UWIFUZWA IBIHE BYOSE

79/88

IGICE CYA 78 - KALUVARI

(Iki gice gishingiye muri Matayo 27:31-52; Mariko 15:20-38; Luka 23:26-46; na Yohana 19:16-30)

“Nuko bageze ahitwa i Kaluvari, bamubambayo.” UIB 505.1

“Kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye,” Kristo “yababarijwe inyuma y’irembo”. Abaheburayo 13:12. Adamu na Eva bagomeye amategeko y’Imana, hanyuma birukanwa mu murima wa Edeni. Kristo yababajwe mu cyimbo cyacu, kandi ababarizwa hanze y’inkike za Yerusalemu. Yapfiriye hanze y’irembo, aho abicanyi n’abagome bicirwaga. Dusoma aya magambo afite ubusobanuro bukomeye ngo: “Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu.” Abagalatiya 3:13. UIB 505.2

Abantu benshi cyane bakurikiye Yesu ubwo yavaga mu rukiko yerekeza inzira ya Kaluvari. Amakuru y’uko yaciriwe urwo gupfa yari yakwiriye muri Yerusalemu hose, kandi abantu b’ingeri zose barahuruye bajya aho yagombaga kubambirwa. Abatambyi n’abakuru b’Abayuda bari barasezeranye kutagira icyo batwara abayoboke ba Yesu, mu gihe cyose bazaba bagejejwe Yesu mu maboko yabo, bityo abigishwa ba Yesu hamwe n’abizera bari muri uwo murwa ndetse n’ahahazengurutse bakurikiye abari bashoreye Umukiza. UIB 505.3

Ubwo Yesu yari akimara gusohoka mu rukiko kwa Pilato, bafashe umusaraba bari barateganirije Baraba bawumukoreza ku ntugu ze zuzuye ibikomere ndetse ziva n’amaraso. Hari bagenzi ba Baraba babiri bagombaga kwicwa mu gihe kimwe na Yesu, kandi na bo bikorejwe imisaraba yabo. Umusaraba bikoreje Umukiza wari umuremereye cyane muri icyo gihe cyo kubabazwa ubwo yari afite intege nke. Kuva igihe yasangiraga n’abigishwa be ibya Pasika, yari atarongera kugira icyo kunywa no kurya afata. Yagize agahinda kenshi mu gashyamba ka Getsemane ubwo yari ahanganye n’imbaraga za Satani. Yari yihanganiye umubabaro wo kugambanirwa, no kubona abigishwa be bamusiga bakigendera. Bamujyanye kwa Anna no kwa Kayafa, ndetse bamujyana no kwa Pilato. Avuye kwa Pilato bamwohereza kwa Herode, hanyuma bongera kumugarura kwa Pilato. Aho yagendaga hose baramutukaga, bakomeza kumushinyagurira, kandi yakubiswe incuro ebyiri, - muri iryo joro ryose habaye ibikorwa bibi byinshi byo kugerageza umutima w’umwana w’umuntu ku buryo ndengakamere. Kristo ntiyigeze atsindwa. Nta jambo ribi yigeze avuga uretse amagambo yo guha ikuzo Imana gusa. Muri icyo gihe cyose cyo kugeragezwa no gushinyagurirwa, Kristo yakomeje kugaragaza kwihangana no kwiha icyubahiro. Ariko bamaze kumukubita ubwa kabiri no kumugerekaho umusaraba, imbaraga ze za muntu ntizari zigishoboye kubyihanganira. Yikubise hasi umusaraba uramugwira. UIB 505.4

Abari bamushungereye babonye uburyo Umukiza yari afite imbaraga nkeya kandi agenda ategwa, ariko ntibigera bamugirira impuhwe. Baramutukaga ndetse bakamuseka kuko yari ananiwe kwikorera umusaraba uremereye. Barongeye bamukorera uwo musaraba, arongera agwa hasi yubamye. Abamushinyaguriraga babonye ko bitagishobotse kumwikoreza uwo musaraba. Bayobewe uburyo babona undi wo kwikoreza uwo musaraba w’isoni. Ntabwo Abayuda bari kubyemera kuko bari kwanduzwa n’uwo musaraba, maze ntibashobore kwizihiza ibirori bya Pasika. Kandi mu bari bamushungereye bose, nta n’umwe wemeraga kwikorera uwo musaraba. UIB 505.5

Muri icyo gihe hageze umunyamahanga, Simoni w’umunyakurene, wari uturutse mu giturage, wahuye n’abari bashungereye Yesu. Yumvise batuka Yesu; yumva amagambo yo kumushinyagurira ngo, Mureke Umwami w’Abayuda atambuke! Arahagarara atangaye cyane maze yitegereza ibyakorwaga. Babonye agiriye impuhwe Yesu, baramufata, bamwikoreza umusaraba. UIB 506.1

Simoni yari yarumvise ibya Yesu. Abahungu be bizeraga Umukiza Yesu, ariko we yari ataraba umwigishwa wa Yesu. Kwikorera umusaraba agana i Kaluvari byabereye amahirwe Simoni, kuko mu bihe byakurikiyeho yashimishijwe cyane n’iyi neza yagiriwe. Byatumye yikorera umusaraba wa Kristo abikunze, kandi akomeza kuwikorera anezerewe. UIB 506.2

Abagore batari bake bari kumwe n’abari bashagaye Utariho urubanza ubwo yajyanwaga ku musaraba w’isoni. Abo bagore bakomeje kwitegereza Yesu. Bamwe muri bo bari baramubonye mbere y’aho. Hari bamwe bari baramushyiriye abarwayi ngo abakize. Hari bamwe muri bo bari barakijijwe na we. Ibyo byose babigereranije n’ibyo babonaga muri ako kanya. Bibajije cyane ku rwango babona abantu bafitiye Uwo bo bumvaga bakeneye mu mitima yabo kandi bafitiye n’impuhwe. Abo bagore ntibigeze bita ku bantu buzuye uburakari bashoreye Yesu ndetse no ku magambo mabi y’abatambyi n’abakuru b’Abayuda, ahubwo bo bagaragaje impuhwe bafitiye Yesu. Igihe Yesu yagwaga yikoreye umusaraba, bananiwe kwihangana bararira. UIB 506.3

