UWIFUZWA IBIHE BYOSE

64/88

IGICE CYA 63 - UMWAMI WAWE ARAJE

(Iki gice gishingiye muri Matayo 21:1-11; Mariko 11:1-10; Luka 19:29-44; Yohana 12:12-19)

' Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore Umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.” Zekariya 9:9. UIB 384.1

Imyaka magana atanu mbere yo kuvuka kwa Kristo, umuhanuzi Zekariya yavuze ibyo kuza k’Umwami wa Isirayeli. Igihe cyari kigeze ko ubwo buhanuzi busohora. Uwari umaze igihe kirekire atemera icyubahiro cya cyami, noneho yaje i Yerusalemu nk’umuragwa wasezeranywe w’intebe ya cyami ya Dawidi. UIB 384.2

Hari ku munsi wa mbere w’icyumweru ubwo Kristo yinjiranaga icyubahiro muri Yerusalemu. Abantu benshi bari baje kumureba i Betaniya baramushagaye, bafite amatsiko yo kumubona yakirwa i Yerusalemu. Abantu benshi bari mu nzira bajya i Yerusalemu kwizihirzayo Pasika, kandi abo nabo bifatanije n’abari kumwe na Yesu. Ibyaremwe byose byagaragaraga ko byishimye. Ibiti byari bitoshye, kandi uburabyo bwabyo bwoherezaga impumuro nziza mu kirere. Imibereho mishya ndetse n’umunezero byagaragaraga mu bantu. Abantu bongeye gusabwa n’ibyiringiro by’ubwami bushya. UIB 384.3

Mu mugambi wo kugira ngo yinjire muri Yerusalemu, Yesu yohereje babiri mu bigishwa be kugira ngo bamuzanire indogobe n’icyana cyayo. Igihe yavukaga, Umukiza yacumbikirwaga n’abatari Abayahudi. Umuvure w’inka yaryamishi-jwemo, wari ahantu ho kuruhukira nyamara hatiwe. Icyo gihe nubwo amashyo y’inka ku misozi igihumbi byari ibye, yatiye indogobe umuntu bataziranye kugira ngo ayigendereho yinjira muri Yerusalemu nk’Umwami wayo. Ariko na none ubumana bwe bwaragaragaye, ndetse no muri mabwiriza mato yahaye abigishwa be ubwo yabatumaga. Icyifuzo cye nk’uko yari yababwiye ngo, ‘Databuja ni we uzishaka’, cyahise cyubahirizwa. Yesu yahisemo kugendera ku cyana cy’indogobe kitigeze cyicarwaho n’umuntu uwo ari we wese. Abigishwa be, bafite ubwuzu bwinshi, bashashe imyenda yabo kuri iyo ndogobe, maze bicazaho Umwami wabo. Mbere yaho Yesu yagendeshaga amaguru, maze icyo gihe abigishwa be batangazwa no kubona ahisemo kugendera ku ndogobe. Ariko ibyiringiro byuzujwe imitima yabo n’ibitekerezo binezeje by’uko agiye kwinjira muri Yerusalemu, agatangaza ko ari Umwami, maze agashimangira ubushobozi bwe bwa cyami. Igihe bajyaga gushaka icyana cy’indogobe, bamenyesheje incuti za Yesu iby’ibyiringiro byagurumanaga mu mitima yabo, maze gusabwa n’ibyishimo bikwira hirya no hino, bituma abantu basabwa n’ibyiringiro. UIB 384.4

