UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 51 - UMUCYO W’UBUGINGO
(Iki gice gishingiye muri Yohana 8:12-59; 9).
Yesu yongera kubabwira ati, “Ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” UIB 314.1
Igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yari mu gikari cy’urusengero ahaberaga Iminsi mikuru y’Ingando. Muri icyo gikari hagati hari hashinzwe inkingi ebyiri ndende zariho ibitereko by’amatabaza binini. Nyuma y’igitambo cya nimugoroba, amatabaza yose yaracanwaga, akamurikira Yerusalemu. Uyu muhango wari ugamije kwibutsa Abisirayeli inkingi y’umucyo yabayoboye mu butayu, kandi uwo muhango waganishaga ku kuza kwa Mesiya. Ku mugoroba ubwo amatabaza yabaga acanwe, aho mu gikari cy’urusengero habaga ibyishimo byinshi. Abasaza bafite imvi, abatambyi bo mu rusengero hamwe n’abayobozi b’abantu, bifatanyirizaga hamwe mu birori babyina bayobowe n’inanga n’indirimbo by’Abalewi. UIB 314.2
Uko umurwa wa Yerusalemu wamurikirwaga n’amatabaza, niko abantu bagaragazaga uko biringiye kuza kwa Mesiya wari kumurikishiriza Isirayeli umucyo we. Ariko Yesu we yabibonagamo ubusobanuro burenze ubwo. Nk’uko amatabaza arabagirana y’urusengero yabamurikiraga bose, niko Kristo we soko y’umucyo mu by’umwuka amurikira abari mu mwijima w’isi. Nyamara iki kigereranyo nticyari gitunganye. Umucyo munini yaremesheje ukuboko kwe akawushyira mu ijuru, ni wo wagaragazaga neza icyubahiro cy’umurimo we. UIB 314.3
Hari mu gitondo; izuba ryari ryamaze kurasa ku musozi wa Elayono, imirasire yaryo yarabagiranaga ku mazu atatswe amabuye y’agaciro kandi ryatumaga izahabu yo ku nkuta z’urusengero irabagirana, maze Yesu abereka iyo mirasire y’izuba, aravuga ati, “Ni jye mucyo w’isi”. UIB 314.4
Umuntu umwe wumvise aya magambo hashize igihe yongera kuyasubiramo muri iyi mvugo nziza ati, “Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu. Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.” “Uwo mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.” Yohana 1:4, 5, 9. Hashize igihe Yesu asubiye mu ijuru, Petero nawe yanditse amurikiwe na Mwuka w’Imana, yibutsa ikimenyetso Kristo yari yarakoresheje aravuga ati, “Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.” 2 Petero 1:19. UIB 314.5
Mu buryo Imana yagiye yiyereka abantu bayo, umucyo wagiye uba ikimenyetso cy’uko Imana iri aho hantu. Mu itangiriro igihe Imana yaremeshaga ijambo ryayo, umucyo wavuye mu mwijima. Umucyo wagendaga mu nkingi y’igicu ku manywa no mu nkingi y’umuriro nijoro, ukayobora ingabo nyinshi z’Abisirayeli. Umucyo mwinshi w’agatangaza warabagiranye ku Uwiteka ku musozi Sinayi. Umucyo wabonekaga ku ntebe y’ihongerero mu ihema ry’Imana. Ubwo urusengero rwubatswe na Solomo rwegurirwaga Imana, umucyo wararwuzuye. Umucyo wamuritse ku misozi y’i Betelehemu igihe abamarayika bazaniraga abashumba inkuru yo gucungurwa. UIB 314.6
Imana ni umucyo; kandi mu magambo avuga ngo, “Ni jye mucyo w’isi,” Kristo yagaragaje ubumwe bwe n’Imana, ndetse n’isano afitanye n’umuryango mugari w’ikiremwamuntu. Mu itangiriro, Yesu ni we “wategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima.” 2 Kor 4:6. Ni we mucyo w’izuba, ukwezi n’inyenyeri. Yesu Ni we wari umucyo mu by’umwuka wamurikiye Abisirayeli kandi wari waragaragajwe mu buryo bw’ibigereranyo, ibishushanyo n’ubuhanuzi. Nyamara uwo mucyo ntiwahawe ishyanga ry’Abisirayeli ryonyine. Nk’uko imirasire y’izuba igera ku mpera z’isi, niko n’umucyo wa Zuba ryo Gukiranuka urasira umuntu wese. UIB 315.1
