UWIFUZWA IBIHE BYOSE

71/88

IGICE CYA 70 - UMWE MURI BENE DATA ABA BOROHEJE

(Iki gice gishingiye muri Matayo 25:31-46)

“Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, maze abarobanure.” Kristo ubwo yari ku musozi wa Elayono, yashyize mu ntekerezo z’abigishwa be ipica y’umunsi ukomeye w’urubanza. Kandi yaberetse ko umwanzuro kuri uwo munsi uzaba ukubiye mu ngingo imwe. Ubwo amahanga azaba ateraniye imbere ye, hazaboneka abantu b’imigabane ibiri, kandi amaherezo yabo mu bihe bihoraho azaterwa n’ibyo bakoreye Kristo cyangwa se ibyo banze kumukorera binyuze muri ba bandi bababaye ndetse n’abakene. UIB 433.1

Kuri uwo munsi, ntabwo Kristo azamurikira amahanga umurimo ukomeye wo gutanga ubugingo bwe kugira ngo abacungure. Ahubwo azagaragaza imirimo yo kwizera abantu bamukoreye. Abo azaherereza iburyo bwe azababwira ati, “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi, kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.” Ariko abo Yesu yashimye bagaragaje ko batazi ko hari icyo bamukoreye. Mu gutangara kwabo, Yesu yarabashubije ati: “Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” UIB 433.2

Yesu yari yarabwiye abigishwa be ko bazangwa n’abantu, bakarenganywa kandi bakababazwa. Yababwiye ko benshi bazirukanwa mu ngo zabo, kandi bagakena. Benshi bazababazwa n’uburwayi ndetse no gukena. Benshi bazajyanwa mu nzu z’imbohe. Abasize incuti n’imiryango yabo kubera Kristo yabasezeraniye muri ubu buzima kubakubira incuro icumi. Yongeye na none gusezeranira imigisha itagabanije abo bose bazafasha kandi bakageza ubutumwa ku bavandimwe be. Yesu yaravuze ati, mu gihe mubabazwa babampora, muzaba mwerekana ko ari Jye mwemera. Uko mwifuza rero kunkorera, ni ko mukwiriye kwifuza kugirira abavandimwe banjye. Icyo kandi ni cyo kimenyetso ko muri abigishwa banjye. UIB 433.3

Aboantu bose babyawe ubwa kabiri bakavukira mu muryango w’ijuru ni abavandimwe ba Kristo. Urukundo rwa Kristo ruhuriza hamwe abagize umuryango w’ijuru, kandi igihe cyose barugaragaje biba ikimenyetso cyo gusabana n’Imana. “Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana.” 1 Yohana 4:7. UIB 433.4

Abo Kristo azashima ku munsi w’urubanza bashobora kuba baramenye bike cyane ku byerekeranye n’ubuhanga mu by’iyobokamana, ariko bakaba barakurikije amahame n’inama za Kristo. Bikomotse ku kuyoborwa na Mwuka Wera, bahesheje umugisha ababazengurutse bose. Ndetse no mu bapagani hariho bamwe bagaragaje umwuka wo kugira neza; kandi mbere y’uko ijambo ry’Imana rigera mu matwi yabo babaye inshuti z’abamisiyoneri ba mbere, kugeza n’aho babateye inkunga n’ubwo byabashyiraga mu kaga gakomeye. Bamwe mu bapagani harimo abaramya Imana batabizi, kandi umucyo ubageraho ntuzanwa n’abantu bagenzi babo, kandi abameze batyo bafite ubugingo buhoraho. Nubwo batamenye ijambo ry’Imana ryanditse, bumvise ijwi ryayo rivugana nabo binyuze mu byaremwe, kandi bakoze ibyo amategeko asaba. Imirimo yabo yerekana ko Mwuka Wera yahinduye imitima yabo, kandi ko bahindutse abana b’Imana. UIB 433.5

