UWIFUZWA IBIHE BYOSE

11/88

IGICE CYA 10 - IJWI RIRANGURURIRA MU BUTAYU

(Iki gice gishingiye muri Luka 1 :5-23, 57-80 ; 3 :1-18 ; Matayo 3 :1-12 ; Mariko 1 :1-8).

Mu bakiranutsi bo muri Isiraheli bari bategereje kuza kwa Mesiya, habonetsemo integuza ya Kristo. Umutambyi wari mu zabukuru n’umugore we Elizabeti, ‘‘bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana ;’’ kandi mu mibereho n’ubuzima bwabo bworoheje kandi bukiranuka, umucyo wo kwizera wabamurikiye nk’inyenyeri imurikira mu mwijima w’iyo minsi mibi. Uyu muryango wubaha Imana wasezeraniwe umwana w’umuhungu, wagombaga ‘‘kugendera imbere y’Uwiteka ngo ategure inzira Ye.’’ UIB 54.1

Zakariya yari atuye “mu misozi y’i Yudaya,” ariko yari yagiye i Yerusalemu gukora umurimo mu Rusengero akamarayo icyumweru, umurimo wasabwaga gukorwa na buri mutambyi mu cyiciro cye inshuro ebyiri mu mwaka. “Nuko ubwo Zakariya yari agikora imirimo y’ubutambyi imbere y’Imana, kuko icyiciro cy’abatambyi yabarwagamo cyari gitahiwe, ubufindo buramufata nk’uko umugenzo w’abatambyi wari uri, ngo ajye mu Rusengero rw’Uwiteka gutwika imibavu.” UIB 54.2

Yari ahagaze iruhande rw’igicaniro cy’izahabu mu cyumba cy’ahera ho mu buturo bwera. Igicu cy’imibavu n’amasengesho y’Abisiraheli byazamukaga bijya imbere y’Imana. Mu kanya gato yamenye ko agenderewe n’Imana. Maze marayika w’Umwami Imana amubonekera ‘‘ahagaze iburyo bw’igicaniro cy’imibavu,’’ uwo mwanya marayika yari ahagazemo wagaragazaga ikimenyetso cy’ubuntu agiriwe, ariko Zakariya ntiyabisobanukirwa. Yari amaze imyaka myinshi asengera kuza k’Umucunguzi ; ubu rero ijuru ryari ryohereje intumwa gutangaza ko ayo masengesho ari hafi gusubizwa ; ariko iyi neza y’Imana yasaga naho irenze urugero ku buryo atabashije kuyisobanukirwa. Agira ubwoba bwinshi ndetse atangira kwicira urubanza. UIB 54.3

Ariko aramutswa indamutso y’ibyishimo no kumukomeza, ngo : “Witinya Zakariya, ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana. Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe, kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igisindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera … Benshi mu BIsiraheli azabagarurira ku Mwami Imana yabo, azagendera ibere yayo mu mwuka n’ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n’iy’abana , n’abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana. Zakariya abaza marayika ati: “Ibyo nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza n’umugore wanjye akaba ari umukecuru ?” UIB 54.4

Zakariya yari azi neza uburyo Aburahamu wari ugeze mu zabukuru yahawe umwana kubera ko yizeye kandi agakiranukira Uwamusezeraniye. Ariko mu kanya gato, uwo mutambyi w’umusaza yahindukije intekerezo ze zitwarwa n’intege nke za kimuntu. Yibagirwa ko icyo Imana isezeranye, Ifite ubushobozi bwo kugisohoza. Mbega itandukaniro riri hagati y’uku kutizera no kwizera kumeze nk’uko umwana kwaranze Mariya, umubyeyi w’i Nazareti, wa wundi washubije Marayika ati, ‘‘ Dore ndi umuja w’Umwami Imana, bimbere uko uvuze.’’ Luka 1 : 38. UIB 54.5

Kuvuka k’umuhungu wa Zakariya, kimwe no kuvuka k’umuhungu wa Aburahamu, ndetse n’uwa Mariya, byagombaga kwigisha icyigisho cy’ukuri kw’iby’umwuka gukomeye, ukuri dutinda kwiga kandi twibagirwa vuba. Muri twe nta bushobozi bwo gukora icyiza butubamo; ariko icyo tudashobora gukora tugikorerwa n’imbaraga y’Imana iba mu mutima w’uyiyeguriye kandi uyizera. Binyuze mu kwizera umwana w’isezerano yaratanzwe. Binyuze mu kwizera duhabwa imibereho mishya, maze tugashobozwa gukora imirimo yo gukiranuka. UIB 55.1

