UWIFUZWA IBIHE BYOSE

69/88

IGICE CYA 68 - HANZE Y’URUSENGERO

(Iki gice gishingiye muri Yohana 12:20-43).

“Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru, basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati, ‘Mutware, turashaka kureba Yesu.’ Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu.” UIB 421.1

Icyo gihe umurimo wa Yesu wagaragaraga nk’aho utakiriwe neza. Yari amaze kunesha mu rugamba yari avuyemo rw’abatambyi ndetse n’Abafarisayo, ariko byarabonekaga ko badashobora kuzigera na rimwe bamwakira nka Mesiya. Habayeho gutandukana gukomeye. Abigishwa be babonaga ko umurimo uruhije cyane. Ariko Kristo we yari ari hafi gusoza umurimo we. Umwanya w’ingenzi cyane, wagenewe Abayuda ndetse n’isi yose , wari hafi kugera. Ubwo Kristo yumvaga kwinginga kw’abo Bagiriki ngo“turifuza kureba Yesu”, amagambo yerekanaga gutakamba kw’abatuye isi, yagize umunezero maze aravuga ati, “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe ikuzo.” Muri uko kwinginga kw’Abagiriki Yesu yabibonyemo umusaruro mwiza ukomoka ku gitambo cye gikomeye. UIB 421.2

Abo bantu baturutse iburengerazuba baza gushaka Umukiza mu myaka ye ya nyuma ku isi, nk’uko abanyabwenge baturutse iburasirazuba bakaza kureba Umukiza mu ivuka rye. Mu gihe cyo kuvuka kwa Yesu, Abayuda bari bahugiranye bibereye mu migambi yabo y’ahazaza ku buryo batamenye ivuka rya Yesu. Abanyabwenge baturutse mu gihugu cy’abanyamahanga bazanye amaturo mu kiraro, maze baramya uwo Mukiza wavutse. Bityo rero, abo Bagiriki na bo bari bahagarariye amahanga, amoko, ndetse n’abantu batuye isi, igihe bazaga kureba Yesu. Kandi abantu bo mu bihugu byose, ababayeho n’abazabaho mu bihe byose, bagombaga guhurizwa ku musaraba wa Yesu. “Kandi benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bicarane na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru.” Matayo 8:11. UIB 421.3

Abagiriki bari barumvise uburyo Kristo yinjiye muri Yerusalemu ahawe icyubahiro cyinshi. Benshi nk’uko bakwije inkuru hose, batekerezaga ko yirukanye abatambyi n’abakuru mu rusengero, maze yima ingoma ya Dawidi, ahinduka umwami wa Isiraheli. Abagiriki rero bifuzaga kumenya ukuri ku byerekeye umurimo We. Baravuze bati, “Turashaka kureba Yesu.” Kandi icyifuzo cyabo cyagezweho. Igihe icyo cyifuzo bakigezaga kuri Yesu, yari mu gice cy’urusengero ahemerewe kugerwa gusa n’Abayuda, maze Yesu arasohoka asanga abo Bagiriki mu gikari cy’urusengero, arabakira bagirana ikiganiro. UIB 421.4

Isaha ya Kristo yo guhabwa ikuzo yari igeze. Yari yegereje igihe cy’umusaraba, kandi icyifuzo cy’Abagiriki cyamweretse neza ko igitambo cye cyo ku musaraba cyari kuzazana abagabo n’abagore benshi ku Mana. Yari azi ko Abagiriki bagiye kumubona aho batigeze batekereza. Ko bagiye kumubona ari iruhande rwa Baraba, umwicanyi n’igisambo, kandi ko bazagurana Umwana w’Imana Baraba, bakamubohora mu cyimbo cya Yesu. Kandi ko abo Bagiriki bagiye kumva abantu, bayobowe n’abatambyi ndetse n’abakuru, berekana guhitamo kwabo. Kandi ubwo babazwaga ngo, “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?”, barashubije bati, “Nabambwe”. Matayo 27:22. Ubwo Kristo yatangaga impongano y’ibyaha by’abatuye isi, Kristo yari azi ko ubwami bwe buzatungana rwose kandi bugakwira isi yose. Yari azi ko azasubiza intege mu bantu, kandi ko Mwuka we azakwira hose. Yarebye ahazaza, yumva amajwi arangurura ku isi hose ngo, “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Yohana 1:29. Muri abo banyamahanga, Yesu yababonyemo umusaruro ukomeye, ubwo urukuta hagati y’Abayuda n’Abanyamahanga ruzasenyuka, maze amahanga yose, indimi n’abantu bose bakumva inkuru nziza y’agakiza. Kristo yari asobanukiwe n’ibyendaga kuba, kandi ibyo yiringiraga byari bisohoye, ni yo mpamvu yavuze ati, “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe ikuzo.” Ariko uburyo yagombaga guhabwa ikuzo, Yesu ntiyigeze abura kubizirikana mu bwenge bwe. Uko gushakwa n’abanyamahanga kwagombaga gukurikirwa n’urupfu rwe rwari rwegereje. Mu rupfu rwe ni mo ab’isi bashoboraga kubonera agakiza. Kimwe n’akabuto k’ishaka, Kristo yagombaga gupfa agahambwa mu gitaka; ariko akongera kubaho. UIB 421.5

