, ni yo mpamvu iminsi irindwi yo kwizihizamo umunsi mukuru wa Pasika ikirangira bahise bajyayo. Iyo baza kubura i Yerusalemu muri ibyo birori, byari gufatwa nko kwanga Pasika cyangwa ubuhakanyi, ni cyo cyatumye bahaguma kugeza iyo minsi ishoje; ariko ikirangira basubiye imuhira banezerewe, bagiye guhura n’Umukiza nk’uko yari yarabibategetse. UIB 550.1
Barindwi muri abo bigishwa ni bo bari bari kumwe. Bari bambaye imyambaro yoroheje yambarwaga n’abarobyi; mu bijyanye n’ubutunzi bwo ku isi bari abakene, nyamara bari abakire mu byo kumenya ukuri no kukugenderamo, ibyo akaba ari byo byatumaga Ijuru ribaha umwanya usumba iy’abandi wo kuba abigisha. Ntabwo bari barigeze biga mu mashuri y’abahanuzi, nyamara bari baramaze imyaka itatu bigishwa n’Umwigisha uruta abandi bose bigeze kubaho ku isi. Inyigisho ye yari yarabagize abakozi b’ikirenga, b’abahanga kandi baboneye, bagombaga kuyobora abantu ku kumenya ukuri. UIB 550.2
Umugabane munini w’umurimo wa Yesu yari yarawukoreye ku Nyanja y’i Galileya. Mu gihe abigishwa bari bateraniye ahantu batashoboraga guhura n’ibibarogoya, babonaga bazengurutswe n’ibintu byabibutsaga Yesu bikanabibutsa n’imirimo ikomeye yakoze. Igihe bari bari kuri iyo Nyanja, imitima yabo yari yuzuye ubwoba, kandi umuraba w’inkazi ubirukankana ngo ubarimbure, Yesu yari yagendesheje ibirenge hejuru y’umuraba aje kubakiza. Aho ni ho ijambo rye ryacecekeshereje umuraba. Barambuye amaso bashoboraga kubona umwaro w’inyanja wari uteraniyeho abantu barenga ibihumbi icumi bagaburiwe bakijuta ibikomotse ku tugati n’udufi dutoya. Hafi aho hari umugi wa Kaperinawumu, ahantu hakorewe ibitangaza byinshi. Igihe abigishwa bitegerezaga ibyo bintu, intekerezo zabo zasabwe n’amagambo Umukiza yavuze n’ibikorwa yakoze. UIB 550.3
Cyari igihe cy’umugoroba mwiza, maze Petero wari ugikunda ubwato no kuroba nka kera, asaba ko bajya ku nyanja kujugunya inshundura zabo ngo barobe. Bose bari biteguye kumushyigikira muri uwo mugambi; bari bakeneye ibyo kurya n’imyambaro bari guhabwa n’uko baronse muri uko kuroba kwa nijoro. Bityo, bagiye mu bwato bwabo nyamara bafata ubusa. Bakesheje ijoro ryose bakora cyane ariko babura ifi bafata. Muri ayo masaha bari baguye agacuho, baganiraga ku Mwami wabo utari uri kumwe na bo, maze bibuka ibitangaza byose bari barabonye akorera ku nkombe z’inyanja. Bibazaga ku hazaza habo, maze barushaho kubabazwa ku hazaza hari habari imbere. UIB 550.4
Muri icyo gihe cyose, Umurinzi umwe rukumbi yari ari aho ku nkombe z’inyanja abagumishijeho ijisho rye, we ubwe atagaragarira amaso yabo. Bishyize kera, umuseke waratambitse. Ubwato bwari hafi y’inkombe z’inyanja, maze abo bigishwa babona umuntu batazi ahagaze ku musenyi wo ku nkombe arababaza ati: “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?” Bamushubije ko “Nta cyo”, yarababwiye ati: “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata. Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.” UIB 550.5
Yohana yamenye uwo muntu maze abwira Petero ati: “Ni Umwami Yesu.” Petero yasazwe n’ubwuzu n’ibyishimo ku buryo yahise yijugunya mu mazi maze mu mwanya muto aba ageze hafi y’Umwigisha we. Abandi bigishwa baje mu bwato bakurura urushundura rurimo amafi. “Bomotse imusozi babona umuriro w’amakara, n’ifi zokejeho n’umutsima.” UIB 551.1