Mu gusubiza ikibazo cya Zakariya, marayika yaravuze ati, ‘‘Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y’Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.’’ Imyaka magana atanu yari ishize, Gaburiyeli asobanuriye Daniyeli igihe cy’ubuhanuzi cyagombaga kugeza ku kuza kwa Kristo. Kumenya neza ko iherezo ry’icyo gihe ryari bugufi, byateye Zakariya gusenga asabira kuza kwa Mesiya. Iyi ntumwa yari yarazanye ubu buhanuzi yari ije na none gutangaza gusohora kwabwo. UIB 55.2

Amagambo ya marayika ngo, ‘‘ Ndi Gaburiyeli, uhagarara imbere y’Imana,’’ agaragaza ko afite umwanya ukomeye kandi w’icyubahiro mu bwami bwo mw’ijuru. Ubwo yazaniraga Daniyeli ubutumwa, yaravuze ati, ‘‘Nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli, [Kristo] umutware wanyu.’’ Daniyeli 10 : 21. Umukiza avuga kuri Gaburiyeli mu gitabo cy’Ibyahishuwe agira ati ‘‘Yatumye marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana.’’ Ibyahishuwe 1 : 1. Maze marayika abwira Yohana ati, ‘‘Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi.’’ Ibyahishuwe 22 : 9. Mbega igitekerezo cyiza - marayika uhagarara mu cyubahiro iruhande rw’Umwana w’Imana ni we watoranijwe ngo abumburire abantu b’abanyabyaha imigambi y’Imana. UIB 55.3

Zakariya yagaragaje gushidikanya amagambo ya marayika. Byatumye atongera kuvuga kugeza ubwo ayo magambo yasohoreye. ‘‘Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.’’ Luka 1 : 20. Yari inshingano y’umutambyi wabaga utahiwe n’igihe cye gukora mu buturo bwera gusenga asabira abantu ndetse n’igihugu kubwo ibyaha byabo, no kuza kwa Mesiya ; ariko ubwo Zakariya yageragezaga kubikora ntiyari akibasha kwatura ijambo. UIB 55.4

Ubwo yasohokaga guhesha abantu umugisha, ‘‘yabaciraga amarenga, maze akomeza kuba ikiragi.’’ Bari bategereje igihe kirekire, ndetse batangiye kugira ubwoba, bati ahari Imana yamuciriye urubanza. Ariko ubwo yari avuye ahera, mu maso he hararabagiranaga kubera icyubahiro cy’Imana, ‘‘ Bamenya yuko hari icyo yerekewe mu Rusengero.’’ Zakariya yabamenyesheje mu marenga ibyo yabonye n’ibyo yumvise ; kandi ‘‘iminsi y’imirimo ye ishize asubira iwe.’’ UIB 55.5

Umwana wasezeranywe akimara kuvuka, ururimi rwa se ruragobodoka, ‘‘ aravuga, ashima Imana. Abaturanyi bose baterwa n’ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y’i Yudaya yose. Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati ‘Mbese uyu mwana azaba iki !’ Ibi byose byaganishaga ku gukangurira imitima yabo ku kuza kwa Mesiya, uko Yohana yagombaga gutegurira inzira. UIB 55.6

Mwuka Wera aza kuri Zakariya, maze ahanura muri aya magambo meza avuga iby’umurimo w’umuhungu we : UIB 56.1

‘‘Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose,
Kuko Uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze,
No kumenyesha abantu be iby’agakiza,
Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo.
Ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yacu,
Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru,
Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,
No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y’amahoro.’’ Luka 1 : 76-79.
UIB 56.2

‘‘Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisiraheli.’’ Mbere yo kuvuka kwa Yohana, marayika yari yaravuze ati, ‘‘ Azaba mukuru imbere y’Umwami Imana, kandi ntazanywa vino cyangwa igisindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera.’’ Imana yari yarahamagariye umwana wa Zakariya umurimo ukomeye, ukomeye kurusha indi yose yigeze ihabwa abantu. Kugira ngo asohoze iyo nshingano, agomba kubana n’Uwiteka ngo bafatanye. Kandi Umwuka w’Imana yagombaga kubana na we gusa igihe yitaye kubyo marayika yategetse. UIB 56.3

