UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 33 - ABAVANDIMWE BANJYE NI BANDE ?
(Iki gice gishingiye muri Matayo 12:22-50; Mariko 3:20-35)
Ntabwo abahungu ba Yosefu bari biteguye gushyigikira Yesu mu murimo yakoraga. Amakuru yabageragaho ajyanye n’imibereho n’imihati Ye yarabatangazaga kandi akabakura umutima. Bumvaga ukuntu yakeshaga amajoro asenga, ukuntu ku manywa yabaga ashagawe n’imbaga nini y’abantu, ntagire n’akanya ko kurya. Abakunzi Be bibwiraga ko yari arimo kwizahaza kubera imirimo yahoragamo; ntabwo bari bashoboye gusobanura inyifato yagaragazaga ku Bafarisayo, kandi hari benshi batinyaga ko ubwenge Bwe bwarimo guta umurongo. UIB 215.1
Abavandimwe Be bumvise izo nkuru, ndetse bumva n’ikirego Abafarisayo bamuregaga ko yirukanye abadayimoni akoresheje ububasha bwa Satani. Bumvise bariho umugayo ukomeye cyane binyuze mu isano bari bafitanye na Yesu. Bari bazi imidugararo yaterwaga n’amagambo Ye n’imirimo yakoraga, kubw’ibyo ntibahubanganywaga n’amagambo yavugaga ashize amanga gusa, ahubwo banarakazwaga n’ibirego yashinjaga abanditsi n’Abafarisayo. Bemeje ko bagomba kumwumvisha cyangwa kumuhatira kureka iyo mikorere, maze bumvisha Mariya ko agomba kubibafashamo, kubera ko bibwiraga ko bari kwifashisha urukundo yari amufitiye bakamuganza bakamubwira kwitonda. UIB 215.2
Mbere y’ibyo ni bwo Yesu yari yakoze igitangaza ku nshuro ya kabiri akiza umuntu utewe n’abadayimoni, impumyi n’ikiragi, kandi Abafarisayo bari bongeye kumurega ngo “Umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” Matayo 9:34. Kristo yababwiye yeruye ko mu gufata umurimo wa Mwuka Muziranenge bakawitirira Satani, bari bitandukanije n’isoko y’imigisha. Abantu bari baneguye Yesu ubwe badasobanukiwe n’imico y’Ubumana yari afite, bashoboraga kubabarirwa kuko Mwuka Muziranenge yari kubabashisha kumenya amakosa yabo maze bakihana. Uko icyaha cyaba kimeze kose, iyo umuntu akihannye kandi akizera, agikurwaho n’amaraso ya Kristo; ariko uwanga kwemera umurimo wa Mwuka Muziranenge, aba yishyize aho adashobora kugerwaho no kwihana ndetse no kwizera. Mwuka ni we Imana ikoreramo igera ku mutima w’umuntu; iyo rero abantu banze Mwuka babigambiriye, kandi bakavuga ko aturutse kuri Satani, ubwabo baba bitandukanyije n’umuyoboro Imana yashoboraga gukoreramo ngo ivugane na bo. Iyo ku iherezo umuntu yamaganye Mwuka, nta kindi kintu kiba gisigaye Imana iba ibasha kumukorera. UIB 215.3
Abafarisayo Yesu yahaye uwo muburo ntabwo ubwabo bizeraga icyo kirego bamuregaga. Buri wese muri bo yari yarumvise areherejwe ku Mukiza. Bari barumvise ijwi rya Mwuka ribwira imitima yabo ko ari we Wasizwe wa Isiraheli, kandi ribahatira kwiyemeza kuba abigishwa Be. Igihe babaga bari imbere ye, bari baribonyeho ko bafite inenge kandi bari barifuje ubutungane batari gushobora kwihangamo. Nyuma rero yo kumwamagana kwabo, kumwemera nka Mesiya byari kuba bikojeje isoni. Igihe bari bamaze guhagarara mu murongo wo kutizera, bari bamaze kuzura ubwibone bwinshi ku buryo batari gushobora kwemera ikosa bakoze. Kugira ngo bihunze kwemera ukuri, bagerageje kugisha impaka inyigisho y’Umukiza bakoresheje umwaga urimo kwiheba. Ibintu byahamyaga imbaraga