UWIFUZWA IBIHE BYOSE

87/88

IGICE CYA 86 - MUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE

(Iki gice gishingiye muri Matayo 28 :16 -20)

Igihe Yesu yari yegereje gusubira ku ntebe ye ya cyami mu ijuru, yahaye abigishwa be inshingano. Yarababwiye ati; “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.” “Mujye mu bihugu byose mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza” (Mariko 16:15). Aya magambo yagiye asubirwamo kenshi kugira ngo abigishwa babashe kuyasobanukirwa. Umucyo uva mu ijuru wagombaga kumurikira abatuye isi bose; aboroheje, abakomeye, abakire n’abakene mu mirasire ikomeye. Abigishwa bagombaga kuba abakorana n’Umucunguzi wabo mu murimo wo gukiza abatuye isi. UIB 556.1

Iyo nshingano yari yahawe ba bandi cumi na babiri ubwo Kristo yari kumwe na bo mu cyumba cyo hejuru; ariko ubu bwo yari ihawe abantu benshi. Mu iteraniro ryari ku musozi i Galileya, abizera bose babaga barahamagawe barahateraniraga. Mbere y’urupfu rwe, Kristo ubwe ni we wari waratoranije aha hantu n’igihe cyo kuhateranira. Ku gituro, malayika yibukije abigishwa isezerano rye ryo guhurira i Galileya. Iryo sezerano kandi ryanasubiriwemo abizera bari bateraniye i Yerusalemu mu cyumweru cya Pasika, kandi binyuze muri abo bantu ryageze ku bantu benshi bari bigunze bafite intimba y’urupfu rw’Umwami wabo. Bafite amatsiko menshi, bari bategereje guhura ngo baganire uko ibintu bimeze. Bavuye mu mpande zose, berekeje aho bateraniraga banyuze mu tuyira twihishe kugira ngo batibyukiriza urwikekwe rw’Abayuda b’abanyeshyari. Baje bafite imitima yibaza byinshi, maze baganirira hamwe mu buryo bwimbitse iby’inkuru ya Kristo yari yabagezeho. UIB 556.2

Igihe kigeze, hafi abantu magana atanu bari bateraniye mu dutsinda mu ibanga ry’umusozi bashishikariye cyane kumenya ibyavugwaga n’abari babonye Kristo amaze kuzuka. Abigishwa bavaga ku itsinda bajya ku rindi babwira abantu ibyo babonye n’ibyo bumvanye Yesu, kandi bakabasobanurira mu Byanditswe nk’uko Yesu yabigenzaga ari kumwe na bo. Tomasi yabasubiriyemo inkuru yo kutizera kwe, anabasobanurira uburyo gushidikanya kwamukuwemo. Maze muri ako kanya, Yesu ahagarara hagati yabo. Nta muntu wabashije kumenya igihe n’uburyo yaje. Benshi mu bari baraho ntibari barigeze bamubona; ariko ibiganza n’ibirenge bye byerekanaga ibimenyetso byo kubambwa. Mu maso he hasaga n’ah’Imana, maze bamubonye baramuramya. UIB 556.3

Ariko bamwe barashidikanije. Uko niko rero bizahora. Hari benshi babona ko kwizera bikomeye maze bakishyira mu gushidikanya. Abo bahomba byinshi kubwo kutizera. UIB 556.4

Iki nicyo kiganiro cyonyine Yesu yagiranye n’abizera benshi nyuma yo kuzuka kwe. Yaraje avugana na bo ati, “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Abigishwa babanje kumuramya mbere y’uko avugana na bo, ariko amagambo ye yavaga ku minwa yari yaracecekeshejwe mu rupfu, yabujuje imbaraga idasanzwe. Ubu bwo yari Umukiza wazutse. Abantu benshi muri bo bari baramubonye akoresha ubushobozi bwe mu gukiza abarwayi no kwiganzurira ubutware bwa Satani. Bizeraga ko afite ububasha bwo gushinga ubwami bwe i Yerusalemu, kandi akagira imbaraga zo gucecekesha abanzi be bose ndetse no gutegeka ibyaremwe byose. Yari yaraturishije amazi yivumbagatanije; yari yaragendesheje amaguru hejuru y’imiraba; yari yarazuye abapfuye. None ubu aravuga ko yahawe “ubutware bwose”. Amagambo ye yazamuye intekerezo z’abamwumvaga zirenga ibintu by’isi n’iby’igihe gito, maze zerekezwa ku by’ijuru kandi by’iteka. Barazamuwe bagezwa ku gusobanukirwa neza icyubahiro n’ubwiza bye. UIB 556.5

