UWIFUZWA IBIHE BYOSE

68/88

IGICE CYA 67 - BAGUSHIJE ISHYANO ABAFARISAYO

(Iki gice gishingiye muri Matayo 23; Mariko 12:41-44; Luka 20:45-47; 21:1-4)

Wari umunsi wa nyuma Kristo yigishiriza mu rusengero. Abantu benshi bari i Yerusalemu bari bamuhanze amaso; abantu bari buzuye urugo rw‘urusengero, bitegereza impaka zari zirimo kuhabera, kandi bakurikiranaga buri jambo rivuye mu kanwa ke. Ibyaberaga i Yerusalemu bwari ubwa mbere abantu babibonye. Imbere yabo hari hahagaze uwo musore w’Umunyegalileya, utari ufite icyubahiro cy’isi cyangwa se ngo yambare imyambaro ya cyami. Yari azengurutswe n’abatambyi bambaye imyambaro y’igiciro cyinshi, abakuru b’Abayuda bambaye imyambaro n’impeta z’ubutegetsi, ndetse hari n’abanditsi bari bafite imizingo mu ntoki zabo, kandi bakomezaga gushakashaka ibyanditswe muri yo. Yesu yari ahagaze afite ubwitonzi imbere yabo, kandi afite igitinyiro cy’umwami. Afite ubushobozi yahawe n’ijuru, yahanze amaso abanzi be ashize amanga, nubwo bahinyuye ndetse bakanga inyigisho ze, kugeza aho bashaka kumwica. Bakomeje kumugera amajanja ari benshi, ariko imigambi yabo yo kumufata no kumuciraho iteka yari itaragira icyo igeraho. Yahuye n’ibigeragezo byinshi ndetse n’imitego myinshi, ariko akomeza kubagezaho amagambo y’ukuri ndetse atunganye, amagambo yari ahabanye kure no kurindagira ndetse n’amakosa menshi y’abatambyi n’Abafarisayo. Yakomeje kwereka abo bakuru b’Abayuda intege nke zabo, ndetse akomeza kubereka igihano bagombaga guhabwa baramutse bakomeje kuguma mu bikorwa byabo bibi. Yabahaye umuburo mu buryo bunyuze mu kuri. Nyamara hari ikindi Yesu yari ashigaje gukora. Hari undi mugambi yagombaga kugeraho. UIB 412.1

Abantu benshi bari batangiye kunyurwa na Kristo ndetse no kunyurwa n’ibikorwa bye byinshi. Banezezwaga n’inyigisho ze, ariko na none barushijeho gushoberwa. Bari basanzwe baha icyubahiro abatambyi ndetse n’abanditsi kubera ubwenge bwabo ndetse no kugira neza basaga nk‘abafite. Mu mihango y’idini yose bageragezaga kumvira abo bayobozi babo. Ariko noneho babonagako abo bayobozi bibasiye Yesu bamutesha agaciro, kandi ari umwigisha wagaragazaga ubwenge n’ubugwaneza mu mitego yose bamutegaga. Bitegereje mu maso y’abatambyi n’abanditsi babona uburakari bwinshi, kandi bababonamo gutsindwa ndetse no guhuzagurika. Baratangaye cyane ubwo babonaga abo bayobozi bashidikanya inyigisho za Yesu, kandi zari zoroshye ndetse zisobanutse. Bumvise bayobewe inzira bakwiye kunyuramo. Bafite amatsiko menshi, bakomeje gukurikirana ibyakorwaga ndetse bikavugwa n’abakuru b’Abayuda. UIB 412.2

Mu migani Kristo yigishaga, yari afite umugambi wo gucyaha abo bayobozi n’uwo kwigisha abantu bari bakeneye inyigisho ze. Ariko Kristo yari akeneye kubasobanurira birenzeho. Abantu bizeraga imihango ya Kiyahudi kandi bakiringira mu buryo bw’ubuhumyi ubutambyi bwabo bwari bwaramunzwe, ku buryo abantu bari barabaswe n’iyo myizerere. Kristo yagombaga kuvanaho iyo minyururu yababase. Ingeso n’imikorere y’abatambyi, abakuru, n’Abafarisayo, byagombaga gushyirwa ku mugaragaro mu buryo bwuzuye. UIB 412.3

