UWIFUZWA IBIHE BYOSE

65/88

IGICE CYA 64 - UBWOKO BWACIRIWEHO ITEKA

(Iki gice gishingiye muri Mariko 11:11-14, 20, 21; Matayo 21:17-19)

Kwinjirana icyubahiro mu murwa wa Yerusalemu kwa Kristo, byacureraga ukugaruka kwe ubwo azatunguka mu bicu byo mu ijuru afite ubutware n’ikuzo, ashagawe n’abamarayika ndetse n’abera baririmba indirimbo z’ibyishimo. Ubwo ni bwo hazasohora amagambo Kristo yabwiye abatambyi n’Abafarisayo ati: ‘Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti, ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.’ (Matayo 23:39). Mu iyerekwa rya gihanuzi, Zekariya yeretswe uwo munsi wo kunesha guheruka; kandi abona n’amaherezo y’abanze Kristo igihe yazaga ubwa mbere: ‘Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura.’ (Zekariya 12:10). Ubwo Kristo yitegerezaga Yerusalemu maze akayiririra, yitegerezaga ibi byavuzwe n’umuhanuzi. Mu gusenyuka kwa Yerusalemu kw’igihe gito, Yesu yabonye kurimbuka guheruka kw’iryo shyanga ryamennye amaraso y’Umwana w’Imana. UIB 391.1

Abigishwa babonye urwango Abayahudi bari bafitiye Kristo, nyamara ntibabonaga aho rwabaganishaga. Ntabwo bari baragasobanukirwa n’imiterere nyakuri ya Isirayeli, cyangwa ngo bashobore gusobanukirwa n’ibihano Yerusalemu yagombaga guhanwa. Kristo yabibasobanuriye yifashishije umugani. UIB 391.2

Umuburo wa nyuma wahawe Yerusalemu wari warabaye imfabusa. Abatambyi n’abategetsi bari barumvise amagambo y’ubuhanuzi bwahanuwe mu gihe cyashize bwasubiwemo n’abari bashagaye Kristo ubwo basubizaga ikibazo ngo, ‘Uwo ni nde?’ ariko ntibemeye ko ubwo buhanuzi ari ijwi rya Mwuka w’Imana. Bagize uburakari kandi baratangara maze bagerageza gucecekesha abantu. Mu bari bashagaye Kristo, harimo abategetsi b’Abanyaroma, kandi babonye ko abanzi ba Yesu batamwemera bavuga ko ari umuyobozi w’abigometse. Bagaragazaga ko ashaka kwigarurira urusengero maze akicara ku ntebe ya cyami i Yerusalemu. UIB 391.3

Nyamara ijwi rituje rya Yesu ryatumye abari bamushagaye bose baceceka akanya gato ubwo yongeraga kuvuga ko atazanywe no gushinga ubutegetsi bw’igihe gito. Bidatinze yari agiye kuzamuka akigira kwa Se, kandi abamuregaga ntibari kuzongera kumubona kugeza igihe azagarukira mu cyubahiro. Icyo gihe bazaba batagishobora kubona agakiza, ni bwo bazamwemera. Aya magambo Yesu yayavuganye agahinda n’ijwi rifite imbaraga zidasanzwe. Abategetsi b’Abanyaroma baracecetse maze bacisha make. Nubwo imitima yabo itari izi imbaraga y’Imana, bakozwe ku mutima mu buryo butigeze bubabaho. Barebye mu maso ha Yesu hatuje, bamubonamo urukundo, kugira neza n’icyubahiro. Bumvise buzuwe n’impuhwe mu buryo batashoboraga gusobanukirwa. Aho kugira ngo bafate Yesu, bumvise bifuje kumuha ikuzo. Bahindukiriye abatambyi n’abakuru, babashinja ko bateza umuvurungano. Abo bayobozi byarabababaje kandi bumva baneshejwe, maze bahindukirira abantu mu kimwaro batangira kujya impaka barakaye. UIB 391.4

Bikimeze bityo, Yesu abanyuramo ntibabimenya maze ajya mu rusengero. Hari hatuje cyane, kuko abantu bari bahurujwe n’ibyabereye ku musozi wa Elayono. Yesu yamaze akanya gato mu rusengero, arwitegerezanya agahinda. Hanyuma ava mu rusengero ajyana n’abigishwa be, maze basubira i Betaniya. Ubwo abantu bamushakaga ngo bamwimike, ntibashoboye kumubona. UIB 391.5

