UWIFUZWA IBIHE BYOSE

82/88

IGICE CYA 81 - UMWAMI YAZUTSE

(Iki gice gishingiye muri Matayo 28:2-4, 11-15)

Ijoro ry’umunsi wa mbere w’icyumweru ryari ryeyutse buhoro buhoro. Agahe k’umwijima w’akarindagiza kabanziriza gutambika k’umuseke karageze. Kristo yari agifungiraniye mu mva Ye y’imfunganwa. Rya buye rinini ryari riri ahabugenewe, ikimenyetso cy’Abaroma cyari kitaramenwa, abasirikari b’Abanya-roma na bo bari bakomeje uburinzi bwabo bari maso. Kandi aho hari n’abarinzi batagaragarira amaso. Inteko z’abamarayika babi zari zihakoraniye. Iyo biza kuba ibishoboka, umutware w’umwijima n’ingabo ze zayobye baba barakinze by’iteka ryose imva Umwana w’Imana yari arimo. Nyamara Inteko zo mu ijuru zari zigose iyo mva. Abamarayika b’indatwa mu mbaraga bari barinze igituro bategereje guha ikaze Umutware nyir’ubugingo. UIB 531.1

“Habaho igishyitsi cyinshi: kuko Marayika w’Umwami Imana yari amanutse ava mu ijuru.” Uyu mumarayika wari wambaye ubwiza bw’Imana yari avuye mu bikari byo mu ijuru. Imyambi ibengerana y’umucyo w’ubwiza bw’Imana yagendaga imbere ye imumurikira. “Ishusho ye yasaga n’umurabyo, n’imyenda ye yeraga nk’urubura. Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba, bahinda umushyitsi, basa n’abapfuye.” UIB 531.2

None se, yemwe batambyi namwe bayobozi, imbaraga z’uburinzi bwanyu ziri he? Ba basirikari b’intwari batigeze bagira imbaraga za kimuntu batinya, dore bahindutse nk’imfungwa zitwawe bunyago hadakoreshejwe inkota cyangwa icumu. Ntabwo babonye isura y’umurwanyi ufite umubiri upfa, ahubwo ni isura y’ingabo ikomeye bihebuje yo mu ngabo z’Uhoraho. Iyi ntumwa niyo yagiye mu mwanya Satani yavuyemo akagwa. Ni ya yindi yatangaje inkuru y’ivuka rya Kristo ku misozi y’i Betelehemu. Isi yahindaga umushyitsi uko yazaga ayegera, ingabo z’umwijima zirahunga, kandi abirinduye ibuye bisa naho ijuru rimanukiye isi. Abasirikari bamubonye ahirika iryo buye nk’uhirika akabuye k’isarabwayi, maze bumva atera hejuru ati: “Mwana w’Imana, sohoka So araguhamagaye.” Babonye Yesu asohoka mu gituro, bumva abwira icyo gituro cyasataguritse ati: “Nijye kuzuka n’ubugingo.” Ubwo yasohokanagamo ubutware n’ikuzo, inteko z’abamarayika bubamye imbere ye baramya Umucunguzi, bamwakiriza indirimbo z’ibisingizo. UIB 531.3

Isaha Kristo yatangiyeho ubugingo Bwe yaranzwe n’igishyitsi, na none ikindi gishyitsi cyahamije igihe cyo kuzuka kwe anesheje kandi asubiranye ubugingo. Uwari yamaze kunesha urupfu n’igituro yasohotse mu mva ashinjagira nk’umuneshi hagati yo kuzungera kw’isi, kurabya kw’imirabyo no guhinda kw’inkuba. Ubwo azagaruka ku isi, ntabwo azatigisa “isi yonyine, ahubwo n’ijuru naryo.” “Isi izadandabirana nk’umusinzi kandi izanyeganyezwa nk’ingando.” “Ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro;” “iby’ishingiro ibyo byose biremeshwa bizayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bishirire.” Ariko “Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisiraheli igihome.” Abaheburayo 12:26; Yesaya 24;20; 34:4; 2 Petero 3:10; Yoweli 3:16. UIB 531.4

