UWIFUZWA IBIHE BYOSE

10/88

IGICE CYA 9 - IMINSI Y’IMPAKA

Uhereye mu myaka ibanza, umwana w’Umuyuda yabaga agengwa aho ariho hose n’amategeko y’Abigishamategeko b’Abayuda. Amategeko adahinduka yari yarashyiriweho buri gikorwa cyose, kuva ku kiremereye ukageza ku gikorwa kirusha ibindi kuba gito mu buzima. Urubyiruko rwigiraga ku birenge by’abigisha bo mu ma sinagogi amategeko atagira ingano, ayo Abisiraheli b’umwimerere bagombaga kubahiriza. Ariko Yesu ntiyigeze ashishikazwa n’ibyo. Uhereye mu bwana yakoraga atayobowe n’amategeko y’Abigishamategeko. Ibyanditswe by’Isezerano rya Kera nibyo yahoraga yiga, kandi aya magambo ngo, ‘‘Uku niko Uwiteka avuga,’’ yahoraga buri gihe mu mvugo ye. UIB 48.1

Ubwo ibyifuzo by’abantu byatangiraga gufungura intekerezo ze, yabonye ko ibisabwa n’abantu bihora bigongana n’iby’Imana isaba. Abantu bagendaga batandukira ijambo ry’Imana, kandi bagashyira imbere ibitekero bihimbiye ubwabo. Bakurikizaga imihango idafite agaciro. Imirimo yabo yari igizwe n’imihango gusa; naho amahame y’ukuri kuboneye kwagombaga kwigirwa muri yo ntigusobanurirwe abaje gusenga. Yabonye ko mu mirimo yabo ibuze kwizera nta mahoro bari bafite. Ntabwo bari bazi umudendezo wo mu mutima bagombaga kubonera mu gukorera Imana mu kuri. Yesu yari aje kwigisha icyo gusenga Imana by’ukuri bisobanuye, kandi ntiyagombaga kwemera kuvangitiranya amategeko y’abantu n’amategeko yera y’Imana. Ntiyigeze arwanya cyangwa ngo akurikize amategeko y’izo ntiti z’abigisha; ariko ubwo yabonaga byamurenze kubera imico Ye yoroheje, Yerekanaga Ijambo ry’Imana mu gushyigikira iyo myifatire Ye. UIB 48.2

Mu buryo bwose bushoboka bwo kwicisha bugufi ndetse no kumvira, Yesu yagerageje gushimisha abahuye na We bose. Kubera ko Yari umunyamahoro ucisha make, abanditsi n’abakuru batekerezaga ko byakworoha kumucengezamo inyigisho zabo. Bamugisha impaka ngo yemere inyigisho n’imihango byagiye byigishwa n’abigisha mategeko uhereye kera, ariko Ababaza ububasha bafite ku Byanditswe Byera. Yagombaga kumva ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana; ariko ntiyagombaga kumvira ibihimbano by’abantu. Yesu yagaragaraga ko azi Ibyanditswe Byera uhereye ku Itangiriro ukageza kw’iherezo, kandi yabyigishaga mu kuri kwabyo. Abigisha mategeko bumvise bakozwe n’isoni kwigishwa n’umwana. Bavugaga ko aribo bagomba gusobanura Ibyanditswe Byera, kandi ko We yagombaga kwemera ubusobanuro bwabo. Barakajwe no kubona ahangana n’ibyo bavugaga. UIB 48.3

Bari bazi ko nta cyaboneka mu Byanditswe Byera gishyigikira imigenzo yabo. Babonye ko Yesu abarusha kure ubumenyi mu by’umwuka no kumenya Imana. Nyamara kandi bakarakazwa n’uko atubashye ibyo bategekaga abantu gukora. Bananiwe kumwemeza, bahindukirira Yosefu na Mariya, maze bamurega ko atumvira amategeko. Bityo ko akwiriye gucyahwa no guhanwa. UIB 48.4

