IBYAKOZWE N’INTUMWA

10/59

IGICE CYA 9 - ABADIYAKONI BARINDWI

(Ikigice gishingiye mu Byakozive n’Intumwa 6:1-7)

“Muri iyo minsi umubare w’abigishwa ba Kristo ukomeje kwiyongera, habaye ubwumvikane buke hagati y’Abayahudi bavuga ikigereki n’abavuga ikinyarameya. Abavuga ikigereki bitotomberaga ko abapfakazi babo batitabwagaho, ngo bahabwe igaburo rya buri munsi uko bikwiye.” Ibyak 6:1.[Bibiliya Ijambo ry’Imana] INI 58.1

Itorero rya mbere ryari rigizwe n’abantu b’ingeri nyinshi bakomoka mu mahanga atandukanye. Igihe Mwuka Muziranenge yasukwaga ku munsi wa Pentekote, “muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru.” (Ibyak 2:5). Muri abo bari bafite imyizerere ya giheburaho bari bateraniye i Yerusalemu harimo bamwe bitwaga abagiriki. Hagati y’aba Bagiriki n’Abayahudi bo muri Palesitina hari hamaze igihe kirekire harangwa ukutizerana n’urwango. INI 58.2

Imitima y’abari barahindutse biturutse ku mirimo y’intumwa yarorohejwe kandi ihuzwa n’urukundo rwa Gikristo. Nubwo mbere bagiranaga urwikekwe, ubu bwo bose bari bahuje umutima. Satani yari azi ko atagira ubushobozi bwo guhungabanya iterambere ry’ukuri k’ubutumwa bwiza mu gihe ubu bumwe bukomeje kubaho. Yashatse gufatira urwaho ku ngeso za mbere z’ibitekerezo byabo. Yari yizeye ko nahera kuri izo ngeso azashobora kwinjiza ibitandukanya abantu mu Itorero. INI 58.3

Ni nayo mpamvu igihe abigishwa biyongeraga umubare, umwanzi yashoboye kubyutsa urwikekwe rwa bamwe bari basanganwe ingeso yo kurebana ishyari abavandimwe babo mu kwizera kandi bagashakisha amakosa mu bayobozi babo mu by’umwuka. Byatumye “Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo.” Ibyak 6:1. Impamvu yo kwitotomba yabaye kutitabwaho kw’abapfakazi bavuga ikigereki maze ntibahabwe igaburo rya buri munsi uko bikwiriye. Ubusumbane bwose bwari kuba bunyuranyije n’ubutumwa bwiza nyamara Satani yari yarageze ku ntego yo kubatera kutiringirana. Hagombaga gufatwa ingamba zihutirwa zo gukuraho ukutanyurwa kose kugira ngo umwanzi atagera ku nsinzi ye mu muhati wo guca ibice mu bizera. INI 58.4

Abigishwa ba Yesu bari bageze mu mu ngorane z’ingutu mu mibereho yabo. Mu gihe cy’ubuyobozi bw’intumwa bwarangwaga n’ubushishozi, intumwa zakoreraga hamwe ziyobowe n’imbaraga ya Mwuka Muziranenge maze bigatuma umurimo wahawe abavugabutumwa bwiza ukura mu buryo bwihuse. Itorero ryakomezaga kwaguka ku buryo uku kwiyongera kw’abarigize kwanongereraga abayobozi baryo umutwaro uremereye. Nta muntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bari gukomeza kwihanganira iyi mitwaro bonyine badashyize mu kaga ahazaza heza h’Itorero. Byagaragaye ko hakenewe guha abandi bantu inshingano zakorwaga neza cyane n’abantu bake mu minsi yabanje y’Itorero. Ubu noneho intumwa zigeze aho zigomba gutera intambwe ikomeye mu gutunganya gahunda y’ivugabutumwa bwiza mu Itorero. Ibi intumwa zabikoze zifata zimwe mu nshingano zari zisanzwe zikora maze ziziha abandi. INI 58.5