Uwo wari umucyo w’ukuri, umurikira umuntu wese uri ku isi. Isi yagize abigisha benshi, abantu bafite ubwenge buhambaye kandi b’abashakashatsi bakomeye, abantu bavuze amagambo yakanguye ibitekerezo by’abantu maze bikageza benshi ku bumenyi busesuye; ndetse aba bantu bahawe icyubahiro nk’abayobozi n’abagiriye akamaro ubwoko bwabo. Nyamara hari Ubasumba bose. “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” “Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana: ahubwo Umwana w’ikinege, uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.” Yohana 1: 12, 18. Dushobora kumenya ibisekuruza cy’abigisha bakomeye babaye ku isi, tukageza aho amateka y’umuntu agera; nyamara Umucyo [Yesu Kristo] yabayeho mbere y’abo bose. Nk’uko ukwezi n’inyenyeri biri mu kirere bimurika umucyo bikomora ku zuba, ni nako n’abigisha bakomeye b’iyi si bamurika imirasire ya Zuba ryo Gukiranuka iyo inyigisho zabo ari ukuri. Buri gitekerezo cyose n’amagambo yose y’ubwenge bikomoka ku Mucyo w’isi. Muri iyi minsi twumva byinshi ku “bumenyi buhanitse.” Nyamara “ubumenyi buhanitse” nyakuri ni ubutangwa na we “uhishwemo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya.” “Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu.” Kolo 2:3; Yohana 1:4. Yesu yaravuze ati, “Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” UIB 315.2
Ubwo Yesu yavugaga aya magambo ati, “Ni jye mucyo w’isi,” yatangaje ko ari we Mesiya. Umusaza Simeyoni igihe yari muri uru rusengero Yesu yariho yigishirizamo, yari yaravuze ko Yesu “ari we mucyo uvira amahanga kandi akaba ubwiza bw’ubwoko bw’Imana bw’Abisirayeli.” Luka 2: 32. Muri aya magambo, Simeyoni yavuze kuri Yesu akoresheje imvugo y’ubuhanuzi izwi n’Abisirayeli bose. Mwuka w’Imana yari yaravugiye mu muhanuzi Yesaya ati, “Kuba umugaragu wanjye, ugakungura imiryango ya Yakobo ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije; ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.” Yesaya 49: 6. Muri rusange ubu buhanuzi bwari buzwi ko bwerekeza kuri Mesiya kandi igihe Yesu yavugaga ati, “Ni jye mucyo w’isi,” abantu bashoboye gusobanukirwa n’ibyo yari avuze ko ari we Mesiya wasezeranywe. UIB 315.3
Abafarisayo n’abakuru bafashe aya magambo nk’aho ari ukwigereranya. Bumvaga badashobora kwihanganira kumva umuntu nkabo avuga amagambo nk’ayo. Babaye nk’abirengagiza amagambo ye, barabaza bati, “Uri nde?” Bamuhatiraga guhamya ko ari Kristo. Umurimo we n’uburyo yagaragaraga byari bihabanye n’ibyo abantu bibwiraga ku buryo, nk’uko abanzi be batekerezaga, guhita avuga ko ari we Mesiya byajyaga gutuma yangwa agafatwa nk’umubeshyi. UIB 315.4
Ubwo bamubazaga bati, “Uri nde?” Yesu yarasubije ati, “Ndi uwo nababwiye bwa mbere.” Yohana 8: 25. Ibyo yahishuye mu magambo ye yabigaragarije no mu mico ye. Imibereho ye yahamanyaga n’ukuri yigishaga. Yakomeje avuga ati, “Kandi ntacyo nkora ku bwanjye,“ahubwo uko Data yanyigishije ni ko mvuga. Kandi uwantumye turi kumwe, Data ntiyansize jyenyine; kuko mpora nkora ibyo ashima.” Ntabwo Yesu yagerageje guhamiriza abantu ko ariwe Mesiya, ahubwo yerekanye ubumwe afitanye n’Imana. Iyo imitima yabo iza kwakira urukundo rw’Imana, baba baremeye Yesu. UIB 316.1
Mu bari bamutegeye amatwi, benshi baramwizeye, maze arababwira ati, “Nimuguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.” Yohana 8:31, 32. UIB 316.2
Aya magambo yakomerekeje Abafarisayo. Ntibumvaga uburyo bishoboka ko ishyanga ryabo ryaba ryarabaye mu buretwa bw’igihe kirekire bityo bavugana uburakari bati, “Ko turi urubyaro rwa Aburahamu, akaba ari ntabwo twigeze na hato kuba imbata z’umuntu wese, none uvugiye iki ngo tuzabaturwa?” Yesu yitegereje abo bantu, babaswe n’uburyarya, kandi intekerezo zabo zuzuye kwitura abandi inabi, maze abasubiza ababaye ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y’ibyaha.” Bari bari mu bubata busumba ubundi, - bagengwa n’umwuka w’ikibi. UIB 316.3