Yohana yagombaga kujya mbere nk’intumwa ya Yehova, ngo amurikire abantu umucyo w’Imana. Yagombaga kuyobora intekerezo zabo mu nzira nshya. Yagombaga kubashishikariza kumenya ibyo imico y’ubuziranenge bw’Imana isaba, kandi bakamenya ko bakeneye gutungana kwayo. Intumwa nk’iyo igomba kurangwa n’imico yera. Yagombaga kuba urusengero rutuwemo na Mwuka w’Imana. Kugira ngo asohoze inshingano ye, yagombaga kuba muzima mu gihagararo, no mu bitekerezo ndetse afite imbaraga z’iby’umwuka. Niyo mpamvu yagombaga kwirinda mu mirire no mu minywere, ndetse no mu byifuzo agira. Yagombaga kuba umuntu ubasha gutegeka imbaraga ze kugira ngo ashobore guhagarara mu bantu ashikamye, nk’urutare n’imisozi byo mu butayu. UIB 56.4

Mu bihe bya Yohana Umubatiza, umururumba w’ubutunzi, no gukunda ibyo kwinezeza no kwiyerekana mu myambarire byari byamamaye. Ibinezeza umubiri, kurya no kunywa, byatezaga indwara z’umubiri ndetse no gusubira inyuma bikabije, abantu bari baraguye ikinya mu by’umwuka, imbaraga zo gusobanukirwa n’icyaha zigenda zigabanuka. Yohana yagombaga guhagarara nk’umugorozi. Mu kurangwa n’imibereho yo kwifata mu mirire no mu minywere ndetse n’imyambarire yoroheje, yagombaga gucyaha iryo kabya ry’icyo gihe. Bityo amabwiriza yahawe ababyeyi ba Yohana,- cyari icyigisho cyo kwirinda bahawe na marayika wavuye mw’ijuru. UIB 56.5

Mu bwana ndetse no mu busore niho imico yiganirwa. Aha niho imbaraga yo kwirinda ikenewe. Mu gihe bakikije umuriro ndetse no mu biganiro by’umuryango, nibwo babona imbaraga zubaka imico yabo zibasha kubazanira ingaruka zo kwihangana by’iteka ryose. Kurenza ibyo dutangaho umutungo mwinshi mu buzima, imico yigishijwe umuntu akiri muto niyo ituma umuntu aba intwari cyangwa atsindwa ku rugamba rw’ubu buzima. Igihe cyo kubyiruka nicyo gihe cyo kubiba. Nicyo kigena igihe cy’isarura, mur’ubu buzima no mu buzima bw’ahazaza. UIB 56.6

Nk’umuhanuzi, Yohana yagombaga “gusanganya imitima ya ba se n’iy’abana, n’abatumvira Imana akabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.’’ Mu gutegura inzira yo kuza kwa mbere kwa Yesu, yari ahagarariye abazategurira abantu kuza kwa kabiri kwa Yesu. Isi yigaruriwe n’ibyo kwinezeza. Ibinyoma n’imigani y’imihimbano nibyo byeze. Imitego ya Satani yo kurimbura abantu iriyongera. Abagomba kugaragaza kwera mu kubaha Imana bagomba kwiga isomo ryo kwirinda no kwifata. Umururumba mu byo kurya no kunywa bigomba gutsindwa n’imbaraga y’ibitekerezo mvajuru. Uku kwirinda ni ingenzi mu kutwongera imbaraga z’ibitekerezo no guhishurirwa iby’umwuka bizadushoboza gusobanukirwa no kugendera mu kuri kw’ijambo ry’Imana. Kubw’iyo mpamvu, kwirinda bifite umwanya mu murimo wo kwitegurira kuza kwa Kristo ubwa kabiri. UIB 57.1

Mu buryo busanzwe, umuhungu wa Zakariya yagombaga kuba yarigishijwe ibyo kuba umutambyi. Ariko inyigisho zo mu mashuri y’abigishamategeko (ba Rabbi) ntizari kumugeza ku rugero rukwiriye inshingano ye. Imana ntiyamwohereje ku bigisha iby’iyobokamana kwiga uko asobanura ibyanditswe byera. Yamuhamagariye kujya mu butayu, ngo yigire ku byaremwe no ku miterere y’Imana. UIB 57.2