Yesu yaravuze ati, “Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.” Abanditsi n’Abafarisayo babwiraga abantu ko bahawe ubutegetsi n’Imana nk’uko Mose yari yarabuhawe. Bahamyaga ko bamusimbuye mu kwigisha amategeko no gucira abantu imanza. Bityo rero bashakaga ko abantu babubaha kandi bakabumvira muri byose. Yesu yasabye abamwumvaga ko bakora ibyo abanditsi n’Abafarisayo bigishaga bigendanye n’amategeko, ariko bakirinda gukurikiza ibyo bakoraga. Kuko ibyo bigishaga na bo batabikurikizaga. UIB 413.1

Kandi bigishaga byinshi bihabanye n’Ibyanditswe Byera. Yesu yaravuze ati, “Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n’urutoki rwabo.” Abafarisayo bakurikizaga amabwiriza menshi cyane yakomokaga ku mihango yabo, maze bigatuma umudendezo w’abantu ubangamirwa. Bafataga umugabane umwe w’amategeko bakawusobanura mu buryo bwo guhatira abandi kubahiriza ibyo bo batemeraga, nyamara babona ibiri muri ayo mategeko byerekeza ku nyungu zabo, bakavuga ko bo bitabareba. UIB 413.2

Umugambi wabo wari uwo guhora bashaka kwerekana imirimo myiza yabo. Kandi birengagizaga ibindi byose kugira ngo babigereho. Imana yari yarabwiye Mose ku byerekeranye n’Amategeko yayo iti, “Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe.” Gutegeka 6:8. Aya magambo afite ubusobanuro bwimbitse. Iyo twerekeje intekerezo zacu mu ijambo ry’Imana kandi tukarikurikiza, bidutera kurangwa n’ingeso nziza. Binyuze mu bikorwa byo gukiranuka n’impuhwe, amaboko yacu agaragaza amahame agendana n’amategeko y’Imana. Kandi amaboko akwiye kurindwa ruswa, akarindwa ibidatunganye hamwe n’ibinyuze mu nzira z’ibinyoma. Amaboko kandi azakora imirimo y’urukundo n’impuhwe. Amaso na yo azerekezwa ku migambi myiza, kandi azahweza neza maze yitegereze ukuri. Mu maso hazagaragaza ingeso nziza z’umuntu ukunda kandi akubaha ijambo ry’Imana. Nyamara Abayuda bo mu gihe cya Kristo ntibari basobanukiwe n’ibi byose. Amategeko yahawe Mose yari akubiyemo ingingo zerekana ko amabwiriza aboneka mu Byanditswe akwiye kugaragarira mu mibereho ya buri munsi. Bandikaga amategeko ku bitambaro maze bakabitamiriza mu mutwe no ku maboko. Nyamara ibyo ntibyabateye kuzirikana amategeko y’Imana mu ntekerezo ndetse no mu mitima yabo. Ibyo bitambaro babyambariraga gukurura amaso y’abantu. Bibwiraga ko bituma abantu babaha icyubahiro kandi bakababona nk’abantu bihaye Imana by’ukuri. Yesu yarabacyashye cyane kubera iyo myitwarire mibi: UIB 413.3

“Byose babikorera kwibonekeza, ni cyo gituma bakunda kongera udufuka batwaramo udupapuro tw’Ibyanditswe, kandi bagahinura incunda z’amakanzu yabo bakazigira ndende. Bakunda ibyicaro by’imbere aho batumiwe, n’intebe z’icyubahiro mu nsengero. Bakunda kuramukirizwa aho abantu bateraniye no kumva abantu babita ‘Mwigisha‘. Mwe ntimugakunde ko babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, naho mwebwe mwese mukaba muri abavandimwe. Ntimukagire uwo mwita ngo,’data’ kuri iyi si, kuko So ari umwe kandi akaba mu ijuru. Ntimukemere kandi ko babita abatware, kuko umutware wanyu ari umwe gusa, ni Kristo. Muri ayo magambo asobanutse neza, Umukiza yagaragaje imigambi yabo yo guharanira icyubahiro n’ubutegetsi, berekana kwicisha bugufi k’urwiyerurutso, nyamara imitima yabo yuzuye ubugugu n’ishyari. Iyo batumirwaga mu birori, abashyitsi bicazwaga hakurikijwe imyanya y’icyubahiro, kandi abafite icyubahiro cyo hejuru bitabwagaho mbere y’abandi. Abafarisayo bahoraga baharanira guhabwa ibyo byubahiro. Iyo myifatire ni yo yatumye Yesu abacyaha. UIB 413.4

