UWIFUZWA IBIHE BYOSE

33/88

IGICE CYA 32 - UMUTWARE W’ABASIRIKARE IJANA

(Iki gice gishingiye muri Matayo 8:5-13; Luka 7:1-17)

Kristo yari yabwiye umutware yari yakirije umwana ati: “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n’ibitangaza.” Yohana 4:48. Yari ashavujwe n’uko abo mu ishyanga Rye bamusabaga gukora ibyo bimenyetso bigaragarira amaso bihamya ko ari Mesiya. Inshuro nyinshi yatangajwe no kutizera kwabo. Nyamara yatangajwe cyane no kwizera k’umutware w’abasirikare ijana waje amugana. Ntabwo uwo mutware w’abasirikare ijana yigeze ashidikanya ku bushobozi bw’Umukiza. Nta nubwo yigeze amusaba kuza gukora igitangaza ahibereye ubwe. Yaramubwiye ati: “Tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.” UIB 211.1

Umugaragu w’uwo mutware w’abasirikare ijana yari arembejwe no kuremara ingingo z’umubiri kandi yendaga guhuhuka. Mu Banyaroma, abagaragu bari inkoreshwagahato, bakagurwa kandi bakagurishwa ku masoko, kandi bagafatwa nabi ndetse bagakorerwa ubugome; nyamara umutware w’abasirikare ijana we yari yitaye cyane ku mugaragu we kandi yifuzaga cyane ko yakira. Yari yizeye ko Yesu ashoboye kumukiza. Ntabwo yari yarigeze abona Umukiza ariko ibyo yumvaga abantu bamuvugaho byamuteye kumwizera. Nubwo Abayahudi bari abanyamigenzo, uyu Munyaroma yemeraga ko idini yabo yarutaga iye. Kuri urwo rwego, yari yamaze kurenga insika z’imyumvire itari iy’ukuri ndetse n’urwango byatandukanyaga Abanyaroma n’Abayahudi. Yari yamaze kwerekana ko yubahaga umurimo w’Imana kandi yari yerekanye ineza yari afitiye Abayahudi bayiramyaga. Ukurikije uko yari yarabariwe iby’inyigisho ya Kristo, yayibonagamo ibyo ubugingo bukeneye. Iby’umwuka byo muri we byose byemeye amagambo y’Umukiza. Nyamara yumvaga kuza aho Yesu ari bitamukwiriye, maze aherako yinginga abakuru b’Abayahudi kumumusabira kumukiriza umugaragu we. Bari baziranye n’uwo Mwigisha Ukomeye, kubw’ibyo akaba yaribwiraga ko baba bazi uburyo bamuvugishamo kugira ngo yemere gukora icyo gikorwa UIB 211.2

Yesu yinjiye muri Kaperinawumu, yasanganiwe n’intumwa zoherejwe n’abo bakuru b’Abayahudi zimubwira icyifuzo cy’uwo mutware w’abasirikare. Baravuze bati: “Birakwiye ko uwo muntu wamugoboka, kuko twebwe Abayahudi adukunda kandi ni we watwubakiye urusengero.” [Luka 7:4, 5; Bibiliya Ijambo ry’Imana]. UIB 211.3

Yesu yahise yerekeza mu rugo rw’uwo musirikare mukuru, ariko yagendaga gahoro bitewe n’imbaga y’abantu yamubyigaga. Inkuru y’uko kuza Kwe yamutanze kugerayo maze uwo mukuru w’abasirikare, mu kwisuzugura kwe, amutumaho ati, “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye.” Yesu yabirenzeho akomeza urugendo maze ku iherezo wa mukuru w’abasirikare abashije kumwegera yuzuza bwa butumwa yamutumyeho avuga ati: “ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye;” “Ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira. Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite n’abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.” Nkuko mpagarariye ubutegetsi bw’i Roma kandi abasirikare nyobora bakaba bemera ko mbasumbya icyubahiro, ni ko nawe uhagarariye ubutegetsi bw’Imana Ihoraho kandi ibyaremwe byose byumvira ijambo ryawe. Ufite ubushobozi bwo gutegeka indwara ngo igende kandi ikakumvira. Ufite ubushobozi bwo guhamagara intumwa zawe zo mu ijuru kandi zikaza zizanye imbaraga ikiza. Tegeka gusa, umugaragu wanjye araherako akire. UIB 211.4

“Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu BIsiraheli.” Ubwo yahereye ko abwira umutware w’abasirikare ijana ati: “Nuko genda bikubere nk’uko wizeye. Umugaragu we akira uwo mwanya.” UIB 212.1

Abayobozi b’Abayahudi bashimiye Yesu uwo musirikare mukuru bagaragaje ko nta mwuka w’ubutumwa bwiza ubarangwamo. Ntabwo bigeze bemera ko ubukene bwacu bukomeye ari cyo kintu kimwe rukumbi gituma dusaba imbabazi z’Imana. Mu ngirwa-butungane bwabo, bashimiye Yesu uwo musirikare mukuru kubera ko yakundaga igihugu cyabo. Nyamara uwo musirikare mukuru we yarivugiye ati: “Ntibinkwiriye.” Umutima we wari waramaze gukabakabwa n’ubuntu bwa Kristo. Yabonye ko adakwiriye, nyamara ntiyatinye gusaba ubufasha. Ntabwo yigeze ashyira ibyiringiro bye ku kuba ari mwiza, ahubwo ubukene bwe bukomeye ni bwo yishingikirijeho. Kwizera kwe kwagundiriye Kristo nk’uko ari koko. Ntabwo yigeze amwizera nk’umuntu ukora ibitangaza gusa, ahubwo yamwizeye nk’Incuti ndetse n’Umukiza w’abantu. UIB 212.2

Uko ni ko umunyabyaha wese ashobora gusanga Kristo. “Iradukiza itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo kubw’imbabazi zayo.” Tito 3:5. Satani nakubwira ko uri umunyabyaha kandi udashobora kwiringira kubona umugisha utangwa n’Imana, ujye umubwira ko Kristo yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha. Nta kintu na kimwe dufite cyo gutuma Imana itwemera; ahubwo ikintu dushobora kuyibwira ari none ndetse n’iteka ryose ni ubunyantege nke bwacu bwatumye imbaraga Yayo yo kuducungura ikenerwa. Tumaze kuzinukwa kwiyishingikirizaho kwacu kose, dushobora gutumbira umusaraba w’i Kaluvari tukavuga tuti: UIB 212.3

“Nta kiguzi nkuzaniye mu biganza byanjye
Nikomeje ku musaraba Wawe wonyine.”
UIB 212.4

Abayahudi bari barigishijwe guhera mu bwana ibijyanye n’umurimo wa Mesiya. Amagambo abakurambere n’abahanuzi bavuze bahumekewemo na Mwuka ndetse n’imfashanyigisho yatangwaga binyuze mu murimo wo gutamba ibitambo, byose byari ibyabo. Nyamara bari barakerensheje umucyo; ni cyo gituma nta kintu cyo kwifuzwa babonaga muri Yesu. Nyamara umutware w’abasirikare ijana, wari waravukiye mu bupagani, wigishirijwe mu kuramya ibigirwamana kw’ingoma y’Abaroma, watorejwe ubusirikare, wasaga n’uwabujijwe n’ibyo yigishijwe ndetse n’ibimuzengurutse kugera ku mibereho y’iby’umwuka, kandi na none wari ugikingiraniwe kure n’imyumvire y’Abayahudi yo kwishyira imbere, ndetse n’agasuzuguro abenegihugu cye bari bafitiye Abanyayisiraheli, uwo muntu yasobanukiwe n’ukuri kutabonwaga n’abana ba Aburahamu. Ntabwo yigeze ategereza ko Abayahudi ubwabo bemera kwakira uwavugaga ko ari we Mesiya wabo. Igihe yamurikirwaga n’“urumuri nyakuri rwaje ku isi maze rumurikira umuntu wese” (Yohani 1:9) [Bibiliya Ijambo ry’Imana], yari yamaze kumenya ikuzo ry’Umwana w’Imana. UIB 212.5

