UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 76 - YUDA
Igitekerezo cya Yuda kigaragaza ukurangira nabi kw’imibereho yashoboraga kuba yaragiriye imigisha ku Mana. Ahari iyo Yuda aza gupfa mbere yo gukora urugendo rwe rwa nyuma ajya i Yerusalemu, yari kubarwa nk’umuntu ufite umwanya w’agaciro mu bigishwa cumi na babiri, ndetse n’umuntu wari kuba asize icyuho kinini. Umugayo wakurikiye imibereho ye mu bihe byose ntiwari kubaho keretse ibyari kuzagaragazwa ku mpera y’ibihe. Ariko hari impamvu yatumye imico ye igaragarizwa isi yose. Byabayeho kugira ngo bibere umuburo abo bose, kimwe na we, bazatatira icyizere Imana yabagiriye. UIB 485.1
Mbere ya Pasika ho hato, Yuda yari yamaze kunoganya umugambi n’abatambyi kugira ngo abageze Yesu mu biganza byabo. Hanyuma banoganya umugambi ko bazafata Yesu yagiye aho yakundaga kwiherera mu masengesho. Kuva cya gihe habereye ibirori mu nzu kwa Simoni, Yuda yari agifite amahirwe yo gutekereza ku gikorwa yari yaragambiriye kuzakora, ariko ntiyigeze ahindura imigambi ye. Yahawe ibice by’ifeza mirongo itatu — igiciro batangaga ku mucakara — maze yiyemeza kugurisha Umwami w’icyubahiro kugira ngo yicwe urupfu rw’agashinyaguro. UIB 485.2
Yuda yari afite ingeso yo gukunda amafaranga; ariko mbere yari ataragera ku rwego rwo gukora igikorwa gikabije nk’icyo. Yari yarakujije ingeso mbi zo kutanyurwa kugeza ubwo ari zo zarangaga imibereho ye yose. Urukundo yakundaga ubutunzi bwarenze kure urukundo yakundaga Kristo. Iyo ngeso yamugize imbata maze yiyegurira Satani, ku buryo yemeye gusaya bikabije mu cyaha. UIB 485.3
Yuda yabaye umwe mu bigishwa igihe abantu benshi bakurikiraga Kristo. Inyigisho z’Umukiza zanyuze imitima yabo ubwo bakurikiranaga amagambo ye yavugiwe mu masinagogi, ku nkombe z’inyanja no ku misozi. Yuda yabonye abarwayi, ibirema n’impumyi basanga Yesu ari benshi baturutse mu midugudu ndetse n’imirwa itandukanye. Yabonye indembe zizanwa ku birenge bye. Yabonye ibikorwa by’agatangaza bya Yesu ubwo yakizaga abarwayi, akirukana abadayimoni, ndetse akazura n’abapfuye. Muri we yumvise anyuzwe n’imbaraga ya Kristo. Yabonye uburyo Kristo yigishaga, asanga amagambo ye asumba kure ayo yigeze yumva n’amatwi ye. Yakunze uwo mwigisha ukomeye, maze yifuza kwibanira na we. Yumvise yifuza guhinduka mu ngeso no mu myitwarire, kandi yiringiraga kuzabishobozwa no kwibanira na Yesu. Umukiza ntiyigeze asubizayo Yuda. Yamwemereye kuba hamwe n’abandi bigishwa. Yamwemereye gukora umurimo w’ibwirizabutumwa. Yamuhaye ubushobozi bwo gukiza abarwayi no kwirukana abadayimoni. Ariko Yuda ntiyigeze agera ubwo yiyegurira Kristo by’ukuri. Ntabwo yigeze aca ukubiri no gukunda iby’isi ndetse n’amafaranga. Yemeye umwanya wo kuba igisonga cya Kristo, ariko ntiyemera guhindurwa n’imbaraga y’Imana. Yibwiye ko akwiriye kugumana umutimanama we, maze agumana ingeso yo kunenga no kutanyurwa n’ibikorwa by’abo bari kumwe. UIB 485.4