n’imbabazi Ze byarabarakazaga. Nta bushobozi bari bafite bwo kubuza Umukiza gukora ibitangaza, nta bushobozi bwo kumucecekesha bari bafite; ariko bakoze iyo bwabaga kugira ngo bamusebye kandi bagoreke amagambo Ye. Mwuka w’Imana wemeza imitima yari akibakurikiranye, bityo rero guhangana n’imbaraga Ye byabasabaga gushyiraho ibihindizo bikomeye byinshi. Imbaraga ihebuje izindi ibasha kugira icyo ikora ku mutima w’umuntu yari irimo kurwana na bo, nyamara banze guhara ibyabo ngo bemere gutsindwa na yo. UIB 215.4
Ntabwo Imana ari yo ihuma amaso y’abantu cyangwa ngo inangire imitima yabo. Iboherereza umucyo kugira ngo ukosore amakosa yabo kandi ubayobore mu nzira zitekanye; kwanga kwemera uwo mucyo ni byo bihuma amaso kandi bigatera umutima kwinangira. Akenshi, ibyo bikorwa buhoro buhoro, mu buryo busa n’aho butanagaragara. Umucyo ugera ku muntu binyuze mu ijambo ry’Imana, mu bakozi bayo, cyangwa se ukamuzaho mu buryo bwahuranyije mu mbaraga ya Mwuka Muziranenge; nyamara iyo umuntu yirengagije umwambi umwe w’umucyo, bigusha ikinya umugabane w’ubushobozi bw’iby’umwuka bwo kumva, maze ntabone neza guhishurwa k’umucyo gukurikiyeho. Ubwo rero umwijima uriyongera kugeza ubwo mu bugingo bw’umuntu habudika ijoro. Uko ni ko byari byaragendekeye abo bayobozi b’Abayahudi. Bari bemejwe mu mitima yabo ko umurimo wa Kristo urimo imbaraga y’Imana, nyamara umurimo wa Mwuka Muziranenge bakawitirira Satani. Mu kugenza batyo, bihitiyemo ku bushake ubushukanyi; bihaye Satani, maze kuva icyo gihe imbaraga ye aba ari yo ibategeka. UIB 216.1
Undi muburo ufitanye aho uhuriye cyane n’uwo Kristo yatanze urebana no gucumura kuri Mwuka Muziranenge, ni uburira abantu ku bijyanye n’amagambo y’imfabusa n’amagambo mabi. Amagambo ni yo agaragaza ibiri mu mutima. “Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga.” Ariko amagambo anaruta kure kugaragaza imyitwarire y’umuntu; anafite imbaraga ashyira kuri nyir’ukuyavuga. Abantu bagengwa mu byo bakora n’amagambo yabo bwite. Akenshi barahubuka babitewe na Satani, bakavuga amagambo y’ishyari n’andi adashingiye ku kuri, bakavuga ibintu mu by’ukuri batemera; nyamara ibyo bavuga bigira icyo bikora ku ntekerezo zabo. Bashukwa n’amagambo bivugiye ubwabo maze bakagera ubwo bizera ibyo bavuze babivugishijwe na Satani. Iyo bamaze gutanga igitekerezo cyabo no gufata icyemezo, akenshi baba biyemera cyane ku buryo batabasha kwisubiraho, maze bakagerageza gushaka kwerekana ko bari mu kuri, kugeza ubwo bizera ko bakurimo koko. Ni akaga kuvuga ijambo ryo gushidikanya, kandi ni akaga gushidikanya no kunegura umucyo uturutse ku Mana. Ingeso yo kunegurana umuntu adafite icyo yitayeho cyangwa adafite kubaha igira ingaruka kuri nyir’ukubikora mu gukuza kutumvira no kutizera. Abantu benshi basayishije muri iyo ngeso baguye mu kaga batabizi, kugeza ubwo baba biteguye kunegura no kwanga kwemera umurimo wa Mwuka Muziranenge. Yesu yaravuze ati: “Ijambo ry’imfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” UIB 216.2