Kristo yari akurikije umugenzo wa Kiyahudi w’uburyo umwami yimikwaga. Itungo Yesu yagendeyeho ryari iryagenderwagaho n’abami bo mu Isirayeli, kandi ubuhanuzi bwari bwaravuze ko ari ko Mesiya azaza kwima ubwami bwe. Akimara kwicara ku cyana cy’indogobe, humvikanye amajwi yo kunesha asakara ikirere. Abantu benshi bari aho bamwakiriye nka Mesiya, Umwami wabo. Ubu noneho Yesu yemeye ko bamuha icyubahiro kandi mbere atari yarigeze abyemera, maze abigishwa babifata nk’ikimenyetso cy’uko ibyo biringiraga bigiye gusohozwa no kumubona yima ingoma ye. Abantu benshi bari aho bemeye badashidikanya ko igihe cyo kubohorwa kwabo kigeze. Mu bitekerezo byabo babonaga ingabo z’Abanyaroma zirukanwa muri Yerusalemu, maze Isirayeli ikongera kuba igihugu cyigenga. Bose basabwe n’ibyishimo, maze barushanwa kumusingiza no kumuha ikuzo. Ntibashoboraga kwerekana icyubahiro no gukomera bigaragarira inyuma, ariko bamuhaye ikuzo riturutse ku mitima inezerewe. Ntibashoboraga kumuha impano z’igiciro cyinshi, ariko bashashe imyenda yabo mu nzira yacagamo, kandi barambura amashami y’imikindo n’imyelayo aho yanyuraga. Ntabwo bashoboraga kumuherekeza mu buryo bugaragaza icyubahiro ku rugero rw’ubwami, ariko baciye amashami y’imikindo yakoreshwaga mu kugaragaza insinzi, maze bagenda bayazunguza barangurura Hoziyana. UIB 384.5

Uko bagendaga bigira imbere, umubare w’abantu wakomezaga kwiyongera bitewe n’abumvaga ko Yesu aje maze bikihutira kwifatanya n’abari bashagaye Yesu. Abashungerezi bazaga bivanga n’iyo mbaga maze bakabaza bati: ‘Uyu ni nde?’ Ibi byose bisobanuye iki? Bose bari barumvise ibya Yesu, kandi bari bazi ko ashobora kujya i Yerusalemu; ariko bari bazi ko mbere y’aho yari yaraciye intege abageragezaga bose kumwimika, maze batangazwa cyane no kumva ko ari we abantu bashagaye. Bibajije icyateye izo mpinduka muri we, kandi yari yaravuze ko ubwami bwe atari ubwa hano ku isi. UIB 385.1

Ibibazo bibazaga byacecekeshejwe n’amajwi arangurura yo kunesha. Ayo majwi yagiye asubirwamo n’iyo mbaga yari ishagaye Yesu; maze bakikirizwa n’abari hirya no hino bityo amajwi yabo akumvikanira mu bibaya no mu misozi. Abantu benshi bari i Yerusalemu bifatanyije n’iyo mbaga. Mu bantu ibihumbi byinshi bari baje kwizihiza Pasika, abenshi baje gusanganira Yesu. Bamusanganiye bazunguza amashami y’imikindo kandi baririmba indirimbo zera. Abatambyi bari mu rusengero bavugije impanda kugira ngo abantu baze mu masengesho ya nimugoroba, ariko bake gusa ni bo baje, maze abategetsi babwirana bumiwe bati: ‘Isi yose yamukurikiye.’ UIB 385.2

Mbere y’icyo gihe mu buzima bwe bwo ku isi, nta na rimwe Yesu yari yarigeze yemerera abantu kumuha icyubahiro no kumuramya bene ako kageni. Yesu yabonye mbere icyo ibyo byari kuzabyara. Byari kumuganisha ku musaraba. Ariko byari umugambi wa Yesu kugaragariza abantu bose ko ari Umucunguzi. Yifuzaga kuganisha imitima y’abantu ku gitambo cyendaga gusoza umurimo yagombaga gukorera isi yacumuye. Mu gihe abantu bari bateraniye i Yerusalemu kugira ngo bizihize Pasika, Yesu, washushanyaga Umwana w’intama, ku bushake bwe, yaritoranyije ngo abe igitambo. Byari kuzaba ngombwa ko itorero rye mu bihe byari gukurikiraho byose, ryari kuzafata ingingo y’urupfu yapfiriye ibyaha by’abari mu isi maze bakayitekerezaho kandi bakayiga bashimikiriye. Buri gihamya cyose cyerekeranye n’urupfu rwe cyagombaga kugaragara mu buryo budashidikanywaho. Byari ngombwa rero ko amaso y’abantu bose yerekezwa kuri Yesu; ibyabanzirizaga igitambo cye gihebuje byari bikwiriye gutuma abantu bahanga amaso ku gitambo ubwacyo. Nyuma yo kumushagara bene ako kageni ubwo yinjiraga muri Yerusalemu, amaso yose yari gukurikira urugendo rwe rwihutaga rwerekeza ku musaraba. UIB 385.3

