IGICE CYA 84 - AMAHORO ABE MURI MWE
(Iki gice gishingiye muri Luka 24:33-48; Yohana 20:19-29)
Basesekaye muri Yerusalemu, abo bigishwa babiri binjiriye mu irembo riherereye iburasirazuba ryari rikinguye nijoro kubera iminsi mikuru. Amazu yari yijimye kandi muri yo nta kintu gikoma, ariko aba bagenzi baboneje mu tuyira tw’impatanwa bamurikiwe n’ukwezi kwari gutungutse. Bagannye kuri cya cyumba cyo hejuru Yesu yari yamazemo amasaha y’umugoroba uheruka wabanjirije gutanga Kwe. Bari bazi ko ari ho abavandimwe babo bari. Nubwo byari byatinze, bari bazi ko abigishwa batari businzire bataramenya neza ibyabaye ku murambo w’Umwami wabo. Basanze urugi rw’icyo cyumba rukinze neza. Bakomanze basaba guhabwa ikaze, ariko babura igisubizo. Nta kintu na kimwe cyakomaga. Ubwo nibwo bahereyeko bivuga amazina. Urugi rwarabafunguriwe buke buke barinjira, maze Undi utaragaragariraga amaso yinjirana na bo, maze urugi rurongera rurakingwa kugira ngo abatasi bahere hanze.
UIB 545.1
Abo bagenzi basanze abantu bose batangaye kandi banezerewe. Amajwi y’abari mu cyumba atera hejuru icyarimwe ashima kandi asingiza Imana ngo, “Umwami yazutse ndetse yabonekeye Simoni.” Abo bagenzi babiri bahagizwaga n’uko baje bihuta, babatekerereje inkuru y’agahebuzo y’ukuntu Yesu yababonekeye. Barangije, mu gihe bamwe bavugaga ko badashobora kubyizera kuko bikabije kuba byiza cyane bityo bikaba byaba atari ukuri, nibwo undi Muntu yabahagaze imbere. Amaso yose bayahanze uwo Muntu batazi. Nta muntu wari wigeze akomanga asaba ikaze. Nta n’ibirenge bari bigeze bumva. Abigishwa barakangaranye kandi bibaza icyo byaba bisobanura, maze bagiye kumva bumva ijwi ritari iry’undi muntu, ahubwo ryari iry’Umwigisha wabo. Yavuze mu ijwi ryiza kandi avuga amagambo yumvikana neza ngo, “Amahoro abe muri mwe.”
UIB 545.2
“Barakangarana bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. Ariko arababwira ati, ‘Ikibakuye umutima ni iki kandi ni kuki mushidikanya ibyo mureba? Nimwitegereze ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, dore ni jyewe rwose! Nimunkoreho murebe neza! Umuzimu ntagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mumbonana.’ Avuze atyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.”
UIB 545.3
Bitegereje ibiganza n’ibirenge byangijwe n’imisumari ityaye. Bamenye ijwi Rye ritandukanye n’ayandi bari barumvise. “Nuko bagitangara kandi bagishidikanya kubera ibinezaneza, arababaza ati, ‘Mbese nta cyo kurya mufite hano?’ Bamuhereza igisate cy’ifi yokeje. Aracyakira akirira imbere yabo.” “Maze abo bigishwa babonye Umwami wabo basabwa n’ibyishimo.” Kwizera n’umunezero byasimbuye kutizera, maze bemera Umukiza wabo wazutse bafite ibinezaneza umuntu atarondora.
UIB 545.4
Mu ivuka rya Yesu marayika yaravuze ati, Ku isi abantu [Imana] yishimira bagire amahoro. None n’ubu ku nshuro ya mbere yiyeretse abigishwa Be nyuma y’umuzuko We, Umukiza yababwiye amagambo y’umugisha ngo, “Amahoro abe muri mwe.” Yesu ahora yiteguye kubwira imitima iremerewe no kutizera n’ubwoba iby’amahoro. Ategereza ko tumwugururira urugi rw’umutima maze tukavuga tuti, Gumana natwe. Aravuga ati, “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, unyumva wese agakingura nzinjira iwe nsangire na we, na we kandi asangire najye.” Ibyahishuwe 3:20, (Bibiliya Ijambo ry’Imana).
UIB 545.5
Umuzuko wa Yesu washushanyaga umuzuko uheruka w’abasinziriye muri We bose. Indoro y’Umukiza wazutse, imigirire Ye, amagambo Ye, byose byari ibyo abigishwa Be bari bamenyereye. Nkuko Yesu yazutse mu bapfuye, niko abasinziriye muri We bagomba kuzuka. Tuzamemya inshuti zacu nkuko abigishwa bamenye Yesu. Bishoboka ko muri ubu buzima bupfa baba barahindaguritse, bararwaye, cyangwa barakobanye maze bakazazukana amagara mazima ndetse n’uburanga, nyamara mu mibiri yabo izaba yamaze guhabwa ubwiza, bazagumana akamero kabaranga kihariye. Ubwo nibwo tuzamenya rwose nkuko natwe twamenywe rwose. 1 Abakorinto 13:12. Mu maso hazaba habengeranishwa n’umucyo uturuka mu maso ha Kristo, tuzamenyamo ibiranga abo dukunda.