Akiri umwana muto, Yesu yari yaratangiye kwimenyereza imico Ye bwite akwiriye gukurikiza, kandi kubaha cyangwa gukunda ababyeyi Be ntibyabashaga kumuteshura ku kubaha Ijambo ry’Imana. ‘‘Byanditswe ngo’’ ni ryo ryari ishingiro ry’ibikorwa bye binyuranye n’ingeso zo mu muryango. Ariko inyigisho z’abigishamategeko zagize ingaruka zikomeye mu mibereho ye. Ndetse no mu busore bwe yagombaga kwiga icyigisho gikomeye cyo gutuza no kwihangana. UIB 48.5

Bene se, nk’uko abahungu ba Yosefu bitwaga, babaga ku ruhande rw’Abigishamategeko. Bakomezaga kuvuga ko amategeko y’imigenzo agomba kubahirizwa, nk’aho ari ibisabwa n’Imana. Ndetse babonaga ko amategeko y’abantu akomeye kurusha Ijambo ry’Imana, kandi barakazwaga cyane n’uburyo Yesu yashyiraga ku mugaragaro itandukaniro ry’ikinyoma n’ukuri. Uburyo yubahirizaga amategeko y’Imana atajenjetse babimuregaga ko ari agasuzuguro. Batangazwaga n’ubwenge agaragaza mu gusubiza abigishamategeko. Bari bazi ko atigeze yigishwa n’abanyabwenge bazwi, nyamara bagatangazwa n’uko ahubwo ari We ubigisha. Babonye ko imyigire Ye yari isumbye kure iyabo. Ariko ntibashishoza ngo basobanukirwe ko afite ubwisanzure ku giti cy’ubugingo, inkomoko y’ubwenge bo batari basobanukiwe. UIB 49.1

Kristo ntabwo yari umuntu witandukanya n’abandi, nyamara yakojeje isoni Abafarisayo yanga gukurikiza amategeko yabo aremereye kandi akandamiza. Yabonye ko ibyerekeranye n’idini byagoteshejwe inkuta ndende zitandukanya abantu n’abandi, kandi bigafatwa nk’igikorwa cyera cy’imibereho ya buri munsi. Izi nkuta zo kwitandukanya Yarazishenye. Mu gushyikirana kwe n’abantu ntawe yigeze abaza ngo, Ni iyihe myizerere yawe ? Uri uwo mu rihe torero ? Yakoresheje imbaraga ye yo gufasha ku bamukeneyeho ubufasha bose. Aho kwitandukanya n’abandi ngo abe wenyine ngo abone uko agaragaza imico Ye mvajuru, Yakoze ibishoboka byose kubwo inyoko muntu. Yashimangiye ihame ry’uko idini rya Bibiliya ridashingiye ku kubabaza umubiri. Yigishije ko idini izira inenge kandi itanduye ari itishingikiriza gusa ku gushyiraho ibihe n’iminsi mikuru. Igihe cyose n’ahantu aho ariho hose yerekanye urukundo afitiye umuntu, kandi amumurikishiriza umucyo w’idini y’ukuri. Ibi byose byari ibyo gucyaha Abafarisayo. Byerekana ko idini itagaragazwa n’inarijye, kandi ko kugaragaza umuhati wabo mu kwita kubyabo byari kure yo gukiranukira Imana. Ibi nibyo byatumye bagirira Yesu urwango, kugeza aho bashaka ko akurikiza amategeko yabo ku gahato. UIB 49.2

Umurimo wa Yesu wari uwo gukiza umubabaro w’umuntu uwo ariwe wese yabaga abonye. Yagiraga udufaranga duke two gutanga, ariko kenshi Yigomwaga ibyo kurya kugira ngo arengere abagaragaraga ko bashonje kumurusha. Bene se bumvaga ko ububasha bwe buruta kure ubwabo. Yari afite uburyo undi wese atari afite, cyangwa yakwifuza kugira. Ubwo bo babwizaga igitsure abakene, abantu basuzuguritse, Yesu we abo nibo yiyegerezaga, maze akavugana nabo amagambo yo kubakomeza. Ku bari bashonje Yabahaga igikombe cy’amazi afutse, maze mu bwitonzi agashyira igaburo mu biganza byabo. Uko yasubizaga ibibazo by’ibyo bakeneye, ukuri yigishaga kwahuzwaga n’ibikorwa bye by’impuhwe, maze bigahora byibukwa mu bitekerezo byabo. UIB 49.3

