UWIFUZWA IBIHE BYOSE

78/88

IGICE CYA 77 - MU RUKIKO KWA PILATO

(Iki gice gishingiye muri Matayo 27:2, 11-31; Mariko 15:1-20; Luka 23:1-25; Yohana 18:28-40; 19:1-16)

Mu cyumba cy’urukiko kwa Pilato wari umutegetsi w’Umuroma, Kristo yari ahahagaze aboshywe nk’imfungwa. Iruhande rwe hari abasirikari bamurinze, kandi abaje gushungera binjiraga ari benshi. Hanze y’umuryango winjira mu rukiko, hari abacamanza b’Urukiko Rukuru rw’Abayuda, abatambyi, abakuru n’abandi bantu benshi. UIB 491.1

Yesu amaze gucirwa urwo gupfa, abagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda bari baje kwa Pilato guhamya icyo cyemezo ngo gishyirwe mu bikorwa. Ariko aba banyacyubahiro b’Abayuda ntibashoboraga kwinjira mu rukiko rw’Abaroma. Hakurikijwe amategeko yabo y’idini bari guhumana iyo baza kwinjira, maze bikaba byababuza kujya mu birori by’umunsi wa Pasika. Nyamara mu bwenge bucye bwabo ntibashoboraga kubona ko urwango no gushaka kwicisha Yesu byari byamaze guhumanya imitima yabo. Ntabwo bashoboraga kubona ko Kristo yari we mwana w’intama wa Pasika, kandi ubwo bari bamwanze, uwo munsi w’ingenzi nta gaciro wari ugifite kuri bo. UIB 491.2

Igihe Umukiza yazanwaga mu rukiko, Pilato yamurebye afite mu maso hatarangwa n’impuhwe. Uwo mutegetsi w’umuroma yari avuye mu cyumba yararagamo ahurujwe, maze aza yiyemeje gukora umurimo we mu buryo bwihuse. Yari yiyemeje kuburanisha iyo mfungwa akoresheje nk’umutegetsi ukomeye. Afite mu maso hakaze, arahindukira ngo arebe uwo muntu agomba kuburanisha, umuntu watumye bamubyutsa muri icyo gicuku. Yari azi ko agomba kuba umuntu abategetsi b’Abayuda bifuzaga kuburanisha no guhana mu buryo bwihuse. UIB 491.3

Pilato yarebye abantu bari bamuzaniye Yesu, hanyuma ahindukirira Yesu aramwitegereza. Yari yaraburanishije abanyabyaha b’ingeri nyinshi; ariko nta na rimwe yari yigera abona umuntu ufite ituze n’ubupfura muri we nka Yesu. Yitegereje mu maso he abona nta kimwaro, nta bwoba, nta gushira isoni cyangwa gusuzugura byarangwaga muri we. Yabonye umuntu wari ufite muri we ituze n’icyubahiro, mu maso he hadasa n’ah’umunyacyaha, ahubwo agaragaraho ikimenyetso cy’ijuru. UIB 491.4

Ishusho ya Kristo yateye akanyamuneza mu mutima wa Pilato. Yumvise agize gutekereza kwiza. Yari yarumvise Yesu n’imirimo yakoraga. Umugore wa Pilato yari yaramubwiye iby’imirimo myiza yakorwaga n’umuhanuzi w’umunyegalileya, byo gukiza abarwayi no kuzura abapfuye. Ibi byose byagarutse mu ntekerezo za Pilato bimeze nk’inzozi. Yibutse impuha yari yarumvise zivugwa n’abantu batandukanye. Noneho yiyemeza kubaza Abayuda icyo baregaga Yesu. UIB 491.5

Pilato arababaza ati, “Uyu muntu ni nde, kandi ni kuki mumunzaniye? Muramurega iki? Abayuda ntibashoboye guhuriza hamwe icyo bakwiriye gusubiza. Kuko bari bazi ko badashobora kubona igihamya cy’ibyo baregaga Yesu, ntibifuzaga ko urubanza rwabera mu ruhame. Abayuda baravuga bati, ni umubeshyi witwa Yesu w’i Nazareti. UIB 491.6

Pilato arongera arababaza ati, “Uyu muntu muramurega iki? Abatambyi ntibashubije icyo kibazo, ariko bavuga amagambo agaragaza uburakari bati, “Uyu iyaba atakoze icyaha ntituba tumukuzaniye.” Niba abantu bagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda, abantu bubahwa mu gihugu hose, bakuzaniye umuntu babona ko akwiriye urwo gupfa, mbese ni ngombwa kubaza icyo aregwa? Bumvaga ari bushingire ku cyubahiro cyabo, maze akubahiriza icyo bamusabye atagombye kubaza byinshi. Icyo bari bashishikariye cyane nuko igihano cy’urupfu cyemezwa vuba; kuko bari bazi neza ko abantu babonye Kristo akora ibikorwa by’agatangaza, bashobora kuza gutanga ubuhamya butandukanye n’ibirego by’ibihimbano bariho bimenyereza uko baza kubivuga. UIB 492.1

Abatambyi bibwiraga ko kubera ko Pilato yari umunyantege nke kandi arangwa no guhindagurika, imigambi yabo iri bugere ku musozo bitabaruhije. Mbere yaho gato, yari amaze gusinya ibyemezo hutihuti, acira urwo gupfa abantu batagombaga kwicwa. Mu myumvire ye, ubuzima bw’imfungwa bwahabwaga agaciro gato; yaba ahamwa n’icyaha cyangwa ari umwere byose byari kimwe kuri we. Abatambyi bibwiraga rero ko Pilato ari bucire Yesu urwo gupfa atabanje gushakisha ubuhamya. Ibyo babimusabaga nk’impano agomba kubaha mu gihe cy’iminsi mikuru yabo. UIB 492.2

Ariko hari icyo Pilato yabonaga muri iyo mfungwa cyamubujije gukora muri ubwo buryo. Yatinye kubigenza atyo. Yamenye imigambi y’abatambyi. Yibutse ko mu gihe gito cyari gishize Yesu yazuye Lazaro, umuntu wari umaze iminsi ine apfuye; niyo mpamvu yiyemeje kumenya, mbere yuko amucira urwo gupfa, ibirego bamuregaga, no kumenya niba byari bifite ubuhamya. UIB 492.3

Pilato yababajije impamvu bamumuzaniye, niba ubutabera bwabo bwarakoreshaga ukuri. Yarababwiye ati, “Nimumujyane, abe ari mwe mumucira urubanza nk’uko amategeko yanyu ari.” Abatambyi bafite ubwira bwinshi, bavuga ko bamaze kumucira urubanza, ariko bemeza ko bagombaga kubona umwanzuro wa Pilato kugira ngo incarubanza yabo ibone kugira agaciro. Pilato yongera kubabaza ati, muramucira uruhe rubanza? Baramusubiza bati ni abambwe; ariko ntitwemererwa kwica umuntu. Basabye Pilato kwemera ibyo barega Yesu, kandi ngo abe ari we wemeza ko yicwa. Bavugiye rimwe ko bazirengera ibizakurikiraho. UIB 492.4