UIB 546.1
Ubwo Yesu yahuraga n’abigishwa Be, yabibukije amagambo yari yarababwiye mbere y’urupfu Rwe, ko ibintu byose byari byaramwanditsweho mu mategeko ya Mose, mu bahanuzi ndetse no muri Zaburi bigomba kubaho. “Nuko arabajijura kugira ngo basobanukirwe Ibyanditswe. Arababwira ati, ‘Uko niko byanditswe ko Kristo agomba kubabazwa akanapfa, ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye. Byanditswe kandi ko uhereye muri Yeruzalemu, abantu bo mu mahanga yose bagomba gutangarizwa mu izina Rye ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha. Nimwe bagabo bo kubihamya.’ ”
UIB 546.2
Abigishwa batangiye gusobanukirwa n’imiterere ndetse n’indeshyo by’umurimo wabo. Bagombaga gutangariza isi ukuri guhebuje Kristo yari yamaze kubabitsa. Ibintu byabayeho mu mibereho Ye, mu rupfu Rwe, no mu muzuko We, ubuhanuzi bwabitungaga agatoki, kwera kw’amategeko y’Imana, ubwiru bw’inama y’agakiza, ubushobozi bwa Yesu bwo kubabarira ibyaha—ibyo byose bari abahamya babyo kandi bagombaga kubimenyesha isi. Bagombaga kwamamaza ubutumwa bwiza bw’amahoro n’agakiza bibonerwa mu kwihana n’imbaraga z’Umukiza.
UIB 546.3
“Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati, ‘Nimwakire Mwuka Muziranenge! Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bazaba batabibabariwe.’” Mwuka Muziranenge yari atarerekanwa byuzuye kuko Kristo yari atarahabwa ubwiza. Mwuka ntiyigeze atangwa ku buryo busendereye keretse nyuma yo kuzamurwa mu ijuru kwa Kristo. Abigishwa bataramuhabwa ntibashoboraga kurangiza inshingano yo kubwiriza isi ubutumwa bwiza. Nyamara hano bahawe Mwuka ku mpamvu zihariye. Mbere yuko abigishwa barangiza inshingano zabo zirebana n’itorero, Kristo yabahumekeyeho Mwuka We. Yari abahaye inshingano yera kandi yifuzaga ko bamenya ko badafite Mwuka Muziranenge batabasha kurangiza uwo murimo.
UIB 546.4
Mwuka Muziranenge ni uguhumeka kw’imibereho y’iby’umwuka mu bugingo bw’umuntu. Guhabwa Mwuka Muziranenge ni uguhabwa imibereho ya Kristo. Bitera umwakiriye kugira imico ya Kristo. Abigishijwe n’Imana muri ubwo buryo, bakorerwamo na Mwuka kandi bagaragaramo imibereho isa n’iya Kristo ni bo bonyine bagomba guhagarara nk’abavugizi b’abantu, bakorera itorero.
UIB 546.5
Kristo yaravuze ati, “Uwo muzababarira ibyaha wese azaba abibabariwe, kandi uwo mutazabibabarira azaba atabibabariwe.” Ntabwo hano Kristo aha buri muntu wese umudendezo wo gucira abandi imanza. Ibyo yabibuzanyije mu kibwirizwa cyo ku Musozi. Iyo ni inshingano y’Imana gusa. Ariko itorero rifite ubushobozi bukurikije gahunda ariha, inshingano ku bantu barigize. Itorero rifite inshingano yo kuburira, kwigisha ndetse byashoboka rikagarura mu nzira nziza abo bose baguye mu cyaha. Nyagasani aravuga ati, “Ukosore abantu, ubacyahe, ubahugure ufite kubihanganira no kubigisha ubutitsa.” 2 Timoteyo 4:2. Uhane ufite kwihangana abakora nabi. Uburire buri wese uri mu kaga. Ntugire uwo ukundira ko yishuka. Uvuge icyaha mu izina ryacyo. Utangarize abantu icyo Bibiliya ivuga ku kubeshya, gukomeza Isabato, kwiba, gusenga ibigirwamana, ndetse na buri kibi cyose. “Abakora bene ibyo, nta munani bazahabwa mu bwami bw’Imana” Abanyagalati 5:21. Nibaramuka batsimbaraye ku cyaha, urubanza wavuze ko ijambo ry’Imana ribaciraho barukatirwa n’ijuru. Mu guhitamo gukora icyaha kwabo, baba bitandukanyije na Kristo; itorero rero rigomba kwerekana ko ridashyigikiye ibyo bakora, bitabaye ibyo ryo ubwaryo riba risuzuguje Umwami waryo. Rigomba kuvuga ku cyaha icyo Imana ikivugaho. Rigomba kukigenza nk’uko Imana yabitegetse kandi icyo rikoze cyemerwa mu ijuru. Usuzuguye ububasha bw’itorero aba asuzuguye ububasha bwa Kristo Ubwe.
