UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 35 - CECEKA UTUZE
(Iki gice gishingiye muri Matayo 8:23-34; Mariko 4:35-41; Luka 8:22-39)
Uwo munsi wari wabaye ingenzi cyane mu mibereho ya Yesu. Yari yigishirije imigani Ye ya mbere ku nkombe z’inyanja ya Galileya, maze yifashishije imfashanyigisho abantu bari basanzwe bamenyereye, yongera kubasobanurira imiterere y’ubwami Bwe n’uburyo bwagombaga kwimikwa. Yari yagereranyije umurimo We n’uw’umubibyi; yagereranyije imikurire y’ubwami Bwe n’iy’akabuto gatoya kitwa sinapi ndetse n’uburyo umusemburo utubura ikiribwa bawushyizemo. Naho irobanura rikomeye rizabaho mu gihe giheruka ry’intungane n’inkozi z’ibibi ryo yaryerekaniye mu mugani w’ingano n’urukungu ndetse n’uw’umutego w’amafi. Agaciro k’ikirenga k’ukuri yigishaga yari yakagaragaje akoresheje imfashanyigisho y’ubutunzi bwahishwe ndetse n’imaragarita y’agaciro gakomeye; naho mu mugani w’umuntu wari nyir’uruzabibu awigishirizamo abigishwa Be uko bagombaga gukora mu ruzabibu nk’abamuhagarariye. UIB 224.1
Amanywa yose y’uwo munsi yari yayamaze yigisha kandi akiza abantu indwara, maze bugorobye imbaga y’abantu ikomeza kumubyiganiraho. Buri munsi yari yitaye ku kubakorera umurimo, ku buryo kubona agahe ko gufungura cyangwa kuruhuka kuri we byari ingume. Ukuntu Abafarisayo bakomezaga kumugendaho bamunegurana uburyarya kandi bamusebya byatumaga umurimo We urushaho kumuvuna kandi ukamubabaza, bityo rero ku iherezo ry’uwo munsi yari yamaze kunanirwa cyane ku buryo yagambiriye gushakira hakurya y’ikiyaga ahantu yakwiherera ngo aruhuke. UIB 224.2
Ntabwo ku nkombe y’iburasirazuba y’ikiyaga cya Genezareti hari ahantu h’ikidaturwa kuko hari imigi yari ikwirakwiye hirya no hino ikikije ikiyaga; nyamara hari ahantu higunze ugereranyije n’inkombe y’iburengerazuba. Mu bari bahatuye, abatemera Imana barushaga ubwinshi Abayahudi kandi abahatuye ntibakundaga gushyikirana n’ab’i Galileya. Kubw’ibyo, hari hafite ubwihisho Yesu yashakaga, nuko ategeka abigishwa Be kujyana yo na we. UIB 224.3
Amaze gusezerera imbaga y’abantu, bamujyanye “nk’uko yari ari” mu bwato yarimo, maze batangira kugashya bashyizeho umwete. Nyamara ntibagombaga kugenda bonyine. Hari andi mato y’abarobyi yari ari aho hafi ku nkombe z’ikiyaga, yahise yuzuramo abantu bakurikira Yesu bafite ubwuzu bwo kongera kumubona no kumva amagambo Ye. UIB 224.4
Icyo gihe noneho Umukiza yari aruhutse umubyigano w’imbaga y’abantu, maze kubera gushegeshwa n’umunaniro no gusonza, aryama mu gice cy’inyuma cy’ubwato ahita asinzira. Umugoroba wari waranzwe n’ituze, unejeje, kandi amazi y’ikiyaga yari atuje; nyamara mu kanya gato, ikirere cyacuze umwijima, umuyaga utangira guhuhira cyane mu ndiba z’imisozi ikikije inkombe y’ikiyaga y’iburasirazuba, maze inkubi y’umuyaga ikaze yiroha mu kiyaga. UIB 224.5