Yuda yubahwaga n’abandi bigishwa kandi bamubonaga nk’umuntu ufite agaciro kanini. Yuda yibwiraga ko afite ubumenyi busumba ubw’abandi, maze akabona bagenzi be nk’abantu bo hasi mu ntekerezo no mu bumenyi. Yibwiraga ko batazi amahirwe bafite, kandi ko batari bazi gukoresha igihe bafite mu gushaka inyungu. Yibwiraga ko itorero ridashobora gutera imbere rifite abayobozi nk’abo batareba kure. Petero yarahubukaga; ntiyabanzaga gutekereza ku bikorwa bye. Yohana, wakundaga gutegera ugutwi amagambo yavaga mu kanwa ka Yesu, yafatwaga na Yuda nk’umucungamari mubi. Matayo wari uhugukiwe n’imibare mu byakorwaga byose yari inyangamugayo, kandi yashimishwaga n’amagambo ya Kristo ku buryo yari yaratwawe na yo. Ibyo byatumaga Yuda amubona nk’umuntu utarashoboraga guhabwa inshingano zisaba gushabuka no kureba kure mu bucuruzi. Bityo rero, Yuda yitegereje abigishwa bose arabahinyura, kugeza ubwo yumvaga ko ari we ugize itorero ndetse ko ryari kujya mu ngorane iyo bitaza kuba ubuhanga bwe mu icungamutungo. Yuda yibonaga nk’umuntu ufite ubumenyi buhanitse, ndetse yatekerezaga ko ari indashyikirwa. Mu myumvire ye yibwiraga ko yaheshaga umurimo agaciro, maze bigatuma mu mikorere ye ari we wivugiraga ku bwe. UIB 485.5
Yuda ntiyabonaga intege nke yari afite mu ngeso ze, ni cyo cyatumye Kristo amushyira aho yari afite amahirwe yo kubona amakosa ye no kuyakosora. Yari umubitsi ushinzwe gukemura ibibazo by’umutungo mu itsinda rigizwe n’abigishwa ndetse no gufasha abakene mu bibazo byabo. Ubwo bari mu cyumba cyo hejuru ku munsi wa Pasika Yesu yaramubwiye ati, “Icyo ukora gikore vuba” (Yohana 13:27), ariko abigishwa bakeka ko yamubwiye kugura ibyo bari bakeneye gukoresha ku munsi mukuru cyangwa kugira icyo aha abakene. Mu gufasha no gukorera abandi, Yuda yari kugera aho akagira imico yo kwitangira abandi. Nyamara nubwo Yuda yategeraga amatwi ibyigisho bya Yesu buri munsi, akabona n’uburyo yitangiraga abantu, Yuda we yakomeje kwirundurira mu ngeso yo kurarikira iby’isi. Amafaranga make yakomezaga kwakira mu ntoki ze yakomeje kumubera igishuko. Igihe cyose yagiraga umurimo muto akorera Kristo, cyangwa iyo yakoreshaga igihe cye mu ibwirizabutumwa, yiyishyuraga amafaranga akomotse muri icyo kigega gito yacungaga. Mu myumvire ye yatekerezaga ko ibikorwa bye bifite ubusobanuro butunganye; ariko mu maso y’Imana yari umujura. UIB 486.1
Amagambo Yesu yakundaga gusubiramo avuga ko ubwami bwe atari ubwa hano ku isi yakomeretsaga Yuda. Yuda yari yarishyiriyeho imikorere iyo yumvaga ko na Kristo akwiriye gukurikiza. Yari yaragambiriye ko Yohana Umubatiza agomba kuva mu nzu y’imbohe. Ariko si ko byagenze, kuko Yohana yaciwe umutwe. Naho Yesu we mu cyimbo cyo gushimangira ubwami bwe bwo ku isi no guhorera urupfu rwa Yohana, yajyanye n’abigishwa be bajya kwiherera ahitaruye. Yuda we yashakaga uguhangana hakoreshejwe igitugu. Yatekereje ko