UIB 547.1
Nyamara mu ruhande rumwe, ayo magambo ni meza. «Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe.” Reka icyo abe aricyo kigirwa nyambere. Mu murimo ukorerwa abahabye, buri jisho rikwiye kwerekezwa kuri Kristo. Abashumba nibasigasirane ineza umukumbi wo mu cyanya cy’Uwiteka. Nibabwire abararagiye iby’impuhwe zibabarira z’Umukiza. Nibashishikarize uwakoze icyaha kwihana no kwizera ufite ububasha bwo kubabarira. Nibatangarize mu bubasha bw’ijambo ryImana ko “Nitwemera ko twakoze icyaha, Imana yo ni indahemuka n’intabera, ku buryo itubabarira ibyaha byacu, kandi ikatweza ikatumaraho ikibi.” 1Yohana 1:9. Abihannye bose bagomba kugira ubwishingizi bw’uko “Izongera itugiririre impuhwe! Ibicumuro byacu izabitsembaho, ibyaha byacu izabiroha ikuzimu mu nyanja.” Mika 7:19.
UIB 547.2
Itorero niryakirane umutima ushima kwihana k’umunyabyaha. Uwihannye nakurwe mu mwijima wo kutizera ashyirwe mu mucyo wo kwizera no gukiranuka. Ibiganza bye bihinda umushyitsi nibishyirwe mu biganza byuje urukundo bya Yesu. Mwene uko kubabarira kwemerwa n’ijuru.
UIB 547.3
Muri ubu buryo bwonyine niho itorero rifite ububasha bwo kubabarira umunyabyaha. Mu butungane bwa Kristo niho honyine hashobora kubonekera kubabarirwa. Nta muntu n’umwe mu bana b’abantu wahawe ubushobozi bwo gukiza ubugingo bw’umuntu inkomanga yo ku mutima. Kristo yahaye abigishwa Be inshingano yo kwigisha mu mahanga yose ibyo kubabarirwa ibyaha mu izina Rye, ariko bo ubwabo nta bushobozi bahawe bwo guhanagura ku muntu n’akazinga kamwe k’icyaha. Izina rya Yesu niryo ryonyine “munsi y’ijuru ryahawe abantu dukwiriye gukirizwamo.” Ibyakozwe n’Intumwa 4:12.
UIB 547.4
Ubwo Yesu yasangaga abigishwa Be mu cyumba cyo hejuru bwa mbere, Toma ntiyari ari kumwe na bo. Yumvise ibyo abandi bavuga kandi yabonye ibihamya bihagije byuko Yesu yazutse, nyamara umwijima no kutizera byuzuye umutima we. Ubwo yumvaga abigishwa bavuga uko Umukiza wazutse yabiyeretse mu buryo butangaje, icyo byamukozeho gusa ni ukumutsindagira mu bwihebe bukabije. Niba koko Yesu yari yazutse, nta byiringiro bindi byari kubaho by’ubwami bw’Imana bwo ku isi bugaragara. Kandi rero byakomerekeje ubwibone bwe bwo kwibaza uko yaba yiyeretse abigishwa Be bose we akamureka. Yiyemeje yivuye inyuma kutabyizera maze amara icyumweru cyose abundaraye ku gahinda ke, bikaba byarasaga naho ari umwijima cyane ugereranyije n’ibyiringiro no kwizera bya bene se.
UIB 547.5
Muri icyo gihe yavugaga ubutitsa ati: “Nintabona imyenge y’imisumari mu biganza bye ngo nshyiremo urutoki, kandi ngo nshyire n’ikiganza mu rubavu rwe sinzabyemera.” Ntiyabashaga kureba mu maso ya bene se cyangwa ngo agire kwizera kwari gushingiye ku buhamya bwabo. Yakundaga Umwami we bihebuje, ariko yari yararetse ishyari no kutizera byigarurira ibitekerezo bye n’umutima we.
UIB 548.1
Icyo gihe cya cyumba cyo hejuru bari bamenyereye bamwe mu bigishwa bari baragihinduye intaho yabo y’agateganyo kandi, ukuyemo Toma, nimugoroba bose barahateraniraga. Umugoroba umwe, Toma yiyemeje guterana n’abo bandi. Bona nubwo atari yizeye, yari afite ibyiringiro bidakomeye by’uko iyo nkuru nziza yari impamo. Ubwo abigishwa bafataga ifunguro ryabo rya nimugoroba, baganiriye ku bihamya Kristo yari yarabahereye mu buhanuzi. “Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati, ‘Nimugire amahoro.’ ”
UIB 548.2
Yarahindukiye areba Toma aramubwira ati: “Shyira urutoki aha ngaha, witegereze ibiganza byanjye kandi ushyire n’ikiganza cyawe mu rubavu rwanjye. Nuko ureke gushidikanya ahubwo unyemere!” Aya magambo yagaragaje ko Yari asanzwe azi intekerezo za Toma n’amagambo ye. Uwo mwigishwa ushidikanya yari azi ko nta n’umwe muri bagenzi be wari warabonanye na Yesu muri icyo cyumweru. Nta kuntu bari kuba barashoboye kubwira Umwigisha wabo ibyo kutizera kwe. Yemeye ko Uwo wari imbere ye ari Umwami. Ntiyari acyifuza ikindi gihamya. Umutima we wasimbagurikaga ku bw’ibyishimo, maze yikubita ku birenge bya Yesu ataka ati, “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”
UIB 548.3
Yesu yemeye kwatura kwe ariko acyahana ineza kutizera kwe ati: “Unyemejwe n’uko umbonye. Hahirwa abanyemera kandi batambonye.” Kwizera kwa Toma kuba kwaranejeje Yesu biruseho iyo aza kuba yaragize ubushake bwo kumwizezwa n’ubuhamya bwa bagenzi be. Muri iki gihe, abo ku isi baramutse bageze ikirenge mu cya Toma, nta n’umwe wakwizera agakiza kuko abemera Kristo bose bagomba kumwakira binyuze mu kumuhamirizwa n’abandi.