Pilato ntiyari umunyakuri cyangwa ngo abe n’umucamanza ushyira mu gaciro; ariko yashyiraga mu gaciro, maze yanga kwemera ibyo bamusabye. Yanze gucira Yesu urwo gupfa, bataragaragaza icyo bamurega. UIB 492.5

Abatambyi barashobewe. Basanze ari ngombwa gutwikira uburyarya bwabo maze abantu ntibamenye imigambi yabo. Bashakaga ko hatagira umenya ko Yesu yafashwe bamuhora ibibazo bishingiye ku idini ryabo. Iyo baza gutanga ikiregi kimeze gityo, Pilato ntiyari kubiha agaciro mu gihe cyo guca urubanza. Ahubwo bashatse kugaragariza Pilato ko Yesu asuzugura amategeko y’Abaroma, kugira ngo bamuhane nk’imfungwa mu bya politiki. Muri icyo gihe abantu benshi mu bayuda bari baratangiye kwigomeka ku butegetsi bw’Abaroma. Kubera uko kwigomeka, Abaroma bari baratanze ibihano bikaze, kandi bakomezaga kuba maso kugira ngo hatagira icyatera abantu kwigomeka ari benshi. UIB 492.6

Mu minsi mike yari ishize, Abafarisayo bari bagerageje kugusha Yesu mu mutego ubwo bamubazaga bati, “Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” Ariko Yesu we yamenye uburyarya bwabo. Abaroma bari bahari gutsindwa kw’abo bagambanyi, no gushoberwa ubwo yabasubizaga ati, “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.” Luka 20:22-25. UIB 493.1

Ariko abatambyi bashatse kwerekana ko icyo gihe Yesu yari yigishije ibinyuranye n’ibyo yavuze. Mu buryarya bwabo bukomeye bahamagaye abagabo b’ibinyoma ngo babatere inkunga, “maze batangira kumushinja bagira bati, uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.” Ibirego bitatu byose, kandi nta na kimwe gifite ishingiro. Abatambyi bari babizi, ariko bemeye kumushinja ibinyoma ngo barebe ko bagera ku mugambi wabo. UIB 493.2

Pilato yamenye umugambi wabo. Ntiyigeze yemera ko Kristo yagambaniye ubutegetsi bw’Abaroma. Mu maso he hagaragaza ituze no kwicisha bugufi ntihemeranyaga n’ikirego bamushinja. Pilato yasobanukiwe neza ko ubugambanyi bukomeye bwateganijwe kugira ngo umuntu utariho urubanza wari ubangamiye abakuru b’Abayuda. Maze yitegereza Yesu, aramubaza ati, “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Umukiza aramusubiza ati, “Urabyivugiye”. Igihe Kristo yabivugaga, mu maso he hararabagiranye, hasa n’ahamurikiwe n’imirasire y’izuba. UIB 493.3

Igihe bumvaga ayo magambo, Kayafa n’abari kumwe na we babwiye Pilato ko na we yiyumviye Yesu yihamya ikirego bamushinjaga. Maze abatambyi, abanditsi, hamwe n’abakuru basakuza mu ijwi rirenga basaba ko yabambwa. Maze abantu benshi bari aho bikiriza intero y’abatambyi, bituma urusaku ruba rwinshi. Pilato ayoberwa icyo akwiriye gukora. Abonye Yesu atiregura ibirego bamurega, aramubwira ati, “Mbese wowe ntiwiregura? Ntiwumvise ko bagushinje byinshi. Yesu ntiyamusubiza ijambo na rimwe.” UIB 493.4

Yari ahagaze hafi ya Pilato, ashobora kureba abari mu rukiko bose, kandi yumva n’ibitutsi bamutuka; ariko Kristo nta kirego na kimwe kimushinja ibinyoma yashubije. Imyitwarire ye yerekanaga neza ko ari umwere. Yahagaze atuje hagati y’abari bamufitiye uburakari bwinshi. Byasaga n’aho uburakari bwinshi bwakomezaga kwiyongera iruhande rwe, bumeze nk’umuraba wo mu nyanja ngari, ariko ntibumugereho. Yahagaze acecetse, ariko guceceka kwe kwari kuvuze byinshi. Byasaga n’aho umucyo wari muri we watungukaga hanze ukamurikira abamuzengurutse. UIB 493.5

Pilato yatangajwe n’imyitwarire ya Yesu. Pilato yaribajije ati, Uyu muntu se yaba akerensa uru rubanza kuko atitaye ku gukiza ubugingo bwe? Ubwo yitegerezaga Yesu, yabonye uburyo yihanganiraga ibitutsi n’agashinyaguro ndetse ntagerageze kwihorera, maze yiyemeza ko Uwo adashobora kuba umunyabyaha ndetse n’umunyabinyoma nk’abatambyi bari basabwe n’urusaku. Yiringiye kubona ukuri abwiwe na Yesu kugira ngo akire urusaku rw’abantu, maze Pilato ajyana Yesu iruhande yongera kumubaza ati, “Wowe uri Umwami w’Abayuda?” UIB 493.6

Yesu ntiyahise amusubiza icyo kibazo. Yari azi yuko Mwuka Muziranenge ariho agerageza kwemeza Pilato, maze amuha amahirwe yo guhamya kwemera kwe. Aramubaza ati, “Mbese ibyo ubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?” Yashakaga kumubaza ati, mbese ni ibirego by’abatambyi biguteye kumbaza icyo kibazo, cyangwa ni uko wifuza kumenya ukuri gukomotse kuri Kristo? Pilato yasobanukiwe n’ikibazo cya Kristo; ariko kwikuza kwagumye mu mutima we. Yanze guhamya ijwi rya Mwuka ryavugiraga mu mutima we. Pilato yaramusubije ati, “Uragira ngo ndi Umuyuda?” “Ab’ubwoko bwanyu n’abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye: Wakoze iki?” UIB 493.7

Amahirwe akomeye ya Pilato yari amucitse. Ariko Yesu ntiyamusize atamuhaye ukuri akeneye. Nubwo atashubije ako kanya ikibazo Pilato yamubazaga, yamusobanuriye neza umurimo wamuzanye. Yatumye Pilato amenya ko atazanywe no kuba umwami hano ku isi. UIB 494.1

Yesu abwira Pilato ati, “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’ino. Pilato aramubaza ati, noneho ga uri umwami? Yesu aramusubiza ati, urabyivugiye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye.” UIB 494.2

Kristo yahamije ko ijambo rye ubwaryo ari urufunguzo ruhishura ibanga ku bantu bose biteguye kuryakira. Ijambo ryari rifite imbaraga muri ryo, kandi iryo ni ryo banga rituma ubwami bwe bw’ukuri bukwira hose. Yifuje cyane ko Pilato yasobanukirwa yuko kwakira no kwemera ukuri ari byo byonyine byashoboraga kumukiza kamere ye yangiritse. UIB 494.3

