UWIFUZWA IBIHE BYOSE

12/88

IGICE CYA 11 - UMUBATIZO

(Iki gice gishingiye muri Matayo 3:13-17; Mariko 1:9-11; Luka 3:21, 22).

Inkuru y’umuhanuzi wo mu butayu n’amagambo ye atangaje yamamaye i Galilaya. Ubutumwa bugera ku bahinzi bo mu birorero byo mu misozi isuzuguritse, no ku barobyi bari ku nyanja, maze iyi mitima yicishije bugufi, yuzuye ubushake ibona igisubizo cy’ukuri ku byo bibazaga. I Nazareti iyi nkuru ivugirwa mw’ibarizo ryari irya Yozefu, maze habaho Uwumvise iryo rarika. Igihe cye cyari kigeze. Ava ku mirimo ye ya buri munsi, Asezera kuri nyina, maze akurikira abandi bo muri icyo kirorero bari berekeje iyo kuri Yorodani. UIB 63.1

Yesu na Yohana Umubatiza bari ababyara, kandi hari ibyo bari bahuje mw’ivuka ryabo ; nyamara ntabwo bari baziranye mu buryo bugaragara. Mu buzima bwa Yesu yari yarabaye i Nazareti y’i Galilaya ; naho Yohana we yiberaga mu butayu bw’i Yudaya. Muri uko kuba ahantu hatandukanye, babayeho mu buzima butandukanye n’ubw’abandi, kandi ntibari barigeze bamenyana. Hari imbaraga yatumye bigenda bityo. Nta na hamwe hari guturuka urwicyekwe ko bari bafite akagambane ko umwe yahamya iby’undi. UIB 63.2

Yohana yari azi neza uko ivuka rya Yesu ryagenze. Yari yarumvise uko mu bwana bwe Yaje i Yerusalemu, nuko byagenze ubwo yahuraga n’abigishamategeko. Yari azi iby’ubuzima bwe buzira icyaha, kandi akanemera ko ariwe Mesiya ; ariko iki ntabwo yari agifitiye igihamya nyacyo. Kubera ko Yesu imyaka ye myinshi yayimaze atazwi na benshi, ntacyo agaragaza cyihariye ku murimo We, byatumye habaho gushidikanya niba ariwe wari warasezeranywe. Ariko Umubatiza, n’ubwo byari bimeze bityo, akomeza gutegerezanya kwizera, yizera ko mu gihe gikwiriye cy’Imana, byose bizabasha gusobanuka. Byari byaramuhishuriwe yuko Mesiya azamusanga ngo amubatize, kandi ko ikimenyetso kigaragaza imico ye mvajuru kizagaragara. Bityo akabona kumwereka abantu. UIB 63.3

Ubwo Yesu yazaga kubatizwa, Yohana yamubonyemo imico idasanzwe atigeze abona mu wundi muntu uwo ariwe wese. Ubwiza bwe bwagaragazaga ubuziranenge buva ku Mana kandi ari ubwo kubahwa. Mu mbaga y’abantu yari iteraniye aho kuri Yorodani, ibyo Yohana yumvaga byari inkuru zishishana z’ibyaha byakozwe, kandi yari yarahuye n’imitima ishengurwa n’umutwaro w’ibyaha bitagira akagero ; ariko ntiyari yagahuye n’umuntu ufite impumeko mvajuru. Ibi byose byahamanyaga n’ibyo Yohana yari yareretswe ku byerekeye Mesiya. Nyamara yanze gukora icyo Yesu yamusabaga. Yabasha ate, we munyabyaha, kubatiza uwo muziranenge ? Kandi kuki uwo utari ukeneye kwicuza ibyaha yaza muri iki gikorwa cyagenewe abagomba kwatura ibyaha ngo bibone kubezwaho ? UIB 63.4

Ubwo Yesu yasabaga kubatizwa, Yohana yasubiye inyuma, aravuga ati, ‘‘ Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze ?’’ Mu ijwi ryitonze nyamara rifite ububasha, Yesu aramusubiza ati: ‘‘Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.’’ Maze Yohana amaze kwemera, ajyana n’Umukiza muri Yorodani, amwibiza hasi mu mazi. ‘‘Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Mwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho’’. UIB 63.5

Yesu ntiyabatijwe nk’uwicuza ibyaha bye. Yishushanyije n’abanyabyaha, atera intambwe tugomba gutera, kandi akora ibyo tugomba gukora. Imibereho ye yo kubabazwa no kwihangana nyuma yo kubatizwa kwe na byo byari icyitegererezo kuri twe. UIB 64.1