Bari batangaye cyane ku buryo batiriwe babaza aho umuriro n’ibyo byo kurya byavuye. Yesu yarababwiye ati: “Nimuzane ku ifi mumaze gufata.” Petero yirukankiye ku rushundura yari yataye maze afasha bagenzi be kurukurura ngo barugeze imusozi. Ibyo birangiye kandi ibintu byose bimaze kwitegurwa, Yesu yasabye abigishwa be kuza kurya. Yamanyuye icyo kiribwa akigabanya abigishwa be maze bose uko ari barindwi baramumenya kandi baramwemera. Icyo gihe, intekerezo zabo zibutse igitangaza cyo kugaburira abantu ibihumbi bitanu cyari cyarabereye ku nkengero z’umusozi, nyamara uwo mwanya bari batangaye bikomeye maze bitegereza bacecetse Umukiza wazutse. UIB 551.2
Bibutse mu buryo bunonosoye igihe bari bari ku nkombe z’inyanja maze Yesu akabasaba kumukurikira. Bibutse ukuntu yabategetse kunaga inshundura zabo mu mazi hasi cyane bagafata amafi menshi yari yuzuye urushundura kandi yenda kuruturitsa. Nyuma yaho akaba ari bwo Yesu yabasabye gusiga ubwato barobeshaga abasezeranira kuzabagira abarobyi b’abantu. Icyatumye yongera gukora iki gitangaza kwari ukubibutsa ibyo bintu no kubishimangira mu ntekerezo zabo. Icyo gikorwa cyari kigamije kuvugurura inshingano yari yarahaye abigishwa be. Cyabetetse ko urupfu rw’Umwigisha wabo rutigeze rugabanura inshingano yabo yo gukora umurimo yari yarabahaye. Nubwo batari kumubona ubwe ari kumwe na bo kandi ntibabone ibyabafashaga bakomoraga ku mwuga wabo wa mbere, Umukiza wazutse yagombaga kugumya kubitaho. Igihe bari kuba bari mu murimo we, yagombaga kubaha ibyo bakeneye. Na none kandi hari icyo Yesu yari agamije igihe yabasabaga kujugunya urushundura iburyo bw’ubwato. Urwo ni rwo ruhande yari ahagazemo ku nkombe y’inyanja. Ni rwo rwari uruhande rwo kwizera. Igihe bari gukora umurimo wabo bomatanye na We — ubushobozi bwe buvanze n’umurava wabo wa kimuntu — ntacyo bari kunanirwa kugeraho. UIB 551.3
Hari ikindi cyigisho Kristo yagombaga kubigisha, cyarebaga Petero by’umwihariko. Kwihakana Umwami kwa Petero kwari guhabanye mu buryo bw’urukozasoni no kwiyerekana nk’indahemuka yari yabanje kugira avuga ko azamunambaho. Yari yasuzuguje Kristo maze atera bagenzi be kutamugirira icyizere. Bibwiraga yuko atazemererwa gusubira mu mwanya yari afite muri bo mbere, kandi na we ubwe yiyumvagamo ko yatumye icyizere bamugiriraga kiyoyoka. Mbere yo guhamagarirwa gusubira mu murimo we wo kuba intumwa, yagombaga guhamiriza imbere y’abo bose ko yihannye. Iyo ibyo bitabaho, nubwo bwose icyaha cye yari yarakihannye, cyashoboraga kwangiza imbaraga yari afite nk’umukozi wa Kristo. Umukiza yamuhaye uburyo bwo gusubirana icyizere cya bagenzi be, bityo mu buryo bushoboka bwose, akavanaho igisebo yari yarateje ubutumwa bwiza. UIB 551.4
Aha hakubiyemo icyigisho kigenewe abayoboke ba Kristo bose. Ntabwo ubutumwa bwiza bujya bugirana ubwumvikane n’ikibi. Ntabwo bushobora kwemera inzitwazo z’icyaha. Ibyaha bikorewe mu rwihisho bigomba kwihanirwa imbere y’Imana mu rwihisho, ariko ibyaha bikorewe mu ruhame bikenera kwihanirwa mu ruhame. Igisebo umwigishwa wa Kristo atejwe n’icyaha cye kijya kuri Kristo. Gihesha Satani intsinzi kandi kikagusha ba nyamujya irya n’ino. Mu gutanga igihamya cy’uko yihannye, yishingikirije ku mbaraga za Kristo, uwo mwigishwa agomba gukuraho icyo gisebo. UIB 551.5