Amagambo ya Yesu yo ku musozi ryari itangazo ko igitambo cye nk’inshungu y’abantu cyari cyuzuye kandi gihagije. Ibyasabwagwa by’impongano byari byuzujwe, umurimo wari wamuzanye ku isi wari warangiye. Yari mu nzira asubiye ku ntebe y’ubwami y’Imana kugira ngo ahabwe ikuzo n’abamarayika, abakomeye n’abanyambaraga. Yari yinjiye mu murimo we w’ubuhuza. Yambaye ubutware buheranije, maze aha inshingano abigishwa be ati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese, n’Umwana n’Umwuka Wera : mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:19, 20. UIB 557.1

Ishyanga ry’Abayuda ryari ryarabikijwe ukuri kwera, ariko Ubufarisayo bwari bwarabahinduye ba nyamwigendaho, bubahuma imitima kurenza abandi bantu bose. Ibyajyanaga n’abatambyi n’abayobozi — byaba imyambaro yabo, imico, imihango n’imigenzo byabo; byatumye batagikomeje kuba umucyo w’isi. Ishyanga ry’Abayuda ryirebagaho nk’aho ari bo bonyine bagize isi. Nyamara Yesu atuma abigishwa be gutangaza ukwizera no kuramya bidashingiye ku bwoko cyangwa igihugu; ahubwo ukwizera kwari kuba kubereye amoko yose, amahanga yose, ndetse n’inzego zose z’abantu. UIB 557.2

Mbere y’uko atandukana n’abigishwa be, Kristo yasobanuye ku mugaragaro imiterere y’ubwami bwe. Yongeye gukangurira ibitekerezo byabo ibyo yari yarababwiye mbere byerekeranye n’ubwo bwami. Yababwiye yeruye ko bitari umugambi we gushinga ubwami bw’akanya gato kuri iyi si, ko ahubwo yari agambiriye ubwami bw’umwuka. Ntiyari aje kwicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi nk’umwami w’isi. Yongeye kubabumburira Ibyanditswe, abereka ko ibyari byarabaye byose byari byaratunganirijwe mu ijuru, mu nama hagati Ye na Se. Byose byari byaravuzwe n’abantu bahumekewe na Mwuka w’Imana. Yaravuze ati, muzi neza ko ibyo nabahishuriye bijyana no kwangwa kwanjye nka Mesiya bimaze gusohora. Arakomeza ati, ibyo nababwiye byose bijyana no gusuzugurwa nagombaga kwihanganira, n’urupfu nagombaga gupfa byarabaye. Ati, ku munsi wa gatatu narazutse. Arakomeza ati, nimucukumbure mu Byanditswe muzasanga ko ibyo byose ubuhanuzi bwavuze binyerekeyeho byasohoye. UIB 557.3

Kristo yohereje abigishwa be gukora umurimo yari yarabasigiye bagatangirira i Yerusalemu. i Yerusalemu yari yarahakoreye ibintu bitangaje byerekeye inyokomuntu. Aho niho yababarijwe, arangwa, ahacirirwa urubanza. Mu gihugu cy’i Yudeya niho yavukiye, ahambarira imyambaro ya kimuntu, agendana n’abantu, kandi bake nibo bari barasobanukiwe ukuntu ijuru ryari ryegereye isi igihe Yesu yari hagati yabo. Aho i Yerusalemu niho umurimo w’abigishwa wagombaga gutangirira. UIB 557.4

Mu kwibuka ibyo byose Kristo yababarijwe i Yerusalemu, n’umurimo utarahawe agaciro yari yaratangije, abigishwa bagombye gusaba kujya ahandi hatangaga icyizere, nyamara ibyo ntibabikoze. Aho Kristo yari yarakwirakwije imbuto y’ukuri hagombaga guhingirwa n’abigishwa, maze imbuto zigakura zigatanga umusaruro mwinshi. Mu murimo wabo, abigishwa bagombaga guhura n’akarengane kubwo ishyari n’urwango by’Abayuda, ariko ibi byari byarihanganiwe n’Umutware wabo, bityo ntibari kubihunga. Inkuru y’imbabazi yagombaga gutangarizwa bwa mbere abishe Umukiza. UIB 558.1