Pilato yari afite ubwuzu bwo kumenya ukuri. Ariko intekerezo ze ntizari zihamye hamwe. Yategeye amatwi ijambo rya Yesu, hanyuma umutima we wifuza kumenya ubusobanuro bwaryo, ndetse n’uburyo yashobora kurigeraho. Yarabajije ati, “Ukuri ni iki?” Ariko ntiyategereje ko ahabwa igisubizo. Urusaku rwari hanze rwamwibukije ibyo barimo muri iyo saha; kuko abatambyi bari bamutitirije ngo agire icyo akora ku buryo bwihuse. Arasohoka ajya aho Abayuda bari bari, ababwira akomeje ati, “Jyewe nta cyaha mubonyeho”. UIB 494.4

Aya magambo y’umucamanza utari umunyedini yabaye ugucyaha gukaze kwagaragazaga ibinyoma n’uburyarya bw’abategetsi b’Abisiraheli bariho barega Umukiza. Igihe abatambyi n’abakuru bumvaga aya magambo ya Pilato, bacitse intege cyane ndetse bagira uburakari bwinshi mu buryo burenze urugero. Bari bamaze igihe bacura imigambi mibi ku buryo bari bategereje uwo mwanya n’amatsiko menshi. Ubwo babonaga ko byashoboka ko Yesu arekurwa, bumvise basa n’abashaka kumucagaguramo ibipande. Basakuriza rimwe bacyaha Pilato, bamukangisha ibihano by’ubutegetsi bw’Abaroma. Bamurega ko ariho yanga gucira Yesu urwo gupfa, kandi barahamyaga ko yagomeye Kayisari. UIB 494.5

Bateye amajwi yabo hejuru, bakomeza kuvuga ko bizwi neza ko Yesu yahamagariraga abantu kwigomeka ku butegetsi mu gihugu cyose. Abatambyi baravuze bati, “Agomesha abantu, yigisha i Yudeya hose uhereye i Galilaya ukageza n’ino.” UIB 494.6

Icyo gihe Pilato yari atari yagira igitekerezo cyo gucira Yesu urwo gupfa. Yari azi ko Abayuda bamurega kubera urwango ndetse no kudahuza ibitekerezo. Yari azi icyo umurimo we umusaba. Ubutabera bwategekaga ko Yesu ahita arekurwa. Ariko Pilato yatinye uburakari bw’abantu. Yararebye asanga niyanga kubaha Yesu ngo abambwe, bari butere umuvurungano, kandi Pilato yarabitinye. Ubwo yumvaga ko Yesu akomoka i Galilaya, yafashe icyemezo cyo kumwoherereza Herode, umuyobozi w’iyo ntara, kuko yari i Yerusalemu. Pilato yakoze ibyo kuko yashatse kwivanaho umurimo wo gucira Yesu urubanza ngo abiherereze kuri Herode. Yatekereje kandi ko cyari igihe cyiza cyo kugarura umubano we na Herode wari umaze iminsi ujemo igitotsi. Bityo rero, bigaragara neza ko abo bategetsi babiri bunze ubucuti bwabo mu rubanza rw’Umukiza. UIB 494.7

Pilato rero yongeye gushyira Yesu mu maboko y’abasirikari, hanyuma agenda abantu benshi bamushungera, ajyanwa mu rukiko kwa Herode. “Herode abonye Yesu aranezerwa cyane.” Herode yari atarigera ahura n’Umukiza, “kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora.” Uyu Herode ni wa wundi wari warajanditse ibiganza bye mu maraso ya Yohana Umubatiza. Ubwo Herode yumvaga ibya Yesu icuro ya mbere, yagize ubwoba cyane, aravuga ati, “Yohana naciye igihanga ni we wazutse;” “nicyo gituma akora ibitangaza.” Mariko 6:16; Matayo 14:2. Ibyo ari byo byose, Herode yifuzaga kureba Yesu. Yabonaga ari amahirwe yo gukiza ubugingo bw’uwo muhanuzi, kandi umwami Herode yumvaga bizahanagura mu ntekerezo ze wa mutwe wuzuye amaraso bamuzaniraga ku mbehe. Ndetse yumvaga amatsiko ye azashira, kuko yibwiraga ko naramuka yijeje Kristo kumurekura, azakora nta kabuza icyo azasabwa cyose. UIB 495.1

Umubare mwinshi w’abatambyi hamwe n’abakuru b’Abayuda baherekeje Kristo ubwo yajyanwaga kwa Herode. Ubwo rero bazanaga Yesu imbere ya Herode, abo banyacyubahiro bose, bateye hejuru icya rimwe, bamushinja ibirego bari bafite. Ariko Herode ntiyitaye ku birego byabo. Yasabye ko baceceka, kuko yifuzaga nawe kugira ibyo abaza Kristo. Yasabye ko iminyururu iboshye Kristo yakoroshywa, ndetse arega abanzi ba Kristo kumufata nabi bikabije. Yarebye afite impuhwe mu maso hatuje h’Umucunguzi w’isi, amubonamo ubwenge ndetse n’ubuziranenge. Nawe kimwe na Pilato, yabonye neza ko Kristo yaregwaga ibinyoma kubera ishyari. UIB 495.2

Herode abaza Kristo mu magambo arambuye, ariko Umukiza ntiyamusubiza ijambo na rimwe. Umwami Herode yategetse ko abarwayi n’ibirema bahamagarwa, maze ategeka Kristo gukora ibitangaza ngo agaragaze ko ibyo yahamyaga ari ukuri. Herode aramubwira ati, “Abantu bavuga ko ushobora gukiza abarwayi. Mfite amatsiko yo kureba niba ibitangaza bakuvugaho atari ugukabya.” Yesu ntiyigeze amusubiza, maze Herode akomeza kumuhata agira ati, “Niba rero udashobora gukorera abandi ibitangaza, ngaho wowe byikorere, kandi biri bukugirire akamaro. Yongera kumutegeka ati, Twereke igitangaza yuko ufite ububasha nk’ubwo impuha zitugeraho zivuga ko ufite. Ariko Kristo yasaga n’umuntu wumva ariko ntagire icyo abona. Umwana w’Imana yari yiyambitse kamere ya kimuntu. Yagombaga kwitwara nk’uko umuntu yakwitwara ageze mu bihe nk’ibyo. Bityo rero ntiyagombaga gukora igitangaza ngo yikize umubabaro no gucishwa bugufi umuntu agomba guhura nabyo mu gihe yaba ageze mu bihe nk’ibyo. UIB 495.3

Herode yamusezeraniye ko nakora ibitangaza imbere ye, ari buze kumurekura. Abaregaga Kristo bari bariboneye n’amaso yabo imirimo ikomeye yakorwaga n’imbaraga ya Kristo. Bari bariboneye ategeka ibituro kurekura abapfuye bakazuka. Bari barabonye abapfuye bazuka bumvise itegeko ry’ijwi rye. Bagize ubwoba cyane bibwira ko agiye gukora igitangaza. Bahoranaga ubwoba ko ashobora gukoresha ububasha bwe. Kuko iyo bigenda bityo byari kugamburuza imigambi yabo, ndetse byari gushoboka ko banahatakariza ubuzima bwabo. Hanyuma abatambyi n’abakuru b’Abayuda, bafite umutima udahamye hamwe, bakomeza kurega Yesu. Bazamura amajwi yabo cyane baravuga bati, Arigereranya kandi ni umubeshyi. Akora ibitangaza bye ahawe imbaraga na Belizebuli, umutware w’abadayimoni. Aho mu rukiko humvikanye kutavuga rumwe, bamwe bavuga ibi abandi bakavuga biriya. UIB 495.4