Ibyo byatumye Yesu akebuka arabareba. Nubwo yari afite uburibwe bwinshi, yikoreye ibyaha byose by’iyi si, ntiyashoboye kwirengagiza abari bafite umubabaro. Yitegereje abo bagore afite impuhwe. Ntibari abayoboke be; ndetse yari azi ko batamuririra nk’Uwavuye ku Mana, ahubwo bari bafite gusa impuhwe za kimuntu. Ntabwo yirengagije izo mpuhwe zabo, ahubwo byamuteye kubagirira impuhwe zirenze izo. Yarababwiye ati, “Bakobwa b’i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n’abana banyu.” Yesu yakuye amaso ku byakorwaga ako kanya, maze yitegereza igihe cyo kurimbuka kwa Yerusalemu cyari imbere. Muri icyo gihe, bamwe mu bamuririraga bari kuzicwa hamwe n’abana babo. UIB 506.4

Yesu yavanye intekerezo ze ku kurimbuka kwa Yerusalemu, maze azijyana ku munsi w’urubanza ku batuye isi yose. Muri uko kurimbuka k’umurwa wanze kwihana, yabibonyemo ikimenyetso cyo kurimbuka guheruka kw’iyi si yacu. Yaravuze ati, “Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati, nimutugwire, babwire n’udusozi bati Nimudutwikire. Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?” Mu kuvuga igiti kibisi, Yesu yakigereranyaga na we ubwe, We mucunguzi w’isi utariho urubanza. Imana yemeye ko uburakari bwayo ifitiye icyaha bugera ku Mwana wayo ikunda. Yesu yemeye kubambwa kubera ibyaha by’abatuye isi. None se umunyabyaha wagumye mu byaha bye yajyaga guhura n’uwuhe mubabaro? Abanyabyaha n’abanze kwizera bose bagombaga kuzagira umubabaro hamwe n’uburibwe butagira akagero. UIB 506.5

Benshi mu bari bakurikiye Umukiza ajya kubambwa i Kaluvari, ni bamwe mu bari bamuherekeje baririmba Hozana ndetse bazunguza amashami y’imikindo igihe yinjiraga I Yerusalemu ahetswe n’indogobe. Bake muri bo bateye amajwi yabo hejuru bamuha ikuzo, kuko ari byo byari bigezweho, noneho bavugiye icya rimwe bati, “Ni abambwe, Ni abambwe.” Icyo gihe Yesu yinjiraga i Yerusalemu ahetswe n’indogobe, bagize ibyishimo byinshi kubera ibyo biringiraga. Babyiganiye kugenda iruhande rwa Yesu, kuko bumvaga bibahesheje ishema kuba abayoboke be. Ariko noneho ubwo yari acishijwe bugufi ajya i Kaluvari, baramukurikiye ariko basiga intera hagati ye nabo. Bari bafite agahinda kenshi, kandi bagendaga bubitse umutwe kuko ibyo biringiraga bitari bigishobotse. Mbega ngo amagambo ya Yesu araba impamo ubwo yavugaga ati, “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo, Nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare.” Matayo 26:31. UIB 507.1

Iyo bagezaga imfungwa aho bagomba kubambirwa, barabababazaga kandi bakabagirira nabi ku buryo bushobotse bwose. Ibisambo bibiri byateye amahane menshi ubwo bashakaga kubishyira ku musaraba; ariko Yesu ntiyigeze abarushya. Nyina wa Yesu, aherekejwe na Yohana wa mwigishwa Yesu yakundaga, yari yakurikiye inzira Umwana we yanyuze ajya i Kaluvari. Yari yamubonye agwirwa n’umusaraba, ubwo yumvaga yifuza kumusegasira n’ukuboko kwe, no kumwoza ibikomere byo mu mutwe, uwo yajyaga aryamisha mu gituza cye. Ariko noneho uwo mugisha ntiyari awemerewe. Kimwe n’abigishwa ba Yesu, na we yizeraga ko Yesu ari bwerekane imbaraga ze, maze akikura mu maboko y’abanzi be. Yarongeraga agashengurwa umutima cyane, iyo yibukaga amagambo Yesu yavuze asobanura ibyamugirirwaga muri ako kanya. Igihe bahambiraga ibisambo bibiri ku musaraba, yakomeje kwitegereza afite umubabaro mwinshi. Yakomeje kwibaza niba uwazuraga abapfuye akabasubiza ubugingo ari bwemere ko bamubamba ku musaraba? Mbese Umwana w’Imana yari kwemera ko bamwica urupfu rw’agashinyaguro? Mbese yashoboraga gukomeza kwizera ko Yesu ari Mesiya? Mbese yashoboraga gukomeza kwihanganira kureba aho Yesu yashinyagurirwaga kandi adafite uburyo bwo kuba hafi ye ngo amufashe muri uko kubabazwa kwe? Yabonye bafata amaboko ya Yesu bayarambura ku giti cy’umusaraba; abona bazana inyundo n’imisumari, kandi ubwo bateraga imisumari mu mubiri we utagira inenge, abigishwa ba Yesu barababaye cyane maze bajyana nyina wa Yesu wari wacitse intege ngo atareba uko kugira nabi gukabije. UIB 507.2

Umukiza ntiyigeze yijujuta. Mu maso he hakomeje kugaragaza ituze n’ubwitonzi, ariko yari afite ibitonyanga by’ibyuya mu maso he. Nta biganza bigira impuhwe byari hafi ye ngo bimuhanagure ibyo byuya ubwo yendaga gupfa, kandi nta magambo meza cyangwa y’impuhwe yabwiwe yo kumukomeza umutima. Mu gihe abasirikari bariho bakora ibikorwa byabo biteye ubwoba, Yesu yasabiye abanzi be ati, “Data ubababarire; kuko batazi icyo bakora.” Yakuye intekerezo ze ku mubabaro yari afite azerekeza ku cyaha cy’abamurenganyaga, maze yitegereza n’igihano bazabona. Ntiyigeze abwira nabi abasirikari bariho bamugirira nabi. Ntabwo yigeze atekereza kwihorera ku batambyi n’abakuru b’Abayuda bari bashishikajwe cyane no gusoza umugambi wabo mubi. Kristo yabagiriye impuhwe mu gucumura kwabo n’ubutamenya. Maze abasabira kubabarirwa agira ati, “kuko batazi icyo bakora.” UIB 507.3