Igihe intumwa zateranyaga inama y’abizera, zari ziyobowe na Mwuka Muziranenge kugira ngo zishyireho gahunda ituma habaho imikorere myiza y’abakozi bose b’Itorero. Intumwa zaravuze ziti, igihe kirageze, aho abayobozi mu by’Umwuka bareberera Itorero bakwiye gukurwaho inshingano yo kugaburira abakene kugira ngo bisanzure mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Abo cumi na babiri baravuga bati: ” Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry’Imana. ” Ibyak 6:3-4. Iyi nama yarakurikijwe maze binyuze mu gusenga no mu kurambikaho ibiganza abantu barindwi batoranyirizwa gukora inshingano zabo nk’abadiyakoni. INI 59.1

Gushyirwaho kw’aba barindwi kugira ngo bakore inshingano zidasanzwe byabaye umugisha ukomeye ku Itorero. Bitaga ku byo umuntu ku giti cye yari akeneye ndetse no ku nyungu z’umutungo rusange w’Itorero. Bityo kubwo gucunga umutungo bigengesereye no gutanga urugero rwo kubaha Imana, byatumye babera abayobozi bagenzi babo ubufasha bukomeye mu guhuriza hamwe inyungu zitandukanye z’Itorero mu itsinda ryunze ubumwe. INI 59.2

Kuba iyi ntambwe yari muri gahunda y’Imana bigaragarira mu musaruro mwiza wahise uboneka. “Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.” Ibyak 6:7. Uku kwiyongera kw’abizera kwatewe n’umudendezo wahawe intumwa hamwe n’umwete n’ishyaka byagaragajwe n’abadiyakoni barindwi. Kuba aba badiyakoni bari baratoranyirijwe umurimo wihariye wo kwita ku bakene, ibyo ntibyabahezaga ngo bibabuze kwigisha ibyo kwizera. Ibiri amambu, bari bashoboye rwose kwigisha abandi ukuri kandi uwo murimo bakawukorana ubwitange no guharanira ko ugera ku nsinzi. INI 59.3

Itorero rya mbere ryahawe umurimo wahoraga waguka: uwo murimo wari uwo gushinga amahuriro akwirakwiza umucyo no guhesha abantu imigisha aho ari ho hose hari abantu bifuzaga kwitangira gukora umurimo wa Kristo. Kwamamaza ubutumwa bwiza byagombaga gukwira ku isi yose, kandi intumwa zamamaza iby’umusaraba ntizari kwiringira ko zizasohoza inshingano yazo ikomeye keretse gusa igihe zari gukomeza kunga ubumwe bwa Gikristo bityo bagahishurira isi ko ari bamwe na Kristo mu Mana. Mbese Umuyobozi wabo wo mu ijuru ntiyari yarasabye Se ati: ” Data Wera ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe, nk’uko natwe turi umwe.”? Mbese ntiyari yaravuze ku bigishwa ati: “Ab’isi barabanga, kuko atari ab’isi”? Mbese ntiyari yaringinze Se agira ati, “ngo babe umwe rwose” , “ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye”. Yohana 17:11, 14, 23, 21. Imibereho yabo y’iby’umwuka n’imbaraga byari bishingiye ku kuba bari bunze ubumwe n’uwo wari warabatumye kwamamaza ubutumwa bwiza. INI 59.4

Kuba bari bunze ubumwe na Kristo gusa ni byo byari gutuma abigishwa bagira ibyiringiro byo guhabwa imbaraga ya Mwuka Muziranenge yo kubana nabo ndetse no gukorana n’abamarayika bo mu ijuru. Bafashijwe n’izi ntumwa mvajuru bari kugaragariza isi ko bashyize hamwe kandi bakanesha mu rugamba barwanaga ubudasiba n’ingabo z’umwijima. Uko bari gukomeza gukorera hamwe, intumwa zo mu ijuru zari kubajya imbere zibafungurira inzira; imitima igategurirwa kwakira ukuri kandi abantu benshi bakagarurirwa Kristo. Igihe cyose bari gukomeza kunga ubumwe, Itorero ryari kujya mbere ari “Ryiza nk’ukwezi, rirabagirana nk’ikizubazuba, riteye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.” Indirimbo ya Salomo 6:10. Nta kintu na kimwe cyari kubangamira iterambere ry’Itorero. Itorero ryari kujya mbere ritsinda, risohoza neza inshingano ryahawe n’Imana yo kwamamaza ubutumwa bwiza ku b’isi. INI 60.1