Yanenze kandi ubwirasi bwabo berekanaga baharanira icyubahiro cyo kwitwa ‘Umwigisha’, cyangwa ‘Umutware’. Yavuze yuko icyubahiro cyo kwitwa ‘Umwigisha’ cyangwa ‘Umutware’ bidakwiye abantu, ahubwo ari ibya Kristo. Abatambyi, abanditsi, abakuru n’abanyamategeko, bose bari abavandimwe, bakomoka kuri Se umwe. Yesu yagaragarije abantu ko badakwiye kugira uwo baha inyito y’icyubahiro kigaragaza ko agenga intekerezo zabo cyangwa kwizera kwabo. UIB 414.1

Mbese iyo Kristo aza kuba ari ku isi uyu munsi, azengurutswe n’abantu bafite inyito igaragaza icyubahiro nka‚“Nyiricyubahiro”, cyangwa “Nyiricyubahiro Giheranije” mbese ntiyasubira mu magambo yavuze ati, “Ntimukemere ko babita abatware: kuko Umutware wanyu ari umwe gusa, ni Kristo”? Mu ijambo ry’Imana haranditse ngo, “Izina ry’Uwiteka ni iryera kandi ni iryo kubahwa.” Zaburi 111:9. Mbese iryo zina ryahabwa nde hano ku isi? Mbese ubwenge no gukiranuka iryo zina rigaragaza byaboneka mu bantu? Mbega uburyo abafite ayo mazina y’icyubahiro bagaragaza mu buryo bubi izina n’ingeso z’Imana! Mbega uburyo kenshi na kenshi imigambi yo gukunda isi, gutegekesha igitugu, hamwe n’ibyaha bikabije, byagiye byihisha inyuma yo kugira imyanya yo hejuru mu rwego rw’iyobokamana! UIB 414.2

Hanyuma Kristo arongera arababwira ati: “Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu. Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.” Kenshi na kenshi Kristo yakomeje kwigisha ko ubukuru nyakuri bukomoka mu kugira imico n’ingeso bishimwa n’Imana. Mu kigereranyo cy’ijuru, kuruta abandi bigendana no kwitangira abandi, ndetse no kurangwa n’ibikorwa by’urukundo ndetse n’impuhwe. Kristo Umwami w’icyubahiro yabaye umugaragu w’abantu bacumuye. UIB 414.3

Yesu arababwira ati, “Ariko mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n’abashaka kwinjiramo ntimubakundire.” Abatambyi n’abanditsi bagorekaga ubusobanuro bw’Ibyandi-tswe, bityo bagahuma intekerezo z’abantu bigatuma batamenya iby’ubwami bwa Kristo, ndetse ntibagere ku mibereho itunganye y’ijuru ari yo ibaha kwera by’ukuri. UIB 414.4

“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z’abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.” Abafarisayo bakoreshaga ububasha bwabo ku bantu, maze ibi bakabyuririraho kugira ngo bagere ku byo bifuza. Bireherezagaho abapfakazi b’abanyabuntu kubwo kubaremamo icyizere, maze bakabumvisha ko ibyo batunze bakwiye kubyegurira umurimo w’Imana. Iyo bamaraga kubaha ubutunzi bwabo, abo bafarisayo b’indyarya baragendaga bakabukoresha mu nyungu zabo. Kugira ngo bahishe ayo makosa yabo, bajyaga aho abantu bateraniye maze bagasenga amasengesho y’urudaca kandi bakerekana ko ari abanyampuhwe. Kristo yavuze ko ubu buryarya bwazabazanira kurimbuka gukomeye. Uyu muburo na none urabwirwa abantu benshi bo muri iki gihe cyacu biyerekana nk’intungane. Imibereho yabo yuzuye inarijye n’ubugugu, nyamara ibyo bakabitwikiriza umwambaro wo kubonera, maze bigatuma bashuka abandi bantu. Ariko ntibashobora kubeshya Imana. Kuko Imana ireba ibihishwe mu mutima, kandi izacira buri wese urubanza ikurikije ibyo yakoze. UIB 414.5

