UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 69 - KU MUSOZI WA ELAYONO
(Iki gice gishingiye muri Matayo 24; Mariko 13; Luka 21:5-38)
Amagambo Kristo yabwiwe abatambyi n’abakuru ngo, “Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka” (Matayo 23:38), yateye ubwoba bwinshi mu mitima yabo. Ntabwo bayitayeho cyane, ariko bakomeza kwibaza mu mitima yabo agaciro k’ayo magambo. Bumvaga bafite ubwoba bw’ibishobora kuzabageraho. Byashobokaga se ko urusengero rwabo rw’akataraboneka, ndetse rukaba rwari ishema ry’igihugu cyabo, rwendaga guhinduka umusaka? Ndetse n’abigishwa ba Yesu batinyaga ibibi byashoboraga kugwira ishyanga, maze bose hamwe bakomeza gutegereza ubundi busobanuro bukomotse kuri Yesu. Ubwo banyuraga hafi y’urusengero bari kumwe na We, bamweretse ubwiza no gukomera kwarwo. Urusengero rwari rwubakishije amabuye y’agaciro gakomeye, amabuye arabagirana cyane, kandi manini. Hari uruhande rumwe rw’urukuta rwasigaye igihe ingabo z’umwami Nebukadinezari zateraga igihugu. Urwo rukuta rwari rwubakanye ubuhanga ku buryo rwasaga n’aho ari ibuye ryiza rimwe ryacukuwe ku musozi. Ntabwo rero abigishwa ba Yesu bumvaga uburyo izo nkuta z’akataraboneka zahinduka umusaka. UIB 426.1
Mbese ubwo Kristo yitegerezaga ubwiza bw’urwo rusengero, ni ibihe bitekerezo byari kumuzamo, we nk’umuntu wanzwe n’ab’icyo gihe? Ibyo yarebaga byari biteye ubwuzu koko, ariko avuga afite agahinda ati, byose ndabireba. Izi nyubako koko ni agatangaza. Murareba izi nkuta mukibwira ko zidashobora gusenyuka; ariko muntegere amatwi: “Hari igihe biriya byose mureba bizasenywa, ntihagire n’ibuye risigara rigeretse ku rindi.” UIB 426.2
Kristo yavuze ayo magambo abantu benshi bamwumva; ariko ubwo yari yiherereye wenyine, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya baje aho ari ubwo yari yicaye ku musozi wa Elayono. Baramubwira bati, “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Yesu ntabwo yashubije abigishwa be atandukanije kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwe. Ibyo bihe byombi yabisobanuriye hamwe. Iyo Yesu aza kugaragariza abigishwa be ibyendaga kuba nk’uko yabirebaga, ntabwo bo bari gushobora kwihanganira kubona ibiteye ubwoba byarimo. Yabagiriye impuhwe, maze asobanurira hamwe ibyo bihe bikomeye uko ari bibiri, arekera abigishwa umurimo wo kuzishakira ubwabo icyo bisobanuye. Igihe yavugaga ibyo kurimbuka kwa Yerusalemu, amagambo ye y’ubuhanuzi yavugaga n’ibizaba hanyuma yaho kugeza ubwo Umwami Yesu azahaguruka ku ntebe ye kugira ngo ahane abatuye isi kubera ibyaha byabo, ubwo isi izashyira ahagaragara amaraso, kandi ubwo izaba itagishoboye guhisha abishwe bo muri yo. Ayo magambo ntabwo yabwiwe abigishwa be gusa, ahubwo yabwirwaga n’abazabaho mu bihe biheruka by’amateka y’iyi si. UIB 426.3
Kristo arahindukira abwira abigishwa be ati, “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati, ni jye Kristo, bazayobya benshi.” Hazaduka ba mesiya benshi b’ibinyoma, biyitirire gukora ibitangaza, kandi bazavuga ko igihe cyo gucungurwa kw’Abayahudi kigeze. Abo bazayobya benshi. Amagambo ya Kristo yarasohoye. Hagati y’urupfu rwe no guterwa kwa Yerusalemu, ba mesiya benshi b’ibinyoma baradutse. Icyakora ayo magambo yabwiwe n’abariho muri ibi bihe biheruka by’isi. Kuyobya kwabayeho mbere yo kurimbuka kwa Yerusalemu kwakomeje kubaho mu bihe byakurikiye, kandi kuzongera kubaho. UIB 426.4
“Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.” Mbere yo kurimbuka kwa Yerusalemu, abantu barwaniye ubutegetsi. Abami b’abami barishwe. Kandi ibikomangoma byarishwe. Habayeho intambara ndetse n’impuha z’intambara. Kristo yaravuze ati, “Ariko ibyo byose bizaba, ariko iherezo [ry’Abayahudi nk’igihugu] rizaba ritaragera. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe, ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.” Kristo yavuze yuko, ubwo abigisha b’amategeko bazabona ibyo bimenyetso, bazavuga ko ari ibihano by’Imana ku mahanga yanyaze ubwoko bwatoranijwe na yo. Bazavuga kandi ko ibyo bimenyetso bizaba bigaragaza ko Mesiya ari hafi. Ntimwibeshye; ibyo ni intangiriro y’amateka ye. Abantu bakomeje kwihugiraho. Banze kwihana no guhindukira kugira ngo mbakize. Ibimenyetso bibwira ko bisobanura kuvanwa mu buretwa kwabo ahubwo ni ibimenyetso byo kurimbuka kwabo. UIB 427.1
“Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye. Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.” Ibi byose Abakristo bahuye na byo. Ababyeyi bagambaniye abana babo. Abana bagambanira ababyeyi babo. Abantu batanze inshuti zabo mu maboko y’abakuru b’inkiko. Abicanyi basohoje umugambi wabo bica abantu nka Setefano, Yakobo, hamwe n’abandi Bakristo. UIB 427.2
Binyuze mu bagaragu bayo, Imana yahaye Abayahudi amahirwe aheruka yo kwihana. Yiyerekaniye mu bahamya be igihe bafatwaga, bakajyanwa mu nkiko, ndetse n’igihe bafungwaga. Hanyuma abacamanza babaciriye urubanza rwo gupfa. Bari abantu n’isi itari ikwiriye ko bayibamo, kandi igihe babicaga, Abayahudi bari babambishije Umwana w’Imana ubwa kabiri. Kandi ni ko bizongera kugenda. Abategetsi bazashyiraho amategeko abuza abantu ubwisanzure bwo gusenga Imana. Baziha ububasha bufitwe n’Imana yonyine. Bazibwira ko bafite ubushobozi bwo gukoresha agahato ku mutima nama w’umuntu, kandi Imana yonyine ari yo iwugenga. N’ubu barabitangiye; kandi ibyo bazakomeza kubikora kugeza ubwo bazagera ku rubibi badashobora kurenga. Imana izatabara abantu bayo bayiringira kandi bagakomeza amategeko yayo. UIB 427.3
Igihe cyose iyo gutotezwa kubaye, ababibonye bafata umwanzuro bakemera Kristo cyangwa bakamurwanya. Kandi abagirira impuhwe abarenganywa bagaragaza kuba ku ruhande rwa Kristo. Abandi barabangamirwa kuko amahame y’ukuri ahabanye cyane n’ibyo bakora. Benshi barasitara bakagwa, ndetse bakihakana kwizera bahoranye mbere. Abazihakana Kristo mu gihe cyo kugeragezwa, bashaka kwirengera, bazaba abahamya b’ibinyoma, kandi bagambanire bagenzi babo. Kristo yaratuburiye, kugira ngo tutazatangazwa n’imikorere mibi iteye ubwoba y’abanze kwakira umucyo. UIB 427.4
Kristo yahaye abigishwa be ikimenyetso cyo kurimbuka kwa Yerusalemu, kandi ababwira uburyo bazakiza amagara yabo: “Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore.” Uyu muburo wahawe abantu kugira ngo uzakurikizwe imyaka mirongo ine hanyuma yaho, ubwo Yerusalemu yahindurwaga umusaka. Abakristo bumviye uko kuburira, kandi nta Mukristo n’umwe watakaje ubuzima ubwo umurwa warimburwaga. UIB 427.5
Kristo yarababwiye ati, “Namwe musenge kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku Isabato.” Uwaremye Isabato ntabwo yayikuyeho, ayibambye ku musaraba we. Ntabwo Isabato yakuweho ngo ihindurwe ubusa bikomotse ku rupfu rwe. Imyaka mirongo ine hanyuma yo kubambwa kwe, Isabato yagombaga gukomeza gufatwa nk’iyera. Ni yo mpamvu hanyuma y’iyo myaka mirongo ine, abigishwa ba Yesu bagombaga gusenga ngo guhunga kwabo kutazaba ku munsi w’Isabato. UIB 428.1