Ibi byose byarakazaga bene se. Kuba aribo bari bakuru kuri Yesu, bumvaga ko agomba kumvira ibyo bo bamutegetse. Bamuregaga ko yishyira hejuru kubasumba, kandi ko ashaka no kwishyira hejuru gusumba abigisha babo n’abatambyi ndetse n’abategetsi b’igihugu. Akenshi baramukangaga bakagerageza kumutera ubwoba ; ariko ntabyiteho, agakomeza kujya mbere, ayobowe n’Ibyanditse Byera. UIB 49.4

Yesu yakundaga abavandimwe be, akabereka urukundo rudacogora ; ariko bagakomeza kumugirira ishyari, ndetse bagakomeza kugaragaza kutamwemera no kumusuzugura. Ntibabashaga gusobanukirwa imico Ye. Hari itandukaniro rikomeye hagati yabo na Yesu. Yari Umwana w’Imana wavuye mu ijuru, nyamara kandi akaba umwana udafite kivurira. Umuremyi w’isi, isi yari iye, nyamara kandi ubukene nibwo bwarangaga imibereho Ye mu ntambwe iyo ariyo yose y’ubuzima. Yari afite icyubahiro n’itandukaniro bihabanye cyane no kwirarira n’ibitekerezo by’isi ; ntiyaharaniraga ibyubahiro by’isi, kandi muri uko kwicisha bugufi kwe, yahoraga anyuzwe. Ibi byarakazaga bene se. Ntibabashaga gusobanura uko ahora atuje no mu bigeragezo n’imibereho y’ubukene. Ntibari bazi ko yabaye umukene ku bwacu, kugira ngo ‘‘ubukene bwe budutungishe.’’ 2 Abakorinto 8 : 9. Uko babonaga amayobera aranga umurimo We ntaho byari bitaniye n’ukuntu inshuti za Yobu zabonaga imibabaro no gucishwa bugufi (Yobu) yagize. UIB 50.1

Abavandimwe ba Yesu ntibamusobanukiwe kuko atari ameze nkabo. Urugero rw’imico mbonera Ye rwari runyuranye n’urwabo. Mu guhanga amaso ku bantu, bari barateshutse ku Mana, kandi nta mbaraga Yayo bari bafite mu mibereho yabo. Imihango y’idini bakurikizaga ntiyabashaga guhindura imico yabo. Batangaga ‘‘kimwe mu icumi cy’isogi n’imbwija n’inyabutongo,’’ ariko bakirengagiza ‘‘ingingo z’ingenzi z’Amategeko, ari zo ubutabera n’imbabazi n’umurava.’’ Matayo 23 : 23. Urugero rwa Yesu rwahoraga rubatera uburakari. Yangaga ikintu kimwe mw’isi, icyo ni icyaha. Ntiyashoboraga kubona igikorwa kibi ngo cye kumutera agahinda ngo bishoboke ko yakwiyumanganya. Hagati ye n’abiyitaga ko bubahiriza amategeko, aribo biyerurutsaga by’inyuma bagahisha ko bakunda icyaha, hamwe n’umuco wamurangaga w’ishyaka ryo guhesha Imana icyubahiro akabirutisha ibindi byose, itandukaniro ryahitaga ryigaragaza mu buryo budashidikanywa. Kubera ko imibereho ya Yesu yacyahaga ikibi, yarwanijwe n’abo iwabo, hamwe n’abo hanze. Kutihugiraho kwe no guhora akurikiza amategeko bahoraga babinegura. Kwihangana kwe n’ubuntu yagiraga byiswe ko ari ubugwari. UIB 50.2