Ibyo byabereye Yesu igihamya cy’umurimo ubutumwa bwiza bwari kuzakora mu batari Abayahudi. Yatumbiriye anezerewe iteraniro ry’abantu baturutse mu mahanga yose bari mu bwami Bwe. Yeretse Abayahudi afite agahinda ingaruka yo kwanga ubuntu bwe kwabo: “Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba bakicarana na Aburahamu, na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru, ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.” Mbega agahinda kuba hari abantu benshi bazahura n’uko gukorwa n’isoni gukomeye! Mu gihe abari mu mwijima wo kutamenya Imana bemera kwakira ubuntu Bwayo, mbega ukuntu benshi batuye mu bihugu bibonekamo UbuKristo bavirwa n’umucyo bakawusuzugura gusa. UIB 213.1

Ahagana mu birometero birenga mirongwitatu uturutse i Kaperinawumu, mu gitwa kiri hirya y’umurambi mugari kandi mwiza wa Esidarayeloni, hari umudugudu witwa Nayini. Aho niho Yesu yahise yerekeza. Yari ari kumwe na benshi mu bigishwa Be ndetse n’abandi bantu, kandi mu nzira yose abantu bazaga bamugana bifuza kumva amagambo Ye yuje impuhwe, bazanye ababo barwaye ngo abakize, kandi biringiye ko umuntu wari ufite ubushobozi bw’agahebuzo nk’ubwo yagombaga kwiyimika nk’Umwami wa Isiraheli. Imbaga nini y’abantu yari imukurikiye, kandi abantu benshi banezerewe kandi bafite amatsiko ni bo bamuherekeje kugera ku nzira y’agasi yerekeza ku irembo ry’ikirorero cyo kuri uwo musozi. UIB 213.2

Mu gihe bari begereye umudugudu, babonye umurongo w’abantu baturutse mu marembo bagiye gushyingura. Bagendaga gahoro, bababaye berekeza ku irimbi. Umurambo w’uwapfuye wari uri mu ngobyi yari idatwikiriye yari imbere yabo, ikikijwe n’abantu baborogaga, gutaka kwabo kwasagutse ikirere. Byasaga nk’aho abatuye uwo mudugudu bose bari bakoraniye kwerekana ko bubashye uwari yapfuye ndetse no kwifatanya mu kababaro n’uwari yihebeshejwe no kubura uwe. UIB 213.3

Kwitegereza iyo pica byabyutsaga impuhwe. Uwari yapfuye yari umuhungu w’ikinege nyina yari afite, kandi nyina uwo yari umupfakazi. Uwo nyakamwe waririraga uwapfuye yari aherekeje ku gituro umuntu umwe rukumbi yari afite ku isi wajyaga amufasha akanamuhumuriza. “Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi.” Uko uwo mugore yagendaga atareba, arira, atabonye ko Yesu araho, Yesu yaramwegereye maze amubwiza ineza ati: “Wirira.” Yesu yari agiye guhindura umubabaro we ibyishimo nyamara ntiyari gushobora kwihanganira kutamubwira ayo magambo yo kwifatanya na we. UIB 213.4

“Nuko yegera ingobyi umurambo warimo ayikoraho” [Bibiliya Ijambo ry’Imana], kuko nta kintu cyari kubasha kumwanduza bona no gukora ku murambo. Abari bahetse umurambo barahagaze, maze n’imiborogo y’abariraga irekeraho. Ayo matsinda abiri yakikije ingobyi irimo umurambo, ategereje ibirenze iby’umuntu yakwemera. Uwari yarakijije indwara kandi yarirukanye abadayimoni yari ari aho, mbese n’urupfu na rwo yararutegekaga? UIB 213.5