Amaze kuvuga ibyo kurimbuka kwa Yerusalemu, Kristo yahise ako kanya avuga iby’igihe gikomeye cyane, igihe giheruka ku rutonde rw’amateka y’isi — kuza k’Umwana w’Imana mu bwiza bwe n’icyubahiro cyinshi. Hagati y’ibyo bihe bibiri by’ingenzi, Kristo yabonye ko hari imyaka amagana menshi y’umwijima, imyaka myinshi ubwo itorero rye rizaba mu maraso, amarira ndetse n’umubabaro. Ibyo byose ntabwo abigishwa ba Yesu bashoboraga kwihanganira kubireba, maze bituma Yesu abivugaho umwanya muto. Yesu arababwira ati, “Kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n’umwe, ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho.” Mu gihe kirenze imyaka igihumbi, ako karengane isi itigeze kumenya kagombaga kugera ku bayoboke ba Kristo. Miliyoni nyinshi z’abahamya ba Kristo bagombaga kwicwa. Iyo Imana itaza kurambura ukuboko kwayo ngo itabare abantu bayo, bose bari gushirira ku icumu. Kristo aravuga ati, “Ariko ku bw’intore, iyo minsi izagabanywaho.” UIB 428.2
Akoresheje amagambo yumvikana, Umwami wacu yavuze ibyo kugaruka kwe kwa kabiri, maze aburira abantu iby’akaga kazabanziriza kuza kwe. “Icyo gihe umuntu nababwira ati, Dore Kristo ari hano, n’undi ati, ari hano, ntimuzabyemere. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba. Nuko nibababwira bati, Dore ari mu butayu, ntimuzajyeyo, cyangwa bati, dore ari mu kirambi, ntimuzabyemere. Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Yesu yerekana ikindi kimenyetso cyo kurimbuka kwa Yerusalemu, yaravuze ati, “N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi.” Abahanuzi b’ibinyoma baradutse koko, bayobya abantu, kandi bajyana abantu benshi mu butayu. Abapfumu n’abanyabugenge, bavugaga ko bafite imbaraga idasanzwe, maze abantu benshi barabakurikira, bajyana na bo mu misozi. Icyakora ubwo buhanuzi bwavuzwe bureba n’iminsi y’imperuka. Icyo kimenyetso kireba no Kugaruka kwa Kristo. No muri iki gihe abiyita Kristo hamwe n’abahanuzi b’ibinyoma berekana ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo bashuke abayoboke ba Kristo. Mbese ntabwo tujya twumva abavuga bati, “Dore ari mu butayu”? Mbese ntihari benshi bagiye mu butayu, biteze gusangayo Kristo? Mbese abantu benshi muri iki gihe ntibateranira hamwe bakavuga ko bashyikirana n’imyuka y’abapfuye? Mbese ntibabwira abantu bati, “Dore, ari mu byumba by’ubwiherero?” Niko abasenga imyuka y’abazimu babeshya. Nyamara Kristo we aravuga ati, “Ntimuzabyemere, kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” UIB 428.3
Umukiza atanga ibimenyetso byo kugaruka kwe, kandi ibirenze ibyo, atanga igihe ibya mbere byo muri ibyo bimenyetso bizagaragarira: “Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.” UIB 429.1
Ku iherezo ry’akarengane gakomeye k’ubupapa, Kristo yaravuze ati, izuba rizijima, kandi ukwezi ntikuzatanga umucyo wako. Byongeye kandi, inyenyeri zizagwa zivuye ku ijuru. Kandi Kristo aravuga ati, “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi. Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” Matayo 24:32, 33 UIB 429.2
Kristo yatanze ibimenyetso byo kugaruka kwe. Yavuze ko dushobora kumenya ubwo azaba ari bugufi, ndetse ubwo azaba ageze ku rugi. Ku bazabona ibyo bimenyetso aravuga ati, “Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.” Ibyo bimenyetso byaragaragaye. Noneho tuzi neza tudashidikanya ko Umwami ari hafi. Kristo yaravuze ati, “Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.” UIB 429.3