Ubwo Yesu yatangaga, abasirikari bari bitegereje isi ibuditsweho umwijima ari ku manywa, ariko mu izuka rye ho, babonye kurabagirana kw’abamarayika kumurikira ijoro kandi bumva abatuye mu ijuru baririmbana umunezero no kunesha bati: Unesheje Satani n’imbaraga z’umwijima; urupfu urumirishije bunguri intsinzi! UIB 532.1

Kristo yasohotse mu gituro afite ikuzo n’ubwiza, kandi abarinzi b’Abaromani baramwitegereje. Batumbiriye mu maso h’uwo bari bamaze iminsi mike bacunaguje kandi bakamuhindura urw’amenyo. Muri Uwo wari ufite ikuzo, babonyemo ya mbohe bari barabonye mu cyumba cy’urukiko, ya yindi bari barambitse ikamba ry’amahwa. Uwo yari wa wundi wahagaze imbere ya Pilato na Herode adatera induru, ishusho Ye yatobaguwe n’ibiboko. Uwo ni wa wundi watewe imisumari ku musaraba, wa wundi abatambyi n’abayobozi, mu kwihenura gukabije, bajungurije imitwe bavuga bati: “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza” Matayo 27:42. Uwo ni wa wundi wari waryamishijwe mu mva ya Yosefu. Iteka ryaciwe n’ijuru ryari ryamaze kubohora uwari yafashwe bunyago. Ntabwo imisozi yari igerekeranye hejuru y’igituro Cye yari kumubuza kugisohokamo. UIB 532.2

Bakibona abamarayika n’Umukiza uhawe ikuzo, abarinzi b’Abanyaroma bararabiranye bamera nk’abapfuye. Ubwo ibirori by’abo mu ijuru byari bimaze guhishwa amaso yabo, babadukiye ku birenge byabo maze berekeza ku irembo ry’umurima bihuta ukurikije uko amaguru yabo yatengurwaga yari ashoboye. Bihuse berekeza mu murwa badandabirana nk’abasinzi, bagenda babwira abo bahuye iyo nkuru y’agahebuzo. Bari berekeje kwa Pilato ariko inkuru yabo yari yamaze kugera ku bayobozi b’Abayuda, maze abatambyi bakuru n’abayobozi babatumaho ngo babanze babonane na bo. Abo basirikare bagaragazaga ishusho idasanzwe. Bahamije kuzuka kwa Kristo badagadwa kubera ubwoba kandi mu maso habo hataye ibara. Abo basirikari bavuze ibintu byose nk’uko bari babibonye; nta mwanya bari babonye wo kugira ikindi batekereza cyangwa bavuga usibye ukuri. Mu mvugo ibabaje baravuze bati, wa Mwana w’Imana wari wabambwe; twumvise marayika amwita Umutware w’Ijuru, Umwami w’icyubahiro. UIB 532.3

Mu maso h’abatambyi hasaga nk’ah’umuntu wapfuye. Kayafa yagerageje kugira icyo avuga. Iminwa ye yarakomanganaga ariko ntisohore ijwi. Abo basirikari bari hafi kuva muri icyo cyumba ubwo ijwi ryababuzaga. Kayafa yarashyize aratobora aravuva. Yaravuze ati, nimube mworoheje. Ntimugire uwo mubwira ibyo mwabonye. UIB 532.4

Ubwo noneho abo basirikari batekerewe amagambo y’ibinyoma bari buvuge. Abatambyi barababwiye bati: “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’ “Aha ngaha abo batambyi bakabije kwihenda. Mbese ni gute abasirikare bari kuvuga ko abigishwa bibye intumbi basinziriye? Niba bari basinziriye se ni gute bari kuba babimenye? Kandi na none iyo abo bigishwa baza kuba barahamwe n’icyo cyaha cyo kwiba intumbi, mbese abatambyi ntibari kuba barafashe iya mbere mu kubaciraho iteka ? Cyangwa se na none iyo abo barinzi baza kuba barasinziririye ku gituro, abo batambyi ntibari kuba ku isonga mu kubarega kuri Pilato ? UIB 532.5

