IGICE CYA 61 - ZAKAYO
(Iki gice gishingiye muri Luka 19:1-10)
Ari mu nzira yerekeje i Yerusalemu, “Yesu yageze i Yeriko, arahanyura.” Hari urugendo ruto uvuye kuri Yorodani, kandi ku mpera y’ikibaya y’iburengerazuba hari umugi ukikijwe n’ahantu heza kandi harumbuka cyane. Hari ibiti by’imikindo n’ubusitani burumbuka bwaneteshwaga n’utugezi duto twanyuraga muri ubwo busitani. Harabagiranaga nk’amabuye y’agaciro yo mu misozi n’ibihanamanga byari hagati ya Yerusalemu n’uwo mugi wo mu kibaya.
UIB 371.1
Iyo abagenzi benshi bajyaga mu minsi mikuru, banyuraga muri uwo mugi wa Yeriko. Kuza kw’abagenzi byahoraga ari ibihe bishimishije, ariko ubu noneho byahuruje abantu. Amakuru yasakaye hose ko Umwigisha w’Umunyegalileya, wa wundi wari umaze igihe gito azuye Lazaro, na we ari kumwe n’abagenzi; kandi nubwo hari impuha zivuga iby’ubugambanyi bw’abatambyi bashaka kumwica, imbaga y’abantu b’aho bifuzaga cyane kumuha ikuzo.
UIB 371.2
Yeriko wari umwe mu migi kuva kera kose yari yaratoranyirijwe abatambyi, kandi muri icyo gihe hari abatambyi benshi bari bahatuye. Nyamara kandi uwo mugi warimo abaturage bafite imico itandukanye. Wari umurwa ukomeye w’ubucuruzi, warimo abategetsi n’abasirikari b’Abanyaroma ndetse n’abanyamahanga baturutse ahantu hatandukanye, bityo imico y’uburyo bwinshi yatumye uwo mugi ubarizwamo abasoresha benshi.
UIB 371.3
“Umukuru mu basoreshaga” yitwaga Zakayo, yari Umuyahudi kandi Abayahudi bene wabo baramwangaga. Umwanya wo hejuru n’ubukire yari afite byakomokaga kuri uyu murimo we wasuzugurwaga, kandi wafatwaga nk’umurimo wo kwambura no kurenganya abandi. Nyamara uwo musoresha mukuru w’umukire ntiyari umuntu mubi kurusha abandi nk’uko babitekerezaga. Mu ishusho abantu bamubonagamo asa n’uwatwawe n’iby’isi, hari hihishemo umutima wari witeguye kwemera ubushake bw’ijuru. Zakayo yari yarumvise ibya Yesu. Inkuru zivuga yuko Yesu yagaragarizaga ineza n’urugwiro abantu bari baragizwe ibicibwa, zari zarakwiriye hirya no hino. Muri uyu mukuru w’abasoresha hajemo icyifuzo cyo kumva akeneye imibereho mishya. Yohana Umubatiza yari yarigishirije ku nkombe ya Yorodani, hakaba hari hafi ya Yeriko, kandi Zakayo yari yarumvise Yohana ahamagarira abantu kwihana. Amabwiriza yabwiwe abasoresha avuga ngo, “Ntimukake abantu ibiruta ibyo mwategetswe” (Luka 3:13), nubwo yari yarirengagijwe, yari yarakoze ku mutima wa Zakayo. Yari asobanukiwe n’Ibyanditswe, kandi yari azi ko ibyo yakoraga ari bibi. Noneho ubwo yumvaga amagambo yamugeragaho aturutse ku Mwigisha ukomeye, yumvise ari umunyabyaha imbere y’Imana. Nyamara ibyo yari yarumvise kuri Yesu byateye ibyiringiro mu mutima we. Kwihana no kuvugurura imibereho byarashobokaga; ndetse no kuri Zakayo. None se umwe mu bigishwa bashya ba Yesu bizerwaga cyane ntiyari umusoresha? Bityo Zakayo yahise yemera gukurikiza ibyo umutima we wamwemezaga, kandi yiyemeza kuriha abo yari yarariganyije.
UIB 371.4
Ubwo amakuru yasakaraga muri Yeriko ko Yesu agiye kuhanyura, Zakayo yari yaratangiye gutera intambwe. Zakayo yiyemeje kureba Yesu. Yari atangiye kubona uburyo amatunda y’icyaha ari mabi, n’uburyo inzira y’umuntu ushaka kuva mu bibi igoranye. Kuba atarumvwaga ndetse ntagirirwe icyizere mu muhati we wo gushaka kuva mu bibi, byari bigoye kwihanganira. Umusoresha mukuru yifuzaga kureba mu maso ha Yesu wavugaga amagambo yari yarateye umutima we kugira ibyiringiro.