Ibyabaye byerekeranye no kwinjira mu murwa ashagawe byari kuvugwa n’abantu bose, kandi bigatuma intekerezo zose zerekezwa kuri Yesu. Nyuma yo kubambwa kwe, abantu benshi bari kuzibuka ibyabaye byerekeranye n’urubanza ndetse n’urupfu rwe. Byari kuzabatera gushakashaka mu buhanuzi maze bakamenya neza ko Yesu ari we Mesiya; kandi umubare w’abahindukiriye ukwizera gushya ukiyongera mu bihugu byose. UIB 385.4

Muri iki gikorwa kimwe cyo gushagarwa n’imbaga y’abantu cyabyeho mu mibereho ye ku isi, Umukiza yashoboraga gushagarwa n’abamarayika bo mu ijuru, kandi ijwi ry’impanda y’Imana akaba ari ryo ribanza guteguza abantu ko aje; nyamara iyo bigenda bityo byari kuba binyuranye n’umugambi w’umurimo yaje gukora, ndetse bikaba bihabanye n’itegeko ryagengaga imibereho ye. Yarakomeje aba indahemuka ku mugambi wamuzanye. Yagombaga kwikorera umutwaro w’ibyaha by’inyokomuntu kugeza atangiye ubugingo bwe kuba incungu y’abantu. UIB 386.1

Ku bigishwa be, uwo munsi wasaga n’uw’agahebuzo mu mibereho yabo, wari kubundikirwa n’ibicu by’umwijima iyo baza kumenya ko ibyo byishimo barimo byabanzirizaga umubabaro n’urupfu rw’Umwami wabo. Nubwo akenshi yahoraga ababwira ibyo kubambwa kwe, ubwo bari muri uyu munsi uhimbaje wo kumushagara, bibagiwe amagambo ababaje yababwiye, maze babona ko agiye kwima ingoma mu mahoro maze akicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi. UIB 386.2

Abantu benshi bashya bakomeje kwifatanya n’abaherekeje Yesu, kandi uretse bake gusa, abantu hafi ya bose basabwe n’umwuka wariho muri iyo saha, maze bafasha abandi kuririmba Hoziyana nuko amajwi yirangira mu misozi no mu bibaya. Amajwi yakomeje kumvikana ngo, ‘Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka! Hoziyana ahasumba byose!’ UIB 386.3

Nta na rimwe isi yari yarigeze ibona umunsi w’ibyishimo nk’uwo. Ntabwo wari umunsi nk’uwo bakoreraga ibihangange byo ku isi. Nta miborogo y’imfungwa z’intambara yagaragazaga kunesha kw’abami bo ku isi yari ihari. Ahubwo Yesu yari azengurutswe n’umusaruro wakomokaga ku bikorwa by’urukundo yakoreraga abanyabyaha. Ahubwo yari ari kumwe n’abantu b’iminyago yavanye mu butware bwa Satani, bahimbaza Imana yo yabakijije. Impumyi yari yarahumuye zagendaga imbere ye, abantu b’ibiragi yari yarakijije nibo baririmbiraga hejuru Hoziyana. Abantu bamugaye yari yarakijije, bagendaga basimbuka banezerewe, kandi nibo bari bafite umuhati mu guca amashami y’imikindo no kuyazunguriza imbere y’Umukiza. Impfubyi n’abapfakazi bagendaga basingiza izina rya Yesu kubera ibikorwa by’impuhwe yabagiriye. Abo yari yarakjije ibibembe ni bo baramburaga imyenda yabo itagira inenge mu nzira yanyuragamo, bamusingiza nk’Umwami w’icyubahiro. Abo Yesu yari yarazuye mu bapfuye na bo bari bamushagaye. Lazaro wari warahambwe umubiri we ukaborera mu mva, ariko ubu akaba yari yishimye afite imbaraga za gisore, ni we wayoboraga indogobe Umukiza yagenderagaho. UIB 386.4

