IGICE CYA 36 - KUMUKORAHO UFITE KWIZERA
(Iki gice gishingiye muri Matayo 9:18-26; Mariko 5:21-43; Luka 8:40-56)
Agarutse ku nkombe y’ikiyaga iherereye iburengerazuba avuye i Gerasa, Yesu yahasanze imbaga nini y’abantu yari yakoranyijwe no kumwakira maze bamuramutsa banezerewe. Yamaze umwanya aho ku nkengero y’ikiyaga yigisha kandi akiza abantu indwara, maze nyuma ajya kwa Levi Matayo gusangira n’abasoresha. Aho ni ho umutware w’urusengero rw’Abayahudi witwaga Yayiro yamusanze.
UIB 231.1
Uyu mukuru w’Abayahudi yasanze Yesu ababaye cyane maze apfukama ku birenge Bye avuga ati: “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”
UIB 231.2
Yesu yahise afata inzira ajyana n’uwo muyobozi mu rugo rwe. Nubwo abigishwa Be bari barabonye byinshi mu bikorwa by’impuhwe yakoraga, batangajwe n’ukuntu yahise yemera kwinginga k’uwo mwigishamategeko w’umwibone; nyamara bajyanye n’Umwigisha wabo, maze abantu na bo babakurikira bafite amatsiko, biteze kureba icyo ari bukore.
UIB 231.3
Ntabwo urugo rw’uwo mutware rwari kure, nyamara Yesu n’abo bari bari kumwe bagendaga buhoro kubera abantu benshi bamubyigaga impande zose. Uwo mubyeyi wari uhangayitse yari arambiwe n’uko gutinda mu nzira, nyamara Yesu we kubera kugirira abantu impuhwe yagendaga ahagarara kugira ngo akize uwaba arwaye cyangwa ahumurize ufite umutima uhagaze.
UIB 231.4
Mu gihe bari bakiri mu nzira bagenda, haje intumwa igenda ibyigana mu kivunge cy’abantu, ije kubwira Yayiro inkuru ivuga ko umukobwa we yapfuye, bityo kugumya kugora Umwigisha bikaba bitari bigifite icyo bimaze. Iryo jambo ryahise rigera mu gutwi kwa Yesu, maze aramubwira ati: “Witinya, izere gusa arakira.”
UIB 231.5
Yayiro yabyigannye yegera Umukiza, maze bombi bihuta bererekeza mu rugo rw’uwo mutware. Abantu bari bahawe akazi ko kuririra uwapfuye ndetse n’abavuza imyirongi bari bamaze kuhagera, ikirere cyuzuye urusaku rwabo rw’urudaca. Abantu benshi bari bari muri urwo rugo, hamwe n’urusaku rw’umubabaro wabo, byageze kuri Yesu. Yagerageje kubacecekesha ababwira ati: “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.” Barakajwe cyane no kumva amagambo y’uwo muntu batazi. Bari babonye ko umwana yapfuye, bityo baherako bamuseka bamumwaza. Yesu yasabye abantu bose gusohoka mu nzu, asigarana na se na nyina b’umukobwa wari wapfuye, n’abigishwa Be batatu, Petero, Yakobo na Yohana, maze yinjirana na bo mu cyumba umurambo wari urimo.
UIB 231.6
Yesu yegereye uburiri, maze, afata ikiganza cy’uwo mwana mu Cye, avuga mu mvugo ituje abo mu muryango w’uwo mwana bari bamenyereye ati: “Gakobwa, ndakubwira nti Byuka.”
UIB 231.7
Ako kanya, imbaraga yinjiye mu mubiri wari urambaraye utumva. Imbaraga z’ubugingo zongeye gukora. Iminwa yarabumbuye iramwenyura. Amaso yifunguye nk’ay’umuntu ukangutse mu bitotsi, maze uwo mukobwa yitegereza abantu bari bamukikije atangaye. Yarahagurutse maze ababyeyi be bamuhobera barizwa n’ibyishimo.
UIB 232.1
Igihe Yesu yari ari mu nzira agana mu rugo rw’uwo mutware, yari yahuriye mu kivunge cy’abantu n’umugore w’umukene wari umaze imyaka cumi n’ibiri arwaye indwara yari yaratumye ubuzima bwe bumuremerera. Yari yaramariye ubutunzi bwe mu bavuzi no ku miti, ariko bose bakamubwira ko atazakira. Nyamara yongeye kugarura icyizere ubwo yumvaga ibikorwa byo gukiza indwara Yesu yakoraga. Yiyumvisemo ibyiringiro by’uko aramutse amusanze byonyine yamukiza. Mu ntege nke n’ububabare bwe, yaje aho yigishirizaga ku nkombe z’ikiyaga, agerageza guhatana mu kivunge cy’abantu, ariko biba iby’ubusa. Yongeye kumukurikira kwa Levi Matayo, nyamara na bwo ntiyashobora kumugeraho. Yari atangiye kwiheba igihe Yesu yanyuraga mu mbaga y’abantu akagera hafi y’aho ari.
