UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 80 - MU MVA YA YOSEFU
Amaherezo,Yesu yarashyize araruhuka. Umunsi muremure wo gukozwa isoni no gushinyagurirwa wararangiye. Igihe imirasire ya nyuma y’izuba ryarimo kurenga yategurizaga gutangira kw’Isabato, Umwana w’Imana yari aryamye mu mutuzo mu mva ya Yosefu. Umurimo We urangiye, ibiganza bye bipfumbatanye mu mutekano, yaruhukiye mu masaha yera y’umunsi w’Isabato. UIB 523.1
Mu ntangiriro, Data n’Umwana we baruhutse ku Isabato ku iherezo ry’umurimo Wabo wo kurema. “Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangiye kuremwa” (Itangiriro 2:1), Umuremyi n’ibiremwa byose byo mu ijuru banejejwe no kwitegereza ibyo bintu by’agahebuzo. “Igihe inyenyeri zo mu rukerera zaririmbaga zikiranya, abamarayika bose bavuzaga impundu” (Yobu 38:7, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Ubu Yesu yari aruhutse umurimo w’ubucunguzi kandi nubwo abakunzi be bo ku isi bari bafite intimba, mu ijuru ho hari ibyishimo. Abatuye mu ijuru babonaga isezerano ry’ahazaza ribengerana ubwiza. Ibyaremwe bishubijwe mu buryo, inyokomuntu icunguwe yanesheje icyaha bityo ikaba itazongera kugwa ukundi, nguwo umusaruro Imana n’abamarayika babonaga wagombaga guturuka mu murimo wuzuye wa Kristo. Ibyo bintu bifitanye isano ihoraho n’umunsi Yesu yaruhutseho. Kuko “umurimo Wayo utunganye rwose” kandi “icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose” Gutegeka kwa Kabiri 32:4, Umubwiriza 3:14. Igihe “ibintu byose bizongera gutunganirizwa nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose” (Ibyakozwe n’Intumwa 3:21), Isabato yo mu gihe cy’irema, ari wo munsi Yesu yaruhukiyeho mu mva ya Yosefu, izagumya kuba umunsi w’ikiruhuko n’ibyishimo. Ijuru n’isi bizafatanyiriza hamwe guhimbaza ubwo “guhera ku Isabato ukageza ku yindi” (Yesaya 66:23), abacunguwe bazubika imitwe baramya Imana n’Umwana w’Intama mu munezero. UIB 523.2
Mu bintu byashoje umunsi wo kubambwa kwa Yesu, hagaragayemo igihamya gifututse cyo gusohora k’ubuhanuzi, kandi habonetse ubuhamya bushya bw’Ubumana bwa Kristo. Ubwo umwijima watamururwaga ku musaraba maze hakumvikana gutaka kw’Umukiza wari urimo gusamba, ako kanya humvikanye irindi jwi rivuga ngo “Ni ukuri uyu yari Umwana w’Imana.” Matayo 27:54. UIB 523.3
Ntabwo aya magambo yavugiwe mu rwongorero. Amaso yose yakebukiye kureba aho avugiwe. Ninde wari uyavuze? Yari umutware w’abasirikare ijana, umusirikari w’Umuroma. Kwihangana ko mu buryo bw’Ubumana kw’Umukiza, urupfu rwe rw’ikubagahu hamwe n’ijwi ry’intsinzi ryumvikanye mu minwa Ye, byari byakoze ku mutima w’uyu mupagani. Mu kwitegereza umubiri ushenjaguritse kandi utanyagujwe wari umanitse ku musaraba, uwo mutware w’abasirikari ijana yawumenyeyemo ishusho y’Umwana w’Imana. Ntiyashoboye kwibuza guhamya kwizera kwe. Bityo, habonetse ikindi gihamya cy’uko Umucunguzi yagombaga kuzabona ibivuye mu bise by’ubugingo Bwe. Ku munsi nyirizina w’urupfu Rwe, abantu batatu bahabanye cyane hagati yabo ubwabo bari bamaze gutangaza kwizera kwabo, ari bo uwatwaraga ingabo z’Abaroma, uwari wahetse umusaraba w’Umukiza, n’uwapfiriye ku musaraba iruhande Rwe. UIB 523.4
