UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 62 - IBIRORI BYABEREYE MU NZU YA SIMONI
(Iki gice gishingiye kuri Matayo 26:6-13; Mariko 14:3-11; Luka 7:36-50; Yohana 11:55-57; 12:1-11).
Simoni w’i Betaniya yabarirwaga mu bigishwa ba Yesu. Yari umwe mu bafarisayo bake bifatanije ku mugaragaro n’abayoboke ba Kristo. Yemeraga ko Yesu ari Umwigisha kandi yiringiraga ko ashobora kuba ari we Mesiya, ariko yari ataramwemera nk’Umukiza. Imico ye n’imigenzereze ye byari bitarahinduka. UIB 375.1
Simoni yari yarakijijwe ibibembe, kandi ibyo ni byo byamuteye gusanga Yesu. Yifuzaga kugaragaza gushima kwe, maze igihe Kristo yasuraga i Betaniya bwa nyuma, Simoni yateguriye umunsi mukuru Umukiza n’abigishwa be. Uwo munsi mukuru wahuje Abayahudi benshi. Icyo gihe muri Yerusalemu hari ugukangarana cyane. Abantu benshi bitabiriye kujya kureba Kristo ndetse n’imirimo yakoraga, kurusha ibihe bya mbere. Abantu bari baje mu munsi mukuru kwa Simoni bitegerezaga ibyo Yesu yakoraga, ariko abenshi muri bo ntibari bamwishimiye. UIB 375.2
Umukiza yari yarageze i Betaniya iminsi itandatu mbere ya Pasika, kandi nk’uko byari akamenyero ke muri iyo minsi yacumbikaga kwa Lazaro. Abagenzi benshi banyuraga aho bajya mu murwa bakwije amakuru hose ko Yesu ari mu nzira yerekeje i Yerusalemu, kandi ko azaruhukira i Sabato i Betaniya. Abantu bari bafite ubwuzu bwinshi cyane. Abantu benshi baje i Betaniya, bamwe bafitiye Yesu ubwuzu naho abandi bafite amatsiko yo kureba uwo yari yarazuye. UIB 375.3
Abantu benshi biringiraga kumva inkuru zitangaje Lazaro yari kubabwira abasobanurira ibyo yabonye amaze gupfa. Nyamara batangajwe n’uko ntacyo yababwiye. Nta cyo yari afite cyo kubabwira cyerekeranye n’ibyo. Ibyanditswe biravuga biti: ‘Abapfuye bo ntacyo bakizi ....... Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba bishize.’ (Umubwiriza 9: 5, 6). Ariko Lazaro yari afite ubuhamya bwiza bwo gutanga bwerekeranye n’umurimo wa Kristo. Yari yarazuwe kugira ngo atange ubwo buhamya. Afite imbaraga ndetse n’ibyiringiro byinshi, yavuze ko Yesu ari Umwana w’Imana. UIB 375.4
Amakuru abari bavuye i Betaniya basakaje i Yerusalemu yongeye ubwuzu bwinshi mu bantu. Abantu bifuzaga cyane kureba no kumva Yesu. Abantu benshi bakomeje kwibaza niba Lazaro azazana na Yesu i Yerusalemu, kandi niba uwo muhanuzi azimikwa ngo abe umwami mu gihe cya Pasika. Abatambyi n’abakuru babonye neza ko abantu bakomeje kubacikaho, maze bituma barushaho kurakarira Yesu. Bumvaga bifuza ko haboneka impamvu bidatinze yatuma bamuvanaho akababisa. Uko igihe cyahitaga, batangiye kwibwira ko atakije i Yerusalemu. Bibutse ukuntu akenshi yagiye atahura imigambi yabo mibisha, maze batinya ko yamaze kumenya ubugambanyi bwabo bikamutera kuguma i Betaniya. Byatumye bananirwa kwihangana maze barabazanya bati: ‘Mbese mutekereza mute, ntazaza hano mu minsi mikuru?’ UIB 375.5
Hahamagajwe inama igizwe n’abatambyi n’Abafarisayo. Guhera igihe Yesu yazuraga Lazaro, abantu bakunze Kristo cyane ku buryo kumufata ku mugaragaro byari guteza akaga. Bityo, byatumye abayobozi biyemeza kumufata rwihishwa no kumucira urubanza biherereye. Bibwiraga ko abantu nibamara kumenya ko yaciriwe urubanza bizatuma babagarukira kubera gusobanukirwa kwabo guke. UIB 376.1