UIB 232.2
Amahirwe ye y’agahebuzo yari ageze. Yari ari imbere y’Umuvuzi Ukomeye! Nyamara muri uwo muvurungano ntiyari gushobora kumuvugisha cyangwa ngo agire ikindi akora kirenze kumurabukwa bigacira aho. Mu gutinya ko yatakaza amahirwe ye rukumbi yo gukizwa uburwayi, yahatanye agana imbere yibwira ati: “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.” Igihe Yesu yari atambutse, uwo mugore yigiye imbere maze ashobora gukora ku mpera z’imyenda Ye. Muri uwo mwanya, yahise amenya ko yakize. Muri uko kumukoraho rimwe risa hari hakusanyirijwemo kwizera kw’imibereho ye, maze ako kanya ububabare n’intege nke bisimburwa n’imbaraga n’ubuzima butarimo umuze.
UIB 232.3
N’umutima unyuzwe kandi ushima, yagerageje gushaka uko yava muri icyo kivunge cy’abantu, ariko Yesu ahita ahagarara, n’abantu na bo bahagararana na we. Yarahindukiye, akebuka mu mpande maze abaza mu ijwi ryumvikanaga neza kurusha gusahinda kw’iyo mbaga y’abantu ati: “Ni nde unkozeho?” Abantu basubije icyo kibazo batangaye cyane. Cyari ikibazo gitangaje urebye ukuntu bamubyigaga impande zose kandi bamukoza hirya no hino.
UIB 232.4
Petero wahoraga yiteguye kugira icyo avuga, yaramubwiye ati: “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti ni nde unkozeho?” Yesu yarabasubije ati: “Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.” Umukiza yari afite ubushobozi bwo gutandukanya umukozeho afite kwizera no gupfa gukoranaho n’ikivunge cy’abantu batari bafite icyo bitayeho. Ntabwo kumwizigira nk’uko kwari gupfa gushirira aho atagize icyo akuvugaho. Yagombaga kubwira uwo mugore amagambo yo kumuhumuriza yagombaga kumuviramo ibyishimo, amagambo yagombaga guhesha umugisha abayaboke Be kugeza ku mperuka.
UIB 232.5
Yesu yatumbiriye aho uwo mugore yari ari, akomeza gushaka kumenya uwamukozeho. Umugore abonye ko kubihisha ari iby’ubusa, yigiye imbere ahinda umushyitsi, maze yikubita ku birenge Bye. Atemba amarira y’ishimwe no kunyurwa, yamubwiye iby’uburwayi bwe n’uko yakize. Yesu yamubwije imvugo nziza ati: “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.” Ntabwo Yesu yigeze aha urwaho abafite imyizerere y’imbaraga z’ibitangaza by’amayobera kugira ngo bemeze ko imbaraga yamukijije yari mu kuba yapfuye gukora ku myenda Ye gusa. Ntabwo yakize binyuze mu kumukoraho inyuma, ahubwo yakize binyuze mu kwizera kwagundiriye imbaraga Ye y’ubumana.
UIB 232.6
Imbaga y’abantu yagendaga ifite amatsiko kandi ibyiganira kuri Yesu, ntiyigeze ibona imbaraga itanga ubugingo. Nyamara igihe uwo mugore wari urembye yaramburaga ukuboko ngo amukoreho yizeye ko ari bukire, we yiyumvisemo imbaraga ikiza. Uko ni ko bimeze no mu by’umwuka. Gupfa kuganira ku by’iyobokamana, gusenga nyamara nta nzara wiyumvamo mu bugingo kandi udafite kwizera, nta cyo bimaze. Kwizera Kristo mu magambo gusa, ari byo bitera kumwemera gusa nk’Umukiza w’isi, ntibishobora gukiza ubugingo. Ntabwo kwizera guhesha agakiza ari ugupfa kwemera ukuri mu ntekerezo. Umuntu utegereza kubanza kumenya ibintu byose ngo abone kwizera ntashobora kwakira imigisha itangwa n’Imana. Ntabwo bihagije kwizera ibya Kristo, ahubwo tugomba kumwizera. Kwizera kuzagira icyo kutumarira ni ugutuma tumwakira nk’Umukiza wacu bwite, kandi kugatuma ubutungane bwe buba ubwacu. Abantu benshi bafata kwizera nko kugira imyumvire runaka. Kwizera guhesha agakiza ni igikorwa cyo guhererekanya gituma abakira Kristo biyegurira Imana bakagirana na yo isano ishingiye ku isezerano. Kwizera nyakuri ni imibereho umuntu agaragaza. Kwizera kuzima ni ugukuza imbaraga no kwiringira byimazeyo, bigahesha umuntu ubushobozi bwo kunesha.