Umuntu wanga kwiyegurira Imana aba agengwa n’indi mbaraga. Ntabwo yigenga ubwe. Ashobora kwibwira ko afite umudendezo, nyamara aba ari mu bubata bukomeye. Ntashobora kubona uburyo ukuri ari kwiza kubera ko intekerezo ze zigengwa na Satani. Mu gihe yishuka ko akurikiza ibyo umutima we wo gushyira mu gaciro umubwira, aba yumvira ubushake bw’umutware w’umwijima. Kristo yazanywe no guca ingoyi z’uburetwa bw’icyaha mu muntu. “Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.” “Kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu.” Abaroma 8: 2. UIB 316.4
Mu murimo wo gucungura umuntu nta gahato kabamo. Nta yindi mbaraga yo hanze ikoreshwa. Kubw’imbaraga ya Mwuka w’Imana, umuntu afite umudendezo wo guhitamo uwo azakorera. Mu mpinduka zibaho iyo umuntu yiyeguriye Kristo, harimo kumva ku rwego rutagereranywa ko ufite umudendezo. Kwirukana icyaha ni igikorwa cy’umuntu ubwe. Ni iby’ukuri ko twe ubwacu tudafite imbaraga zo kwigobotora mu butware bwa Satani; nyamara iyo twifuza kuvanwa mu bubata bw’icyaha, maze muri ubwo bukene bwacu bukomeye tugatakamba ngo duhabwe imbaraga tudafite kandi iturenze, imbaraga z’umutima zuzuzwamo imbaraga za Mwuka Muziranenge, maze umutima ukumvira amabwiriza uhabwa mu gusohoza ubushake bw’Imana. UIB 316.5
Uburyo bumwe rukumbi umudendezo w’umuntu ushoboka ni ukuba umwe na Kristo. “Ukuri kuzababatura;” kandi Kristo ni we kuri. Icyaha gishobora gutsinda gusa ari uko kidindije intekerezo kandi kikangiza umudendezo w’umutima w’umuntu. Kwemera kugengwa n’Imana ni ugusubizwamo intege k’umuntu — ni ukugaruka ku cyubahiro ndetse n’ubwiza nyakuri by’umuntu. Amategeko y’Imana dushobozwa kumvira, ni “amategeko atera umudendezo.” Yakobo 2:12. UIB 316.6
Abafarisayo bari baravuze ko ari abana ba Aburahamu. Yesu yababwiye ko ibyo bishoboka gusa ari uko bakoze ibikorwa nk’ibya Aburahamu. Abana nyakuri ba Aburahamu bagombaga kubaho nk’uko yabayeho, bakagira imibereho yo kubaha Imana. Ntibari bakwiye kugerageza kwica uwabagezagaho ukuri yahawe n’Imana. Igihe bacuriraga Kristo umugambi mubisha, abigisha b’Abayahudi ntibakoraga nka Aburahamu. Kuba igisekuruza cyabo cyari gishamikiye kuri Aburahamu ntacyo byari bimaze. Ntabwo bari abana ba Aburahamu mu gihe batari bafitanye isano ya mwuka na Aburahamu, kuko iyo sano yagombaga kugaragarira mu kugira umwuka nk’uwe no gukora nk’uko yakoraga. UIB 317.1
Iri hame rifite uburemere ku kibazo cyagiye giteza impaka mu Bakristo. Icyo ni ikibazo cyerekeranye no gusimburana mu buyobozi mu by’idini. Gukomoka kuri Aburahamu ntabwo byagaragazwaga n’izina cyangwa igisekuru ahubwo bigaragazwa no gusa nawe mu mico. Bityo rero gusimburana mu buyobozi mu by’idini ntabwo bishingiye ku guhererekanya ububasha mu itorero, ahubwo bishingiye ku isano mu by’umwuka. Imibereho irangwa n’umwuka wari mu ntumwa, kwizera no kwigisha ukuri intumwa zigishaga, nicyo gihamya nyakuri cy’uwasimbura abandi ku buyobozi mu by’umwuka. Iki ni cyo gihesha abantu ububasha bwo gusimbura abigisha b’ubutumwa bwiza ba mbere. UIB 317.2
Yesu yahakanye ko Abayahudi ari abana ba Aburahamu. Yaravuze ati, “Ibyo mukora ni nk’ibya so.” Bamusubije bamukwena bati, “Ntituri ibibyarwa, ahubwo dufite data umwe, ni we Mana.” Aya magambo bavuze berekeza ku buryo Yesu yavutsemo, yari agambiriye kwangisha Kristo imbere y’abari batangiye kumwizera. Ntabwo Yesu yitaye ku magambo yabo, ahubwo yaravuze ati, “Iyaba Imana yari so, muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana.” UIB 317.3
Ibikorwa byabo byagaragazaga isano bari bafitanye n’umubeshyi akaba n’umwicanyi. Yesu yaravuze ati: “Mukomoka kuri so, Satani; kandi ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi; kandi ntiyahagaze mu by’ukuri, kuko ukuri kutari muri we… Ariko jyewe, kuko mbabwira iby’ukuri, ntimunyizera.” Yohana 8: 44, 45. Kubera ko Yesu yavugaga ukuri kandi agahamya ibyo yababwiraga, byatumye atemerwa n’abategetsi b’Abayahudi. Ukuri yavugaga ni ko kwateraga ikimwaro aba bantu bigiraga intungane. Ukuri kwashyiraga ku mugaragaro uburyo amakosa yabo yaganishaga mu buyobe; kwaciragaho iteka inyigisho zabo n’ibikorwa byabo maze bituma bakwanga. Aho kwicisha bugufi ngo bemere amakosa yabo, bahisemo guhumiriza ngo batabona ukuri. Ntabwo bakundaga ukuri. Ntibakwifuzaga nubwo kwari ukuri. UIB 317.4