Biyemeje kwica Yesu. Ariko abatambyi n’abigisha bari bazi ko nta mutuzo bafite igihe cyose Lazaro akiri muzima. Kuba uwo mugabo wari waramaze iminsi ine mu gituro yari akiriho, kandi akaba yarazuwe n’ijambo rya Yesu, byashoboraga gutuma habaho ukwivumbura haba vuba cyangwa se bitinze. Abantu bashoboraga guhora abayobozi babo kuba barishe Yesu washoboraga gukora igitangaza kimeze gityo. Kubw’ibyo, urukiko rukuru rw’Abayahudi rwemeje ko na Lazaro agomba kwicwa. Ngaho aho ishyari n’urwango bigeza uwabyimitse mu mutima we. Urwango no kutizera by’abayobozi b’Abayahudi byari byinshi cyane kugeza n’aho bashoboraga kwica uwo imbaraga y’Imana yazuye ikamukura mu gituro. UIB 376.2
Mu gihe iyo migambi mibisha yacurwaga i Yerusalemu, Yesu n’incuti ze batumiwe mu birori kwa Simoni. Mu gihe basangiraga, ku ruhande rumwe Yesu yicaranye na Simoni uwo yari yarakijije indwara abantu batinyaga, naho ku rundi hari Lazaro uwo yari yarazuye mu bapfuye. Marita yaherezaga abantu ibyokurya, naho Mariya yari ateze amatwi buri jambo ryaturukaga mu kanwa ka Yesu. Kubw’imbabazi ze, Yesu yari yaramubabariye ibyaha bye, yari yarazuye musaza we, bityo umutima wa Mariya wari wuzuye gushima. Mariya yari yarumvise Yesu avuga ibyo gupfa kwe kwari kwegereje, maze kubera urukundo rwinshi n’agahinda yari afite yari yarifuje kumugaragariza ko amwubahirije. Kubwo kwitanga gukomeye, yari yaraguze amavuta y’igiciro cyinshi cyane yo gusiga ku mubiri wa Yesu. Ariko ubu abantu benshi bavugaga ko agiye kwimikwa ngo abe umwami. Umubabaro wa Mariya wahindutse ibyishimo, bityo yifuza cyane kuba uwa mbere mu guha Yesu ikuzo. Yapfunduye amavuta ye, ayasuka ku mutwe no ku birenge bya Yesu; maze apfukama arira, amarira ye atonyangira ku birenge bya Yesu nuko abihanaguza umusatsi we wari muremure. UIB 376.3
Yari yabikoze adashaka ko ahgira umubona, kandi koko byajyaga gushoboka, ariko impumuro y’ayo mavuta yakwiriye mu cyumba hose, maze abari aho bose bamenya ibyo akoze. Yuda yitegereje icyo gikorwa ababaye. Aho kugira ngo ategereze kumva icyo Kristo ari buvuge kuri icyo gikorwa, yatangiye kwivovota yongorera abantu bari hafi ye, agaya Kristo kuba yemeye uko gupfusha ubusa kumeze gityo. Mu buryo bw’uburyarya yavuze amagambo yashoboraga gutuma abantu banga Yesu. UIB 376.4
Yuda yari umucungamari w’abigishwa, kandi mu bubiko bwabo buto yavanagamo amafaranga rwihishwa akayakoresha ibye, ku buryo ikigega cyari gisigaranye ubukene bukabije. Yifuzaga rero ko icyaboneka cyose cyajya mu bubiko. Akenshi bavanaga amafaranga mu bubiko maze bagafasha abakene; kandi iyo hagiraga ikintu kigurwa nyamara Yuda abona ko kitari ngombwa, yaravugaga ati: ‘Ni mpamvu ki y’uku gupfusha ubusa? Kuki ayo mafaranga yaguzwe ibi atashyizwe mu bubiko ngendana bw’ibyo gufasha abakene? Noneho ubu icyo Mariya yakoze cyari gihabanye cyane no kwikanyiza kwe ku buryo byamuteye ikimwaro; kandi nk’uko yari amenyereye yashatse gutanga impamvu yumvikana ishyigikira kwanga impano ya Mariya kwe. Yarebye abigishwa bandi maze arababaza ati: ‘Kuki aya marashi batayaguze amafaranga ngo bayahe abakene, ko yari kuvamo ahwanye n’igihembo cy’imibyizi magana atatu?’ Ntiyavugaga atyo abitewe no kwita ku bakene, ahubwo ni uko yari igisambo kandi ari we wari ushinzwe umufuka w’amafaranga, akajya ayanyereza.’ Ntabwo Yuda yakundaga abakene. Iyo Mariya aza kugurisha ayo mavuta maze amafaranga avuyemo akabitswa Yuda, ntacyo byari kungura abakene. UIB 376.5