Izuba ryari ryarenze, kandi umwijima w’ijoro wari ubuditse ku nyanja yasumaga irimo umuhengeri. Umuraba ukaze wari utewe n’imiyaga yahoreraga wiroshye mu bwato abigishwa bari barimo bwenda kurengerwa n’amazi. Abo barobyi b’abanyamwete bari baramaze igihe kinini cy’ubuzima bwabo baba ku kiyaga, kandi bari baratwaye ubwato bwabo mu miraba itari mike, ariko ubu bwo ubuhanga bwabo bwari bwababanye impfabusa. Nta cyo bari bashoboye kwimarira muri uwo mugaru w’inkazi, nuko babonye amazi atangiye kuzura mu bwato bariheba. UIB 225.1
Guhugira mu gukora iyo bwabaga ngo birwaneho byari byatumye bibagirwa ko Yesu ari muri ubwo bwato. Babonye ko barimo kuvunikira ubusa, kandi ko urupfu ari rwo rwonyine rubategereje, ni bwo bibutse uwari yabategetse kwambukiranya ikiyaga. Yesu ni we wari ibyiringiro byabo rukumbi. Mu kwinanirwa ndetse no kwiheba kwabo, baramutakiye bati: “Databuja! Databuja!” Ariko umwijima wari ubuditse cyane uramubakingiriza. Amajwi yabo yamizwe n’umuraba wahoreraga cyane, maze babura igisubizo. Gushidikanya ndetse n’ubwoba byarabatashye. Mbese Yesu yari yabatereranye? Mbese uwari yaranesheje indwara n’abadayimoni ndetse n’urupfu, yari yananiwe gutabara abigishwa Be muri uwo mwanya? Mbese yari yabirengagije mu kaga barimo? UIB 225.2
Barongeye baratabaza, nabwo babura igisubizo, mu cyimbo cyacyo bakumva umuraba uhorera cyane. Ubwato bwabo bwari bwatangiye kuzikama. Mu kanya gato bari kuba bamaze kurengerwa n’amazi yasumaga cyane. UIB 225.3
Mu kanya gato, umurabyo wararabije uhinguranya umwijima maze babona Yesu asinziriye mu ituze, ntacyo ahungabanyijweho n’umuraba. Batatse batangaye kandi bihebye bati: “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?” Mbese ni mu buhe buryo yari kwituriza agaterera iyo mu gihe bari bugarijwe n’akaga kandi bahanganye n’urupfu? UIB 225.4
Gutaka kwabo kwakanguye Yesu. Igihe umucyo w’umurabyo wamumurikagaho, babonye mu maso he huzuye amahoro atangwa n’ijuru; mu ndoro Ye basomyemo kutizirikana, urukundo rwuje ubugwaneza, maze bamwerekezaho imitima yabo bamutakira bavuga bati: “Databuja, dukize turapfuye.” UIB 225.5
Nta muntu wigeze ataka gutyo ngo gutaka kwe kwirengagizwe. Mu gihe abigishwa bari bafashe ingashya zabo ngo bahanyanyaze ubuheruka, Yesu yarakangutse. Yahagaze hagati y’abigishwa Be mu gihe umuraba wahoreraga kandi amazi abituraho, maze umurabyo ubonesha mu maso He. Yarambuye ikiganza Cye yari yaragiye akoresha ibikorwa by’imbabazi, maze abwira inyanja yashegaga ati: “Ceceka utuze.” UIB 225.6
Inkubi y’umuyaga irahosha. Umuraba uratuza. Ibicu byareyutse bibisa umucyo w’inyenyeri uramurika. Ubwato buruhukira hejuru y’amazi atuje. Yesu yarakebutse abaza abigishwa Be ababaye ati: “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?” Mariko 4:40. UIB 225.7
Abagishwa baracecetse. Nta n’ubwo na Petero yigeze agerageza kuvuga ukuntu yatangaye mu mutima cyane. Amato yari yaherekeje Yesu na yo yari yahoze ari mu kaga nk’ako ubwato bw’abigishwa bwarimo. Abari muri ayo mato bari bamazwe n’ubwoba no kwiheba, ariko itegeko rya Yesu ryaturishije umuraba. Guhorera k’umuyaga kwari kwatumye amato yose yegerana, maze bituma bose bitegereza icyo gitangaza. UIB 225.8
Mu gihe cy’ituze cyakurikiyeho, abantu bibagiwe ubwoba. Abantu barongoreranye bati: “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira?” UIB 226.1
