UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 50 - MU MITEGO Y’ABABISHA
(Iki gice gishingiye muri Yohana 7:16-36, 40-53; 8:1-11).
Igihe cyose Yesu yari i Yerusalemu mu birori, yari yugarijwe n’abamugenzaga. Buri munsi bageragezaga imigambi yo kumucecekesha. Abatambyi n’abakuru bari bategereje kumufatisha. Bari bafite umugambi wo kumufata bakoresheje imbaraga. Ariko icyo si cyo bari bagambiriye gusa. Bifuzaga gucisha bugufi uyu mwigisha w’Umunyagalilaya imbere y’abantu. UIB 308.1
Umunsi wa mbere Yesu ari mu birori, abakuru bari baramusanze, bamubaza umuha uburenganzira bwo kwigisha. Icyo bashakaga ni ukugira ngo abantu be kumurangarira ahubwo bajye ku kibazo cyerekeye uburenganzira bwe bwo kwigisha, maze bitume abantu babona ko ari bo bafite ubushobozi n’ububasha. UIB 308.2
Yesu yarabasubije ati, “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye. Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenye ibyo nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.” Yohana 7:16, 17. Yesu yagize icyo avuga ku kibazo cy’abo bashukanyi, atagombye kubasubiza ku magambo yabo y’uburyarya, ahubwo yakoresheje kugaragaza ukuri gukenewe kubw’agakiza k’umuntu. Yesu yavuze ko kwemera no gukunda ukuri bidashingiye cyane ku bwenge nko ku mutima. Ukuri kugomba kwakirwa mu mutima kandi bikomotse ku bushake. Iyaba kwakira ukuri byakomokaga mu bwenge gusa, ubwibone ntibwakabaye imbogamizi mu kwemera ukuri. Nyamara ukuri kugomba kwakirwa binyuze mu murimo ubuntu bukorera mu mutima; kandi kukwakira bishingira ku kureka icyaha cyose Mwuka w’Imana agaragaje. Amahirwe yose umuntu yagira ngo amuheshe kumenya ukuri, uko yaba angana kose, ntacyo azamumarira keretse umutima we nuba ufunguriye kwakira ukuri, kandi agaca ukubiri n’ingeso yose cyangwa imikorere ihabanye n’amahame y’ukuri abikuye ku mutima. Abiyegurira Imana, bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kumenya no gukora ibyo ishaka, bahishurirwa ukuri nk’imbaraga y’Imana ibageza ku gakiza. Abangaba bazashobora gutandukanya umuntu uvugira Imana n’uvuga ibye. Ntabwo Abafarisayo bari barashyize ubushake bwabo mu bushake bw’Imana. Ntabwo bashakaga kumenya ukuri, ahubwo bashakaga impamvu zatuma bakwirengagiza. Kristo yerekanye ko iyi ari yo mpamvu batasobanukirwaga n’inyigisho ye. UIB 308.3
Yabahaye igipimo bashobora gutandukanyirizaho umwigisha nyakuri n’uw’ibinyoma: “Uvuga ibye ubwe, aba yishakiye icyubahiro: ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro, uwo ni we w’ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we.” Yohana 7:18. Uwishakira icyubahiro cye bwite avuga amagambo ye ubwe. Umwuka wo kwikuza ugaragaza inkomoko yawo nyamara Kristo we yaharaniraga icyubahiro cy’Imana. Yavugaga amagambo y’Imana kandi iki ni cyo cyagaragazaga ububasha bwe nk’umwigisha nyakuri. UIB 308.4
Yesu yahaye abigisha igihamya cy’ubumana bwe ubwo yerekanaga ko asoma ibiri mu mitima yabo. Kuva igihe yakizaga umuntu i Betesida bakomeje gushaka kumwica. Bityo bicaga amategeko kandi ari yo bavugaga ko barengera. Yesu yarababajije ati, “Mbese Mose ntiyabahaye amategeko? Ariko muri mwe ntawe uyumvira. Murashakira iki kunyica?” UIB 308.5