Urugo rwe rwari ahantu ha wenyine yiberaga, hagati y’imisozi yambaye ubusa, ibihanamanga, n’ubuvumo bwo mu bitare. Ariko ubwe yihitiyemo kwigomwa kwishimisha n’ibinezeza by’ubuzima, abigurana imibereho yo kwifata no kugira ikinyabupfura kidahinduka cyo kwibera mu butayu. Aha ibyari bimuzengurutse byari bikwiranye n’imico yo kwicisha bugufi no kwizinukwa. Aho hantu, ntiyashoboraga kurogowa n’urusaku rw’iby’isi, bityo akabasha kwiga inyigisho ziboneka mu byaremwe, mu guhishurirwa, n’iz’imbaraga ikomeye y’Imana. Amagambo ya marayika yabwiye Zakariya yasubirirwagamo Yohana kenshi ayabwirwa n’ababyeyi be bubaha Imana. Uhereye mu bwana yahoraga yibutswa umurimo we, kandi yari yaremeye kwizera kuzira inenge. Kuri we kuba wenyine mu butayu byari ukwemera kwitarura imico y’abantu irangwa no gushidikanya, kutizera, no kudakiranuka byari byarabaye gikwira. Nti yiringiye imbaraga ze mu kunesha ibigeragezo, kandi yahungiraga kure icyatuma ahura n’icyaha, ngo hato bidatuma akerensa kwiyongera kwacyo. UIB 57.3

Yari yareguriwe Imana nk’umunaziri uhereye mw’ivuka rye, maze iryo sezerano arigira irye mu kubaho kwe kose. Umwambaro we wari uw’abahanuzi ba kera, umwambaro w’ikanzu iboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, awukenyeje umukandara w’uruhu. Yaryaga ‘‘isanane n’ubuki bw’ubuhura’’ yakuraga mw’ishyamba, kandi akanywa amazi meza atemba ava mu misozi. UIB 57.4

Ariko imibereho ya Yohana ntiyayipfushije ubusa, ngo abeho ubuzima bwo kwigunga no kwitandukanya n’abandi kubw’inyungu ze. Ahubwo igihe cyose yagiye asabana n’abandi ; kandi yahoraga yitegerezanya ubushishozi ibibera mw’isi. Mu mwiherero we utuje, yitegereje uko ibintu byagiye bikurikirana. Mu guhishurirwa amurikiwe na Mwuka Muziranenge, yize imico y’abantu, kugira ngo abashe kubona uko yageza ku mitima yabo ubutumwa mvajuru. Yari afite inshingano imuremereye. Ari wenyine, avugana n’Imana mu Ijambo ryayo no mu masengesho, yashatse uko yakingira ubugingo bwe kubw’umurimo wari umushyizwe imbere. UIB 57.5

Nubwo yari mu butayu, ntibyamubujije guhura n’ibigeragezo. Uko bishoboka, yakinze amarembo yose Satani yakwinjiriramo, ariko ntibyabujije umwanzi kumutera. Ariko imitekerereze ye, mu by’umwuka yari isobanutse ; yari yarakujije imbaraga n’umuco wo gufata ibyemezo, kandi kubwo gufashwa na Mwuka Muziranenge yabashije gutahura amayeri ya Satani, no guhangana n’imbaraga ze. UIB 58.1

Yohana yiboneye mu butayu ishuri rye n’ubuturo bwera. Nkuko Mose yari ameze akikijwe n’imisozi ya Midiyani, na we yari kumwe n’Imana, kandi akikijwe n’ibihamya by’imbaraga Zayo. Ntabwo byari amahitamo ye kuba aho hantu, nkuko byari ku muyobozi ukomeye w’Abisiraheli, hagati y’ibyo bihe bikomeye by’ubwigunge mu misozi ; ariko imbere ye hari imisozi ya Mowabu, hakurya ya Yorodani, bihamya uwahanze imisozi, akayikomeresha imbaraga. Iyo mibereho y’umwijima ndetse iteye ubwoba muri urwo rugo rwe rwo mu butayu, byashushanyaga imibereho ya Isiraheli. Uruzabibu rw’Uwiteka rwari rwarahindutse amatongo. Ariko hejuru y’ubutayu ijuru ryasaga n’iricishijwe bugufi ryuzuye umucyo n’ubwiza. Ibicu birundaniye hamwe, byijimye byuzuye umuyaga, byari bitamirijwe n’umukororombya w’isezerano. Bityo hirya yo kwangirika kwa Isiraheli hari umucyo umurika w’isezerano ry’icyubahiro ryo kwima kw’ingoma ya Mesiya. Ibicu by’uburakari bitamururwa n’umukororombya w’isezerano rye ry’imbabazi. UIB 58.2

