UWIFUZWA IBIHE BYOSE

83/88

IGICE CYA 82 - URARIZWA N’IKI?

(Iki gice gishingiye muri Matayo 28:1, 5-8; Mariko 16:1-8; Luka 24:1-12; Yohana 20:1-18)

Ba bagore bari hafi y’umusaraba wa Kristo barindiriye kandi bacunga ko amasaha y’Isabato ashira. Ku munsi wa mbere w’icyumweru, kare mu ruturuturu, bagannye ku gituro bitwaje ibihumura neza by’igiciro cyinshi byo gusiga umubiri wa Kristo. Ntibigeze batekereza ku kuzuka Kwe mu bapfuye. Izuba ry’ibyiringiro byabo ryari ryamaze kurenga kandi ijoro ryari ryabuditse ku mitima yabo. Bagenda, basubiragamo imirimo ya Kristo y’impuhwe ndetse n’amagambo ye y’ihumure. Ariko ntibibukaga amagambo Ye ngo, “Nzongera kubonana namwe.” Yohana 16:22. UIB 536.1

Mu kutamenya n’ibyari birimo kuba uwo mwanya, begereye aho igituro cyari kiri bagenda bibaza bati, “Ubu se ni nde uri butubirindurire ibuye ngo arikure ku muryango w’igituro?” Bari bazi ko batabasha kwigizayo iryo buye, nyamara bakomeje urugendo. Nuko bagira batya babona ijuru ryuzuye ukurabagirana kudaturutse ku kurasa kw’izuba. Isi yaratigise. Basanze igitare cyamaze gukurwaho, imva irangaye irimo ubusa. UIB 536.2

Ntabwo abo bagore bari baje ku gituro baturutse mu cyerekezo kimwe. Mariya Magadalena ni we wababimburiye kuhagera, nuko abonye ko ibuye ryavuyeho yihutira kujya kubibwira abigishwa. Hagati aho nibwo abandi bagore baje. Umucyo warimo ubengeranira mu mpande z’igituro, nyamara nta mubiri wa Yesu wari urimo. Bakiri aho hantu, bagize batya babona ko batari bonyine. Umusore wambaye imyambaro ibengerana yari yicaye iruhande rw’igituro. Ni wa mumarayika wari wabirinduye rya buye. Yari yihinduranyije mu ishusho y’umuntu ngo adakangaranya imitima y’abo bakunzi ba Yesu. Nyamara nabwo, mu mpande ze hari hakibengerana umucyo w’ijuru, maze abo bagore bashya ubwoba. Barahindukiye ngo bahunge, ariko ijwi ry’uwo mumarayika rirabahagarika. Yarababwiye ati: “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. Ntari hano; kuko yazutse nk’uko yavuze. Nimuze murebe aho Umwami yari aryamye. Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse.” Barongeye bareba mu mva maze bongera kumva inkuru nziza. Hari undi mumarayika wari uri mu ishusho y’umuntu wari uri aho, niko kuvuga ati: “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano, ahubwo yazutse; mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati ‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa, ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe, maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ” UIB 536.3

Abo bagore bagiye basubira muri ayo magambo ngo Yazutse, Yazutse! Muri uwo mwanya bya bihumura neza ntibyari bigikenewe. Umukiza ni muzima, ntakiri intumbi. Noneho bibutse ko ubwo yavugaga iby’urupfu Rwe yanavuze ko azazuka. Mbega umunsi w’agatangaza ku batuye isi! Abo bagore bahise bafumyamo bava ku gituro “bafite ubwoba n’ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be.” UIB 536.4

Mariya ntiyari yumvise iyo nkuru nziza. Yasanze Petero na Yohana abashyiriye ubutumwa bw’akababaro avuga ati, “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.” Abigishwa bihutiye kugera ku gituro basanga kimeze nk’uko Mariya yari yababwiye. Babonye umwenda umurambo wari uzingazingiyemo hamwe n’igitambaro, ariko ntibabona Umwami wabo. Nyamara rero aho ku gituro ubwaho hari igihamya cy’uko yari yazutse. Ntabwo imyenda yari mu gituro yari ijugunyanze mu kajagari, ahubwo yari izinze buri umwe uri mu mwanya wawo. Yohana “abibonye, arizera.” Yari atarasobanukirwa Ibyanditswe Byera bivuga ko Kristo yagombaga kuzuka mu bapfuye, nyamara yibutse amagambo y’Umukiza yahanuraga kuzuka Kwe. UIB 536.5