“Ni nde muri mwe unshinja icyaha? Ko mvuga ukuri, ni iki gituma mutanyizera? (Yohana 8:46). Mu gihe cy’imyaka itatu, buri munsi abanzi ba Kristo baramukurikiraga, bagira ngo babone ikosa mu mico ye. Satani n’abakozi be bose bashakaga uburyo batsinda Yesu; nyamara nta kintu babonye mico ye bashoboraga kuririraho. Ndetse n’abadayimoni bageze aho bahamya bati, “Ndakuzi uri Uwera w’Imana” Mariko 1: 24. Haba imbere y’abo mu ijuru, imbere y’ibiremwa bitacumuye byo ku yandi masi n’imbere y’abatuye iyi si bacumuye, Yesu yabayeho yumvira amategeko. Imbere y’abamarayika, abantu ndetse n’imbere y’abadayimoni, Yesu yavuze amagambo atarashoboraga guhakanywa kandi yari gufatwa nko gutuka Imana iyo aza kuvugwa n’akanwa k’undi: “Kuko mpora nkora ibyo ashima.” UIB 317.5
Nubwo nta kosa na rimwe bashoboraga kubona kuri Kristo, Abayahudi ntibari kwemera uwari yagaragaje ko nta sano bafitanye n’Imana. Ntabwo bamenye ijwi ry’Imana rivugira mu butumwa bw’Umwana wayo. Bibwiraga ko bacira urubanza Yesu, nyamara ubwo bamwangaga ni bo biciraga urubanza. Yesu yaravuze ati, “Uw’Imana yumva amagambo y’Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutari ab’Imana.” UIB 318.1
Iki cyigisho ni icy’ukuri mu bihe byose. Akenshi umuntu unezezwa no gushakisha amakosa mu ijambo ry’Imana, agahinyura, agashakisha ibyo avuga ko bidasobanutse muri Bibiliya; atekereza ko mu gukora muri ubwo buryo ari kugaragaza ko afite umudendezo mu mitekerereze kandi ko akangutse mu bwenge. Yibwira ko acira urubanza ibyanditswe muri Bibiliya, nyamara mu by’ukuri ni we uba yicira urubanza. Agaragaza neza ko adashoboye kwishimira ukuri gukomoka mu ijuru kandi guhoraho iteka ryose. Ntahindishwa umushyitsi no kuba imbere y’umusozi Imana igaragarizaho ubutungane bwayo. Bafata igihe kinini bacukumbura buri kantu kose, kandi iyo bakora ibi bagaragaza kamere mbi y’iby’isi, umutima ugenda utakaza vuba vuba ubushobozi bwo gukunda Imana. Umuntu ufite umutima yemeye guhamagara kw’Imana, azahora ashakisha icyakongera kumenya Imana kwe, kandi azatunganya ndetse akuze imico. Nk’uko ururabo rwerekera izuba kugira ngo imirasire y’izuba iruzanire ubwiza ni ko umuntu akwiye guhindukirira Zuba ryo Gukiranuka, kugira ngo umucyo w’ijuru urimbishe imico ye ubwiza bw’imico ya Kristo. UIB 318.2
Yesu yarakomeje abereka itandukaniro rikomeye ryari hagati y’Abayahudi na Aburahamu: “Aburahamu sekuruza wanyu yifuje cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.” Yohana 8:56. UIB 318.3
Aburahamu yari yarifuje cyane kureba Umukiza wasezeranywe. Yasenze isengesho rikomeye cyane abikuye ku mutima asaba ko yazabona Mesiya mbere y’uko apfa. Kandi yabonye Kristo. Yeretswe umucyo udasanzwe bituma asobanukirwa n’ubumana bwa Kristo. Yabonye umunsi wa Kristo maze bimutera kunezerwa. Yeretswe igitambo Imana yatanze kubw’icyaha. Kandi ku byerekeye iki gitambo, Aburahamu yabonye urugero rufatika mu mibereho ye. Yarategetswe ngo, “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, … umutambireyo … abe igitambo cyoswa.” Itang. 22:2. Aburahamu yafashe umwana we w’isezerano, uwo ibyiringiro bye byose byari bishingiyeho maze amurambika ku rutambiro. Hanyuma igihe yari ategerereje iruhande rw’urutambiro abanguye umushyo yiteguye kumvira Imana, yumvise ijwi riturutse mu ijuru rivuga riti: “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.” Itang. 22:12. Iki kigeragezo kibabaje cyahawe Aburahamu kugira ngo abashe kubona umunsi wa Kristo kandi asobanukirwe n’urukundo ruhebuje Imana ikunda abari mu isi. Ni urukundo ruhebuje ku buryo kugira ngo Imana ivane abo mu isi mu buhenebere bari barimo, yatanze Umwana wayo w’ikinege apfa urupfu rw’isoni. UIB 318.4