Mu mibabaro yose abantu bahura nayo, nta n’umwe Kristo atasogongeye. Hari abageragezaga kumusuzugura bitewe n’uburyo yavutsemo, ndetse no mu bwana bwe yagiye ahura no gukwenwa no kunegurwa mu buryo butari bwiza. Iyo aza gusubizanya amagambo cyangwa indoro yo kutihangana, iyo aza gusubirisha bene se igikorwa kimwe gusa kibi, Yari kuba atsinzwe maze ntabe akibaye urugero rukwiriye. Bityo yari kuba ananiwe gukomeza umurimo we wo kuducungura. Iyo aza no kwemera ko hari urwitwazo rwo gukora icyaha, Satani yari kuba anesheje kandi iyi si yari kuba irimbutse. Iki nicyo cyatumwe umushukanyi akora uko ashoboye ngo amugeragereshe ibishoboka byose, ngo abe yagwa mu cyaha. UIB 50.3

Ariko kuri buri kigeragezo yari afite igisubizo kimwe ngo, “Byanditswe ngo.” Si kenshi yamaganaga amakosa ya bene se, ariko yabaga afite ijambo rivuye ku Mana agomba kubabwira. Akenshi yaregwaga ko ari ikigwari kuko atafatanyaga na bo mu bikorwa bitemewe ; ariko igisubizo cye cyari, Byanditswe ngo, “Dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kandi kuva mu byaha niko kujijuka.” Yobu 28 : 28. UIB 50.4

Hari abifuzaga kwibanira na We, bakumva ko bifitiye amahoro igihe bari kumwe na We ; ariko hari na benshi batamwegeraga, kubera ko babonaga ko imibereho Ye izira amakemwa ibacira urubanza. Abasore bagendanaga na We bashakaga ko yakora nkabo. Yari umunyabwenge kandi anezeza abandi ; bashimishwaga no kuba aho ari, bakakira ibitekerezo bye byiza ; ariko ntibihanganire imibereho Ye ibabuza gukora ibyo bo bashaka, maze bakamwita ko ari umunyabwenge bucye, akabya kandi atagendana n’igihe. Yesu agasubiza ati, Byanditswe ngo, “Umusore azeza inzira ye ate ? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka.” “Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho.” Zaburi 119 : 9, 11. UIB 50.5

Akenshi baramubazaga bati, Kuki ukunda kwitandukanya, no kutamera nkatwe ? Byanditswe ngo, niko yabasubizaga, “Hahirwa abagenda batunganye, bakagendera mu mategeko y’Uwiteka. Hahirwa abitondera ibyo yahamije, bamushakisha umutima wose. Ni koko nta cy’ubugoryi bakora, bagendera mu nzira Ze.” Zaburi 119 : 1-3. UIB 51.1

Iyo yabazwaga impamvu atifatanya n’abandi basore b’i Nazareti mu mikino yabo ya gisore, Yaravugaga ati, Byanditswe ngo, ‘‘Njya nishimira inzira y’ibyo wahamije, Ngo nyihwanye n’ubutunzi bwose. Nzibwira amategeko wigishije, kandi nzita ku nzira zawe. Nzishimira amategeko wandikishije, sinzibagirwa ijambo ryawe.’’ Zaburi 119 : 14-16. UIB 51.2

Yesu ntiyigeze aburanira uburenganzira Bwe. Akenshi umurimo We wararemerezwaga mu buryo butari ngombwa kubera ko yakoranaga ubushake ativovota. Nyamara ntiyatsinzwe cyangwa ngo acike intege. Ingorane zose yarazirengaga, akaba nkaho ari mu mucyo uva imbere y’Imana. Ntiyigeze asubizanya inabi abayimugiriraga, ahubwo ibitutsi byose yarabyihanganiraga. UIB 51.3