UIB 372.1
Imihanda ya Yeriko yari yuzuye abantu, kandi Zakayo wari mugufi ntiyashoboraga kunyuza amaso hejuru y’abantu ngo ashobore kureba Yesu. Nta muntu n’umwe washoboraga kumubererekera; bityo wa musoresha w’umukire ariruka asiga abantu ho intera ntoya, yurira igiti cy’umuvumu cyari hafi y’inzira kandi gifite amashami manini maze yicaramo, kugira ngo ashobore kwitegereza neza urwo ruvunge rw’abantu bari kumwe na Yesu ubwo banyuraga munsi ye. Ubwo abari kumwe na Yesu bageraga hafi benda guhita, Zakayo yitegereje n’amatsiko menshi, kugira ngo ashobore kumenya neza wa wundi yifuzaga kureba.
UIB 372.2
Mu rusaku rwinshi rw’abatambyi n’abigisha, hamwe n’amajwi menshi y’abantu bari bashimishijwe no kubona Yesu, cya cyifuzo cy’umusoresha mukuru kitari kizwi n’umuntu wese cyageze ku mutima wa Yesu. Muri ako kanya, munsi ya cya giti cy’umuvumu, abari imbere n’inyuma ya Yesu barahagaze, maze Yesu arararama nk’aho asoma umutima wa Zakayo. Wa musoresha mukuru wari mu giti yatangajwe cyane n’amagambo yumvise ngo: “Zakayo, ururuka vuba, kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”
UIB 372.3
Abo bantu benshi bigiyeyo bamuha inzira, maze Zakayo agenda asa n’uri mu nzozi abajya imbere berekeza iwe. Ariko abigisha b’Abayahudi babibonye bijima mu maso, ntibabyishimira maze baravuga bati: “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha.”
UIB 372.4
Zakayo we yasazwe n’ibyishimo, atangazwa cyane kandi acecekeshwa n’urukundo ndetse no kwiyoroshya kwa Kristo yicisha bugufi akamusanga kandi atabikwiriye. Maze noneho urukundo n’ubudahemuka yari afitiye Shebuja mushya yari abonye byatumye yatura aravuga. Yagambiriye kwihana no kwicuza ku mugaragaro.
UIB 372.5
Imbere y’imbaga y’abantu bari aho, “Zakayo yarahagurutse abwira Umwami Yesu ati, ‘Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”
UIB 372.6
Yesu aramubwira ati: “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu.”
UIB 372.7
Igihe wa musore w’umutware yavaga aho Yesu ari, abigishwa batangajwe n’amagambo y’Umutware wabo ubwo yavugaga ati: “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!” Abigishwa bari barumiwe maze barabazanya bati: “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?” Ubu noneho bari biboneye ukuri kw’amagambo Yesu yari yaravuze ati: “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.” Mariko 10:24, 26; Luka 18:27. Abigishwa babonye uburyo umukire ashobora kwinjira mu bwami bw’Imana binyuze mu buntu bw’Imana.
UIB 372.8
Mbere y’uko Zakayo areba mu maso ha Kristo, yari yaratangiye igikorwa cyagaragazaga ko yihana by’ukuri. Mbere y’uko hagira umuntu umurega, yari yamaze kwicuza ibyaha bye. Yari yamaze kumvira ijwi rya Mwuka Muziranenge, kandi yari yatangiye gushyira mu bikorwa inyigisho ziri mu byandikiwe Isirayeli ya kera ndetse natwe ubwacu abo muri iki gihe. Mu bihe bya kera Imana yari yarababwiye iti: “Mwene wanyu nakena akananirwa kugira icyo yimarira, uzamufashe kugira ngo ashobore kubaho muri mwe. Ibyo uzabikorere n’umunyamahanga utuye muri mwe. Ntukake mwene wanyu inyungu iyo ari yo yose, ahubwo ujye umufashiriza ko unyubaha. Numuguriza amafaranga ntukamwake inyungu, kandi numuguriza ibyokurya ntukamwake ibirenze ibyo wamuhaye.” “Ntimugahendane, ahubwo mujye munyubaha. Ndi Uhoraho Imana yanyu.” Abalewi 25:35-37, 17. (Bibiliya Ijambo ry’Imana) Aya magambo yari yaravuzwe na Kristo ubwe ubwo yari atwikiriwe n’inkingi y’igicu, kandi icyo Zakayo yakoze bwa mbere ku rukundo rwa Kristo ni uko yagaragarije impuhwe abakene n’abababaye.