Igihe Kristo yasangiraga n’abigishwa ku nkombe z’inyanja, Umukiza yabwiye Petero yerekeza kuri bagenzi be ati: “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Mbere yaho Petero yari yaravuze ati: “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.” Matayo 26:33. Ubu bwo yimenye uko ari by’ukuri. Yaravuze ati: “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Ntabwo muri ayo magambo harimo guhamya abishimangiye ko urukundo rwe ruruta urw’abavandimwe be. Ntabwo we ubwe yigeze yivuga ibigwi byo kwitanga kwe. Yinginze ufite ubushobozi bwo kumenya impamvu zose zihishe mu mutima w’umuntu zimutera kugira ibyo akora kugira ngo abe ari we wemeza ukuri kwe, avuga ati: “Uzi ko ngukunda.” Yesu yaramubwiye ati, “Ragira abana b’intama banjye.” UIB 552.1
Yesu yongeye kugerageza Petero, amusubirishamo ikibazo yari yamubajije mbere ati: “Simoni mwene Yona, urankunda?” Ubu bwo ntiyigeze abaza Petero ko arusha bagenzi be kumukunda. Igisubizo yasubije bwa kabiri cyasaga nk’icya mbere, kitarimo gukabya kwivuga ibigwi. “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Yesu yaramubwiye ati, “Ragira intama zanjye.” Yesu yongeye kumubaza icyo kibazo cyo kumugerageza ati: “Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero yarababaye, atekereza ko Yesu yashidikanyije ko amukunda. Yari azi ko Umwami we afite ishingiro kuba atamwizera, maze asubiza ababaye mu mutima ati: “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu yongeye kumubwira ati: “Ragira intama zanjye.” UIB 552.2
Petero yari yarihakanye Umwami mu ruhame inshuro eshatu, Yesu na we yamusabye inshuro eshatu guhamya ko amukunda kandi amwubaha, amuhata icyo kibazo gikomeye, bimeze nko kujomba icumu risongoye mu mutima we wari ufite igikomere. Yesu yerekaniye imbere y’abigishwa bari bateraniye aho kwihana kwimbitse kwa Petero, kandi yerekana kwicisha bugufi kuzuye k’umwigishwa wahoranye kwiyemera. UIB 552.3
Muri kamere ye, Petero yari umuntu ubanziriza abandi mu bintu kandi uhubuka, kandi Satani yari yarabonye urwaho muri iyo mico aramugusha. Mbere y’uko Petero agwa, Yesu yari yamubwiye ati : “Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye kugira ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe.” Luka 22:31, 32. Icyo gihe rero cyari cyamaze kugera, kandi guhinduka kwa Petero kwari kwabaye impamo. Ntabwo ibibazo bya nyuma Yesu yamubajije amugerageza yigeze abisubirisha kwishyira imbere no kumva ko yihagije, bityo kubera kwicisha bugufi no kwihana kwe, Petero yari abereye umurimo wo kuragira umukumbi kurenza uko yari ari mbere. UIB 552.4
Inshingano ya mbere Kristo yahaye Petero igihe yamusubizaga mu murimo we ni iyo kuragira abana b’intama. Uwo murimo Petero yari awufitemo ubumenyi buke. Wari kumusaba kwitonda cyane n’ubugwaneza, kandi ukamusaba kwihangana cyane no kutanamuka. Wamurarikiraga kwita ku bakiri bato mu byo kwizera, kwigisha abaswa, kubabumburira Ibyanditswe Byera, no kubigisha kugira ngo babe ingirakamaro mu murimo wa Kristo. Mbere y’icyo gihe, ntabwo Petero yari abonereye gukora uwo murimo cyangwa ngo asobanukirwe n’akamaro kawo. Nyamara uwo ni wo murimo Yesu yari amuhamagariye gukora. Umubabaro we no kwihana kwe byamubonereje gukora uyu murimo. UIB 552.5
Mbere yuko Petero agwa, yari umuntu uhora avuga atabanje gutekereza abitewe n’akayihayiho k’umwanya muto. Yahoraga yiteguye gukebura abandi, kuvuga icyo atekereza atabanje kwimenya neza ubwe cyangwa ngo amenye icyo agomba kuvuga. Ariko Petero wahindutse yari atandukanye cyane n’uwo wa mbere. Yari agifite amashagaga ye ya mbere ariko ubuntu bwa Kristo bukagorora ishyaka rye. Ntabwo yari agihubuka, ngo yiyemere cyangwa ngo yishyire hejuru, ahubwo yari atuje, yifata kandi ashobora kwigishwa. Ubwo rero yari gushobora kuragira abana b’intama n’intama zo mu mukumbi wa Kristo. UIB 553.1