Abafarisayo benshi babonye ibyo, maze basabwa n’ishyari ryinshi n’umujinya, bashaka uburyo babuza abantu gukurikira Yesu. Bakoresheje ubushobozi bwabo bwose ngo bacecekeshe abantu; nyamara uko babuzaga abantu bakabakangisha byatumye bongera umurava mwinshi. Batinyaga ko abo bantu, kubera ubwinshi bwabo, bashoboraga kwimika Yesu ngo abe umwami. Umwanzuro wa nyuma bafashe wabaye uwo kwinjira muri iyo mbaga begera Yesu maze bamubwira amagambo yo kumucyaha no kumukangisha bati: ‘Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.’ Bavuze yuko iyo myidagaduro yuzuye urusaku ityo itemewe n’amategeko, kandi ko ubuyobozi budashobora kubibemerera. Ariko igisubizo Yesu yabahaye cyarabacecekesheje. Yarababwiye ati: ‘Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.’ Uwo mwanya wo kugaragaza insinzi wari warateganyijwe n’Imana ubwayo. Wari waravuzwe n’umuhanuzi kandi umuntu nta bushobozi yari afite bwo guhindura gahunda y’Imana. Iyo abantu bananirwa gusohoza umugambi w’Imana, yashoboraga guha amabuye ijwi, maze akakira Umwana wayo n’amajwi arangurura y’ikuzo no guhimbaza. Ubwo Abafarisayo bari bamaze gucecekeshwa basubiraga inyuma bakagenda, amagambo y’umuhanuzi Zekariya yasubiwemo n’amajwi menshi avuga ati: ‘Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.’ Zekariya 9:9. UIB 386.5

Igihe abari bashagaye Yesu bageraga ku mpinga y’umusozi, bari hafi kumanuka ngo bajye muri Yerusalemu, Yesu yarahagaze maze n’abari kumwe na we bose barahagarara. Imbere yabo barebaga Yerusalemu mu bwiza bwayo, imurikiwe n’umucyo w’izuba ryarengaga. Urusengero rwari runyuze amaso y’abarurebaga bose. Rwasumbaga izindi nyubako zose, umunara warwo werekeje ku ijuru nk’aho uyobora abantu ku Mana nzima imwe nyakuri. Kuva kera urwo rusengero rwari ishema n’icyubahiro by’ishyanga ry’Abayahudi. Abanyaroma na bo bashimishwaga n’ubwiza bwarwo. Umwami washyizweho n’Abanyaroma yifatanije n’Abayahudi maze basana urusengero kandi bararurimbisha, ndetse Umwami w’abami w’Abanyaroma yari yararukungahaje arwuzuzamo impano ze. Gukomera kwarwo, ubwiza bwarwo n’umutungo wari ururimo byatumye ruba kimwe mu bitangaza bikomeye byo ku isi. UIB 387.1

Ubwo izuba ryendaga kurenga, imirasire yaryo irabagirana yakubitaga ku mabuye y’agaciro kenshi yari ku nkuta z’urusengero, maze umucyo ukarabagiranira ku nkingi zarwo zometsweho izahabu. Aho ku mpinga y’umusozi, aho Yesu n’abamushagaye bari bahagaze, babonaga urwo rusengero rumeze nk’inyubako nini itwikiriwe n’amasimbi, kandi ifite iminara y’izahabu. Ku marembo y’urusengero, hari hashushanyije umuzabibu ukozwe mu izahabu n’ifeza, ufite ibibabi bitoshye ndetse n’amaseri y’inzabibu nziza, byose byashushanyijwe n’umuhanzi kabuhariwe. Uwo mutako washushanyaga Isirayeli nk’uruzabibu rwiza. Amabara y’izahabu n’umuringa, hamwe n’ibibabi by’icyatsi kibisi byari byarahuriranye n’ubuhanga budasanzwe bw’ubukorikori bw’umwana w’umuntu; kandi uko uwo mutako wari ufashe kuri izo nkingi z’izahabu, kandi amashami y’uwo muzabibu akizinguranya ku mitako y’izahabu, wakururaga ubwiza bw’izuba rirenga maze ukarabagirana ubwiza busa n’ubukomotse mu ijuru. UIB 387.2