Aho i Yerusalemu hari benshi bari barizeye Yesu rwihishwa, n’abandi bari barariganijwe n’abatambyi n’abayobozi. Abo na bo rero bagombaga kubwirwa ubutummwa bwiza. Bagombaga guhamagarirwa kwihana. Ukuri kw’agahozo y’uko muri Kristo honyine ari ho kubabarirwa ibyaha kubonerwa kwagombaga gushyirwa ahagaragara. Mu gihe Yerusalemu yose yari ihungabanijwe n’ibyari byabaye mu byumweru bike byari bishize, kubwirizwa inkuru nziza byagombaga gukora ku mitima. UIB 558.2

Ariko rero umurimo ntiwagombaga kurangirira aho. Wagombaga kwagurwa ukagera ku mpera za kure z’Isi. Yesu yabwiye abigishwa be ati, mwabaye abahamya b’imibereho yanjye yitanga kubwo ab’isi; mwahamije imirimo yanjye nakoreye Abisiraheli. Nubwo bataje aho ndi ngo bahabwe ubugingo, nubwo abatambyi n’abatware babo bankoreye uko babishatse, nubwo banyirengagije nk’uko Ibyanditswe byari byarabivuze, bazagira andi mahirwe yo kwemera umwana w’Imana. Mwabonye ko abaza aho ndi bose, bakatura ibyaha byabo, mbakira nezerewe. Kuko uza aho ndi ntazamwirengagiza. Ahubwo abantu bose baziyunga n’Imana bazahabwa ubugingo buhoraho. Ati, none rero bigishwa banjye, mbahaye ubu butumwa bw’imbabazi bugomba kubwirwa bwa mbere Isiraheli, hanyuma bukagera ku mahanga yose, indimi zose, n’amoko yose. Bugomba kubwirwa Abayahudi n’Abatari Abayahudi. Abizera bose bagateranirizwa mu itorero rimwe. UIB 558.3

Binyuze mu mpano ya Mwuka Muziranenge, abigishwa bagombaga guhabwa imbaraga idasanzwe. Ubuhamya bwabo bwagombaga gushimangirwa n’ibimenyetso n’ibitangaza. Ibyo bitangaza ntibyagombagaga gukorwa n’intumwa gusa, ahubwo n’abakiraga ubutumwa bwabo. Yesu yaravuze ati; “Bazirukana abadayomoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya; bazafata inzoka; kandi nibanywa ikintu cyica ntacyo kizabatwara na hato; bazarambika ibiganza ku barwayi bakire”. Mariko 16:17, 18. UIB 558.4

Muri icyo gihe kuroga byarakorwaga cyane. Abantu babi ntibaburaga gukoresha ubu buryo bikiza abo babonaga ko ari inkomyi mu migambi yabo. Yesu yari azi ko ubuzima bw’abigishwa be bwashoboraga guhura n’iyo ngorane. Abenshi batekerezaga ko ari umurimo w’Imana bari gukora igihe bicaga abahamya ba Yesu. Niyo mpamvu yabasezeraniye kuzarindwa aka kaga. UIB 558.5

Abigishwa bagombaga kuba bafite imbaraga nk’izo Yesu yari afite zo gukiza indwara z’amoko yose n’ibyorezo by’uburyo bwose mu bantu. Mu gukiza ibyorezo by’umubiri mu izina rye, abigishwa bari kuba banahamya imbaraga ya Yesu ikiza imitima. Matayo 4:23; 9:6. Ubu noneho basezeraniwe ubushobozi bushya. Abigishwa bari bafite inshingano yo kubwiriza mu yandi mahanga, bityo bagombaga guhabwa ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi. Intumwa za Yesu n’abazikurikiye ntibari barize, ariko binyuze mu gusukirwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote, amagambo yabo ari ayo bavugaga mu rurimi rwa kavukire, cyangwa indimi z’amahanga, yari amagambo aboneye, yoroheje, kandi yumvikana haba mu miterere n’imivugirwe yayo. UIB 558.6

Bityo, Kristo yahaye abigishwa be inshingano yabo. Yabahaye ibikenewe byose mu gukorwa k’uwo murimo, kandi aba ari we ufata inshingano yo kuwusohoza neza. Mu gihe cyose babaga bumviye ijambo rye, kandi bagakorana na we, ntibabashaga gutsindwa. Yarabategetse ati, Nimugende mu mahanga yose, mugende mugere ahantu ha kure cyane hatuwe h’iyi si, ariko mumenye ko aho hose nzaba mpari. Mukorane ukwizera no kwemera mudashidikanya, kuko nta gihe kizigera kibaho ko mbahana. UIB 559.1