Yuda yumvaga afite isumbwe ritewe n’ubushobozi yari afite. Nk’umucungamari, yumvaga asumba cyane abigishwa bagenzi be, kandi nabo yari yarabateye kumubona batyo. Bari baramugiriye icyizere, kandi yari afite ijambo cyane muri bo. Uburyo yagaragazaga ko afitiye abakene impuhwe byayobeje abandi bigisha, maze amagambo ye y’uburyarya atuma batishimira kwitanga kwa Mariya. Kwivovota kwakwirakwiye aho basangiriraga bavuga bati: ‘Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa, ko yajyaga kugurishwa amafaranga y’igihembo cy’imibyizi magana atatu zigahabwa abakene?’ UIB 377.1
Mariya yumvise ayo magambo y’urucantege. Umutima we wagize ubwoba bwinshi. Yatinye ko mukuru we Marita ari bumucyahe amuhora gupfusha ubusa. Yatinye kandi ko n’Umwami Yesu ari bumutekereze nk’umuntu utazigamira ahazaza. Yari hafi gusohoka ngo yigendere adasabye imbabazi, maze aba yumvise Umwami Yesu avuga ati: ‘Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane?’ Yesu yabonye ko Mariya yabujijwe amahoro n’umutuzo. Yari azi neza ko muri iki gikorwa yari yagaragaje gushimira Yesu kuko yamubabariye ibyaha bye, kandi yari yarahumurije umutima we. Hagati muri uko kwivovota Yesu yarateruye ati: ‘Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane? Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka. Akoze uko ashoboye, abanje kunsiga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa.’ UIB 377.2
Iyi mpano y’amavuta ahumura neza Mariya yari yaratekereje kuzashyira ku mubiri w’Umukiza amaze gupfa, ariko yayisutse ku mubiri w’Umukiza akiri muzima. Iyo aza kubikora mu gushyingura, uwo mubavu wari gutama mu gituro gusa; ariko noneho Yesu yanezejwe no kubona igihamya cyo kwizera n’urukundo Mariya yari afite. Yosefu wo mu Arimataya na Nikodemu ntibahaye impano yabo y’urukundo Yesu ubwo yari akiri muzima. Bafite amarira menshi, bazanye imibavu ihenze kugira ngo bayishyire ku murambo wa Yesu. Ba bagore bazanye imibavu ku gituro, babonye ko urugendo rwabo ari imfabusa kuko basanze Yesu yazutse. Ariko Mariya we, yagaragarije Umukiza urukundo rwe akiri muzima kandi agishobora kubona guhimbaza kwe, maze amusiga amavuta amutunganyiriza guhambwa. Igihe Yesu yinjiraga mu mwijima w’ibihe bikomeye byo kugeragezwa kwe, yagumanye urwo rwibutso rw’icyo gikorwa, kigaragaza urukundo nyakuri abacunguwe bazagirira Umukiza ibihe bidashira. UIB 377.3
Hari abantu benshi bazanira impano zabo z’agaciro abapfuye. Bahagarara iruhande rw’umurambo utumva kandi utanyeganyega, maze bakavuga amagambo y’urukundo. Amagambo y’ineza, gushima no guhimbaza, byose bibwirwa umuntu utacyumva kandi utakibona. Iyaba ayo magambo yarabwiwe umuntu unaniwe uyakeneye cyane, igihe amatwi yashoboraga kumva ndetse n’umutima ugitera, mbega uburyo impumuro yayo yari kuba iy’agaciro kenshi! UIB 377.4
Ntabwo Mariya yari asobanukiwe neza n’igikorwa cye cy’urukundo. Ntiyashoboraga gusubiza abamuregaga. Ntiyashoboraga gusobanura impamvu yahisemo uwo mwanya kugira ngo asige Yesu amavuta. Mwuka Muziranenge ni we wabiteguye, maze Mariya yumvira ijwi rye. Mwuka w’Imana ntagombera gutanga impamvu. Imbaraga itagaragara ivugana n’umutima n’intekerezo, maze igatera umutima kugira icyo ukora. Ibikorwa bya Mwuka ubwabyo nibyo bibonekamo ubusobanuro. UIB 377.5