Umutima wa Herode wari warabaye urutare kurusha igihe yahindishwaga umushyitsi n’amagambo ya Herodiya amusaba igihanga cya Yohana Umubatiza. Yari yaramaze igihe ababazwa n’icyo gikorwa kibi yakoze; ariko yageze aho umutimanama we urushaho kwangirika kubera imibereho ye yarangwaga no gukora ibyo yishakiye. Yari yarageze aho yinangira umutima kugeza ubwo yirata ko yahaye Yohana igihano gikaze kuko yatinyutse kumucyaha. Yatangiye gutera ubwoba Yesu, amwumvisha ko afite ububasha bwo kumurekura cyangwa kumwicisha. Ariko nta na kimwe cyagaragazaga ko Yesu yumvise ibyo yavuze. UIB 496.1

Herode yatewe uburakari no guceceka kwa Yesu. Yabonaga ko ari ugusuzugura ubutegetsi bwe. Kuri uwo mwami w’umwibone, icyari kuruta ni ukumucyaha kuruta ko ibyo yavugaga byasaga n’aho bititaweho. Yarongeye atera ubwoba Yesu, ariko We akomeza kwicecekera. UIB 496.2

Umurimo wa Yesu hano ku isi ntiwari uwo kumara amatsiko y’abantu adafite ishingiro. Yazanywe no gukiza abababaye. Iyo aza gushobora kugira ijambo avuga ryakomora ibikomere by’abarembejwe n’ibyaha, ntiyari gushobora guceceka. Ariko nta magambo yari afite yo kubwira abashakaga kuribatira ukuri munsi y’ibirenge byabo bidakora ibitunganye. UIB 496.3

Kristo yashoboraga kubwira amagambo Herode yari gushobora gucengera mu matwi yinangiye y’uwo mwami. Yari gushobora gutuma agira ubwoba agahinda umushyitsi amushyize imbere ibyaha bye uko bikurikirana, ndetse akamwereka ibiteye ubwoba byendaga kumubaho. Ariko guceceka kwa Yesu niko kwabaye gucyaha gukomeye yashoboraga gutanga. Herode yari yaranze kwakira ukuri yagejwjweho n’umuhanuzi uruta abandi, bityo nta bundi butumwa yagombaga kubona. Nta jambo na rimwe Umwami w’ijuru yari amufitiye. Ugutwi kwa Yesu yategeraga abantu bababaye, ntikwari gufite umwanya wo kwakira amategeko ya Herode. Amaso Ye yakunze kwitegereza umunyabyaha wihana akeneye imbabazi n’urukundo rubatura, ntiyarafite umwanya wo kureba Herode. Iminwa Ye yakoresheje avuga ukuri kw’ingenzi, n’ijwi ryo kwinginga abanyabyaha hamwe n’ababaswe n’icyaha, yacecekeye imbere y’umwami w’umunyagasuzuguro utaribwiraga ko akeneye Umukiza. UIB 496.4

Mu maso ha Herode harijimye. Ahindukirira abateraniye aho, maze afite uburakari avuga ko Yesu yigereranya. Maze abwira Kristo ati, nuramuka udatanze ikimenyetso gihamya ibyo uvuga, ndaguhana mu maboko y’abasirikari ndetse n’aba bantu. Ahari yenda bashobora kuza gutuma uvuga. Niba wigereranya, nta kindi ukwiriye uretse kugwa mu maboko yabo; ariko niba uri Umwana w’Imana, wikize ukoresheje igitangaza. UIB 496.5

Akimara kuvuga ayo magambo, abateraniye aho birukira gufata Kristo. Bari bameze nk’inyamaswa z’inkazi, zirukira gufata umuhigo wazo. Bamuteragana hirya no hino, ndetse na Herode yifatanya n’abantu mu gushaka gukoza isoni Umwana w’Imana. Iyo abasirikare b’Abaroma bataza gutabara ngo basanze icyo gitero, Umukiza yari gutanyaguzwa n’abo bagizi ba nabi. UIB 497.1

“Herode n’abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato.” Abasirikare b’Abaroma bafatanije n’abantu gushinyagurira Yesu. Abantu benshi b’abanyabyaha, abasirikare bamunzwe na ruswa, bafatanije na Herode ndetse n’abategetsi b’Abayuda, bahimbye ibirego byinshi babigereka kuri Yesu. Nyamara kwihangana kwe kw’ijuru ntikwigeze kugabanuka na hato. UIB 497.2

Abarenganyaga Kristo bagerageje kugereranya ingeso ze n’izabo; bamushushanije nk’aho ari umunyabyaha kimwe na bo. Ariko inyuma y’ibyo babonaga aho, hari indi shusho yageraga mu ntekerezo zabo, - ishusho bazabona umunsi umwe mu bwiza bwayo bwose. Hari bamwe bahindaga umushyitsi bari imbere ya Kristo. Nubwo icyo gitero kigizwe n’abagizi ba nabi bariho bamushinyagurira, hari bamwe bahindukiraga bagasubirayo, bacecetse kandi bamazwe n’ubwoba. Herode yumvise yishinja icyaha. Imirasire iheruka y’umucyo w’imbabazi yarasiye mu mutima we winangiye. Yumvise mu mutima we ahamya ko uwari imbere ye atari umuntu usanzwe; kuko ubumana bwe bwagaragariraga mu bumuntu bwe. Icyo gihe ubwo Kristo yari azengurutswe n’abakobanyi, abasambanyi, hamwe n’abicanyi, Herode yumvise muri we asa n’urebesha amaso ye Imana iri ku ntebe yayo. UIB 497.3

Nubwo yari yinangiye umutima, Herode ntiyatinyutse kurangiza urubanza ngo Kristo yicwe. Yumvaga yifuza guherereza icyo gikorwa giteye ubwoba ku bandi, maze yongera kohereza Yesu mu rukiko rw’Abaroma. UIB 497.4

Ibi ntibyashimishije Pilato ndetse yumvise acitse intege. Ubwo abakuru b’Abayuda bongeraga kugaruka bafite imfungwa yabo, yihutiye kubabaza icyo bifuzaga ko amukorera. Yabibukije ko yamaze gusuzuma urubanza rwa Yesu, kandi ko nta cyaha yamubonyeho. Yababwiye ko bamuregaga byinshi, ariko ko nta gihamya na kimwe bashoboraga gutanga. Yari yamaze kohereza Yesu kwa Herode, wari umutegetsi w’i Galilaya kandi wari uwo bari basangiye ubwenegihugu, ariko nawe nta cyaha yari yamubonyeho gikwiriye kumwicisha. Pilato yarababwiye ati, “Nuko nimara kumukubita, ndamubohora agende.” UIB 497.5