Inshingano Umukiza yahaye abigishwa be yanarebaga abizera bose. Inareba kandi abizera Kristo kugeza ku mperuka y’ibihe. Ni ikosa rikomeye cyane kwibwira ko umurimo wo gukiza imitima ureba gusa abagabura babyerejwe. Abantu bose bamurikiwe n’ijuru babikijwe ubutumwa bwiza. Abakiriye ubugingo bwa Kristo bose bafite inshingano yo gukora umurimo wo gukiza bagenzi babo. Iki nicyo itorero ryashyiriweho, kandi abantu bose barahirira kwemera iyi nshingano yera baba banarahiriye kuba abakorana na Kristo. UIB 559.2

“Mwuka n’umugeni barahamagara bati; Ngwino. Kandi uwumva nahamare ati “Ngwino. “Ibyahishuwe 22:17. Umuntu wese wumva akwiye gusubiramo iryo rarika. Icyo umuntu yaba yarahamagariwe cyose mu buzima, icy’ingenzi cyagombye kuba gukiriza Kristo imitima. Abasha kuba adashoboye kubwira iteraniro rinini, ariko ashobora kubwira umuntu umwe umwe, akabamenyesha amabwiriza yahawe n’Umwami we. Ivugabutumwa ntirishingiye gusa ku kubwiriza. Hari abahumuriza abarwayi n’imbabare, bagafasha abakeneye ubufasha, bakabwira amagambo y’ihumure ababuze ibyiringiro n’abafite kwizera guke. Hafi na kure hari imitima iremerejwe n’icyaha. Amagorwa, imiruho cyangwa ubukene sibyo bitesha agaciro umuntu. Ahubwo ni icyaha. Icyaha kibuza amahwemo, kikabuza umuntu kunyurwa. Kristo ashaka ko abagaragu be bitangira iyo mitima irembejwe n’icyaha. UIB 559.3

Abigishwa bagombaga gutangirira umurimo aho bari bari. Ariko ahantu hagoye n’ahagaragaraga ko nta musaruro wahaboneka naho ntibagombaga kuhirengagiza. Ni muri ubwo buryo buri wese mu bakozi ba Kristo akwiye gutangirira aho ari. Mu miryango yacu bwite hashobora kuba hari imitima ikeneye kwitabwaho kandi isonzeye umutsima w’ubugingo. Bashobora kuba ari abana bakeneye kurererwa Kristo. Hari abapagani duturanye, mutyo rero dukorane kwizera uwo murimo utwegereye. Nimureke umurava wacu waguke mu gihe ukuboko kw’Imana ari ko kutuyoboye inzira. Umurimo wa benshi ubasha kugaragara nk’ukomwe mu nkokora n’ibibaho, ariko aho ariho hose nukoranwa kwizera no kwihangana uzumvikana kugeza mu bice bito by’isi bya kure. Umurimo wa Kristo ari ku isi wagaragaraga nk’ugendereye ahantu hato, ariko abantu amagana menshi bavuye impande zose bumvise ubutumwa bwe. Ibihe byinshi Imana ikoresha uburyo bworoheje cyane kugira ngo igere ku mugambi ukomeye cyane. Ni gahunda yayo ko ibice byose byo mu murimo wayo bigenda bihererekanya nk’uko inziga zikururana. Umukozi wicisha bugufi cyane ayobowe na Mwuka Wera, azabasha gucuranga imirya itagaragara, ku buryo kwirangira kwayo kuzagera ku mpera z’isi, kandi kube indirimbo iryoheye amatwi kugeza ibihe bidashira. UIB 559.4

N’ubwo bimeze bityo, itegeko ngo “Mugende mu isi yose” ntidukwiye kuryirengagiza. Duhamagarirwa kwerekeza amaso yacu ku “turere twa kure”. Kristo yakuyeho insika zitandukanya abantu, n’urwikekwe rushingiye ku bwenegihugu, maze yigisha urukundo ku muryango w’abantu bose. Akura abantu mu kaziga k’impatanwa kwikunda kubashyiramo, akuraho imbibi n’ibitandukanya abantu bishyiriyeho. Nta tandukaniro ashyira hagati y’abaturanyi n’abanyamahanga, inshuti n’abanzi. Atwigisha kureba umuntu wese ukeneye ubufasha nka mugenzi wacu, no kubona abatuye isi nk’abo dushinzwe gukorera. UIB 560.1

