UWIFUZWA IBIHE BYOSE

50/88

IGICE CYA 49 - MU MINSI MIKURU Y’INGANDO

(Iki gice gishingiye muri Yohana 7:1-15, 37-39)

Mu bihe bitatu bitandukanye by’umwaka, Abayuda basabwaga guteranira i Yerusalemu mu mihango y’idini. Azengurutswe n’inkingi y’igicu, Umuyobozi w’Abisiraheli utagaragara, yabahaye amabwiriza ku byerekeye iyo mihango. Igihe Abisiraheli bari mu bunyage, iyo mihango ntiyashoboraga kuziririzwa; ariko ubwo bagarukaga mu gihugu cyabo, bongeye guhurira mu minsi mikuru y’ingando. Imana yari yarateganije yuko binyuze muri iyo mihango, abantu bazajya bibuka kurinda kwayo gukomeye. Ariko usibye abantu bake gusa, abatambyi n’abayobozi b’igihugu cyabo bari baribagiwe uwo mugambi. Uwahanze iyi mihango kandi wari uzi n’impamvu yashyizweho, yabonye n’amaso ye uburyo abantu batandukiriye bakava mu nzira y’ukuri. UIB 303.1

Umunsi mukuru w’ingando wari umunsi w’ibirori usoza umwaka. Imana yifuzaga yuko abantu basubiza amaso inyuma maze bakazirikana kugira neza n’impuhwe zayo. Ishyanga ryose ryayoborwaga n’Imana kandi rikabona imigisha yayo. Yabarindaga ijoro n’amanywa. Yabahaga imvura n’izuba kugira ngo byeze amatunda. Mu bibaya n’imirambi yo muri Palestina habonekaga umusaruro uhagije. Basaruraga imbuto z’imyelayo, maze bakabika amavuta yazo mu macupa. Bahinze ibiti by’imikindo birera, bahinze imizabibu yerera igihe maze bengamo imitobe barayibika. UIB 303.2

Ibirori byarakomeje mu gihe cy’iminsi irindwi, abatuye Palestina n’ahazengurutse basize ingo zabo bajya i Yerusalemu mu minsi mikuru. Abavuye hirya no hino bazanye amaturo y’ishimwe. Abakuru n’abato, abakire n’abakene, bose bazanye amaturo yo gushima Imana, kuko yabarinze umwaka wose, ikarinda inzira zabo kandi ikabasesekazaho ibyiza byinshi. Icyashoboraga cyose kunezeza amaso kandi kikagaragaza kwishima hamwe n’umunezero bari bafite barakizanye, maze ibyo bavanye hose mu birorero byabo, bibera umurwa wabo umutako mwiza. UIB 303.3

Iyi minsi mikuru ntabwo yari iyo kwishimira umuganura gusa, ahubwo yari n’iyo kwibuka kurinda kw’Imana gukomeye ubwo yarindaga Abisiraheli mu butayu. Kugira ngo biyibutse ubuzima babaye mu mahema mu butayu, Abisiraheli mu bihe by’iminsi mikuru babaga mu tuzu duto tw’utugonyi twubakishije ibyatsi. Utwo tuzu batwubakaga mu mihanda, mu kibuga kizengurutse Ingoro y’Imana cyangwa hejuru y’amazu. Imisozi n’ibibaya bizengurutse Yerusalemu byabaga byuzuye utwo tuzu tw’ibyatsi, kandi abantu benshi babaga bahakambitse. UIB 303.4

Mu gihe haririmbwaga indirimbo zo gushima, abaje mu minsi mikuru bakomezaga ibirori byabo. Mbere gato y’umunsi mukuru nyirizina, habanzaga umunsi w’Impongano, ariho abantu bicuzaga ibyaha byabo, maze byarangira bakabwirwa ko batunganiye ijuru. Bityo rero, abantu babaga bateguwe ngo bakomeze ibirori mu munezero. “Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” (Zaburi 106:1). Baririmbaga aya magambo, ariko bacuranga inanga z’amoko menshi, kandi bagatera hejuru n’ijwi rirenga bati, Hozana. Imbere mu Ngoro y’Imana babaga bafite ibyishimo byinshi. Imihango y’ibitambo niho yakorerwaga. Ku mpande zombi z’ingazi z’amabuye y’agaciro z’Ingoro y’Imana, habaga hahagaze umutwe w’abaririrmbyi b’Abalewi bayoboye indirimbo. Abantu benshi babaga baje mu birori, bazunguzaga mu ntoki zabo amashami y’imikindo, maze bakikiriza mu majwi yabo; ku buryo amajwi y’indirimbo yasakaraga hose, ndetse amajwi yo guhimbaza akumvikanira mu misozi n’ibibaya bihazengurutse. UIB 303.5