Yakomeje aha umuburo abari bakozwe ku mutima n’amagambo Ye, abari bamutegeye amatwi banezerewe, ariko bari batariyegurira Mwuka Muziranenge ngo abaturemo. Ntabwo ubugingo bw’umuntu burimburwa gusa no kwanga kwemera, ahubwo bunarimburwa no kutagira icyo umuntu yitaho. Yesu yaravuze ati: “Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura. Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo’; yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe. Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo.” UIB 216.3
Mu gihe cya Kristo nk’uko biri no muri iki gihe cyacu, hari hariho abantu babaga bamaze igihe runaka babohowe iminyururu ya Satani; ubuntu bw’Imana bwari bwarabakijije imyuka ya Sekibi yari yarigaruriye ubugingo bwabo. Bari bishimiye mu rukundo rw’Imana; nyamara ntibari barugumyemo nk’uko abantu bumva ubutumwa bagereranywa n’imbuto zaguye ku gasi bameze. Ntabwo bigeze biyegurira Imana mu mibereho yabo ya buri munsi kugira ngo Kristo ature mu mitima yabo; bityo igihe umwuka wa Sekibi yagarukanaga “n’abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi,” bigaruriwe n’imbaraga za Sekibi burundu. UIB 217.1
Iyo umuntu yiyeguriye Kristo, imbaraga nshyashya itura mu mutima wahindutse mushyashya. Habaho impinduka we ubwe atabasha kwigezaho. Uwo ni umurimo w’indengakamere uzana muri kamere ya muntu imbaraga y’indengakamere. Umuntu wihaye Kristo amuhindukira igihome Cye bwite aturamo muri iyi si yigometse, kandi agashaka ko nta bundi butegetsi bukirangwamo usibye Ubwe. Umuntu wigaruriwe n’imbaraga zo mu ijuru muri ubwo buryo ntabasha guterwa ngo aneshwe n’ibitero bya Satani. Ariko nitutiha Kristo byimazeyo ngo abe ari We utuyobora, tuzigarurirwa na Sekibi. Nta kabuza, tugomba gutegekwa n’imwe muri izo mbaraga ebyiri zikomeye zihatanira gutegeka isi. Ntabwo ari ngombwa ko twihitiramo ku bushake gukorera ubwami bw’umwijima kugira ngo tubone dutegekwe na bwo. Icyo twakora gusa ni ukwirengagiza kwifatanya n’ubwami bw’umucyo. Nitudafatanya n’imbagaga zo mu ijuru, Satani azigarurira imitima ayigire ubuturo bwe. Ingabo imwe izadukingira ikibi ni uko Kristo atura mu mutima binyuze mu kwizera ubutungane bwe. Tutomatanye bikomeye n’Imana ntidushobora na mba gukumira ingaruka mbi zo kwikunda, gusayisha mu kwikanyiza, ndetse n’ibigeragezo bidushora mu cyaha. Dushobora kureka ingeso mbi nyinshi, dushobora kwitandukanya na Satani mu gihe runaka; nyamara nitutomatana cyane n’Imana binyuze mu kuyiyegurira buri mwanya, tuzatsindwa. Iyo hatabayeho kumenyana na Kristo k’umuntu ku giti cye ndetse no gusabana na we guhoraho, icyo gihe tuba turi mu maboko y’umwanzi, kandi ku iherezo tuzakora ibyo adutegeka. UIB 217.2
Yesu yaravuze ati: “Ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b’iki gihe kibi.” Nta bantu binangiye nk’abasuzuguye irarika ry’imbabazi kandi bagakora ibinyuranyije na Mwuka w’imbabazi. Ikintu gikunda kugaragaza muri rusange gucumura kuri Mwuka Muziranenge ni ugukomeza gusuzugura irarika ryo kwihana. Intambwe yose umuntu atera agana mu kwanga kwakira Kristo ni intambwe iganisha ku kwanga kwakira agakiza kandi iganisha no ku gucumura kuri Mwuka Muziranenge. UIB 217.3