Kristo Ubwe ni We wari washyize iyo myenda aho kuri gahunda. Ubwo marayika ukomeye yamanukaga aza ku gituro, yasanganiwe n’undi mumarayika wari wahoze arinze umubiri w’Umwami Yesu afatanyije n’itsinda rye. Igihe marayika uvuye mu ijuru yabirinduraga ibuye, undi we yinjiye mu gituro ahambura imyenda umubiri wa Yesu wari uzingiyemo. Ariko ibiganza by’Umukiza nibyo byazinze buri umwe wose biwushyira mu mwanya wawo. Mu maso h’Uwo utegeka inyenyeri n’utuntu duto duto, nta kintu na kimwe kidafite agaciro. Gushyira ibintu kuri gahunda no kubinonosora bigaragarira mu murimo We wose. UIB 537.1

Mariya yari yakurikiye Petero na Yohana ku gituro; ariko ubwo basubiraga i Yerusalemu, we yarisigariye. Ubwo yarebarebaga mu gituro kirimo ubusa, umutima we wasazwe n’agahinda. Arebyemo, yabonyemo abamarayika babiri, umwe ahagaze haruguru, undi ahagaze hepfo y’aho Yesu yari aryamye. Baramubajije bati “Mugore, urarizwa n’iki?” Yarabashubije ati, “Ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.” UIB 537.2

Ubwo yarahindukiye, n’abo bamarayika abatera umugongo, yibwira ko ashobora kubona umuntu wamusobanurira ibyabaye ku murambo wa Yesu. Irindi jwi ryaramubajije riti: “Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Akoresheje amaso ye yari yashavuye kandi yijimye, Mariya yabonye ishusho y’umuntu, maze mu gihe yibwiraga ko yaba ari umurinzi w’aho hantu, aravuga ati: “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi mbwira aho umushyize mukureyo.” Niba imva y’uyu mukire yari yiyubashye cyane ku buryo Yesu atayishyingurwamo, [Mariya] ubwe yari gutanga aho kumushyingura. Hari imva yari iraho irangaye bitewe n’ijwi rya Yesu ubwe, ari yo ya mva Lazaro yari yararyamishijwemo. Mbese ntiyari kuyibo-namo aho ashyingura Umwami we? Yumvaga kwita ku mubiri We wabambwe ufite agaciro gahebuje byamuhoza amarira muri ako gahinda yari afite. UIB 537.3

Ariko Yesu mu ijwi Rye yari amenyereye yaramubwiye ati: “Mariya.” Ubwo yahise amenya ko atari umuntu bataziranye wamuvugishaga, maze ahindukiye abona imbere ye hari Kristo muzima. Mu munezero we, Mariya yibagiwe ko Kristo yari yabambwe. Yamusimbukiye asa n’ugiye gusoma ibirenge Bye maze aravuga ati: “Rabuni.” Ariko Yesu azamura ikiganza Cye avuga ati, Ntunkoreho, “Kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data, yuko nzamutse ngiye kwa Data, ari we So, kandi ku Mana yanjye, ari yo Mana yanyu.” Ubwo Mariya yafashe inzira asanga abigishwa afite ubutumwa bw’ibyishimo. UIB 537.4

Yesu yanze kwemera ikuzo n’icyubahiro yahabgaga n’abantu Be kugeza igihe yaboneye igihamya cy’uko igitambo Cye cyemewe na Data. Yarazamutse ajya mu ijuru, maze yumva Imana ubwayo ihamya ko impongano Ye ku byaha by’abantu itunganye kandi ihagije, ndetse ko binyuze mu maraso Ye, abantu bose bashobora kubona ubugingo buhoraho. Data yemeje isezerano yagiranye na Kristo kugira ngo ashobore kwakira abantu bihannye kandi bamwumvira, kandi ngo azabakunde nk’uko akunda Umwana We. Kristo yagombaga kuzuza umurimo We maze agasohoza indahiro Ye yo “Guha abantu agaciro kenshi karuta ak’izahabu inoze, guha umuntu agaciro karuta izahabu ya Ofiri.” Yesaya 13:12. Ububasha bwose bwo mu ijuru no mu isi bwahawe Umwami nyir’ubugingo maze agaruka ku bayoboke Be bari mu isi y’icyaha kugira ngo abone uko abaha ku mbaraga n’ubwiza Bye. UIB 538.1