Mu gihe cy’ijoro, mu rusengero no hafi yarwo, habonekaga umucyo w’imuri zitandukanye. Amajwi y’indirimbo, amashami y’imikindo yazunguzwaga, hoziyana z’ibyishimo, umuriri w’abantu, amatara yabaga amanitse hose kandi amurika mu bantu, abatambyi babaga bahagaze hamwe kandi bambaye neza, n’ibitatse ibirori byose, byafatanirizaga hamwe kunyura ababibonaga. Ariko icyari gihebuje byose muri ibyo birori, icyabanezezaga kuruta ibindi, ni ukwibuka ibyababayeho mu mibereho yabo yo mu butayu. UIB 304.1

Umuseke utambitse, abatambyi babaturaga impanda zabo bakazivuza, maze bakikirizwa n’izindi mpanda hamwe n’amajwi y’abantu arangururira mu ngando zabo, yumvikaniraga hose mu bibaya no ku misozi, maze bakishimira umunsi mushya w’ibirori. Hanyuma umutambyi yashyiraga urwabya mu mazi y’umugezi wa Kidironi, rwamara kuzura akarushyira ejuru, ariko impanda zikomeza kuvuzwa, akazamuka ku ngazi agendera ku njyana y’indirimbo igira iti, “Yerusalemu, ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe.” Zaburi 122: 2 UIB 304.2

Yazanaga urwo rwabya ku ruhimbi, ruzengurutswe n’abatambyi. Ku ruhimbi hari ibicaniro bibiri by’umuringa, kandi hari hahagaze umutambyi hafi ya buri gicaniro. Urwabya rw’amazi rwasukwaga ku gicaniro kimwe, hanyuma urwabya rurimo vino rugasukwa ku kindi gicaniro; hanyuma ibiri kuri ibyo bicaniro byombi bakabisuka mu gitembo kigana mu mugezi wa Kidironi nawo utemba ugana mu Nyanja Ipfuye (Inyanja y’Umunyu). Ubu buryo bwo kwerekana amazi ahawe umugisha bwasobanuraga isoko y’amazi yadudubije ava mu rutare, kubera imbaraga z’Imana, maze Abisiraheli bagashira inyota. Maze bakarangurura n’amajwi bati, “Dore Imana niyo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye. Nicyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.” Yesaya 12:2, 3. UIB 304.3

Igihe abahungu ba Yosefu biteguraga kujya mu minsi mikuru y’ingando, babonye ko Yesu we ntacyo yakoraga kigaragaza ko yiteguye kujyayo. Bakomeje kumwitegereza bafite amatsiko menshi. Uhereye igihe Yesu yakizaga umuntu i Betesida, yari atarasubira mu birori bikuru i Yerusalemu. Yesu yakomeje gukorera umurimo we i Galilaya, kugira ngo yirinde impaka zitari ngombwa zashoboraga guturuka ku bategetsi i Yerusalemu. Byasaga n’aho Yesu atitaye ku materaniro yerekeye iby’idini ndetse no ku rwango abatambyi hamwe n’abigisha b’amategeko bari bamufitiye. Ibyo byatumye abantu bagendanaga na we, abigishwa be ndetse n’abo mu muryango we bakomeza kubyibazaho. Mu byigisho byinshi bya Yesu yibutsaga abantu ko kumvira amategeko y’Imana bizana imigisha, nyamara we byasaga n’aho atitaye ku mihango yashyizweho n’Imana. Yesu yegeraga aboroheje ndetse n’abakoresha b’ikoro, akirengagiza imihango y’Abayuda, kandi agasa n’aho adakurikiza imihango yose yerekeranye n’Isabato ; maze ibi byose bigatuma abayobozi b’idini batamwemera ndetse bikabatera kumubaza ibibazo byinshi. Abavandimwe be batekerezaga ko yakoraga nabi kubera kutiyegereza abakomeye ndetse n’abanyabwenge bo muri icyo gihe. Biyumvishaga ko abo bantu bari mu kuri, kandi ko Yesu yakosaga kubera ko atemeraga imigenzo yabo. Nyamara bari baritegereje imibereho ye itunganye ndetse banyurwa n’ibikorwa bye, ariko ntibabarirwaga mu bigishwa be. Imitima yabo yanezezwaga n’uburyo yari amaze kwamamara hose muri Galileya; bigatuma biringira yuko igihe kimwe azerekana imbaraga ze maze bigatuma Abafarisayo bemera ko ari uwo yahamyaga ko ari we. Ese aho ntiyari Mesiya, Umwami wa Isiraheli! Bagize iki gitekerezo mu mitima yabo maze bikabatera umunezero ukomotse ku bwibone no kwikuza. UIB 304.4