Aya magambo yihuse nk’umurabyo maze agaragariza abigisha urwobo rw’irimbukiro bendaga kugwamo. Bamaze akanya buzuwe n’ubwoba. Babonye ko bahanganye n’Ububasha butagerwa nyamara ntibashoboraga kwemera umuburo. Bahisemo guhisha umugambi wabo w’ubwicanyi kugira ngo bakomeze kugirirwa icyizere n’abantu. Banze gusubiza ikibazo Yesu ababajije, ahubwo baravuga bati, “Ufite dayimoni. Ni nde ushaka kukwica?” Bavuze ko ibikorwa byiza bya Yesu byakomokaga ku mudayimoni. UIB 309.1
Yesu ntiyitaye kuri uku gukerensa kwabo. Ahubwo yakomeje kubereka ko igikorwa cye cyo gukiza umuntu i Betesida cyari gihuje n’itegeko ry’Isabato, kandi ko cyari gishyigikiwe n’ubusobanuro Abayahudi ubwabo bahaga amategeko. Yaravuze ati, “Mose yabahaye umuhango wo gukeba; . . . ndetse mukeba abantu no ku Isabato.” Nk’uko amategeko yavugaga, umwana yagombaga gukebwa ku munsi wa munani. Iyo uwo munsi wahuraga n’Isabato, uwo muhango wagombaga gukorwa. Ni mu buryo burushijeho bingana iki “gukiza umubiri w’umuntu wose ku Isabato” bigomba kuba bihuje n’amategeko. Yabihanangirije ababwira ko badakwiye guca imanza bashingiye ku bigaragara, ahubwo ko bakwiye guca imanza z’ukuri. UIB 309.2
Abayobozi b’Abayahudi babuze icyo bavuga; maze abenshi mu bantu barabaza bati, “Uriya si wa wundi bashaka kwica? Nyamara dore aravugira mu ruhame bakinumira. Ubanza koko abayobozi bacu bamenye ko ari we Kristo!” UIB 309.3
Abenshi mu bari bategeye Kristo amatwi kandi bari batuye i Yerusalemu, bari bazi imigambi abayobozi bamufitiye, bumvise hari imbaraga ikomeye ibarehereza kuri Kristo. Bemejwe ko ari Umwana w’Imana. Nyamara Satani yari yiteguye kubatera gushidikanya; kandi imitekerereze yabo igoramye ku byerekeye Mesiya no kuza kwe byari byarateguriye inzira uku gushidikanya. Bizeraga ko Kristo yagombaga kuzavukira i Betelehemu, kandi ko nihashira igihe bazamubura, hanyuma ubwo azagaruka akaba ari nta muntu uzamenya aho aturutse. Hariho abantu benshi bizeraga ko Mesiya atazagirana isano n’inyokomuntu. Kubera ko uburyo abantu bibwiragamo ibyerekeye icyubahiro cya Mesiya atari ko babonye Yesu w’i Nazareti, byatumye abantu benshi bavuga bati, “Ariko se ko Kristo naza nta muntu n’umwe uzamenya aho aturutse, ariko uriya we tukaba tuzi tuhazi.” UIB 309.4
Mu gihe ibitekerezo byabo byari bikiri mu rungabangabo hagati yo gushidikanya no kwizera, Yesu yazahuye intekerezo zabo maze arabasubiza ati, “Jyewe muranzi, n’aho naturutse murahazi: ariko sinaje ku bwanjye; ahubwo Iyantumye ni iy’ukuri, iyo mutazi.” Bavugaga ko bazi inkomoko ya Kristo, nyamara ntibari bayizi rwose. Iyo baza kugira imibereho ijyanye n’ubushake bw’Imana, baba baramenye Umwana wayo igihe yabigaragarizaga. UIB 309.5
Abari bateze amatwi ntibashoboraga gusobanukirwa n’amagambo ya Kristo. Aya magambo kwari ugusubiramo ibyo yari yaravugiye imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi mu mezi menshi yari ashize ubwo yabahamirizaga ko ari Umwana w’Imana. Kubera ko abategetsi b’Abayahudi bashakaga uburyo bwo kumwica; babujijwe n’imbaraga itagaragara yahagaritse uburakari bwabo, ibabwira iti, “Mugarukire aho, ntimuharenge.” UIB 309.6