UIB 233.1
Yesu amaze gukiza uwo mugore uburwayi bwe, yashatse ko agaragaza ishimwe kubera umugisha yahawe. Ntabwo impano zikomoka ku butumwa bwiza zigomba gupfukiranwa cyangwa ngo zishimirwe rwihishwa. Bityo, Imana idusaba kubwira abandi ineza yayo. “Ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana. Ni ko Uwiteka avuga.” Yesaya 43:12.
UIB 233.2
Guhamya kwacu ko Imana ari indahemuka ni uburyo Ijuru ryahisemo bwo guhishurira Kristo abatuye ku isi. Tugomba kwemera ubuntu bwayo yamenyekanishirije mu ntungane zayo zo mu gihe cya kera, nyamara ikizagira icyo kimara gusumbya ibindi byose ni ubuhamya bugaragazwa n’imibereho yacu bwite. Tuba duhamya Imana igihe imibereho yacu igaragaza imbaraga ikomotse ku Mana. Umuntu wese abaho mu buryo butandukanye n’ubw’abandi kandi anyura mu bintu bitandukanye n’ibyabo. Imana ishaka ko kuyisingiza kwacu kuzamuka kukayisanga kudukomotseho ubwacu. Iyo uko kwemera gusingiza ikuzo ry’ubuntu bwayo bishimangiwe n’imibereho isa n’iya Kristo, bigira imbaraga ntakumirwa ituma abantu bakizwa.
UIB 233.3
Igihe ababembe icumi basangaga Yesu ngo abakize uburwayi, yabategetse kujya kwiyereka umutambyi. Bakiri mu nzira bagenda barakize, nyamara umwe muri bo ni we wenyine wagarutse kumushimira. Abandi barigendeye bibagirwa uwabakijije. Mbega uburyo abantu benshi bagikora nk’ibyo! Imana ihora ikorera abantu ibyiza. Ihora ibaha imigisha yayo itangana ubuntu. Ihagurutsa abarwayi ku buriri bari baryamyeho bihebye, ikiza abantu amakuba bo batabonesha amaso, iha abamarayika bo mu ijuru inshingano yo kubarokora ibyago, kubakingira “icyorezo gitera mu gicuku” na “mugiga itsemba abantu ku manywa y’ihangu” (Zaburi 91:6, Bibiliya Ijambo ry’Imana), nyamara imitima yabo igakomeza kugwa ikinya. Yatanze ubutunzi bwose bwo mu ijuru kugira ngo ibacungure, ariko ntibazirikana urukundo rwayo rukomeye. Kuba indashima kwabo bibatera gukingiranira ubuntu bw’Imana hanze y’imitima yabo. Kubera ko bameze nk’agahuru kari mu butayu, ntibabona ibyiza iyo bije, kandi batuye mu kidaturwa ahantu humagaye.
UIB 233.4
Guhora tuzirikana impano zose Imana iduha ni twebwe bigirira akamaro. Ni muri ubwo buryo kwizera kwongerwa imbaraga kugira ngo kurusheho gusaba no kwakira ibisumbyeho. Mu mpano yoroheje gusumba izindi twebwe ubwacu duhabwa n’Imana habonekamo imbaraga iruta iyo twakura mu bitekerezo byose twasoma bivuga ku kwizera n’imibereho by’abandi bantu. Umuntu ugaragaza inyifato yo kwemera ubuntu bw’Imana azamera nk’umurima uvomererwa. Azagira igikuriro vuba vuba, umucyo we uzamurika mu mwijima kandi ikuzo ry’Imana rizamugaragaraho. Kubw’ibyo, nimutyo tuzirikane ubugwaneza bwuje urukundo bw’Umwami wacu n’impuhwe ze nyinshi. Nk’uko Abisiraheli babigenje, nimutyo dushinge amabuye yo guhamya kwacu maze tuyandikeho igitekerezo cyiza cy’ibyo Imana yadukoreye. Kandi igihe twiyibutsa ibyo yadukoreye mu rugendo rwacu, nimutyo imitima yacu isabwe n’ishimwe no kunyurwa ivuge iti: “Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, ndabimwitura iki? Nzakira igikombe cy’agakiza, nambaze izina ry’Uwiteka. Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, ni koko nzawuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose.” Zaburi 116:12-14.