Yesu yamaze iryo joro ryose asenga, maze mu gitondo asubira mu rusengero. Ari mu nzira agenda, yanyuze ku murima w’imitini. Yari ashonje, ‘areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitari igihe cyo kwera kw’imitini.’ Mariko 11:13,14. UIB 392.1

Ntabwo cyari igihe cy’umwero w’imitini, keretse mu duce tumwe; kandi ku misozi miremire ya Yerusalemu byavugwaga ko, ‘Igihe cyo kwera kw’imitini cyari kitaragera.’ Ariko muri uwo murima Yesu yagezeho, hari igiti cyagaragaraga ko gisumba ibindi byose. Cyari gifite ibibabi bitoshye byinshi. Uko bisanzwe, mbere y’uko umutini uzana ibibabi bitoshye, imbuto yawo ziba zaratangiye kuza. Bityo, umuntu yashoboraga kwizera ko iki giti cyuzuye amababi gifite imbuto. Nyamara uko umuntu yakibonaga byarashukanaga. Yesu yashakishije mu mashami yacyo yose, ava kuyo hasi agera hejuru asanga ari ‘ibibabi gusa.’ Byari ibibabi bicucitse gusa, nta kindi kiri mu mashami. Yesu yavuze amagambo yo kuwuvuma. Yaravuze ati: ‘Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.’ Mu gitondo cyakurikiyeho, ubwo Umukiza n’abigishwa be berekezaga mu murwa, maze babona amashami yatangiye kuma ndetse n’ibibabi byatangiye guhunguka baratangara. Petero aramubwira ati, ‘Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.’ Igikorwa cya Kristo ubwo yavumaga uwo mutini cyari cyatangaje abigishwa be. Kuri bo byabonekaga ko bihabanye n’inzira ze ndetse n’ibikorwa bye. Akenshi bari baramwumvise avuga ko ataje gucira isi ho iteka, ahubwo ko yaje kugira ngo isi ibone agakiza binyuze muri we. Bibutse amagambo ye ubwo yavugaga ati: ‘Umwana w’umuntu ntiyaje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.’ (Luka 9: 55). Imirimo itangaje ya Kristo yari yarakorewe kugira ngo yubake, asane ntabwo yari iyo kurimbura. Abigishwa bari basanzwe bazi gusa ko Kristo akiza, akagarura intege mu bugingo. Iki gikorwa cyari inzaduka kuri bo. Baribajije bati: Umugambi w’iki gikorwa ni uwuhe? UIB 392.2

' Imana yishimira kugira imbabazi.’ ‘Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabayaha.’ Mika 7:18; Ezekiyeli 33:11. Kuri We umurimo wo kurimbura no guca iteka ni ‘umurimo w’inzaduka.’ Yesaya 28:21. Ariko ni kubw’impuhwe n’urukundo byatumye Yesu avanaho umwenda wari ukingirije ahazaza, maze ahishurira abantu ingaruka zizaterwa n’icyaha. UIB 392.3

Igikorwa cyo kuvuma icyo giti cy’umutini cyari umugani Kristo yagaragarije mu bikorwa. Icyo giti kidafite imbuto, kandi imbere ya Kristo kikaba cyari gifite ibibabi bitoshye gusa, cyashushanyaga ishyanga ry’Abayahudi. Umukiza yashatse kugaragariza neza abigishwa be impamvu yo kurimbuka kwa Isirayeli ndetse n’uko uko kurimbuka kwari ihame. Kubera iyo mpamvu, Yesu yafashe igiti acyambika imico ya kimuntu maze agishushanya n’ishyanga rigomba kwerekana no gukwiza mu bantu ukuri kw’ijuru. Abayahudi bari batandukanye n’andi mahanga yose, kuko bavugaga ko ari indahemuka ku Mana. Bari baratoneshejwe n’Imana mu buryo budasanzwe, kandi biyitaga inyungane kuruta andi mahanga. Nyamara bari barandujwe no gukunda iby’isi ndetse n’umururumba wo guharanira inyungu. Birataga ibyo bari bazi, nyamara ntibari basobanukiwe n’ibyo Imana ibasaba, kandi bari buzuye uburyarya. Kimwe na cya giti kitera imbuto, bari bafite amashami agaye, kandi asa neza ku bayarebaga, nyamara nta mbuto yari afite uretse ibibabi gusa. Idini ya Kiyahudi, hamwe n’urusengero rw’akataraboneka bari bafite, ahantu hera ho gutambira ibitambo, abatambyi bari bambaye neza n’imihango inyuze amaso, byose byagaragariraga amaso neza, ariko nta rukundo, kwicisha bugufi no kugira neza byarangwaga muri bo. UIB 392.4