Mu bantu bari aho abenshi baramwizeye maze baravuga bati, “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?” Abayobozi b’Abafarisayo bitegerezaga ibyabaga byose bababaye, babonye ko abantu bamukunda ari benshi. Barihuse bajya ku batambyi bakuru maze bacura imigambi yo gufata Yesu. Biyemeje kumufata ari wenyine kuko batatinyukaga kumufatira imbere y’abantu benshi. Iki gihe na none Yesu yagaragaje ko yasomaga imigambi yabo. Yaravuze aki, “Hasigaye umwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye. Muzanshaka, mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.” Bidatinze yari hafi kubahunga, akigira aho urwango n’ubukobanyi bwabo bidashobora kumugeraho. Yari agiye kuzamuka akajya kwa Se, akongera gusingizwa n’abamarayika; aho abashakaga kumwica batashoboraga kugera. UIB 309.7
Abayahudi bahinyuye amagambo ye baravugana bati, “Mbese agiye kujya he tutazamubona? Ese ni mu mahanga, aho abantu bacu batataniye ngo yigishe abanyamahanga?” Aba bashukanyi ntibigeze batekereza ko mu magambo yabo yo kumukwena bariho bagaragaza umurimo wa Yesu! Abataramushatse baramubonye, abaratagize icyo bamubaza yarabiyeretse. Yirizaga umunsi ateze amaboko ngo yakire abantu b’ibyigomeke batamwumvira (Rom. 10:20, 21). UIB 310.1
Abantu benshi bari baremeye ko Yesu ari Umwana w’Imana, bayobejwe n’imitekerereze mibi y’abatambyi n’abigisha b’Abayahudi. Incuro nyinshi aba bigisha bari barasomye ubuhanuzi bwerekeye Mesiya kandi babishishikariye. Ubwo buhanuzi bwavugaga ko “azategekera ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y’abatware be bakuru;” kandi “azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja, kandi ahereye kuri rwa ruzi ageze ku mpera y’isi.” Yesaya 24:23; Zaburi 72:8. Bityo bakoze igereranya risuzuguritse hagati y’icyubahiro kivugwa muri aya masomo no kwicisha bugufi Yesu yari afite. Amagambo y’ubuhanuzi yaragoretswe bituma bibeshya. Nyamara iyo abantu baza kwiga ijambo ry’Imana babikuye ku mutima, ntabwo baba barayobejwe. Igice cya mirongo itandatu na kimwe cy’ubuhanuzi bwa Yesaya gihamya ko Kristo yagombaga gukora umurimo yakoze. Igice cya mirongo itanu na gatatu cyerekana kwangwa no kubabazwa azagirirwa ku isi, naho igice cya mirongo itanu n’icyenda kikagaragaza imico y’abatambyi n’abigisha. UIB 310.2
Imana ntihatira abantu kureka kutizera kwabo. Imbere yabo hari umucyo n’umwijima, ukuri n’ibinyoma. Abantu nibo bagomba kwihitiramo icyo bazemera. Ubwenge bw’umuntu bwahawe ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi. Kandi Imana ntiyashatse ko abantu bahitamo bahubutse, ahubwo bakwiye guhitamo bagendeye ku bihamya, bakagereranya ibyanditswe n’ibindi byanditswe bitonze. Iyo Abayahudi baza kureka kugendera ku marangamutima yabo, bakagereranya ibyanditswe mu buhanuzi n’ibyagaragaraga byarangaga imibereho ya Yesu, bari kubona ukuzuzanya kuboneye kwari hagati y’ubuhanuzi n’uburyo bwasohoreraga mu mibereho n’umurimo by’Umunyegalilaya wicishaga bugufi. UIB 310.3
Muri iki gihe abantu benshi bashukwa nk’uko byari biri ku Bayahudi. Abigisha mu by’iyobokamana basoma Bibiliya bakurikije imyumvire yabo bwite n’imigenzo yabo; kandi abantu ntibishakashakira mu Byanditswe ngo bimenyere ukuri. Ahubwo bareka gukoresha gushyira mu gaciro kwabo maze imitima yabo bakayirundurira abayobozi babo. Kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana ni bumwe mu buryo Imana yategetse bwo gukwirakwizamo umucyo; ariko Ibyanditswe Byera ni byo dukwiye kugerageresha inyigisho y’umuntu wese. Umuntu wese uziga Bibiliya kandi asenga; yifuza kumenya ukuri kugira ngo akumvire, Imana izamuha umucyo wayo. Azasobanukirwa n’Ibyanditswe Byera. “Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenye ibyo nigisha” Yohana 7:17. UIB 310.4