UIB 548.4
Benshi mu babaye imbata zo gushidikanya bisobanura bavuga ko baramutse bafite ibihamya nk’ibyo Toma yari afite bikomotse kuri bagenzi be, bakwizera. Ntabwo babona yuko badafite ibyo bihamya gusa ko ahubwo bafite ibirenzeho. Benshi bamera nka Toma bagategereza igihe ibibatera gushidikanya bizakurirwaho, ntabwo bazabigeraho. Buhoro buhoro, bagenda bashikama mu kutizera. Abimenyereza kwitegereza ibitagenda neza gusa maze bakavugira mu matamatama kandi bakivovota, ntibaba bazi icyo bakora icyo. Baba babiba imbuto yo gushidikanya kandi niyo bazasarura. Mu gihe kwizera n’ibyiringiro bizaba bikenewe cyane, ni muri ubwo buryo benshi bazisanga badafite imbaraga zo kwiringira no kwizera.
UIB 548.5
Mu buryo Yesu yitwaye kuri Toma, harimo icyigisho yahaye abayoboke Be. Urugero Rwe rwerekana uko dukwiriye kugenza abafite kwizera kudakomeye kandi bashyira imbere gushidikanya. Ntabwo Yesu yahungabanyije Toma amucyaha, kandi ntabwo yigeze ahangana na we. We Ubwe yihishuriye nyir’ugushidikanya. Toma yari yarakabije kudashyira mu gaciro ubwo yashyiragaho ingingo kwizera kwe kugomba kugenderaho, ariko Yesu We yasenye insika zose akoresheje urukundo Rwe rwuje ubuntu no kumwitaho. Si kenshi ko kutizera kunesheshwa kujya impaka no gukimbirana. Ahubwo kwirwanaho kandi kukagenda kubona ibigushyigikira n’inzitwazo bishya. Ahubwo nimureke, mu rukundo n’impuhwe Bye, Yesu agaragare nk’Umukiza wabambwe, bityo muri ya minwa yahoze idafite ubushake hazumvikanamo guhamya kwa Toma ngo “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye! ”
UIB 549.1
13875
UIB
UWIFUZWA IBIHE BYOSE
[{"para_id":"13875.24","title":"IGICE CYA 1 - IMANA IRI KUMWE NATWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0004_kin_m_igice_cya_1_imana_iri_kumwe_natwe_13875_24.mp3#duration=1026&size=16419109"},{"para_id":"13875.57","title":"IGICE CYA 2 - UBWOKO BWATORANYIJWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0005_kin_m_igice_cya_2_ubwoko_bwatoranyijwe_13875_57.mp3#duration=506&size=8089182"},{"para_id":"13875.76","title":"IGICE CYA 3 - IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0006_kin_m_igice_cya_3_igihe_gikwiriye_gisohoye_13875_76.mp3#duration=736&size=11773074"},{"para_id":"13875.103","title":"IGICE CYA 4 - UMUKIZA YABAVUKIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0007_kin_m_igice_cya_4_umukiza_yabavukiye_13875_103.mp3#duration=577&size=9230629"},{"para_id":"13875.127","title":"IGICE CYA 5 - KWEGURIRWA IMANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0008_kin_m_igice_cya_5_kwegurirwa_imana_13875_127.mp3#duration=885&size=14167562"},{"para_id":"13875.162","title":"IGICE CYA 6 - TWABONYE INYENYERI YE","mp3":"\/mp3\/13875\/0009_kin_m_igice_cya_6_twabonye_inyenyeri_ye_13875_162.mp3#duration=855&size=13686491"},{"para_id":"13875.202","title":"IGICE CYA 7 - AKIRI UMWANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0010_kin_m_igice_cya_7_akiri_umwana_13875_202.mp3#duration=821&size=13143980"},{"para_id":"13875.234","title":"IGICE CYA 8 - KUJYA MU MINSI MIKURU YA PASIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0011_kin_m_igice_cya_8_kujya_mu_minsi_mikuru_ya_pasika_13875_234.mp3#duration=935&size=14957505"},{"para_id":"13875.275","title":"IGICE CYA 9 - IMINSI Y\u2019IMPAKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0012_kin_m_igice_cya_9_iminsi_y_impaka_13875_275.mp3#duration=938&size=15014766"},{"para_id":"13875.311","title":"IGICE CYA 10 - IJWI RIRANGURURIRA MU BUTAYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0013_kin_m_igice_cya_10_ijwi_rirangururira_mu_butayu_13875_311.mp3#duration=1472&size=23557433"},{"para_id":"13875.378","title":"IGICE CYA 11 - UMUBATIZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0014_kin_m_igice_cya_11_umubatizo_13875_378.mp3#duration=591&size=9457998"},{"para_id":"13875.401","title":"IGICE