Igihe bakanguraga Yesu ngo ahangane n’inkubi y’umuyaga, yari afite amahoro n’ituze mu mutima. Nta bwoba bwarangwaga mu magambo yavugaga cyangwa mu ndoro Ye, kuko nta bwoba yari afite mu mutima. Nyamara ntabwo kugira imbaraga ishobora byose ari byo byari bimuturishije. Ntabwo yari atuje abitewe n’uko ari “Umutegeka w’isi n’inyanja n’ikirere.” Ubwo bushobozi yari yarabufashije hasi, hanyuma aravuga ati: “Nta cyo mbasha gukora ubwanjye.” Yohana 5:30. Yari yishingikirije ku mbaraga za Se. Yesu yari aturije mu kwizera, ni ukuvuga kwizera urukundo rw’Imana n’uburinzi Bwayo, kandi imbaraga z’ijambo ryacecekesheje inkubi y’umuyaga zari imbaraga z’Imana. UIB 226.2
Nk’uko Yesu yari aturije mu burinzi bwa Se abiheshejwe n’uko yari amwizeye, ni ko natwe tugomba guturiza mu burinzi bw’Umukiza. Iyo abigishwa Be bamwizera, baba bararindiwe mu ituze. Ubwoba bagize mu gihe bari bugarijwe n’akaga bwagaragaje ko batari bizeye. Umuhati wo gushaka kwikiza ubwabo wabateye kwibagirwa Yesu; kandi igihe bamusangaga batakiyiringira ubwabo, ni bwo yashoboye kubatabara. UIB 226.3
Mbega uburyo ibihe byinshi tumera nk’abo bigishwa! Iyo imiraba y’ibigeragezo itwirunzeho maze imirabyo ikarabya ifite ubukana, ndetse n’imivumba ikatwituraho, tugundagurana n’uwo muraba twenyine tukibagirwa ko hari Ufite ubushobozi bwo kudutabara. Twiringira imbaraga zacu bwite kugeza igihe tuburiye ibyiringiro, turi hafi yo kurimbuka. Icyo gihe ni bwo twibuka Yesu, kandi nitumutakira ngo adukize, ntituzaruhira ubusa. Nubwo aducyahana agahinda aduhoye kutamwizera no kwiyiringira kwacu, ntabwo abura kudutabara mu buryo bwose dukeneye gutabarwamo. Iyo dufite Umukiza mu mitima yacu, nta kintu na kimwe kidutera ubwoba, twaba turi ku butaka cyangwa mu nyanja. Kwizera Umucunguzi wacu by’ukuri bizaturisha imiraba duhura na yo mu buzima kandi bizaturokora akaga mu buryo We azabona ko buhebuje ubundi bwose kuba bwiza. UIB 226.4
Hari kandi ikindi cyigisho cy’iby’umwuka twakwigira kuri iki gitangaza cyo guturisha inkubi y’umuyaga. Imibereho umuntu wese anyuramo ihamya ko amagambo y’Ibyanditswe Biziranenge ari ukuri: “Nyamara abagome ni nk’inyanja yarubiye, ntishobora gutuza, ...Abagome ntibateze kugira amahoro! Uko ni ko Imana yanjye ivuze.” Ezayi 57:20, 21 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Icyaha cyangije amahoro yacu. Igihe cyose inarijye itaratsindwa, nta tuze dushobora kugira. Nta mbaraga za kimuntu zishobora gutegeka irari rikomeye riba mu mutima. Ntacyo dushoboye kwimarira muri urwo rwego nk’uko abigishwa nta bushobozi bari bafite bwo gucecekesha inkubi y’umuyaga. Nyamara, Uwabwiye imivumba y’i Galileya gutuza yanabwiye buri muntu wese gutuza. Uko umuraba waba ukaze kose, abantu bose basanga Yesu bamutakira bati: “Databuja dukize.” bazatabarwa. Imbabazi Ze zunga umuntu n’Imana zicecekesha inkeke yose aterwa n’ibyo yifuza, maze umutima we ukaruhukira mu rukundo Rwe. “Aturisha uwo muyaga w’ishuheri, Umuraba uratuza, maze bashimishwa n’uko utuje, kandi abajyana mu mwaro bashakaga.” Zaburi 107: 29, 30. “Nuko rero ubwo ukwemera Kristo kwatugize intungane imbere y’Imana, tubana amahoro na yo tubikesha Yezu Kristo Umwami wacu.” “Ubutungane buzabyara amahoro, buzatera ituze n’umutekano iteka ryose.” Abanyaroma 5:1; Ezayi 32:17 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. UIB 226.5