Yesu aramutse atabujije abigishwa be gukomeza imigambi yabo, ari bwo umurimo warushaho kugenda neza. Yabonye urwango rw’abakuru b’Abayuda rwiyongeraga, kandi abona ko nta cyakozwe kugira ngo bashyirwe hasi igihe basabaga Kristo ikimenyetso giturutse mu ijuru. Umutima we watangiye kugira ukutizera, maze umwanzi amuteramo intekerezo zo gukekeranya no kwivumbura. Ni iyihe mpamvu yateraga Yesu kwibanda ku bintu we yabonaga ko ari urucantege? Ni iyihe mpamvu yamuteraga guhanura ko We n’abigishwa be bazahura n’ibigeragezo ndetse n’akarengane? Yuda yari yarakurikiye Yesu kuko yatekerezaga ko azabona umwanya w’icyubahiro mu bwami bwe bushya. Ariko se Yuda yari kuzagera kuri ibyo byiringiro bye? Yuda yari atarigera ahakana ko Yesu ari Umwana w’Imana; ahubwo yarashidikanyaga ndetse akibaza cyane ibyerekeranye n’ibikorwa by’agatangaza Yesu yakoraga. UIB 486.2
Yuda ntiyitaga cyane ku byo Yesu yigishaga, ahubwo yakomezaga gukwirakwiza inkuru ko Yesu azima nk’umwami i Yerusalemu. Igihe Yesu yagaburiraga abantu ibihumbi bitanu, Yuda yagerageje kugera ku mugambi we. Icyo gihe Yuda yafashije abandi kugaburira abantu benshi bari bashonje. Yari afite amahirwe yo kwibonera uburyo ari byiza guhabwa ubushobozi bwo guha abatagize icyo bafite. Kandi yagize ukunyurwa gukomoka iteka mu gukorera Imana. Yafashije abandi mu gushaka abarwayi n’abafite ububabare bari aho maze abageza kuri Kristo. Yabonye uburyo imitima y’abo bantu yagaruye intege, ikagira ibyishimo n’umunezero bikomotse ku mbaraga ikiza y’Umuremyi. Iyo abishaka yari gusobanukirwa n’imikorere ya Kristo. Ariko yahumwe amaso n’imigambi ye yo kwikunda no kwihugiraho. Yuda ni we wafashe iya mbere mu gushaka kuvana inyungu mu byishimo abantu batewe n’igitangaza Yesu yabakoreye. Ni we watangije igitekerezo cyo kwimika Yesu ku gahato ngo abe umwami. Yumvaga noneho ibyiringiro bye ari byinshi. Nyamara yahuye n’urucantege ku buryo bukabije. UIB 487.1
Amagambo Kristo yavugiye mu rusengero asobanura iby’umutsima w’ubugingo ni yo yateye Yuda gufata icyerekezo gishya mu mateka ye. Yuda yumvise amagambo ya Yesu ngo, “Nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.” Yohana 6:53. Yabonye ko ubutunzi Yesu yatangaga bwari ubw’iby’umwuka aho kuba ubw’isi. Yabonye ko atarebye kure, maze yiyemeza ko Yesu nta cyubahiro yari afite, kandi ko nta myanya y’icyubahiro yari kuzaha abigishwa be. Yiyemeje kutifatanya na Yesu maze atangira kumuvaho. Yahisemo gukomeza kurebera ibya Yesu kure. Yahisemo kwitarura. UIB 487.2