Ari wenyine mw’ijoro rituje, yasomye isezerano Imana yasezeraniye Aburahamu yuko urubyaro rwe ruzaba rutabarika nk’inyenyeri. Umucyo w’umuseke, utamirije imisozi ya Mowabu, wamwibutsaga iby’Uwo wagombaga kuba nk’ ‘‘umuseke utambitse w’izuba rirashe, n’igitondo kitagira igicu.’’ 2 Samweli 23 :4. Kandi umucyo w’amanywa y’ihangu awubonamo icyubahiro cyo kwigaragaza k’Uwiteka, ubwo ‘‘icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe.’’ Yesaya 40 :5. UIB 58.3

Mu gutangara ariko kuzuye ibyishimo, ashakashaka mu mizingo y’abahanuzi ibyo guhishurwa ko kuza kwa Mesiya, — urubyaro rwasezeranywe ruzamenagura umutwe w’inzoka ; Shilo, ‘‘utanga amahoro,’’ uwagombaga kuboneka mbere y’uko hazongera kwima umwami ku ntebe ya Dawidi. Ubu rero igihe cyari kigeze. Umutegetsi w’i Roma yicaye ku ngoma ku musozi wa Siyoni. Ku bw’ijambo ry’Uwiteka ridahinduka, Kristo yari amaze kuvuka. UIB 58.4

Ibyishimo bya Yesaya bigaragaza icyubahiro cya Mesiya ni byo byari ibyishimo bye amanywa n’ijoro, — Ishami ryo ku gishyitsi cya Yese ; Umwami uzimana gukiranuka, ac’imanza, ‘‘n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri ;’’ ‘‘azaba nk’aho kwikinga umuyaga ; … n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya ;’’ Isiraheli ntizongera kwitwa ‘‘Intabwa,’’ n’igihugu ngo cyitwe “Umwirare”, ahubwo Uwiteka azakwita “Inkundwakazi,” n’igihugu cyawe kizitwa ‘‘Uwashyingiwe.’’ Yesaya 11 :4 ; 32 :2 ; 62 :4. Umutima w’uwari mu bwigunge wuzuzwa guhishurirwa kw’Uwiteka. UIB 58.5

Yarebye Umwami mu bwiza Bwe, inarijye iribagirana. Yabonye icyubahiro cy’Uwiteka maze yiyumvamo ko we ntacyo ashoboye ndetse ntacyo aricyo. Yari yiteguye kujya mbere nk’intumwa y’ijuru, atitaye kuby’abantu kuko yari amaze kubona iby’imbaraga mvajuru. Yabashaga guhagarara yemye ndetse nta bwoba imbere y’abami b’isi, kuko yari amaze kwicisha bugufi imbere y’Umwami w’Abami. UIB 59.1

Yohana ntiyasobanukiwe neza imiterere y’ubwami bwa Mesiya. Icyo yari ategereje ni ugucungurwa kwa Isiraheli bagakurwa mu maboko y’abanzi babo ; ari byo kuza k’Umwami mu gukiranuka, na Isiraheli igahinduka ishyanga ryera, ibyo nibyo byari intego nyamukuru yo kwiringira kwe. Bityo yiringiraga ko bizasohoza ubuhanuzi bwavuzwe mw’ivuka rye, — UIB 59.2

‘‘Kwibuka isezerano Rye ryera ;…
Yuko twebwe abamaze gucungurwa tukava
Mu maboko y’abanzi bacu
Tugomba kumukorera nta gutinya,
Mu kwera no gukiranuka imbere Ye, iminsi yose
UIB 59.3

Yo kubaho kwacu.’’ Yabonye ubwoko bwe bwibera mu buhendanyi, mu mibereho yo kwihugiraho, kandi businziriye mu byaha. Yashakaga kubakangurira imibereho yo gukiranuka. Ubutumwa Imana yari yaramuhaye kuvuga bwari ubwo kubahwitura ngo bave mu bunebwe, kandi butume bahinda umushyitsi kubera gucumura kwabo. Mbere yuko imbuto y’inkuru nziza ibona aho igwa, ubutaka bw’umutima bugomba kumenagurwa. Mbere yuko basanga Yesu ngo abakize, bagomba gukangurwa ngo babone akaga barimo k’inguma z’ibyaha. UIB 59.4