Ibiti by’imitini byose byari mu murima nta matunda byari bifite; ariko ibiti bitari bifite ibibabi ntacyo byari byitezweho, kandi ntawe byateraga gucika intege. Ibi biti byagereranyaga abanyamahanga. Kimwe n’Abayahudi, abanyamahanga na bo nta mico y’Imana yabarangwagaho, ariko ntibiyitiriraga ko gukorera Imana. Ntabwo birariraga ngo birate ko abagwaneza. Ntabwo bari basobanukiwe n’imirimo ndetse n’inzira z’Imana. Kuri bo igihe cy’imitini cyo kwera imbuto cyari kitaragera. Bari bagitegereje umunsi bazaboneraho umucyo n’ibyiringiro. Abayahudi bari barahawe imigisha ikomeye ituruka ku Mana, bagombaga kwirengera ingaruka ikomoka ku gukerensa iyo mpano. Amahirwe birataga nta kindi yabamariye uretse kongera icyaha cyabo. UIB 393.1

Yesu yari yaregereye cya giti cy’umutini ashonje, yifuza kubona amatunda yo kurya. Muri ubwo buryo yari yaraje muri Isirayeli, afite inzara yo kubasangana amatunda yo gukiranuka. Yari yarabasagijeho impano, kugira ngo bere imbuto zo guhesha umugisha isi yose. Kristo yari barabahaye imigisha n’impano zose, bityo nawe yari abashakaho impuhwe no gufatanya na we mu murimo w’impuhwe yakoraga. Yifuzaga kubabonamo kwitanga n’imbabazi, ishyaka ry’Imana n’umutima uharanira agakiza ka bagenzi babo. Iyo baza kumvira amategeko y’Imana, baba barakoze umurimo urangwa no kwitanga nk’uwo Yesu yakoze. Ariko gukunda Imana n’abantu kwabo, byamizwe n’ubwirasi bwabo hamwe no kumva bihagije. Bizaniye kurimbuka bitewe no kwanga kugeza ubutumwa ku bandi. Ntibashatse kugeza ku batuye isi ubutunzi bw’ukuri Imana yari yarababikije. Mu giti kitera imbuto, bagombaga kubonamo icyaha cyabo ndetse n’igihano kijyana nacyo. Cya giti cy’umutini cyumye ubwo Umukiza yakivumaga, cyari kirabye kandi kimaze guhonga, imizi yacyo imaze kuma, cyashushanyaga uko Abayahudi bajyaga kumera igihe imbabazi z’Imana zari kuba zimaze kubakurwaho. Banze kugeza imigisha ku bandi, na bo ntayo bari gushobora gukomeza guhabwa. Uhoraho aravuga ati: ‘Isirayeli we, uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe.’ Hoseya 13:9. UIB 393.2

Uyu muburo ni uw’ibihe byose. Igikorwa cya Kristo cyo kuvuma igiti cyari cyararemwe n’imbaraga ye, ni umuburo ukomeye ku matorero yose ndetse no ku Bakristo bose. Nta muntu n’umwe ushobora gukurikiza amategeko y’Imana atagira icyo ageza ku bandi. Nyamara hari benshi batagaragaza imibereho ya Kristo irangwa n’impuhwe no kutikanyiza. Abantu bamwe bibwira ko ari Abakristo b’intangarugero ntibasobanukiwe n’ibigize umurimo w’Imana. Bagena imigambi ndetse bakayiga neza bagamije kwinezeza. Ibyo bakora byose bishingiye ku narijye. Baha igihe agaciro, iyo gishobora gutuma bagira ibyo bigwizaho. Mu mibereho yabo yose, ibyo ni byo bahora bahugiyemo. Nta wundi bagira icyo bakorera uretse bo ubwabo. Imana yarabaremye kugira ngo babe mu isi aho bagomba gukorera umurimo utarangwa n’inarijye. Imana yarabaremye kugira ngo bafashe bagenzi babo mu buryo bushobotse bwose. Nyamara bafite inarijye ikabije ku buryo badashobora kugira ikindi bitaho. Ntaho bahurira n’abandi bantu. Abantu babaho batyo mu kwihugiraho bameze nk’igiti cy’umutini, cyagaragaraga ko gishobora kuba gifite imbuto nyamara ntazo. Bubahiriza imihango yo gusenga, ariko nta kwicuza cyangwa kwizera bagira. Bubaha amategeko y’Imana mu magambo, nyamara nta kuyumvira kubarangwamo. Baravuga gusa ntibagire icyo bakora. Mu iteka ryaciriwe igiti cy’umutini, Kristo agaragaza neza uburyo uku kwigaragaza uko umuntu atari ari bibi mu maso ye. Agaragaza ko umunyabyaha utiyoberanya aruta uwiyitirira ko akorera Imana, nyamara ntiyere imbuto ziyihesha ikuzo. UIB 393.3