Kristo azaza mu bicu afite icyubahiro cyinshi. Ibihumbi byinshi by’abamarayika barabagirana bazamushagara. Azaza kuzura abapfuye, kandi ahindure intore zizaba zikiriho, azambike ubwiza bwe. Azaza kugororera abakunzi be, bakomeje amategeko ye, kandi abajyane mu ijuru. Ntiyibagiwe isezerano rye kandi na bo ntiyabibagiwe. Abatandukanijwe bazongera guhuzwa. Iyo tubona abacu bapfa, dukwiriye gutekereza iby’igitondo cy’umuzuko ubwo impanda y’Imana izavuga, ubwo, “abapfuye bazazurwa ubutazongera kubora, natwe tugahindurwa.” 1 Abakorinto 15:52. Mu kanya gato tuzabona Umwami wacu aje mu bwiza bwe. Mu kanya gato, azahanagura amarira yose ku maso yacu. Mu kanya gato, “azaduhagarika imbere y’ubwiza bwayo tudafite inenge ahubwo twishimye bihebuje.” Yuda 24. Niyo mpamvu, ubwo yatangaga ibimenyetso byo kugaruka kwe, yaravuze ati, “Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.” UIB 429.4
Ariko Yesu ntiyahishuye umunsi cyangwa isaha yo kugaruka kwe. Yabwiye abigishwa be ku mugaragaro ko We ubwe adashobora gutangaza umunsi cyangwa isaha yo kugaruka kwe. Iyo biza kuba bikwiriye ko abibahishurira, ntabwo yari kubasaba ko bahora biteguye. Hari bamwe bavuga ko bazi umunsi n’isaha byo kugaruka k’Umwami. Ibyo bibatera kugerageza guhamya ingengabihe y’ahazaza. Nyamara Umwami yababuriye ko bakwiriye kwitondera aho bahagaze. Igihe nyakuri cyo kugaruka k’Umwana w’umuntu ni ibanga ry’Imana. UIB 429.5
Kristo yakomeje ababwira uko isi izaba imeze mu gihe cyo kugaruka kwe: “Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba, kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Ntabwo Kristo hano agaragaza igihe cy’imyaka igihumbi nk’uko tuyizi, cyangwa imyaka igihumbi yo kwiteguramo kubaho by’iteka. Ahubwo Kristo atubwira ko nk’uko byari bimeze mu gihe cya Nowa, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba. UIB 430.1
Mbese mu minsi ya Nowa byari bimeze bite? “Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.” Itangiriro 6:5. Abari batuye isi mu gihe cya mbere y’umwuzure bateye umugongo Yehova, maze banga gukora ibigendanye n’ubushake bwe. Kandi bakurikizaga iby’imitima yabo yibwira. Ibyaha byabo ni byo byatumye barimbuka; kandi n’uyu munsi abatuye isi bagendera mu nzira zimeze nk’izo. Nta bimenyetso biboneka mu isi byerekana ubwiza n’icyubahiro tuzagira mu gihe cy’imyaka igihumbi mu ijuru. Abagomera amategeko y’Imana bujuje isi gukiranirwa kwabo. Bahora mu mikino y’urusimbi, kujya impaka, ingeso mbi zo kwishimisha, ubusinzi, ibyo byose byazanye ku isi ubugizi bwa nabi. UIB 430.2
Ibyerekeranye n’ubuhanuzi bwo kurimbuka kwa Yerusalemu, Yesu yaravuze ati, “Kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.” Ubu buhanuzi buzongera gusohora. Ibyaha byahozeho muri ibyo bihe bizongera kwiyerekana muri iki gisekuruza. Kandi ni ko bimeze no ku byerekeye kwigisha k’ubutumwa bwiza. Mbere yo guhanguka kwa Yerusalemu, Pawulo ubwo yandikaga ayobowe na Mwuka Muziranenge, yavuze yuko “ubutumwa bwiza buzabwirizwa mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.” Abakolosayi 1:23. Bityo rero, mbere yo kugaruka k’Umwana w’umuntu, “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose buzabwirwa abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose, n’amoko yose.” Ibyahishuwe 14:6, 14. “Kuko Imana yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose.” Ibyakozwe n’Intumwa 17:31. Kristo atubwira igihe uwo munsi uzatangirira. Ntabwo avuga ko isi yose izihana, ahubwo avuga ko “kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.” Twahawe ubushobozi bwo gutebutsa kugaruka k’Umwami tubwiriza ubutumwa mu isi. Ntabwo dukwiriye gusa gutegereza kuza k’umunsi w’Imana, ahubwo dukwiriye no kuwutebutsa. 2 Petero 3:12. Iyo itorero rya Kristo riza gukora umurimo ryahawe nk’uko Umwami yabitegetse, isi yose yari kuba yaramaze kuburirwa, Umwami Yesu yaramaze kuza mu isi mu cyubahiro cye n’ubwiza bwinshi. UIB 430.3