Aha Pilato yagaragaje intege nke ze. Yari amaze kwemeza ko nta cyaha yabonaga kuri Yesu, ariko kandi yemeye kumubabaza kugira ngo ashimishe abamuregaga. Yemeye gufasha hasi ubutabera ndetse n’amahame yagenderagaho kugira ngo ashimishe abamuzaniye Yesu. Ibi rero byamushyise ahakomeye. Abagize igitero babonye ko ananiwe gufata umwanzuro, barushaho gusakuza ngo Yesu abambwe. Iyo rugikubita Pilato aza guhagarara ashikamye, akanga gucira urwo gupfa uwo yabonaga ko nta cyaha afite, yari gushobora kwivanaho umunyururu w’ikimwaro ndetse n’umutima umucira urubanza yakomeje kugira mu bihe byose byo kubaho kwe. Iyo aza guca urubanza akurikije ukuri umutima we wamubwiraga, Abayuda ntibari guhangara kumutegeka ibyo agomba gukora. Kristo yari kubambwa, ariko Pilato ntiyari kugumana umutima umucira urubanza. Ariko ruto ni ruto, Pilato yakomeje kugenda afata ibyemezo binyuranije n’umutimanama we. Yanze gushyira mu gaciro ngo ace urubanza rutabera, hanyuma aza kwisanga mu maboko y’abatambyi n’abakuru atazi icyo agomba gukora. Kugira ibitekerezo bidahamye hamwe no kunanirwa gufata umwanzuro ni byo byamushyize ahabi. UIB 497.6

Nyamara no kugeza icyo gihe, Pilato ntiyaretswe ngo akore ibyo ashaka nk’impumyi itabona. Ubutumwa bukomotse ku Mana bwamuburiye ku gikorwa yendaga gukora. Mu gusubizwa kw’isengesho rya Kristo, umugore wa Pilato yabonekewe na Marayika uvuye mu ijuru, maze mu nzozi abona Umukiza kandi aganira na we. Umugore wa Pilato ntabwo yari umuyuda, ariko ubwo yitegerezaga Yesu mu nzozi ze, yasobanukiwe adashidikanya n’uwo ari we ndetse n’umurimo wamuzanye. Yamenye ko ari Umutware w’ijuru. Yamubonye ari mu rukiko bamucira urubanza. Yabonye amaboko ye aboshye nk’aho ari umunyacyaha. Yabonye Herode n’abasirikare be bamushinyagurira.Yumvise abatambyi n’abakuru b’Abayuda bari buzuye ishyari, bamurega ibinyoma. Yumvise amagambo ngo, “Dufite itegeko, kubw’iryo tegeko akwiriye gupfa.” Yabonye Pilato atanga Yesu ngo bamushinyagurire, ubwo yari amaze kuvuga ngo, “Nta cyaha mubonyeho.” Yumvise Pilato acira Kristo urwo gupfa, abona amutanga mu maboko y’abicanyi.Yabonye umusaraba uzamurwa i Kaluvari. Yabonye isi itwikiriwe n’umwijima, maze yumva ijwi riteye ubwoba ngo, “Birarangiye.” Yongeye kandi kubona indi shusho itandukanye n’iyo. Yabonye Kristo yicaye ku bicu by’icuru, isi ihindira umushyitsi aho iri, kandi abamwishe bahunga imbere y’ubwiza bwe. Afite ubwoba bwinshi yarakangutse, maze ahita yandikira Pilato amagambo yo kumuburira. UIB 498.1

Mu gihe Pilato yari akibunza umutima, atazi icyo akwiriye gukora, uwari uzanye ubutumwa yakomanze ku rugi, maze amuha iyo baruwa iturutse ku mugore we igira iti: UIB 498.2

“Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.” UIB 498.3

Pilato yahise yijima mu maso. Intekerezo nyinshi zamurwaniyemo. Ariko mu gihe we yatindaga gufata icyemezo, abatambyi n’abakuru b’Abayuda bakomeje kuyobya abantu bari aho. Pilato yageze aho yumva ko agomba kugira icyo akora. Yatekereje iby’umuhango wabagaho yibwiraga ko yakoresha akarekura Yesu. Byari bisanzwe ko mu gihe cy’iyo minsi mikuru barekuraga imfungwa imwe abantu bihitiyemo. Uwo muhango wari uwa gipagani; kandi nta butabera bwawurangwagamo, nyamara wakundwaga n’Abayuda. Muri icyo gihe, Abaroma bari bafite imfungwa yitwa Baraba, kandi yari yarakatiwe urwo gupfa. Uwo Baraba yari yarabeshye ko ari Mesiya. Yabwiraga abantu ko afite ubushobozi bwo guhindura isi, igahinduka nshya n’ibiyirimo byose. Yakoreshwaga na Satani, maze akavuga yuko yari afite uburenganzira bwo kwiba kandi yuko ibyo yibaga ndetse akambura n’abantu byahindukaga ibye. Akoreshejwe na Satani, yari yarakoze ibintu by’agatangaza, maze agira abayoboke be, kandi abahamagarira kwigomeka ku butegetsi bw’Abaroma. Yitwikiriye umwambaro w’idini, ariko akarangwa n’ubugizi bwa nabi, ubujura ndetse no kwigomeka. Ubwo Pilato yahitishagamo abantu hagati y’uwo mugabo Baraba n’Umukiza utagira inenge, yibwiraga ko abantu bari bugire umutima w’ubutabera. Yibwiraga ko abantu bari bugirire Yesu impuhwe ntibamere nk’abatambyi n’abakuru b’Abayuda. Hanyuma ahindukirira abateraniye aho, maze afite ugushaka kwinshi aravuga ati, “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?” UIB 498.4

Humvikanye amajwi ameze nko kuboroga kw’inyamaswa aturutse mu bantu bavuga ngo: “Tubohorere Baraba.” Bakomeza gusakuza bati, Baraba! Baraba! Yatekereje ko abantu batumvise neza ikibazo, arongera ati, “Murashaka ko mbabohorera Umwami w’Abayuda?” Ariko bongera gusakuza cyane bati, “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.” Pilato arababaza ati, “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Abantu bongera gusakuza cyane nk’aho ari abadayimoni. Kandi koko abadayimoni ubwabo, bihanze mu bantu, bari muri abo bantu, kandi nta gisubizo kindi cyari gutangwa uretse iki ngo, “Nabambwe.” UIB 499.1

Pilato yabuze amahoro. Ntiyatekerezaga ko bishobora kugera aho hose. Yatinyishijwe cyane no gutanga umuntu utariho urubanza kugira ngo yicwe urupfu rubi rw’agashinyaguro. Ubwo urwo rusaku rwagabanukaga, yahindukiriye abantu, arababwira ati, “Kuki, yakoze cyaha ki?” Ariko urubanza rwari rumaze kugera kure, aho kumvikana bitari bigishobotse. Icyo bifuzaga si ukuba umwere kwa Kristo, ahubwo bifuzaga gusa ko yabambwa. UIB 499.2

Pilato yakomeje kugerageza kurengera Yesu. Yongeye kubabwira ubwa gatatu ati, “Kuki, yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” Ariko avuze yuko yenda kumurekura, bituma abantu barushaho incuro icumi gusakuza. Baravuga bati, “Nabambwe, nabambwe.” Kudafata umwanzuro kwa Pilato kwateje urusaku rwinshi rwakomeje kwiyongera.” UIB 499.3