Inshuro nyinshi yarabazwaga ati, Kuki wemera gusuzugurwa ako kageni, ndetse na bene so ubwabo ? Byanditswe ngo, niko yavugaga, “Mwana wanjye ntukibagirwe inama zanjye, kandi ujye uzirikana amabwiriza nguha. Nugenza utyo uzarama kandi uzagira amahoro asesuye. Umurava n’ukuri bijye bikuranga, ubitamirize nk’urunigi mu ijosi, maze ubyandike mu mutima wawe. Ibyo bizatuma ugira ubutoni n’ihirwe ku Mana no ku bantu. Imigani 3 : 1- 4. UIB 51.4

Kuva igihe ababyeyi ba Yesu bamusangaga mu rusengero, Ibyo yakoraga byose byababeraga amayobera. Ntiyajyaga impaka, ariko ibyo yakoraga byose byari icyigisho gihoraho. Yasaga n’uwatoranijwe. Yagiraga ibihe by’umunezero iyo yabaga yiherereye wenyine, ari kumwe n’ibyarenwe hamwe n’Imana. Uko yabonaga amahirwe, yashyiraga ku ruhande imirimo Ye, akajya mu busitani, agasabana n’Imana mu bibaya bitoshye, agashyikirana n’Imana mu mabanga y’imisozi cyangwa hagati y’ibiti byo mu ishyamba. Amasaha ya mugitondo akenshi yamusangaga aho yakundaga kwiherera, asabana n’Imana, ashakashaka mu Byanditswe, cyangwa asenga. Iyo yavaga muri uyu mwiherero, Yagarukaga mu rugo agasubira mu mirimo ye nanone, akajya no gutanga urugero rwo gukoresha imbaraga atinuba. UIB 51.5

Imibereho ya Yesu yaranzwe no kubaha no gukunda nyina. Mariya yizeraga mu mutima we ko umwana wera yabyaye ariwe Mesiya wari warasezeranywe, nyamara uko kwizera kwe ntiyagushyiraga ku mugaragaro. Nyina yafatanyaga na We mu mibereho y’imibabaro yo kuri iyi si. Yarebanaga agahinda kenshi uburyo umwana we yageragejwe mu bwana ndetse no mu busore bwe. Mu kurushaho gusobanukirwa n’ukuri yari azi ku myifatire y’Umwana we, na we ubwe byamushyize mu kigeragezo. Yabonaga ko kumwitaho mu rugo, no kumugaragariza urukundo umubyeyi akunda umwana we, byari ingenzi mu gukuza imico Ye. Abahungu n’abakobwa ba Yosefu ibi bari babizi, maze mu kwemeranya n’impungenge za nyina, bageragezaga gukosora imyifatire ya Yesu ngo ibe nk’iyabo. UIB 51.6

Kenshi Mariya yavuganaga na Yesu amwivovotera, maze akamutota amusaba gukurikiza imigenzereze y’Abigishamategeko. Ariko ntibyashobokaga ko ahatirwa guhindura imico Ye yo gutekereza ku mirimo y’Imana no kumubuza koroshya imibabaro y’abantu cyangwa n’iy’inyamaswa zitabasha kwivugira. Iyo abatambyi n’abigisha basabaga Mariya ko abafasha mu gucyaha Yesu, byamuteraga agahinda; ariko akumva agize amahoro mu mutima ubwo Yesu yasubirishaga Ibyanditswe Byera agaragaza impamvu imutera gukora ibyo akora. UIB 52.1

Rimwe na rimwe yaburaga uko yifata imbere ya Yesu na bene Se, batemeraga ko Yesu ari uwatumwe n’Imana ; ariko hari byinshi byagaragazaga ko imico ye ari imico mvajuru. Mariya yabonye Yesu yitanga kugira ngo abandi bamererwe neza. Kuba yari mu rugo byahazanaga umutekano, kandi imibereho Ye yari nk’umusemburo uhindura imibereho y’abo bari kumwe. Ntawe akomerekeje kandi nta kimwanduje, yagendaga mu bantu bahubuka, abatitonda, abatubaha ; hagati mu bakoresha b’ikoro bariganya, mu basesagura umutungo mu buryo bukabije, Abasamariya b’abanyabyaha, abasirikare b’abanyamahanga, abaturage batagira impuhwe, n’iteraniro ryuzuye abantu batandukanye. Yavugaga ijambo ry’ihumure hirya no hino, uko yabonaga abantu baremerewe, nyamara akabingingira kwihanganira iyo mitwaro. Yafatanyaga nabo imitwaro yabo, akabasubiriramo icyigisho We yigiye ku byaremwe, cy’urukundo, impuhwe, no kugira neza kw’Imana. UIB 52.2