CYA 12 - IKIGERAGEZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0015_kin_m_igice_cya_12_ikigeragezo_13875_401.mp3#duration=1383&size=22129685"},{"para_id":"13875.446","title":"IGICE CYA 13 - KUNESHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0016_kin_m_igice_cya_13_kunesha_13875_446.mp3#duration=767&size=12279223"},{"para_id":"13875.475","title":"IGICE CYA 14 - TWABONYE MESIYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0017_kin_m_igice_cya_14_twabonye_mesiya_13875_475.mp3#duration=1456&size=23297045"},{"para_id":"13875.547","title":"IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY\u2019UBUKWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0018_kin_m_igice_cya_15_mu_birori_by_ubukwe_13875_547.mp3#duration=1155&size=18484245"},{"para_id":"13875.594","title":"IGICE CYA 16 - MU RUSENGERO RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0019_kin_m_igice_cya_16_mu_rusengero_rwe_13875_594.mp3#duration=1428&size=22848993"},{"para_id":"13875.646","title":"IGICE CYA 17 - NIKODEMO","mp3":"\/mp3\/13875\/0020_kin_m_igice_cya_17_nikodemo_13875_646.mp3#duration=1141&size=18252278"},{"para_id":"13875.693","title":"IGICE CYA 18 - UWO AKWIRIYE GUKUZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0021_kin_m_igice_cya_18_uwo_akwiriye_gukuzwa_13875_693.mp3#duration=527&size=8428565"},{"para_id":"13875.715","title":"IGICE CYA 19 - KU IRIBA RYA YAKOBO","mp3":"\/mp3\/13875\/0022_kin_m_igice_cya_19_ku_iriba_rya_yakobo_13875_715.mp3#duration=1505&size=24086152"},{"para_id":"13875.776","title":"IGICE CYA 20 - KERETSE MUBONYE IBIMENYETSO N\u2019IBITANGAZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0023_kin_m_igice_cya_20_keretse_mubonye_ibimenyetso_n_ibitangaza_13875_776.mp3#duration=491&size=7850109"},{"para_id":"13875.797","title":"IGICE CYA 21 - BETESIDA N\u2019URUKIKO RUKURU RW\u2019ABAYAHUDI","mp3":"\/mp3\/13875\/0024_kin_m_igice_cya_21_betesida_n_urukiko_rukuru_rw_abayahudi_13875_797.mp3#duration=1921&size=30741316"},{"para_id":"13875.863","title":"IGICE CYA 22 - GUFUNGWA KWA YOHANA N\u2019URUPFU RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0025_kin_m_igice_cya_22_gufungwa_kwa_yohana_n_urupfu_rwe_13875_863.mp3#duration=1651&size=26413349"},{"para_id":"13875.927","title":"IGICE CYA 23 - UBWAMI BW\u2019IMANA BUREGEREJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0026_kin_m_igice_cya_23_ubwami_bw_imana_buregereje_13875_927.mp3#duration=631&size=10091207"},{"para_id":"13875.952","title":"IGICE CYA 24 - MBESE HARYA SI WE WA MWANA W\u2019UMUBAJI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0027_kin_m_igice_cya_24_mbese_harya_si_we_wa_mwana_w_umubaji_13875_952.mp3#duration=1047&size=16759327"},{"para_id":"13875.993","title":"IGICE CYA 25 - AHAMAGARA ABIGISHWA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0028_kin_m_igice_cya_25_ahamagara_abigishwa_ku_nyanja_13875_993.mp3#duration=842&size=13467063"},{"para_id":"13875.1023","title":"IGICE CYA 26 - I KAPERINAWUMU","mp3":"\/mp3\/13875\/0029_kin_m_igice_cya_26_i_kaperinawumu_13875_1023.mp3#duration=1388&size=22211187"},{"para_id":"13875.1075","title":"IGICE CYA 27 - WABASHA KUNKIZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0030_kin_m_igice_cya_27_wabasha_kunkiza_13875_1075.mp3#duration=1443&size=23088065"},{"para_id":"13875.1125","title":"IGICE CYA 28 - LEVI MATAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0031_kin_m_igice_cya_28_levi_matayo_13875_1125.mp3#duration=1296&size=20732447"},{"para_id":"13875.1178","title":"IGICE CYA 29 - ISABATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0032_kin_m_igice_cya_29_isabato_13875_1178.mp3#duration=1168&size=18686119"},{"para_id":"13875.1219","title":"IGICE CYA 30 - YAROBANUYE