Batwaye Yesu, ananiwe cyane kandi afite ibikomere byinshi, maze bakomeza kumukubitira imbere y’abantu benshi. “Maze abasirikare b’umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteranirizaho ingabo zose. Baramucuza, bamwambika umwenda w’umuhemba, baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, n’urubingo mu kuboko kwe kw’iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati, Ni amahoro, mwami w’Abayuda! Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe.” Abantu babi bari bamushungereye bafashe urubingo yari afite mu ntoki, barumukubita ku ikamba yari yambaye, maze bigatuma amahwa amucengera mu mutwe, amaraso menshi agatemba mu maso he no mu bwanwa bwe. UIB 499.4

Wa juru we, ubonye ibidasanzwe! Na we wa si we ubonye ibitangaje cyane! Dore hari urenganya n’urenganywa. Igitero kirangwa n’uburakari cyazengurutse Umukiza w’isi. Bakomeza kumukoba no kumushinyagurira, ariko bavuga amagambo yo gutuka Imana. Abantu bamushungereye bakomeza kuganira iby’inkomoko ye ya gikene ndetse n’imibereho ye yo kwicisha bugufi. Bakomeza guseka bavuga ko yiyitaga Umwana w’Imana, maze bamutuka ibitutsi byinshi. UIB 499.5

Abantu babi bagize icyo gitero bakomeje gushinyagurira Umukiza bayobowe na Satani. Wari umugambi wa Satani wo kubabaza Yesu ngo bitume yihimura niba bishoboka, cyangwa se ngo akore igitangaza cyatuma yivana muri uko gushinyagurirwa, bityo ananirwe kugera ku mugambi w’agakiza. Iyo aza kugira ikizinga gito mu mibereho ye ya kimuntu, iyo aza kunanirwa kwihanganira icyo kigeragezo gikomeye, Umwana w’intama w’Imana ntiyari kugera ku rugero rw’igitambo gishimwa, kandi ugucungurwa kwa muntu kwari kuba kunaniranye. Ariko uwar’ufite ububasha bwo gutegeka abamarayika b’ijuru bakaza kumurwanirira — Uwar’ushoboye kwirukana abagize igitero bagahunga bafite ubwoba akoze ku mbaraga z’ubumana bwe — yemeye gucishwa bugufi atuje kandi arashinyagurirwa ku buryo buteye isoni. UIB 499.6

Abanzi ba Kristo bamusabye kubaha ikimenyetso kugira ngo abahamirize ko ari Imana. Nyamara bari bafite ikimenyetso gisumba kure icyo bamusabye. Ubwo kugira nabi kw’abamushinyaguriraga kwabasubizaga hasi cyane y’urugero rwa muntu bagahinduka nka Satani, niko kwicisha bugufi no kwihangana byashyize Yesu hejuru y’urugero rwa muntu, bikagaragaza neza isano ye n’Imana. Gucishwa bugufi kwe byabaye ikimenyetso cyo gushyirwa hejuru kwe. Ibitonyanga by’amaraso byaturukaga mu bikomere byo mu ruhanga rwe maze bigashoka mu maso he no mu bwanwa bwe byari ikimenyetso cyo gusigwa “amavuta yo kwishima” (Abaheburayo 1:9) ngo abe umutambyi mukuru. UIB 500.1

Satani yagize uburakari bwinshi igihe yabonaga ko kugirirwa nabi kwa Yesu kutamuteye kwivovota na hato. Nubwo yari yariyambitse akamero ka muntu, yakomejwe n’imbaraga nk’iz’ubumana, ndetse ntiyigeze atandukirwa na gato ngo ave mu bushake bwa Se. UIB 500.2

Igihe Pilato yatangaga Yesu ngo akubitwe kandi ashinyagurirwe, yatekerezaga ko abantu bari bugere aho bakagira impuhwe. Yiringiraga ko abantu bari bufate icyemezo ko icyo cyari igihano gihagije. Ndetse yibwiye ko uburyarya n’ishyari by’abatambyi biri bugabanuke. Ariko Abayuda babonye intege nke za Pilato ubwo yahanaga umuntu yamaze kuvuga ko nta cyaha afite. Bamenye ko Pilato agerageza gukiza iyo mfungwa, maze biyemeza ko Yesu adakwiriye kurekurwa. Baratekereje bati, Pilato yamukubise kugira ngo adushimishe, bityo rero nidukomeza kumushyiraho igitutu ari bufate icyemezo, kandi nta kabuza turagera ku byo dushaka. UIB 500.3

Pilato yohereje abasirikare ngo bazane Baraba mu rukiko. Maze ahagarika izo mfungwa hamwe, maze yerekana Yesu avuga n’ijwi rihamye ati, “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.” UIB 500.4

Umwana w’Imana yari ahagaze aho, yambaye ikanzu bamwambitse bamushungera ndetse yambaye n’ikamba ry’amahwa. Bamwambitse ubusa bamusigira urubindo gusa, kandi mu mugongo we hari imibyimba myinshi, aho amaraso yatembaga ari menshi. Mu maso he hari huzuye amaraso, ananiwe kandi afite uburibwe; nyamara nta na rimwe mu maso he hari harigeze hagaragaza ubwiza nk’ubwo yari afite icyo gihe. Ntabwo mu maso h’Umukiza higeze hijima imbere y’abanzi be. Yari afite ubwitonzi n’ituze, kandi yagaragarizaga impuhwe nyinshi abamushinyaguriraga. Ntiyagize ubwoba cyangwa igihunga, ahubwo yagaragaje imbaraga n’icyubahiro mu kwihangana kwe gukomeye. Yesu yari ahabanye cyane n’imfungwa yari iruhande rwe. Mu maso ha Baraba hagaragazaga neza ko yari umwicanyi ruharwa. Abari aho bose babonaga itandukaniro ryari hagati yabo. Bamwe mu bari aho barariraga. Mu gihe bitegerezaga Yesu, imitima yabo yuzuye impuhwe. Ndetse n’abatambyi hamwe n’abakuru b’Abayuda bemeye ko ibyo yavugaga byose kuri we byari ukuri. UIB 500.5

Abasirikare b’Abaroma bari hafi ya Kristo ntibari binangiye imitima bose; bamwe bakomeje kwitegereza mu maso he, ntibagira icyo babona kibahamiriza ko afite icyaha kimuhama cyangwa ko ari umuntu mubi. Bamaraga akanya bakarebana agasuzuguro Baraba. Ntibyari biruhije gusoma intekerezo mbi zarangwaga muri we. Barongeraga bakareba mu maso ha Yesu ari mu rubanza. Barebanaga impuhwe Uwavuye mu ijuru igihe yababazwaga. Kwicisha bugufi kwa Yesu kwasize mu ntekerezo zabo ipica itarashoboraga kwibagirana, kugeza bamwemeye nka Kristo cyangwa bihitiyemo kurimbuka kubera kumwihakana. UIB 501.1