Ku munsi wa nyuma w’ibirori, abasirikare bari boherejwe n’abatambyi n’abatware ngo bajye gufata Yesu bagarutse batamuzanye. Bababajije barakaye bati, “Kuki mutamuzanye?” Babasubizanyije ubwitonzi bati, “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” UIB 311.1
Nubwo imitima yabo yari inangiye, amagambo ya Yesu yoroheje imitima. Igihe yavugiraga mu gikari cy’urusengero, bakomeje gutega amatwi bashaka kubona ikintu bamurega. Nyamara ubwo bamutegaga amatwi, bibagiwe umugambi wabazanye. Bahagaze nk’abantu batwawe. Kristo yihishuriye imitima yabo. Babonye ibyo abatambyi n’abakuru batashoboraga kubona. Babonye ubumuntu bwa Yesu bwuzuye ubwiza bw’Imana. Bagarutse buzuye intekerezo nziza, banyuzwe n’amagambo ya Yesu ku buryo ubwo babazwaga ngo, “Kuki mutamuzanye?” bashoboye gusubiza bati, “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” UIB 311.2
Igihe abatambyi n’abakuru bazaga aho Yesu ari bwa mbere, nabo bari baranyuzwe muri ubwo buryo. Bari barakozwe ku mitima mu buryo bukomeye, maze nabo bibatera gutekereza bati, “Ntabwo higeze kubaho umuntu uvuga nka we.” Nyamara bapfukiranye ibyo Mwuka Muziranenge yabemeje. Barakajwe n’uko n’abigisha b’amategeko bashobora kuyoboka Umunyegalilaya bangaga, maze barasakuza bati, “Mbese namwe mwayobejwe? Hari umuntu n’umwe wo mu bakuru cyangwa wo mu Bafarisayo wamwizeye? Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.” Yohana 7:47, 48. UIB 311.3
Abantu bagerwaho n’ubutumwa bw’ukuri ntibakunze kubaza bati, “Mbese ni ukuri?” ahubwo barabaza bati, “Bwavuzwe na nde?” Abantu benshi baha agaciro ijambo ry’Imana bakurikije umubare w’abaryemeye; ndetse bakabaza bati, “Mbese hari umuntu n’umwe wo mu baminuje mu kwiga cyangwa mu bayobozi mu by’idini wamwizeye?” Ntabwo muri iki gihe abantu bafite amahirwe yo kuyoboka Imana kuruta uko byari biri mu gihe cya Kristo. Bashishikariye gushaka ubutunzi bw’isi bakirengagiza ubutunzi buhoraho; kandi kuba ukuri guhakanwa cyangwa ngo kube kutemerwa n’abanyacyubahiro bo ku isi cyangwa n’abayobozi mu by’idini si byo bituma abantu benshi baba batiteguye kukwemera. UIB 311.4
Abatambyi n’abakuru barongeye bacura imigambi yo gufata Yesu. Bavugaga ko nakomeza kurekerwa mu mudendezo, yari kwikururiraho abantu bakitandukanya n’abayobozi bari barashyizweho, bityo rero uburyo bwiza bahisemo kwari ukumucecekesha badatindiganije. Mu gihe bajyaga inama y’icyo bakora, barogowe bibatunguye. Nikodemu yarababajije ati, “Mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?” Bose baguye mu kantu maze baraceceka. Amagambo ya Nikodemu yinjiye mu ntekerezo zabo. Ntibashoboraga gucira urubanza umuntu batabanje kumva. Ariko iyi mpamvu siyo yonyine yatumye aba bategetsi b’abirasi baceceka, ubwo bitegerezaga uyu mugabo watinyutse kuvuga amagambo yo gushyigikira ubutabera. Batangajwe ndetse baterwa agahinda nuko umwe muri bo yanyuzwe n’imico ya Yesu kugeza n’aho amuburanira. Gutangara kwabo kurangiye, babajije Nikodemu bamukwena bati, “Mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya.” UIB 311.5