Aburahamu yigishijwe n’Imana icyigisho gikomeye cyane cyigeze cyigishwa umuntu. Isengesho yari yarasenze yifuza ko yazabona Kristo mbere y’uko apfa ryarasubijwe. Yabonye Kristo; yabonye ibyo umuntu upfa ashobora kubona akabaho. Kubwo kwitanga burundu, yashoboye gusobanukirwa n’inzozi yari yarahawe zerekeye Kristo. Yeretswe ko mu gutanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo ikize abanyabyaha kurimbuka by’iteka, Imana yatanze igitambo kiruta ibindi kandi gihebuje umuntu yigeze atanga. UIB 319.1
Ibyabaye kuri Aburahamu byasubije iki kibazo ngo: “Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose, nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa, n’inyana zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye? Mika 6: 6, 7. Nk’uko tubisanga mu magambo ya Aburahamu ngo, “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa” (Itang. 22:8), n’uburyo Imana yatanze igitambo mu mwanya wa Isaka, byagaragajwe ko nta muntu n’umwe ushobora kwihongerera kubw’ibyaha bye. Gahunda ya gipagani yo gutamba ntabwo wari wemewe n’Imana. Nta mubyeyi wagombaga gutamba umwana we w’umuhungu cyangwa umukobwa nk’impongano y’icyaha. Umwana w’Imana wenyine ni we ushobora gukuraho ibyaha by’abari mu isi. Binyuze mu mubabaro Aburahamu yagize, yashobojwe gusobanukirwa n’ibyerekeye umurimo w’Umukiza wo kwitanga ngo abe igitambo. Ariko Abisirayeli ntibashoboraga gusobanukirwa n’icyo imitima yabo yuzuye ubwirasi itemeraga. Amagambo Kristo yavuze yerekeye Aburahamu ntiyakiriwe neza n’abamwumvaga. Icyo Abafarisayo babonye muri ayo magambo gusa ni uburyo bushya bwo gusebya Yesu. Bamusubije amagambo y’ubukobanyi, basa n’aho berekana ko Yesu ari nk’umusazi. Baravuze bati: “Ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?” UIB 319.2
Yesu yabasubizanyije ishema ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, NDIHO.” UIB 319.3
Abantu bose bari aho baracecetse. Uyu mwigisha w’Umunyegalilaya yari yiyitiriye izina Imana yahaye Mose ngo ryibutse Abisirayeli yuko ihorana nabo iteka. Yesu yari yarivuze ko ari we wibeshaho, Ni we wari warasezeraniwe Isirayeli ko “imirambagirire ye ari iy’iteka, uhereye kera kose.” Mika 5:2. UIB 319.4
Na none kandi abatambyi n’abigisha barasakuje cyane bavuga ko Yesu atutse Imana. Kuvuga ko ari umwe na Se byari byaratumye bashaka kumwica, kandi mu mezi make yari ashize bari baravuze bati, “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.” Yohana 10: 33. Kubera ko Yesu yari Umwana w’Imana, kandi nawe yari yarabyivugiye, byatumye bashaka kumwica. Ubu noneho abenshi mu bantu bifatanyije n’abatambyi n’abakuru, batoye amabuye ngo bamutere. “Yesu arihisha asohoka mu rusengero, abanyuramo aragenda.” UIB 319.5
Umucyo waviraga mu mwijima; “ariko umwijima ntiwawumenye.” Yohana 1:5. UIB 319.6
“Yesu akigenda, abona umuntu wavutse ari impumyi. Abigishwa be baramubaza bati, “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be, ko yavutse ari impumyi?” Yesu arabasubiza ati, “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. ... Amaze kuvuga atyo, acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo, akamusiga ku maso, aramubwira ati, “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu, (hasobanurwa ngo: Yaratumwe). Nuko aragenda, ariyuhagira, agaruka ahumutse.” UIB 320.1
Abayahudi bizeraga ko iyo umuntu akoze icyaha abona igihano muri ubu buzima. Buri mubabaro wose wageraga ku muntu wafatwaga nk’aho ari igihano gikomotse ku makosa yakozwe n’uwo muntu cyangwa ababyeyi be. Ni iby’ukuri ko imibabaro yose itugeraho ari ingaruka yo kwica amategeko y’Imana, ariko uku kuri kwari kwaragoretswe. Satani we nkomoko y’icyaha n’ingaruka zacyo, yari yaratumye abantu babona ko indwara n’urupfu bituruka ku Mana, - bikaza ari igihano gihawe abantu kubera ibyaha byabo. Bityo rero umuntu wabaga yaragezweho n’ibyago bikomeye cyangwa akaga yagiraga undi mutwaro wo gufatwa nk’umunyabyaha ruharwa. UIB 320.2