Igihe Umukiza yavugaga ati, “Mugende….mwigishe amahanga yose”, yaranavuze ati, “Ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica, ntacyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Isezerano ni rigari cyane nk’inshingano. Impano zose siko zahawe buri mwizera. Mwuka agabira umuntu wese uko ashaka. 1 Korinto 12:11. Nyamara impano za Mwuka zasezeraniwe buri mwizera hakurikijwe ubukene bwe mu murimo w’Umwami. Na n’ubu iryo sezerano riracyafite imbaraga kandi ni iryo kwiringirwa nk’uko ryari riri mu gihe cy’intumwa. “Ibi bimenyetso bizagumana n’abizera.” Aya ni amahirwe y’abana b’Imana kandi kwizera kwagombye gukomera muri byose kuko kwashyizweho ikimenyetso cyako. UIB 560.2

“Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Iyi si ni inzu ngari yuzuye uburwayi, ariko Kristo yaje gukiza abarwayi no gutangariza imbohe za Satani ko zibohowe. Muri we yari ubuzima buzira umuze n’imbaraga. Yahaye ubugingo bwe abarwayi, abababazwa, n’abatwarwa n’abadayimoni. Nta n’umwe waje ashaka imbaraga ye ikiza yirukanye. Yari azi ko abamutakambiraga ngo abafashe babaga bafite uburwayi, nyamara ntiyanze kubakiza. Maze igihe ukuri kwa Kristo kwinjiraga muri iyo mitima ikennye, yemezwaga icyaha maze abenshi bagakira indwara y’iby’umwuka ndetse n’indwara z’umubiri. Na n’ubu ubutumwa bwiza buracyafite iyo mbaraga. None se ntidukwiye guhamiriza abantu iby’iyo mirimo? UIB 560.3

Kristo yumva iminiho y’ubabazwa wese. Igihe imyuka mibi yangiza ishusho y’umuntu, Kristo arabyumva, igihe umuntu atentebuka, Kristo yumva uwo mubabaro. Nyamara kandi, na n’uyu munsi Kristo ashaka gukiza abarwayi nk’uko yabikoze akiri ku isi. Abagaragu ba Kristo ni bo bamuhagarariye, kandi ni imiyoboro y’umurimo we. Kristo yifuza kubakoresherezamo imbaraga ye ikiza. UIB 560.4

Uburyo Umukiza yavuragamo abantu harimo amasomo ku bigishwa be. Igihe kimwe yasize utwondo ku maso y’impumyi maze arayibwira ati, “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu …Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse” Yohana 9:7. Gukira byagombye kuzanwa gusa n’imbaraga y’Umuvuzi Mukuru, nyamara Kristo yakoresheje ibintu byoroheje dusanga mu byaremwe. N’ubwo atigeze arwanya imiti y’abavuzi, yashyigikiye gukoresha uburyo bwo gukiza bworoheje kandi bwa karemano. UIB 560.5

Yabwiye benshi mu bababazwaga hanyuma bagakira ati, “Ntukongere gukora icyaha, utazabona ishyano riruta irya mbere.” Yohana 5:14. Muri ubwo buryo yigishije ko uburwayi ari ingaruka zo kwica amategeko y’Imana, yaba ay’umwuka n’ay’ubuzima. Akaga gakomeye isi irimo ntikagombye kubaho iyaba abantu bagenderaga muri gahunda y’Umuremyi. UIB 560.6

Kristo yabaye umuyobozi n’umwigisha wa Isiraheli ya kera, kandi abigisha ko amagara mazima ari ingororano yo kumvira amategeko y’Imana. Umuvuzi ukomeye wakijije abantu muri Palesitina, yari yaravuganiye n’ishyanga rye mu nkingi y’igicu, ababwira ibyo bagomba gukora n’ibyo Imana yagombaga kubakorera. Yari yarababwiye ati, “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa; kuko ari njye Uwiteka ugukiza indwara.” Kuva 15:26. Kristo yahaye Isiraheli amabwiriza asobanutse arebana n’uko bagombaga kubaho, kandi aranabizeza ati, “Uwiteka azagukuraho indwara zose.” Gutegeka kwa kabiri 7:15. Igihe buzuzaga ibyo basabwa, iryo sezerano ryarabasohorezwaga. “Nta munyantege nke n’umwe wari mu miryango yabo.” Zaburi 105:37. UIB 561.1