Kristo yahaye Mariya ubusobanuro bw’igikorwa yakoze, kandi muri ubwo buryo Kristo yamuhaye igisumba icyo We yari yakorewe. Yesu yaravuze ati: ‘Igitumye ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa.’ Nk’uko icupa ry’amavuta ahumura neza ryamenwe maze umubavu ugatama mu nzu hose, ni ko Kristo yagombaga gupfa, umubiri we ugashenjagurwa; ariko yagombaga kuzuka maze umubavu w’ubugingo bwe ugakwira isi yose. Kristo ‘yaradukunze, aratwitangira kugira ngo abe ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza.’ Abefeso 5:2. UIB 378.1
Yesu yaravuze ati: ‘Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.’ Umukiza yarebye mu gihe kiri imbere, maze avuga ibyerekeye Ubutumwa bwiza adashidikanya. Ubutumwa bwizwa bwagombaga kwigishwa mu isi yose. Kandi igihe cyose ubutumwa bwiza buzigishwa, impano ya Mariya yari kuzakwiza impumuro yayo, kandi imitima myinshi yari kuzahabwa umugisha kubera icyo gikorwa. Ubwami bwari kuzima bugahanguka; amazina y’abami n’ibihangange mu ntambara yari kuzibagirana; ariko igikorwa cy’uyu mugore cyari kuzahoraho cyanditswe ku mpapuro z’amateka yera. Kugeza ku mpera z’ibihe, iryo cupa ry’amavuta ahumura rizakomeza kuvuga igitekerezo cy’urukundo rwinshi Imana yakunze abacumuye. UIB 378.2
Igikorwa cya Mariya cyari gihabanye cyane n’icyo Yuda yari hafi gukora. Nimurebe icyigisho gikomeye Yesu yahaye Yuda wari warabibye imbuto yo guhinyura ndetse n’intekerezo mbi mu mitima y’abigishwa! Byari gushoboka ko Yuda watungaga abandi agatoki nawe yagira icyo aregwa! Usoma ibihishwe mu mutima w’umuntu wese kandi akamenya igikorwa cy’umuntu wese, yashoboraga gutangariza ibikorwa bibi byose by’amateka ya Yuda imbere y’abari bateraniye mu birori kwa Simoni. Urwiyerurutso Yuda w’umugambanyi yashingiyeho amagambo ye rwashoboraga gushyirwa ahagaragara; kuko, aho gushaka kwita ku bakene, yibaga amafaranga yagenewe kubafasha. Benshi bari kumurakarira kubera igikorwa cye cyo kurenganya impfubyi, abapfakazi ndetse n’abakora uburetwa. Nyamara iyo Yesu aza gushyira ahagaragara ububi bwa Yuda, ibyo byari gutuma abantu babona ko ari we wateye Yuda kumugambanira. Nubwo Yuda yaregwaga kuba umujura, yari kubona abajya ku ruhande rwe, ndetse no mu bigishwa. Ntabwo Yesu yamucyashye, maze bituma atamuha urwitwazo rwo gukomeza uburiganya bwe. UIB 378.3
Nyamara uburyo Yesu yitegereje Yuda byamwemeje ko Umukiza yasomye intekerezo ze z’uburyarya, ndetse n’imico ye mibi. Kristo yari yacyashye Yuda ubwo yashimaga igikorwa cya Mariya kandi abandi bari bakigaye cyane. Mbere yaho, Yesu ntiyari yarigeze na rimwe acyaha Yuda mu buryo butaziguye. Ariko ubu noneho, uko gucyaha kwateye uburukari umutima wa Yuda. Yiyemeje kwihorera. Bamaze kurya yahise ajya ku mutambyi mukuru, asanga hateraniye inama, maze yiyemeza kugambanira Yesu akamubashyikiriza. UIB 378.4
Abatambyi barishimye cyane. Abo bategetsi b’Abayahudi bari barahawe amahirwe yo kwemera Kristo nk’Umucunguzi wabo, nta mafaranga cyangwa ikiguzi batswe. Ariko banze iyo mpano ikomeye bahawe ikomotse mu rukundo rutagereranywa. Banze kwakira ako gakiza gasumba kure izahabu, maze bagura Umwami wabo ibice by’ifeza mirongo itatu. UIB 379.1