Gahunda y’imikorere y’Itorero i Yerusalemu yagombaga kubera urugero imikorere y’amatorero aho ari ho hose abavuga ukuri bagombaga guhindurira abantu kwakira ubutumwa bwiza. Abari barahawe inshingano yo kwita ku Itorero, ntibagombaga kuyikoresha ngo bakandamize Itorero ry’Imana ahubwo nk’abungeri b’abanyabwenge bagombaga “kuragira umukumbi w’Imana,... bawubera ibyitegerezo.” (1 Petero 5:2,3). Abadiyakoni bagombaga kuba “abantu bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge” (Ibyak 6:3). Aba bantu bagombaga gufatanyiriza hamwe bakajya mu ruhande ry’ukuri kandi bakagukomeraho bashikamye. Bityo bari gutuma umukumbi wose ugira imbaraga iwutera kunga ubumwe. INI 60.2

Nyuma y’aho mu mateka y’Itorero rya mbere, ubwo mu bice bitandukanye by’isi amatsinda menshi y’abizera yahanzwe nk’amatorero, imikorere y’Itorero yarushijeho kunonosorwa kugira ngo gahunda n’imikoranire myiza ibeho. Buri muntu wese yasabwaga gukora neza inshingano ye. Buri wese yagombaga gukoresha neza impano yahawe. Bamwe bahawe na Mwuka Muziranenge impano z’umwihariko:- ” ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza, n’abahawe impano zo gukiza indwara, n’abahawe gufasha abandi, n’abahawe gutwara, n’abahawe kuvuga indimi nyinshi.” 1Abakorinto 12:28. Nyamara aba bose bagombaga gukora bahuje inama. INI 60.3

“Icyakora, hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe; umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka, kugira ngo bose bafashwe. Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara, undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi: ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka. Nk’uko umubiri ari umwe, ukagira ingingo nyinshi, kandi nk’uko ingingo z’umubiri zose, n’ubwo ari nyinshi, ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari.” 1 Kor 12:4-12. INI 61.1

Abahamagariwe gukora nk’abayobozi mu Itorero ry’Imana ku isi bafite inshingano itoroshye. Mu gihe Imana ari yo yayoboraga, ubwo Mose yageragezaga kwikorera inshingano ziremereye cyane ku buryo mu kanya gato zari kumunanira, Yetiro yamugiriye inama yo gukora gahunda nziza yo gutanga inshingano. Yetiro yamugiriye inama ati: “Ube ari wowe mushyikirwa w’amagambo w’abantu n’Imana ujye ushyira Imana imanza zabo: kandi ujye ubigisha amategeko yayo n’ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n’imirimo bakwiriye gukora.” Yetiro yakomeje kumugira inama ko atoranya abantu bakora “nk’abatware b’ibihumbi, ab’amajana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.” Bagombaga “gucira abantu imanza ibihe byose,” Kuva 18:19-22. Ibi byari gutuma Mose yoroherezwa mu nshingano zamurushyaga cyane zo kwita ku bibazo byinshi byoroheje byashoboraga gukemurwa n’abafasha batoranyijwe mu bandi. INI 61.2

Igihe n’imbaraga by’abashyizwe n’Imana mu nshingano z’ubuyobozi mu Itorero, byagombye gukoreshwa mu bibazo by’ingutu bisaba ubwenge bw’umwihariko n’umutima wagutse. Ntabwo biri muri gahunda y’Imana ko aba bantu bagombye gukenerwa ngo bakemure ibibazo byoroheje byagombaga gukemurwa n’abandi babishoboye neza. Yetiro yagiriye Mose inama ati: “kandi urubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, ariko urubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni ho uziyorohereza umuruho na bo bazajya bafatanya nawe. Nugira utyo, Imana ikabigutegeka, uzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufite amahoro.” Kuva 18:22, 23. INI 61.3