Nimurebe uburyo bizatangaza kandi bigashimisha abaciye bugufi bo mu mahanga yose, ndetse babarirwa mu bapagani, kumva amagambo avuye mu kanwa k’Umukiza agira ati, “Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” Nimurebe uburyo abayoboke ba Kristo bazasabwa n’urukundo rw’iteka mu mitima yabo ubwo bazamureba mu maso batangaye kandi banejejwe n’ayo magambo yo kubashima. UIB 434.1

Nyamara urukundo rwa Kristo ntawe ruheza. Akunda abatuye isi bose. Kugira ngo dushobore kuba abaturajuru, ubwe yahindutse umwe mu bagize umuryango w’abatuye isi. Ni Umwana w’umuntu, bityo rero ni umuvandimwe w’abakomoka kuri Adamu bose. Niyo mpamvu abayoboke ba Kristo badakwiriye kwitarura abazimiye batuye iyi si. Nabo bagize umuryango mugari w’abatuye isi ; kandi ijuru ribafata nk’abavandimwe b’abanyabyaha nk’uko ribafata na none nk’intungane. Abanyabyaha, abacumuye, abahabye, abo bose urukundo rwa Kristo rurababumbatira ; kandi igikorwa cyose cy’impuhwe no kugira neza gikorewe gutabara abazimiye, Kristo agifata nk’aho ari we gikorewe. UIB 434.2

Abamarayika b’ijuru bajya hose mu butumwa kugira ngo bafashe abazaragwa agakiza. Ubu ntituramenya abo ari bo ; abazanesha kandi bakaragwa ibyateganirijwe abera ntibaramenyekana ; ariko abamarayika bo mu ijuru baragendagenda hose ku isi, bahoza abababaye, barinda abari mu kaga, kandi bagarurira Kristo imitima y’abantu. Nta n’umwe banyuraho cyangwa ngo bamwirengagize. Imana ntirobanura ku butoni, kandi yita ku bantu yaremye mu buryo bungana. UIB 434.3

Igihe rero ukinguriye urugi rwawe abakene ba Kristo hamwe n’abababaye, burya uba ukinguriye abamarayika batagaragara. Uba wemeye gukorana n’ibiremwa by’ijuru. Bazana umwuka mwiza utanga umunezero n’amahoro. Bahimbaza Imana n’iminwa yabo, maze bakikirizwa n’ijuru. Kandi igikorwa cyose cy’impuhwe giherekezwa n’amajwi y’indirimbo mu ijuru. Data wa Twese uhora yicaye ku ntebe ye ashyira abakozi barangwa no kutikunda mu mubare w’ibikoresho bye by’agaciro gakomeye byo mu ijuru. UIB 434.4

Naho abazaba ibumoso bwa Kristo, ni abahinyuye umuhamagaro we, bakirengagiza abakene n’abababaye, nyamara ntibari bazi icyaha cyabo. Satani yabahumye amaso, ntibamenya inshingano bafitiye abavandimwe babo. Bihugi-yeho, maze bibagirwa ibibazo by’abandi. UIB 434.5

Imana yahaye abakire ubutunzi kugira ngo bafashe kandi bagoboke abana bayo bakennye ; ariko akenshi ntibita ku bibazo by’abandi. Ahubwo bumva bafite isumbwe kuri bagenzi babo bakennye. Nta na rimwe bajya bishyira mu mwanya w’umukene. Ntibasobanukiwe n’ibibazo ndetse n’imihati umukene ahoramo, bigatuma batagira impuhwe mu mitima yabo. Abakire baba mu mazu ahenze kandi bagasengera mu nsengero z’akataraboneka ; maze bakitarura abakene ; kandi umutungo Imana yabahaye ngo bawufashishe abababaye bawukoresha mu bikorwa by’ubwirasi ndetse n’inarijye. Ibyo bituma abakene buri munsi bimwa amahirwe yo gusobanukirwa no kugira neza ndetse n’impuhwe by’Imana ; kuko Imana ubundi yateganije ko nabo babona ibya ngombwa by’ubu buzima. Ubwo bukene bubatera guhura n’imibereho iruhije, kandi akenshi bikabatera kwifuza, kugira ishyari, no guhorana intekerezo zitari nziza. Abadashobora ubwabo guhaza irari ry’ibyo bakeneye bakunze gusuzugura abakene, maze bigatuma abakene bumva ko bafashwe nk’abantu batagira umumaro. UIB 434.6