Ibi nibyo byabateye kugira ubwuzu bwinshi, maze binginga Kristo ngo ajye mu birori i Yerusalemu. Baramubwiye bati, “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora, kuko ari nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Niba ukora iyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose.” Iri jambo “Niba”, rigaragaza gukekeranya no kutizera. Babonaga Yesu nk’umunyantege nke ndetse n’umunyabwoba. Niba yari azi ko ari Mesiya, kuki yatwara ibintu buhoro ndetse ntagire icyo akora. Niba kandi yari afite ubushobozi, kuki atajya i Yerusalemu, maze akavuga kandi agakora icyo ashatse? Kuki ibitangaza bamuvuzeho i Galilaya, atagenda ngo abikore n’i Yerusalemu? Basaga n’aho bamubwira bati, reka kwihisha mu giturage ngo wereke ibitangaza ukora aba baturage hamwe n’abarobyi batagira icyo bazi; ahubwo jya mu murwa mukuru, wigarurire abatambyi ndetse n’Abakuru, maze uhurize abantu hamwe mu gitekerezo cyo kwimika ingoma nshya. UIB 305.1

Abavandimwe ba Yesu bari bafite imitekerereze irangwa no kwikunda, kugaragarira mu mitima y’abakunda ibyubahiro. Uyu mutima bari bafite niwo ugaragara mu batuye isi ya none. Bababajwe n’uko Yesu ataharaniye icyubahiro cy’isi, ahubwo agatangaza ko ariwe mutsima w’ubugingo. Bacitse intege cyane ubwo babonaga bamwe mu bigishwa be bamusiga bakigendera. Nabo ubwabo baramusize, banga kwemera icyo ibikorwa bye byerekanaga — ko yari Uwatumwe n’Imana. UIB 305.2

Hanyuma Yesu yarababwiye ati, “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka. Ab’isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi. Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora. Amaze kubabwira ibyo asigara i Galileya.” Abavandimwe be babimubwiye mu ijwi rimuhata, basa n’abamutegeka inzira agomba kunyuramo. Nawe abasubiza abacyaha, abereka ko badahuje n’imigambi ye yo kwicisha bugufi, ahubwo ko ari ab’isi. Yarababwiye ati, “Ab’isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi”. Isi ntibasha kwanga abafite umutima nk’uwayo; ahubwo irabakunda kuko ari abayo. UIB 305.3

Ku isi ntabwo wari umwanya Kristo yagombaga kugirira imibereho yo kwikuza no kwinezeza. Ntabwo yifuzaga icyubahiro ndetse n’ububasha bwo ku isi. Nta ngororano isi yari imufitiye. Ku isi niho Se yari yaramutumye. Yari yarahawe isi, kugira ngo asohoze umugambi wo gucungura ikiremwamuntu. Yasohozaga umurimo we wo gushaka abazimiye. Ariko ntiyagombaga kwigerezaho, kwihutira ahari ingorane cyangwa kwihutisha akarengane. Buri gikorwa cyose mu murimo we cyari gifite igihe cyagenewe. Yagombaga gutegereza yihanganye. Yari azi ko azangwa n’isi; Yari azi ko ku iherezo ry’umurimo we azicwa; ariko yari azi ko kwigemurira abanzi be igihe kitaragera bitari mu bushake bw’Imana. UIB 305.4