Yuda yari yarimitse ubugugu muri we kugeza igihe bwarushije imbaraga imico myiza yose yamurangaga. Yararikiye impano Yesu yari ahawe. Umutima we wasabwe n’ishyari ry’uko Umukiza yari ahawe impano ikwiriye abami bo ku isi gusa. Yiyemeza kugambanira Umwami we, ahawe igiciro kiri hasi cyane y’icyatanzwe ku mavuta yasizwe Yesu. UIB 379.2
Abigishwa bo ntibari bameze nka Yuda. Bakundaga Umukiza. Ariko ntibari basobanukiwe n’icyubahiro cye. Iyo baza gusobanukirwa n’ibyo yari yarabakoreye, baba baramenye ko nta kintu cyari guhabwa Yesu ngo kibe gipfuye ubusa. Abanyabwenge baturutse iburasirazuba, bari bazi bike cyane byerekeye Yesu, ariko bari baramugaragarije icyubahiro nyakuri akwiriye. Bazaniye Umukiza impano z’agaciro kenshi, baramupfukamira baramuramya kandi yari akiri uruhinja, aryamishijwe mu muvure. UIB 379.3
Kristo aha agaciro ibikorwa bikoranywe umutima ukunze. Iyo hagiraga umukorera igikorwa cyiza, Kristo yamuhaga umugisha abikoranye ubwitonzi mvajuru. Ntabwo yashoboraga kwanga n’ururabyo ruto rwaciwe n’umwana maze akarumuhana umutima w’urukundo. Yemeraga amaturo y’abana bato, agaha umugisha abayatanze, kandi akandika amazina yabo mu gitabo cy’ubugingo. Mu byanditswe Byera, igikorwa cya Mariya cyo gusiga Yesu amavuta, cyaravuzwe kugira ngo kimutandukanye na ba Mariya bandi. Ibikorwa bikomoka ku rukundo no kubaha Yesu ni igihamya cyerekana kumwizera nk’Umwana w’Imana. Na Mwuka Muziranenge avuga atanga ibihamya byerekana uburyo abagore babaye indahemuka kuri Kristo ati: ‘Niba yarozaga ibirenge by’abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.’ 1 Timoteyo 5:10. UIB 379.4
Kristo yashimishijwe n’icyifuzo cya Mariya cyo kugendera mu bushake bw’Umwami we. Yemeye impano ikomotse ku rukundo nyakuri abigishwa be batari barasobanukiwe kandi batari gusobanukirwa. Icyifuzo Mariya yagize cyo gusiga amavuta Umwami we cyari icy’agaciro kenshi kuri Kristo kuruta amavuta ahenze kurusha ayandi yose ku isi, kuko cyagaragaje uburyo yanyuzwe n’Umucunguzi w’isi. Urukundo rwa Kristo ni rwo rwamuhase. Ubwiza buhebuje bw’imico ya Kristo bwuzuye umutima we. Amavuta yamusize yari ikimenyetso cyo kunyurwa k’umutima wa Mariya. Cyari igikorwa kigaragaza urukundo rwavomerewe n’amasoko yo mu ijuru kugeza ubwo rwasesekaye hanze. UIB 379.5
Igikorwa cya Mariya cyari isomo abigishwa bari bakeneye kugira ngo kibereke ko uburyo bagaragariza Kristo urukundo rwabo byari kumushimisha. Yari yarababereye byose, nyamara ntibari bazi ko bagiye gutandukanywa nawe bidatinze, kandi ko mu minsi mike batashoboraga kumutura amaturo yo kumushimira urukundo rwe ruhebuje. Abigishwa ntibigeze bamenya cyangwa ngo basobanukirwe neza nk’uko byari bikwiye n’ubwigunge Kristo yari afite kubera kuba yaravuye mu ijuru no kubaho imibereho y’abantu. Akenshi yababazwaga n’uko abigishwa batamuhaye ibyo yari abitezeho. Yesu yari azi ko iyo abigishwa baza kuyoborwa n’abamarayika bamugendaga iruhande, nabo bari kumenya neza ko nta turo rifite agaciro gahagije ku buryo ryagaragaza urukundo umutima ufitiye iby’umwuka. UIB 379.6