UIB 234.1
13875
UIB
UWIFUZWA IBIHE BYOSE
[{"para_id":"13875.24","title":"IGICE CYA 1 - IMANA IRI KUMWE NATWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0004_kin_m_igice_cya_1_imana_iri_kumwe_natwe_13875_24.mp3#duration=1026&size=16419109"},{"para_id":"13875.57","title":"IGICE CYA 2 - UBWOKO BWATORANYIJWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0005_kin_m_igice_cya_2_ubwoko_bwatoranyijwe_13875_57.mp3#duration=506&size=8089182"},{"para_id":"13875.76","title":"IGICE CYA 3 - IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0006_kin_m_igice_cya_3_igihe_gikwiriye_gisohoye_13875_76.mp3#duration=736&size=11773074"},{"para_id":"13875.103","title":"IGICE CYA 4 - UMUKIZA YABAVUKIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0007_kin_m_igice_cya_4_umukiza_yabavukiye_13875_103.mp3#duration=577&size=9230629"},{"para_id":"13875.127","title":"IGICE CYA 5 - KWEGURIRWA IMANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0008_kin_m_igice_cya_5_kwegurirwa_imana_13875_127.mp3#duration=885&size=14167562"},{"para_id":"13875.162","title":"IGICE CYA 6 - TWABONYE INYENYERI YE","mp3":"\/mp3\/13875\/0009_kin_m_igice_cya_6_twabonye_inyenyeri_ye_13875_162.mp3#duration=855&size=13686491"},{"para_id":"13875.202","title":"IGICE CYA 7 - AKIRI UMWANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0010_kin_m_igice_cya_7_akiri_umwana_13875_202.mp3#duration=821&size=13143980"},{"para_id":"13875.234","title":"IGICE CYA 8 - KUJYA MU MINSI MIKURU YA PASIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0011_kin_m_igice_cya_8_kujya_mu_minsi_mikuru_ya_pasika_13875_234.mp3#duration=935&size=14957505"},{"para_id":"13875.275","title":"IGICE CYA 9 - IMINSI Y\u2019IMPAKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0012_kin_m_igice_cya_9_iminsi_y_impaka_13875_275.mp3#duration=938&size=15014766"},{"para_id":"13875.311","title":"IGICE CYA 10 - IJWI RIRANGURURIRA MU BUTAYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0013_kin_m_igice_cya_10_ijwi_rirangururira_mu_butayu_13875_311.mp3#duration=1472&size=23557433"},{"para_id":"13875.378","title":"IGICE CYA 11 - UMUBATIZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0014_kin_m_igice_cya_11_umubatizo_13875_378.mp3#duration=591&size=9457998"},{"para_id":"13875.401","title":"IGICE CYA 12 - IKIGERAGEZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0015_kin_m_igice_cya_12_ikigeragezo_13875_401.mp3#duration=1383&size=22129685"},{"para_id":"13875.446","title":"IGICE CYA 13 - KUNESHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0016_kin_m_igice_cya_13_kunesha_13875_446.mp3#duration=767&size=12279223"},{"para_id":"13875.475","title":"IGICE CYA 14 - TWABONYE MESIYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0017_kin_m_igice_cya_14_twabonye_mesiya_13875_475.mp3#duration=1456&size=23297045"},{"para_id":"13875.547","title":"IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY\u2019UBUKWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0018_kin_m_igice_cya_15_mu_birori_by_ubukwe_13875_547.mp3#duration=1155&size=18484245"},{"para_id":"13875.594","title":"IGICE CYA 16 - MU RUSENGERO RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0019_kin_m_igice_cya_16_mu_rusengero_rwe_13875_594.mp3#duration=1428&size=22848993"},{"para_id":"13875.646","title":"IGICE CYA 17 - NIKODEMO","mp3":"\/mp3\/13875\/0020_kin_m_igice_cya_17_nikodemo_13875_646.mp3#duration=1141&size=18252278"},{"para_id":"13875.693","title":"IGICE CYA 18 - UWO AKWIRIYE GUKUZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0021_kin_m_igice_cya_18_uwo_akwiriye_gukuzwa_13875_693.mp3#duration=527&size=8428565"},{"para_id":"13875.715","title":"IGICE CYA 19 - KU IRIBA RYA YAKOBO","mp3":"\/mp3\/13875\/0022_kin_m_igice_cya_19_ku_iriba_rya_yakobo_13875_715.mp3#duration=1505&size=24086152"},{"para_id":"13875.776","title":"IGICE CYA 20 - KERETSE MUBONYE IBIMENYETSO N\u2019IBITANGAZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0023_kin_m_igice_cya_20_keretse_mubonye_ibimenyetso_n_ibitangaza_13875_776.mp3#duration=491&size=7850109"},{"para_id":"13875.797","title":"IGICE CYA 21 - BETESIDA N\u2019URUKIKO RUKURU RW\u2019ABAYAHUDI","mp3":"\/mp3\/13875\/0024_kin_m_igice_cya_21_betesida_n_urukiko_rukuru_rw_abayahudi_13875_797.mp3#duration=1921&size=30741316"},{"para_id":"13875.863","title":"IGICE CYA 22 - GUFUNGWA KWA YOHANA N\u2019URUPFU RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0025_kin_m_igice_cya_22_gufungwa_kwa_yohana_n_urupfu_rwe_13875_863.mp3#duration=1651&size=26413349"},{"para_id":"13875.927","title":"IGICE CYA 23 - UBWAMI BW\u2019IMANA BUREGEREJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0026_kin_m_igice_cya_23_ubwami_bw_imana_buregereje_13875_927.mp3#duration=631&size=10091207"},{"para_id":"13875.952","title":"IGICE CYA 24 - MBESE HARYA SI WE WA MWANA W\u2019UMUBAJI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0027_kin_m_igice_cya_24_mbese_harya_si_we_wa_mwana_w_umubaji_13875_952.mp3#duration=1047&size=16759327"},{"para_id":"13875.993","title":"IGICE CYA 25 - AHAMAGARA ABIGISHWA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0028_kin_m_igice_cya_25_ahamagara_abigishwa_ku_nyanja_13875_993.mp3#duration=842&size=13467063"},{"para_id":"13875.1023","title":"IGICE CYA 26 - I KAPERINAWUMU","mp3":"\/mp3\/13875\/0029_kin_m_igice_cya_26_i_kaperinawumu_13875_1023.mp3#duration=1388&size=22211187"},{"para_id":"13875.1075","title":"IGICE CYA 27 - WABASHA KUNKIZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0030_kin_m_igice_cya_27_wabasha_kunkiza_13875_1075.mp3#duration=1443&size=23088065"},{"para_id":"13875.1125","title":"IGICE CYA 28 - LEVI MATAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0031_kin_m_igice_cya_28_levi_matayo_13875_1125.mp3#duration=1296&size=20732447"},{"para_id":"13875.1178","title":"IGICE CYA 29 - ISABATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0032_kin_m_igice_cya_29_isabato_13875_1178.mp3#duration=1168&size=18686119"},{"para_id":"13875.1219","title":"IGICE CYA 30 - YAROBANUYE CUMI NA BABIRI","mp3":"\/mp3\/13875\/0033_kin_m_igice_cya_30_yarobanuye_cumi_na_babiri_13875_1219.mp3#duration=1041&size=16658599"},{"para_id":"13875.1259","title":"IGICE CYA 31 - ICYIGISHO CYO KU MUSOZI","mp3":"\/mp3\/13875\/0034_kin_m_igice_cya_31_icyigisho_cyo_ku_musozi_13875_1259.mp3#duration=2255&size=36081580"},{"para_id":"13875.1341","title":"IGICE CYA 32 - UMUTWARE W\u2019ABASIRIKARE IJANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0035_kin_m_igice_cya_32_umutware_w_abasirikare_ijana_13875_1341.mp3#duration=727&size=11629296"},{"para_id":"13875.1368","title":"IGICE CYA 33 - ABAVANDIMWE BANJYE NI BANDE ?","mp3":"\/mp3\/13875\/0036_kin_m_igice_cya_33_abavandimwe_banjye_ni_bande_13875_1368.mp3#duration=892&size=14271634"},{"para_id":"13875.1399","title":"IGICE CYA 34 - IRARIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0037_kin_m_igice_cya_34_irarika_13875_1399.mp3#duration=648&size=10374583"},{"para_id":"13875.1423","title":"IGICE