Ibyo ni icyigisho kuri twe. Hari amabwiriza akwiye kwitonderwa n’abantu bose bifuza kugira amagara mazima. Abantu bose bari bakwiye kumenya ayo mabwiriza. Umukiza ntanezezwa n’ubujiji ku birebana n’amategeko ye, yaba ay’umubiri cyangwa ay’umwuka. Dukwiriye gukorana n’Imana kugira ngo twongere twubake ubuzima buzira umuze bw’umubiri n’umutima. UIB 561.2

Na none kandi twagombye kwigisha abandi uburyo bwo kurinda ubuzima no kugira amagara mazima. Ku barwayi, twagombye gukoresha uburyo Imana yashyize mu byaremwe, kandi tukanabereka Ushobora kuvugurura imitima wenyine. Ni umurimo wacu gutwara abarwayi n’abababazwa mu maboko yo kwizera tukabashyira Kristo. Dukwiriye kubigisha kwizera Umuvuzi Mukuru. Dukwiye kwishingikiriza ku isezerano rye, kandi tugasengera kugaragazwa k’uboshobozi bwe. Ishingiro nyaryo ry’ubutumwa bwiza ni ugusubizwamo intege, kandi Umukiza aradusaba kumenyesha abarwayi, abihebye, n’abarushye kwiringira imbaraga ze. UIB 561.3

Imbaraga y’urukundo yari mu bikorwa byose bya Kristo byo gukiza, kandi binyuze gusa mu gusangira urwo rukundo mu kwizera, dushobora kuba ibikoresho by’umurimo we. Niba twirengagiza kwifatanya na Kristo mu isano mvajuru, umuriro w’imbaraga itanga ubugingo ntushobora kudusohokamo ari amasoko y’ibyiza ku bantu. UIB 561.4

Hari ahantu henshi Umukiza ubwe atashoboraga gukorera imirimo ikomeye bitewe no kutizera (kw’abantu). Na n’ubu, kutizera gutandukanya itorero n’Umufasha waryo wo mu ijuru. Kwishingikiriza ku kuri kw’iteka ryose kw’itorero gufite intege nke. Kubwo kubura kwizera kw’itorero, bibabaza Imana kandi bikayitesha icyubahiro cyayo. UIB 561.5

Mu gukora umurimo wa Kristo niho itorero ribonera isezerano rye ko ari kumwe naryo. Yaravuze ati, “Mugende mwigishe amahanga yose,… kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi”. Kuba mu bubata bwa Kristo ni kimwe mu byangombwa by’ingenzi biduhesha imbaraga ye. Ubuzima nyabwo bw’itorero bushingiye ku budahemuka bwaryo mu gusohoza umurimo wa Kristo. Kwirengagiza uyu murimo ni ukwihamagarira intege nke n’urupfu mu by’umwuka. Mu gihe ntacyo dukorera abandi, urukundo rurakonja, kwizera kukagenda kuzima. UIB 561.6

Kristo yifuza ko abagabura be b’ubutumwa bwiza bigisha itorero umurimo w’ivugabutumwa. Bakwiye kwigisha abantu uburyo bwo gushaka no gukiza inzimizi. Ariko se uyu ni wo murimo bakora ? Ni bangahe bashishikajwe no gucana umuriro w’ubugingo mu itorero rigeze aharindimuka! Ni amatorero angahe aragiwe nk’intama zirwaye n’abagombye kuba bari mu murimo wo gushaka intama zazimiye! Nyamara abantu miliyoni nyinshi barimo gupfa badafite Kristo! UIB 561.7

Urukundo mvajuru rwaritanze mu buryo butagereranywa kubwo gushaka umuntu, kandi abamalayika batangazwa no kubona ababikijwe urwo rukundo rutangaje ntacyo bitayeho. Abamalayika batangazwa no kubona uburyo umuntu anyurwa n’urukundo rw’Imana by’amajyejuru. Ijuru rirumirwa kubwo kubona ubunenganenzi bw’abantu. Mbese ntitwari dukwiye kumenya uko Kristo atubona? Ni gute ababyeyi bamererwa bamenye ko umwana wabo wari wazimiriye mu bukonje bw’ubutita n’urubura yirengagijwe kandi akarekerwa muri urwo rupfu n’abagombye kuba baramutabaye? Mbese ntibagira agahinda kenshi? Mbese ntibajya kurega abo bicanyi bafite umujinya n’amarira byinshi bingana n’urukundo bakundaga umwana wabo? Imibabaro ya buri muntu igera ku Mwana w’Imana, kandi abataramburira ibiganza byabo gufasha bagenzi babo bagana mu irimbukiro bamutera agahinda. Ubwo ni bwo burakari bw’Umwana w’Intama. Abavuga ko bakorana na Kristo, nyamara bakirengagiza ubukene bwa bagenzi babo, ku munsi w’amateka azababwira ati, “Sinzi aho muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!” Luka 13:27. UIB 562.1