Abasirikari bahagaritswe umutima no kwishyiraho icyaha cyo gusinzira bari ku nshingano yabo. Cyari icyaha gishobora guhanishwa urupfu. Mbese bari guhamya ibinyoma, bakabeshya rubanda kandi bagashyira ubuzima bwabo mu kaga ? Mbese ntibari bakoranye uburinzi bwabo ubushishozi butagoheka ? Mbese iyo bishinja ibinyoma bari guhangana n’urubanza bate, bona niyo bari kuba babikoze bashaka amafaranga ? UIB 532.6

Kugira ngo bacecekeshe ubuhamya bwari bwabateye ubwoba, abatambyi biyemeje ko bazishingira umutekano w’abo barinzi, bavuga ko Pilato atazigera abasumbya kwifuza ko iyo nkuru yamamazwa ahantu hose. Abo basirikari b’Abaroma bagurishije ukuri kwabo ku Bayuda kubera amafaranga. Baje aho abatambyi bari bavunwa n’umutwaro w’ubutumwa bw’ukuri bw’agahebuzo, basohoka bavunwa n’umutwaro w’amafaranga, ndetse n’indimi zabo zuzuye inkuru bahimbiwe n’abatambyi. UIB 533.1

Hagati aho inkuru yo kuzuka kwa Yesu yari yamaze kugezwa kwa Pilato. Nubwo Pilato ari we wabarwagaho ko yatanze Kristo ngo yicwe, yasaga nkaho bidafite icyo bimubwiye. Nubwo yari yaciriye Umukiza ho iteka atabishaka kandi akaba yari yabikoze afite agahinda, kugeza icyo gihe yari ataragira inkomanga ku mutima by’ukuri. Mu gukuka umutima cyane, yikingiraniye mu nzu yiyemeza byimazeyo kutagira umuntu n’umwe abonana na we. Nyamara abatambyi bamusanze aho yari ari bamubwira bya bihuha bacuze, kandi bamwingingira kwirengagiza uburangare abasirikari bagize ku nshingano yabo. Mbere yuko abyemera, yabanje kwibariza abo barinzi kugiti cye. Kubwo gukurwa umutima nuko umutekano wabo wari kumera, ntibatinyutse kugira na kimwe bamuhisha, bityo Pilato aba abakuyemo amakuru y’imvaho y’ibyari byabaye byose. Ntiyigeze yongera kubikurikirana birenze aho, ariko kuva icyo gihe nta mahwemo yongeye kugira. UIB 533.2

Ubwo Yesu yaryamishwaga mu gituro, Satani yari anesheje. Yahangaye kwiringira yuko Umukiza atazongera gusubirana ubugingo Bwe. Yavugaga ko intumbi ya Kristo ari iye maze igituro akizengurutsa abarinzi ashaka kugumana Kristo nk’imfungwa ye. Yararakaye cyane igihe abamarayika be bahungaga babonye intumwa y’ijuru iza yegera igituro. Ubwo yabonaga Kristo asohokanye intsinzi mu gituro, yamenye ko ubwami bwe buzashyira bukagira iherezo, kandi ko amaherezo azapfa. UIB 533.3