Amaze kuva mu mazi, Yesu yicisha bugufi arasenga ari ku nkombe y’umugezi. Ibihe bishya byari bikinguwe imbere ye. Ubu noneho, yari agiye ahirengeye, atangiye urugamba mu mibereho ye. Nubwo yari Umwami w’Amahoro, kuza kwe kwagombaga kuba nk’inkota ikuwe mu rwubati. Ubwami yari aje kwimika bwari butandukanye n’ubwo Abayuda bifuzaga. Uwari urufatiro rw’imico n’imibereho ya Isiraheli yari gusuzugurwa nk’umwanzi wabo n’umurimbuzi. Uwo wari waratanze amategeko ku musozi Sinayi yagombaga gucirwaho iteka nk’ugomera amategeko. Uwari warazanywe no guca ingoyi y’imbaraga ya Satani yari agiye kwitwa ko ari Belizeburi. Nta n’umwe ku isi wari umusobanukiwe, kandi mu gihe cy’umurimo we yagombaga kugenda wenyine. Mu mibereho ye yose nyina na bene nyina ntibigeze basobanukirwa iby’umurimo we. Ndetse n’abigishwa be ntibigeze bamusobanukirwa. Yari yarabaye mu mucyo w’iteka, nk’umwe n’Imana, ariko imibereho ye yo ku isi igomba kuba iyo kwitandukanya n’abandi. UIB 64.2

Nk’umwe muri twe, yagombaga kwikorera umutwaro w’icyaha n’agahinda. Utarakoze icyaha yagombaga kumva ibyo gukozwa isoni n’icyaha. Umukunzi w’amahoro yagombaga guhora mu ntambara z’abatumvikana, ukuri kugomba kubana n’ibinyoma, kwera kukabana n’inkozi z’ibibi. Icyaha cyose, amacakubiri yose, ukwifuza kubi kose byari byaratewe no gucumura, nibyo byashenguraga ubugingo bwe. UIB 64.3

Yagombaga kunyura iyo nzira ari wenyine ; akagomba kwikorera uwo mutwaro ari wenyine. Uwo wari wiyambuye icyubahiro maze akemera intege nke za kimuntu, muri we niho hari ugucungurwa kw’abatuye isi. Yabonye kandi yumva uburemere bwabyo, ariko umugambi we ntiwatezuka. Mu maboko ye niho hari agakiza k’ubwoko bwacumuye, kandi yarambuye ukuboko kwe ngo gufate mu kiganza cy’urukundo rw’Ushobora byose. UIB 64.4

Gukebuka k’Umucunguzi kwasaga n’uguhinguranya ijuru ubwo yakinguraga umutima we mu masengesho. Yego yari azi uko icyaha cyanangiye imitima y’abantu, n’uburyo bizaba bikomeye ngo basobanukirwe n’umurimo we, ngo babashe kwemera impano y’agakiza. Yinginze Se ngo abahe imbaraga zitsinda kutizera kwabo, ngo ace iminyururu Satani yababohesheje kandi ahagaze mu mwanya wabo ngo batsinde uwo murimbuzi. Yasabye igihamya yuko Imana yemeye inyokomuntu binyuze mu mwana wayo wari wigize umuntu. UIB 64.5

Nta na rimwe abamalayika bari barigeze kumva isengesho nk’iryo. Bari bafite amatsiko yo gushyira umugaba wabo bakunda ubutumwa bwo kumuhumuriza no kumukomeza. Ariko siko byagenze ; Se ubwe ni we wari busubize gusenga k’Umwana We. Umucyo w’icyubahiro cye umurika uturutse ku ntebe y’Ubwami. Ijuru rirakinguka, maze ku mutwe w’Umucunguzi hamanukira igisa n’inuma igoswe n’umucyo w’agatangaza,_ ikimenyetso gikwiriye uwo mugwaneza kandi wicisha bugufi. UIB 64.6

Mu mbaga y’abari bateraniye kuri Yorodani, usibye Yohana wenyine ni we washoboye gusobanukirwa n’uko guhishurwa kuvuye mw’ijuru. Nyamara icyo gitangaza cy’uko ijuru ryari kumwe nabo cyageze kuri buri wese wari mur’iryo teraniro. Abantu bose bahagaze bucece batumbiriye Kristo. Igihagararo cye cyari cyuhagijwe umucyo uhora uzengurutse intebe y’Ubwami y’Imana. Mu maso he hari hahinduwe huzuye icyubahiro kitigeze kibonwa mu maso y’umuntu. Mw’ijuru rikinguwe humvikana ijwi rivuga riti, ‘‘ Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’’ Aya magambo yo gushimangira yatangiwe kugira ngo yongerere kwizera abari babonye ibyari bimaze kuba, no gukomeza Umukiza mu murimo we. Hatitawe ko ibyaha by’abari mw’isi byari bigeretswe kuri Kristo, hatitawe ko gukozwa isoni no gushyirwaho kamere yacu yacumuye, ijwi rivuye mw’ijuru rirangurura ko ari Umwana w’Uhoraho. UIB 65.1