Imana ntiyohereza intumwa ngo zishyeshyenge umunyacyaha. Ntitanga ubutumwa bwizeza amahoro ngo yizeze abatari abera kudamarara biringiye uburinzi. Ishyira umutwaro uremereye mu bitekerezo by’inkozi z’ibibi, igahinguranya imitima yabo imyambi yo kwishinja no kwemera icyaha. Abamarayika bafite umurimo wo kumenyesha umunyabyaha urubanza rw’Imana ruteye ubwoba ngo bimutere kugira ubushake mu ntekerezo ze, kandi ngo bimutere gutaka avuga ati, ‘‘Nakora iki kugira ngo nkizwe ?’’ Maze ikiganza cyacishirijwe bugufi mu mukungugu, kikabyutsa uwo munyabyaha wihannye. Ijwi ricyaha icyaha, rigakoza isoni imigambi yo kwishyira hejuru, rikakubazanya ijwi ry’impuhwe riti, ‘‘ Urashaka ko nagukorera iki ?’’ Ubwo umurimo wa Yohana watangiraga, ishyanga rye ryari mu gihe cyo kwivumbura no kutanyurwa bifitanye isano n’imyivumbagatanyo. Ubwo bakuragaho Archelaus, Ubuyuda bwahise butwarwa n’ubutegetsi bwa Roma. Ubutegetsi bw’igitugu n’ubwambuzi bw’abatware b’Abaroma, n’umugambi wabo wo gutangiza ibimenyetso n’imigenzo ya gipagani, iba imbarutso yo kwivumbagatanya, byarimo bicumbera mu maraso y’ibihumbi by’Abisiraheli bashize ubwoba. Ibi byose byongereye urwango bari bafitiye Roma, bibongerera kwifuza kubohorwa mu maboko yabo. UIB 59.5

Hagati mu mpaka no gusubiranamo, ijwi ryumvikanira mu butayu, ijwi riteye ubwoba kandi rikomeye, nyamara ryuzuye ibyiringiro : ‘‘Nimwihane ; kuko ubwami bw’Uwiteka buregereje.’’ Iyo mbaraga nshya kandi idasanzwe, yakanguye ibitekerezo by’abantu. Abahanuzi bari barahanuye ibyo kuza kwa Kristo nk’igikorwa kiri kure ahazaza ; ariko none dore itangazo rivuga ko kwegereje. Uko Yohana yari ameze byatumye abamwumva basubiza ibitekerezo byabo inyuma ku bahanuzi ba kera. Imico ye n’imyambarire yasaga n’iy’umuhanuzi Eliya. Mu mwuka n’imbaraga nk’iza Eliya, yacyashye ku mugaragaro ubujura bwakorwaga mu gihugu cyose, kandi acyaha ibyaha byagaragaraga icyo gihe. Amagambo ye yari asobanutse, atyaye, kandi abasha kwemeza umuntu. Benshi bemera ko ari umwe mu bahanuzi bazutse. Maze igihugu cyose gihinda umushyitsi. Imbaga y’abantu yerekeza iyo mu butayu. UIB 59.6

Yohana yamamaje ibyo kuza kwa Mesiya, kandi ahamagarira abantu kwihana. Nk’ikimenyetso cyo kwezwaho ibyaha, ababatiriza mu mazi ya Yorodani. Bityo mu cyigisho gisobanutse, avuga yeruye ko abiyita ko ari abatoranijwe n’Imana bandujwe n’icyaha, kandi ko niba imitima yabo hamwe n’imibereho yabo bidatunganijwe batazabasha kubona umwanya mu bwami bwa Mesiya. UIB 60.1

Ibikomangoma n’abigishamategeko, abasirikare, abasoresha, n’abahinzi baza kumva uwo muhanuzi. Ubu butumwa bukomeye bw’imbuzi buva ku Mana bwatangaje abantu. Benshi barihannye, maze barabatizwa. Abantu b’inzego zose bemera kubatizwa, kugira ngo na bo bagire umwanya mu bwami yabatangarije. UIB 60.2

Benshi mu banditsi n’Abafarisayo baza bihana ibyaha byabo, kandi basaba ko babatizwa. Bari barishyize hejuru gusumba abandi bantu, kandi bari baratumye abantu bumva ko ibitekerezo byabo aribyo bigomba kubahwa ; ariko ubu ibyo bakoreye mu rwihisho mu mibereho yabo byari bishyizwe ku mugaragaro. Ariko Yohana ahishurirwa na Mwuka Muziranenge ko benshi muri bo baticuzaga ibyaha by’ukuri. Bari ingwiza murongo. Nk’inshuti z’umuhanuzi, biringiraga ko bazagirira umugisha kur’icyo gikomangoma kigiye kuza. Nuko bemera kubatizwa n’uyu mwigisha w’ikirangirire ukiri muto, batekereza ko bazarushaho gukomeza icyubahiro cyabo mu bantu. UIB 60.3