Guhera icyo gihe yakomeje kugaragaza gushidikanya kwateye urujijo abandi bigishwa. Yabibye intekerezo z’ubuhakanyi kandi ziyobya, maze agakunda gusubira mu magambo yo guhakanya Yesu yavugwaga n’abanditsi hamwe n’Abafarisayo. Igihe cyose habonekaga ingorane, ibirushya ndetse n’ibisitaza mu murimo wo kubwiriza ubutumwa, Yuda we yabibonaga nk’ibigaragaza ko ubutumwa butari ubwo kwiringirwa. Hari igihe yazanaga amasomo yo mu ijambo ry’Imana atari afite aho ahuriye n’ibyo Yesu yabaga yigisha. Amasomo nk’ayo, yabaga atandukanijwe n’ubusobanuro bwayo, yatezaga abigishwa urujijo, maze agatuma bakomeza guhura no kujijinganya kwakundaga kubabonekaho. Ibi byose byakorwaga na Yuda asa n’ushaka kwerekana ko akurikira. Mu gihe abandi bigishwa babaga bashaka ubuhamya bubaganisha ku magambo y’Umwigisha Mukuru, Yuda we yarabayobyaga mu mayeri akabatesha umurongo. Mu buryo bwasaga n’ubw’iyobokamana ndetse bwa gihanga, yavugaga amagambo afite ikinyuranyo n’ayo Yesu yababwiraga, kandi akayaha ubusobanuro butandukanye n’ibyo babwiwe. Amagambo ye yahoraga aganisha ku cyubahiro ndetse n’ubutunzi bw’isi, maze bigatuma abigishwa barangara ntibakurikirane iby’ingenzi byari imbere yabo. Impaka z’uwagombaga kuba mukuru muri bo zakundaga kuzanwa na Yuda. UIB 487.3
Igihe Yesu yasobanuriraga wa musore w’umutunzi ibyerekeye kuba umwigishwa nyakuri, Yuda byaramubabaje. Yibwiye ko ari ikosa ryakozwe. Yatekereje ko abantu bameze nk’uwo musore w’umutunzi baramutse bifatanije n’abizera, byajyaga guteza umurimo wa Kristo imbere. Yuda yibwiraga ko aramutse agishijwe inama, yajyaga gushobora gutanga ibitekerezo byateza imbere itorero ryabo rito. Yumvaga ingingo ze zimwe zatandukana n’iza Kristo, ndetse akemeza ko ari zo zari zifite akamaro kuruta iza Kristo. UIB 487.4
Mu byo Kristo yabwiraga abigishwa be byose, hagombaga kuba ibyo Yuda yumvaga ahakanya mu mutima we. Kubera imyifatire ya Yuda, umusemburo wo kutanyurwa wakomezaga gukwira hose. Abigishwa bo ntibabonaga uwari yihishe inyuma y’ibyo byose; ariko Yesu we yabonye ko Satani yinjiza imigambi ye muri Yuda, bityo akabona umuyoboro wo kwigarurira n’abandi bigishwa. Ibi kandi Yesu yabivuze neza umwaka umwe mbere y’uko agambanirwa ati, “Mbese si jye wabitoranirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.” Yohana 6:70 UIB 488.1
Uko bimeze kose Yuda ntiyahanganye ku mugaragaro, cyangwa ngo agaragaze kutemera inyigisho za Yesu. Ntabwo yigeze agaragaza cyane kutanyurwa kugeza igihe bari mu birori mu nzu kwa Simoni. Ubwo Mariya yasukaga amavuta ku birenge bya Yesu, Yuda yagaragaje umutima we wo kwifuza. Ubwo Yesu yamucyahaga, umutima wa Yuda warushijeho gusharirirwa. Ubwirasi n’umutima wo kwihorera byasenye inkuta zari zisigaye, maze umururumba yari amaranye igihe usigara ugenga imibereho ye. Ibi kandi niko bizagendekera umuntu wese ukomeza gukinisha icyaha. Ingeso zose zo gusaya mu cyaha iyo zitarwanijwe zihinduka igishuko cya Satani, hanyuma umutima w’umuntu ugasigara ugengwa n’umwanzi. UIB 488.2
Ariko na none Yuda yari atarinangira umutima burundu. Nubwo incuro ebyiri zose yagambiriye kugambanira Umukiza, yari agifite amahirwe yo kwihana. Igihe cy’igaburo rya Pasika, Yesu yagaragaje ubumana bwe ubwo yahishuraga imigambi ya Yuda. Ubutumwa bw’urukundo Yesu yagezaga ku bigishwa be, bwabaga bugenewe na Yuda. Nyamara Yuda ntiyigeze yita ku gikorwa giheruka cy’urukundo. Hanyuma Yuda yafashe icyemezo, maze bya birenge Yesu yari amaze kumwoza abigendesha ajya kumugambanira. UIB 488.3
