UWIFUZWA IBIHE BYOSE

35/88

IGICE CYA 34 - IRARIKA

(Iki gice gishingiye muri Matayo 11:28-30)

“Mwese abarushye n’abaremerewe nimunsange mbaruhure!” [Matayo 11:28, Bibiliya Ijambo ry’Imana]. UIB 220.1

Aya magambo y’ihumure Yesu yayabwiye imbaga y’abantu benshi yari imukurikiye. Umukiza yari yaravuze ko abantu bashobora kumenya Imana binyuze muri We gusa. Yari yaravuze ko abigishwa Be ari bo bahawe kumenya ibyo mu ijuru. Nyamara ntabwo yigeze atuma hari umuntu n’umwe usigara yibwira ko ahejwe ku burinzi Bwe no ku rukundo Rwe. Abarushye bose n’abaremerewe bashobora kumusanga. UIB 220.2

Abanditsi n’abigishamategeko, bona nubwo bitonderaga imihango y’idini badakebakeba, bumvaga bafite ubukene batari kuzigera bamarwa n’imigenzo yo kwibabaza bakoraga. Abasoresha n’abanyabyaha bashoboraga gusa n’aho banejejwe n’imibiri yabo ndetse n’ibiri ku isi, nyamara mu mitima yabo hari harimo kwiheba n’ubwoba. Yesu yitegereje abantu bari bafite ishavu n’abari baremerewe mu mitima yabo, abari batagifite ibyiringiro bizima kandi bashakaga kuburizamo icyo imitima yabo yari isonzeye bakoresheje umunezero uzanwa n’iby’isi, maze bose abararikira kubonera uburuhukiro muri We. UIB 220.3

Yabwije ineza abo bantu bari bashenguwe n’imvune ati: “Mwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ndi umugwaneza nkaba niyoroshya. Bityo muzagira ituze mu mutima.” [Matayo 11: 29, Bibiliya Ijambo ry’Imana]. UIB 220.4

Kristo avuganira n’umuntu wese muri ayo magambo. Abantu bose, baba babizi cyangwa batabizi, ni imbabare n’indushyi. Bose bahetamishijwe n’imitwaro bashobora guturwa na Kristo wenyine. Umutwaro usumbya iyindi yose uburemere twikoreye ni umutwaro w’icyaha. Iyo tuza kuba ari twe twahariwe uyu mutwaro ngo tuwikorere, wari kudukumbanya. Ahubwo Umuziranenge yarawutwikorereye. “Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.” Yesaya 53:6. Yikoreye umutwaro w’ibyo twaryozwaga. Azadutura umutwaro ku ntugu zacu ziremerewe. Azaduha uburuhukiro. Ibidutera guhangayika ndetse n’ibitubabaza na byo azabitwikorerera. Aturarikira kumwikoreza ibiduhangayikisha byose; kuko turi inkoramutima Ze. UIB 220.5

Umuvandimwe wacu Mukuru ari ku ntebe y’ubwami ihoraho. Yitegereza umuntu wese umureba akamufata nk’Umukiza we. Asobanukiwe n’intege nke z’abantu, azi ibyo dukeneye, ndetse n’ahari imbaraga z’ibigeragezo duhura nabyo; kuko yageragejwe mu buryo bwose nkatwe, ariko ntiyakora icyaha. Wowe mwana w’Imana utentebutse, akwitaho. Mbese urageragezwa? Azakurokora. Mbese ufite intege nke? Azagusubizamo imbaraga. Mbese ubuze ubwenge? Azakumurikira. UIB 220.6

Mbese ufite ibikomere? Azomora inguma zawe. Nyagasani “Abara inyenyeri, azita amazina zose;” ariko kandi “Akiza abafite imitima imenetse, apfuka inguma z’imibabaro yabo.” Zaburi 147:4, 3. Arahamagara ati: “Nimunsange.” Uko imibabaro yawe n’ibikugerageza byaba bimeze kose, byereke Nyagasani. Umutima wawe uzahabwa imbaraga zo kwihangana. Uzakingurirwa inzira kugira ngo wigobotore ibikubabaje n’ibikuruhije. Uko ugenda wimenya ko uri umunyantege nke cyane kandi utifashije, ni ko uzarushaho kuba umunyambaraga mu mbaraga Ze. Uko imitwaro yawe irushaho kuremera cyane, ni ko urushaho guherwa uburuhukiro bw’umugisha mu kwikoreza imitwaro yawe Wa wundi Uyikorera. Uburuhukiro Kristo atanga bufite ibyo bushingiraho, nyamara ibyo bushingiraho birasobanutse mu buryo bweruye. Ni ibintu abantu bose bashobora kuzuza. Atubwira uko dushobora kubona uburuhukiro atanga. UIB 221.1