Uko ijoro ryegerezaga, Kaluvari yagoswe n’umutuzo udasanzwe. Imbaga y’abantu yari yatatanye, kandi benshi basubiye i Yerusalemu bahindutse cyane mu mitima kuruta uko baje bameze mu gitondo. Benshi bari baje gushungera kubambwa kwa Yesu batabitewe n’urwango bamufitiye, ahubwo bahurujwe n’amatsiko. Ariko na none bizeraga ibirego abatambyi bamuregaga, bityo bagafata Kristo nk’inkozi y’ibibi. Mu gukangarana kudasanzwe, bari biyunze n’imbaga y’abandi bantu mu kumucunaguza. Ariko ubwo isi yabudikirwaga n’umwijima maze imitimanama yabo ikabarega, biyumvisemo inkomanga ku mutima yuko bakoze ikibi gikabije. Nta kumwaza cyangwa igitwenge cyo gukwena byumvikaniye muri uwo mwijima uteye ubwoba, ariko ubwo wari weyutse berekeje imuhira ntawe ukoma. Bari bamaze kwemezwa mu mitima yabo ko ibirego by’abatambyi ari amafuti, kandi ko Yesu atari na mba umuntu wigira icyo atari cyo, bityo rero mu byumweru bike byakurikiyeho, ubwo Petero yigishaga ku munsi wa Pantekote, babaye bamwe mu bihumbi byinshi by’abantu bahindukiriye Kristo. UIB 524.1
Nyamara abayobozi b’Abayuda ntibigeze bahindurwa n’ibyo bintu bari biboneye. Urwango bari bafitiye Kristo ntirwigeze rucogora. Ntabwo umwijima wabuditse ku isi mu gihe cy’ibambwa Rye warutaga uwari ukigose imitima y’abatambyi n’abayobozi. Mu gihe cy’ivuka rye, inyenyeri yaramumenye maze iyobora abanyabwenge mu kiraro cy’amatungo aho yari aryamye. Ingabo zo mu ijuru zaramumenye maze ziririmba zimuhimbaza mu bibaya by’i Betelehemu. Inyanja yamenye ijwi rye maze yumvira itegeko Rye. Indwara n’urupfu byamenye kandi byemera ububasha Bwe maze bimugarurira abo byari byaragize iminyago. Izuba ryaramumenye maze ubwo yanangurwaga n’intimba, rihisha umucyo waryo. Ibitare byaramumenye maze ubwo yatakaga birasatagurika. Ibiremwa bidafite ubugingo byamenye Kristo kandi bihamya ubumana Bwe, nyamara abatambyi n’abayobozi ba Isiraheli ntibamenye Umwana w’Imana. UIB 524.2
Nyamara ntabwo abatambyi n’abayobozi bari batuje. Bari bashohoje imigambi yabo ubwo bicaga Kristo, ariko ntibiyumvagamo intsinzi bari biteze ko bazabona. Bona yemwe no muri icyo gihe byasaga naho intsinzi ari iyabo, bari bagitewe impagarara no gushidikanya ku kintu cyagombaga gukurikiraho. Bari biyumviye ijwi ryo gutaka ngo “Birarangiye.” “Data, mu maboko Yawe niho nshyize ubugingo Bwanjye” Yohana 19:30; Luka 23:46. Bari babonye ibitare bisatagurika, kandi bumvise igishyitsi gikomemye, ariko bari bataracogora kandi bashyira umutima mu gitereko. UIB 524.3
Kristo akiriho, bari baramugiriye ishyari kubera kwamamara yari afite mu bantu; no mu ipfa rye bari bakirimufitiye. Batinyaga Kristo wamaze gupfa kurenza kure uko batinyaga Kristo muzima. Batinyaga kubona abantu bongera kurangamira ibintu byose byabaye mu gihe cyo kubambwa Kwe. Batinyaga ingaruka z’igikorwa cy’uwo munsi. Nta mpamvu n’imwe yari gutuma barekera intumbi Ye ku musaraba ku Isabato. Isabato yari ibasatiriye kandi kurekera intumbi ku musaraba byari kuba ari ukurenga ku kwera kwayo. Bityo rero, abayobozi b’Abayuda icyo bakigize urwitwazo maze basaba Pilato ko urupfu rw’ababambwe rwakwihutishwa maze imibiri yabo ikavanwaho izuba ritararenga. UIB 524.4