Kristo yamaganye ibyo bikorwa bibi, ariko yirinda guha agaciro gake inshingano abamutegaga amatwi bagombaga gusohoza. Yamaganye kwikunda kw‘Abafarisayo kwabateraga kuvana ubutunzi ku bapfakazi kugira ngo babwikubire, nyamara na none ashima cyane wa mupfakazi wazanye ituro rye mu bubiko bw’Imana. Nubwo umuntu abasha gukoresha nabi amaturo [impano], ntibibuza Imana guha umugisha uwayatanze [uwayitanze]. UIB 415.1

Yesu yari mu rugo ruzengurutse urusengero ahari ububiko, maze yitegereza abazanaga amaturo yabo mu bubiko. Abatunzi benshi bazanaga amaturo atubutse, kandi bakabikora bashaka kwiyerekana. Yesu yabitegereje afite agahinda, ariko ntiyagira icyo avuga ku maturo yabo. Ako kanya, yuzuye ibinezaneza ubwo yabonaga umupfakazi w’umukene yigira imbere, ariko asa n’utinya ko bamubona. Mu gihe abo batunzi b’abirasi banyuragaho, bajyanye amaturo yabo atubutse, uwo mupfakazi yabaviriye mu nzira asa n’utinye gukomeza kwigira imbere. Nyamara yifuzaga kugira icyo akora, nubwo cyari gito, kuko yanezezwaga no gutura Imana. Yarebye ituro yari afite mu ntoki. Ryari rito ugereranije n’amaturo y’abari bamuzengurutse, ariko ni ryo yari afite ryonyine. Abonye umwanya we ugeze, yarihuse maze atura uduceri tubiri, agira vuba arahindukira ngo agende. Ariko ubwo yahindukiraga, yahuje amaso na Yesu maze abona ko yamwitegereje. UIB 415.2

Umukiza ahamagara abigishwa be, maze abereka uwo mupfakazi n‘ubukene yari afite. Maze uwo mupfakazi yumva Yesu avuze amagambo yo kumushima ati, “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose.” Amarira y’ibyishimo yatembye mu maso ye ubwo yamenyaga ko igikorwa cye cyemewe kandi kigashimwa. Abenshi bashoboraga kumubwira ko akwiriye kwibikira utwo duceri akadukoresha; kuko mu maboko y’abatambyi b’abatunzi amaturo ye ntacyo yari kubamarira ugereranije n’ubutunzi bwinshi bwinjiraga mu bubiko bwo mu rusengero. Ariko Yesu we yasobanukiwe n’umugambi yari afite. Uwo mupfakazi yizeraga adashidikanya ko imirimo yo mu rusengero yashyizweho n’Imana, kandi yifuzaga cyane gukora ibishoboka kugira ngo umurimo w’Imana utere imbere. Yakoze ibyo ashoboye, kandi igikorwa cye cyabaye urwibutso rw’ibihe byose, n’umunezero we w’ibihe bidashira. Umutima we waherekeje ituro rye; kandi agaciro karyo ntikabariwe mu mafaranga, ahubwo kakomotse ku rukundo akunda Imana n’ubwuzu yagiriraga umurimo wayo, ari byo byamuteye gutanga ituro rye. UIB 415.3

Yesu avuga iby’uwo mupfakazi, yagize ati, “Atuye byinshi kuruta iby’abandi bose.” Abatunzi bo batuye ibyabasagutse, kandi abenshi babikoreraga kugira ngo abantu bababone maze babubahe. Ibyo batangaga ntibyashoboraga kugabanya na gato ubutunzi bwabo ndetse n’imibereho yabo yo kwinezeza; ntacyo rero bari bigomwe ugereranije na wa mupfakazi watanze uduceri tubiri yari afite. UIB 415.4

Imigambi yacu ni yo iha ibikorwa byacu icyerekezo, ikabisiga ikimwaro cyangwa se ikabiha agaciro gashimwa n’Imana. Burya ibikorwa byose amaso y’abantu ndetse n’indimi zabo zisingiza si ko byose Imana ibona ko bifite akamaro. Imirimo mitoya ikoranywe umunezero, amaturo mato adatanganywe ubwirasi, ndetse bigaragara mu maso y’abantu nk’iby’igiciro gito, burya ni iby’agaciro kenshi mu maso y’Imana. UIB 415.5