Hanyuma igihe basobanukirwaga byabateye kwiyumvisha neza ibintu byinshi bashoboraga kuba barakoreye Yesu igihe bari bakiri kumwe na we, maze bikamugaragariza urukundo no gushima kw’imitima yabo. Igihe Yesu yari atakiri kumwe na bo maze bakumva bameze nk’intama zitagira umushumba, batangiye kubona uburyo bagombaga kuba baramutegeye amatwi maze bigatuma agira umunezero mu mutima we. Ntabwo bongeye kugaya Mariya, ahubwo barigaye ubwabo. Iyo baba barashoboye kutagaragaza guhinyura kwabo no kwerekana ko abakene bakwiriye iyo mpano kuruta Yesu! Igihe bavanaga ku musaraba umubiri wa Yesu wuzuye ibikomere bumvise bigaye cyane. UIB 380.1
Mu isi yacu muri iki gihe hari ubukene nk’ubwo nyamara abantu bake nibo basobanukiwe n’icyo Yesu abamariye. Iyaba banyurwaga na Yesu, bagaragaza urukundo nk’urwa Mariya kandi amavuta nk’ayasizwe Yesu yatanganwa umutima ubuntu. Ntibavuga ko amavuta y’igiciro cyinshi apfuye ubusa. Nta kintu na kimwe cyafatwa ko gihenze ku buryo kitahabwa Kristo, nta kwitanga kutakwihanganirwa ku bwa Kristo. UIB 380.2
Amagambo yavuganwe agasuzuguro ngo: ‘Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa?’ yahise yibutsa Yesu igitambo gisumba ibindi byabayeho byose, - ari cyo we ubwe wari impongano y’ibyaha by’isi yazimiye. Kristo yagiriye ubuntu busaze abagize umuryango we w’abatuye isi ku buryo nta cyo yasize. Mu gutanga Yesu, Imana yatanze ijuru ryose. Mu myumvire ya kimuntu, igitambo nk’icyo cyari ugupfusha ubusa mu bupfapfa. Mu mitekerereze ya kimuntu gahunda yose y’agakiza igaragara nk’impuhwe nyinshi zapfushijwe ubusa. Kwitanga n’igitambo cyuzuye urukundo twatangiwe bitugeraho aho turi hose. Ingabo zo mu ijuru zitangazwa cyane no kubona abatuye isi banga kuzahurwa no gukungahazwa urukundo n’imbabazi bitagira akagero byagaragarijwe muri Kristo. Abamarayika bashobora kuvuga bati: Kuki habayeho gupfusha ubusa kungana gutya? UIB 380.3
Nyamara impongano yatangiwe isi yacumuye yagombaga kuba yuzuye, isendereye kandi ishyitse. Igitambo cya Kristo cyari gihagije cyane kugira ngo kigere ku bo Imana yaremye bose. Igitambo cya Kristo nticyashoboraga gushyirwaho imbibi kugira ngo kingane gusa n’umubare w’abazakira iyo mpano ikomeye. Abantu bose ntabwo bakiriye agakiza; nyamara inama y’agakiza si imfabusa nubwo idasohoza ibyo ubuntu bwayo bwateganyije byose. Hari byinshi bihagije ndetse bisagutse. UIB 380.4
Simoni wari wakiriye Yesu yayobejwe n’amagambo ya Yuda yo kunenga impano ya Mariya, kandi yatangajwe n’uburyo Yesu yabyitwayemo. Ubwibone bwe bwa Gifarisayo bwateshejwe agaciro. Yari azi ko benshi mu bashyitsi bari mu rugo rwe barebanaga Kristo gushidikanya kandi batamwishimiye. Simoni yibwiye mu mutima we ati: ‘Uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.’ (Luka 7:39). UIB 380.5
Igihe Kristo yakizaga Simoni ibibembe, yamukijije urupfu rwashoboraga kumutwara. Ariko noneho nimurebe Simoni ashidikanya ko Yesu ari umuhanuzi. Bitewe n’uko Kristo yemereye uwo mugore kumwegera, ntamwigizeyo amwinubira nk’umuntu wakoze ibyaha byinshi bitababarirwa, akaba ataragaragaje ko azi ko Mariya ari umunyabyaha, byateye Simoni kwibwira ko Kristo atari umuhanuzi. Simoni yatekereje ko iyo Yesu aza kumenya imibereho y’uwo mugore wamusigaga amavuta atuje, atari gutuma amukoraho. UIB 380.6
Nyamara kudasobanukirwa Imana na Kristo kwa Simoni ni ko kwamuteye gutekereza atyo. Ntabwo yamenye ko Umwana w’Imana agomba gukorera mu nzira z’Imana, afite imbabazi, kwiyoroshya, n’impuhwe. Imyumvire ya Simoni yari iyo kwirengagiza igikorwa cya Mariya kigaragaza kwihana. Igikorwa cye cyo gusoma ibirenge bya Yesu no kubisiga amavuta cyarakaje umutima unangiye wa Simoni. Yibwiye ko iyo Kristo aza kuba umuhanuzi yari kumenya abanyabyaha maze akabacyaha. UIB 381.1