Kristo yerekanye ibigomba kumubaho, abisobanura akoresheje ibyaremwe, kugira ngo abigishwa be babyumve. Umusaruro w’umurimo we wagombaga kugerwaho binyuze mu rupfu rwe. Yesu yaravuze ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.” Iyo akabuto k’ishaka kaguye mu butaka kagapfa, karamera, kakera imbuto. Bityo rero, n’urupfu rwa Kristo rwagombaga kwerera imbuto ubwami bw’Imana. Mu buryo bugendanye n’amategeko yo mu bwami bw’ibimera, ubugingo bwagombaga guturuka mu rupfu rwe. UIB 422.1

Abahinga ibimera mu butaka bahorana urwo rugero imbere yabo. Uko umwaka utashye undi ukaza, abantu kugira ngo bahorane imbuto, ni uko babanza bagatoranya inziza cyane maze bakazihamba mu butaka. Bazihisha mu ntabire, maze zikarindwa n’Uwiteka. Hanyuma umugondoro uramera, hakaza umugengararo, maze zikera imbuto. Ariko uku gukura kw’izo mbuto ntikwashoboka ako kabuto karamutse kadahambwe, ngo gahishwe, maze ngo gase n’aho kabuze rwose. UIB 422.2

Akabuto gahambwe mu butaka kera imbuto, kandi izo mbuto na zo zirongera zigaterwa mu butaka. Hanyuma umusaruro ukiyongera. Bityo rero urupfu rwa Kristo ku musaraba w’i Kaluvari ruzera imbuto ibihe bidashira. Abazanyurwa n’icyo gitambo cyo ku musaraba bizababera ubwiza, bizababera imbuto nziza, kandi bazabaho ibihe bidashira. UIB 422.3

Akabuto k’ishaka gakomeza kubika ubuzima bwako ntigashobora kwera imbuto. Kagumaho konyine. Kristo iyo aza kubishaka, yari kwikiza, ntagerweho n’urupfu. Ariko iyo aza kubikora, yari kwikiza wenyine. Nta bahungu n’abakobwa yari kugeza ku Mana. Yahisemo gutanga ubugingo bwe kugira ngo abantu babubone. Yemeye gupfa arahambwa kugira ngo abe imbuto yakomotseho umusaruro munini, — kandi abantu benshi bakomotse mu mahanga yose, amoko yose, indimi zose, n’imiryango yose, bacunguwe n’Imana. UIB 422.4

Muri uko kuri niho Kristo atwigishiriza icyigisho cyo kwitanga kandi buri wese agomba kucyiga: “Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.” Abazera imbuto mu murimo bafatanije na Kristo bagomba kubanza bakagwa mu butaka bagapfa. Ubugingo bwacu dukwiye kubutaba mu butaka bugizwe n’ibyo isi ikeneye. Kwikunda no kwikanyiza bigomba gucika muri twe. Kandi itegeko ryo kwitanga ni na ryo tegeko ryo kwibungabunga. Umuhinzi abika imbuto ze azijugunye mu butaka. No mu buzima bwacu ni ko bimeze. Iyo tubutanze tubaho. Ubugingo tuzibikira ni ubwo tuzatanga ngo bukoreshwe mu gukorera Imana n’abantu. Abatanga ubugingo bwabo ku bwa Kristo kuri iyi si, bazabubona mu bihe by’iteka. UIB 422.5

Ubugingo bukoreshejwe mu bikorwa by’inarijye bumeze nk’imbuto ziriwe. Burashira, ariko nta nyungu ibukomokaho. Umuntu ashobora kwirundaniriza ibyo ashoboye byose; akabaho, agatekereza, ndetse agateganya ibimwerekeyeho gusa; maze ubugingo bwe bugashira, agasigarana ubusa. Itegeko ryo kwihugiraho ni na ryo tegeko ryo kwirimbura. UIB 423.1