Mu gihe Umukiza yari kumwe n’Imana yakira impano zo guha itorero Rye, abigishwa batekereje igituro Cye kirimo ubusa, baramwunamira kandi baraboroga. Umunsi wari wabereye ijuru ryose uw’umunezero, abigishwa bo wababereye uwo gushidikanya, urujijo, n’impagarara. Kuba batarizeye ubuhamya bwa ba bagore ni igihamya cy’ukuntu kwizera kwabo kwari guke kandi kwari kwazimangatanye. Inkuru y’umuzuko wa Kristo yari ihabanye cyane n’ibyo bari baribwiye ku buryo batashoboye kuyizera. Bibwiye yuko iyo nkuru ikabije kuba nziza, bityo ikaba itaba ari ukuri. Bari barumvise zimwe mu nyigisho ndetse n’ingirwabisobanuro bya siyansi by’Abasadukayo ku buryo ibyo bibwiraga ku muzuko byari urujijo. Byari bibagoye kumenya icyo kuzuka mu bapfuye byaba bisobanura. Bananiwe kwemera iyo ngingo ikomeye. UIB 538.2

Abamarayika bari babwiye ba bagore bati: “Nimugende mubwire abigishwa Be na Petero muti: ‘Arababanziriza kujya i Galileya, iyo ni ho muzamubonera, nk’uko yababwiye.’ ” Aba bamarayika bari barabanye na Kristo mu buzima bwe bwose bwo ku isi nk’abamarayika barinzi Be. Bari barabonye uko yaciriwe urubanza n’uko yabambwe. Bari barumvise amagambo yabwiye abigishwa Be. Ibi byagaragajwe n’ubutumwa boherereje abo bigishwa kandi byagombye kuba byarabemeje ko ubwo butumwa ari ukuri. Nta handi ayo magambo yagombaga kuva uretse ku ntumwa z’Umwami wabo wazutse gusa. UIB 538.3

Abamarayika baravuze bati : “Mubwire abigishwa Be na Petero.” Guhera mu itanga rya Kristo, Petero yari yashenguwe no kwicuza ibyo yakoze. Kwihakana Umwami kwe kw’urukozasoni n’indoro ya Yesu yuje urukundo n’intimba byakomeje kumuzamo. Mu bigishwa bose, ni we wari wahangayitse cyane. Yahawe icyemezo gihamya ko kwihana kwe kwemewe kandi ko icyaha cye cyababariwe. Bamuvuze mu izina. UIB 538.4

Abamarayika barababwiye bati: « Mubwire abigishwa Be na Petero muti arabababanziriza kujya i Galilaya, iyo niho muzamubonera. » Abigishwa bose bari bahanye Yesu, bityo ubutumire bwo kongera guhura na we bwabarebaga bose. Ntabwo yari yigeze abagira ibicibwa. Ubwo Mariya Magadalena yababwiraga ko yabonye Umukiza, yabasubiriyemo ubutumire bwo guhurira na We i Galilaya. Ubwo butumwa kandi babwohererejwe inshuro ya gatatu. Amaze kuzamuka ajya kwa Se, Yesu yabonekeye ba bagore bandi arababwira ati: “Ni amahoro! Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira. Maze Yesu arababwira ati: Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya niho bazambonera.” UIB 538.5

Umurimo wa mbere Kristo yakoze amaze kuzuka wabaye uwo kwemeza abigishwa Be urukundo rudatuba ndetse n’ineza yari abafitiye. Yabiyeretse kenshi kugira ngo abahe igihamya ko ari We Mukiza muzima wabo, ko yaciye iminyururu y’igituro, kandi ko atacyongeye gufatwa n’umwanzi rupfu; no kubereka ko yari akibafitiye urukundo ruvuye ku mutima nk’urwo yahoze abafitiye akiri Umwigisha wabo ukundwa. Yashakaga kubegereza biruseho imirunga y’urukundo akayibazengurutsa. Yaravuze ati, Mubwire bene Data ko bazambonera i Galilaya. UIB 539.1