Yohana abasanganiza amagambo akomeye ati, ‘‘Mwa bana n’incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya ugiye gutera ? Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti, ‘Ko dufite Aburahamu akaba ariwe sogokuruza ! Ndababwira yuko ndetse Imana Ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.’’ Luka 3 :7, 8. UIB 60.4

Abayuda bari barasobanuye nabi isezerano ry’Imana yari yarasezeraniye Isiraheli kumuha imigisha ihoraho : ‘‘Uku niko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w’amannywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n’inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati, ‘Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga, urubyaro rwa Isiraheli na rwo ruzaba rutakiri ubwoko imbere yanjye iteka ryose. Uku ni ko Uwiteka avuga ati, Ijuru riri hejuru nibishoboka ko rigerwa, kandi imfatiro zo hasi mu isi nibishoboka ko zirondorwa, ni bwo nzaca urubyaro rwa Isiraheli rwose nduhoye ibyo bakoze byose. Ni ko Uwiteka avuga.’’ Yeremiya 31 :35-37 Abayuda bumvaga ko gukomoka kuri Aburahamu bibahesha kumva ko iryo sezerano ari iryabo. Ariko birengagiza ibyo Imana yari yaravuze byatuma iryo sezerano risohora. Mbere yuko atanga iryo sezerano yaravuze ati, ‘‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo nabo bazaba ubwoko bwanjye. … Kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.’’ Yeremiya 31 :33, 34. UIB 60.5

Ku bantu bemera ko amategeko y’Imana yandikwa mu mitima yabo, bahabwa icyizere cy’ubuntu bw’Imana. Barangwa no gushyira hamwe bakaba umwe n’Imana. Ariko Abayuda bari baritandukanije n’Imana. Kubera ibyaha byabo barimo basarura ibyo babibye. Iki nicyo cyatumye baba abanyagano b’abatizera Imana. Intekerezo zabo zari zaracuze umwijima kubw’ibicumuro, maze kubera ko kera Uwiteka yari yaraberetse urukundo rwe rutagira akagero, birengagiza ibyaha byabo. Bibeshya ko hari icyo barusha abandi bantu, biyumvisha ko imigisha y’Imana ari iyabo. UIB 61.1

Ibyo byose “byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.’’ 1 Abakorinto10 :11. Ni kangahe dusobanura imigisha y’Imana uko itari, maze tukibeshya ko Imana iyiduhera ko hari icyiza kiboneka muri twe ! Imana ntibasha kudukorera icyo ishaka gukora. Impano zayo tuzikoreshereza kongera irari ryacu, no kunangira imitima yacu mu kutizera n’icyaha. UIB 61.2

Yohana yabwiye abigisha ba Isiraheli yuko kwishyira hejuru kwabo, inarijye, ndetse n’ubukana bwabo byabagaragazaga ko ari abana b’incira, bibasha gukomeretsa abantu, aho kuba urubyaro rw’umukiranutsi kandi wubaha ariwe Aburahamu. Ukurikije umuco bari barahawe n’Imana, bari babi cyane kurenza n’abapagani, abo batekerezaga ko har’icyo barusha. Bari baribagiwe Rutare uwo bakomokaho, n’umwobo w’umworera bari barakuwemo. Imana sibo yagombaga kwishingikirizaho ngo isohoze umugambi wayo. Nkuko Yahamagaye Aburahamu imuvanye mu bapagani, ni nako yabashaga guhamagarira abandi ngo binjire mu murimo wayo. Imitima yabo yasaga n’itarimo ubuzima nk’amabuye yo mu butayu, ariko Umwuka wayo wabakanguriraga gukora iby’ubushake bw’Imana, ngo babashe kubona gusohozwa kw’ibyo Imana yasezeranye. UIB 61.3

‘‘Ubu na none,’’ niko umuhanuzi avuga, ‘‘intorezo igezwe ku gishyitsi cy’igiti : bityo rero igiti cyose kitera imbuto nziza kizatemwa kigwe hasi, ndetse gishyirwe mu muriro.’’ Agaciro k’igiti ntigashingiye kw’izina, ahubwo gashingiye ku mbuto. Niba imbuto nta gaciro zifite, izina ntirizatuma icyo giti kitarimburwa. Yohana yabwiye Abayuda ko guhagarara imbere y’Imana byagombaga kwemezwa n’imico y’imibereho yabo. Ubumenyi bwari bwataye agaciro. Niba imibereho n’imico yabo bidahamanya n’amategeko y’Imana, ntabwo ari abayo. UIB 61.4