Yesu yarabyitegereje, maze imbaga imushagaye iraceceka, abantu batangazwa n’ubwo bwiza bahise babona. Abantu bose bahanze amaso yabo Umukiza, bibwira ko bari bumubone atangarana ibyishimo nk’uko bari bameze. Nyamara aho kugira ngobibe bityo, baramwitegereje babona afite agahinda. Batangajwe kandi bacibwa intege no kubona amarira amuzenga mu maso, umubiri we uhinda umushyitsi nk’igiti guhushywe n’umuyaga w’ishuheri, kandi iminwa ye yuzuye akababaro katurukaga mu mutima ushengutse. Mbega uko kubyitegereza byari bimereye abamarayika! Umutware wabo bakundaga yashengurwaga n’agahinda! Mbega uko kubyitegereza byari bimereye abari bamushagaye bishimye baririmba insinzi, bazunguza amashami y’imikindo, bamuherekeje bajya murwa w’igikundiro, aho biringiraga ko agiye kwima ingoma! Yesu yari yaraririye ku mva ya Lazaro, ariko byari mu buryo bw’agahinda Imana igira kubera imibabaro y’abantu. Ariko noneho ako gahinda kabaye nko kuboroga mu gihe abandi baririmbaga indirimbo zo kunesha. Muri icyo gihe bishimaga, ubwo abantu bose bamuha ikuzo, Umwami wa Isirayeli we yararize. Ntiyari amarira atuje y’umunezero, ahubwo yari amarira y’intimba itewe n’umubabaro yagombaga guhura nawo byanze bikunze. Imbaga y’abari aho yahise yijimye mu maso. Amajwi yo gutera hejuru kubw’umunezero yaracecetse. Benshi muri bo bagize agahinda barizwa n’umubabaro batashoboraga gusobanukirwa. UIB 387.3

Amarira ya Yesu ntiyayatewe no gutekereza umubabaro wari imbere ye. Imbere ye hari Getsemani, aho bidatinze yari agiye kugirira ubwoba butewe n’umwijima w’icuraburindi wari ugiye kumubudikaho. Yabonaga n’irembo ry’intama, ahari hamaze imyaka myinshi hanyuzwa amatungo yagombaga gutambwa. Bidatinze iri rembo ryari hafi kumukingurirwa, we ibyo bitambo byose byashushanyaga, ari we mpongano y’ibyaha by’abatuye isi. Hafi ye hari Kaluvari, aho yari hafi kubabarizwa. Nyamara ntabwo Umukiza yarijijwe kandi ngo ashengurwe n’intimba n’ibyo byamwibutsaga urupfu rwe rw’agashinyaguro. Ntabwo yari afite agahinda ko kwihugiraho. Gutekereza umubabaro we ku giti cye ntibyateye ubwoba umutima we mwiza wo kwitangira abandi. Ahubwo kureba Yerusalemu ni byo byashenguye umutima wa Yesu. Yerusalemu yari yaranze kwakira Umwana w’Imana, ikerensa urukundo rwe. Yerusalemu yanze kwizezwa n’ibitangaza bikomeye Yesu yakoze, kandi Yerusalemu yari hafi kumwica. Yabonye uko Yerusalemu imeze iriho icyaha cyo kwanga Umucunguzi wayo, kandi abona uko yajyaga kuba imeze iyo iza kuba yaramwakiriye we wenyine washoboraga komora inguma zayo. Yashoboraga ate kuyitererana kandi yarazanywe no kuyiha agakiza? UIB 388.1

Isirayeli ryari ishyanga ryari ryaratoneshejwe; Imana yari ituye mu rusengero rwabo; ‘uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose.’ Zaburi 48:2. Yerusalemu yari ifite amateka arenze imyaka igihumbi irindwa n’urukundo rwa Kristo nk’uko umubyeyi yihanganira umwana we w’ikinege. Muri urwo rusengero ni ho abahanuzi bari baratangiye imiburo yabo ikomeye. Aho ni ho hari ibicaniro by’imibavu, aho imibavu ivanze n’amasengesho y’abaje kuramya byazamukaga bijya ku Mana. Aho ni ho amaraso y’amatungo yari yaratembye, ashushanya amaraso ya Kristo. Aho ni ho Yehova yari yaragaragarije ikuzo rye ku ntebe y’ihongerero. Aho ni ho abatambyi bakoreraga, kandi imihango myinshi yari yarahakorewe igihe kirekire. Nyamara ibyo byose byagombaga kurangira. UIB 388.2