Umugani w’umutimi warumbye, uwo Yesu yababwiye mbere y’uko ajya i Yerusalemu, wari ufitanye isano n’icyigisho yatanze ubwo yavumaga igiti kitera imbuto. Umuhinzi yasabiye yingingira icyo giti kiteraga agira ati: ‘Uwureke uyu mwaka nawo, nywuhingire ndetse nawufumbire, ahari wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ Icyo giti kiteraga imbuto cyagombaga kwitabwaho kurushaho. Cyagombaga guhabwa ibyo gikeneye byose. Nyamara iyo utaza kwera imbuto, nta cyari kuwukiza kurimburwa. Muri uyu mugani w’umutini warumbye, ntahavu-gwamo amaherezo y’umurimo w’uwo muhinzi. Byari guterwa n’abantu Kristo yabwiye ayo magambo. Umutini warumbye ni bo wagereranyaga, kandi bari basigaranye uruhare rwo kwishyiriraho amaherezo yabo. Ijuru ryari ryarabakoreye ibishoboka byose, ariko ntibigeze babyaza umusaruro imigisha myinshi bahawe. Mu gikorwa cya Kristo cyo kuvuma umutini warumbye, amaherezo yabo yaragaragajwe. Ni bo bizaniye kurimbuka kwabo. UIB 394.1

Mu myaka isaga igihumbi, ishyanga ry’Abayahudi ryari ryasuzuguye imbabazi z’Imana maze ryikururira ibihano byayo. Bari baranze imiburo y’Imana maze bica abahanuzi bayo. Abantu bo mu gihe cya Kristo nabo bakoze ibyaha nk’ibyo bagendera mu nzira nk’iy’Abayahudi. Icyaha cy’abantu bo mu gihe cya Yesu cyari gishingiye mu kwanga imbabazi z’Imana n’imiburo yayo. Abantu bo mu gihe cya Kristo bihambirije iminyururu yacuzwe n’ababanjirije mu gihe cy’imyaka myinshi. UIB 394.2

Mu bihe byose abantu bahabwa igihe cyabo cy’umucyo n’amahirwe, bahabwa igihe cyo kwisubiraho kugira ngo biyuzuze n’Imana. Nyamara icyo gihe cy’imbabazi kigira iherezo. Imbabazi zikomeza kwinginga igihe cy’imyaka myishi maze zigasuzugurwa kandi zikirengagizwa; ariko igihe kiragera imbabazi zikinginga ubuheruka. Umutima ugeraho ukinangira ukaba utagishobora gukorana na Mwuka w’Imana. Icyo gihe rya jwi rituje kandi ryinginga rirekeraho kuvugana n’umunyabyaha, maze ntiyongere gucyahwa no kuburirwa. UIB 394.3

Yerusalemu yari igezweho n’umunsi nk’uwo. Yesu yaririye uwo mujyi wendaga kurimbuka afite agahinda kenshi, nyamara ntiyashoboraga kuwurokora. Yari yaragerageje ibishoboka byose. Igihe Abisirayeli bakerensaga imiburo ya Mwuka w’Imana, bari banze uburyo bwonyine bwo kubafasha bwari busigaye. Nta yindi mbaraga yashoboraga gukoreshwa ngo barokorwe. UIB 394.4

Ishyanga ry’Abayahudi ryashushyanyaga abantu b’ibihe byose bakerensa kwinginga gukomoka ku rukundo rw’Imana rutarondoreka. Amarira Kristo yaririye Yerusalemu yari ayatewe n’ibyaha by’abantu mu bihe byose. Abantu bakerensa gucyahwa n’imiburo bagezwaho na Mwuka Muziranenge w’Imana, gucirwaho iteka kwabo kuzabazanira ibihano Yesu yavuze byahawe Isirayeli. UIB 395.1