Muri ubwo buryo, ibi byari byarateguriye Abayahudi inzira yo kwanga Yesu. “Uwishyizeho intimba zacu, akikorera imibabaro yacu” yafashwe n’Abayahudi “nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo;” maze bamwima amaso. Yesaya 53:4, 3. UIB 320.3
Imana yari yaratanze icyigisho cyo gutuma batizera ko ari yo nkomoko y’ibibi. Igitekerezo cya Yobu cyagaragaje ko imibabaro ikomoka kuri Satani ariko kubw’imbabazi zayo, Imana igaragaza ubushobozi bwayo buruta kure iyo mibabaro. Nyamara Isirayeli ntiyigeze isobanukirwa n’icyo cyigisho. Ikosa ryatumye Imana icyaha incuti za Yobu ni ryo Abayahudi basubiyemo ubwo bangaga Kristo. UIB 320.4
Imyizerere Abayahudi bari bafite ku byerekeye isano iri hagati y’icyaha n’imibabaro niyo n’abigishwa ba Yesu bari bafite. Igihe Yesu yakosoraga ikosa ryabo, ntiyasobanuye impamvu y’imibabaro igera ku muntu, ahubwo yababwiye icyajyaga kuba ingaruka. Yababwiye ko ari ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanwe. Yaravuze ati, “Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.” Amaze gusiga akondo ku maso y’impumyi, yamwohereje kujya kwiyuhagira mu kidendezi cy’i Silowamu, maze aragenda ariyuhagira arahumuka. Uko niko Yesu yasubije ikibazo cy’abigishwa abinyujije mu bikorwa nk’uko yahoraga asubiza ibibazo bamubazanyaga amatsiko. Abigishwa ntibahamagarirwaga kujya impaka ku kibazo cyerekeye uwakoze icyaha n’utaragikoze, ahubwo bari bakeneye gusobanukirwa imbaraga n’impuhwe by’Imana mu guhumura impumyi. Byagaragaraga neza ko nta bushobozi bwo gukiza bwari mu ibumba cyangwa mu kidendezi aho iyo mpumyi yoherejwe kwiyuhagira, ahubwo imbaraga ikiza yari muri Yesu. UIB 320.5
Abafarisayo batangajwe n’uburyo uwo muntu yakize. Nyamara barushijeho gusabwa n’urwango kubera ko iki gitangaza cyakozwe ku munsi w’Isabato. UIB 320.6
Abaturanyi b’uwo musore wakijijwe n’abandi bari basanzwe bamuzi ari impumyi, baravuze bati, “Uyu si we wicaraga asabiriza?” Bamurebaye gushidikanya kuko ubwo yahumukaga, mu maso he harahindutse agira isura irabagirana bityo yagaragaraga nk’aho ari undi muntu. Bagiye babazanya ikibazo. Bamwe baravuze bati, “Ni we;” abandi bati “Si we, icyakora asa na we.” Nyamara uwo wari umaze guhabwa umugisha ukomeye yakemuye impaka arababwira ati, “Ni jye.” Hanyuma yababwiye ibya Yesu n’uburyo yamukijije, maze baramubaza bati, “Ari hehe?” Nawe ati, “Simbizi.” UIB 320.7
Hanyuma bamuzanye imbere y’inama y’Abafarisayo. Nabo bongeye kumubaza uburyo yahumutse. “Yarababwiye ati, ‘yansize akondo ku maso, ndiyuhagira maze ndahumuka.’ Bamwe mu Bafarisayo baravuze bati, ‘Uwo muntu si uw’Imana, kuko ataziririza Isabato.” Abafarisayo baharaniraga kwerekana ko Yesu ari umunyabyaha aho kuba Mesiya. Ntabwo bari bazi ko uwaremye Isabato, akamenya n’amabwiriza agendana nayo ari we wahumuye iyo mpumyi. Bagaragaraga nk’abarangwa n’ishyaka ryo kubahiriza Isabato, nyamara bariho bacura umugambi wo kwica Yesu kuri uwo munsi w’Isabato. Ariko abantu benshi batangajwa cyane no kumva iki gitangaza, kandi bemeye ko Uwahumuye iyo mpumyi atari umuntu usanzwe. Mu gusubiza ikirego kivuga ko Yesu yari umunyabyaha kubera ko ataziririje umunsi w’Isabato, baravuze bati, “Umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” UIB 321.1
Abigisha bongeye kubaza uwari impumyi bati, “Ku bwawe umuvugaho iki, ubwo yaguhumuye?” Ati, “Ni umuhanuzi.” Abafarisayo bahise bemeza ko atavutse ari impumyi hanyuma akaza guhumuka. Bahamagaye ababyeyi be maze barababaza bati, “Uyu ni umwana wanyu, muvuga ko yavutse ari impumyi?” UIB 321.2