UIB 373.1
Abasoresha bari barahuje umugambi kugira ngo bashobore kurenganya abantu, kandi bashobore kurengerana mu bikorwa byabo by’uburiganya. Muri uko kwikungahaza bakoresheje igitugu, ibyo bakoraga byari byarahindutse umuco. Ndetse abatambyi n’abigisha basuzuguraga abasoresha, kandi nabo ubwabo bari bafite icyaha cyo kwigwizaho ubukire mu buryo bw’uburiganya nyamara bitwikiriye umuhamagaro wabo wera. Ariko igihe Zakayo yumviraga ijwi rya Mwuka Muziranenge, yahise aca ukubiri n’ibikorwa bihabanye n’ubunyangamugayo.
UIB 373.2
Nta kwihana nyakuri kudatera guhinduka. Ubutungane bwa Kristo ntabwo ari umwambaro utwikira icyaha kiticujijwe kandi kitazinutswe; ahubwo ni ihame rigenga ubugingo rigahindura imico kandi rikagenga imyitwarire. Ubutungane ni ukwiyegurira Imana byimazeyo; ni ukurundurira umutima n’ubugingo mu kugengwa n’amahame y’ijuru.
UIB 373.3
Mu mibereho ye yo gushaka umutungo, Umukristo agomba kwereka abatuye isi uburyo Umukiza wacu yabigenza aramutse ahawe kuyobora ibigo by’imari. Mu bikorwa byose byo kwinjiza no gusohora umutungo akwiye kugaragaza ko Imana ari yo mwigisha we. “Gutunganira Imana” bikwiye kugaragara mu bitabo byerekana uko umutungo umeze buri munsi, ibyerekana imicungirwe y’umutungo, mu bikorwa bye, ku mpapuro z’amasezerano no ku nyemezabuguzi. Abiyitirira izina rya Kristo, kandi bakagaragaza imikorere idatunganye mu mirimo yabo, baba batanga ubuhamya butukisha imico y’Imana yera, y’inyakuri kandi y’inyambabazi. Nk’uko byagenze kuri Zakayo, umuntu wese wihanye azagaragaza ko Kristo yinjiye mu mutima we abihamishije kureka imikorere idatunganye yagiye iranga imibereho ye. Kimwe n’uyu musoresha mukuru, azagaragaza ko amaramaje agarura ibyo yambuye. Uwiteka aravuga ati: “Umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi,…… Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho: … kubaho azabaho.” Ezekiyeli 33:15, 16.
UIB 373.4
Niba twarahemukiye abandi binyuze mu buriganya ubwo ari bwo bwose mu byerekeranye n’ubucuruzi, niba hari indonke twakiriye mu bucuruzi, cyangwa niba hari uwo twariganyije, ndetse nubwo byaba byarakozwe hishingikirijwe amategeko, twagombye kwicuza ikibi twakoze, kandi tukariha ibyo tugomba kuriha igihe cyose tubishoboye. Ntabwo tugomba gusubiza ibyo twatwaye gusa, ahubwo n’inyungu zose zaba zarabonetse ku byibwe igihe byakoreshejwe neza mu gihe cyose byari mu maboko yacu.
UIB 373.5
Umukiza yabwiye Zakayo ati: “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu.” Ntabwo ari Zakayo wenyine wahawe umugisha, ahubwo wahawe n’ab’urugo rwe bose. Kristo yagiye kwa Zakayo kugira ngo amwigishe ijambo ry’ukuri, kandi ngo ahugurire ab’inzu ye iby’ubwami bw’Imana. Bari barahejwe mu masinagogi bitewe no kwangwa n’abigisha n’ababaga baje gusenga; ariko uwo munsi, bagize umugisha kurusha ab’i Yeriko bose, maze bateranira mu rugo rwabo bakikije Umwigisha wavuye mu ijuru, kandi bumvisha amatwi yabo amagambo y’ubugingo.
UIB 374.1
Iyo Kristo yakiriwe nk’Umukiza w’umuntu ku giti cye, ni bwo agakiza kaza mu bugingo bw’umuntu. Ntabwo Zakayo yakiriye Yesu nk’umushyitsi wari unyuze mu rugo rwe yigendera, ahubwo yamwakiriye nk’ugomba gutura mu bugingo bwe. Abafarisayo n’Abanditsi bashinjaga Zakayo ko ari umunyabyaha, bivovoteraga ko Yesu agiye mu rugo rwe, ariko Umukiza we yabonye ko ari umwana wa Aburahamu. “Mumenye yuko ari na ko abiringira kwizera, ari bo bana ba Aburahamu.” Abagalatiya 3:7.