Muri ibi bihe hari benshi bagendera mu nzira nk’izo Abayahudi batizeye bagenderagamo. Biboneye ukwigaragaza kw’imbaraga z’Imana; Mwuka Muziranenge yavuganye n’imitima yabo; nyamara bo bakomeza kwizirika ku kutizera no kwinangira. Imana iboherereza imiburo no gucyaha, ariko ntibashaka kwicuza ibyaha byabo, bityo bakanga ubutumwa bw’Imana ndetse n’abo ibatumaho. Uburyo Imana ikoresha kugira ngo ibakize bubahindukira ibuye basitaraho. UIB 395.2

Isirayeli yahakanye Imana, yanze abahanuzi bayo kubera ko Imana yabishyiraga ibyaha byabo ku mugaragaro ikoresheje abahanuzi. Ahabu yabonaga Eliya nk’umwanzi we kubera ko yacyahaga ibyaha uwo mwami yakoraga rwihishwa. N’uyu munsi umugaragu w’Imana, ucyaha icyaha, arakwenwa kandi agasuzugurwa. Ukuri kwa Bibiliya, idini rya Kristo, rihangana n’umuraba ukaze w’ibibi bikorwa n’abantu. Urwikekwe rwabaye rwinshi mu mitima y’abantu muri iki gihe kurusha mu gihe cya Kristo. Ntabwo Kristo yasohoje ibyo abantu ubwabo bari biteze; imibereho ye yariragaho iteka ibyaha byabo, maze bituma bamwanga. N’uyu munsi ukuri kw’ijambo ry’Imana ntikwemeranya n’imigenzereze y’abantu cyangwa ibyo imitima yabo yifuza, maze abantu ibihumbi byinshi bakanga umucyo ukomoka muri iryo jambo. Abantu bahatwa na Satani bagashidikanya ijambo ry’Imana maze bagahitamo kugendera ku ntekerezo zabo bwite. Bahitamo umwijima mu cyimbo cy’umucyo, nyamara babikora bashyira ubugingo bwabo ku irimbukiro. Abakerensaga amagambo ya Yesu bakomeje gushakisha impamvu zo kuyatesha agaciro, kugeza ubwo bateye umugongo Ukuri n’Ubugingo. Ni ko bimeze no muri iki gihe. Ntabwo Imana igambirira gukuraho ubuhakanyi bwose umitima wa kamere ushobora kurwanyisha ukuri kwayo. Abantu bose banga imirasire y’umucyo wagombye gutamurura umwijima, ubwiru bw’ijambo ry’Imana buzakomeza kubabera urujijo. Bahishwe ukuri. Bagenda nk’impumyi, ndetse ntibazi no kurimbuka kuri imbere yabo. UIB 395.3

Kristo yitegereje isi yose n’ibihe byose ahagaze ku mpinga y’umusozi wa Elayono; kandi amagambo yavuze abwirwa buri muntu wese wanga kwinginga k’ubuntu bw’Imana. Nawe ukerensa urukundo rwe, arakwinginga uyu munsi. Ni ‘wowe’ ndetse wowe ubwawe, iyaba wamenyaga ibyaguhesha amahoro.’ Kristo arakuririra cyane uyu munsi, wowe udafite n’amarira yo kwiririra ubwawe. Wa mutima winangiye warimbuje Abafarisayo, uragaragara no muri wowe. Kandi igihamya cyose kigaragaza ubuntu bw’Imana, hamwe n’umucyo wose uturuka ku Mana, byaba biri koroshya no kuwigarurira umutima wawe, cyangwa bigatuma umutima winangira mu kutihana. UIB 395.4

Kristo yabonye neza ko Yerusalemu izakomeza kwinangira no kutihana; nyamara ibicumuro byose ndetse n’ingaruka zo kwanga imbabazi z’Imana, byari birekereje ku muryango wa Yerusalemu. Uko ni ko bizagendekera umuntu wese ukurikiza iminzereze ynk’iyo. Uhoraho aravuga ati: ‘Isirayeli we, uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe.’ ‘Umva wa si we, dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago ari byo mbuto z’ibyo bajyaga bibwira, kuko batumviye amagambo yanjye, n’amategeko yanjye bakaba barayanze.’ Hoseya 13:9; Yeremiya 6:19. UIB 395.5