Uwo muntu ubwe yivugiye ubwe ko yari impumyi none akaba yahumuwe; ariko Abafarisayo bo banze kwemera amakosa yabo biyemeza guhakana ibyo barebeshaga amaso yabo. Urwikekwe rwabo rwari rukabije kandi kwigira intungane kwabo kwarimo ubuyobe bwinshi. UIB 321.3
Abafarisayo bari basigaranye amahirwe amwe gusa ari yo yo gutera ubwoba ababyeyi b’uwo wari impumyi. Bababajije n’ubukana bati, “None se yahumuwe n’iki?” Ababyeyi be batinye kwikururira akaga kuko byari byarategetswe ko umuntu wese uzemera ko Yesu ari Kristo azacibwa mu isinagogi. Ni ukuvuga ko yagombaga kumara iminsi mirongo itatu atagera mu rusengero. Muri icyo gihe cy’akato, nta mwana w’uwo muntu washoboraga gukebwa cyangwa ngo baririre uwashoboraga gupfa mu rugo rwe. Iki gihano cyafatwaga nk’icyago gikomeye; kandi iyo uwo muntu atihanaga, hakurikiragaho igihano kirushijeho gukomera. Umurimo w’agatangaza wari wakorewe umwana wabo wari waranyuze ababyeyi be, nyamara barasubije bati: “Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi. None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n’uwamuhumuye ntitumuzi: Nimumwibarize namwe; ni umugabo mukuru arivugira.” Bityo byose babiherereje ku muhungu wabo kuko batinyaga guhamya Kristo imbere y’Abafarisayo. UIB 321.4
Urwo rungabangabo Abafarisayo bari bashyizwemo, kubaza ibibazo byinshi n’urwikekwe rwabo, ukutizera kwabo kandi hariho ibihamya bigaragara, ibi byose byatumye abateraniye aho, ariko by’umwihariko rubanda rwa giseseka, basobanukirwa n’ibya Yesu. Akenshi Yesu yari yarakoreye ibitangaza ahagaragara, kandi igihe cyose umurimo we wari ugambiriye kuruhura abababaye. Bityo abantu benshi bibazaga iki kibazo ngo: “Mbese koko Imana yakorera imirimo ikomeye itya mu mubeshyi nk’uko Abafarisayo bavugaga ko Yesu ari umubeshyi? Kutumvikana kwakomeje kwiyongera ku mpande zombi. UIB 321.5
Abafarisayo bageze aho babona ko bari kwamamaza ibyo Yesu yakoze. Ntabwo bashoboraga guhakana igitangaza cyakozwe. Uwari impumyi yari yasabwe n’ibyishimo no kunyurwa; yitegerezaga ibyo Imana yaremye bitangaje maze akuzuzwa umunezero no kureba ibyiza bitatswe isi n’ikirere. Yavugaga ibyamubayeho nta nkomyi maze na none Abafarisayo bakomeza kumucecekesha bavuga bati, “Shima Imana; twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.” Bashakaga kumubwira bati, “Ntiwongere kuvuga ko uyu Muntu yaguhumuye; ni Imana yabikoze.” UIB 322.1
Uwari impumyi yarasubije ati, “Niba ari umunyabyaha, simbizi: icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi, none nkaba ndeba.” UIB 322.2
Barongera baramubaza bati, “Yakugenjeje ate? Yaguhumuye ate?” Bagerageje gukoresheje amagambo menshi kugira ngo bayobye intekerezo ze maze agere aho yibwira ko yibeshya. Satani n’abamarayika be bari bari ku ruhande rw’Abafarisayo, maze imbaraga n’uburyarya bwabo babihuza n’imitekerereze y’Abayahudi kugira ngo barwanye umurimo wa Kristo. Abafarisayo bajijishaga imitima y’abantu bari benshi bashakaga kwimbika bemera ibyo Kristo yakoraga. Abamarayika b’Imana nabo bari bahari kugira ngo bakomeze uwari wahumuwe. UIB 322.3
Abafarisayo ntibamenye ko uwo bavuganaga ari umuntu utaranyuze mu ishuri kandi wavutse ari impumyi. Ntabwo bari bazi uwo bahanganye nawe. Umucyo w’Imana wamuritse mu ntekerezo z’uwavutse ari impumyi. Uko aba Bafarisayo b’indyarya bageragezaga kumubuza kwizera, yakoresheje umurava mwinshi no gushira amanga mu bisubizo bye, Imana imufasha kubereka ko badashobora kumugusha mu mitego. Yarasubije ati, “Maze kubibabwira ntimwabyumva: icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be? Baramutuka, baramubwira bati, “Ni wowe mwigishwa we, ariko twebweho turi abigishwa ba Mose. Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu ntituzi aho yaturutse.” Yohana 9:27-29. UIB 322.4