Umutima urangwa no kwizera n’urukundo ni iby’agaciro kenshi ku Mana kuruta amaturo atubutse. Uwo mupfakazi yatanze ibimubeshejeho byose kugira ngo akore icyo gikorwa gito yakoze. Yigomwe ibyo kurya bimutunze kugira ngo atange utwo duceri tubiri maze duteze imbere umurimo yakundaga cyane. Yabikoze afite kwizera, yiringiye ko Se wo mu ijuru atazemera ko abura ibyo akeneye. Yari afite umutima utikanyiza no kwizera nk’uk’umwana muto; kandi ibyo ni byo byanejeje Umukiza. UIB 416.1

Abenshi mu bakene bifuza kugaragariza Imana gushima kwabo, kubera ineza n’ukuri kwayo. Bakenera cyane gufatanya na bagenzi babo b’abatunzi mu guteza imbere umurimo w’Imana. Abo bakene ntibakwiye gusubizwa inyuma. Nibemererwe gushyira uduceri twabo mu bubiko bw’ijuru. Iyo utwo duceri dutanganywe umutima ukunda Imana, duhinduka ituro rihawe umugisha, ry’agaciro kenshi, kandi Imana iramwenyura ikariha umugisha. UIB 416.2

Igihe Yesu yababwiraga ati, “atuye byinshi kuruta iby’abandi bose,” ntibyari ukuri gusa kubera umutima yabitanganye, ahubwo no kubera ingaruka ituro rye ryagize. Utwo duceri tubiri tw’agaciro gake cyane twazanye mu bubiko bw’Imana umutungo uruta cyane uwo abatunzi b’Abayuda bashyizemo. Ingaruka y’iryo turo rito yahindutse nk’umugezi, utangira ari muto cyane, ukagenda waguka mu mpande n’amajyakuzimu, ariko ugenda utemba mu myaka myinshi. Iryo turo rito, mu nzira zirenze igihumbi, ryafashije abakene kandi rifasha mu gukwiza ubutumwa bwiza hose. Urugero rw’uwo mupfakazi rwo kwitanga amaramaje rwanyuze imitima myinshi y’abantu batuye isi bo mu bihe byose. Ryanyuze abakire n’abakene, kandi amaturo yabo yongereye agaciro k’iryo turo rye maze araritubura. Umugisha Imana yahaye uduceri tw’uwo mupfakazi watumye duhinduka isoko y’ubutunzi bukomeye. Kandi ni ko bigendekera ituro ryose cyangwa igikorwa cyose gikoranywe ubushake bwo guha Imana icyubahiro. Kuko bigendana n’umugambi w’Isumbabyose. Kandi bitanga ingaruka nziza zitagira urugero. UIB 416.3

Umukiza yakomeje gucyaha Abafarisayo n’abanditsi agira ati: “Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti, Urahiye urusengero nta cyo bitwaye, ariko ngo Urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye. Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu? Kandi ngo Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye. Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro? Abatambyi basobanuraga amategeko n’amabwiriza y’Imana bakurikije imyumvire yabo bwite igoramye kandi y‘ibinyoma. Bumvishaga abantu ko bafite ubumenyi mu gutandukanya uburemere bw’ibyaha, bakirengagiza bimwe, ibindi ndetse twavuga ko bidakomeye, bagasobanura ko byo bidashobora kubabarirwa. Iyo bahabwaga amafaranga, birengagizaga indahiro bamwe bakoze. Ndetse iyo bahabwaga amafaranga menshi, hari igihe birengagizaga ibyaha bikomeye bya bamwe. Nyamara kandi abo batambyi n’abakuru, hari igihe bahanishaga abantu ibihano bikabije kuremera kubera amakosa mato bakoze. UIB 416.4

“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe cya cumi cy’isogi n’icy’imbwija n’icy’inyabutongo, ariko mukirengagiza ingingo z’ingenzi z’amategeko, ari zo ubutabera, imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke. Muri ayo magambo, Kristo yongeye gucyaha Abafarisayo kubera gukora inshingano zabo mu buryo butari bwo. Kandi abibutsa ko n’inshingano ubwazo badakwiye kuzirengagiza. Umuhango wo kugarura icya cumi washyizweho n’Imana, kandi wakurikijwe kuva mu bihe by’Itangiriro. Aburahamu, sekuruza w’abizera Imana, yatanze icya cumi cy’ibyo atunze byose. Abakuru b’Abayuda babwiraga abantu ko bakwiye gutanga icya cumi, kandi byari ukuri; ariko ntibemereraga abantu gukora iby‘umutimanama wabo ubabwira. Bashyiragaho amabwiriza ya buri gikorwa cyose. Ibyasabwaga byari byinshi cyane ku buryo nta washoboraga kubisohoza. Nta washoboraga gukora ibyo ayo mabwiriza yose asaba. Imana yari yaratanze amategeko y’ukuri kandi asobanutse; ariko abatambyi n’abigisha bari barayagize menshi ku buryo yaberaga abantu umutwaro. UIB 416.5