Iyo baza kumenya ko bariho bagirira nabi Uwazanywe no gukiza abanyabyaha ngo batazarimbuka by’iteka, bari gufatwa n’ikimwaro ndetse n’ubwoba bwinshi. Icyakora ubutamenya bwabo ntibwabakuyeho igicumuro cyabo; kuko bari barahawe amahirwe yo kumenya no kwakira Yesu nk’Umukiza wabo. Hari bamwe mu bihe byakurikiyeho bari kuzabona igicumuro cyabo, bakihana, kandi bagahinduka by’ukuri. Nyamara hari n’abandi bagombaga kuzinangira, bakanga kwihana, bityo bigatuma isengesho rya Kristo yabasabiye ridasubizwa. Ariko , uko byamera kose, umugambi w’Imana wageze ku musozo. Yesu yabonye uburenganzira bwo kuba umuvugizi w’abantu imbere ya Se. UIB 508.1

Isengesho rya Kristo asabira abanzi be ryari rigenewe abaturage b’isi yose. Ryarebaga buri munyabyaha wese ari uwabayeho n’uzabaho, kuva isi ikiremwa ukageza ku iherezo ry’ibihe. Bose bagiweho n’icyaha cyo kubamba Umwana w’Imana. Kandi kubabarirwa bitangirwa ubuntu kuri bose. Kugira ngo “Ubishaka wese” azahabwe amahoro y’Imana, kandi ahabwe ubugingo buhoraho. UIB 508.2

Yesu amaze kubambwa ku musaraba, wateruwe n’abagabo bafite imbaraga, maze bawushyira mu mwanya wawo bafite igihunga cyinshi. Ibyo byatumye Umwana w’Imana agira uburibwe bwinshi. Hanyuma Pilato akora inyandiko mu Giheburayo, Ikigiriki, no mu Kilatini, ayishyira ku musaraba, hejuru y’umutwe wa Yesu. Iyo nyandiko yari iyi ngo, “Yesu w’i Nazareti, Umwami w’Abayuda.” Iyi nyandiko yarakaje Abayuda. Bari mu rukiko kwa Pilato batereye rimwe hejuru bati, “Nabambwe.” “Nta mwami dufite keretse Kayisari.” Yohana 19:15. Bivugiye ubwabo ko nihagira umuntu ukeza undi mwami utari Kayisari azafatwa nk’umugambanyi. Pilato rero yanditse ibihwanye n’ibyo bivugiye ubwabo. Nta cyaha bamwanditseho, uretse ko Yesu yari Umwami w’Abayuda. Iyo nyandiko yagaragazaga mu buryo buziguye uburyo Abayuda bemeye kuyoboka ingoma y’Abaroma. Iyo nyandiko yerekanaga ko uzatinyuka kwiyita umwami w’Abisiraheri , ubwabo bazamukatira urwo gupfa. Abatambyi barigaragaje. Igihe bacuraga umugambi wo kwica Yesu, Kayafa yavuze ko bikwiriye ko umuntu umwe apfira abantu. Uburyarya bwabo bwaragaragaye. Mu gushaka kwikiza Kristo, bemeye guhara ubusugire no kubaho kw’igihugu cyabo. UIB 508.3

Abatambyi basobanukiwe n’ibyo bakoze, maze babwira Pilato guhindura inyandiko. Baramubwiye bati, “Ntiwandike ngo Umwami w’Abayuda, ahubwo wandike uti, Yiyise umwami w’Abayuda.” Ariko Pilato yarirakariye kubera intege nke yagaragaje mbere y’aho, maze asuzugura abo batambyi n’abakuru barangwaga n’ishyari n’uburyarya. Ababwirana agasuzuguro ati, “Icyo nanditse nacyanditse.” UIB 508.4

Ububasha busumba ubwa Pilato cyangwa ubw’Abayuda nibwo bwatanze amabwiriza yo gushyira iyo nyandiko hejuru y’umutwe wa Yesu. Mu bushake bw’Imana, iyo nyandiko yari iyo gutuma abantu bakanguka mu ntekerezo, maze bagashakisha mu Byanditswe. Aho Yesu yabambwe hari hafi y’umurwa. Abantu ibihumbi byinshi baturukaga mu mpande zitandukanye bari baje I Yerusalemu, kandi iyo nyandiko ivuga Yesu w’i Nazareti ko ari Mesiya yagombaga kujya mu ntekerezo zabo. Ayo magambo yari ukuri gukomeye, kwanditswe n’ikiganza cyabibwirijwe n’Imana. UIB 508.5

Ubuhanuzi bwarasohoye ubwo Kristo yababarizwaga ku musaraba. Imyaka amagana mbere yo kubambwa kwe, Umukiza yari yarahanuye uburyo azagirirwa nabi. Yaravuze ati, “Kuko imbwa zingose, umutwe w’abanyabyaha untaye hagati, bantoboye ibiganza n’ibirenge. Mbasha kubara amagufwa yanjye yose, bandeba bankanuriye amaso. Bagabana imyenda yanjye, bafindira umwambaro wanjye.” Zaburi 22:16-18. Ubuhanuzi bwerekeye imyambaro ye bwarasohoye, kandi nta mabwiriza cyangwa inama yose ikomotse ku nshuti cyangwa abanzi b’Uwabambwe. Imyambaro ye yahawe abasirikare bamubambye ku musaraba. Kristo yumvise amagambo yabo yo kujya impaka ubwo bagabanaga imyambaro ye. Kubera ko ikanzu ye yari iboshywe yose uhereye hejuru ukageza hasi, ku buryo itari ifite uruteranirizo, baravuze bati, “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” UIB 508.6

Mu yandi magambo y’ubuhanuzi Umukiza yaravuze ati, “Ibitutsi byamenaguye umutima, ndarwaye cyane; Nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka n’umwe, Nashatse abo kumara umubabaro ndababura. Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye, ngize inyota bampa umushari wa vino.” Zaburi 69:20, 21. Ku bahabwaga igihano cy’urupfu rwo ku musaraba, byari byemewe kubaha ikinyobwa gisindisha, kugira ngo kigabanye ububabare bw’umubiri. Icyo kinyobwa bagihaye Yesu; ariko ubwo yagisomagaho, yanze kukinywa. Ntabwo yashoboraga kwemera icyatokozaga ubwenge bwe. Kwizera kwe kwagombaga kuguma gushikamye ku Mana. Aho niho yakuraga imbaraga honyine. Kugira icyo afata kiyobya ubwenge bwe, byari gushobora guha icyuho Satani. UIB 509.1