Ubwo yahaga abigishwa be inshingano, Kristo ntiyabagaragarije umurimo wabo gusa, ahubwo yanabahaye ubutumwa. Yarababwiye ati, “Mwigishe abantu kwitondera ibyo nabategetse byose.” Abigishwa bagombaga kwigisha ibyo Kristo yari yarabigishije. Si ibyo yari yarivugiye we ubwe gusa, ahubwo n’ibyo yanyujije mu bahanuzi n’abigisha bo mu Isezerano rya kera. Inyigisho z’abantu zikwiye gushyirwa iruhande. Imigenzo, ibitekerezo, imyanzuro by’abantu ndetse n’amategeko y’itorero ibyo byose nta mwanya bifite. Nta mategeko ashyizweho n’ubuyobozi bw’itorero aboneka muri iyo nshingano. Muri ibi byose ntacyo abagaragu ba Kristo bagomba kwigisha. “Amategeko n’ibyahanuwe,” hamwe no kubwira abantu amagambo ye n’ibikorwa bye ni bwo butunzi bwahawe abigishwa ngo babushyire abatuye isi. Izina rya Kristo niryo banga ryabo, ikimenyetso kibatandukanya n’abandi, umurunga ubahuza, n’isoko yo gutsinda kwabo. Nta kintu na kimwe kidafite ikimenyetso cye gikwiye kugaragara mu bwami bwe. UIB 562.2

Ubutumwa bwiza ntibukwiye gutangwa nk’inyigisho idafitiye akamaro ubugingo, ahubwo bukwiye kuvuganwa imbaraga nzima ihindura ubugingo. Imana yifuza ko abakira ubuntu bwayo baba abahamya b’imbaraga y’ubwo buntu. Abamurwanyaga yabakiranaga ineza; iyo bihannye, akabaha ku Mwuka we mvajuru, akabashyira mu mwanya w’icyubahiro wo kwizerwa, hanyuma akabohereza mu batumvira kubamenyesha imbabazi ze ziheranije. Yifuza ko abagaragu be barangwa no kugira ubuhamya bugaragaza ko kubwo ubuntu bwe, abantu babasha kugira imico isa n’iye, kandi bakabasha kwishimira mu byiringiro by’urukundo rwe rutangaje. Yifuza ko tugira ubuhamya bwerekana ko atabasha kunyurwa igihe cyose inyokomuntu itaramugarurirwa ngo inakomorerwe isubizwa amahirwe yayo azira inenge yo kuba abahungu n’abakobwa be. UIB 562.3

Muri Kristo hari ubugwaneza bw’umwungeri, urukundo rw’umubyeyi, n’ubuntu butagereranywa bw’Umukiza w’umunyebambe. Imigisha ye ayitanga ataziganije. Ntanezezwa no gupfa gutanga iyi migisha; ahubwo ayitanga mu buryo buyirehereza abantu cyane, kugira ngo akangure icyifuzo cyo kuyitunga. Ni muri ubwo buryo abagaragu be bakwiye gutanga ubutunzi bw’icyubahiro cy’Impano itarondoreka. Urukundo rutangaje rwa Kristo ruzoroshya kandi rwigarurire imitima, mu gihe gusubiramo inyigisho kenshi ntacyo byageraho. “Nimuhumurize abantu banjye, nimubahumuruze.” Niko Imana yanyu ivuga. “Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z’ibyiza, zamuka umusozi muremure; yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z’ibyiza, rangurura ijwi ryawe cyane, rirangurure witinya; ubwire imidugudu y’i Buyuda uti, “Dore Imana yanyu…Izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko ibateranirize mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.” Yesaya 40-1, 9-11. Bwira abantu iby’iyo “Nyamibwa mu bantu ibihumbi, akaba n’umukunzi wanjye” Indirimbo ya Salomo 5:10, 16. Amagambo yonyine ntashobora kubivuga. Nimureke bigaragarire mu mico n’imibereho. Kristo ubwe ni we wigaragariza muri buri mwigishwa. “Buri wese yatoranirijwe gusa n’ishusho y’umwana wayo.” Abaroma 8:29. UIB 562.4