Aya magambo ya Nikodemu yatumye inama isubikwa. Abategetsi ntibashoboraga gushyira mu bikorwa umugambi wabo ngo bacire Yesu urubanza batabanje kumwumva. Muri ako kanya bari batsinzwe, “barataha, umuntu wese ajya iwe. Yesu nawe ajya ku musozi wa Elayono.” UIB 312.1
Avuye mu mivurungano n’urusaku rwari aho mu mujyi, mu bantu b’urujya n’uruza ndetse n’abigisha b’abagambanyi, Yesu yagiye ahantu hatuje ku musozi mu biti by’imyelayo, aho yashoboraga kwihererana n’Imana. Ariko mu gitondo kare yasubiye mu rusengero, maze ubwo abantu bamukikizaga yaricaye maze arabigisha. UIB 312.2
Bidatinze baje kumurogoya. Itsinda ry’Abafarisayo n’abanditsi ryaje aho ari, bakurubana umugore wamazwe n’ubwoba. Abamuzanye bavugiraga hejuru, bamurega kwica itegeko rya karindwi. Bamushyize imbere ya Yesu, maze bamubwizanya icyubahiro kirimo uburyarya bati, “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana, kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo: None wowe urabivugaho iki?” UIB 312.3
Iki cyubahiro basaga nabamuha cyari gitwikiriye umugambi ukomeye wo kumwica. Ubu bwari uburyo babonye bwo kumuciraho iteka, kuko bibwiraga ko umwanzuro wose yafata, bari bubone ikirego bamugerekaho. Iyo aza kurekura uwo mugore, bari kumurega gusuzugura amategeko ya Mose. Iyo aza kuvuga ko akwiriye gupfa, bari kumurega ku Banyaroma ko yiha ububasha bwari ubw’Abanyaroma gusa. UIB 312.4
Yesu yamaze umwanya yitegereza ibyo, -wa mugore wahindaga umushyitsi afite ikimwaro, abategetsi b’Abayahudi bafite uburakari kandi batagira n’impuhwe za kimuntu. Umutima wa Kristo utagira ikizinga wababajwe n’ibyo yabonaga. Yesu yari azi neza impamvu bamuzaniye urwo rubanza. Yasomaga ibiri mu mitima yabo kandi yari azi imico n’amateka bya buri muntu wari uri aho. Abafarisayo biyitaga abarinzi b’ubutabera, nibo ubwabo bagushije uyu mugore mu cyaha kugira ngo babone uko batega Yesu umutego. Nta kintu Yesu yakoze kigaragaza ko yumvise ikibazo cyabo ahubwo yarunamye, areba hasi maze atangira kwandika mu mukungugu. UIB 312.5
Barambiwe n’uko abatinza kandi bisa n’aho atabitayeho, abaregaga uwo mugore begereye Yesu bamusaba kwita ku kibazo cyabo. Nyamara ubwo bitegerezaga hasi bareba icyo Yesu yari ahanze amaso, mu maso yabo harahindutse. Imbere yabo hari handitse ibyaha byose bihishe mu mibereho yabo bwite. Abari aho hafi bitegereje Abafarisayo babona bijimye mu maso, maze nabo bigira hafi bifuza kumenya icyo barebaga kibateye kwikanga ndetse n’ikimwaro. UIB 312.6
Muri uko gushaka kugaragaza ko bumvira amategeko bashinja icyaha uwo mugore, aba bigisha birengagizaga ubusobanuro bwayo bwihariye. Yari inshingano y’umugabo we gufata icyemezo ku byerekeranye n’icyaha yakoze kandi abakoranye icyaha bagombaga guhanwa kimwe. Abaregaga umuntu ntibari bemerewe na gato kugira icyemezo bamufatira. Nyamara Yesu yabasubije akurikije uko bitwaye. Amategeko yavugaga neza ko igihe cyo guhana umuntu bamutera amabuye, ababaga bamufatiye mu cyaha ni bo babanzaga kumutera amabuye. Noneho Yesu yarunamutse, ahanga amaso abo bagambanyi b’abakuru b’Abayuda, maze aravuga ati, “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.” Yongera kunama, akomeza kwandika hasi. UIB 312.7