Abanzi ba Yesu bakomeje kumugaragariza uburakari ubwo yari amanitse ku musaraba. Abatambyi, abakuru hamwe n’abanditsi bifatanije n’abashungeraga Umukiza maze bakomeza kumutuka. Igihe yabatizwaga hamwe n’igihe yahindukaga ishusho irabagirana, ijwi ry’Imana ryarumvikanye rihamya ko Kristo ari Umwana w’Imana. Na none mbere yo gufatwa kwa Yesu, humvikanye ijwi ry’Imana, rihamya Ubumana bwa Kristo. Ariko muri iki gihe, ijwi riturutse mu ijuru ntiryumvikanye. Nta jwi ryo guhamya Kristo ryumvikanye. Yaratutswe, arababazwa kandi ashinyagurirwa n’abagizi ba nabi adafite umutabara. UIB 509.2

Barasakuje bati, “Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.” Barongera bati, “Ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n’Imana.” Igihe Yesu yageragezwaga mu butayu, Satani yaramubwiye ati, “Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umutsima.” Arongera aramubwira ati, “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi” uvuye ku munara w’urusengero. Matayo 4:3, 6. Kandi aho ku musaraba, Satani n’abamarayika be, yari ahari yihanze mu bantu. Umukuru w’abadayimoni hamwe n’ingabo ze bagendaga iruhande rw’abatambyi n’abakuru b’Abayuda. Abigisha b’abantu bahatiye abadafite icyo bazi gushinja ikinyoma Uwo benshi muri bo batari bakabona, kugeza umunsi bahatiwe kumurega ibinyoma. Abatambyi, abakuru b’Abayuda, Abafarisayo ndetse n’abagize igitero bose bishyize hamwe mu gukorera Satani. Abakuru b’idini bifatanije na Satani n’abamarayika be. Bose bakoraga ibigendanye n’amabwiriza ya Satani. UIB 509.3

Yesu igihe yari ku musaraba ababazwa ndetse yenda gupfa, yumvise buri jambo ryose ryavugwaga n’abatambyi, igihe bagiraga bati, “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisiraheli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.” Kristo iyo abishaka yari kumanuka ku musaraba. Nyamara kuko atikijije ubwe ni yo mpamvu umunyabyaha afite ibyiringiro byo kubabarirwa no kugirirwa neza n’Imana. UIB 509.4

Mu gihe bashinyaguriraga Umukiza, abantu biyitiriraga kuba abasobanurira abandi ubuhanuzi, bakoresheje amagambo ibyanditswe byari byarahanuye mbere ko bazavuga muri icyo gihe cyo ku musaraba. Nyamara mu buhumyi bwabo, ntibigeze babona ko bariho basohoza ubuhanuzi. Ba bandi bamukwenaga bavuga bati, “Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati, Ndi Umwana w’Imana,” ntibigeze bamenya na gato ko ubuhamya bwabo buzasubirwamo mu bihe byose. Nubwo bavuze ayo magambo bashaka guseka Yesu, ubuhamya bwabo bwatumye abantu bashakashaka mu Byanditswe kurusha uko byigeze bikorwa mbere. Abanyabwenge benshi barabyumvise, babitekerezaho, barashakashaka, kandi barasenga. Hari bamwe batigeze bagoheka kugeza ubwo, bagereranije Ibyanditswe, maze babona ubusobanuro bw’umurimo wa Kristo. Nta na rimwe hari harabayeho ubumenyi ku byerekeye Yesu, nk’igihe yabambwaga ku musaraba. Imitima ya benshi babonye Yesu abambwa ku musaraba, bakumva amagambo ye, yakiriye umucyo w’ukuri. UIB 510.1

Ubwo Yesu yari ku musaraba afite uburibwe bwinshi, hari ikintu kimwe cyamukomeje. Ni isengesho ry’igisambo igihe cyihanaga. Abagabo babiri bari babambye hamwe na Yesu babanje na bo kumutuka; ndetse umwe muri bo ubwo yari ababajwe ku musaraba yakomeje kwiheba no kurebana Yesu agasuzuguro. Ariko si ko byari bimeze kuri mugenzi we. Uyu mugabo ntabwo yari umunyabyaha ruharwa; ahubwo yari yarayobejwe n’inshuti ze mbi, ndetse yari afite ibyaha bike ugereranije n’abari bahagaze iruhande rw’umusaraba bashungera Umukiza. Yari yarabonye Yesu kandi yumva amagambo ye, maze bituma anyurwa n’inyigisho ze, ariko aza kuyoba abitewe n’abatambyi hamwe n’abakuru b’Abayuda. Yagerageje kwihunza umutima wamuganishaga ku nyigisho za Yesu, maze akomeza gusaya mu cyaha, kugeza ubwo yafashwe, araburanishwa maze akatirwa urwo kubambwa ku musaraba. Mu rukiko kwa Pilato ndetse no mu nzira ijya i Kaluvari , uwo mugabo yari kumwe na Yesu. Yumvise Pilato avuga ngo, “Nta cyaha mubonyeho.” Yohana 19:4. Yabonye imyitwarire ye yo guhesha icyubahiro Imana, kandi abona impuhwe no kubabarira yari afitiye abamushinyaguriraga. Aho ku musaraba yabonye abanyedini bakomeye baseka Umwami Yesu ndetse bamutuka n’ibitutsi byinshi. Yabonye bamuzunguriza imitwe yabo. Yumvise amagambo atari meza yavugwaga n’abanyabyaha nka we bagira bati, “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.” Mu bantu banyuraga aho, yumvise hari benshi bari bashigikiye Yesu. Yumvise bamwe basubira mu magambo yavuze, ndetse basingiza n’ibikorwa bye byiza. Yumvise yongeye kwiringira mu mutima we ko uwo ari Kristo. Yarahindukiye areba umugome mugenzi we, maze aravuga ati, “Mbese nta n’ubwo utinya Imana, kubona uhawe igihano kimwe n’icye?” Abo bambuzi bari hafi gupfa ntabwo bari bagitinya umuntu. Ariko umwe muri bo yumvise muri we hari Imana agomba gutinya, kandi n’ahazaza he hamuteraga ubwoba. Yabonaga ubuzima bwe bwandujwe n’icyaha buri hafi kugera ku musozo. Maze arataka ati, “Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.” UIB 510.2