Kimwe na bo, Pilato na we ntiyashakaga ko umubiri wa Kristo uguma ku musaraba. Amaze kubemerera ibyo basabye, bavunnye amaguru y’ibisambo bibiri kugira ngo bihutishe urupfu rwabo, ariko Yesu we basanze yari yamaze gupfa. Abasirikari b’abanyabukana bari bacogojwe n’ibyo bari babonye kandi bumvise kuri Kristo maze bibabuza kumuvuna amaguru. Nuko rero mu gitambo cy’Umwana w’Intama w’Imana hasohojwe itegeko rya Pasika, “He kugira inyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugira igufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ariko bayiziririza.” Kubara 9:12. UIB 524.5
Abatambyi n’abayobozi batangajwe no gusanga Kristo yatanze. Urupfu rwo ku musaraba rwari ikintu gitinda; byari bigoye rero kumenya igihe umwuka wahereye. Cyari ikintu batari barumvise kuba umuntu yabambwa agapfa mu masaha atandatu. Abatambyi bashakaga kumenya koko ko Yesu yapfuye, maze basaba ko umusirikari atera icumu mu rubavu rw’Umukiza. Muri icyo gikomere, havubutsemo amasoko abiri atemba cyane kandi ahabanye, imwe ari iy’amazi, indi ari iy’amaraso. Icyo kintu cyabonywe n’abari bashungereye bose, kandi Yohana avuga yeruye neza uko cyagenze. “Ariko umwe muri bo amucumita icumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n’amazi. Uwabibonye ni we ubihamije, kandi ibyo ahamya ni iby’ukuri, kandi azi ko avuga ukuri ngo namwe mwizere. Kuko ibyo byabereryeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo ‘Nta gufwa rye rizavunwa.’ Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo ‘Bazabona uwo bacumise.’” Yohana 19:34-37. UIB 525.1
Nyuma y’umuzuko, abatambyi n’abayobozi bakwirakwije igihuha cy’uko Kristo atigeze apfira ku musaraba, ko ahubwo yanegekaye akazahara nyuma akazanzamuka. Ikindi gihuha cyemezaga ko umubiri nyawo wa Kristo, inyama n’amagufwa, atari wo washyizwe mu mva ko ahubwo hashyizwemo undi bisa. Igikorwa cy’abasirikari b’Abaroma kibeshyuza ibyo binyoma. Ntibigeze bamuvuna amaguru kuko yari yamaze gupfa. kugira ngo bashimishe abatambyi, bamutoboye urubavu. Niyo yari kuba ataranogoka, icyo gikomere ubwacyo cyari guhita kimusonga. UIB 525.2
Nyamara gucumitwa icumu ndetse n’ububabare bwo ku musaraba sibyo byishe Yesu. Kwa gutaka kwavuganywe “ijwi rirenga” (Matayo 27:50; Luka 23:46) ubwo yatangaga, ya soko y’amaraso n’amazi yavubutse mu rubavu Rwe byatangazaga ko yapfuye azize intimba yateye guca k’umutima we. Umutima we washenjaguwe n’intimba y’ibitekerezo. Yishwe n’icyaha cy’abatuye isi. UIB 525.3
Urupfu rwa Kristo rwatumye ibyiringiro by’abigishwa Be bishira. Bitegereje amaso ye ahumirije n’umutwe ucuritse, umusatsi We uhindanyijwe n’amaraso, ibiganza n’ibirenge Bye bitobaguwe maze bagira intimba itavugwa. Kugeza ku iherezo ntibari barigeze bemera ko ashobora gupfa, byari bibagoye kwemera ko yapfuye koko. Kubwo gushegeshwa n’intimba, ntibigeze bibuka amagambo Ye yababwiye mbere yuko ibyo biba avuga uko bizagenda. Muri icyo gihe nta kintu na kimwe yari yaravuze cyigeze kibaha ihumure. Babonye gusa umusaraba n’Igitambo kivirirana amaraso cyawo. Ahazaza hasaga n’ahijimishijwe no kwiheba. Kwizera Yesu kwabo kwari kwayoyotse ariko ntabwo bari barigeze bakunda Umwami wabo nk’ubwo ngubwo. Nta bundi bari bigeze biyumvamo agaciro Ke ndetse no gukenera ko aba hamwe na bo nk’icyo gihe. UIB 525.4