Umukiza Yesu yari azi ikigeragezo gikomeye uwahoze ari impumyi yari agezemo maze amugirira ubuntu ndetse amuha n’icyo avuga kugira ngo amubere umuhamya. Yasubije Abafarisayo amagambo yo kubacyaha bikomeye kubera ibibazo bamubazaga. Bavugaga ko ari abigisha b’Ibyanditswe, ko ari abayobozi mu by’idini muri Isirayeli; nyamara babonye Uwakoraga ibitangaza ntibamenye aho akomora imbaraga ze, ndetse ntibasobanukirwa imico n’amagambo bye. Uwo wari impumyi yaravuze ati, “Iri ni ishyano, ko mutazi aho yaturutse, kandi ari we wampumuye! Tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, ariko uyubaha, agakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva. Uhereye kera kose, ntihari haboneka umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi. Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.” Yohana 9: 30-33. UIB 322.5
Uwari impumyi yahanganiye n’Abafarisayo mu bibazo byabo. Ntawashoboraga kugisha impaka amagambo ye. Abafarisayo baratangaye cyane, babura amahoro n’icyo bavuga kubera amagambo ye asobanutse kandi avuganye amanga. Bamaze akanya bacecetse. Maze abo batambyi n’abigisha bararakara, bafata amakanzu yabo bayiyegereje nk’abafite ubwoba bw’uko amakanzu yabo amukozeho yabahumanya; bakunkumura umukungugu wari mu nkweto zabo, bamubwira amagambo yo kumutuka bati, “Wowe wavukiye mu byaha bisa, ni wowe utwigisha?” Hanyuma bamusunikira hanze. UIB 322.6
Yesu yumvise ibyabaye; aramushaka, amubonye aramubaza ati, “Mbese wizeye Umwana w’Imana?” UIB 323.1
Ku ncuro ya mbere uwari impumyi yari arebye mu maso h’Uwamukijije. Ubwo yari imbere y’abatambyi n’abanditsi yari yabonye ababyeyi be babuze amahoro kandi bahangayitse; yari yabonye mu maso h’abigishamategeko huzuye urwango; ariko ubu noneho amaso ye yiterezaga mu maso ha Yesu hatuje kandi huje urukundo. Yari yamaze kwigerezaho ahamya ko Yesu yavuye ku Mana; none ubu yari ahawe guhishurirwa kurenzeho. UIB 323.2
Ku kibazo Umukiza yamubajije ati, “Mbese wizeye Umwana w’Imana?” uwari impumyi yamusubije abaza ati, “Databuja, ni nde nkamwizera?” Yesu aramubwira ati, “Wamubonye, kandi ni we muvugana.” Maze aramupfukamira aramuramya. Uretse guhumuka amaso ye y’umubiri, n’amaso y’umutima we yarahumutse. Kristo yihishuriye umutima we maze amwemera nk’Uwavuye ku Mana. UIB 323.3
Itsinda ry’Abafarisayo bari bateraniye aho hafi, maze Yesu ababonye atekereza itandukaniro rikomeye ryagaragaye bitewe n’amagambo n’ibikorwa bye. Ni cyo cyatumye avuga ati, “Nazanywe muri iyi si no guca amateka, ngo abatabona barebe, n’ababona bahume.” Yesu yazanywe no guhumura abahumye, no kugeza umucyo ku bari mu mwijima. Yavuze ko ari we mucyo w’isi kandi igitangaza yari amaze gukora cyahamyaga umurimo we. Abantu babonye Umukiza ubwo yazaga ku isi bagize amahirwe akomeye yo kubona uburyo Imana yigaragaza kurusha uko byagendekeye ababayeho mbere. Bahawe ubumenyi ku byerekeye Imana mu buryo bwuzuye. Ariko muri iri hishurwa ni nako urubanza rwageraga ku bantu. Imico yabo yashyizwe ku gipimo, iherezo ryabo riragaragazwa. UIB 323.4
Ukwigaragaza kw’imbaraga mvajuru yari yahumuye uwari impumyi, agahumuka amaso y’umubiri n’ay’umutima kwasize Abafarisayo bari mu mwijima w’icuraburindi. Bamwe mu bateze Kristo amatwi, bumvise ko amagambo avuga ari bo yerekezaho maze barabaza bati, “Mbese natwe turi impumyi?” Yesu yarabasubije ati, “Iyo muba impumyi, nta cyaha muba mufite.” Iyo Imana itabereka ukuri, ubujiji bwanyu ntibwari kubabera icyaha. “Ariko none kuko muvuga yuko mureba.” Mwibeshya ko mubona maze mukanga icyabahesha guhumuka. Yesu yazaniye ubufasha butagereranywa abantu bose basobanukiwe ubukene bwabo. Nyamara Abafarisayo ntibemeye ko bakennye; banze gusanga Kristo, maze bituma basigara mu buhumyi bo ubwabo bizaniye. Yesu yaravuze ati, “Icyaha cyanyu gihoraho.” UIB 323.5