Birumvikana, kandi nta gushidikanya ndetse nta rwitwazo uwo mugome yari agifite. Ubwo yakatirwaga urwo gupfa kubera icyaha cye, yumvaga yihebye kandi acitse intege; ariko noneho yumvise atangiye kugira intekerezo nziza muri we. Yibutse ibyo yumvise Yesu avuga, yibuka uburyo yakijije abarwayi, akababarira icyaha. Yumvise amagambo avugwa n’abizeye Kristo, bakamukurikira babogoza amarira. Yitegereje kandi asoma amagambo yari yanditse hejuru y’umutwe w’Umukiza. Yumvise abagenzi banyuraga aho bayasubiramo, bamwe bafite agahinda, abandi bamuseka. Umwuka Wera yamurikiye ubwenge bwe, maze buhoro buhoro agenda abona ibimenyetso mu mutima we. Yitegereje Yesu wuzuye ibikomere, Uwo basekaga kandi Uwari amanitse ku musaraba; maze amubonamo Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Afite ijwi ryuzuye umubabaro n’ibyiringiro, uwari utakigira kirengera kandi uwari hafi gupfa, yishyize mu biganza by’Umukiza wari amanitse ku musaraba. Maze arataka ati, “Mwami uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.” UIB 510.3

Igisubizo cyabonetse ako kanya. Maze mu ijwi ryiza ryorohereye, ijwi ryuzuye urukundo, impuhwe n’ububasha Yesu aramusubiza ati, “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.” UIB 511.1

Mu gihe cy’amasaha menshi yo kubabazwa kwa Yesu, amagambo yageze mu matwi ye yari ayo kumutuka no kumushinyagurira. Igihe yari amanitse ku musaraba, yakomeje kubwirwa amagambo yo kumuseka no kumutuka. Yumvaga yifuza mu mutima we kumva amagambo yo kwizera aturutse mu kanwa k’abigishwa be. Ariko yumvise gusa amagambo yo gucika intege ngo, “Twiringiraga ko ari We wakagombye gucungura Isiraheri.” Nimurebe noneho uburyo byashimishije Umukiza kumva amagambo yo kwizera aturutse mu kanwa k’igisambo cyari hafi gupfa! Nubwo abayobozi b’Abayuda bamwihakanye, n’abigishwa be bagatangira gushidikanya ku bumana bwe, igisambo ku musaraba, cyari hafi gushiramo umwuka, cyahamagaye Yesu kimwita Umwami. Benshi bifuzaga kumwita Umwami igihe yakoraga ibitangaza, n’igihe yari amaze kuzuka avuye mu mva; ariko nta n’umwe wigeze amwemera igihe yari ku musaraba yenda gupfa, keretse cya gisambo cyihannye kandi kigakizwa kuri iyo saha ya gatanu. UIB 511.2

Abari bahagaze aho bumvise amagambo y’icyo gisambo ubwo cyitaga Yesu Umwami. Amagambo ye yo kwihana yatumye bamutega amatwi. Abari bahagaze hafi y’umusaraba barwanira imyambaro ya Kristo, ndetse bafindira ikanzu ye, baracecetse ngo bumve icyo avuga. Urusaku rwabo rwaragabanutse. Bitegereje Kristo bacecetse, maze bategereza igisubizo giturutse mu kanwa ke ubwo yari hafi gupfa. UIB 511.3

Ubwo yavugaga ayo magambo y’ibyiringiro, umwijima wasaga n’uzengurutse umusaraba, wamurikiwe n’umucyo, umucyo mwinshi kandi w’ubugingo. Igisambo cyarihannye maze kibona amahoro yuzuye akomoka ku kwemerwa n’Imana. Kristo yaheshejwe icyubahiro muri icyo gihe cyo kubabazwa kwe. Uwabonekaga imbere y’abandi bose nk’uwatsinzwe, yari Umuneshi w’ukuri. Yahindutse Uwikoreye ibyaha byacu. Abantu bashobora kugira ububasha ku mubiri we wa kimuntu. Bashobora kumutobora umutwe bamwambika ikamba ry’amahwa. Bashobora kumwambura imyambaro ye, bakayirwanira ngo bayigabanye. Ariko ntibashobora kumwambura ububasha bwe bwo kubabarira ibyaha. Mu gihe yendaga gupfa, yatanze ubuhamya bw’ubumana bwe kandi ahamya n’ikuzo rya Se. Ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva, kandi ukuboko kwe ntikwaheze ngo ananirwe gukiza. Anezezwa no gukiza abo bose baza ku Mana banyuze muri We. UIB 511.4

Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso. Ntabwo Kristo yatanze isezerano ko igisambo kiri bubane nawe muri Paradiso uwo munsi. Na Kristo ubwe ntiyagiye muri Paradiso uwo munsi. Yaraye mu gituro, kandi muri cya gitondo yazutseho yaravuze ati, “Ntabwo ndazamuka ngo njye kwa Data.” Yohana 20:17. Kuri uwo munsi wo kubambwaho, umunsi w’umwijima ndetse ubwo byasaga naho habayeho gutsindwa, niho iryo sezerano ryatanzwe. “Uyu munsi” ubwo yari hafi gupfira ku musaraba nk’umugome, Kristo yijeje uwo munyabyaha utagira kirengera ati, Uyu munsi turi bubane muri Paradiso. UIB 511.5

Ibisambo byabambwe hamwe na Yesu byashyizwe “umwe iburyo bwe n’undi ibumoso.” Ibi byakozwe hamaze gutangwa amabwiriza y’abatambyi n’abakuru b’Abayuda. Umwanya Kristo yahawe hagati y’ibisambo bibiri wari uwo kwereka abantu ko yari umugome kurusha abo bandi. Bityo Ibyanditswe byarasohoye ngo, “Yashyizwe mu mubare w’abagome.” Yesaya 53:12. Nyamara abatambyi ntibabonaga ubusobanuro nyakuri bw’igikorwa cyabo. Igihe Yesu yabambwaga hamwe n’ibisambo, maze agashyirwa “hagati”, ni nako umusaraba we washyizwe hagati mu isi yabaswe n’ibyaha. Kandi amagambo yo kubabarira yabwiwe igisambo ubwo cyihanaga yakongeje urumuri rumurikira isi kugera ku mpera zose zayo. Abamarayika bitegereje batangaye cyane iby’urukundo rutagereranywa rwa Yesu, ubwo mu gihe yari afite umubabaro ukomeye mu mubiri no mu mutima we, yakomeje gutekereza ku bandi, kandi akomeza gufasha uwicujije ibyaha ngo arusheho kwizera. Muri uko gucishwa bugufi kwe, We nk’umuhanuzi yabwiye amagambo abakobwa b’i Yerusalemu; We nk’umutambyi n’umurengezi yinginze Se kugira ngo ababarire abamugiriye nabi; kandi We nk’Umukiza wuje urukundo yababariye ibyaha igisambo ubwo cyihanaga. UIB 512.1