No mu rupfu rwe, umubiri wa Kristo wari ukiri uw’agaciro gahebuje ku bigishwa Be. Bifuzaga kumushyingura mu cyubahiro ariko batazi uko babigeraho. Yesu yari yahaniwe kugambanira ubutware bw’Abaroma kandi abantu bicwaga bahowe icyo cyaha bashyingurwaga ahantu habagenewe. Umwigishwa Yohana n’abagore baturutse i Galileya bari bagumye ku musaraba. Ntibashoboraga gusiga umurambo w’Umwami wabo ngo utobangwe n’abasirikari batagira icyo bitaho kandi ngo ushyingurwe mu mva isuzuguritse. Nyamara kandi ibyo nta rutangira bari kubishyiraho. Nta buvugizi bari kubona buvuye ku bayobozi b’Abayuda kandi nta no kuvuga rikijyana bari bafite kuri Pilato. UIB 525.5
Muri iyi hutihuti, Yosefu wo mu Arimataya na Nikodemu baje gufata abigishwa mu mugongo. Aba bagabo bombi bari bamwe mu bagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda kandi bari baziranye na Pilato. Bombi bari abagabo b’abatunzi kandi bavuga rikijyana. Biyemeje byimazeyo ko umurambo wa Yesu ugomba gushyinguranwa icyubahiro. UIB 526.1
Yosefu yagiye kwa Pilato ashize amanga maze amusaba umurambo wa Yesu. Ku nshuro ya mbere, Pilato yamenye ko Yesu yapfuye koko. Yari yagezweho n’inkuru zivuguruzanya zerekeye ibyabaye bijyanye n’ibambwa Rye, ariko kumumenyesha ko Yesu yapfuye bari babimuhishe kubera impamvu runaka. Pilato yari yaburiwe n’abatambyi ndetse n’abayobozi kutabeshywa n’abigishwa ba Kristo ku bijyanye n’intumbi Ye. Akimara kumva icyifuzo cya Yosefu, yatumye kuri wa mutware w’abasirikari ijana wari ufite inshigano ku musaraba, maze amenya by’impamo iby’urupfu rwa Yesu. Yanamwumvanye kandi inkuru y’ibyabereye i Kaluvari byashimangiraga ubuhamya bwa Yosefu. UIB 526.2
Yosefu yahawe icyo yasabaga. Mu gihe Yohana yari agihangayikishijwe n’ishyingurwa ry’Umwigisha we, Yosefu yagarukanye iteka rya Pilato rirebana n’umurambo wa Kristo; maze Nikodemu aza azanye uruvangavange rw’agaciro gakomeye rw’ishangi n’imibavu bipima nk’ibiro 45 byo kumusiga. Nta muntu w’umunyacyubahiro kurenza abandi bose bo muri Yerusalemu washoboraga kubahwa mu ipfa rye bigeze aho. Abigishwa batangajwe no kubona, kimwe na bo, abo bategetsi b’abanyemari bashishikajwe no gushyingura Umwami wabo. UIB 526.3
Yaba Yosefu cyangwa Nikodemu, nta n’umwe muri bo wari waremeye Yesu mu ruhame igihe yari akiriho. Bari bazi ko gutera iyo ntambwe byabirukanisha mu Rukiko Rukuru rw’Abayuda, kandi biringira ko bazamurinda bakoresheje ubuvugarikijyana bwabo mu nama zarwo. Mu gihe runaka bari barigeze gusa n’aho babigezeho nyamara abatambyi b’incakura, bamaze kubona uko bamurwanaho, bari baraburijemo imigambi yabo. Yesu yari yaciriwe urubanza kandi aratangwa ngo abambwe badahari. Ubu noneho ubwo yari yamaze gupfa ntibari bagihishahisha ko bifatanije na We. Mu gihe abigishwa batinyaga kwigaragaza mu ruhame nk’abayoboke Be, Yosefu na Nikodemu baje kubafata mu mugongo bashize amanga. Mu gihe nk’icyo, ubufasha bw’abo bagabo b’abatunzi kandi b’abanyacyubahiro bwari bukenewe cyane. Bashoboye gukorera Umutware wabo wari wapfuye ibyo abigishwa b’abakene batari babashije kumukorera kandi rero, ku rugero runini, ubutunzi no kuvuga rikijyana byabo byabakingiye imigambi mibisha y’abatambyi n’abayobozi b’Abayuda. UIB 526.4