Kare mu gitondo, Umukiza n’abo bari kumwe bageze ku nkombe y’ikiyaga, kandi umucyo w’izuba ryari rirashe wageraga ku nyanja no ku butaka uzaniye abantu umugisha w’amahoro n’ituze. Nyamara, bakimara gukandagiza ikirenge ku nkombe z’amazi, amaso yabo yasanganiwe n’umuntu wari ufite isura iteye ubwoba kurusha umuraba bari bahuye na wo. Abantu babiri bafite uburwayi bwo mu mutwe babituyeho bashaka kubatanyaguza bahubutse aho bari bihishe mu mva zari aho. Abo bantu bari baziritseho ibice by’ingoyi z’iminyururu bari baracagaguye igihe batorokaga aho babaga bakingiraniye. Imibiri yabo yari ibikomere kandi ivirirana amaraso aho babaga bikebesheje amabuye atyaye. Bari bakanuye amaso cyane barebera mu misatsi yabo yari yarashokonkoye kandi ikora hirya no hino, abadayimoni bari barabigaruriye basaga n’ababamazemo ishusho y’abantu, kandi basaga n’ibisimba byo mu gasozi kuruta uko basaga n’abantu. UIB 227.1
Abigishwa n’abandi bantu bari kumwe bahiye ubwoba barahunga, ariko babona Yesu atari kumwe na bo maze bagaruka kumushaka. Yari ahagaze aho bamusize. Uwari yaturishije inkubi y’umuyaga kandi mbere y’icyo gihe akaba yari yarahanganye na Satani akamutsinda, ntiyigeze ahunga abo badayimoni. Igihe abo bantu bamwegeraga bahekenyaga amenyo kandi bazanye urufuro mu minwa yabo, Yesu yazamuye cya kiganza cyari cyategetse umuraba gutuza, maze abo bantu babura ubushobozi bwo kumwegera. Bahagaze bisararanga ariko badashoboye kugira icyo bamutwara. UIB 227.2
Yategekanye ububasha imyuka mibi yari ibarimo kubavamo. Amagambo Ye yacengeye intekerezo zari zaracuzwemo umwijima z’abo bantu bari bugarijwe n’akaga. Basobanukiwe mu rujijo ko bari hafi y’Ufite ubushobozi bwo kubakiza abadayimoni babakandamizaga. Bapfukamiye Umukiza kugira ngo bamuramye; ariko babumbuye iminwa kugira ngo bamwinginge abagirire ibambe, abadayimoni babavugiramo bataka cyane bati: “Duhuriye he, Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwiginze ntunyice urupfu n’agashinyaguro.” UIB 227.3
Yesu yabajije umudayimoni ati, “Witwa nde ?” Aramusubiza ati, “Nitwa Giteronyamwinshi, kuko turi benshi cyane.” [Mariko 5:9; Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Abo badayimoni bavugiye muri abo bantu bababazwaga, binginze Yesu ngo atabirukana muri icyo gihugu. Ku ruhande rw’umusozi wari aho hafi, hari umukumbi munini w’ingurube zarimo kurisha. Abo badayimoni bamusabye kubakundira kuzijyamo maze arabemerera. Izo ngurube zahise zihungabana, zikonkoboka ku gacuri zitewe n’ibisazi maze zigeze ku nkengero z’amazi zinanirwa kwigarura, ziherako ziroha mu kiyaga zirapfa. UIB 227.4