Yavuze mu ijwi ryumvikana neza kandi rifite ububasha ati: “Muhungu, ndagutegetse byuka.” Iryo jwi ryahinguranyije amatwi y’uwari wapfuye. Uwo muhungu yabumbuye amaso. Yesu yamufashe akaboko maze aramuhagurutsa. Yatumbiriye uwahoze amuririra iruhande, maze umubyeyi n’umwana we baherako baramukanya cyane bahoberanye kandi banezerewe. Imbaga y’abantu yabyitegereje bucece, isa n’aho yaguye mu kantu. “Bose baterwa n’ubwoba.” Bamaze umwanya bacecetse kandi batanze icyubahiro wagira ngo bari imbere y’Imana. Maze baherako “bahimbaza Imana bati ‘Umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe, kandi bati ‘Imana igendereye ubwoko bwayo.’ ” Abari baje gushyingura basubiye i Nayini bameze nk’abari mu rugendo rwo kwishimira intsinzi. “Iyo nkuru y’ibyo yakoze yamamara i Yudaya hose, no mu gihugu cyose gihereranye n’aho.” UIB 213.6

Uwo wari uhagaze iruhande rw’umubyeyi washengurwaga n’agahinda ku marembo y’umugi wa Nayini yita kuri buri muntu uririra iruhande rw’isanduku irimo umurambo. Yuzurwa n’impuhwe kubera gushavura kwacu. Umutima We wakundaga kandi ukagira impuhwe, ni umutima ufite ineza itajya ihinduka. Ijambo Rye ryazuye abapfuye ntabwo uyu munsi rifite imbaraga ziri munsi y’izo ryari rifite igihe ryabwiraga umuhungu w’i Nayini. “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Matayo 28:18. ntabwo ubwo bushobozi Bwe bujya bucogozwa no guhita kw’imyaka, cyangwa ngo bucogozwe n’umurimo uhoraho w’ubuntu bwe buheranije. Abamwizera bose aracyababereye Umukiza muzima. UIB 214.1

Yesu yahinduye umubabaro w’uwo mubyeyi mo umunezero igihe yamugaruriraga umuhungu we, nyamara uwo musore yari agaruwe mu buzima bwa hano ku isi kugira ngo yihanganire imibabaro ibubonekamo, imiruho yabwo, ndetse n’ingorane zibubonekamo, maze azongere agerweho n’imbaraga z’urupfu. Nyamara, mu mubabaro duterwa no gupfusha, Yesu aduhumuririsha ubu butumwa butera ibyiringiro bidashira ati: “kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.” “Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na We ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani, abone uko abatura abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose.” Ibyahishuwe 1:18; Abaheburayo 2:14, 15. UIB 214.2

Iyo Umwana w’Imana ategetse abapfuye ngo babeho, Satani ntashobora kubaherana mu maboko ye. Ntabwo ashobora guherana mu rupfu rw’iby’umwuka umuntu wakiranye kwizera ijambo rifite imbaraga rya Kristo. Imana irabwira abantu bose bapfiriye mu cyaha iti: “Usinziriye we, kanguka uzuke.” Abefeso 5:14. Iryo jambo ni ubugingo buhoraho. Nk’uko ijambo ry’Imana ryategetse umuntu wa mbere akabaho rikitubeshejeho, nk’uko ijambo rya Kristo ngo “Ndagutegetse byuka” ryabeshejesho umwana w’i Nayini, ni ko n’iryo jambo rivuga ngo “kanguka uzuke” rihesha ubugingo umuntu uryakiriye. Imana ni yo “yadukijije ubutware bw’umwijima, ikadukuramo ikatujyana mu bwami bw’Umwana wayo ikunda.” Abakolosayi 1:13. Ibyo byose ibiduhera mu ijambo Ryayo. Iyo twakiriye iryo jambo, tuba tubatuwe. UIB 214.3

Kandi “niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’umwuka wayo uba muri mwe.” “Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye, n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.” Abaroma 8:11; 1 Abatesalonike 4:16, 17. Iryo ni ryo jambo ry’ihumure Idutegeka kubwirana duhumurizanya. UIB 214.4