Yesu yazamuye ukuboko kwe, - kwa kuboko kwahaye umugisha abarwayi n’abababaye, - maze akwerekeza kuri uwo murwa wo kurimbuka, maze avugana agahinda ati: ‘Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro!-’ Umukiza yahagarariye aho, ntiyagira icyo avuga ku kuntu Yerusalemu yari kuba imeze iyo iza kuba yaremeye ubufasha Imana yashakaga kuyiha, - ari bwo mpano y’Umwana wayo ikunda. Iyo Yerusalemu iza kumenya umugisha yahawe, ikakira umucyo ijuru ryayoherereje, yari guhagarara ifite ishema ry’umutuzo, ikaba umwamikazi w’ubwami bwinshi, kandi ikagendera mu mudendezo w’ubushobozi ihabwa n’Imana. Nta basirikare bafite intwaro bari kurangwa ku marembo yaho, nta mabendera y’Abanyaroma yari kugaragara ku nkike za Yerusalemu. Umwana w’Imana yabonye icyubahiro Yerusalemu yari kugira iyo iza kwemera Umucunguzi. Yabonye ko Yerusalemu iba yarakijijwe indwara yayo ibabaje, ikavanwa mu buretwa, kandi ikagirwa umurwa mukuru w’isi yose. Intumwa ijyanye amahoro yari gusohoka mu nkike zayo maze ikayakwiza mu mahanga yose. Yerusalemu ni yo yari kuba ikamba ry’ubwiza ku isi yose. UIB 388.3

Nyamara ishusho irabagirana y’uko Yerusalemu yari kuba imeze yavuye mu maso ya Yesu. Abona uko yari imeze iri mu buretwa bw’Abanyaroma, yaragezweho n’umujinya w’Imana, itegereje ibihano biyikwiriye. Yesu yakomeje kuyiririra agira ati: ‘Ariko noneho bihishwe amaso yawe. Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.’ Luka 19:42-44. UIB 389.1

Kristo yaje gukiza Yerusalemu hamwe n’abana bayo; ariko ubwirasi, uburyarya, ishyari n’ubugome bya Gifarisayo byari byarabujije Kristo kugera ku mugambi we. Yesu yari azi neza ibihano bizagwirira Yerusalemu. Yabonye uwo murwa ugoswe n’ingabo, abaturage bawo barasonza ndetse barapfa, ababyeyi bicwa n’inzara kugeza aho barya intumbi z’abana babo, ababyeyi barwanira ibyo kurya n’abana babo, kandi inzara ituma impuhwe cyangwa urukundo bishira mu bantu. Yabonye ko ukwinangira kw’Abayahudi, nk’uko kwagaragariye mu kwanga agakiza yabazaniye, kwari kuzabatera kwanga kuyoboka ingabo zizabatera. Yabonye Kaluvari, aho azabambwa, iriho imisaraba minini ingana n’ibiti byo mu ishyamba. Yabonye abaturage baho bicwa urubozo baboshywe ku mambo abandi babambwa ku misaraba, abona ingoro nziza zisenywa, urusengero rwabaye amatongo, kandi inkuta zarwo zikomeye zasenywe nta buye rikigeretse ku rindi ndetse umurwa wose umeze nk’amasinde yo mu murima. Ni koko Yesu yari akwiye kurira ababajwe n’iyo shusho iteye ubwoba. UIB 389.2