Muri uwo mwanya, hari impinduka zikomeye cyane zari zabaye kuri abo bahoze batewe n’abadayimoni. Intekerezo zabo zari zamaze kumurikirwa n’umucyo. Amaso yabo yabengeranagamo ubumenyi. Amasura yabo yari yaramaze igihe yarahindutse isura ya Satani yahise ahinduka meza, ibiganza byabo byari byarahindanyijwe n’amaraso byaratuje, maze bazamura amajwi yabo banezerewe basingiza Imana kubera ko bakize. UIB 227.5
Abashumba ba za ngurube bari bitegereje ibyabaye byose bari ku gacuri k’umusozi, maze bahita bajya kubibwira ba shebuja ndetse n’abantu bose. Abantu bose bakoranyijwe no gusanganira Yesu bafite ubwoba kandi batangaye. Abo bantu babiri bari baratewe n’abadayimoni bari barakuye abanyagihugu umutima. Nta muntu washoboraga kunyura aho babaga afite umutekano kubera ko bahubukiraga ku mugenzi uhanyuze wese bafite uburakari bukaze bw’abadayimoni. Ubu noneho abo bagabo bari bambitswe imyenda kandi ibitekerezo byabo biri mu murongo muzima, bicaye imbere ya Yesu bategeye amatwi ibyo avuga kandi basingiza Uwari yabakijije. Nyamara abantu bitegerezaga icyo gitangaza cy’agahebuzo ntibari banezerewe. Igihombo cy’umukumbi w’ingurube cyari cyabakoze ku mutima kuruta uko bakozweho no gukizwa kw’abo bantu Satani yari yaragize ingaruzwamuheto. UIB 227.6
Kuba ba nyir’uwo mukumbi baragezweho n’icyo gihombo ni imbabazi bagiriwe. Bari barirundumuriye mu by’isi ntibita ku gaciro gakomeye k’imibereho y’iby’umwuka. Yesu yashakaga kubakiza igishuko cyo kutagira icyo bitaho bihugiyeho kugira ngo bemere ubuntu Bwe. Nyamara kubabazwa no guhomba ubutunzi bushira byabahumye amaso ntibabasha kureba imbabazi z’Umukiza. UIB 228.1
Kwiyerekana kw’imbaraga y’ikirenga kwabyukije mu bantu imyumvire yo kwizera imbaraga z’indengakamere kandi bituma bashya ubwoba. Bibwiye ko kugumana n’uwo Muvamahanga byari kubakururira izindi ngorane zikomeye. Batinye guhomba ubutunzi bwabo maze bagambirira ko agomba kubavamo akagenda. Abantu bari bambutse ikiyaga bari kumwe na Yesu bababwiye ibintu byose byari byabaye mu ijoro ryakeye, bababwira uburyo bari bugarijwe n’inkubi y’umuyaga, n’uburyo umuyaga n’inyanja byacecetse bigatuza. Ariko ntacyo ibyo bavuze byakoze ku babyumvise. Abantu benshi bakoraniye kuri Yesu bafite ubwoba bamwingingira kubavira mu gihugu, na we arabyemera ahita afata ubwato yerekeza ku yindi nkombe y’ikiyaga. UIB 228.2
Imbere y’abo Banyagerasa hari hahagaze igihamya kizima cy’imbaraga n’imbabazi Bya Kristo. Babonye abantu bari bongeye kugirwa bazima mu ntekerezo, nyamara batinye cyane ko inyungu zabo z’ibya hano ku isi zahungabana ku buryo uwari yatsinze umutware w’umwijima babyirebera bamufashe nk’uwabivanzemo batamushaka, maze baba bamaganye Impano y’ijuru. Ntabwo twabona uko twanga Kristo ahibereye nkuko Abanyagerasa babigenje; nyamara hariho benshi banga kumvira ijambo Rye kubera ko kumwumvira byagombye kugendana no kugira inyungu zimwe na zimwe zo ku isi bahara. Benshi bamagana imbabazi Ze kandi bakirukana Mwuka We batinya ko kubana na bo Kwe kwagira amafaranga kubahombya. UIB 228.3