Yuda we yatekereje ko Yesu naramuka abambwe ku musaraba, bizaba iby’akanya gato gusa. Yibwiraga ko igikorwa cye cyo kugambanira Umukiza kitazagira icyo gihindura na gato. Yatekerezaga ko Yesu atazapfa, ko ahubwo kumugambanira bizamuhatira kwivana mu maboko y’abanzi be. Mu bugambanyi bwe bwose, Yuda yumvaga hari inyungu abivanamo. UIB 488.4
Yuda ntiyigeze yiyumvisha ko Yesu azemera na hato kwishyira mu maboko y’abanzi be. Igihe rero yamugambaniraga, yashakaga guha Yesu icyigisho. Yumvaga igikorwa cye kizatuma Umukiza yigengesera kandi agaha Yuda icyubahiro kimukwiriye. Ariko Yuda ntiyari azi ko azatanga Kristo ngo yicwe. Kenshi na kenshi, iyo Umukiza yigishirizaga mu migani, abanditsi n’Abafarisayo ntibashimishwaga n’ingero yatangaga. Kenshi na kenshi bumvaga baciriwe urubanza. Ibihe byinshi ukuri kwageraga mu mitima yabo, buzuraga uburakari, bagafata amabuye ngo batere Yesu; ariko akenshi yabanyuragamo akagenda. Ibyo byatumye Yuda atekereza ko ubwo yashoboye kunyura mu mitego myinshi imeze gutyo, nta kabuza atazigera yemera gufatwa mu maboko y’abanzi. UIB 488.5
Yuda yiyemeje kugerageza ibyo yibwiraga. Yaribwiye ati, niba Yesu ari Mesiya koko, abantu yagiriye akamaro kenshi bazamushagara maze bamwimike abe Umwami. Ibi byari kugusha neza imitima ya bamwe bari mu gihirahiro. Yuda yari gushimirwa ko afashije mu kwimika umwami ku ntebe ya Dawidi. Kandi yumvaga iki gikorwa cye kizamuhesha umwanya wa kabiri kuri Kristo muri ubwo bwami bushya. UIB 488.6
Iyo ngirwamwigishwa yashohoje igikorwa cyo kugambanira Yesu. Mu busitani bw’i Getsemani ubwo yabwiraga abari bayoboye igitero ati, “Uwo ndibusome, ni we uwo mumufate.” (Matayo 26:48), yiringiraga adashidikanya ko Kristo azabivana mu maboko. Yatekerezaga ko baramutse bagaye icyo yabakoreye yavuga ati, Sinababwiye se ko mumufata mukamukomeza? UIB 489.1
Yuda ubwo yitegerezaga abaje gufata Kristo, yabonye bakora nk’uko yababwiye, baboha Kristo baramukomeza. Yaguye mu kantu ubwo yabonaga Yesu yemeye ko bamuboha bakamutwara. Byamuteye amatsiko menshi maze arabakurikira kuva mu gashyamba kugera aho bamutwaye imbere y’abakuru b’Abayuda. Buri kanya yari amuhanze amaso yiteguye ko ari buhinyuze abanzi be yiyerekana nk’Umwana w’Imana, kandi agahindura ubusa imbaraga n’imigambi by’abanzi be. Ariko uko igihe cyahitaga, Yesu yakomeje kwemera ko bamutuka kandi bakamushinyagurira, maze ubwoba bwinshi bufata Yuda kuko yabonaga ko yagurishije Umwami we akaba agiye kwicwa. UIB 489.2
Ubwo urubanza rwari hafi kurangira, Yuda ntiyari agishoboye kwihanganira uburibwe bwakomokaga ku mutima we wamuciraga urubanza. Humvikanye ijwi ryuzuye ikiniga rirangururira aho mu rukiko, ijwi ryakanze abantu bose bari aho, agira ati: Uwo muntu ni umwere; nyamuneka Kayafa nimumurekure! UIB 489.3