CYA 35 - CECEKA UTUZE","mp3":"\/mp3\/13875\/0038_kin_m_igice_cya_35_ceceka_utuze_13875_1423.mp3#duration=1193&size=19095719"},{"para_id":"13875.1469","title":"IGICE CYA 36 - KUMUKORAHO UFITE KWIZERA","mp3":"\/mp3\/13875\/0039_kin_m_igice_cya_36_kumukoraho_ufite_kwizera_13875_1469.mp3#duration=597&size=9547024"},{"para_id":"13875.1494","title":"IGICE CYA 37 - ABABWIRIZABUTUMWA BA MBERE","mp3":"\/mp3\/13875\/0040_kin_m_igice_cya_37_ababwirizabutumwa_ba_mbere_13875_1494.mp3#duration=1310&size=20962325"},{"para_id":"13875.1539","title":"IGICE CYA 38 - MUZE MURUHUKE HO HATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0041_kin_m_igice_cya_38_muze_muruhuke_ho_hato_13875_1539.mp3#duration=701&size=11223040"},{"para_id":"13875.1564","title":"IGICE CYA 39 - MUBE ARI MWE MUBAGABURIRA","mp3":"\/mp3\/13875\/0042_kin_m_igice_cya_39_mube_ari_mwe_mubagaburira_13875_1564.mp3#duration=979&size=15668036"},{"para_id":"13875.1598","title":"IGICE CYA 40 - KU KIYAGA NIJORO","mp3":"\/mp3\/13875\/0043_kin_m_igice_cya_40_ku_kiyaga_nijoro_13875_1598.mp3#duration=773&size=12366994"},{"para_id":"13875.1629","title":"IGICE CYA 41 - IBYABEREYE I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0044_kin_m_igice_cya_41_ibyabereye_i_galileya_13875_1629.mp3#duration=1590&size=25444519"},{"para_id":"13875.1696","title":"IGICE CYA 42 - IMIGENZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0045_kin_m_igice_cya_42_imigenzo_13875_1696.mp3#duration=531&size=8497528"},{"para_id":"13875.1717","title":"IGICE CYA 43 - INSIKA ZAKUWEHO","mp3":"\/mp3\/13875\/0046_kin_m_igice_cya_43_insika_zakuweho_13875_1717.mp3#duration=674&size=10783347"},{"para_id":"13875.1741","title":"IGICE CYA 44 - IKIMENYETSO NYAKURI","mp3":"\/mp3\/13875\/0047_kin_m_igice_cya_44_ikimenyetso_nyakuri_13875_1741.mp3#duration=798&size=12775758"},{"para_id":"13875.1770","title":"IGICE CYA 45 - IBYASURAGA UMUSARABA","mp3":"\/mp3\/13875\/0048_kin_m_igice_cya_45_ibyasuraga_umusaraba_13875_1770.mp3#duration=1227&size=19629871"},{"para_id":"13875.1820","title":"IGICE CYA 46 - YESU AHINDUKA ISHUSHO IRABAGIRANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0049_kin_m_igice_cya_46_yesu_ahinduka_ishusho_irabagirana_13875_1820.mp3#duration=591&size=9452147"},{"para_id":"13875.1839","title":"IGICE CYA 47 - UMURIMO WA KRISTO","mp3":"\/mp3\/13875\/0050_kin_m_igice_cya_47_umurimo_wa_kristo_13875_1839.mp3#duration=652&size=10424738"},{"para_id":"13875.1870","title":"IGICE CYA 48 - UMUKURU NI NDE?","mp3":"\/mp3\/13875\/0051_kin_m_igice_cya_48_umukuru_ni_nde_13875_1870.mp3#duration=1493&size=23887621"},{"para_id":"13875.1926","title":"IGICE CYA 49 - MU MINSI MIKURU Y\u2019INGANDO","mp3":"\/mp3\/13875\/0052_kin_m_igice_cya_49_mu_minsi_mikuru_y_ingando_13875_1926.mp3#duration=970&size=15517989"},{"para_id":"13875.1960","title":"IGICE CYA 50 - MU MITEGO Y\u2019ABABISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0053_kin_m_igice_cya_50_mu_mitego_y_ababisha_13875_1960.mp3#duration=1112&size=17797538"},{"para_id":"13875.2004","title":"IGICE CYA 51 - UMUCYO W\u2019UBUGINGO","mp3":"\/mp3\/13875\/0054_kin_m_igice_cya_51_umucyo_w_ubugingo_13875_2004.mp3#duration=1784&size=28547866"},{"para_id":"13875.2075","title":"IGICE CYA 52 - UMWUNGERI MVAJURU","mp3":"\/mp3\/13875\/0055_kin_m_igice_cya_52_umwungeri_mvajuru_13875_2075.mp3#duration=886&size=14180101"},{"para_id":"13875.2110","title":"IGICE CYA 53 - URUGENDO RUHERUKA AVA