Ntabwo Yesu yari yishe itegeko ryatanzwe rinyujijwe kuri Mose, kandi ntiyari ahinyuye ubutegetsi bw’Abanyaroma. Abaregaga uwo mugore bari batsinzwe. Ikanzu yabo y’ubutungane biyitiriraga ibacikiyeho, bahagaze imbere y’Ufite ubutungane butagerwa bahamwe n’icyaha kandi baciriweho iteka. Bahindishijwe umushyitsi n’uko ibyaha byabo bishobora kugaragarira imbere y’imbaga y’abantu yari aho, maze bava aho urusorongo bubitse imitwe, wa mugore bashakaga kwica bamusigira Umukiza w’umunyampuhwe. UIB 313.1
Yesu arunamuka maze areba wa mugore aramubaza ati, “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?” Ati, nta we Databuja. Hanyuma Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.” UIB 313.2
Uwo mugore yari amaze umwanya ahagaze imbere ya Yesu afite ubwoba. Amagambo ya Yesu avuga ngo, “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye,” yabereye uwo mugore nk’amucira urubanza rwo gupfa. Ntiyatinyutse kubura amaso ngo arebe mu maso h’Umukiza, ahubwo yategereje urupfu rwe acecetse. Yaratangaye ubwo yabonaga abamuregaga bagenda bafite ikimwaro kandi bacecetse; maze yumva ariya magambo y’ibyiringiro ngo, “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.” Yumvise aruhutse mu mutima we maze yikubita imbere ya Yesu, yicuza ibyaha bye n’amarira menshi, kandi avuga amagambo yo gushima kubera urukundo yari afitiye Umukiza. UIB 313.3
Iri ryari itangiriro ry’imibereho mishya kuri uyu mugore, imibereho y’ubutungane, amahoro no kwitangira umurimo w’Imana. Ubwo yazahuraga uyu mugore wari waracumuye, Yesu yakoze igitangaza kiruta gukiza indwara ikomeye y’umubiri; kuko yamukijije indwara y’iby’umwuka itera urupfu rw’iteka. Uyu mugore wihannye yahindutse umwe mu bayoboke ba Yesu b’ingenzi kandi bashikamye. Impuhwe za Kristo yazituye kugaragaza urukundo rwitanga. UIB 313.4
Mu gikorwa cya Yesu cyo kubabarira uyu mugore no kumuhamagarira kugira imibereho myiza, imico ya Yesu yagaragaje ubwiza bw’ubutungane buhebuje. Nubwo Umukiza adapfobya icyaha cyangwa ngo ahe agaciro gake umutima uhana, ntabwo ashaka gucira abantu ho iteka, ahubwo ashaka gukiza. Uyu mugore ab’isi baramusuzuguraga kandi bakamukwena gusa; ariko Yesu we yamubwiye amagambo y’ihumure n’ibyiringiro. Yesu utarangwaho icyaha yagiriye impuhwe intege nke z’uwo mugore w’umunyabyaha maze amuhereza ukuboko ko kumutabara. Mu gihe Abafarisayo b’indyarya baciraga iteka uwo mugore, Yesu we yaramubwiye ati, “Genda, ntukongere gukora icyaha.” UIB 313.5
Umuntu ubona abandi bari kuzimira akabatera umugongo, akabareka ntababurire ngo be gukomeza mu nzira yo kurimbuka, bene uwo si umuyoboke wa Kristo. Abihutira kurega abandi, kandi bagashishikazwa no kujya kubashinja, akenshi mu mibereho yabo baba ari abanyabyaha kuruta abo barega. Abantu banga umunyabyaha kandi bakunda icyaha. Kristo yanga icyaha ariko agakunda umunyabyaha. Uyu ni wo mwuka uzaranga abayoboke ba Kristo bose. Urukundo rwa Gikristo ntirwihutira gucira abandi iteka, rwihutira kwihana no kubabarira, gukomeza abandi, kugarura uwabaye impabe mu nzira y’ubutungane no kuyimukomerezamo. UIB 313.6