Ariko ibyo byose Kristo arabireba, maze akavuga ati, burya ni jye wari ushonje kandi mfite inyota. Nijye wari umugenzi kandi ni jye wari urwaye. Kandi ni jye wari mu nzu y’imbohe. Cya gihe mwari mumerewe neza ku meza yanyu ateguyeho ibyo kurya by’amoko menshi, jyewe nicirwaga n’inzara mu nzu ya gikene cyangwa ku mihanda. Igihe mwari munezererewe mu mazu yanyu y’akataraboneka, burya sinagiraga aho ndambika umusaya. Igihe utubati twawe twari twuzuye imyenda y’amoko yose, jye sinari mfite icyo nambara. Igihe mwari muhugiye mu byo kwinezeza, jye nababarizwaga mu nzu y’imbohe. UIB 435.1

Igihe watangaga uduce tw’imigati uduha abashonji b’abakene, igihe wahaga abo bakene utwenda dushaje ngo bikingire ubukonje bukaze, mbese wibukaga ko ubigirira Umwami w’icyubahiro ? Iminsi yawe yose yo kubaho nari iruhande rwawe mu buryo bw’abo bantu b’imbabare, ariko ntiwanshatse. Ntiwifuje gusabana nanjye. Nanjye sinigeze nkumenya. UIB 435.2

Bamwe bumva ko ari umugisha ukomeye baramutse basuye akarere Kristo yabagamo akiri hano ku isi, bakanyura mu nzira yakundaga kugendamo, bakabona inkombe z’inyanja yakundaga kwicaraho yigisha, ndetse n’ibibaya hamwe n’imisozi yakundaga kwitegereza. Nyamara niba dushaka kugera ikirenge mu cya Yesu, icyo dukeneye si ukugera i Nazareti, i Kaperinawumu, cyangwa i Betaniya. Dushobora kugenda tubona ibimenyetso by’ibirenge bya Yesu hafi y’ibitanda by’abarwayi, mu mazu y’abakene, mu duhanda duto two mu migi, ndetse n’ahantu henshi hari abantu bakeneye guhozwa. Ni dukora nk’uko Yesu yagenje akiri ku isi, nta kabuza tuzagendera mu ntambwe ze. UIB 435.3

Umuntu wese ashobora kubona icyo akorera Yesu. Nta n’umwe ukwiriye kwibwira ko yabura ahantu ho gukorera umurimo, kuko Yesu yavuze ati, “Kuko abakene muri kumwe na bo iteka” (Yohana 12:8). Hari miliyoni nyinshi z’abantu benda kurimbuka, baziritswe n’iminyururu y’ibyaha n’ubujiji, kandi batarigera bumva iby’urukundo rwa Kristo. Mbese ibintu biramutse bihindutse tukajya mu mwanya wabo, ni iki twakwifuza ko badukorera? Ibyo rero ni byo, mu bushobozi dufite, dusabwa kubagirira. Itegeko Kristo adutegeka, kandi ari ryo rizadutsinda cyangwa rikadutsindishiriza mu rubanza, ni iri: “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe.” (Matayo 7:12). UIB 435.4

Umukiza yatanze ubugingo bwe bw’agaciro kenshi kugira ngo ahange itorero rishobora gufasha abababaye no kugarura abazimiye. Itsinda ry’abizera rishobora kuba rigizwe n’abakene, abantu bataminuje mu mashuri, abantu batazwi cyane; nyamara mu maso ya Kristo bashobora gukora umurimo ukomeye mu ngo zabo, mu baturanyi, mu itorero, ndetse mu turere twa kure, kandi uwo murimo uzagira ingaruka nziza mu bihe by’iteka. UIB 435.5