Urukundo rwa Kristo rwihangana, kwera kwe, kwicisha bugufi kwe, imbabazi n’ukuri bye bigomba kugaragarizwa ab’isi binyuze muri buri wese. UIB 563.1

Abigishwa ba mbere baragiye bavuga ubutumwa. Berekaniraga Kristo mu mibereho yabo, kandi Umwami Yesu yari kumwe na bo akabafasha, “agakomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo”. Aba bigishwa biteguye gukora uwo murimo. Mbere y’umunsi wa Pantekote bahuriye mu mwanya umwe, maze bakuraho ibyabatandukanyaga byose. Bari bahuje imitima. Bizeye isezerano rya Kristo ko umugisha wari ugiye gutangwa, maze basengana kwizera. Ntibisabiraga umugisha ubwabo gusa; bari banaremerewe n’umutwaro w’agakiza k’imitima ya benshi. Ubutumwa bwiza bwagombaga kujyanwa mu turere twa kure tw’isi, maze basaba kwambikwa imbaraga Kristo yari yarasezeranye. Bityo uko ni ko Mwuka Muziranenge yasutswe, maze mu munsi umwe ibihumbi byinshi barihana. UIB 563.2

Uko niko byagombye kuba no muri iki gihe. Aho kuvuga amanjwe y’abantu, mureke ijambo ry’Imana abe ari ryo ribwirizwa. Mureke Abakristo bitandukanye n’impaka zabo, maze biyegurire Imana mu gukiza inzimizi. Nibasabe umugisha bafite kwizera, kuko bazawuhabwa. Ugusukwa kwa Mwuka Muziranenge mu gihe cy’intumwa kwari “imvura y’umuhindo,” kandi umusaruro wako wari ushimishije. Ariko “imvura y’itumba”izarushaho kuba nyinshi. Yoweli 2:23. UIB 563.3

Abatanga umutima, umubiri n’umwuka byabo bakabyegurira Imana, bazahora iteka bongerwa imbaraga z’umubiri n’ubwenge. Amasoko adakama yo mu ijuru arabateganirijwe. Kristo abahumekera ku mwuka we akanabaha ku bugingo bwe. Mwuka Wera ashishikarira cyane gukorera mu mutima no mu ntekerezo. Ubuntu bw’Imana bwagura, bukanongera ubushobozi bwabo, kandi imbaraga y’ubutungane bwose bukomoka ku Mana buza kubafasha mu murimo wo gukiza imitima. Mu gukorana na Kristo, muri we baba bashyitse, kandi mu ntege nke zabo za kimuntu bashobozwa gukora ibikorwa by’Ishoborabyose. UIB 563.4

Umukiza yifuza cyane kwerekana ubuntu bwe no kwambika abatuye isi yose imico ye. Ubu nibwo butunzi atanga, kandi arifuza kubohora abantu, kubaboneza no kubeza. N’ubwo Satani akora ngo akome uyu mugambi mu nkokora, binyuze mu maraso yamenewe isi hari ukunesha kugomba kugerwaho kuzahesha Imana n’Umwana w’intama icyubahiro. Kristo ntazigera anezerwa kugeza igihe kunesha kuzuzurira, kandi “Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe, bimushimishe.” Yesaya 53:11. Amahanga yose yo mu isi azumva ubutumwa bwiza bw’ubuntu bwe. Bose siko bazakira ubuntu bwe, ariko “abuzukuruza bazamukorera; ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby’Umwami Imana.” Zaburi 22:30. “Maze ubwami n’ubutware, n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru buzahabwe ubwoko bw’abera b’Isumbabyose,” “… kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi atwikira inyanja.” “Nibwo bazubaha izina ry’Uwiteka, uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira,…”Daniyeli 7:27; Yesaya 11:9; 59:19. UIB 563.5

“Mbega ukuntu ari byiza kubona ku misozi uzanye inkuru nziza! Dore azanye inkuru nziza y’amahoro, azanye inkuru nziza y’umunezero, azanye inkuru nziza y’agakiza. Atangarije Siyoni ati “Imana yawe iraganje.” Nimurangururire rimwe amajwi y’ibyishimo, mwa matongo y’i Yerusalemu mwe, … Koko Uhoraho ahumurije abantu be, … Uhoraho agaragarije amahanga yose ububasha bwe buzira inenge, isi yose izabona agakiza k’Imana yacu..” Ezayi 52:7-10, [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. UIB 564.1