Bururukije umurambo wa Yesu ku musaraba n’ibiganza byabo bwite, babikora bitonze no mu cyubahiro cy’uwo murambo. Amarira yabo y’akababaro yashotse bwangu ubwo bitegerezaga isura Ye yakobaguritse kandi yashenjaguritse. Yosefu yari afite imva nshya yakorogoshowe mu gitare. Ni iyo yari yiteganyirije ubwe ariko hari bugufi bw’i Kaluvari, maze aherako ayitegurira Yesu. Umurambo wahambiriwe neza mu mwenda wera hamwe n’ibihumura neza byazanywe na Nikodemu, maze Umucunguzi ajyanwa mu mva. Ahongaho, abigishwa batatu barambuye ingingo z’umubiri zakobaguwe, bapfumbatisha ibiganza byuzuye ibikomere ku gituza kidakoma. Abagore b’i Galileya baje kureba ko ibishoboka byose byakorewe iyo sura yari itagifite ubuzima y’Umwigisha wabo bakundaga. Nyuma yabyo babonye ikibuye kiremereye gishyirwa ku muryango w’iyo mva, maze basiga Umukiza aruhutse. Abo bagore ni bo basigaye ku musaraba kandi ni bo basigaye ku mva ya Kristo. Mu gihe ijoro ryari riguye, Mariya Magadalena na ba Mariya bandi bari bakiri hafi y’aho Umwami wabo yari aruhukiye, babogoza amarira y’intimba batewe n’ibyabaye ku Mukunzi wabo. “Basubirayo…kandi ku munsi w’Isabato bararuhuka nk’uko byategetswe” Luka 23:56. UIB 526.5
Iyo yari Isabato itazigera na rimwe yibagirana ku bigishwa bashegeshwe n’ishavu, ndetse no ku batambyi, ku bayobozi, ku banditsi no kuri rubanda. Izuba rirenze ku mugoroba w’umunsi wo kwitegura impanda zaravuze zitangaza ko Isabato yatangiye. Pasika yubahirijwe nk’uko byari byaragiye bikorwa ibinyejana byinshi mu gihe Uwo yatungaga agatoki yari yivuganywe n’ibiganza by’inkozi z’ibibi kandi aryamye mu mva ya Yosefu. Ku Isabato, ibyumba by’urusengero byari byuzuye abantu baje kuramya. Umutambyi mukuru w’i Gologota yari ahari yarimbye mu myambaro ya gitambyi. Abatambyi bambaye ibitambaro byera byo mu mutwe bakoraga inshingano zabo bashishikaye. Nyamara bamwe mu bari aho ntibari batuje ubwo amaraso y’ibimasa n’ihene yari arimo atambirwa icyaha. Ntabwo bamenye ko icyari ikigereranyo cyari cyamaze gusakirana n’icyo cyagereranyaga, ko igitambo gihoraho cyari cyamaze gutambirwa ibyaha by’isi. Ntibamenye ko kurangiza gahunda y’imihango ntacyo byari bikimaze. Nyamara mbere yaho, nta na rimwe uwo muhango wari warigeze ukoranwa impagarara nk’izo. Impanda n’ibyuma bya muzika ndetse n’amajwi y’abaririmbyi byararangururaga kandi bivuga biyunguruye nk’uko byari bisanzwe. Ariko kwibwira no kwiyumvira ikintu kidasanzwe byagaragaraga muri buri kintu. Abantu barabazanyaga umuntu wese abaza mugenzi we ikintu kidasanzwe cyari cyabaye. Kugeza icyo gihe, ahera cyane h’urusengero hari hararinzwe kugira ikintu kihinjira. Ariko ubu bwo hari hakinguriwe buri wese. Umwenda uremereye ukoze mu budodo, kandi wari urimbishijwe izahabu, w’ibara ritukura n’iritukura tukutuku wari watabutse guhera ku mutwe kugeza hasi. Ahantu Yehova yari yaragiye ahurira n’abatambyi bakuru ngo abamenyeshe ubwiza Bwe, ahantu hari harabaye icyumba cyera cy’ubwiherero Imana yakiriramo abantu, ubu noneho hari hakinguriwe buri jisho, — aho hantu Imana ikaba itari ikihemera. Abatambyi bakoreye imirimo yabo ku gicaniro bafite icyoba cyinshi cy’ikintu cyenda kubaho. Gukinguruka kw’ubwihisho bw’ahera cyane kwabateye gutinya ishyano ryendaga kugwa. UIB 527.1