Igihe Abayahudi bangaga kwakira Kristo, bakoze icyaha kitababarirwa, kandi natwe dushobora gukora ikosa nk’iryo binyuze mu kwanga kwakira irarika ry’imbabazi. Dutukisha Umwami w’ubugingo, kandi tukamukoreza isoni imbere y’isinagogi ya Satani no mu maso y’ibyaremwe byose igihe twanze gutegera amatwi intumwa Ze, ahubwo tukayategera abakozi ba Satani bajyana umuntu kure ya Kristo. Igihe cyose umuntu akiri muri ayo, ntashobora kugira ibyiringiro cyangwa ngo abone imbabazi, kandi ku iherezo atakaza ubushake bwose bwo kwungwa n’Imana. UIB 217.4
Igihe Yesu yari agikomeje kwigisha abantu, abigishwa bamuzaniye ubutumwa buvuga ko nyina n’abavandimwe Be bari hanze kandi bifuza kubonana na We. Yamenye ibyari mu mitima yabo maze aherako “Asubiza ubimubwiye, aramubaza ati: Mama ni nde, na bene data ni bande? Arambura ukuboko agutunga abigishwa be, ati: Dore mama na bene data; umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.” UIB 218.1
Abantu bose bari kwemera kwakira Kristo binyuze mu kumwizera, bari bunzwe na we kubw’isano ya bugufi irusha iy’abantu bahuje amaraso. Bari gushobora kuba umwe na we nk’uko na we yari umwe na Se. Binyuze mu kuba yaramwizeraga kandi akumvira amagambo Ye, nyina yari amwegereye cyane kandi afitanye na We isano kurenza isanzwe bari bafitanye. Nta nyungu abavandimwe Be bari gukura mu isano bari bafitanye na We keretse iyo bemera kumwakira nk’Umukiza wabo bwite. UIB 218.2
Mbega inkunga ikomeye Kristo yari guterwa n’abo bari bafitanye isano ku mubiri bo ku isi iyo baba baramwemeye nk’uwavuye mu ijuru kandi bagafatanya na We gukora umurimo w’Imana! Kutizera kwabo byatumye imibereho ya Yesu yo ku isi ibudikwaho n’umwijima. Uwo ni umugabane umwe w’ubusharire bw’igikombe cy’umubabaro yanyoye akawumara ku bwacu. UIB 218.3
Umwana w’Imana yababazwaga cyane n’urwango rwacumberaga mu mutima w’umuntu rurwanya ubutumwa bwiza, kandi mu muryango We bwite niho byari bimuremereye cyane; kuko umutima We hari huzuye ubugwaneza n’urukundo, kandi akaba yaranezezwaga no kwita ku muryango. Abavandimwe Be bashakaga ko agendera ku bitekerezo byabo mu gihe iyo agenza atyo yari kuba anyuranyije cyane n’inshingano Ye yakomoye ku Mana. Bamufataga nk’ukeneye inama zabo. Bamugenzuraga bashingiye ku myumvire ya kimuntu yabo, maze bakibwira ko iyo avuga gusa ibintu byemewe n’abanditsi n’Abafarisayo, yari kuburizamo amakimbirane yo kutumvikana yazanwaga n’amagambo Ye. Bibwiraga ko yabaga yataye umutwe igihe yavugaga ko afite ububasha bw’ubumana, ndetse n’igihe yishyiraga mu mwamya wo kunenga ibyaha by’abigishamategeko. Bari bazi ko Abafarisayo barimo gushakisha uko bamurega, maze bagatekereza ko ari we ubwe wabahaye urwaho. UIB 218.4
Ntabwo bari gushobora gucukumbura ibijyanye n’inshingano yari yaramuzanye ngo babimareyo bifashishije igipimisho cyabo kigufi, ni cyo gituma batashoboye kwifatanya na we mu byamugeragezaga. Ibitutsi byabo n’imigayo byagaragazaga ko badasobanukiwe by’ukuri imico Ye kandi batabona neza ko ubumana bwari buhurijwe hamwe n’ubumuntu. Ibihe byinshi bamubonanaga ishavu; nyamara mu cyimbo cyo kumuhumuriza, imyifatire yabo n’amagambo yabo bikaba ibyo kumukomeretsa gusa. Bamutotezaga bamuhoye kamere Ye yoroheje, impamvu zamuteraga kugira ibyo akora ntibazisobanukirwaga kandi n’umurimo We ntibawumenyaga. UIB 218.5