Yesu yaravuze ati, “Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.” Abantu bose bafatanije na Yesu kwikorera umusaraba wo kwitanga ni bo bazasangira na we icyubahiro cy’ijuru. Yesu mu kubabara kwe no kwicisha bugufi, ashimishwa no kubona abigishwa be basangira icyubahiro na we. Na bo ni imbuto zo kwitanga kwe. Ashimishwa no kubona bagaragariza mu mibereho yabo umuco n’umwuka wari muri We, kandi bizamubera umunezero mu bihe bidashira. Kandi uyu munezero basangira na Kristo, ukomoka ku musaruro w’umurimo wabo no kwitanga kwabo, kandi uwo munezero ugaragarira no mu mitima ndetse n’imibereho y’abandi. Kubera ko bafatanya umurimo na Kristo, Se wo mu ijuru azabaha icyubahiro nk’uko agiha Umwana We. UIB 423.2

Ubutumwa bw’Abagiriki, bwashushanyaga uguhurizwa hamwe kw’Abayahudi n‘abatari Abayahudi, bwagaruye mu bitekerezo bya Yesu ipica y’umurimo we wose. Umurimo wo gucungura wanyujijwe mu ntekerezo ze, kuva igihe inama yo gucungura umuntu yategurwaga mu ijuru, kugeza ku rupfu rwe yari yiteguye gupfa bidatinze. Igicu kidasanzwe cyasaga n’igitwikiriye Umwana w’Imana. Umwijima wacyo wagaragariraga abari kumwe na We. Yicaye hasi ameze nk’uwatwawe mu bitekerezo. Hanyuma y’aho ituza yari afite ryaje kurangizwa n’ijwi ry’agahinda agira ati, “Ubu umutima wanjye urahagaze; mvuge iki kandi? Ese nsabe nti ‘Data, nkiza urwa none?’” Mu buryo buziguye, Kristo yari arimo kunywera ku gikombe cy’umubabaro. Kamere ye ya kimuntu yaterwaga ubwoba n’igihe bose bazamuhana, igihe bose bazabona ko yatereranywe ndetse akarekwa n’Imana, igihe bose bazamubona nk’uwakubiswe, agahanwa n‘Imana, kandi agahetamishwa n’imibabaro. Yaterwaga ubwoba no gushyirwa ku karubanda, agafatwa nk’umugome kabuhariwe, akicwa urupfu rw’agasuzuguro kandi rukojeje isoni. Kwiyumvamo intambara yari agiye kurwana n’ingabo z’umwijima, kumva aremerewe n’umutwaro w’icyaha cya mwenemuntu, hamwe n’uburakari Se yari afitiye icyaha, byateraga umutima wa Yesu gucika intege, n’ishusho ye igahindurwa n’urupfu rwari rumwugarije. UIB 423.3

Hanyuma y’aho Yesu yicisha bugufi kandi yumvira ubushake bwa Se. Aravuga ati, “Nyamara kandi ni cyo cyanzanye. Data, iheshe ikuzo.” Urupfu rwa Yesu gusa ni rwo rwashoboraga gusenya ubwami bwa Satani. Ni muri ubwo buryo gusa inyokomuntu yashoboraga gucungurwa, maze Imana igahabwa ikuzo. Yesu yemeye umubabaro, yemera kutubera igitambo. Umutware w’ijuru yemeye kubabazwa, yemera kwishyiraho icyaha. Yaravuze ati, “Data, iheshe ikuzo”. Mu gihe Kristo yavugaga ayo magambo, yahise abona igisubizo giturutse mu ijuru ngo, “Maze kuryihesha, kandi nzongera ndyiheshe.” (Yohana 12:28, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Imibereho ya Yesu yose, kuva avukira mu kiraro cy’inka kugeza iki gihe aya magambo yavugwaga, yahesheje Imana ikuzo; kandi no mu kigeragezo yari agiye guhura na cyo, imibabaro yagiriye muri kamere ye y’ubumana n’iya kimuntu yayihesherejemo Se ikuzo. UIB 423.4

Mu gihe iryo jwi ryumvikanaga, umucyo warasiye mu gicu maze uzenguruka Kristo, umeze nk’aho amaboko y’Umunyabubasha Uhoraho amumanukiyeho akamutwikira ameze nk’inkingi y’umuriro. Abantu babonye ibyo bintu bahinda umushyitsi kandi baratangara. Nta n’umwe wahangaye kugira icyo avuga. Bose bahagaze batumbiriye Yesu batuje kandi badahumeka. Imana Data imaze gutanga ubwo buhamya, igicu cyahise cyeyuka, maze gikwira mu ijuru. Kubwo ako kanya, umushyikirano ugaragarira amaso wahuzaga Imana Data n’Umwana wayo wari urangiye. UIB 424.1

“Bamwe muri rubanda bari aho bumvise iryo jwi baravuga bati ‘Ni inkuba!’ Abandi bati ‘Ni umumarayika uvuganye na we.’” Ariko Abagiriki bari baje kubonana na Yesu bamaze kubona igicu, bakumva ijwi, basobanukiwe n’icyo rivuze, maze basobanukirwa byuzuye Kristo; abihishurira ko ari Uwatumwe n’Imana. UIB 424.2