CUMI NA BABIRI","mp3":"\/mp3\/13875\/0033_kin_m_igice_cya_30_yarobanuye_cumi_na_babiri_13875_1219.mp3#duration=1041&size=16658599"},{"para_id":"13875.1259","title":"IGICE CYA 31 - ICYIGISHO CYO KU MUSOZI","mp3":"\/mp3\/13875\/0034_kin_m_igice_cya_31_icyigisho_cyo_ku_musozi_13875_1259.mp3#duration=2255&size=36081580"},{"para_id":"13875.1341","title":"IGICE CYA 32 - UMUTWARE W\u2019ABASIRIKARE IJANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0035_kin_m_igice_cya_32_umutware_w_abasirikare_ijana_13875_1341.mp3#duration=727&size=11629296"},{"para_id":"13875.1368","title":"IGICE CYA 33 - ABAVANDIMWE BANJYE NI BANDE ?","mp3":"\/mp3\/13875\/0036_kin_m_igice_cya_33_abavandimwe_banjye_ni_bande_13875_1368.mp3#duration=892&size=14271634"},{"para_id":"13875.1399","title":"IGICE CYA 34 - IRARIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0037_kin_m_igice_cya_34_irarika_13875_1399.mp3#duration=648&size=10374583"},{"para_id":"13875.1423","title":"IGICE CYA 35 - CECEKA UTUZE","mp3":"\/mp3\/13875\/0038_kin_m_igice_cya_35_ceceka_utuze_13875_1423.mp3#duration=1193&size=19095719"},{"para_id":"13875.1469","title":"IGICE CYA 36 - KUMUKORAHO UFITE KWIZERA","mp3":"\/mp3\/13875\/0039_kin_m_igice_cya_36_kumukoraho_ufite_kwizera_13875_1469.mp3#duration=597&size=9547024"},{"para_id":"13875.1494","title":"IGICE CYA 37 - ABABWIRIZABUTUMWA BA MBERE","mp3":"\/mp3\/13875\/0040_kin_m_igice_cya_37_ababwirizabutumwa_ba_mbere_13875_1494.mp3#duration=1310&size=20962325"},{"para_id":"13875.1539","title":"IGICE CYA 38 - MUZE MURUHUKE HO HATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0041_kin_m_igice_cya_38_muze_muruhuke_ho_hato_13875_1539.mp3#duration=701&size=11223040"},{"para_id":"13875.1564","title":"IGICE CYA 39 - MUBE ARI MWE MUBAGABURIRA","mp3":"\/mp3\/13875\/0042_kin_m_igice_cya_39_mube_ari_mwe_mubagaburira_13875_1564.mp3#duration=979&size=15668036"},{"para_id":"13875.1598","title":"IGICE CYA 40 - KU KIYAGA NIJORO","mp3":"\/mp3\/13875\/0043_kin_m_igice_cya_40_ku_kiyaga_nijoro_13875_1598.mp3#duration=773&size=12366994"},{"para_id":"13875.1629","title":"IGICE CYA 41 - IBYABEREYE I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0044_kin_m_igice_cya_41_ibyabereye_i_galileya_13875_1629.mp3#duration=1590&size=25444519"},{"para_id":"13875.1696","title":"IGICE CYA 42 - IMIGENZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0045_kin_m_igice_cya_42_imigenzo_13875_1696.mp3#duration=531&size=8497528"},{"para_id":"13875.1717","title":"IGICE CYA 43 - INSIKA ZAKUWEHO","mp3":"\/mp3\/13875\/0046_kin_m_igice_cya_43_insika_zakuweho_13875_1717.mp3#duration=674&size=10783347"},{"para_id":"13875.1741","title":"IGICE CYA 44 - IKIMENYETSO NYAKURI","mp3":"\/mp3\/13875\/0047_kin_m_igice_cya_44_ikimenyetso_nyakuri_13875_1741.mp3#duration=798&size=12775758"},{"para_id":"13875.1770","title":"IGICE CYA 45 - IBYASURAGA UMUSARABA","mp3":"\/mp3\/13875\/0048_kin_m_igice_cya_45_ibyasuraga_umusaraba_13875_1770.mp3#duration=1227&size=19629871"},{"para_id":"13875.1820","title":"IGICE CYA 46 - YESU AHINDUKA ISHUSHO IRABAGIRANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0049_kin_m_igice_cya_46_yesu_ahinduka_ishusho_irabagirana_13875_1820.mp3#duration=591&size=9452147"},{"para_id":"13875.1839","title":"IGICE CYA 47 - UMURIMO WA KRISTO","mp3":"\/mp3\/13875\/0050_kin_m_igice_cya_47_umurimo_wa_kristo_13875_1839.mp3#duration=652&size=10424738"},{"para_id":"13875.1870","title":"IGICE CYA 48 - UMUKURU NI NDE?","mp3":"\/mp3\/13875\/0051_kin_m_igice_cya_48_umukuru_ni_nde_13875_1870.mp3#duration=1493&size=23887621"},{"para_id":"13875.1926","title":"IGICE CYA 49 - MU MINSI MIKURU Y\u2019INGANDO","mp3":"\/mp3\/13875\/0052_kin_m_igice_cya_49_mu_minsi_mikuru_y_ingando_13875_1926.mp3#duration=970&size=15517989"},{"para_id":"13875.1960","title":"IGICE