UIB 374.2
13875
UIB
UWIFUZWA IBIHE BYOSE
[{"para_id":"13875.24","title":"IGICE CYA 1 - IMANA IRI KUMWE NATWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0004_kin_m_igice_cya_1_imana_iri_kumwe_natwe_13875_24.mp3#duration=1026&size=16419109"},{"para_id":"13875.57","title":"IGICE CYA 2 - UBWOKO BWATORANYIJWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0005_kin_m_igice_cya_2_ubwoko_bwatoranyijwe_13875_57.mp3#duration=506&size=8089182"},{"para_id":"13875.76","title":"IGICE CYA 3 - IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0006_kin_m_igice_cya_3_igihe_gikwiriye_gisohoye_13875_76.mp3#duration=736&size=11773074"},{"para_id":"13875.103","title":"IGICE CYA 4 - UMUKIZA YABAVUKIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0007_kin_m_igice_cya_4_umukiza_yabavukiye_13875_103.mp3#duration=577&size=9230629"},{"para_id":"13875.127","title":"IGICE CYA 5 - KWEGURIRWA IMANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0008_kin_m_igice_cya_5_kwegurirwa_imana_13875_127.mp3#duration=885&size=14167562"},{"para_id":"13875.162","title":"IGICE CYA 6 - TWABONYE INYENYERI YE","mp3":"\/mp3\/13875\/0009_kin_m_igice_cya_6_twabonye_inyenyeri_ye_13875_162.mp3#duration=855&size=13686491"},{"para_id":"13875.202","title":"IGICE CYA 7 - AKIRI UMWANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0010_kin_m_igice_cya_7_akiri_umwana_13875_202.mp3#duration=821&size=13143980"},{"para_id":"13875.234","title":"IGICE CYA 8 - KUJYA MU MINSI MIKURU YA PASIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0011_kin_m_igice_cya_8_kujya_mu_minsi_mikuru_ya_pasika_13875_234.mp3#duration=935&size=14957505"},{"para_id":"13875.275","title":"IGICE CYA 9 - IMINSI Y\u2019IMPAKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0012_kin_m_igice_cya_9_iminsi_y_impaka_13875_275.mp3#duration=938&size=15014766"},{"para_id":"13875.311","title":"IGICE CYA 10 - IJWI RIRANGURURIRA MU BUTAYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0013_kin_m_igice_cya_10_ijwi_rirangururira_mu_butayu_13875_311.mp3#duration=1472&size=23557433"},{"para_id":"13875.378","title":"IGICE CYA 11 - UMUBATIZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0014_kin_m_igice_cya_11_umubatizo_13875_378.mp3#duration=591&size=9457998"},{"para_id":"13875.401","title":"IGICE CYA 12 - IKIGERAGEZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0015_kin_m_igice_cya_12_ikigeragezo_13875_401.mp3#duration=1383&size=22129685"},{"para_id":"13875.446","title":"IGICE CYA 13 - KUNESHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0016_kin_m_igice_cya_13_kunesha_13875_446.mp3#duration=767&size=12279223"},{"para_id":"13875.475","title":"IGICE CYA 14 - TWABONYE MESIYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0017_kin_m_igice_cya_14_twabonye_mesiya_13875_475.mp3#duration=1456&size=23297045"},{"para_id":"13875.547","title":"IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY\u2019UBUKWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0018_kin_m_igice_cya_15_mu_birori_by_ubukwe_13875_547.mp3#duration=1155&size=18484245"},{"para_id":"13875.594","title":"IGICE CYA 16 - MU RUSENGERO RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0019_kin_m_igice_cya_16_mu_rusengero_rwe_13875_594.mp3#duration=1428&size=22848993"},{"para_id":"13875.646","title":"IGICE CYA 17 - NIKODEMO","mp3":"\/mp3\/13875\/0020_kin_m_igice_cya_17_nikodemo_13875_646.mp3#duration=1141&size=18252278"},{"para_id":"13875.693","title":"IGICE CYA 18 - UWO AKWIRIYE GUKUZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0021_kin_m_igice_cya_18_uwo_akwiriye_gukuzwa_13875_693.mp3#duration=527&size=8428565"},{"para_id":"13875.715","title":"IGICE CYA 19 - KU IRIBA RYA YAKOBO","mp3":"\/mp3\/13875\/0022_kin_m_igice_cya_19_ku_iriba_rya_yakobo_13875_715.mp3#duration=1505&size=24086152"},{"para_id":"13875.776","title":"IGICE CYA 20 - KERETSE MUBONYE IBIMENYETSO N\u2019IBITANGAZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0023_kin_m_igice_cya_20_keretse_mubonye_ibimenyetso_n_ibitangaza_13875_776.mp3#duration=491&size=7850109"},{"para_id":"13875.797","title":"IGICE CYA 21 - BETESIDA N\u2019URUKIKO RUKURU RW\u2019ABAYAHUDI","mp3":"\/mp3\/13875\/0024_kin_m_igice_cya_21_betesida_n_urukiko_rukuru_rw_abayahudi_13875_797.mp3#duration=1921&size=30741316"},{"para_id":"13875.863","title":"IGICE CYA 22 - GUFUNGWA KWA YOHANA N\u2019URUPFU RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0025_kin_m_igice_cya_22_gufungwa_kwa_yohana_n_urupfu_rwe_13875_863.mp3#duration=1651&size=26413349"},{"para_id":"13875.927","title":"IGICE CYA 23 - UBWAMI BW\u2019IMANA BUREGEREJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0026_kin_m_igice_cya_23_ubwami_bw_imana_buregereje_13875_927.mp3#duration=631&size=10091207"},{"para_id":"13875.952","title":"IGICE CYA 24 - MBESE HARYA SI WE WA MWANA W\u2019UMUBAJI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0027_kin_m_igice_cya_24_mbese_harya_si_we_wa_mwana_w_umubaji_13875_952.mp3#duration=1047&size=16759327"},{"para_id":"13875.993","title":"IGICE CYA 25 - AHAMAGARA ABIGISHWA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0028_kin_m_igice_cya_25_ahamagara_abigishwa_ku_nyanja_13875_993.mp3#duration=842&size=13467063"},{"para_id":"13875.1023","title":"IGICE CYA 26 - I KAPERINAWUMU","mp3":"\/mp3\/13875\/0029_kin_m_igice_cya_26_i_kaperinawumu_13875_1023.mp3#duration=1388&size=22211187"},{"para_id":"13875.1075","title":"IGICE CYA 27 - WABASHA KUNKIZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0030_kin_m_igice_cya_27_wabasha_kunkiza_13875_1075.mp3#duration=1443&size=23088065"},{"para_id":"13875.1125","title":"IGICE CYA 28 - LEVI MATAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0031_kin_m_igice_cya_28_levi_matayo_13875_1125.mp3#duration=1296&size=20732447"},{"para_id":"13875.1178","title":"IGICE CYA 29 - ISABATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0032_kin_m_igice_cya_29_isabato_13875_1178.mp3#duration=1168&size=18686119"},{"para_id":"13875.1219","title":"IGICE CYA 30 - YAROBANUYE CUMI NA BABIRI","mp3":"\/mp3\/13875\/0033_kin_m_igice_cya_30_yarobanuye_cumi_na_babiri_13875_1219.mp3#duration=1041&size=16658599"},{"para_id":"13875.1259","title":"IGICE CYA 31 - ICYIGISHO CYO KU MUSOZI","mp3":"\/mp3\/13875\/0034_kin_m_igice_cya_31_icyigisho_cyo_ku_musozi_13875_1259.mp3#duration=2255&size=36081580"},{"para_id":"13875.1341","title":"IGICE CYA 32 - UMUTWARE W\u2019ABASIRIKARE IJANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0035_kin_m_igice_cya_32_umutware_w_abasirikare_ijana_13875_1341.mp3#duration=727&size=11629296"},{"para_id":"13875.1368","title":"IGICE CYA 33 - ABAVANDIMWE BANJYE NI BANDE ?","mp3":"\/mp3\/13875\/0036_kin_m_igice_cya_33_abavandimwe_banjye_ni_bande_13875_1368.mp3#duration=892&size=14271634"},{"para_id":"13875.1399","title":"IGICE CYA 34 - IRARIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0037_kin_m_igice_cya_34_irarika_13875_1399.mp3#duration=648&size=10374583"},{"para_id":"13875.1423","title":"IGICE