Iyo uwo murimo wa Kristo utitaweho bitera AbaKristo bakiri bashya kudatera intambwe mu nzira ya GiKristo. Babonye umucyo mu mitima yabo ubwo Yesu yababwiraga ati, “Ibyaha byawe urabibabariwe”; kandi bari gukomeza kumurikisha uwo mucyo iyo baza gukomeza kwita ku bakene. Imbaraga za gisore abakiri bato bafite, ndetse akenshi zibashyira mu ngorane, zari zikwiriye gukoreshwa mu bintu byabahesha imigisha. Baramutse bakoze ibikorwa byo kugirira abandi neza, inarijye muri bo yakwibagirana. UIB 436.1

Kandi abitabira kugirira neza abandi, bazagirirwa neza n’Umwungeri Ukomeye. Na bo bazanywa ku isoko y’ubugingo, kandi bazashira inyota. Ntibazarangwa no kwirukira ibibashimisha gusa, cyangwa gushishikazwa n’impinduka mu mibereho yabo. Ikizashyirwa imbere mu mibereho yabo ni ugushaka uburyo bwo kugarurira Yesu abazimiye. Gusabana n’abandi kwabo kuzaba ingirakamaro. Urukundo rw’Umukiza ruzatuma imitima ya benshi ihurizwa hamwe. UIB 436.2

Nitumara gusobanukirwa neza ko turi abakozi bakorana n’Imana, amasezerano yayo tuzayatura n’iminwa yacu kandi tuyahe agaciro kenshi. Amasezerano yayo azagurumana mu mitima yacu kandi asesekare no ku minwa. Ubwo Imana yoherezaga Mose ngo ajye kuvugana n’ubwoko bwigometse, butazi Imana kandi bugendera mu byo bushatse, yaramusezeraniye iti: “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.” Maze Imana irongera iti, “Ni ukuri nzabana nawe.” (Kuva 33:14; 3:12). Iri sezerano ryahawe abo bose bakora umurimo wa Kristo, bafasha abababaye ndetse bari mu ngorane. UIB 436.3

Urukundo tugirira abandi, ni uburyo bwo kwerekanira hano ku isi urukundo rw’Imana. Umwami w’icyubahiro yazanywe ku isi no kwerekana urwo rukundo, kutugira abana b’umuryango umwe, kandi nawe aba umwe natwe. Kandi iyo dushohoje amagambo yadutegetse ati, “Ngiri itegeko ryanjye: Mukundane nk’uko nabakunze.” (Yohana 15:12); Iyo dukunze abatuye isi nk’uko yabakunze, icyo gihe inshingano yaduhaye iba igeze ku ntego. Icyo gihe tuba tunogeye ijuru; kuko ijuru riri mu mitima yacu. UIB 436.4

“Urengere abaciriwe urwo gupfa barengana, ntukazibukire abarindirijwe kwicwa. Nugira uti, ntacyo mbiziho, Imana yo icengera imitima iba ibizi, yo igenga ubuzima bwawe irabizi, ni yo izitura buri muntu ikurikije ibyo yakoze.” (Imigani 24:11, 12). Kuri wa munsi ukomeye w’urubanza, abanze gukorera Kristo, abakomeje kwihugiraho no kwiyitaho ubwabo, Umucamanza w’isi yose azabaherereza ku ruhande rumwe n’inkozi z’ibibi. Kandi bazahabwa igihano kimwe n’icy’inkozi z’ibibi. UIB 436.5

Buri muntu wese yahawe inshingano. Kandi Umwungeri Mukuru azabaza buri wese ati, “Umukumbi wari warahawe uri he, wa mukumbi mwiza? Kandi uzavuga iki ubwo azaguhana?” Yeremiya 13:20, 21. UIB 436.6