Inkuru yerekeye ibitangaza Yesu yakoraga, yari yarakwiriye hose aho Abayuda bari baratataniye; kandi nubwo yari amaze amezi menshi atajya mu birori, abantu bakomeje kugira amatsiko yo kumubona. Abantu benshi baturutse imihanda yose baza mu minsi mikuru y’ingando bizeye kuhamusanga. Ibirori ubwo byatangiraga bakomeje kubaririza ibye. Abafarisayo n’Abanditsi baramutegereje, bagira ngo babonereho umwanya wo kumuciraho iteka. Bafite amatsiko menshi barabaza bati, “Mbese wa wundi ari he?” ariko nta washoboye kubabwira aho ari. Buri muntu wese yibazaga aho Yesu ari. Kubera gutinya abatambyi n’abanditsi, nta n’umwe watinyukaga kwemera ko ariwe Mesiya, nyamara bakomeje bose kubigira impaka bibaza uwo yaba ari we. Bamwe bavugaga ko yoherejwe n’Imana, naho abandi bakavuga ko ayobya abantu. UIB 305.5

Nyamara Yesu yari yageze i Yerusalemu rwihishwa. Yari yakoresheje inzira itari nyabagendwa, kugira ngo adahura n’abagenzi benshi bajyaga i Yerusalemu baturutse mu birorero byose. Iyo aramuka ajyanye n’abandi bagenzi bajyaga mu minsi mikuru, byari gutuma abantu benshi bamushagara ageze mu murwa; maze Abafarisayo n’abategetsi bakarushaho kumurakarira. Kugira ngo ahunge ibi byose, yahisemo gufata urugendo wenyine. UIB 306.1

Ubwo ibirori byageraga hagati, igihe abantu bibazaga byinshi kuri we, Yesu yinjiye mu rugo rw’Ingoro y’Imana ahari hateraniye abantu benshi cyane. Kubera ko yari yabuze mu birori, abantu bari bemeje yuko yatinye guhinguka imbere y’Abatambyi n’abakuru. Bose rero baratangaye bamubonye. Batangiye guhwihwisa. Bose batangazwa n’icyubahiro ndetse n’ubutwari bimuteye kuza imbere y’abanzi be bashakaga kumwica. UIB 306.2

Ahagarara hagati muri bo, aho iryo teraniro rinini ryari rifite amatsiko yo kumubona, maze Yesu arabigisha kuruta uko abandi bose bamubanjirije bigishije. Amagambo ye yagaragazaga ko asobanukiwe n’ibyerekeye amategeko ndetse n’ubutegetsi bw’Abisiraheli, imihango y’ibitambo ndetse n’inyigisho za gihanuzi, kuruta uko abatambyi n’abanditsi bari babisobanukiwe. Yasobanuye ibyerekeye imihango n’imigenzereze ya Kiyuda. Ibyajyaga kubaho mu buzima buri imbere, byose byasaga n’ibiteretse imbere y’amaso ye. Kuko yabonaga ibitabonwa, yababwiye ibyo ku isi n’ibyo mu ijuru, ababwira ibyerekeye abantu ndetse n’ibyerekeye Se wo mu ijuru, kandi abivugana ubwenge n’ububasha. Amagambo ye yari asobanutse kandi anyuze amatwi, kandi abantu batangajwe n’uburyo yigishaga nk’uko batangaye igihe yigishirizaga i Kaperinaumu; “kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi”. Luka 4:32. Akoresheje ingero nyinshi yaburiye abamwumvaga bose, ababwira ishyano rizagwira abanze kwakira imigisha yabazaniye. Yabahaye ingero zose zishoboka kugira ngo abagaragarize ko yaturutse mu ijuru, kandi akora ibishobotse byose kugira ngo bashobore kwihana. Byari kuba byiza iyo ataza kwangwa ndetse ngo yicwe n’abantu be; kandi yifuzaga kuba yabakiza ngo batigerekaho icyo cyaha gikomeye. UIB 306.3

Bose batangajwe n’uburyo yari asobanukiwe n’amategeko ndetse n’ubuhanuzi; maze bakomeza kubazanya bati, “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?” Ntawe bemeraga ko ashobora kwigisha iyobokamana kandi ataranyuze mu mashuri y’Abatambyi, kandi Yesu na Yohana Umubatiza babonwaga nk’abatagize icyo bazi kuko batanyuze muri ayo mashuri. Ababumvaga bose batangazwaga n’uburyo bazi ibyanditswe, “kandi batarigishijwe.” Nibyo ntibari barigishijwe n’abantu, ariko Imana yo mu ijuru ni yo mwarimu wabo, kandi ni yo bakomoyeho ubwenge busumba ubundi bwose. UIB 306.4