CYA 50 - MU MITEGO Y\u2019ABABISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0053_kin_m_igice_cya_50_mu_mitego_y_ababisha_13875_1960.mp3#duration=1112&size=17797538"},{"para_id":"13875.2004","title":"IGICE CYA 51 - UMUCYO W\u2019UBUGINGO","mp3":"\/mp3\/13875\/0054_kin_m_igice_cya_51_umucyo_w_ubugingo_13875_2004.mp3#duration=1784&size=28547866"},{"para_id":"13875.2075","title":"IGICE CYA 52 - UMWUNGERI MVAJURU","mp3":"\/mp3\/13875\/0055_kin_m_igice_cya_52_umwungeri_mvajuru_13875_2075.mp3#duration=886&size=14180101"},{"para_id":"13875.2110","title":"IGICE CYA 53 - URUGENDO RUHERUKA AVA I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0056_kin_m_igice_cya_53_urugendo_ruheruka_ava_i_galileya_13875_2110.mp3#duration=1345&size=21514449"},{"para_id":"13875.2163","title":"IGICE CYA 54 - UMUSAMARIYA W\u2019UMUNYAMPUHWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0057_kin_m_igice_cya_54_umusamariya_w_umunyampuhwe_13875_2163.mp3#duration=882&size=14116571"},{"para_id":"13875.2199","title":"IGICE CYA 55 - UBWAMI BW\u2019IMANA NTIBUZA KU MUGARAGARO","mp3":"\/mp3\/13875\/0058_kin_m_igice_cya_55_ubwami_bw_imana_ntibuza_ku_mugaragaro_13875_2199.mp3#duration=635&size=10154736"},{"para_id":"13875.2221","title":"IGICE CYA 56 - YESU AHA ABANA UMUGISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0059_kin_m_igice_cya_56_yesu_aha_abana_umugisha_13875_2221.mp3#duration=623&size=9964147"},{"para_id":"13875.2248","title":"IGICE CYA 57 - USIGAJE IKINTU KIMWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0060_kin_m_igice_cya_57_usigaje_ikintu_kimwe_13875_2248.mp3#duration=574&size=9184653"},{"para_id":"13875.2276","title":"IGICE CYA 58 - LAZARO, SOHOKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0061_kin_m_igice_cya_58_lazaro_sohoka_13875_2276.mp3#duration=1512&size=24196493"},{"para_id":"13875.2334","title":"IGICE CYA 59 - UBUGAMBANYI BW\u2019ABATAMBYI","mp3":"\/mp3\/13875\/0062_kin_m_igice_cya_59_ubugambanyi_bw_abatambyi_13875_2334.mp3#duration=690&size=11041646"},{"para_id":"13875.2357","title":"IGICE CYA 60 - ITEGEKO RY\u2019UBWAMI BUSHYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0063_kin_m_igice_cya_60_itegeko_ry_ubwami_bushya_13875_2357.mp3#duration=591&size=9461342"},{"para_id":"13875.2386","title":"IGICE CYA 61 - ZAKAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0064_kin_m_igice_cya_61_zakayo_13875_2386.mp3#duration=573&size=9170024"},{"para_id":"13875.2412","title":"IGICE CYA 62 - IBIRORI BYABEREYE MU NZU YA SIMONI","mp3":"\/mp3\/13875\/0065_kin_m_igice_cya_62_ibirori_byabereye_mu_nzu_ya_simoni_13875_2412.mp3#duration=1454&size=23257757"},{"para_id":"13875.2471","title":"IGICE CYA 63 - UMWAMI WAWE ARAJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0066_kin_m_igice_cya_63_umwami_wawe_araje_13875_2471.mp3#duration=1223&size=19565505"},{"para_id":"13875.2520","title":"IGICE CYA 64 - UBWOKO BWACIRIWEHO ITEKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0067_kin_m_igice_cya_64_ubwoko_bwaciriweho_iteka_13875_2520.mp3#duration=918&size=14689593"},{"para_id":"13875.2551","title":"IGICE CYA 65 - URUSENGERO RWONGERA KWEZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0068_kin_m_igice_cya_65_urusengero_rwongera_kwezwa_13875_2551.mp3#duration=1640&size=26241567"},{"para_id":"13875.2604","title":"IGICE CYA 66 - IMITEKEREREZE IHABANYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0069_kin_m_igice_cya_66_imitekerereze_ihabanye_13875_2604.mp3#duration=1084&size=17345724"},{"para_id":"13875.2647","title":"IGICE CYA 67 - BAGUSHIJE ISHYANO ABAFARISAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0070_kin_m_igice_cya_67_bagushije_ishyano_abafarisayo_13875_2647.mp3#duration=1496&size=23936940"},{"para_id":"13875.2702","title":"IGICE CYA 68 - HANZE Y\u2019URUSENGERO","mp3":"\/mp3\/13875\/0071_kin_m_igice_cya_68_hanze_y_urusengero_13875_2702.mp3#duration=833&size=13321195"},{"para_id":"13875.2736","title":"IGICE CYA 69 - KU MUSOZI WA ELAYONO","mp3":"\/mp3\/13875\/0072_kin_m_igice_cya_69_ku_musozi_wa_elayono_13875_2736.mp3#duration=1318&size=21086041"},{"para_id":"13875.2779","title":"IGICE CYA 70 - UMWE MURI BENE DATA ABA BOROHEJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0073_kin_m_igice_cya_70_umwe_muri_bene_data_aba_boroheje_13875_2779.mp3#duration=655&size=10476147"},{"para_id":"13875.2809","title":"IGICE CYA 71 - UMUGARAGU W\u2019ABAGARAGU","mp3":"\/mp3\/13875\/0074_kin_m_igice_cya_71_umugaragu_w_abagaragu_13875_2809.mp3#duration=1189&size=19019233"},{"para_id":"13875.2855","title":"IGICE CYA 72 - KUGIRA NGO MUNYIBUKE","mp3":"\/mp3\/13875\/0075_kin_m_igice_cya_72_kugira_ngo_munyibuke_13875_2855.mp3#duration=1154&size=18456660"},{"para_id":"13875.2897","title":"IGICE CYA 73 - NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0076_kin_m_igice_cya_73_ntimuhagarike_imitima_yanyu_13875_2897.mp3#duration=2503&size=40044669"},{"para_id":"13875.2987","title":"IGICE CYA 74 - I GETSEMANI","mp3":"\/mp3\/13875\/0077_kin_m_igice_cya_74_i_getsemani_13875_2987.mp3#duration=1405&size=22474919"},{"para_id":"13875.3037","title":"IGICE CYA 75 - IMBERE YA ANA NO MU RUKIKO KWA KAYAFA","mp3":"\/mp3\/13875\/0078_kin_m_igice_cya_75_imbere_ya_ana_no_mu_rukiko_kwa_kayafa_13875_3037.mp3#duration=2042&size=32668944"},{"para_id":"13875.3115","title":"IGICE CYA 76 - YUDA","mp3":"\/mp3\/13875\/0079_kin_m_igice_cya_76_yuda_13875_3115.mp3#duration=941&size=15051128"},{"para_id":"13875.3149","title":"IGICE CYA 77 - MU RUKIKO KWA PILATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0080_kin_m_igice_cya_77_mu_rukiko_kwa_pilato_13875_3149.mp3#duration=2337&size=37397316"},{"para_id":"13875.3250","title":"IGICE CYA 78 - KALUVARI","mp3":"\/mp3\/13875\/0081_kin_m_igice_cya_78_kaluvari_13875_3250.mp3#duration=2125&size=34004741"},{"para_id":"13875.3320","title":"IGICE CYA 79 - BIRARANGIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0082_kin_m_igice_cya_79_birarangiye_13875_3320.mp3#duration=992&size=15872836"},{"para_id":"13875.3361","title":"IGICE CYA 80 - MU MVA YA YOSEFU","mp3":"\/mp3\/13875\/0083_kin_m_igice_cya_80_mu_mva_ya_yosefu_13875_3361.mp3#duration=1399&size=22389656"},{"para_id":"13875.3405","title":"IGICE CYA 81 - UMWAMI YAZUTSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0084_kin_m_igice_cya_81_umwami_yazutse_13875_3405.mp3#duration=835&size=13364663"},{"para_id":"13875.3437","title":"IGICE CYA 82 - URARIZWA N\u2019IKI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0085_kin_m_igice_cya_82_urarizwa_n_iki_13875_3437.mp3#duration=714&size=11429094"},{"para_id":"13875.3467","title":"IGICE CYA 83 - URUGENDO RUGANA EMAWUSI","mp3":"\/mp3\/13875\/0086_kin_m_igice_cya_83_urugendo_rugana_emawusi_13875_3467.mp3#duration=620&size=9924859"},{"para_id":"13875.3490","title":"IGICE CYA 84 - AMAHORO ABE MURI MWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0087_kin_m_igice_cya_84_amahoro_abe_muri_mwe_13875_3490.mp3#duration=777&size=12424673"},{"para_id":"13875.3520","title":"IGICE CYA 85 - BONGERA GUHURIRA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0088_kin_m_igice_cya_85_bongera_guhurira_ku_nyanja_13875_3520.mp3#duration=971&size=15540976"},{"para_id":"13875.3558","title":"IGICE CYA 86 - MUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0089_kin_m_igice_cya_86_mugende_mwigishe_amahanga_yose_13875_3558.mp3#duration=1525&size=24405473"},{"para_id":"13875.3616","title":"IGICE CYA 87 - KWA DATA ARI NA WE SO","mp3":"\/mp3\/13875\/0090_kin_m_igice_cya_87_kwa_data_ari_na_we_so_13875_3616.mp3#duration=779&size=12464379"}]