Uburyo Umukiza yitwaye kuri Petero bwagombaga kumwigisha we ubwe no kwigisha bagenzi be. Ubwo buryo bwabigishaga gusanga abaguye mu cyaha bafite kwihangana, impuhwe, ndetse n’urukundo rubabarira. Nubwo Petero yari yihakanye Umwami we, ntabwo urukundo Yesu yari amufitiye rwigeze na mba rudohoka. Urwo ni rwo rukundo umushumba agomba kugirira intama n’abana bazo ashinzwe kwitaho. Mu kuzirikana intege nke ze no kugwa mu cyaha kwe, Petero yagombaga kuragirana umukumbi we ubugwaneza nk’ubwo Kristo yamugiriye. UIB 553.2
Ikibazo Kristo yari yabajije Petero cyari gisobanutse. Yerekanye ingingo imwe rukumbi isabwa kugira ngo umuntu abe umuyoboke we. Yaravuze ati: “Urankunda?” Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi umuntu agomba kuba yujuje. Nubwo Petero yari kuba yujuje ibindi, ariko adafite urukundo rwa Kristo ntiyari gushobora kuba umwungeri w’indahemuka wo kuragira umukumbi wa Kristo. Ubumenyi, kugira neza, kuba intyoza, kunyurwa no gushimira ibyo wakorewe, ndetse no kugira ishyaka, byose birafasha mu murimo mwiza, nyamara iyo urukundo rwa Kristo rutari mu mutima w’Umukristo, umurimo we uba imfabusa. UIB 553.3
Yesu yagendanye na Petero wenyine kuko hari hari ikintu yagombaga kumubwira by’umwihariko. Mbere y’uko Yesu apfa yari yabwiye Petero ati: “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.” Kuri iryo jambo, Petero yaramusubije ati: “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni iki ko nzanagupfira?” Yohana 13:36, 37. Igihe yavugaga ayo magambo, ntiyari azi neza uburebure n’ubujyakuzimu bw’aho ibirenge bya Kristo byagombaga kwerekeza. Igihe ikigeragezo cyazaga, Petero yaratsinzwe, ariko yagombaga kubona andi mahirwe kugira ngo ahamye ko akunda Kristo. Mu gushaka kumukomeza kugira ngo azatsinde ikigeragezo giheruka, Umukiza yamuhishuriye uko ahazaza he hagombaga kumera. Yamubwiye ko nyuma y’imibereho yuzuye imbaraga, igihe intege ze zari kuba zigenda zikendera kubera ubusaza, nta kabuza yagombaga gukurikira Umwami we. Yesu yaramubwiye ati: “Ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka. Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha Imana.” UIB 553.4
Muri ubwo buryo, Yesu yamenyesheje Petero uburyo azapfa, kandi yanamuhanuriye uburyo azarambura amaboko ku musaraba. Yongeye gusaba uwo mwigishwa ati: “Nkurikira.” Ntabwo Petero yari aciwe intege n’ibyo amaze guhishurirwa. Yiyumvisemo ubushake bwo kuba yakwicwa urupfu urwo ari rwo rwose ku bw’Umwami we. UIB 553.5
Kugeza icyo gihe, Petero yari yaramenye Kristo mu buryo bw’umubiri nk’uko ari ko benshi bamuzi muri iki gihe, nyamara ntabwo ubumenyi bwe bwagombaga kongera kugarukira aho. Ntabwo yongeye kumumenya nk’uko yari amuzi nk’uwifatanyije na we mu bumuntu. Yari yaramukunze nk’umuntu, nk’umwigisha watumwe n’ijuru, ariko ubu bwo yamukundaga nk’Imana. Yari yarahoze yiga icyigisho cy’uko Kristo amubereye byose muri byose. Ubu yari yiteguye gufatanya n’Umwami we mu murimo we wo kwitangira abandi. Igihe ku iherezo rye bamugezaga ku musaraba, yisabiye ubwe ko bamubamba acuramye. Yumvise kubabazwa nk’uko Umwigisha we yababajwe ari ikuzo rikomeye. UIB 554.1