Ubwo abatambyi bicaga Kristo, bari bihinduye ibikoresho bya Satani. Ubu rero bari bamaze kwirundumurira munsi y’ubutware bwe. Banaganaga mu mutego udafite akanzu na kamwe bacamo ngo bawurokoke keretse mu kugumya kurwanya Kristo. Ubwo bumvaga inkuru yo kuzuka Kwe, batinye uburakari bwa rubanda. Bumvise ubugingo bwabo buri mu kaga. Ibyiringiro byabo bimwe rukumbi byari mu kwemeza yuko Kristo ari umubeshyi wigira icyo atari cyo babinyujije mu guhakana ko yazutse. Bahaye abasirikari ibiguzi kandi babasha gucecekesha Pilate. Bakwirakwije hirya no hino inkuru zabo z’ibihuha. Nyamara hariho abahamya batari kubasha kuziba akanwa. Abantu benshi bari bamaze kumva iby’ubuhamya bw’abasirikari bwo kuzuka kwa Kristo. Ndetse bamwe mu bari bazukanye na Kristo bari bamaze kubonekera abantu benshi bavuga ko yazutse. Abatambyi bagezweho n’inkuru z’abari biboneye abo bazutse kandi bumvise ubuhamya bwabo. Abatambyi n’abayobozi bari ku nkeke y’urudaca, batinya ko mu gihe barimo gutembera mu mayira cyangwa bari mu ngo zabo bashobora guhura na Kristo. Bumvaga nta mahwemo bafite. Kwivana mu bandi no kwikingirana mu muhezo byari intwaro idashyitse yo kubakingira Umwana w’Imana. Ibyabereye mu cyumba cy’urukiko ubwo bateraga hejuru bati « amaraso ye natubeho no ku bana bacu » Matayo 27 :25, byahoraga imbere yabo amanywa n’ijoro. Ntabwo kwibuka ibyo bintu byari kuzongera kubava mu ntekerezo na rimwe. Ntabwo bari kuzongera gutora agatotsi batekanye ku dusego twabo. UIB 533.4

Ubwo ijwi rya marayika ukomeye ryumvikaniraga ku gituro cya Kristo rivuga riti « So araguhamagaye », Umukiza yasohokanye mu gituro ubugingo bwari buri muri We ubwe. Ubwo nibwo habonetse igihamya ku magambo yavuze ngo « Ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane…Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana. » Ubwo nibwo hari hasohoye ubuhanuzi yari yarabwiye abatambyi n’abayobozi ngo «Nimusenye uru rusengero nanjye nzarwubaka mu minsi itatu ». Yohana 10 :17, 18 ; 2 :19. UIB 534.1

Kristo yari yatangazanyije kunesha ku mva yamaze gusaduka ya Yosefu ngo « Ni Jye kuzuka n’ubugingo.” Imana ni yo yonyine yari kubasha kuvuga ayo magambo. Ibyaremwe byose bibeshwaho n’ubushake ndetse n’imbaraga by’Imana. Bitega amakiriro ku bugingo bw’Imana. Uhereye ku muserafi wo ku rwego rwo hejuru ukageza ku cyoroheje kurenza ibindi byose bifite ubugingo, byuzurizwa na Soko y’ubugingo. Umwe wenyine uhwanye n’Imana ni we ubasha kuvuga ati «Nshobora gutanga ubugingo bwanjye kandi nshobora kubusubirana.». Mu bumana Bwe, Kristo yari afite ububasha bwo gutanyaguza imirunga y’urupfu. UIB 534.2

Kristo yazutse mu bapfuye ari umuganura w’abasinziriye. Niwe washushanywaga n’iseri ry’imbuto ryazunguzwaga, kandi umuzuko we wabaye ku munsi iseri ryazunguzwaga ryagombaga guturwa Uwiteka. Uwo muhango wari ufite icyo ushushanya wari waragiye ukorwa mu myaka irenga igihumbi. Imbuto za mbere zihishije zabaga zaragiye zikusanywa zisaruwe mu murima, maze ubwo abantu babaga baje i Yerusalemu muri Pasika bazunguzaga iseri ry’imbuto z’umuganura nk’ituro ry’ishimwe batuye Uwiteka. Iyo iryo turo ryabaga ritaratangwa, nta muhoro washoboraga kwahurwa mu mbuto ngo zikusanywe mu maseri. Iseri rituwe Imana ryashushanyaga isarura. Bityo nk’umuganura, Kristo yashushanyaga umusaruro ukomeye w’iby’umwuka uzakoranirizwa hamwe kubw’ubwami bw’Imana. Umuzuko We ni igishushanyo kandi ni igihamya cy’umuzuko w’abakiranutsi bapfuye. «Ubwo twemeye yuko Kristo yapfuye akazuka, abe ariko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri We » 1Abatesalonike 4 :14. UIB 534.3

Ubwo Kristo yazukaga, yavanye iminyago myinshi mu gituro. Igishyitsi gikomeye cyabaye ubwo yatangaga cyari cyasataguye ibituro byabo maze azutse basohokanamo na We. Abo ni abari barakoranye n’Imana kandi bari barahamije ukuri kugeza ubwo bahaze amagara yabo. Ubu rero bagombaga guhamya uwabazuye mu bapfuye. UIB 534.4