I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0056_kin_m_igice_cya_53_urugendo_ruheruka_ava_i_galileya_13875_2110.mp3#duration=1345&size=21514449"},{"para_id":"13875.2163","title":"IGICE CYA 54 - UMUSAMARIYA W\u2019UMUNYAMPUHWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0057_kin_m_igice_cya_54_umusamariya_w_umunyampuhwe_13875_2163.mp3#duration=882&size=14116571"},{"para_id":"13875.2199","title":"IGICE CYA 55 - UBWAMI BW\u2019IMANA NTIBUZA KU MUGARAGARO","mp3":"\/mp3\/13875\/0058_kin_m_igice_cya_55_ubwami_bw_imana_ntibuza_ku_mugaragaro_13875_2199.mp3#duration=635&size=10154736"},{"para_id":"13875.2221","title":"IGICE CYA 56 - YESU AHA ABANA UMUGISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0059_kin_m_igice_cya_56_yesu_aha_abana_umugisha_13875_2221.mp3#duration=623&size=9964147"},{"para_id":"13875.2248","title":"IGICE CYA 57 - USIGAJE IKINTU KIMWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0060_kin_m_igice_cya_57_usigaje_ikintu_kimwe_13875_2248.mp3#duration=574&size=9184653"},{"para_id":"13875.2276","title":"IGICE CYA 58 - LAZARO, SOHOKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0061_kin_m_igice_cya_58_lazaro_sohoka_13875_2276.mp3#duration=1512&size=24196493"},{"para_id":"13875.2334","title":"IGICE CYA 59 - UBUGAMBANYI BW\u2019ABATAMBYI","mp3":"\/mp3\/13875\/0062_kin_m_igice_cya_59_ubugambanyi_bw_abatambyi_13875_2334.mp3#duration=690&size=11041646"},{"para_id":"13875.2357","title":"IGICE CYA 60 - ITEGEKO RY\u2019UBWAMI BUSHYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0063_kin_m_igice_cya_60_itegeko_ry_ubwami_bushya_13875_2357.mp3#duration=591&size=9461342"},{"para_id":"13875.2386","title":"IGICE CYA 61 - ZAKAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0064_kin_m_igice_cya_61_zakayo_13875_2386.mp3#duration=573&size=9170024"},{"para_id":"13875.2412","title":"IGICE CYA 62 - IBIRORI BYABEREYE MU NZU YA SIMONI","mp3":"\/mp3\/13875\/0065_kin_m_igice_cya_62_ibirori_byabereye_mu_nzu_ya_simoni_13875_2412.mp3#duration=1454&size=23257757"},{"para_id":"13875.2471","title":"IGICE CYA 63 - UMWAMI WAWE ARAJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0066_kin_m_igice_cya_63_umwami_wawe_araje_13875_2471.mp3#duration=1223&size=19565505"},{"para_id":"13875.2520","title":"IGICE CYA 64 - UBWOKO BWACIRIWEHO ITEKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0067_kin_m_igice_cya_64_ubwoko_bwaciriweho_iteka_13875_2520.mp3#duration=918&size=14689593"},{"para_id":"13875.2551","title":"IGICE CYA 65 - URUSENGERO RWONGERA KWEZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0068_kin_m_igice_cya_65_urusengero_rwongera_kwezwa_13875_2551.mp3#duration=1640&size=26241567"},{"para_id":"13875.2604","title":"IGICE CYA 66 - IMITEKEREREZE IHABANYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0069_kin_m_igice_cya_66_imitekerereze_ihabanye_13875_2604.mp3#duration=1084&size=17345724"},{"para_id":"13875.2647","title":"IGICE CYA 67 - BAGUSHIJE ISHYANO ABAFARISAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0070_kin_m_igice_cya_67_bagushije_ishyano_abafarisayo_13875_2647.mp3#duration=1496&size=23936940"},{"para_id":"13875.2702","title":"IGICE CYA 68 - HANZE Y\u2019URUSENGERO","mp3":"\/mp3\/13875\/0071_kin_m_igice_cya_68_hanze_y_urusengero_13875_2702.mp3#duration=833&size=13321195"},{"para_id":"13875.2736","title":"IGICE CYA 69 - KU MUSOZI WA ELAYONO","mp3":"\/mp3\/13875\/0072_kin_m_igice_cya_69_ku_musozi_wa_elayono_13875_2736.mp3#duration=1318&size=21086041"},{"para_id":"13875.2779","title":"IGICE