Imitima y’abantu benshi yari ihugijwe no gutekereza ku byabereye i Kaluvari. Uhereye mu ibambwa kugeza ku muzuko, abantu benshi batigeze bagoheka barimo bacukumbura ubudahwema mu buhanuzi, bamwe bashaka kumenya ubusobanuro bwuzuye bw’umunsi mukuru barimo kwizihiza, abandi bashaka igihamya cy’uko Yesu atari icyo yiyitaga cyo, abandi na bo, n’imitima ishavuye, bashakashaka ibihamya by’uko yari Mesiya w’ukuri. Nubwo abo bose bashakashakaga ku mpamvu zinyuranye, bose bemeraga ukuri kumwe: ko ubuhanuzi bwari bwasohoreye mu bintu byari byabaye mu minsi mike ishize kandi ko Uwo Wabambwe yari Umucunguzi w’isi. Benshi mu bantu icyo gihe bari bafatanyije n’abandi iyo mihango ntibongeye kugaragara mu migenzo ya Pasika. Yemwe na benshi mu batambyi bemeye imico nyakuri ya Yesu. Ntabwo gushakashaka mu buhanuzi kwabo kwari kwarabaye imfabusa, kandi amaze kuzuka bamwemeye nk’Umwana wImana. UIB 527.2
Ubwo Nikodemu yabonaga Yesu amanitswe ku musaraba, yibutse amagambo Ye yavugiye ku Musozi wa Elayono ari nijoro ati : “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, niko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:14, 15. Kuri iyo Sabato ubwo Kristo yari ari mu gituro, Nikodemu yabonye umwanya wo gutekereza. Umucyo weruye wamurikiye ibitekerezo bye maze amagambo Yesu yari yaramubwiye ntiyaba akiri ubwiru. Yiyumvisemo ko yahombye byinshi kuba atarifatanyije na Kristo akiri muzima. Ubwo yibutse ibyabereye i Kaluvari. Isengesho Yesu yasengeye abamwicaga ndetse n’igisubizo Cye ku cyifuzo cy’igisambo cyarimo gusamba, byakabakabye umutima w’uwo munyarukiko w’intiti. Yongeye kwitegereza Umukiza mu mubabaro We; yongeye kumva kwa gutaka kwe guheruka ngo “Birarangiye” kwavuzwe mu magambo asa n’ay’umuneshi. Yongeye kwitegereza isi irimo izungera, ijuru ricuze umwijima, umwenda watanyaguritse, ibitare byatigitaga maze kwizera kwe gukomezwa by’iteka ryose. Ikintu cyatumye kwizera kw’abigishwa kuranduka nicyo cyemeje Yosefu na Nikodemu ubumana bwa Kristo. Ubwoba bwabo bwaneshejwe n’umuhati wo kwizera kutajegajega kandi kudakebakeba. UIB 528.1
Nta kindi gihe Kristo yari yarigeze arangamirwa n’imbaga y’abantu nk’ubu ngubu yari ari mu gituro. Nk’uko byari akamenyero, abantu bazanye abarwayi babo n’imbabare mu byumba by’urusengero, babaririza uwababwira ibya Yesu w’i Nazareti. Benshi bari baravuye kure bazanywe no kureba uwari yarakijije abarwayi akanazura abapfuye. Impande zose humvikanaga iri jwi ngo,“Turifuza Kristo Ukiza indwara!” Abatambyi basuzumye abo bibwiraga ko bagaragaza ibimenyetso by’ububembe. Benshi bahatiwe kumva abagabo babo, abagore babo, ndetse n’abana babo babwirwa ko ari ababembe, bityo bakaba bagomba kuva mu ngo zabo ndetse bagasiga urugwiro rw’incuti zabo, bakajya bagenda baburira utabazi wese mu ijwi riteye agahinda ngo “Ndanduye, ndanduye!” Ibiganza