Maze abantu ubwo bari batangaye babona Yuda wari muremure, abyigana yihuta ngo asohoke. Yari afite mu maso hijimye, yabize icyuya mu maso he. Yagiye yiruka maze yegera intebe y’abacamanza, ajugunyira umutambyi mukuru bya bice by’ifeza yagurishije Umwami we. Maze akomeza ikanzu ya Kayafa, akomeza kumwingingira ko yarekura Yesu, avuga ko nta kibi yakoze gikwiriye kumwicisha. Kayafa ararakara maze amusunikira hirya, ariko na we ahera mu gihirahiro abura icyo yamusubiza. Ubugambanyi bw’abatambyi bwaragaragaye. Buri muntu wese yabonye ko baguriye Yuda ngo agambanire Umwami we. UIB 489.4
Yuda yongera gutaka ati, “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Maze umutambyi mukuru amaze kugarura ubwenge amusubiza amuseka ati, “Biramaze! Ni ibyawe.” Matayo 27:4. Abatambyi bari barashimishijwe no kugira Yuda igikoresho cyabo; ariko bakerensaga imico ye y’ubuhemu. Igihe rero yagarukaga imbere yabo afite amagambo yo kwicuza, baramusuzuguye. UIB 489.5
Yuda yikubise ku birenge bya Yesu, ahamya ko ari Umwana w’Imana, kandi amusaba kwikiza. Umukiza ntabwo yacyashye uwamugambaniye. Yari azi neza ko Yuda aticujije; kwicuza kwe yagukomoye ku mutima wamuciraga urubanza kubera gutinya gucirwaho iteka, ariko ntiyigeze agira agahinda nyakuri ngo yumve ko yagambaniye Umwana w’Imana utagira inenge, kandi ko yihakanye Uwera w’Isiraheri. Nyamara Yesu nta jambo yamubwiye ryo kumuciraho iteka. Yamurebye mu maso afite agahinda, aravuga ati, Iki gihe ni cyo cyanzanye ku isi. UIB 489.6
Abantu bari aho baratangaye. Bitegereje bumiwe uburyo Kristo yihanganiye uwamugambaniye. Bongeye kugira umutima ubahamiriza ko uyu muntu atari nk’abantu basanzwe. Ariko bakongera kwibaza bati, niba koko ari Umwana w’Imana ni iyihe mpamvu imutera kutivana mu maboko y’abanzi be ngo atsinde abamurega? UIB 489.7
Yuda yabonye ko kwinginga kwe ntacyo kukimaze, maze ava mu cyumba cy’urukiko yiruka asakuza ati, igihe cyarenze! Igihe cyarenze! Yumvise mu mutima we adashobora kubaho kugeza ubwo yabona Yesu abambwa, maze amera nk’utaye umutwe aragenda arimanika. UIB 490.1
Umunsi ukuze, abari bashagaye Yesu banyuze mu muhanda ujya I Kaluvari bajya kubamba Yesu. Amajwi y’urusaku no gushinyagura y’abo bantu babi yacecekeshejwe n’ibyo babonye aho ku nzira. Babonye umurambo wa Yuda munsi y’igiti cyumye ahantu hitaruye. Byari ibintu bitunguranye cyane. Uburemere bw’umurambo we bwari bwaciye umugozi yari yakoresheje yimanika. Ubwo umurambo we wagwaga hasi warashwanyaguritse, kandi imbwa zari zatangiye kuwurya. Bahise bahamba ibisigazwa bye aho ku nzira, ariko abashinyaguriraga Yesu bagabanije urusaku, kandi mu maso habo harahonze ku buryo byabonekaga ko ibitekerezo byabo byari kure. Ingaruka zo kugira nabi zari zatangiye kugera mu ntekerezo z’abigeretseho amaraso ya Yesu. UIB 490.2