Yohana yari yatwawe ubwo yabonaga Yesu yubama nk’uwinginga Imana, yingingana amarira ngo yemerwe na Se. Ubwo icyubahiro cy’Imana cyamugotaga, n’ijwi riturutse mw’ijuru rikumvikana, Yohana yasobanukiwe n’igihembo Imana yari yarasezeranye. Yamenye ko Umucunguzi w’isi ari we amaze kubatiza. Mwuka Wera aramumanukira, maze arambura ukuboko kwe akwerekeza kuri Yesu, avuga mw’ijwi rirenga ati, ‘‘Nguyu Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.’’ UIB 65.2

Nta numwe mu bumvaga, ndetse n’uwavugaga ubwe, wabashije gusobanukirwa n’inkomoko y’aya magambo, ‘‘ Ntama w’Imana.’’ Ku musozi wa Moriya, Aburahamu yumvise ikibazo cy’umuhungu we, amubaza ati: ‘‘ Data … umwana w’intama urihe, w’igitambo cyo koswa ?’’ Se aramusubiza ati ‘‘Mwana wanjye Imana iri bwibonere umwana w’Intama w’igitambo cyo koswa.’’ Itangiriro 22 :7, 8. Mu ntama yatanzwe n’Imana ubwayo mu cyimbo cya Isaka, Aburahamu yabonye ikimenyetso cy’uwo wagombaga gupfa kubera ibyaha by’abantu. Mwuka Wera anyuze muri Yesaya, yatanze urugero, ubwo yahanuraga iby’Umucunguzi, ‘‘ Amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, ,’’ ‘‘Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.’’ (Yesaya 53 :7, 6) ; ariko abantu bo mu Isiraheli ntibari barasobanukiwe n’icyo cyigisho. Benshi muri bo bafataga igitambo nk’uko abapagani na bo bafataga ibitambo byabo, nk’impano bo ubwabo bahongereraga ibigirwamana byabo. Imana yifuzaga kubigisha ko mu rukundo rwayo haturuka impano yongera kubahuza na We ubwe. UIB 65.3

Kandi amagambo yabwiwe Yesu kuri Yoridani, ‘‘Nguyu umwana wanjye nkunda kandi nkamwishimira,’’ akubiyemo inyokomuntu yose. Imana yabwiye Yesu nk’uwari uduhagarariye. Mu byaha byacu byose n’intege nke zacu, ntabwo tujugunywa hirya nk’abadafite agaciro. ‘‘Ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.’’ (Abefeso 1 : 6). Icyubahiro cyari kuri Yesu ni igihamya cy’urukundo rw’Imana kuri twe. Kitumenyesha imbaraga zo gusenga,_ uko ijwi ry’umuntu ribasha kugera mu gutwi kw’Imana, maze kwinginga kwacu kukemerwa mu ngoro yo mw’ijuru. Bitewe n’icyaha, isi yatandukanijwe n’ijuru, maze haza umworera utuma tutumvikana, ariko Yesu yongeye guhuza isi n’ijuru binyuze mu cyubahiro cye. Urukundo rwe ruzengurutse umuntu, maze rukagera hejuru mw’ijuru. Umucyo wamanutse uva mu miryango ikinguye irabagirana- Ukamanukira ku mutwe w’Umucunguzi wacu natwe uzatumanukira ubwo tuzaba dusenga ngo duhabwe imbaraga yo kunesha ibishuko by’umwanzi. Ijwi ryavuganye na Yesu ribwira uwizera wese ngo Nguyu umwana wanjye nkunda kandi nkamwishimira. UIB 65.4

‘‘Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzaba ntikurerekamwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.’’ (1Yohana 3 :2). Umucunguzi wacu yakinguye inzira kugira ngo umunyabyaha ruharwa, ufite ubukene bukabije, urenganywa ndetse agasuzugurwa birenze urugero, abashe kubona umwanya imbere ya Data wa twese. Ngo bose bagire umwanya mu mazu Yesu yagiye kubategurira. ‘‘ Uwera kandi w’ukuri, ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga, kandi ukinga ntihagire ukingura; aravuga aya magambo ati, … Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye, kandi nta wubasha kurukinga.’’ (Ibyahishuwe 3 :7, 8)... UIB 66.1