Kuri Petero, amagambo ngo “Nkurikira” yari yuzuyemo inyigisho nyinshi. Ntabwo icyo cyigisho cyarebanaga gusa n’urupfu yagombaga gupfa, ahubwo cyanarebanaga na buri ntambwe y’imibereho ye. Kugeza icyo gihe, Petero yari yarokamwe no kuba nyamwigendaho. Yari yaragerageje guteganya imigambi y’umurimo w’Imana mu cyimbo cyo gutegereza ngo agendere mu mugambi w’Imana. Nyamara, ntacyo yari gukura mu gutanga imbere Umwami we. Yesu yaramutegetse ati: “Nkurikira.” Winsiga, ni bwo utazasakirana n’ingabo za Satani uri wenyine. Nkundira nkujye imbere, ni bwo utazaneshwa n’umwanzi. UIB 554.2
Igihe Petero yagendaga iruhande rwa Yesu yabonye Yohana abakurikiye. Yifuje kumenya ahazaza he maze “abaza Yesu ati ‘Mwami, uyu se azamera ate?’ Yesu aramusubiza ati ‘Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?’ ” Petero agomba kuba yaribwiye ko Umwami we ari bumuhishurire ibyo yari anejejwe no kumenya byose. Umuntu wese afite inshingano yo kuyoboka Kristo atiriwe ajya ku nkeke itari ngombwa yo gushaka kumenya umurimo abandi bagomba gukora uwo ari wo. Igihe Yesu yavugaga arengurira kuri Yohana ati: “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira,” ntabwo yigeze atanga icyizere ko uwo mwigishwa yagombaga kubaho kugeza Yesu agarutse. Icyo yakoze gusa ni ukwerekana ubushobozi bwe bw’ikirenga, kandi yerekana ko niyo yashaka ko ibyo biba bityo, nta kintu na gitoya byari gukora ku murimo wa Petero. Ahazaza ha Petero na Yohana bombi hari mu biganza by’Umwami wabo. Icyo buri wese muri bo yasabwaga ni ni ukumwumvira akamuyoboka. UIB 554.3
Mbega uburyo muri iki gihe hariho benshi bameze nka Petero! Bashishikajwe no kumenya iby’abandi kandi bahangayikishijwe no kumenya inshingano zabo mu gihe bari mu ngorane yo kwirengagiza izabo ubwabo. Inshingano yacu ni uguhanga Kristo amaso tukamukurikira. Tuzabona mu mibereho y’abandi harimo amakosa ndetse n’imico yabo irimo inenge. Inyokomuntu igoswe n’ubuzahare. Nyamara tubonera muri Kristo ubutungane. Iyo tumwitegereza, turahindurwa. UIB 554.4
Yohana yabayeho kugeza ashaje. Yabonye irimbuka rya Yerusalemu n’isenyuka ry’urusengero rwayo rw’icyatwa, iryo rimbuka rikaba rishushanya irimbuka ry’isi ryo ku munsi w’imperuka. Yakomeje kuyoboka Umwami we kugeza mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe. Umutwaro wamuvunaga w’ubuhamya yagezaga ku matorero ni uyu ngo, “Bakundwa, dukundane,” “uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.” 1 Yohana 4:7, 16. UIB 554.5
Petero yari yasubijwe mu nshingano ye yo kuba intumwa, nyamara ntabwo icyubahiro n’ubutware yahawe na Kristo byari byatumye agira isumbwe kuri bagenzi be. Ibi Yesu yabyeruye igihe yasubizaga ikibazo Petero yari amubajije ngo “Mwami, uyu se azamera ate?” Yesu yaramubwiye ati “Bigutwaye iki? Wowe nkurikira.” Ntabwo Petero yigeze agirwa umutware w’itorero. Ineza Kristo yamweretse igihe yamubabariraga ubuhakanyi bwe kandi akamushinga kuragira umukumbi, ndetse no kuba Petero yarumviye agakurikira Kristo, byatumye bagenzi be bamugirira icyizere. Yari afite ubuvugarikijyana bukomeye mu itorero. Nyamara icyigisho Kristo yamwigishirije ku nkombe y’inyanja ya Galileya cyakomeje kumubamo mu kubaho kwe kose. Igihe yandikiraga amatorero abibwirijwe na Mwuka, yaravuze ati: UIB 554.6
“Aya magambo ndayahuguza abakuru b’itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa. Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze. Kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi. Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.” 1 Petero 5:1-4. UIB 555.1