Ubwo Yesu yararanganyaga amaso mu bari bamuzengurutse, hari umwe yagiriye amatsiko cyane. Nyina wa Yesu yari ahagaze aho iruhande rw’umusaraba, ari kumwe na Yohana umwigishwa. Ntiyashoboraga kwihanganira kuguma kure y’umwana we; kandi kuko Yohana yari azi ko iherezo ryari hafi, yongeye kuzana nawe aho hafi y’umusaraba. Ubwo Kristo yari hafi gupfa, yibutse umubyeyi we. Yitegereje mu maso he afite agahinda kenshi, maze yitegereza na Yohana, aravuga ati, “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.” Hanyuma abwira Yohana ati, “Nguyu nyoko.” Yohana yumvise amagambo ya Yesu, yemera iyo nshingano. Yajyanye Mariya mu rugo rwe, guhera icyo gihe amwitaho n’impuhwe nyinshi. Nimurebe urukundo rw’Umukiza; no mu gihe yari afite ububabare bwinshi bwo mu mubiri no mu mutima, yagize igitekerezo cyo kwita kuri nyina. Ntiyari afite amafaranga yo guha nyina ngo abeho neza; ariko yakundaga Yohana, ari cyo cyatumye amuha nyina nk’umurage w’agaciro kenshi. Bityo rero yahaye nyina icyo yari akeneye kurusha ibindi, - kugirirwa ineza no kwitabwaho n’uwamukundaga kubera ko nawe yakundaga Yesu. Kandi ubwo Yohana yamwakiraga nk’inshingano ahawe na Yesu, byatumye Yohana yakira imigisha. Byatumye ahora amwibukiraho Umwigisha we yakundaga. UIB 512.2

Urugero rwiza rwa Kristo agaragaza urukundo rwo mu muryango rwakomeje kuba urumuri rurabagirana mu bihe byose. Mu myaka hafi mirongo itatu, Yesu yakoraga buri munsi agerageza gukemura ibibazo byo mu rugo. Kando no muri icyo gihe yari afite ububabare bwinshi, yibutse kwita kuri nyina w’umupfakazi, wari ushavuye. Umwuka nk’uwo ukwiriye kugaragara mu bayoboke bose ba Kristo. Abakurikira Kristo bose bakwiriye kumva ko ari inshingano bafite mu iyobokamana, kubaha no gufasha ababyeyi babo.Abafite imitima yakiriye urukundo rwa Kristo, ntibazirengagiza gukunda, gufasha no kugirira impuhwe ababyeyi babo. UIB 512.3

Umwami w’icyubahiro yari hafi gupfa, kandi yari incungu y’abatuye isi. Muri uko gutanga ubugingo bwe bw’igiciro cyinshi, Kristo ntiyabonekaga nk’ufite umunezero wo gutsinda. Ahubwo yari afite mu maso huzuye agahinda n’umubabaro. Ntabwo ibyo yabitewe no kugira ubwoba bwo gupfa. Ntabwo kubabazwa no gukozwa isoni ku musaraba ari byo byamuteye agahinda gasaze. Kristo yari umutware w’abashavura; ariko kubabazwa kwe yabitewe n’ububi bw’icyaha, kandi no kumenya ko umuntu yamaze kwigaragura mu kibi, kugeza ubwo atakibabazwa cyangwa ngo yite ku bubi bwacyo. Kristo yabonye uburyo icyaha cyamaze kwizingira mu mutima w’umuntu, abona kandi ko ari abantu bacye cyane bifuza gutandukana n’icyaha. Yari azi neza ko, abantu baramutse batabonye ubufasha buva ku Mana, bazarimbuka bose. Yabonye kandi abantu batabarika bapfira mu cyaha nyamara bahagaze hafi cyane y’ubufasha butagira akagero bw’Imana. UIB 513.1

Ibicumuro byacu byose byashyizwe kuri Kristo We wabaye incungu yacu n’ubwishingizi bwacu. Yabazwe nk’umunyabyaha, kugira ngo adukize gucirwaho iteka n’amategeko. Ibicumuro by’abakomotse kuri Adamu bose, byari biremereye umutima we. Uburakari Imana iterwa n’icyaha, no kugaragaza kutishimira ibicumuro kwayo, byose byatsikamiye umutima w’Umwana wayo. Mu buzima bwose bwa Kristo, yigishije abacumuye batuye isi ubutumwa bwiza bw’imbabazi n’urukundo rw’Imana. Umugambi we wari uwo kuzanira agakiza abanyabyaha ukageza no ku munyabyaha ruharwa. Ariko kubera umutwaro w’ibyaha yari yikoreye, ntiyashoboraga kureba mu maso y’Imana. Kudashobora kubona mu maso h’Imana muri iyi saha ikomeye y’umubabaro, byateye Umukiza agahinda mu mutima kadashobora kumenywa n’umwana w’umuntu. Ako gahinda ko mutima we kari kenshi cyane, ku buryo atashoboraga kumva ububabare bwe bw’umubiri. UIB 513.2

Satani n’ibishuko bye yashegeshe umutima wa Yesu. Yesu ntiyashoboraga kurenza amaso ngo arebe hanze y’imva. Ntabwo yari afite ibyiringiro byo kuzava mu mva ari umuneshi, ndetse ntiyari azi neza niba Se wo mu ijuru yari yemeye igitambo cye. Yagize ubwoba bwinshi kuko yatekereje ko Imana yanga icyaha cyane ku buryo gutandukana kwe n’Imana kwari ukw’ibihe byose. Kristo yagize umubabaro nk’uwo umunyabyaha azagira igihe imbabazi zizaba zirangiye ku nyokomuntu yacumuye. Yesu yagezweho n’uburemere bw’icyaha, agerwaho n’umujinya w’Imana kuko yari mu cyimbo cy’umuntu. Ibyo ni byo byatumye igikombe Umwana w’Imana yanywereyeho cyarashariraga ndetse bikababaza cyane n’umutima we. UIB 513.3