Yigishije bose kwibona nk’aho batatswe n’impano z’agaciro kenshi, zibasha kubazanira ubutunzi bwinshi baramutse bazikoresheje neza. Yaranduraga kwiringira ubushobozi bwabo mu mibereho yabo, kandi urugero rwe rwigishaga ko buri gihe cyuzuye ibihagarika umutima n’ingaruka z’iteka ryose ; kandi ko bikwiye kwitabwaho nk’ubutunzi bukomeye, kandi bigomba gukoreshwa mu migambi yera. Nta muntu yirengagizaga nk’aho adafite agaciro, ahubwo yakoraga ibishoboka ngo buri wese agerweho n’imbaraga ikiza. Yibonaga mu itsinda ry’abantu iryo ariryo ryose, Yatangaga inyigisho ikwiranye n’igihe ndetse n’igikorwa. Yashakaga gukomeresha ibyiringiro abamerewe nabi kandi badafite ibyiringiro, ashyira imbere yabo icyizere yuko babasha kuba abaziranenge ndetse batagize icyo batwaye abandi, bagahabwa imico yatuma bitwa abana b’Imana. Akenshi yahuraga n’abazimiriye mu buretwa bwa Satani, kandi nta mbaraga bafite zakwivana muri uwo mutego. Abameze batyo, bihebye, barwaye, bageragezwa, kandi baguye, Yesu yababwiraga amagambo y’ihumure, amagambo bakeneye kandi abasha kumvikana. Abandi yabasangaga barwana intambara y’imbona nkubone n’umwanzi w’abantu. Aba yabakomezaga abasaba gukomeza kwihangana, abizeza ko bazanesha; bitewe n’uko abamarayika b’Imana bari ku ruhande rwabo, kandi ko bazabaneshereza. Abo yagiye abasha gufasha atyo biringiye badashidikanya ko ari We Wenyine bakwiringira by’ukuri. Ntiyabashaga kumena amabanga bagezaga mu matwi Ye yabateganaga impuhwe. UIB 52.3

Yesu yakizaga imibiri kimwe n’imitima. Yitaga ku buryo bw’umubabaro ubwo aribwo bwose bamugezagaho, kandi uwababaraga wese yaramukizaga; amagambo Ye y’impuhwe yabaga afite umuti womora. Nta wabashaga kuvuga ko akoze igitangaza; ahubwo imbaraga y’urukundo — yamuvagamo ikagera ku murwayi n’utentebutse. Bityo, mu buryo nta muntu n’umwe aheje, yakoreye abantu kuva akiri umwana muto. Kandi iyi niyo mpamvu, nyuma y’uko atangiye umurimo we ku mugaragaro, benshi bamwumvanaga umunezero. UIB 52.4

Nyamara mu gihe cy’ubwana, mu busore, ndetse amaze no gukura, Yesu yagendaga wenyine. Mu buziranenge bwe ndetse no mu kwizera kwe, Yikoreye ingorane Ze wenyine, nta muntu n’umwe wazimufashijemo. Yikoreye umutwaro uremereye w’inshingano yo gukiza umuntu. Yari azi ko hatabayeho guhindura amateka n’imigambi y’inyokomuntu, bose bari kurimbuka. Uyu niwo wari umutwaro umuremereye, kandi nta n’umwe wari kwemera uwo mutwaro yari yikoreye. Yuzuwe n’umugambi ukomeye, Yasohoje ubwe icyo Yari yateganije gukora mu mibereho Ye kandi ko ari We ubwe wagombaga kuba umucyo w’abantu. UIB 53.1