CYA 35 - CECEKA UTUZE","mp3":"\/mp3\/13875\/0038_kin_m_igice_cya_35_ceceka_utuze_13875_1423.mp3#duration=1193&size=19095719"},{"para_id":"13875.1469","title":"IGICE CYA 36 - KUMUKORAHO UFITE KWIZERA","mp3":"\/mp3\/13875\/0039_kin_m_igice_cya_36_kumukoraho_ufite_kwizera_13875_1469.mp3#duration=597&size=9547024"},{"para_id":"13875.1494","title":"IGICE CYA 37 - ABABWIRIZABUTUMWA BA MBERE","mp3":"\/mp3\/13875\/0040_kin_m_igice_cya_37_ababwirizabutumwa_ba_mbere_13875_1494.mp3#duration=1310&size=20962325"},{"para_id":"13875.1539","title":"IGICE CYA 38 - MUZE MURUHUKE HO HATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0041_kin_m_igice_cya_38_muze_muruhuke_ho_hato_13875_1539.mp3#duration=701&size=11223040"},{"para_id":"13875.1564","title":"IGICE CYA 39 - MUBE ARI MWE MUBAGABURIRA","mp3":"\/mp3\/13875\/0042_kin_m_igice_cya_39_mube_ari_mwe_mubagaburira_13875_1564.mp3#duration=979&size=15668036"},{"para_id":"13875.1598","title":"IGICE CYA 40 - KU KIYAGA NIJORO","mp3":"\/mp3\/13875\/0043_kin_m_igice_cya_40_ku_kiyaga_nijoro_13875_1598.mp3#duration=773&size=12366994"},{"para_id":"13875.1629","title":"IGICE CYA 41 - IBYABEREYE I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0044_kin_m_igice_cya_41_ibyabereye_i_galileya_13875_1629.mp3#duration=1590&size=25444519"},{"para_id":"13875.1696","title":"IGICE CYA 42 - IMIGENZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0045_kin_m_igice_cya_42_imigenzo_13875_1696.mp3#duration=531&size=8497528"},{"para_id":"13875.1717","title":"IGICE CYA 43 - INSIKA ZAKUWEHO","mp3":"\/mp3\/13875\/0046_kin_m_igice_cya_43_insika_zakuweho_13875_1717.mp3#duration=674&size=10783347"},{"para_id":"13875.1741","title":"IGICE CYA 44 - IKIMENYETSO NYAKURI","mp3":"\/mp3\/13875\/0047_kin_m_igice_cya_44_ikimenyetso_nyakuri_13875_1741.mp3#duration=798&size=12775758"},{"para_id":"13875.1770","title":"IGICE CYA 45 - IBYASURAGA UMUSARABA","mp3":"\/mp3\/13875\/0048_kin_m_igice_cya_45_ibyasuraga_umusaraba_13875_1770.mp3#duration=1227&size=19629871"},{"para_id":"13875.1820","title":"IGICE CYA 46 - YESU AHINDUKA ISHUSHO IRABAGIRANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0049_kin_m_igice_cya_46_yesu_ahinduka_ishusho_irabagirana_13875_1820.mp3#duration=591&size=9452147"},{"para_id":"13875.1839","title":"IGICE CYA 47 - UMURIMO WA KRISTO","mp3":"\/mp3\/13875\/0050_kin_m_igice_cya_47_umurimo_wa_kristo_13875_1839.mp3#duration=652&size=10424738"},{"para_id":"13875.1870","title":"IGICE CYA 48 - UMUKURU NI NDE?","mp3":"\/mp3\/13875\/0051_kin_m_igice_cya_48_umukuru_ni_nde_13875_1870.mp3#duration=1493&size=23887621"},{"para_id":"13875.1926","title":"IGICE CYA 49 - MU MINSI MIKURU Y\u2019INGANDO","mp3":"\/mp3\/13875\/0052_kin_m_igice_cya_49_mu_minsi_mikuru_y_ingando_13875_1926.mp3#duration=970&size=15517989"},{"para_id":"13875.1960","title":"IGICE CYA 50 - MU MITEGO Y\u2019ABABISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0053_kin_m_igice_cya_50_mu_mitego_y_ababisha_13875_1960.mp3#duration=1112&size=17797538"},{"para_id":"13875.2004","title":"IGICE CYA 51 - UMUCYO W\u2019UBUGINGO","mp3":"\/mp3\/13875\/0054_kin_m_igice_cya_51_umucyo_w_ubugingo_13875_2004.mp3#duration=1784&size=28547866"},{"para_id":"13875.2075","title":"IGICE CYA 52 - UMWUNGERI MVAJURU","mp3":"\/mp3\/13875\/0055_kin_m_igice_cya_52_umwungeri_mvajuru_13875_2075.mp3#duration=886&size=14180101"},{"para_id":"13875.2110","title":"IGICE CYA 53 - URUGENDO RUHERUKA AVA