Abamarayika bo mu ijuru baratangaye cyane ubwo babonaga Umukiza ababazwa bikomeye. Abamarayika bo mu ijuru bapfutse mu maso habo ngo batareba iby’uwo mwanya uteye ubwoba. Ibyaremwe bidahumeka na byo byagiriye impuhwe Umuremyi wabyo ubwo yagirirwaga nabi ndetse ari hafi gupfa. Izuba na ryo ryanze kuva kubera icyo gihe gikojeje isoni. Imirasire y’izuba yabengeranaga yarasiye isi mu gihe cya saa sita z’umunsi, ariko mu kanya gato ntiyongeye kuboneka. Umwijima w’icuraburindi, wijimye nk’ibara ry’umwenda bambara mu gihe cyo gushyingura, watwikiriye umusaraba. “Nuko haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda.” Impamvu zitera ubwirakabiri tuzi cyangwa indi miterere y’ikirere, ntabwo ari byo byazanye uyu mwijima wasaga n’uwo mu gicuku ariko nta nyenyeri cyangwa ukwezi byariho. Bwari ubuhamya butangaje bwatanzwe n’Imana kugira ngo ikomeze kwizera kw’abazabaho mu bihe bizakurikiraho. UIB 513.4

Imana yari iri muri uwo mwijima w’icuraburindi. Imana ihindura umwijima insika ikoresha, kugira ngo ikinge amaso y’abantu batabona ubwiza bwayo. Imana n’abamarayika bayo bari hafi y’umusaraba. Imana yari kumwe n’Umwana wayo. Nyamara ntiyigeze yigaragariza amaso y’abantu. Iyo ubwiza bwayo buza kumurika gato mu bicu, umuntu wese wari aho yari kurimbuka. Kandi muri iyo saha ibabaje, ntabwo Kristo yemerewe guhozwa no kuba hafi ya Se. Icyo gikombe yagombaga kukinywa wenyine, ndetse no mu bantu nta n’umwe wagumanye na we. UIB 514.1

Muri uwo mwijima w’icuraburindi, Imana yahishe kubabazwa guheruka k’Umwana wayo. Ababonye Kristo mu mubabaro we bemeye ubumana bwe. Abantu bashoboye kubona mu maso he, ntibigeze bahibagirwa. Nk’uko mu maso ha Kayini hagaragazaga ko ari umwicanyi, ni ko no mu maso ha Kristo herekanaga umutuzo, kugira neza, ko nta kibi kimurangwaho, - kandi herekanaga ishusho y’Imana. Ariko abamuregaga ntibigeze bita ku kimenyetso giturutse mu ijuru. Mu gihe cy’amasaha menshi yo kubabazwa, Kristo yakomeje kurebwa n’abantu benshi bari baje kumushungera. Ariko noneho mu mpuhwe nyinshi, Imana yamuhishe mu gishura cyayo. UIB 514.2

Ituze ry’urupfu ryumvikanye aho i Kaluvari. Abari aho bose bagize ubwoba butagira akagero. Ba bandi batukaga Yesu ndetse bamushinyaguriraga baracecetse, ahubwo bakomeza kongorerana. Abagabo, abagore hamwe n’abana, baguye hasi bubamye. Imirabyo yakomeje kurabya iturutse mu bicu, maze ikagaragaza umusaraba n’Umucunguzi wari uwubambweho. Abatambyi, abakuru b’Abayuda, abanditsi, ababambye Yesu, hamwe n’abaje gushungera, bose batekereje ko igihe cyabo cyo kwiturwa ibyo bakoze kigeze. Batangiye kongorerana bavuga ko Yesu agiye kumanuka akava ku musaraba. Hari bamwe bagiye barindagira muri uwo mwijima, bashakisha inzira ibasubiza mu murwa. Bagiye bikubita mu gituza, baboroga kandi bafite ubwoba. UIB 514.3

Isaha ya cyenda igeze, umwijima waratamurutse, ariko usigara utwikiriye Umukiza. Byashushanyaga umubabaro n’agahinda byaremereye umutima we. Nta jisho ryashoboraga kureba muri uwo mwijima wari uzengurutse umusaraba, kandi nta muntu washoboraga gusobanukirwa n’umubabaro wari mu mutima wa Kristo. Imirabyo ikaze yasaga n’aho irakariye Yesu aho yari amanitse ku musaraba. Hanyuma Yesu ataka n’ijwi rirenga ati, “Eli, Eli, lama sabakitani? Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” Ubwo umwijima wari uzengurutse Umukiza, amajwi menshi yaravuze ati: Ahawe igihano cy’ijuru. Yagezweho n’umujinya w’Imana kuko yiyise Umwana w’Imana. Abenshi mu bamwizeraga, bumvise gutaka kwe no gucika intege kwe. Ibyiringiro byabo byarayoyotse. None se niba Imana yaratereranye Yesu, abayoboke be bari gusigara biringiye iki? UIB 514.4

Igihe umwijima wavaga kuri Yesu, yarongeye yumva uburibwe mu mubiri we, maze aravuga ati, “Mfite inyota”. Umwe mu basirikare b’Abaroma, yumvise agize impuhwe ubwo yabonaga iminwa ye yumagaye cyane, maze afata icyangwe agihambira ku rubingo, acyinika muri divayi isharira, akimushyira ku munwa. Abatambyi bakomeza kumuseka cyane kubera uburibwe yari afite. Igihe umwijima watwikiraga isi, bari bagize ubwoba bwinshi; ariko ubwo bwari bumaze kugabanuka, bongeye gutinya ko Yesu ari bubacike. Amagambo ye, “Eli, Eli, lama sabakitani? Bari bayumvise mu buryo butari bwo. Bakerensheje amagambo ye, baramuseka bavuga bati, “Dorere, arahamagara Eliya”. Yari amahirwe yabo aheruka yo kumugabaniriza uburibwe, ariko barabyanze. Baravuze bati, “Reka turebe ko Eliya aza kumukiza.” UIB 514.5