Yesu aravuga ati: “Mwikorere umutwaro 1 wanjye.” [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Umutwaro uvugwa hano ni igikoresho gikoreshwa mu murimo. Amatungo ahekeshwa icyo gikoresho kugira ngo akore umurimo kandi icyo gikoresho ni ingenzi kugira ngo umurimo ukorwe neza. Icyo Kristo atwigisha muri iyo mfashanyigisho ni uko turarikirwa gukora igihe cyose tukiriho. Tugomba kwikorera umutwaro We kugira ngo dukorane na we. UIB 221.2

Umutwaro uduhambira ku murimo ni amategeko y’Imana. Itegeko rikomeye ry’urukundo ryerekaniwe muri Edeni, ryatangarijwe kuri Sinayi kandi ryanditswe mu mutima mu buryo bw’isezerano rishya, ni ryo rihambira umuntu w’umukozi ku bushake bw’Imana. Turamutse turekewe mu gukurikiza ibyo turarikira, ngo twigire aho ibyifuzo byacu bitwerekeza, twagwa mu gico cy’abayoboke ba Satani kandi tukagira ingeso ze. Ni cyo gituma Imana itugotesha ubushake Bwayo, bwagutse, bwuje ubupfura, kandi buzahura umuntu bukamukuza. Ashaka ko dukora inshingano z’umurimo twihanganye kandi dufite ubwenge. Kristo ubwe yikoreye umutwaro wo gukorera abandi igihe yari umuntu. Yaravuze ati: “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Zaburi 40:8. “Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.” Yohana 6:38. Gukunda Imana, kugira ishyaka ryo kuyihesha ikuzo ndetse no gukunda abantu, byazanye Yesu hano ku isi kuhababarizwa no kuhapfira. Iyo ni yo mbaraga yagengaga imibereho ye. Iryo hame adusaba kurigira iryacu na twe. UIB 221.3

Hariho benshi bafite imitima ibabajwe no kuremererwa n’amaganya kubera ko bashaka gushyikira urwego ab’isi bagezeho. Bahisemo gukorera isi, bemeye imibabaro yayo kandi bakira ingeso zayo bazigira izabo. Ibyo byateye imico yabo kwangirika kandi bituma imibereho yabo ibahindukira umuruho. Mu gushaka uko bakwinezeza mu byo bararikiye ndetse n’imyifurize y’isi, bakomerekeje umutimanama wabo, maze baba bigeretseho undi mutwaro wo kwicuza ibyo bakoze. Guhora bahangayitse bicogoza imbaraga z’ubuzima bwabo. Umwami wacu abasaba kureka uwo mutwaro w’ubucakara. Abararikira kwemera kwikorera umutwaro We; aravuga ati: “Kuko umutwaro mbakorera utavunanye kandi umuzigo mbahambirira nturemere.” [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Icyo abasaba ni ugushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no gutungana Kwayo, maze akabasezeranira ko ibindi byose bakeneye muri ubu buzima bazabyongererwa. Guhangayika ni ubuhumyi kandi ntibishobora kumenya uko ahazaza hazamera, nyamara Yesu we areba iherezo ry’ikintu ahereye ku ntangiriro zacyo. Muri buri kintu cyose kiturushya, aba afite uburyo yaduteguriye tuzakiriramo. Data wo mu ijuru afite inzira igihumbi zo kuducishamo kandi nta kintu na kimwe tuziziho. Abantu bemera kugendera ku ihame rimwe rukumbi ryo gushyira imbere gukorera abandi no kubaha Imana, bazabona ibibahangayikisha biyoyoka ndetse babone inzira igororotse yo gucamo iri imbere yabo. UIB 221.4

Yesu aravuga ati: “munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.” Tugomba kwinjira mu ishuri rya Kristo kugira ngo tumwigireho ubugwaneza no kwiyoroshya. Gucungurwa ni igikorwa cyigisha umuntu kimutoreza kuzaba mu ijuru. Uwo mwitozo ni ukumenya Kristo. Ibyo bisobanura kureka imyumvire, imico n’ingeso twigiye mu ishuri ry’umutware w’umwijima. Umuntu agomba gukizwa akarokorwa ibintu byose birwanya kumvira Imana. UIB 222.1