Ibyo Imana idutegeka bigira ingaruka. Kristo yemeye ko gutanga icya cumi ari inshingano; ariko agaragaza ko kuzuza iyo nshingano bitashoboraga gutuma umuntu yirengagiza izindi nshingano. Abafarisayo batangaga ubusobanuro bwimbitse bw’uburyo bakwiye gutanga icya cumi cy’isogi, n’imbwija ndetse n’inyabutongo; ibyo kandi ntibyari bihenze, maze bigatuma abantu bibwirako batunganye rwose kubera gutanga urugero rushyitse. Nyamara kandi ayo mabwiriza yabo aruhanije yacaga abantu intege bigatuma barushaho kwanga uwo muhango mwiza washyizweho n’Imana. Batumaga abantu bahora muri ibyo bipimo bidafite akamaro, maze bakibagirwa ukuri kw’ingenzi. Birengagizaga ukuri kw’ingenzi kurebana n’ubutabera, amategeko, imbabazi no kwizera. Ni cyo cyatumye Kristo ababwira ati, “Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.” UIB 417.1

Hari andi mategeko na none Abafarisayo n’abigisha b’amategeko bari barahaye ubusobanuro butari bwo. Mu mategeko yahawe Mose, byari bibuzanijwe kurya ibihumanye. Inyama z’ingurube ndetse n’inyama z’izindi nyamaswa, zari zibuzanijwe, kuko zashoboraga guhumanya amaraso y’umuntu, ndetse bigatuma kubaho kwe kuba kugufi. Ariko Abafarisayo ntibaretse ayo mategeko ngo agume nk’uko Imana yayatanze. Ahubwo bagaragaje gukabya kudafite ishingiro. Mu bintu byinshi baziririzaga harimo kuyungurura amazi bakoreshaga, birindako hasigaramo agakoko gato, gashobora kuba gafite aho gahuriye n’izo nyamaswa zihumanye. Yesu yitegereje uko gukabya kwabo, maze areba n’uburyo basayishije mu byaha, arababwira ati, “Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri.” UIB 417.2

“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nk’ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose. Nk’uko ibituro byasigwaga ingwa bikagaragara neza inyuma, ariko bihishe imibiri yaboze, niko n’abatambyi n’abakuru bagaragaraga inyuma ko ari intungane nyamara bagatwikira ibyaha byinshi. UIB 417.3

Yesu yarakomeje arababwira ati, “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by’abahanuzi, mukarimbisha inzibutso z’abakiranutsi, mukavuga muti, Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y’abahanuzi. Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana b’abishe abahanuzi.” Abayuda bashakaga kwerekana ko bubashye cyane abahanuzi bapfuye, maze bakarimbisha imva zabo; ariko ntibite ku nyigisho zabo cyangwa inama zabo. UIB 417.4

Mu gihe cya Kristo bubahaga cyane kandi bakaziririza ibituro, maze bagakoresha amafaranga menshi mu kubirimbisha. Imana yabibonaga nko gusenga ibigirwamana. Muri uko gukabya kubaha abapfuye, bagaragazaga ko batakundaga Imana n’umutima wabo wose, kandi ntibakundaga bagenzi babo nk’uko bikunda. Uko gusenga ibigirwamana kugaragara no mu minsi ya none. Abenshi birengagiza impfubyi n’abapfakazi, abarwayi n’abakene, nyamara bakubakira abapfuye ibituro bihenze cyane. Igihe cyabo, umutungo, ndetse n’imbaraga zabo babikoreshaga mu guha icyubahiro abapfuye, nyamara bakirengagiza kwita ku bakiri bazima kandi Kristo yarabibategekaga. UIB 417.5