Yerusalemu yari yarabaye umwana Yesu yitaho, kandi nk’uko umubyeyi aririra umwana wateshutse inzira, ni ko na we yaririye uwo murwa yakundaga. Bishoboka bite ko nagutererana? Bishoboka bite ko nabona urimbuka? Mbese nakureka ugakomeza ukuzuza igikombe cyo gukiranirwa kwawe? Umuntu umwe ni uw’agaciro kenshi cyane, ku buryo isi yose ntacyo ivuze uramutse uyigereranyije n’umuntu; nyamara muri Yerusalemu hari ishyanga ryose ryari kurimbuka. Igihe izuba ryihutaga rirengera mu misozi abantu bakaba batakiribona, umunsi w’imbabazi wa Yerusalemu wari kurangira. Igihe abari bashagaye Yesu bari bagihagaze ku mpinga y’umusozi wa Elayono, Yerusalemu yari igifite igihe cyo kwihana. Marayika w’imbabazi yari hafi kumanura amababa ye akava ku ntebe ya cyami itamirijwe izahabu kugira ngo ubutabera bukore umurimo wabwo kandi no guhanwa bisohore. Ariko umutima wa Kristo wuje urukundo wari ugisabira Yerusalemu, nubwo yari yakwennye imbabazi ze kandi igasuzugura imiburo ye. Ikigeretse kuri ibyo, abatuye Yerusalemu bari hafi kwanduza amaboko yabo bamena amaraso y’Umukiza. Iyo Yerusalemu iza kwihana, igihe cyari kikiriho. Mbese ntibyajyaga gushoboka ko, igihe izuba ryendaga kurenga, imirasire yaryo ikigaragara ku munara w’urusengero, marayika w’Imana yari kuyobora Yerusalemu ku rukundo rw’Umukiza, maze agatuma itarimbuka? Wa murwa urimbishijwe kandi wuzuye ibyaha, umurwa wateye amabuye abahanuzi ukanga Umwana w’Imana, umurwa wikingiraniye mu minyururu y’uburetwa kubwo kwanga kwihana, - umunsi wawo w’imbabazi wari hafi kurangira! UIB 389.3

Nyamara Mwuka w’Imana yongeye kuvugana na Yerusalemu. Mbere y’uko umunsi wira, habonetse irindi jwi rihamya Kristo. Iryo jwi ryahuzaga n’irarika ryavuzwe kera mu buhanuzi. Iyo Yerusalemu iza kumva iryo hamagara, iyo iza kwakira Umukiza wendaga kwinjira mu marembo yayo, yashoboraga gukizwa. UIB 389.4

Amakuru yageze ku bategetsi b’i Yerusalemu ko Yesu agiye kwinjira mu murwa kandi ari kumwe n’abantu benshi. Nyamara ntibashakaga kwakira Umwana w’Imana. Bagize ubwoba, maze bajya kumusanganira, bibwira ko bari butatanye abo bantu bamushagaye. Igihe abo bantu bamanukaga umusozi wa Elayono, bahuye n’abategetsi barabatangira. Bababajije impamvu bafite ibyishimo byinshi. Igihe barabazaga bati: ‘Uyu ni nde?’ abigishwa basubije iki kibazo buzuye Umwuka. Bavuze bashize amanga, basubira muri ubu buhanuzi bwerekeye Kristo: UIB 390.1

Adamu azababwira ko urubyaro rw’umugore ari rwo ruzamena umutwe w’inzoka. UIB 390.2

Mubaze Aburahamu, azababwira ko, ari we ‘Melikisedeki Umwami w’i Salemu,’ Umwami w’Amahoro. Itangiriro 14:18. UIB 390.3

Yakobo azababwira ko, Uyu ari we Shilo wo mu muryango wa Yuda. UIB 390.4

Yesaya azababwira ko, ari ‘Imanuweli,’ Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’Amahoro.’ Yesaya 7:14; 9:6. UIB 390.5

Yeremiya azababwira ati: ni Shami rya Dawidi, Uwiteka Gukiranuka Kwacu’ Yeremiya 23:6. UIB 390.6

Daniyeli azababwira ati: ni Mesiya. UIB 390.7

Hoseya azababwira ati: ni Uwiteka Imana Nyiringabo, Izina ritwibutsa ko ari Uwiteka.’ Hoseya 12:5. UIB 390.8

Yohana Umubatiza azababwira ko, ari ‘Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.’ Yohana 1:29. UIB 390.9

Yehova ukomeye yavugiye ku ntebe ye ya cyami ati: ‘Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’ Matayo 3:17. UIB 390.10

Twebwe, abigishwa be, turababwira ko uyu ari Yesu, Mesiya, Umwami nyir’ ubugingo, Umucunguzi w’isi. UIB 390.11

Ndetse umutware w’imbaraga z’umwijima na we aramumenya, akavuga ati: ‘Nzi Uwo uri We, uri Uwera w’Imana.’ Mariko 1:24. UIB 390.12