CYA 70 - UMWE MURI BENE DATA ABA BOROHEJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0073_kin_m_igice_cya_70_umwe_muri_bene_data_aba_boroheje_13875_2779.mp3#duration=655&size=10476147"},{"para_id":"13875.2809","title":"IGICE CYA 71 - UMUGARAGU W\u2019ABAGARAGU","mp3":"\/mp3\/13875\/0074_kin_m_igice_cya_71_umugaragu_w_abagaragu_13875_2809.mp3#duration=1189&size=19019233"},{"para_id":"13875.2855","title":"IGICE CYA 72 - KUGIRA NGO MUNYIBUKE","mp3":"\/mp3\/13875\/0075_kin_m_igice_cya_72_kugira_ngo_munyibuke_13875_2855.mp3#duration=1154&size=18456660"},{"para_id":"13875.2897","title":"IGICE CYA 73 - NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0076_kin_m_igice_cya_73_ntimuhagarike_imitima_yanyu_13875_2897.mp3#duration=2503&size=40044669"},{"para_id":"13875.2987","title":"IGICE CYA 74 - I GETSEMANI","mp3":"\/mp3\/13875\/0077_kin_m_igice_cya_74_i_getsemani_13875_2987.mp3#duration=1405&size=22474919"},{"para_id":"13875.3037","title":"IGICE CYA 75 - IMBERE YA ANA NO MU RUKIKO KWA KAYAFA","mp3":"\/mp3\/13875\/0078_kin_m_igice_cya_75_imbere_ya_ana_no_mu_rukiko_kwa_kayafa_13875_3037.mp3#duration=2042&size=32668944"},{"para_id":"13875.3115","title":"IGICE CYA 76 - YUDA","mp3":"\/mp3\/13875\/0079_kin_m_igice_cya_76_yuda_13875_3115.mp3#duration=941&size=15051128"},{"para_id":"13875.3149","title":"IGICE CYA 77 - MU RUKIKO KWA PILATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0080_kin_m_igice_cya_77_mu_rukiko_kwa_pilato_13875_3149.mp3#duration=2337&size=37397316"},{"para_id":"13875.3250","title":"IGICE CYA 78 - KALUVARI","mp3":"\/mp3\/13875\/0081_kin_m_igice_cya_78_kaluvari_13875_3250.mp3#duration=2125&size=34004741"},{"para_id":"13875.3320","title":"IGICE CYA 79 - BIRARANGIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0082_kin_m_igice_cya_79_birarangiye_13875_3320.mp3#duration=992&size=15872836"},{"para_id":"13875.3361","title":"IGICE CYA 80 - MU MVA YA YOSEFU","mp3":"\/mp3\/13875\/0083_kin_m_igice_cya_80_mu_mva_ya_yosefu_13875_3361.mp3#duration=1399&size=22389656"},{"para_id":"13875.3405","title":"IGICE CYA 81 - UMWAMI YAZUTSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0084_kin_m_igice_cya_81_umwami_yazutse_13875_3405.mp3#duration=835&size=13364663"},{"para_id":"13875.3437","title":"IGICE CYA 82 - URARIZWA N\u2019IKI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0085_kin_m_igice_cya_82_urarizwa_n_iki_13875_3437.mp3#duration=714&size=11429094"},{"para_id":"13875.3467","title":"IGICE CYA 83 - URUGENDO RUGANA EMAWUSI","mp3":"\/mp3\/13875\/0086_kin_m_igice_cya_83_urugendo_rugana_emawusi_13875_3467.mp3#duration=620&size=9924859"},{"para_id":"13875.3490","title":"IGICE CYA 84 - AMAHORO ABE MURI MWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0087_kin_m_igice_cya_84_amahoro_abe_muri_mwe_13875_3490.mp3#duration=777&size=12424673"},{"para_id":"13875.3520","title":"IGICE CYA 85 - BONGERA GUHURIRA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0088_kin_m_igice_cya_85_bongera_guhurira_ku_nyanja_13875_3520.mp3#duration=971&size=15540976"},{"para_id":"13875.3558","title":"IGICE CYA 86 - MUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0089_kin_m_igice_cya_86_mugende_mwigishe_amahanga_yose_13875_3558.mp3#duration=1525&size=24405473"},{"para_id":"13875.3616","title":"IGICE CYA 87 - KWA DATA ARI NA WE SO","mp3":"\/mp3\/13875\/0090_kin_m_igice_cya_87_kwa_data_ari_na_we_so_13875_3616.mp3#duration=779&size=12464379"}]