Mu mutima wa Kristo, wari uganjemo guhuza n’Imana mu buryo bwuzuye, habagamo amahoro nyakuri. Ntabwo yashimishwaga no gukomerwa amashyi, cyangwa ngo ababazwe n’uko abantu bamwamaganye cyangwa bamuhemukiye. Igihe yabaga agoswe no kumwigomekaho gukomeye ndetse no kugirirwa nabi cyane, yagumanaga umuhati n’umurava. Nyamara benshi mu bavuga ko ari abayoboke Be bagira umutima uhagaze kandi uhangayitse, kubera gutinya kwiyegurira Imana. Ntabwo bayihaye burundu; kubera gutinya ingaruka uko kuyiyegurira bishobora kubakururira. Ntabwo bashobora kugira amahoro, keretse bayiyeguriye burundu. UIB 222.2

Kwikunda ni byo bizana inkeke. Nitubyarwa n’ijuru, tuzagira amatwara nk’ayo Yesu yari afite, ari yo ya matwara yamuteye kwicisha bugufi kugira ngo adukize. Ubwo ni bwo tuzaba tutagishakisha umwanya usumba iy’abandi. Tuzifuza kwicara ku birenge bya Yesu kugira ngo tumwigireho. Tuzasobanukirwa ko ibyo dukora bidaheshwa agaciro no kwiyerekana cyangwa kugenda tubyamamaza cyane ngo abo ku isi batubone, cyangwa ngo tubiheshwe no kuba abanyamuhati n’abanyamurava dukoresheje imbaraga zacu bwite. Agaciro k’ibyo dukora kagendana n’urugero twahaweho Mwuka Muziranenge. Kwiringira Imana bitera kugira intekerezo zitunganye zituma twifata dufite kwihangana. UIB 222.3

Igiti bahambira ku majosi y’ibimasa bihinga bagishyiriraho kubifasha gukurura umutwaro biba bihetse, kikoroshya uburemere bwawo. Uko ni ko bimeze no ku muzigo Kristo atwikoreza. Iyo ubushake bwacu bumizwe n’ubushake bw’Imana maze tugakoresha impano zacu mu bituma duhesha abandi imigisha, umutwaro w’ubuzima uratworohera. Umuntu ugendera mu nzira z’amategeko y’Imana aba agendana na Kristo, maze umutima we ukabonera uburuhukiro mu rukundo Rwe. Igihe Mose yasengaga ati: “Nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye,” Imana yaramusubije iti: “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.” Ubu butumwa kandi Imana yabunyujije mu bahanuzi: “Uwiteka avuga atya ati ‘Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.’”Kuva 33:13, 14; Yeremiya 6:16. Irongera ikavuga iti: “Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.” Yesaya 48:18. UIB 222.4

Abantu bategera Kristo ku magambo yivugiye ubwe, bakamwegurira ubugingo bwabo ngo abe ari we uburinda kandi imibereho yabo bakayegurira kumvira amabwiriza Ye, bazagira amahoro n’ituze. Nta kintu na kimwe cyo ku isi gishobora kubababaza igihe we abanezeresheje kubana na bo. Mu kumwemera by’ukuri harimo amahoro ashyitse. Nyagasani aravuga ati: “Ugushikamishijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye.” Yesaya 26:3. Ubuzima bwacu bushobora kumera nk’ubugoswe n’inzitane y’ibibazo, nyamara nitwiyegurira byimazeyo Umutware w’abakozi bose, imibereho yacu azayihinduramo imibereho y’icyitegererezo n’imico yo kumuhesha ikuzo. Iyo mico igaragaza ikuzo rya Kristo, ari ryo mico ye, tuzayiherwa muri Paradizo y’Imana. Abagize inyokomuntu yagizwe nshya bazatemberana na we bambaye imyenda y’igitare kuko babikwiriye. UIB 223.1

Iyo twinjiye mu buruhukiro binyuze muri Kristo, ubwo ijuru tuba turitangiriye hano ku isi. Twitaba irarika Rye riturarikira kumusanga ngo tumwigireho maze mu kumusanga tukaba dutangiye ubuzima buhoraho. Ijuru ni ukwegera Imana ubudasiba binyuze muri Kristo. Uko tumara igihe kirekire turi mu ijuru ry’ibyishimo, ni ko tuzarushaho cyane guhishurirwa ikuzo; kandi uko turushaho kumenya Imana ni ko ibyishimo byacu bizarushaho kuba byinshi. Uko tugendana na Kristo mu buzima bwo kuri iyi si, dushobora kuzuzwa urukundo Rwe kandi tukanyurwa n’uko abana natwe. Ibintu byose kamere ya muntu ibasha kwakira dushobora kubyakira tukiri hano ku isi. Ariko se ibya hano ku isi bitandukaniye he n’ibyo mu isi izaza? Ni cyo gituma “baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo. Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose, kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami azabaragira akabuhira amasoko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.” Ibyahishuwe 7:15-17. UIB 223.2