Pilato yatangajwe cyane no kutijujuta ndetse no kwihangana by’Umukiza. Yumvaga adashidikanya ko Abayuda nibitegereza uwo Mugabo, wari utandukanye cyane na Baraba, bari buze kugira impuhwe. Ariko ntiyarasobanukiwe n’urwango rukabije abatambyi bari bafitiye uwari Umucyo w’isi, kandi uwatumye umwijima n’amakosa byabo bijya ahagaragara. Bari batumye abagize igitero buzurwa n’uburakari, kandi abatambyi, abakuru b’Abayuda n’abantu bari aho bakomeje gusakuza bati, “Nabambwe, Nabambwe.” Hanyuma Pilato yageze aho yumva arambiwe urusaku rwabo ndetse no kugira nabi kwabo, maze abuze uko agira atera ijwi hejuru ati, “Nimumujyane, mumubambe: ariko nta cyaha mubonyeho.” UIB 501.2

Uwo mutegetsi w’Umuroma, nubwo yari amenyereye ubugizi bwa nabi, yababajwe no kugirirwa nabi kw’iyo nfungwa yakubiswe igacirwa urwo gupfa, kandi yavaga amaraso mu bikomere bye, ariko akomeza kugaragara nk’umwami ku ntebe ye. Ariko abatambyi baravuze bati, “Dufite itegeko, ku bw’iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w’Imana.” UIB 501.3

Pilato yaratangaye cyane. Ntabwo yari asobanukiwe neza na Kristo uwo ari we ndetse n’umurimo wamuzanye; ariko yasaga n’utangiye kwizera Imana kandi yizeraga n’ibiremwa by’ibinyabushobozi gusumba umuntu. Igitekerezo yari yarigeze agira muri we, noneho cyatangiye gufata intera isobanutse. Yatangiye kwibaza niba uwari imbere ye atari uwaturutse mu ijuru, nubwo yari yambaye ikanzu yo gusuzugurwa hamwe n’ikamba ry’amahwa. UIB 501.4

Yasubiye kwinjira mu rukiko maze abaza Yesu ati, “Wavuye he?” Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza. Umukiza yari yamaze kuvugana na Pilato amusobanurira iby’umurimo we wahamyaga ukuri. Pilato yari yanze kwakira umucyo. Yari yasuzuguje intebe ye nkuru y’ubucamanza ubwo yirengagizaga umutimanama we ndetse n’ubushobozi yari afite, maze akemera ibyo yasabwaga n’abanzi ba Yesu. Bityo rero, Yesu ntiyari akimufitiye undi mucyo. Pilato yababajwe n’uko Yesu yicecekeye, maze avugana ubwirasi ati: UIB 501.5

“Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?” UIB 501.6

Yesu aramusubiza ati, “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.” UIB 501.7

Bityo rero Umukiza wari ufite impuhwe, nubwo yari ageze mu kubabazwa kwinshi kandi afite agahinda, yarababariye igikorwa cy’uwo mutegetsi w’Abaroma cyo kumutanga ngo abambwe. Nimurebe icyitegererezo cyahawe isi mu bihe byose! Nimurebe umucyo ugaragaza imico y’Ugenewe guca imanza z’abatuye isi bose! UIB 502.1

Yesu yaravuze ati, “Ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.” Hano Kristo yashakaga kuvuga Kayafa, we wari umutambyi mukuru, kandi wari uhagarariye ishyanga ry’Abayuda. Bari bazi neza ibigenga imitegekere y’Abaroma.Bari barumvise iby’ubuhanuzi buvuga ibya Kristo, ndetse bumva inyigisho ze kandi babona ibitangaza yakoraga. Abacamanza b’Abayuda bari barabonye ibihamya byinshi bidashidikanywaho byerekana ubumana bw’Uwo baciriye urubanza rwo gupfa. Kandi bacirwa urubanza hakurikijwe umucyo bahawe. UIB 502.2

Icyaha gikomeye n’inshingano ikomeye byahamaga abari bafite imyanya ikomeye mu gihugu cyabo, abari baragiriwe icyizere n’Imana nyamara bakabihinyura mu buryo bukomeye. Pilato, Herode ndetse n’abasirikare b’Abaroma ntibari bazi byinshi kuri Yesu. Batekerezaga kugirira nabi Yesu kugira ngo bashimishe abatambyi n’abakuru b’Abayuda. Ntibari barahawe umucyo nk’uwo ishyanga ry’Abayuda ryabonye. Iyo uwo mucyo uba warahawe abasirikare b’Abaroma, ntibari kugirira nabi Kristo nk’uko babikoze. UIB 502.3

Pilato na none yongeye gushaka kurekura Yesu. Ariko Abayuda bongeye gusakuza bagira bati, “Nurekura uyu uraba utari incuti ya Kayisari.” Bityo izo ndyadya zigaragaza ko zishaka gufuhira ubutegetsi bwa Kayisari. Nyamara mu barwanyaga ubutegetsi bw’Abaroma, Abayuda bari aba mbere. Iyo byabaga bibashobokeye ko babikora, baharaniraga gushyira imbere ibisabwa n’igihugu cyabo ndetse n’idini ryabo; ariko ubwo bashakaga gukomeza umugambi wabo wo kugira nabi, berekanye ko icyo bashyira imbere ari ubutegetsi bwa Kayisari. Kugira ngo bashobore kwica Yesu, biyemeje kwerekana ko bakorera ubutegetsi mvamahanga nubwo batari babwishimiye. UIB 502.4

Barakomeje bagira bati, “Kuko umuntu wese wigize umwami aba agomeye Kayisari.” Aya magambo yashegeshe Pilato. Ntiyarebwaga neza n’ubutegetsi bw’Abaroma, kandi yari azi neza ko bamutangiye raporo imeze ityo byamukururira akaga. Yari azi ko aramutse atambamiye imigambi y’Abayuda, bari kumutura uburakari bwose bari bafite. Bari gukora ibishobotse byose kugira ngo bihorere. Byarabonekaga mu maso ye uburyo Abayuda bari bashishikariye kwikiza Uwo bangiraga ubusa. UIB 502.5

Pilato yongeye kwicara ku ntebe ye yo guca imanza, maze yereka abantu Yesu, aravuga ati, “Nguyu umwami wanyu.” Bongera gutera hejuru bati, “Mukureho, mukureho umubambe.” Mu ijwi rirenga Pilato arababaza ati, “Mbese mbambe umwami wanyu?” Maze bakoresheje iminwa yabo yanduye, iminwa yo gutuka Imana, baravuga bati, “Nta mwami dufite keretse Kayisari.” UIB 502.6

Muri uko kwihitiramo umutegetsi utazi Imana, ishyanga ry’Abayuda ryaciye ukubiri n’ubutegetsi bw’Imana. Banze ko Imana ikomeza kubabera umwami. Bityo ntibari bagifite ubarokora. Nta wundi mwami bari bafite uretse Kayisari. Ngibyo ibyo abatambyi n’abigishamateka bakururiye abantu babo. Ibyo hamwe n’ingaruka ziteye ubwo zakurikiyeho, ni bo babiteye. Icyaha cy’iryo shyanga no kurimbuka kwaryo byari ku mutwe w’abo bayobozi b’idini. UIB 502.7