I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0056_kin_m_igice_cya_53_urugendo_ruheruka_ava_i_galileya_13875_2110.mp3#duration=1345&size=21514449"},{"para_id":"13875.2163","title":"IGICE CYA 54 - UMUSAMARIYA W\u2019UMUNYAMPUHWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0057_kin_m_igice_cya_54_umusamariya_w_umunyampuhwe_13875_2163.mp3#duration=882&size=14116571"},{"para_id":"13875.2199","title":"IGICE CYA 55 - UBWAMI BW\u2019IMANA NTIBUZA KU MUGARAGARO","mp3":"\/mp3\/13875\/0058_kin_m_igice_cya_55_ubwami_bw_imana_ntibuza_ku_mugaragaro_13875_2199.mp3#duration=635&size=10154736"},{"para_id":"13875.2221","title":"IGICE CYA 56 - YESU AHA ABANA UMUGISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0059_kin_m_igice_cya_56_yesu_aha_abana_umugisha_13875_2221.mp3#duration=623&size=9964147"},{"para_id":"13875.2248","title":"IGICE CYA 57 - USIGAJE IKINTU KIMWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0060_kin_m_igice_cya_57_usigaje_ikintu_kimwe_13875_2248.mp3#duration=574&size=9184653"},{"para_id":"13875.2276","title":"IGICE CYA 58 - LAZARO, SOHOKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0061_kin_m_igice_cya_58_lazaro_sohoka_13875_2276.mp3#duration=1512&size=24196493"},{"para_id":"13875.2334","title":"IGICE CYA 59 - UBUGAMBANYI BW\u2019ABATAMBYI","mp3":"\/mp3\/13875\/0062_kin_m_igice_cya_59_ubugambanyi_bw_abatambyi_13875_2334.mp3#duration=690&size=11041646"},{"para_id":"13875.2357","title":"IGICE CYA 60 - ITEGEKO RY\u2019UBWAMI BUSHYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0063_kin_m_igice_cya_60_itegeko_ry_ubwami_bushya_13875_2357.mp3#duration=591&size=9461342"},{"para_id":"13875.2386","title":"IGICE CYA 61 - ZAKAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0064_kin_m_igice_cya_61_zakayo_13875_2386.mp3#duration=573&size=9170024"},{"para_id":"13875.2412","title":"IGICE CYA 62 - IBIRORI BYABEREYE MU NZU YA SIMONI","mp3":"\/mp3\/13875\/0065_kin_m_igice_cya_62_ibirori_byabereye_mu_nzu_ya_simoni_13875_2412.mp3#duration=1454&size=23257757"},{"para_id":"13875.2471","title":"IGICE CYA 63 - UMWAMI WAWE ARAJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0066_kin_m_igice_cya_63_umwami_wawe_araje_13875_2471.mp3#duration=1223&size=19565505"},{"para_id":"13875.2520","title":"IGICE CYA 64 - UBWOKO BWACIRIWEHO ITEKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0067_kin_m_igice_cya_64_ubwoko_bwaciriweho_iteka_13875_2520.mp3#duration=918&size=14689593"},{"para_id":"13875.2551","title":"IGICE CYA 65 - URUSENGERO RWONGERA KWEZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0068_kin_m_igice_cya_65_urusengero_rwongera_kwezwa_13875_2551.mp3#duration=1640&size=26241567"},{"para_id":"13875.2604","title":"IGICE CYA 66 - IMITEKEREREZE IHABANYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0069_kin_m_igice_cya_66_imitekerereze_ihabanye_13875_2604.mp3#duration=1084&size=17345724"},{"para_id":"13875.2647","title":"IGICE CYA 67 - BAGUSHIJE ISHYANO ABAFARISAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0070_kin_m_igice_cya_67_bagushije_ishyano_abafarisayo_13875_2647.mp3#duration=1496&size=23936940"},{"para_id":"13875.2702","title":"IGICE CYA 68 - HANZE Y\u2019URUSENGERO","mp3":"\/mp3\/13875\/0071_kin_m_igice_cya_68_hanze_y_urusengero_13875_2702.mp3#duration=833&size=13321195"},{"para_id":"13875.2736","title":"IGICE CYA 69 - KU MUSOZI WA ELAYONO","mp3":"\/mp3\/13875\/0072_kin_m_igice_cya_69_ku_musozi_wa_elayono_13875_2736.mp3#duration=1318&size=21086041"},{"para_id":"13875.2779","title":"IGICE