Ijwi ry’Imana ryari ryarumvikanye mu gihe cy’umubatizo wa Yesu ubwo yatangiraga umurimo we, na none ryongera kumvikana mu gihe yahindurwaga mu ishusho irabagirana ari ku musozi. Ubu noneho mu gihe yari yegereje gusoza umurimo we, iryo jwi ryongeye kumvikana ku nshuro ya gatatu, ryumvwa n’abantu benshi, kandi mu bihe bitangaje. Yesu yari yavuze amagambo y’ukuri kweruye yerekeye imibereho n’amaherezo y’Abayuda. Yari yatanze irarika rye riheruka, kandi ababwira amaherezo yabo. Ubu na none Imana yari ishyize ikimenyetso cyayo ku murimo w’Umwana wayo. Yari izi ko Uwo ari we Abisiraheli banze. Yesu yaravuze ati, “Iryo jwi si jye rigenewe ahubwo ni mwebwe.” Icyo cyari igihamya kidasubirwaho cyemeza ko Yesu ari Mesiya, ikimenyetso cyatanzwe n’Imana Data cy’uko Yesu yavuze ukuri, kandi ko ari Umwana w’Imana. UIB 424.3

Kristo yakomeje avuga ati, “Ubu igihe cyo gucira ab’isi urubanza kirageze, ubu umutware w’iyi si agiye kuzameneshwa. Nanjye ninshyirwa hejuru y’isi nzikururiraho abantu bose. Ibyo Yesu yabivugiraga kwerekana urupfu yari agiye gupfa urwo ari rwo.” Iki ni igihe cy’akaga gakomereye abatuye isi. Nindamuka mbaye impongano y’ibyaha by’abantu, abatuye isi bazamurikirwa n’umucyo. Imirunga Satani yazirikiyemo abantu izacika. Ishusho y’Imana mu bantu yangiritse izabasubizwamo nk’uko yari imeze, kandi amaherezo umuryango w’abizera Imana uzatuzwa iwabo mu ijuru. Iyi ni yo ngaruka y’urupfu rwa Kristo. Umukiza yari yatwawe no kwitegereza ibyo bintu bigaragaza intsinzi y‘ibyamushyizwe imbere. Yarebye umusalaba, umusalaba ubabaje, umusalaba w’urukozasoni, abona n’ibiteye ubwoba byawo, awubona ufite kurabagirana ubwiza n‘ikuzo. UIB 424.4

Ariko umurimo wo gucungura umuntu ntabwo ugizwe gusa n‘ibyakorewe ku musalaba. Urukundo rw’Imana rwagaragarijwe ku byaremwe byo mu isanzure ryose. Umutware w’iyi si yaraciwe. Ibirego Satani yajyanaga imbere y’Imana byataye agaciro. Umugayo no gushinja ijuru bye byararangiye ku buryo budasubirwaho. Umucunguzi yireherejeho abamalayika hamwe n’abantu bose. Yaravuze ati, “Nanjye nimanikwa hejuru y’isi nzireherezaho abantu bose.” UIB 424.5

Hari abantu benshi bari bazengurutse Kristo igihe yavugaga ayo magambo, maze umwe muri bo aramubwira ati, “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w’umuntu ni nde nyine?” Hanyuma Yesu arababwira ati, “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya. Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b’umucyo.” UIB 425.1

“Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye.” Bari baramubajije mbere bati, “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere ? Yohana 6:30. Bari barahawe ibimenyetso byinshi; ariko babirenza amaso, binangira imitima. Nyamara nubwo Imana Data ubwayo yari yamutangiye ubuhamya, ku buryo batashoboraga kugira ikindi kimenyetso basaba, bakomeje na none kwanga kumwizera. UIB 425.2

“Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw’Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi.” Bakundaga gusingizwa n’abantu aho gushimwa n’Imana. Kugira ngo birinde gusuzugurwa no gukorwa n’isoni, bahisemo kwanga Kristo, bityo baba banze impano y’ubugingo buhoraho. Mbega uburyo kuva icyo gihe abantu benshi bagiye babaho mu binyejana byose bagiye bakora ibisa bityo! Abo bose baraburirwa uyu muburo Umukiza yatanze agira ati: “Ukunda ubugingo bwe azabubura. Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w’imperuka.” Yohana 12:48. UIB 425.3

Mbega akaga ku bantu batamenye igihe bagenderewemo! Buhoro buhoro kandi mu buryo bubabaje, Kristo yavuye mu rugo rw‘urusengero arigendera burundu UIB 425.4