“Nuko Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y’abantu ati, Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.” Pilato yarebye Umukiza yumva afite ubwoba kandi yumva yicira urubanza. Yabonye mu maso h’abantu bose hijimye, nyamara mu maso ha Yesu hafite amahoro. Mu ruhanga rwe hasaga n’ahamurikirwa n’umucyo. Pilato yibwira mu mutima we ati, Uyu ni Imana. Maze ahindukirira abantu, aravuga ati, amaraso ye ntambarweho. Mumujyane, maze mumubambe. Ariko mwa batambyi mwe n’abakuru, mumenye ko nta cyaha mubonyeho. Kandi Uwo avuga ko ari Se azabacire urubanza kubera igikorwa cyanyu, ariko jyewe ntazabimbareho. Maze abwira Yesu ati, Umbabarire kubera ibyo nkoze, kuko ndashobora kugukiza. Amaze gukubita Yesu, aramutanga ngo abambwe. UIB 503.1

Pilato yifuje cyane gukiza Yesu. Ariko yabonye ko adashobora kubikora, ngo maze agumane icyubahiro n’ubutware bwe. Aho kugira ngo abure ubutware bwe bwo ku isi, yahisemo gutanga utariho rubanza ngo abambwe. Ni bangahe hano ku isi, batinya kubura ibyabo cyangwa kubabazwa, maze bagahitamo kwirengagiza ukuri. Umutimanama hamwe n’inshingano biganisha umuntu mu nzira imwe, naho kwikunda no kwihugiraho bikaganisha umuntu mu nzira ihabanye n’iyo. Umuraba ukurura uganisha mu nzira mbi, maze uwemeye kumvira umubi akajyanwa nawo kugeza yisanze mu mwijima wo kwishinja ikibi. UIB 503.2

Pilato yemeye guha abantu icyo bamusaba. Yanze gutakaza umwanya we, maze atanga Yesu ngo bamubambe. Nyamara nubwo yitwararitse muri ubwo buryo, hanyuma icyo yatinyaga cyaje kumugeraho. Bamwambuye icyubahiro cye, avanwa ku ntebe ye, agira umutima umushinja ndetse n’ikimwaro, hanyuma gato yo kubambwa kwa Yesu nawe yaje kwiyambura ubuzima bwe. Ni yo mpamvu abaha icyaha icyuho mu mibereho yabo bazasarura agahinda no kurimbuka. “Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.” Imigani 14:12. UIB 503.3

Igihe Pilato yasabaga kutabarwaho amaraso atariho urubanza ya Kristo, Kayafa we yasubizanyije agasuzuguro ati, “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.” Ayo magambo ateye ubwoba yari ateruwe n’abatambyi n’abakuru b’Abayuda, maze yikirizwa n’ikivunge cy’abantu mu majwi atontoma ya kinyamaswa. Abantu bose barasubiza bati, “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.” UIB 503.4

Ubwoko bw’Abisiraheri bwari bwose kwihitiramo. Batunze intoki zabo Yesu, baravuga bati, “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.” Baraba, umwicanyi n’igisambo, yari ahagarariye Satani. Kristo yari ahagarariye Imana. Kristo yaranzwe; bihitiramo Baraba. Bagombaga rero gusigarana Baraba. Muri uko guhitamo kwabo bemeye uwari umushukanyi n’umwicanyi kuva kera hose. Satani ni we wabaye umuyobozi wabo. Ubwabo nk’ishyanga rimwe bari bemeye kugendera ku mabwiriza ye. Bari biyemeje gukora ibyo akora. Bagombaga kwihanganira mu butegetsi bwe. Abantu bihitiyemo Baraba bakanga Kristo, bagombaga kuzababarizwa mu kugira nabi kwa Baraba mu bihe byakurikiyeho byose. UIB 503.5

Bahanze amaso yabo Umwana w’Intama aho yababazwaga, maze Abayuda baravuga bati, “Amaraso ye natubeho, no ku bana bacu.” Ayo magambo ateye ubwoba yarazamutse agera ku ntebe y’Imana. Urwo rubanza biciriye, rwanditswe mu bitabo byo mu ijuru. Uko gusaba kwarumviswe. Amaraso y’Umwana w’Imana yabazwe ku bana babo n’abuzukuru, mu bihe bikurikirana. UIB 504.1

Kandi byagaragariye cyane mu kurimbuka kwa Yerusalemu. Ndetse byongeye kugaragarira cyane mu mibereho y’ishyanga ry’Abayuda, - ishami riciwe ku muzabibu, ishami ryumye ntiryere imbuto, rikarundwa maze rigatwikwa. Kuva mu gihugu ukajya mu kindi, mu binyejana byinshi, babaye amashami yumye, yumiye mu byaha! UIB 504.2

Uko gusaba kwabo kuzasubizwa cyane kuri wa munsi ukomeye w’urubanza. Igihe Kristo azagaruka ku isi, atari imfungwa izengurutswe n’abamushungera, ubwo amaso yose azamubona. Bazamubona ubwo azaza ari Umwami w’ijuru. Kristo azaza mu cyubahiro cye, mu cyubahiro cya Se, no mu cyubahiro cy’Abamarayika. Ibihumbi amagana, ndetse ibihumbi bitabarika by’abamarayika, abana b’Imana bari mu bwiza no kunesha kwabo, bafite urukundo n’icyubahiro bitagira akagero, bazashagara Kristo ubwo azaba aje. Azaherako yicare ku ntebe y’ubwiza bwe, maze amahanga yose akoranire imbere ye. Kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise icumu mu rubavu. Mu mwanya w’ikamba ry’amahwa, azaba yambaye ikamba ry’ubwiza bwe, - ikamba mu rindi kamba. Mu mwanya wa ya kanzu ishaje yo gusuzugurwa, azaba yambaye imyenda irabagirana kandi irusha iyindi kwera, “kandi nta mumeshi wo ku isi wese wabasha kuyeza atyo.” Mariko 9:3. Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditswe ngo “Umwami w’Abami, n’Umutware utwara Abatware.” Ibyahishuwe 19:16. Abamushinyaguriye kandi bakamukubita, na bo bazaba bahari. Abatambyi n’abakuru b’Abayuda bazongera babone n’amaso yabo amashusho ya cya gihe cyo mu rubanza kwa Pilato. Buri gikorwa cyose kizanyura imbere yabo, gisa n’icyandikishijwe inyuguti zacyo mu muriro. Kandi na ba bandi basabye ngo, “Amaraso ye natubeho, twe n’abana bacu,” bazabona igisubizo cyo gusaba kwabo. Icyo gihe abatuye isi yose bazasobanukirwa kandi bamenye. Bazamenya neza, bo ubwabo, abantu b’intege nke, bo kubabarirwa, kandi ibiremwa bimara igihe gito, bazamenya uwo barwanyaga uwo ari we. Bazagira ubwoba bwinshi no kubabara, maze batakire imisozi n’ibikombe bati, “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’intama, kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?” Ibyahishuwe 6:16, 17. UIB 504.3