Amaze kubabwira ibimenyetso byo kugaruka kwe, Kristo yaravuze ati, “Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” “Nuko mube maso, kandi musenge.” Mu bihe byose Imana yaburiye abantu ibyerekeye igihe cy’urubanza cyenda gusohora. Kandi mu bihe byose abagiye bizera ubutumwa bw’Imana, kandi bakagira ibikorwa byo kwizera, bakumvira amategeko yayo, bakize ibyago byageze ku banze kwizera kandi bagasuzugura Imana. Uwiteka abwira Nowa ati, “Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.” Nowa yumviye Imana, arakira. Ubutumwa bwageze kuri Loti buvuga ngo, “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.” Itangiriro 7:1; 19:14. Loti yemeye uburinzi bw’abamarayika baturutse mu ijuru maze arakira. Abigishwa ba Kristo baburiwe ibyerekeye kurimbuka kwa Yerusalemu. Abakomeje kuba maso bakareba ibimenyetso byo kurimbuka kwa Yerusalemu, barahunze bava mu murwa, bituma bakira. Natwe rero tuburirwa ibyo kugaruka kwa Kristo no kurimbuka kw’isi. Abakomeza kuba maso bakazirikana ubwo butumwa, bazakira. UIB 430.4
Kubera ko tutazi isaha n’umunsi azagarukiraho, dutegekwa kuba maso. “Hahirwa abagaragu Shebuja azaza agasanga bari maso.” Luka 12:37. Ababa maso bategereje kugaruka kwa Yesu, ntabwo bicara bakora ubusa. Gutegereza kugaruka kwa Kristo gukwiriye gutuma abantu batinya Imana, bagatinya imanza zizacirwa abanyabyaha. Gutegereza Kristo gukwiriye gukangurira abantu gusobanukirwa n’iby’icyaha gikomeye cyo kwirengagiza impano ikomeye y’imbabazi. Abategereje kugaruka k’Umwami batunganya imitima yabo babikoresheje kumvira ukuri. Baba maso kandi bagakora. Kuko bazi ko Umwami ageze ku rugi, bagira umwete wo gufatanya n’abakozi b’ijuru mu kugeza agakiza ku bazimiye. Abo ni ibisonga bikiranuka by’ubwenge, Shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo.” Luka 12:42. Babwira abantu ukuri gukenewe muri iki gihe. Nk’uko Enoki, Nowa, Aburahamu na Mose bavuze ukuri mu gihe cyabo, ni ko abakozi ba Kristo muri iki gihe baburira ab’iki gihe. UIB 431.1
Ariko Kristo avuga irindi tsinda ry’abantu: “Ariko umugaragu mubi niyibwira ati, Databuja aratinze, agatangira gukubita abagaragu n’abaja, no kurya no kunywa no gusinda, shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi.” Uwo mugaragu mubi yibwira mu mutima we ati, “Databuja atinze kugaruka.” UIB 431.2
Uwo mugaragu mubi ntabwo avuga ko Kristo atazagaruka. Ntabwo ndetse ahinyura igitekerezo cy’uko azagaruka. Ariko mu mutima we, mu bikorwa bye, ndetse no mu byo avuga byerekana ko abona ko kuza k’Umwami gutinze. Atuma ibyiringiro abandi bafite byo kugaruka kwegereje k’Umwami biyoyoka. Imibereho ye itera abantu kurangara no kumva ko Kristo azatinda. Atuma basaya mu by’isi bakadamarara. Ibinezeza by’iyi si hamwe n’intekerezo mbi bikiganza mu mitima yabo. Umugaragu mubi asangira n’abasinzi ibyo kurya n’ibyo kunywa, kandi akifatanya n’ab’isi mu kwinezeza. Agirira nabi abakozi bagenzi be, akarega ibinyoma ndetse agaciraho iteka abakorera neza Shebuja. Yivanga n’ab’isi. Yivanga n’abanyabyaha bagasabana. Uko ni ukwifatanya guteye ubwoba. Agwa mu mutego w’isi. “Shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi, azamucamo kabiri amuhanane n’abakiranirwa.” UIB 431.3
“Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.” Ibyahishuwe 3:3. Kugaruka kwa Kristo kuzatungura abigisha b’ibinyoma. Baravuga bati, “Ni amahoro nta kibi kiriho.” Kimwe na ba batambyi ndetse n’abigisha bo mu gihe cya mbere yo kurimbuka kwa Yerusalemu, biteze ko itorero rigomba gutera imbere rikagira icyubahiro mu buryo bw’isi. Babona ibimenyetso by’ibihe bakibwira ko ari ibigaragaza iryo terambere. Nyamara nimurebe icyo Ibyanditswe Byera bivuga. “Ni bwo kurimbuka kuzabatungura.” 1 Abatesalonike 5:3. Ku batuye isi bose, kandi bagize isi umuhira iwabo, umunsi w’Imana uzabagwa gitumo nk’umutego. Uzabatungura nk’umujura. UIB 431.4
Iyi si yuzuyemo intambara, yuzuyemo kwishimisha mu bitagira umumaro, irasinziriye, isinziririye mu mutekano wo gushimisha irari ry’umubiri. Abantu bigije kure kugaruka k’Umwami. Baseka abaje kubaburira. Babishongoraho bavuga bati, “Byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.” “Ejo na bwo tuzagenza dutyo tunarusheho.” 2 Petero 3:4; Yesaya 56:12. Baravuga bati, tuzako-meza kwinezeza. Nyamara Kristo we aravuga ati, “Dore nzaza nk’umujura.” Mu gihe ab’isi babazanya agasuzuguro bati, “Mbese isezerano ryo kugaruka kwe ririhe?” ibimenyetso byo kugaruka kwe bikomeza gusohora. Mu gihe batera hejuru bati, “Ni amahoro nta kibi kiriho.” kurimbuka gutunguranye kuzabageraho. Mu gihe abakobanyi, abanga ukuri, bazagera ku rugero rukabije; mu gihe abakora imirimo yo gushaka inyungu bazaba batacyita ku mahame akwiriye; mu gihe abanyeshuri bazaba bashakashaka ubumenyi nyamara batitaye ku ijambo ry’Imana, Kristo azaza nk’umujura. UIB 432.1
Ibintu byose ku isi birateraganwa hirya no hino. Ibimenyetso by’ibihe biratwegereje. Ibimenyetso by’ibyenda kuba birigaragaza. Mwuka w’Imana aragenda ava ku isi, kandi ibyago biriyungikanya haba mu nyanja cyangwa ku butaka. Hari imiraba mu nyanja, imitingito y’isi, imiriro itwika, imyuzure, n’ubwicanyi bw’uburyo bwinshi. Mbese ni nde ushobora kumenya ibizabaho? Mbese umutekano uboneka he? Nta byiringiro na bike mu kiremwa muntu ndetse no mu biboneka ku isi. Mu buryo bwihuse abantu baragenda bahagarara imbere y’ibendera bihitiyemo. Mu bwira bwinshi cyane bitegereza kandi bagakurikirana imikorere y’abayobozi. Hari abari maso kandi bategereje, ndetse bakora batebutsa kugaruka k’Umwami wacu. Irindi tsinda ryifatanije n’ubuyobozi bw’umuhakanyi mukuru. Bakeya ni bo bizera n’umutima wabo wose ko hari ijuru dukwiriye guharanira n’ikuzimu dukwiriye kwirinda. UIB 432.2
Ibihe biruhije birarushaho kutwegera. Izuba rirarasa mu kirere, rigakomeza kugenda mu nzira yaryo, ijuru rigakomeza gutangaza icyubahiro cy’Imana. Abantu bagakomeza kurya no kunywa, kubiba no kubaka, gushyingira no gushyingirwa. Abacuruzi bakomeza kugura no kugurisha. Abantu bakomeje guhangana barwanira imyanya y’icyubahiro. Ababaswe no kwishimisha bahora mu nzu z’imyidagaduro, mu mikino yo gusiganwa ku mafarashi, no mu mazu bakiniramo urusimbi. Baranezerewe cyane, nyamara isaha yo kurangira kw’imbabazi iri hafi, kandi urubanza rwa buri wese ruri hafi gucibwa by’iteka. Satani azi ko asigaranye igihe gito. Yohereje abakozi be bose ku murimo kugira ngo bayobye abantu, babashuke, babashyire mu rujijo kandi batume bahugirana, kugeza ubwo umunsi w’imbabazi uzarangira, urugi rw’imbabazi rugakingwa by’iteka. UIB 432.3
Mu buryo butuje tugerwaho n’umuburo watanzwe n’Umwami Yesu ku musozi wa Elayono mu myaka ibinyejana byinshi bishize: “Ariko mwirinde imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.” UIB 432.4