Ibihe byinshi abavandimwe Be bamubwiraga ubucurabwenge bw’Abafarisayo bwarangwaga n’imyumvire ishaje, maze bagahangara kwibwira ko bashobora kwigisha Uwari usobanukiwe ukuri kose kandi azi ubwiru bwose. Baciriyeho iteka ibyo bananiwe gusobanukirwa. Kumugaya kwabo kwaramukomerekeje cyane kandi gushavuza umutima We. Bavugaga bashize amanga ko bizera Imana kandi bakibwira ko barimo kuyiburanira, mu gihe Imana yari iri kumwe na bo mu ishusho y’umuntu ariko ntibayimenye. UIB 218.6
Ibyo byatumye inzira Ye imuhindukira amahwa ahanda. Kristo yababazwaga cyane n’uko abo mu muryango We batari bamusobanukiwe ku buryo yaruhurwaga no kujya aho batari. Hari urugo rumwe yakundaga gusura, ari rwo rwa Lazaro, Mariya na Marita; kuko iyo yabaga ari ahantu bamwizeye kandi bamugaragariza urukundo byaramuruhuraga. Nyamara nta muntu n’umwe ku isi wari gushobora gusobanukirwa inshingano y’ubumana yari afite cyangwa ngo amenye umutwaro uremereye yari yikoreye mu cyimbo cy’inyokomuntu. Ibihe byinshi yaruhurwaga no kwibera wenyine no gusabana na Se wo mu ijuru. UIB 219.1
Abantu bahamagariwe kubabazwa kubwa Kristo, bakaba bagomba kwihanganira kumvwa nabi ndetse no kutizerwa n’abantu, bona n’iyo babikorerwa n’abo mu miryango yabo, bashobora guhabwa ihumure no gutekereza ko na Yesu ubwe yabyihanganiye. Abafitiye impuhwe nyinshi, kandi abasaba kumubonamo mugenzi wabo, no gukura ihumure aho yarikuraga, ari ho mu gusabana na Data. UIB 219.2
Abemera Kristo nk’Umukiza wabo bwite ntibashobora kubaho nk’imfubyi, ngo bikorere ibibarushya byo mu buzima bwabo bonyine. Abakira nk’abagize umuryango w’abo mu ijuru; abasaba kwita Se Umubyeyi wabo. Ni “abana Be bato,” ni abatoni ku Mana, bahujwe na Yo n’imirunga y’imbabazi zikomeye kandi zihoraho. Abafitiye ineza nyinshi cyane, isumba cyane iyo data na mama batugirira turi mu ntege nke, nk’uko ubumana busumba ubumuntu. UIB 219.3
Mu mategeko yahawe Abisiraheli harimo imfashanyigisho igaragaza neza imibanire n’isano Yesu yari afitanye n’abantu Be. Iyo byabaga byarabaye ngombwa ko Umuheburayo asiga umunani we maze akigurisha nk’umucakara bitewe n’ubukene, inshingano yo gucungura umunani we yabaga ifitwe na mwene wabo bafitanye isano ya bugufi. Abalewi 25: 25, 45-49; Rusi 2:20. Ku bw’ibyo, inshingano yo kuducungura no gucungura umunani wacu twatakaje kubera icyaha yari ifitwe na “mwene wacu dufitanye isano ya bugufi.” Yahindutse mwene wacu kugira ngo aducungure. Nyagasani Umukiza wacu ni mwene wacu dufitanye isano ya hafi cyane kurenza iyo dufitanye na data, mama, umuvandimwe, incuti, cyangwa umukunzi. Aravuga ati: “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.” “Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.” Yesaya 43:1, 4. UIB 219.4
Kristo akunda ibiremwa byo mu ijuru bikikije intebe Ye y’ubwami; ariko se ni iki gihamya ko yadukunze urukundo rukomeye? Ntabwo dushobora kurusobanukirwa, nyamara dushobora kumenya ko ari urw’ukuri mu buzima tunyuramo ubwacu. Kandi nitugundira isano dufitanye na We y’uko ari mwene wacu, mbega uburyo tuzagirira neza abavandimwe na bashiki b’Umwami wacu! Mbese ntidukwiriye kwihutira kwemera iyo sano yacu n’Imana? Nk’abantu bakiriwe mu muryango w’Imana, mbese ntidukwiriye kubaha Data na bene wacu? UIB 219.5