Abafarisayo bubakaga ibituro by’abahanuzi, bakabirimbisha maze bakavuga bati, Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y’abahanuzi b’Imana. Nyamara icyo gihe bari mu mugambi wo kwica Umwana w’Imana. Iki gikwiye kuba icyigisho kuri twe. Ni icyigisho gikwiye kudufungura amaso tukabona ubushukanyi bwa Satani ushaka kwigarurira intekerezo zacu ngo azivane mu nzira y’umucyo w’ukuri. Benshi bagendera mu nzira zimeze nk’iz’Abafarisayo. Baha icyubahiro abantu bapfuye bazize kwizera kwabo. Ndetse batangazwa n’ubuhumyi bw’Abayuda bwatumye banga Kristo. Baravuga bati, Iyo tuza kubaho mu gihe cya Kristo, twari kwemera inyigisho ze tunezerewe; ntabwo twari kugwa mu cyaha cyo kwanga Umukiza. Nyamara iyo kubaha Imana bibasabye kwicisha bugufi no kwiyanga, bava mu byizerwa, kandi bakanga kumvira. Muri ubwo buryo, barangwa n‘umwuka nk’uwarangaga Abafarisayo bamaganywe na Kristo. UIB 418.1

Abayuda ntabwo bari basobanukiwe neza n’ingaruka zizabageraho kubera kwanga Kristo. Guhera mu bihe bya mbere igihe amaraso y’inzirakarengane ya mbere yamenekaga, igihe intungane Abeli yicwaga na Kayini, hakomeje kuba kwicana nk’uko, ndetse ibyaha biriyongera. Mu bihe byinshi abahanuzi bamaganye ibyaha byakorwaga n’abami, abakuru ndetse n’abantu bose, bakavuga amagambo batumwe n’Imana, ndetse bakagendera mu bushake bw’Imana kugeza n’aho kubura ubugingo bwabo. Mu myaka myinshi yagiye ikurikirana, habayeho kurundanywa kw’ibihano kuri abo bose birengagiza ukuri n’umucyo. Ibi bihano nibyo abanzi ba Kristo bariho birunda ku mitwe yabo. Icyaha cy’abatambyi n’abakuru cyarushaga uburemere ibyaha by’abababanjirije bose. Mu kwanga Umukiza, bikururiraga umuvumo ukomoka ku maraso y’abakiranutsi bose bishwe guhera kuri Abeli ukageza kuri Kristo. Bari hafi gusendereza igikombe cy’ibicumuro byabo. Kandi icyo gikombe cyari hafi gusukwa ku mitwe yabo nk’igihembo gikwiriye ibyaha byabo. Icyi ni cyo cyatumye Yesu ababurira agira ati, UIB 418.2

“Muzaherako mugibweho n’amaraso yose y’abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y’Ahera h’urusengero n’igicaniro. Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizahora ku b’iki gihe.” UIB 418.3

Abafarisayo n’abanditsi bumvise Yesu icyo gihe bari bazi ko amagambo ye ari ukuri. Bari bazi neza uburyo umuhanuzi Zakariya yishwe. Mu gihe amagambo y’Imana yari ku minwa y’umuhanuzi Zakariya, uburakari bw’umwanzi bwafashe umwami, maze atanga itegeko ko bica uwo muhanuzi. Amaraso ye yamishagiye ku mabuye y’inkike z’urusengero, kandi ntiyigeze ahanagurwa; yagumyeho ngo abe igihamya ku bwoko bwinangiye bwa Isiraheli. Mu gihe cyose urusengero rwari rugihagaze, ikizinga cy’ayo maraso y’abakiranutsi cyagumyeho, ariko akomeza gutakambira Imana ngo arenganurwe. Ubwo Kristo yakomezaga kuvuga kuri ibyo byaha by’indengakamere, abantu bari aho bagize ubwoba bwinshi. UIB 418.4

Yesu yarebye ibyenda kuba, ababwira ko kutihana kw’Abayuda no kwanga abahanuzi b’Imana bizakomeza kuranga n’abantu bo mu bihe biri imbere, bagakomeza gukora nk’uko byari na mbere: UIB 419.1