Nyamara inyifato y’abari bamaze gukizwa abadayimoni yo yari itandukanye n’iy’abo bantu. Bifuzaga ko Uwabakijije agumana na bo. Igihe bari kumwe na we, bumvaga bafite ituze bakingiwe abadayimoni bari barabashinyaguriye kandi barangije ubumuntu bwabo. Igihe Yesu yari agiye kwinjira mu bwato, bamugumye iruhande, bapfukama ku birenge Bye kandi bamusaba kubagumisha hafi Ye, aho bari gushobora kumva amagambo Ye ibihe byose. Ariko Yesu yabategetse gusubira imuhira kuvuga ibyo Uhoraho yabakoreye. UIB 228.4
Inshingano yabo yari iyo kujya imuhira mu rugo rw’abantu batemera Imana maze bakababwira imigisha bari bahawe na Yesu. Gutandukana n’Umukiza byarabagoye cyane. Nta kabuza, bagombaga kugarizwa n’ibirushya bikomeye mu kubana n’abaturanyi babo batemera Imana. Kuba bari bamaze igihe kirekire bari mu kato byasaga n’ibibambura ubushobozi bwo gukora umurimo yari yabahaye. Nyamara igihe Yesu yababwiraga inshingano yabo, bari biteguye kumwumvira. Ntabwo abo mu ngo zabo n’abaturanyi babo ari bo bonyine babwiye ibya Yesu, ahubwo banyuze i Dekapoli bamamaza ubushobozi Bwe bwo gukiza, kandi basobanura uko yabakijije abadayimoni. Mu gukora uwo murimo bagombaga gukuramo umugisha uruta inyungu bari kugira bonyine iyo bagumana na we. Mu murimo dukora dukwirakwiza hose inkuru nziza y’agakiza ni ho twegerezwa Umukiza. UIB 228.5
Abo bagabo babiri bakijijwe abadayimoni ni bo bavugabutumwa ba mbere Yesu yatumye kwigisha ubutumwa bwiza muri Dekapoli. Igihe abo bagabo bari barabonye cyo kumva inyigisho ya Yesu ni gito. Nta cyigisho Cye na kimwe bari barigeze bumva yigisha. Ntabwo bari bashoboye kwigisha abantu nk’uko abigishwa bari barabanye na Yesu buri munsi bigishaga. Nyamara muri bo ubwabo harimo igihamya cy’uko Yesu yari Mesiya. Bari bashoboye kuvuga ibyo bazi, ibyo bari bariboneye, ibyo bari barumvise n’ibyo biyumvagamo bigendanye n’imbaraga za Kristo. Iki ni ikintu buri muntu wese ufite umutima wakozweho n’ubuntu bw’Imana ashobora gukora. Umwigishwa ukundwa Yohana yaranditse ati: “Ibyo tubandikiye ni ibyerekeye Jambo utanga ubugingo, wahozeho kuva mbere na mbere. Uwo twaramwiyumviye, tumwibonera n’amaso yacu, turamwitegereza, tumukozaho n’intoki zacu. ...Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubatangariza namwe.” 1Yohani 1:1-3. [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Nk’abahamya ba Kristo, tugomba kubwira abandi ibyo tuzi, ibyo twiboneye ubwacu, ibyo twumvise n’ibyo twiyumvisemo ubwacu. Ni tuba twarakurikiye Yesu intambwe ku ntambwe, tuzaba dufite ikintu kizima cyo kuvuga ku byerekeye inzira yatuyoboyemo. Dushobora kuvuga uburyo twagerageje amasezerano Ye tugasanga ari ay’ukuri. Dushobora guhamya iby’ubuntu Kristo yatugiriye. Uko ni ko guhamya Nyagasani aduhamagarira kandi isi ifitiye inyota. UIB 229.1
Nubwo Abanyagerasa bari banze kwakira Yesu, ntabwo yigeze abasiga mu mwijima bari bihitiyemo. Igihe bamusabaga kubavira mu gihugu, bari batarumva amagambo Ye. Ntabwo bari basobanukiwe icyo barimo kwamagana. Ni cyo cyatumye yongera kuboherereza umucyo kandi abikora awunyujije mu bantu batari gushobora kwima amatwi. UIB 229.2