Kubera ibyo bitekerezo yari afite mu mutima, Umukiza yaramusubije ati: ‘Simoni, mfite icyo nkubwira....Hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda w’idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu. Ariko kuko bari babuze ubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde? Simoni aramusubiza ati, ‘Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.’ Na we aramubwira ati, ‘Uvuze neza.’ Luka 7:40-43. UIB 381.2
Nk’uko Natani yabigenje kuri Dawidi, Kristo yanyujije mu mugani ibyo yashakaga kubwira Simoni. Yesu yahaye Simoni uburyo bwo kwicira urubanza. Simoni yari yaragushije mu cyaha uwo mugore yaregaga. Yari yarariganyije Mariya mu buryo bukomeye. Simoni na Mariya bashushanyaga abantu babiri barimo umwenda bavugwa mu mugani. Ntabwo Kristo yari agendereye kwigisha ko hari itandukaniro ryari mu mwenda abo babiri bari bafite, kuko bombi bari bafite umwenda wo gushimira ineza bagiriwe batashoboraga kubona icyo bawishyura. Nyamara Simoni we yumvaga ko ari intungane kurusha Mariya, maze Yesu yifuza kumwereka mu by’ukuri uko icyaha cye cyari gikomeye. Yashatse kumwereka ko icyaha cye cyarutaga cyane icya Mariya, nk’uko umwenda w’idenariyo magana atanu uruta cyane uwa mirongo itanu. UIB 381.3
Noneho Simoni yatangiye uko ateye mu buryo bushya. Simoni yabonye uburyo Mariya yabonwaga n’uwasumbaga umuhanuzi. Yamenye neza ko Kristo akoresheje amaso ya gihanuzi, yabonye umutima wa Mariya wuje urukundo no kwitanga. Simoni yakozwe n’ikimwaro, abona ko yari ahagaze imbere y’ufite icyubahiro kumurusha. UIB 381.4
Yesu yarakomeje aramubwira ati: ‘Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge,’ ariko Mariya atonyangirije amarira akomoka ku kwihana n’urukundo amfitiye ku birenge, abihanaguza umusatsi wo ku mutwe we. ‘Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu mugore wasuzuguye ntiyahwemye kunsoma ibirenge.’ Kristo yibukije amahirwe yose Simoni yari yagize kugira ngo yereke Umwami we urukundo, no kumushimira ibyo yari yaramukoreye. Mu buryo bweruye ariko burimo ikinyabupfura cyinshi, Umukiza yamenyesheje abigishwa be ko umutima we ubabazwa no kubona abana be birengagiza kumugaragariza kumushima mu magambo no mu bikorwa bishingiye ku rukundo. UIB 381.5
Usoma imitima yabonye impamvu yateye Mariya gukora igikorwa nk’icyo, kandi yamenye umwuka wateye Simoni kuvuga ariya magambo. Yesu aramubwira ati, ‘Urareba uyu mugore? Ni umunyabyaha. ‘Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.’ UIB 381.6
Kwirengagiza n’ubukonje Simoni yagaragarije Umukiza byerekanye uburyo yanyuzwe buhoro n’imbabazi yari yaragiriwe. Yibwiye ko yahaye Yesu icyubahiro ubwo yamutumiraga iwe. Ariko noneho yasobanukiwe neza n’uko yari ameze. Igihe yariho yibwira ko asoma ibitekerezo by’umushyitsi we, ahubwo Yesu ni we warebaga ibyo yibwira byose. Simoni yabonye uburyo urubanza Kristo yari yamuciriye ari urw’ukuri. Yabonye ko idini ye yari ikanzu y’Ubufarisayo. Yari yaramaze gukerensa imbabazi za Yesu. Ntabwo yari yaramenye ko Yesu yatumwe n’Imana. Mariya we yari umunyabyaha wababariwe naho Simoni yari umunyabyaha utarababarirwa. Itegeko rikaze yari yarashatse ko ricira Mariya ni we ryaruciriye. UIB 382.1