CYA 70 - UMWE MURI BENE DATA ABA BOROHEJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0073_kin_m_igice_cya_70_umwe_muri_bene_data_aba_boroheje_13875_2779.mp3#duration=655&size=10476147"},{"para_id":"13875.2809","title":"IGICE CYA 71 - UMUGARAGU W\u2019ABAGARAGU","mp3":"\/mp3\/13875\/0074_kin_m_igice_cya_71_umugaragu_w_abagaragu_13875_2809.mp3#duration=1189&size=19019233"},{"para_id":"13875.2855","title":"IGICE CYA 72 - KUGIRA NGO MUNYIBUKE","mp3":"\/mp3\/13875\/0075_kin_m_igice_cya_72_kugira_ngo_munyibuke_13875_2855.mp3#duration=1154&size=18456660"},{"para_id":"13875.2897","title":"IGICE CYA 73 - NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0076_kin_m_igice_cya_73_ntimuhagarike_imitima_yanyu_13875_2897.mp3#duration=2503&size=40044669"},{"para_id":"13875.2987","title":"IGICE CYA 74 - I GETSEMANI","mp3":"\/mp3\/13875\/0077_kin_m_igice_cya_74_i_getsemani_13875_2987.mp3#duration=1405&size=22474919"},{"para_id":"13875.3037","title":"IGICE CYA 75 - IMBERE YA ANA NO MU RUKIKO KWA KAYAFA","mp3":"\/mp3\/13875\/0078_kin_m_igice_cya_75_imbere_ya_ana_no_mu_rukiko_kwa_kayafa_13875_3037.mp3#duration=2042&size=32668944"},{"para_id":"13875.3115","title":"IGICE CYA 76 - YUDA","mp3":"\/mp3\/13875\/0079_kin_m_igice_cya_76_yuda_13875_3115.mp3#duration=941&size=15051128"},{"para_id":"13875.3149","title":"IGICE CYA 77 - MU RUKIKO KWA PILATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0080_kin_m_igice_cya_77_mu_rukiko_kwa_pilato_13875_3149.mp3#duration=2337&size=37397316"},{"para_id":"13875.3250","title":"IGICE CYA 78 - KALUVARI","mp3":"\/mp3\/13875\/0081_kin_m_igice_cya_78_kaluvari_13875_3250.mp3#duration=2125&size=34004741"},{"para_id":"13875.3320","title":"IGICE CYA 79 - BIRARANGIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0082_kin_m_igice_cya_79_birarangiye_13875_3320.mp3#duration=992&size=15872836"},{"para_id":"13875.3361","title":"IGICE CYA 80 - MU MVA YA YOSEFU","mp3":"\/mp3\/13875\/0083_kin_m_igice_cya_80_mu_mva_ya_yosefu_13875_3361.mp3#duration=1399&size=22389656"},{"para_id":"13875.3405","title":"IGICE CYA 81 - UMWAMI YAZUTSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0084_kin_m_igice_cya_81_umwami_yazutse_13875_3405.mp3#duration=835&size=13364663"},{"para_id":"13875.3437","title":"IGICE CYA 82 - URARIZWA N\u2019IKI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0085_kin_m_igice_cya_82_urarizwa_n_iki_13875_3437.mp3#duration=714&size=11429094"},{"para_id":"13875.3467","title":"IGICE CYA 83 - URUGENDO RUGANA EMAWUSI","mp3":"\/mp3\/13875\/0086_kin_m_igice_cya_83_urugendo_rugana_emawusi_13875_3467.mp3#duration=620&size=9924859"},{"para_id":"13875.3490","title":"IGICE CYA 84 - AMAHORO ABE MURI MWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0087_kin_m_igice_cya_84_amahoro_abe_muri_mwe_13875_3490.mp3#duration=777&size=12424673"},{"para_id":"13875.3520","title":"IGICE CYA 85 - BONGERA GUHURIRA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0088_kin_m_igice_cya_85_bongera_guhurira_ku_nyanja_13875_3520.mp3#duration=971&size=15540976"},{"para_id":"13875.3558","title":"IGICE CYA 86 - MUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0089_kin_m_igice_cya_86_mugende_mwigishe_amahanga_yose_13875_3558.mp3#duration=1525&size=24405473"},{"para_id":"13875.3616","title":"IGICE CYA 87 - KWA DATA ARI NA WE SO","mp3":"\/mp3\/13875\/0090_kin_m_igice_cya_87_kwa_data_ari_na_we_so_13875_3616.mp3#duration=779&size=12464379"}]