Kubwo amagambo ye yacengeraga mu mitima, abamwumvaga baratsindwaga. Bazaga bamusanga bakamubaza bati: ‘‘ None se dukore iki ?’’ Akabasubiza ati, “Ufite imyenda ibiri umwe awuhe utawufite, n’ufite ibyo kurya nagire atyo na we.’’ Maze yihanangiriza abakoresha b’ikoro kutaka abantu ibirenze ibyo bategetswe, n’abasirikare ati mwirinde urugomo. UIB 61.5

Abemeye bose kuba abayoboke b’ubwami bwa Kristo, arababwira ati, ‘‘Ubugwaneza, kuvugisha ukuri, no kwizerwa bikwiye kugaragarira mu mibereho yabo. Bagomba kuba ingabo ikingira abadafite kirengera, kandi bakaba intanga rugero mu kugira impuhwe. Bityo abakurikira Yesu bazerekana imbaraga y’Umwuka Wera ibasha guhindura. Mu mibereho ya buri munsi, ubutabera, imbabazi, n’urukundo rw’Imana bizagaragara. Bitaye ibyo baba bameze nk’umurama ushyizwe mu muriro. UIB 61.6

Yohana arababwira ati ‘‘Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inketo : Niwe uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro.’’ Matayo 3 :11. Umuhanuzi Yesaya yari yarahanuye ko Umwami azeza abantu be ho ibyaha byabo ‘‘abikuzeho umwuka ukiranuka n’umwuka wotsa.’’ Ijambo ry’Uwiteka kuri Isiraheli ryari ngo, ‘‘ Nzagushyiraho ukuboko ngukuremo rwose inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy’ibati.’’ Yesaya 4 :4 ; 1 :25. Icyaha aho cyaboneka hose, ‘‘Imana yacu ni umuriro ukongora.’’ Abaheburayo 12 :29. Ku bantu bose biyegurira imbaraga ye, Mwuka w’Imana azakongora icyaha. Ariko abantu ni bagundira icyaha bazasa nacyo. Maze ubwiza bw’Imana, aribwo burimbura icyaha, bugomba kubarimbura. Yakobo, amaze gukirana na Marayika ijoro ryose, yaravuze ati, ‘‘Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.’’ Itangiriro 32 :30. UIB 62.1

Yakobo yumvaga umutima umushinja ibyo yakoreye Esawu, ariko yari yamaze kwihana. Yari yamaze kubabarirwa igicumuro cye, n’icyaha cye cyakuweho; bityo rero, yashoboraga kwishimira guhishurirwa ubwiza bw’Imana. Ariko igihe cyose abantu bazaga imbere y’Imana bakigundiriye icyaha, baricwaga. Mu kugaruka kwa Yesu ubwa kabiri, inkozi z’ibibi zizakongorwa ‘‘ n’umwuka uva mu kanwa ke,’’ kandi bazicwa no kuboneka k’ukuza kwe. 2 Abatesalonike 2 :8. Umucyo w’icyubahiro cy’Imana, uhesha abakiranutsi ubugingo, ni wo uzica abanyabyaha. UIB 62.2

Mu gihe cya Yohana Umubatiza, Kristo yari ari bugufi kwerekanwa nk’uhishura imico y’Imana. Kugaragara kwe niko kwagombaga guhishurira abantu ibyaha byabo. Gusa binyuze mu kwemera gutandukanywa n’icyaha, bagombaga kwinjira mu musabano na we. Abakiranuka mu mitima yabo nibo gusa babasha guhagarara imbere Ye. UIB 62.3

Uko niko Umubatiza yabwiye Abisiraheli ubutumwa bw’Imana. Benshi bumviye impanuro ye. Benshi muri bo bahara ibyabo byose kugira ngo babashe kumvira. Abantu benshi bakurikira uwo mwigisha mushya aho agiye hose, kandi benshi muri bo bagize ibyiringiro ko yaba ariwe Mesiya. Ariko Yohana abonye abantu baza bamugana, ashakisha uburyo bwose ngo yerekeze kwizera kwabo kuri uwo wari ugiye kuza. UIB 62.4