Umwana w’Imana utagira inenge yari amanitse ku musaraba, umubiri we wuzuye imibyimba; kandi bya biganza yakoreshaga atanga imigisha, byari bibambye ku musaraba hakoreshejwe imisumari; bya birenge yagendeshaga ajya gukora ibikorwa by’urukundo na byo byari biteye imisumari; wa mutwe we w’ubwami wari wambitswe ikamba ry’amahwa; naho iminwa ye yari yahindutse iyo gutakishwa n’umubabaro. Kandi ibyo yihanganiye byose — ibitonyanga by’amaraso byavaga ku mutwe we, ku ntoki ze, ku birenge bye, uburibwe yari afite mu mubiri, ndetse n’agahinda kari kuzuye umutima we ubwo Se yamuhishaga mu maso he — ibyo byose bihamiriza umuntu waremwe bigira biti, Ni ku bwawe Umwana w’Imana yemeye kwikorera umutwaro w’ibyaha; ni ku bwawe yafunze inzira iganisha ku rupfu maze afungura irembo rijya muri Paradiso. Uwacecekesheje umuraba ukaze kandi akagenda hejuru y’inyanja, Uwahindishije umushyitsi abadayimoni kandi agakiza indwara, Uwahumuye impumyi kandi akazura abapfuye, - yemeye kwitanga nk’igitambo ku musaraba, kandi ibyo yabikoreye kubera urukundo agukunda. Kristo, yemeye kwikorera ibyaha, yihanganira umujinya w’ubutabera bw’Imana, kandi ubwe ahinduka icyaha kubera wowe. UIB 515.1

Abari aho bitegereje bacecetse iherezo ry’icyo gihe giteye ubwoba. Izuba ryaravaga; ariko umusaraba wari ugitwikiriwe n’umwijima. Abatambyi n’abakuru b’Abayuda barebye i Yerusalemu; babona igicu kinini gitwikiriye umurwa ndetse no mu bibaya bya Yudeya. Izuba ryo gukiranuka, Umucyo w’isi, yari amaze gukura imirasire ye y’umucyo ku murwa yigeze gukunda cyane ari wo Yerusalemu. Imirabyo ikaze y’uburakari bw’Imana yarabirizaga kuri uwo murwa. UIB 515.2

Mu kanya gato umwijima wari utwikiriye umusaraba waratamurutse, maze mu ijwi ryumvikana neza, rivuga nk’iry’impanda, ijwi ryasaga n’iryumvikanira mu byaremwe hose, Yesu aravuga ati, “Birarangiye.” “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Umucyo mwinshi wazengurutse umusaraba, mu maso ha Yesu hararabagirana hafite umucyo nk’uw’izuba. Hanyuma Kristo yubika umutwe ku gituza cye, umwuka urahera. UIB 515.3

Muri wa mwijima uteye ubwoba, igihe Kristo yasaga n’uwaretswe n’Imana, nibwo yiranguje ibyari bisigaye mu gikombe cyuzuye umubabaro wa muntu. Muri ayo masaha ateye ubwoba yari yishingikirije ku kwemerwa na Se nk’uko byari bisanzwe.Yari asobanukiwe neza n’imico ya Se; yari azi neza ubutabera bwa Se, imbabazi ze, ndetse n’urukundo rwe rutarondoreka. Kwizera kwe kwari mu wo yashimishwaga no kumvira iteka. Kandi mu kumvira yishyize mu maboko y’Imana, maze igitekerezo cyo kurekwa na Se nticyaba kikiri muri we. Kubwo kwizera, Kristo yabaye umuneshi. UIB 515.4

Kuva isi yaremwa nta gihe gikomeye nk’icyo cyigeze kibaho. Abantu bagize ubwoba bwinshi cyane, bitegereza Umukiza bumiwe. Umwijima warongeye utwikira isi, humvikana ijwi rikomeye, rimeze nko guhinda kw’inkuba. Hanyuma, haza igishyitsi cyinshi. Abantu bagwa hasi bagerekeranye. Hakurikiraho guta umutwe no kugira ubwoba bwinshi. Mu misozi izengurutse aho, ibitare byaramenetse, maze bigwa mu bibaya bifite urusaku rwinshi. Ibituro byaramenetse, maze abapfuye bajya hanze. Ibyaremwe byose byahindaga umushyitsi kugeza ku kagingo gato kabigize. Abatambyi n’abakuru b’Abayuda, abasirikare, ababambye Yesu, hamwe n’abantu bose, bagize ubwoba bwinshi, bagwa hasi bubamye. UIB 515.5

Ubwo Kristo yavugaga ati, “Birarangiye,” abatambyi bakoraga imihango isanzwe yo mu rusengero. Hari ku isaha yo gutamba igitambo cya nimugoroba. Bari bamaze kuzana intama ishushanya Kristo ngo itambwe. Umutambyi mukuru yari yambaye ikanzu ye nziza igenewe uwo muhango, ahagaze abanguye icyuma, nk’uko Aburahamu yabigenje ubwo yari hafi gutamba umwana we. Abantu babyitegereje bafite amatsiko menshi. Ariko isi yaranyeganyeze, ihinda umushyitsi; kuko Uwiteka yari ari hafi. Umwenda ukingiriza ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, nta kuboko kugaragara kubikoze. Abari aho bose bareba aho batajyaga bagera, ahari huzuwe n’ubwiza bw’Imana. Aho niho Shekina yarangwaga. Aho niho ubwiza bw’Imana bwari buri, hejuru y’intebe y’imbabazi. Nta muntu n’umwe, uretse umutambyi mukuru wari wemerewe gufungura urwo rusika rwatandukanyaga ahera cyane n’ahandi h’urusengero. Yahinjiraga rimwe mu mwaka kugira ngo atange impongano kubera ibyaha by’ahantu. Ariko igitangaje, ni uko urwo rusika noneho rwatabutsemo kabiri. Ahera cyane ho mu buturo bwo ku isi ntihari hakiri ahera ukundi. UIB 516.1

Habaye ibiteye ubwoba no guhuzagurika kwinshi. Umutambyi yari hafi gusogota igitambo; ariko icyuma cyavuye mu ntoki ze zahindaga umushyitsi, maze intama iramucika. Ukuri kw’icyashushanywaga kwarabonetse igihe Umwana w’Imana yapfaga. Igitambo cy’ukuri cyaratambwe. Inzira ijya ahera cyane yarakinguwe. Inzira nshya kandi y’ukuri yateganirijwe bose. Inyokomuntu yacumuye kandi irangwa n’umubabaro ntiyari igikeneye gutegereza kuza k’umutambyi mukuru. Guhera ubwo Umukiza yatangiye umurimo w’umutambyi n’umuvugizi mu ijuru. Ni nk’aho ijwi ry’Imana ryabwiye abaje gusenga riti: Iri niryo herezo ry’ibitambo byose n’amaturo byo guhongerera icyaha. Umwana w’Imana araje nk’uko ijambo rye ribivuga riti, “Dore ndaje Mana (mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye) nzanywe no gukora ibyo ushaka.” “Yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.” Abaheburayo 10:7; 9:12. UIB 516.2