byuje urugwiro bya Yesu w’i Nazareti, bya bindi bitari byarigeze byanga gukora ku mubembe uteye isesemi ngo bimukize, byari bipfumbatijwe ku gituza Cye. Iminwa yari yarasubizanyije umubembe amagambo yo kumuhumuriza ngo “Ndabishaka, kira” (Matayo 8:3), yari yacecetse. Benshi baganyiye abatambyi bakuru n’abayobozi ngo babarengere kandi babakize ariko biba iby’ubusa. Uko bigaragara, bari biyemeje kongera kubona Kristo muzima ari hagati muri bo. Bakomeje kumubaririza bahatirije babikuye ku mutima. Nta muntu wari kubasha kubigizayo. Nyamara basohowe mu byumba by’urusengero maze ku marembo hashyirwa abasirikari bo gukumira imbaga y’abantu yari yazanye abarwayi n’abasambaga, bashakaga kwinjira. UIB 528.2
Imbabare zari zaje gukizwa na Kristo zaheranywe n’umubabaro wazo wo kubura icyo zari ziteze. Amayira yari yuzuye imiborogo. Abarwayi barimo bicwa no kwifuza gukorwaho n’ikiganza gikiza cya Yesu. Bashatse abaganga biba iby’ubusa; nta bubasha bwo gukiza bwari buhari buhwanye n’ubw’Uwari aryamye mu mva ya Yosefu. UIB 528.3
Imiborogo yo gutaka kw’abababazwaga kwateye benshi kwemera ko hari umucyo ukomeye wari wakuwe ku isi. Isi idafite Kristo yariraburaga kandi icuze umwijima. Benshi mu basakuje ngo “Mubambe, mubambe”, ubu bwo babonye ko bagwiriwe n’ishyano, kandi iyo aza kuba akiri muzima, baba baratereye hejuru bati, “Muduhe Yesu!” UIB 529.1
Rubanda rumaze kumva ko Yesu yicishijwe n’abatambyi, hakozwe amaperereza menshi ku rupfu Rwe. Ingingo zihariye z’urubanza Rwe bari bazigize ibanga uko bashoboye, nyamara ubwo yari ari mu gituro iminwa ya benshi yavugaga izina Rye, kandi inkuru z’urubanza rwo kumukwena n’iz’inyifato itari iya kimuntu y’abatambyi n’abayobozi zasakaye ahantu hose. Aba batambyi bahamagawe n’abantu b’abahanga ngo basobanure ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera burebana na Mesiya, maze mu kugerageza guhimbahimba ibinyoma ngo babone ibyo basubiza, bahinduka nk’abasazi batagira ubwenge. Ntabwo bashoboye gusobanura ubuhanuzi bwerekezaga ku mibabaro n’urupfu bya Kristo, kandi benshi mu babahataga ibibazo bari bizeye ko ibyanditswe byasohoye. UIB 529.2
Ubugome abatambyi bari bibwiye ko buzabaviramo ikintu cyiza bwari bwamaze kubahindukira ubusharire. Bamenye ko basakiranye no kunengwa bikomeye na rubanda, bamenye ko abo bateye kurwanya Yesu bari bamaze gukurwa umutima n’ibikorwa byabo by’urukozasoni. Aba batambyi bari baragerageje kwiringira ko Yesu ari umushukanyi ariko biba iby’ubusa. Bamwe muri bo bari barageze ku mva ya Lazaro babona uwari yapfuye asubira ibuzima. Bahindishijwe umushyitsi n’ubwoba bw’uko Yesu ubwe yari kuzuka akongera kuboneka imbere yabo. Bari barumvise avuga ko afite ubushobozi bwo gutanga ubuzima Bwe no kongera kubusubirana. Bibutse ko yigeze kuvuga ati: “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.” Yohana 2:19. Yuda yari yarababwiye amagambo Yesu yabwiye abigishwa be mu rugendo rwa nyuma yagiriye i Yerusalemu ati: “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe; ku munsi wa gatatu azazurwa.” Matayo 20:18, 19. Ubwo bumvaga ayo magambo, barayahinyuye baramumwaza. Ariko ubu bwo bibutse ko ibyo Kristo yari yarahanuye byasohoye mu buryo buhanitse. Yari yaravuze ko azazuka ku munsi wa gatatu, ni nde se washoboraga guhangara kuvuga ko ibyo bitari gusohora? Bifuje kudanangirira ibyo bitekerezo muri bo, ariko ntibabibasha. Kimwe na Sekibi, umubyeyi wabo, barizeye maze bahinda umushyitsi. UIB 529.3