Igihe Satani yatezaga umukumbi w’ingurube kurimbuka, yari afite umugambi wo gukura abantu ku Mukiza no kubangamira kwigishwa k’ubutumwa bwiza muri ako karere. Nyamara icyo kintu cyakanguye abaturage bose bo muri icyo gihugu kurenza uko ikindi kintu cyose cyari kubigenza, maze cyerekeza ibitekerezo byabo kuri Kristo. Nubwo Umukiza ubwe yahavuye akagenda, ba bantu yari yakijije bakomeje kuba abahamya b’imbaraga ze. Abari barabaye ibikoresho by’umutware w’umwijima, bahindutse imiyoboro yo kunyuzwamo umucyo baba intumwa z’Umwana w’Imana. Igihe abantu bumvaga iyo nkuru y’agahebuzo baratangaye. Ubutumwa bwiza bwakinguriwe umuryango bukwira muri ako karere kose. Igihe Yesu yagarukaga i Dekapoli, abantu benshi bamukoraniyeho, maze abantu batari abo mu mudugudu umwe, ahubwo baturutse mu karere kose kahakikije, bamara iminsi itatu bategeye amatwi ubutumwa bwiza bw’agakiza. Umukiza wacu ategeka n’imbaraga z’abadayimoni, maze umurimo w’umubi ukaganzwa n’icyiza. UIB 229.3
Hari icyo guhura n’abo bantu batewe n’abadayimoni byagombaga kwigisha abigishwa Ba Yesu. Byaberetse uburemere bukomeye bwo gusigingira Satani ashaka kurohamo inyokomuntu yose, ndetse n’inshingano Ya Kristo yo kubohora abantu bose bakava mu bucakara bwe. Ziriya mbabare zabaga mu mva, zarigaruriwe n’abadayimoni, zitegekwa n’ibyifuzo bidakumirwa ndetse n’irari ribi, zerekana uko inyokomuntu yamera iramutse irekewe mu bubasha bwa Satani. Satani akomeza gushyira ubushobozi bwe ku bantu kugira ngo ayobye ibyumviro byabo, kugira ngo ategeke intekerezo zabo gukora ibibi, no kugira ngo abashishikarize ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi. Aca umubiri intege, agusha ubwenge mu mwijima w’icuraburindi, kandi agatesha umuntu agaciro n’icyubahiro. Igihe cyose abantu banze kwitaba guhamagara k’Umukiza, baba bihaye Satani ubwabo. Ibyo bikorwa n’abantu benshi muri iki gihe bo mu byiciro byose by’ubuzima, mu ngo, mu bucuruzi, ndetse yemwe no mu itorero. Ni cyo gituma ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi byasakaye ku isi yose, kandi umwijima mu bijyanye n’imico mbonera umeze nk’igitambaro bazingazingiramo umurambo ukaba ubuditse ku ngo abantu batuyemo. Abinyujije mu bigeragezo bye bikomeye, Satani ayobora abantu mu bibi bigenda byiyongera kugeza ubwo bibaviramo kononekara gukomeye no kurimbuka. Ingabo imwe rukumbi yo kudukingira imbaraga ze iboneka mu kuba aho Yesu ari. Imbere y’abantu n’abamarayika, Satani yagaragaye nk’umwanzi w’umuntu ndetse n’umurimbuzi; Kristo agaragazwa nk’incuti y’umuntu n’Umukiza. Mwuka We akuza mu muntu ibintu byose biboneza imico kandi bikubahisha kamere. Azatunganyiriza umuntu kubahisha Imana mu mubiri, mu bugingo no mu mwuka. “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.” 2 Timoteyo 1:7. Yaduhamagariye “kugira ngo duhabwe ubwiza”-ni ukuvuga imico- “bw’Umwami wacu Yesu Kristo;” yaduhamagariye “gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo.” 2 Abatesalonike 2:14; Abaroma 8:29. UIB 229.4
Kandi binyuze mu mbaraga Za Kristo, abantu Satani yasyigingije akabagira ibikoresho bye bakomeza guhindurirwa kuba intumwa zitwaye ubutumwa bwo gukiranuka, maze Umwana w’Imana akabatuma kujya kuvuga “ibyo Imana igukoreye byose n’uko ikubabariye.” UIB 230.1