Bacyumva gahunda y’uwo mubonano ashaka kugirana na bo yatanzwe mu buryo bunonosoye, abigishwa batangiye gutekereza ku magambo ya Kristo yahanuraga iby’umuzuko We. Nyamara no muri icyo gihe ntibigeze bishima. Ntibashoboye gukuraho gushidikanya ndetse n’impagarara byabo. Bona nubwo abagore bababwiye ko bari babonye Umwami wabo, abo bigishwa bananiwe kwizera. Bibwiye ko abo bagore bibeshye. UIB 539.2

Byasaga nk’aho ingorane zigenda zibisukiranyaho. Ku munsi wa gatandatu w’icyumweru bari babonye Umwigisha Wabo atanga; ku munsi wa mbere w’icyumweru cyakurikiyeho, bisanze badafite umurambo We, kandi barimo gushinjwa ko bawibye bagamije kubeshya abantu. Batakaje ibyiringiro byo gukosora ibihuha byarimo bihabwa intebe ahantu hose bibavugwaho. Batinyaga urwango abatambyi bari babafitiye ndetse n’umujinya wa rubanda. Bifuje ko Yesu wari waragiye abafasha muri buri ngorane yakabaye ari kumwe na bo. UIB 539.3

Bakunze gusubiramo aya magambo ngo, “Kandi twiringiraga yuko ari We uzacungura Abisiraheli.” Mu bwigunge ndetse no mu bubabare bw’umutima, bibutse amagambo Ye ngo, “Mbese ko bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?” Luka 24:21; 23:31. Bateraniye mu cyumba cyo hejuru, bafunga inzugi bakomeje bazi yuko igihe icyo ari cyo cyose ibyabaye ku Mwigisha wabo bakundaga nabo bishobora kubabaho. UIB 539.4

Nyamara icyo gihe cyose baba barakimaze bishimiye kumenya Umukiza wazutse. Muri wa murima, Mariya yari ahahagaze aboroga ubwo Yesu yamwegeraga. Amaso ye yari yahumwe n’amarira ku buryo atabashije kumumenya. Na none imitima y’abigishwa yari yuzuye intimba ku buryo batigeze bizera ubutumwa abamarayika babatumyeho cyangwa amagambo ya Kristo ubwe. UIB 539.5

Ni bangahe se na n’ubu bakigera ikirenge mu cy’aba bigishwa! Ni bangahe bagisubiramo gutakana ubwihebe kwa Mariya ngo, «bakuyemo Umwami wanjye,…nanjye sinzi aho bamushyize » ! Ni bangahe babwirwa aya magambo y’Umukiza ngo, «Urarizwa n’iki ? Urashaka nde ? » Dore [Yesu] abari iruhande hafi cyane, ariko amaso yabo yahumishijwe n’imiborogo ntibabasha kumumenya. Avugana na bo ariko ntibasobanukirwe. UIB 539.6

Mbega iyaba imitwe yubamye yari yubuwe, amaso akabumburirwa kumwitegereza, amatwi akumva ijwi Rye! “Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse.” Nimubabwire kutarebera mu mva nshyashya ya Yosefu, yakingishijwe ibuye kandi igashyirwaho ikimenyetso cy’Abaroma. Aho siho Kristo ari. Mwishakira mu gituro kirimo ubusa. Mwiboroga nka ba bandi badafite ibyiringiro kandi babuze kirengera. Yesu ariho, kandi kuko ariho natwe tuzabaho. Nimutyo mu mitima inyuzwe kandi ishima ibyo yakorewe no mu minwa yakozweho n’umuriro wera, hasohokemo indirimbo y’ibyishimo ngo, “Kristo yarazutse!” Abereyeho kutuvuganira. Komeza ugundire ibi byiringiro, kandi bizabera ubugingo bwawe nk’umurunga nyakuri kandi wageragejwe ufata ubwato ngo butarohama. Izere, uzabona ubwiza bw’Imana. UIB 539.7