Ubwo akanyamuneza k’ibyishimo kari kamaze kuyoyoka, ishusho ya Kristo yagendaga icengera mu ntekerezo zabo. Bamwitegereje ahagaze imbere y’abanzi Be atuje kandi atabivovotera, arimo ababazwa no gucunaguzwa ndetse no kumumwaza byabo atijujuta. Ibintu byose byabayeho mu rubanza Rwe no kubambwa Kwe byabagarutsemo bifite imbaraga ikomeye cyane ibemeza ko yari Umwana w’Imana. Biyumvisemo ko igihe icyo aricyo cyose ashobora guhagarara imbere yabo, uwo baregaga akaba ari we ubarega, uwo baciriyeho iteka akaba ariwe uribaciraho, uwishwe akaba ariwe usaba ko abamwishe na bo bicwa ngo ubutabera bwubahirizwe. UIB 529.4
Kuri iyo Sabato baruhutse gake. Nubwo batashoboraga kugenda ku mbuga y’umunyamahanga kubwo gutinya guhumana, nyamara bakoze inama ku birebana n’intumbi ya Kristo. Urupfu n’igituro bigombe biherane uwo babambye. “Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato. Baramubwira bati, “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo ‘Iminsi itatu nishira, azazuka.’ Nuko tegeka barinde igituro cyane, bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be batazaza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse; maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere. Pilato arababwira ati ‘Ngaba abasirikari, mugende muyirinde uko mushoboye” Matayo 27:62-65. UIB 530.1
Abatambyi batanze amabwiriza arebana n’uburinzi bw’icyo gituro. Ku muryango wacyo hari hashyizweho ikibuye kinini. Ku mpande z’iryo buye bahashyize imirunga yo gushyigikira icyo gitare gikomeye, kandi bayishyiraho ikimenyetso cy’Abaroma. Ntabwo wari kubasha gukuraho iryo buye utabanje kumena icyo kimenyetso. Iruhande rw’igituro hashyizwe itsinda ry’abasirikare ijana bo kukirinda ngo hatagira abaza kugihungabanya mu rwihisho. Abatambyi bakoze iyo bwabaga ngo baheze intumbi ya Kristo aho yari yaryamishijwe. Baramudanangiye uko bashoboye ari mu mva nkaho yari kuzayihamamo ibihe byose. UIB 530.2
Nguko uko abantu b’intege nke bagiye inama kandi bagambiriye. Abo bicanyi ntibarebye kure ngo bobone ko imihati yabo ntacyo imaze. Nyamara Imana yaherewe ikuzo muri ibyo bikorwa byabo. Iyo mihati yo gukumira umuzuko wa Kristo ngo utabaho ni yo igize ingingo zifatika z’igihamya cyawo. Uko umubare w’abasirikari washyizwe iruhande rw’igituro warushijeho kuba munini, ni ko ubuhamya bw’uko yazutse bwagombaga kurushaho guhama. Imyaka amagana mbere yuko Kristo apfa, Mwuka Wera yari yaravugiye mu Munyazaburi ati: “Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa? Abami bo mu isi biteguye kurwana kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo Yasize.… Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, umwami Imana izabakoba.” Zaburi 2:1-4. Ingabo n’intwaro by’Abaroma ntibyashoboye guheza Umwami nyiri ubugingo mu gituro. Isaha yo gusohorwamo Kwe yari yegereje. UIB 530.3