Akiri mu murimo We, Yesu yari yaragiye azura abapfuye bagasubira ibuzima. Yari yarazuye agahungu k’umupfakazi w’i Nayini, umukobwa w’uwari umuyobozi ndetse na Lazaro. Nyamara abo ntibari bambaye kudapfa. Nyuma yo kuzurwa, n’ubundi bari bakiri imbata z’urupfu. Ariko abakuwe mu bituro byabo ubwo Kristo yazukaga bo bazukiye ubugingo buhoraho. Bazamukanye na We nk’iminyago y’intsinzi ye ku rupfu no ku gituro. Kristo yaravuze ati, « Abo ntibakiri iminyago ya Satani ; narabacunguye. Nabakuye mu gituro nk’umuganura w’imbaraga zanjye ngo babane nanjye aho ndi ubutazongera gupfa cyangwa ngo bahure n’ishavu ». UIB 534.5

Abo bagiye mu murwa babonekera abantu benshi bavuga bati, « Kristo yazutse mu bapfuye kandi twazuranywe na We. » Kubw’ibyo ukuri kwera k’umuzuko kwambitswe kudapfa. Abera bazutse bahamije ukuri kw’amagambo avuga ngo, « Abawe bapfuye bazongera kubaho, imibiri yabo izazuka. » kuzuka kwabo kwari ugusohora k’ubu buhanuzi ngo, « Abari ikuzimu nimukanguke musabagizwe n’ibyishimo, nk’uko ikime kizana amafu ku isi, uko niko Uhoraho azasubiza ubuzima abari barapfuye. » Ezayi 26 :19 (Bibiliya Ijambo ry’Imana). UIB 534.6

Ku wizera, Kristo ni ukuzuka n’ubugingo. Ubugingo bwari bwarazimiye kubw’icyaha, mu Mukiza wacu burongera bugasubirana kuko muri We afite ubugingo bwo kongera kubeshaho uwo ashaka. Afite uburenganzira bwo gutanga akamero ko kudapfa. Ubuzima yatanze yambaye ubumuntu arabusubirana akabuha inyokomuntu. Yaravuze ati : “Nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” “unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” “Urya umubiri wanjye akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.” Yohana 10:10; 4:14; 6:54. UIB 535.1

Ku wizera, urupfu ni akantu k’ubusabusa. Kristo aruvugaho nk’aho ari agahe kanzinya. “Umuntu niyumva ijambo ryanjye ntazapfa iteka ryose,” “ntazigera asogongera ku rupfu.” Ku Mukristo, urupfu ni ibitotsi, ni agahe umuntu amara acecetse kandi ari mu mwijima. Ubugingo bwe buba buhishanywe na Kristo mu Mana kandi “Ubwo Kristo ari we bugingo bwacu, azerekanwa namwe muzaherako mwerekananwe na We muri mu bwiza.” Yohana 8:51, 52; Abakololosayi 3:4. UIB 535.2

Rya jwi ryarangururiye ku musaraba rivuga ngo, “Birarangiye,” ryumvikaniye no mu bapfuye. Ryahinguranyije inkike z’ibituro maze rihamagarira abari basinziriye gukanguka bakabyuka. Uko ni nako bizamera ubwo ijwi rya Kristo rizumvikana riturutse mu ijuru. Iryo jwi rizacengera mu bituro kandi ryigizeyo ibihindizo by’imva maze abapfiriye muri Kristo bazuke. Ku muzuko wa Kristo hakinguwe ibituro bikeya, ariko ubwo azaba aje ubwa kabiri, abapfuye baboneye bose bazumva ijwi rye, basohokeremo guhabwa ubugingo burabagirana ubwiza kandi budapfa. Ya mbaraga yazuye Kristo izanazura itorero Rye, kandi irihane ikuzo na We risumba iry’abatware bose, imbaraga zose, izina iryo ariryo ryose, atari muri iyi si gusa ahubwo no mu isi izaza. UIB 535.3