Ubwo Yesu yigishirizaga mu Ngoro y’Imana, abantu bose baratangaye. N’abamwukaga inabi bose bumvise bacitse intege imbere ye, ntibashobora kugira icyo bamutwara. Muri uwo mwanya, ibyo bibwiraga byose byabavuye mu bitekerezo. UIB 306.5

Buri munsi yigishaga abantu, kugeza ku munsi wa nyuma, “wa munsi mukuru w’ibirori”. Mu gitondo cy’uwo munsi, abantu bari bananiwe cyane kubera amajoro menshi bari bamaze mu birori. Hanyuma Yesu avuga n’ijwi rirenga, ijwi ryumvikaniye hose mu bikari by’Ingoro y’Imana agira ati: UIB 307.1

“Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.” Aya magambo yarumvikanaga cyane, ukurikije uko abantu bari bameze. Bari bamaze igihe bari mu birori byuzuye ubwibone, amaso yabo yari amaze igihe areba urumuri rwinshi rw’amabara yose, amatwi yabo yari anejejwe n’indirimbo z’amoko yose; ariko nta kintu na gito muri iki gihe cy’ibirori cyose cyashoboraga kubamara inyota mu by’umwuka, nta na gito cy’ubugingo buhoraho cyashoboraga guhaza umutima wabo. Yesu yabahamagariye kuza kunywa amazi y’isoko y’ubugingo, kugira ngo ababere imigezi itemba, imigezi y’ubuzima bw’iteka. UIB 307.2

Muri icyo gitondo umutambyi yari amaze gukora umuhango ubibutsa uburyo Mose yakubise urutare mu butayu. Urwo rutare rwashushanyaga Yesu ubwo yendaga gupfira ku musaraba kugira ngo urupfu rwe ruhinduke umugezi w’agakiza ku bamufitiye inyota bose. Amagambo ya Kristo yari amazi y’ubugingo. Imbere y’abari bateraniye aho, yemeye gukubitwa nk’urutare kugira ngo amazi y’ubugingo atembe agana ku batuye isi yose. Ubwo Kristo yakubitwaga, Satani yari agambiriye gutsemba Umwami w’ubugingo; nyamara mu rutare rukubiswe havuyemo amazi y’ubugingo. Igihe rero Kristo yigishaga abantu, imitima yabo yuzuye ubwuzu no gutangara, kandi benshi bifuzaga kuvuga nk’umugore w’Umusamariya bati, “Databuja, duhe kuri ayo mazi tutazagira inyota”. Yohana 4: 15. UIB 307.3

Yesu yari azi icyo imitima yabo ikeneye. Ikuzo, ubukire ndetse n’icyubahiro ntibishobora kunyura umutima. “Umuntu nagira inyota , aze aho ndi”. Abakire, abakene, abakomeye n’aboroheje, bose barahamagawe. Yasezeraniye abaremerewe kubaruhura imitwaro yabo, guhoza abashavuye, guha ibyiringiro abacitse intege. Abenshi mu bumvaga Yesu bari barazahajwe no kubura ibyiringiro, abenshi bari bafite agahinda gahishe mu mitima yabo, abenshi ni abaharaniraga guhaza irari ryabo mu by’isi ndetse no gusingizwa n’abantu; ariko igihe babigeragaho basangaga ari ukuvomera mu rutete, ku buryo batashoboraga gushira inyota. Bari bahagaze mu birori byuzuye ibishashagirana byinshi, ariko batanyuzwe kandi bafite agahinda. Ubwo Yesu yavugaga ati, “Ufite inyota naze”, ayo magambo yabakuye mu bitekerezo by’agahinda maze ubwo bakurikiranaga amagambo akurikiyeho yabateye kugira ibyiringiro. Mwuka Wera yabahaye gutekereza ayo magambo kugeza aho baboneye ko ari amagambo abaganisha ku mpano y’agakiza. UIB 307.4

Amagambo ya Yesu abwirwa abafite inyota aracyumvikana n’uyu munsi, kandi turayabwirwa n’imbaraga nyinshi gusumbya abayumvise bari mu Ngoro y’Imana kuri uwo munsi wa nyuma w’ibirori. Isoko irafunguwe ku bashaka bose. Abarushye n’abananiwe bemerewe kunywa ku mazi y’isoko y’ubugingo. Yesu aracyahamagara ati, “Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.” “Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Ibyahishuwe 22: 17; Yohana 4:14 UIB 307.5