Simoni yakozwe ku mutima n’ineza ya Yesu yatumye atamucyahira mu ruhame rw’abashyitsi be. Ntabwo Yesu yafashe nk’uko yifurizaga ko Mariya yafatwa. Simoni yabonye ko Yesu atifuzaga gushyira ibyaha bye ku mugaragaro, ahubwo yashatse kwemeza umutima we akoresheje urugero rw’umugani kandi akoresha akoresha ineza yuje impuhwe kugura ngo yigarurire umutima we. Iyo Yesu aza gukoresha igitsure cyinshi byajyaga gutuma Simoni yinangira ntiyihane, ariko kumugira inama amwihanganira byatumye yemera ikosa rye. Yasobanukiwe n’ubunini bw’umwenda yari afitiye Umukiza we. Ubwirasi bwe bwacishijwe bugufi, arihana, maze uwari Umufarisayo wirata ahinduka umwigishwa ucishije make kandi witanga. UIB 382.2
Mariya yari yaragiye afatwa nk’umunyabyaha ruharwa, ariko Kristo yari azi ibyo yari yaranyuzemo byamugize uko yari ameze. Kristo yashoboraga gutera Mariya gutakaza ibyiringiro byose by’umutima we, ariko ntiyabikoze. Yesu ni we wari waramuvanye mu kwiheba no kurimbura. Incuro ndwi, Mariya yari yarumvise Yesu acyaha abadayimoni bari barabase ubwenge n’umutima we. Yari yarumvise Yesu atakambira Se kubera we. Yari azi uburyo icyaha ari kibi imbere yo kwera kwa Yesu, bityo aheshejwe imbaraga na we aratsinda. UIB 382.3
Mu gihe Mariya yagaragariraga abantu ko nta garuriro afite, Yesu we yamubonyemo ubushobozi bwo gukora icyiza. Yesu yabonye ibyiza byari mu mico ya Mariya. Umugambi w’agakiza wazaniye inyokomuntu ubushobozi bukomeye, kandi ubwo bushobozi bwagombaga kugaragarira muri Mariya. Abiheshejwe n’ubuntu bwa Kristo, Mariya yahindutse umuragwa wa kamere y’ijuru. Uwari waraguye kandi wari ufite intekerezo ze zabaswe n’abadayimoni, yigijwe hafi y’Umukiza mu gusabana nawe no gukorana nawe. Mariya ni we wicaye hafi y’ibirenge bya Yesu maze amutega amatwi. Mariya ni we wasutse amavuta y’igiciro cyinshi ku mutwe wa Yesu, maze amwoza ibirenge akoresheje amarira ye. Mariya yahagaze iruhande rw’umusaraba wa Yesu kandi anamuherekeza bamujyanye ku mva. Mariya ni we wageze mbere ku mva ya Yesu amaze kuzuka. Mariya ni we wabaye uwa mbere gutangaza ko Umukiza yazutse. UIB 382.4
Yesu azi ibyo umuntu wese ahura nabyo. Ushobora kwibwira uti, ‘Ndi umunyabyaha, ndetse wa ruharwa. Ni byo ushobora kuba umunyabyaha, ariko uko uri umunyabyaha ruharwa, ni ko urushijeho gukenera Yesu. Yesu ntaheza umuntu ufite umutima umenetse. Ntawe abwira ibyo akwiye guhishura byose, ahubwo akomeza umutima wose utentebutse ati, ‘Komera.’ Abamusanga bose basaba imbabazi no guhindurwa, azabababarira nta kiguzi. UIB 382.5
Kristo ashobora gutuma abamarayika bagasuka inzabya z’umujinya we ku isi yacu kugira ngo barimbure abanzi b’Imana. Ashobora guhanagura iyi si yacu yanduye akayikura mu isanzure. Nyamara ibyo ntabwo abikora. Uyu munsi ahagaze ku gicaniro cy’imibavu, ageza kuri Se amasengesho y’abifuza ubufasha bwe bose. UIB 383.1
Abahungira kuri Yesu bose, abakiza ababarega n’ababavuga nabi. Nta muntu cyangwa umumarayika mubi ushobora kugira icyo abarega. Kristo abagira umwe na kamere ye y’ubumana n’ubumuntu. Bahagarara iruhande rw’Uwikoreye ibicumuro by’abantu, imbere y’umucyo uturuka ku ntebe y’Imana. ‘Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira? Abaroma 8:33,34. UIB 383.2