“Nuko rero ku bw’ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n’abanyabwenge n’abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo.” Abahanuzi n’abanyabwenge, bafite kwizera kandi buzuye Mwuka Wera, — Setefano, Yakobo, n’abandi benshi, — bararenganijwe kandi baricwa. Yerekeje ukuboko kwe mu ijuru, kandi azengurutswe n’umucyo w’ijuru, Kristo yavuze nk’umucamanza, abwira abari bamuri imbere. Ijwi rye ryari ryarumvikanye kenshi ryinginga kandi ryorohereye, noneho ryumvikanye rifite gucyaha kwinshi no guca iteka. Abamwumvaga bahinze umushyitsi. Ntibashoboraga kuzibagirwa mu maso he n’amagambo yababwiye icyo gihe. UIB 419.2

Kristo yatewe uburakari n’uburyarya bw’Abafarisayo, n’ibyaha byabo by’indengakamere, ari byo byateraga abantu kugana ku kurimbuka, bakabeshya bagenzi babo kandi bagasuzugura Imana. Muri iyo mitekerereze igoramye y’abatambyi n’abakuru, Kristo yagaragaje ko bakorera umwanzi Satani. Yamaganye icyaha ku buryo bushoboka, ariko nta magambo yo kwihorera yavuze. Yari afitiye umutware w’umwijima uburakari bwera; ariko ntiyagaragaje imyifatire irangwa n’umujinya. Ni yo mpamvu Umukristo wese ugendera mu nzira z’Imana, urangwa n’urukundo ndetse n’impuhwe, azanga urunuka icyaha; ariko ntazagendera ku marangamutima ye kugira ngo asebye abandi ngo kubera ko na we bamusebeje. Ndetse nahura n’abakoreshwa n’imbaraga y’umwanzi kandi bakagundira amakosa yabo, we akwiriye kuguma muri Kristo agakomeza ubwitonzi ndetse n’ubushishozi mu mikorere ye. UIB 419.3

Mu maso h’Umwana w’Imana hagaragaye impuhwe z’ijuru, ubwo yararanganyaga amaso akareba urusengero ndetse n’abari bamuteze amatwi. Avugana ikiniga kubera agahinda mu mutima we ndetse n’amarira y’umubabaro, aravuga ati, “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?” Iyi ni intambara igaragara mu gihe cyo gutandukana. Mu magambo y’akababaro ya Kristo, umutima w’Imana wagaragaje ibiwushengura. Kwari ugusezera kw’amayobera k’urukundo rw’Imana rwerekanye kwihangana igihe kirekire. UIB 419.4

Abafarisayo hamwe n’Abasadukayo na bo baracecekeshejwe. Yesu ahamagara abigishwa be, maze yitegura kuva mu rusengero, bidatewe n’uko aneshejwe maze akifuza kuva imbere y’abanzi be, ahubwo bitewe n’uko yari arangije umurimo we. Yasohotse aho mu rusengero ari umuneshi. UIB 419.5

Amagambo y’ukuri yavuye mu kanwa ka Yesu kuri uwo munsi udasanzwe yabitswe mu mitima ya benshi. Bagize intekerezo nshya mu mibereho yabo, bagira imigambi mishya kandi batangira amateka mashya. Hanyuma yo kubambwa no kuzuka kwa Kristo, abo bose baje ku ruhembe rw‘imbere, maze buzuza inshingano bari barahawe n‘Ijuru bafite ubwenge n’umurava bihuje n’uburemere bw’umurimo wari imbere yabo. Bari bafite ubutumwa bugera ku mitima ya benshi, ubutumwa bwavanagaho imigenzo ya kera yari yarabase abantu ibihumbi byinshi. Mu gihe batangaga ubuhamya, inyigisho ndetse n’imigenzo by’abantu byahindutse imigani idafite ishingiro. Habonetse umusaruro ukomeye ukomotse ku magambo Umukiza yabwiye abari bateraniye mu rusengero i Yerusalemu. UIB 419.6

Nyamara ishyanga rya Isiraheli ryari ryaritandukanije n’Imana. Amashami y’umuzabibu yari yaramaze guhwanyuka. Yesu yitegereje ubwa nyuma aho mu rusengero, maze avugana agahinda ati, “Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka. Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti, Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka. Mbere y’icyo gihe Yesu yakomeje kwita urusengero inzu ya Se; ariko noneho, kuko Umwana w’Imana yari avuye muri urwo rusengero, n’icyubahiro cy’Imana cyagombaga kuva mu rusengero rwubakiwe izina ryayo. Guhera icyo gihe rero, imigenzo yo mu rusengero yahindutse ubusa, ndetse n’ibyahakorerwaga byose. UIB 420.1