Mu gukurikiza iyi nama “Mose atoranya mu Bisirayeli bose abashoboye ubucamenza, abaha gutwara abantu, bamwe ngo batware igihumbi, abandi ngo batware ijana ijana, abandi ngo batware mirongo itanu itanu, abandi ngo batware icumi icumi. Bakajya bacira abantu imanza ibihe byose: Imanza zikomeye bazizaniraga Mose, ariko izoroheje bakazica ubwabo.” Kuva 18:25, 26. INI 62.1

Nyuma y’aho ubwo Mose yatoranyaga abayobozi mirongo irindwi bo gufatanya nawe inshingano zo kuyobora nk’abafasha be, Mose yaritonze ahitamo abantu bafite icyubahiro, gusobanukirwa n’ubunararibonye. Mu byo yabwiye aba bakuru igihe cyo kubeza, yavuze bimwe mu biranga umuntu kugira ngo abashe kuba umuyobozi w’ubwenge mu Itorero. Mose yaravuze ati: “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera iz’umuntu na mwene wabo, cyangwa iz’umuntu n’umunyamahanga umusuhukiyeho. Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu; aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya; ntimugatinye amaso y’abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza.” Gutegeka kwa kabiri 1:16,17. INI 62.2

Umwami Dawidi, ari hafi kugera ku iherezo ry’ubwami bwe, yatongereye abari bafite inshingano ikomeye y’umurimo w’Imana muri icyo gihe. “Dawidi yateranije i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose, abatware b’imiryango n’abatware b’imitwe yakoreraga umwami bafata ibihe, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana n’abatware b’ibintu byose n’amatungo by’umwami n’abahungu be, n’inkone, n’abagabo b’abanyambaraga b’intwari bose.” Umwami w’umusaza yarabihanangirije ati, “Imbere y’Abisirayeli bose, ari ryo teraniro ry’Uwiteka, kandi imbere y’Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y’Uwiteka Imana yanyu.” 1Ngoma 28:1, 8. INI 62.3

Kuri Salomo, wahamagariwe inshingano ikomeye yo kuyobora, Dawidi yaramwihanangirije ati: ” Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya So, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze; kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose; numushaka, uzamubona, ariko numureka, azaguca iteka ryose. Nuko wirinde... shyiraho imbaraga ubikore.” 1 Ngoma 28:9, 10. INI 62.4

Aya mahame y’ubutungane n’ubutabera yagombaga gutwara abayobozi bo mu bwoko bw’Imana mu gihe cya Mose na Dawidi, ni nayo yagombaga gukurikizwa n’abahawe kwita ku Itorero rishya ry’Imana mu gihe cyo kwamamaza ubutumwa bwiza. Mu murimo wo gushyira ibintu muri gahunda mu matorero yose ndetse no gutoranya abantu bakwiriye bo gukora nk’abayobozi, intumwa zagendeye ku ngingo shingiro ziranga ubuyobozi zivugwa mu Byanditswe mu Isezerano rya Kera. Bakomeje gushyigikira ko umuntu uhamagariwe inshingano z’ubuyobozi mu Itorero agomba “kuba indakemwa, kubera ko ashinzwe ibintu byayo! Ntakwiye kuba mudakurwakwijambo cyangwa umunyamujinya, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umurwanyi cyagwa se umuntu wiruka ku nyungu zishingiye ku buhemu. Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi, kandi agakunda n’icyitwa icyiza cyose. Agomba kuba ashyira mu gaciro, ari intungane n’inyangamugayo kandi azi kwifata. Agomba kuba akomeye ku magambo adahinyuka ahuje n’ibyo yigishijwe. Ubwo nibwo azashobora gukomeza abandi akoresheje inyigisho zishyitse, kandi agatsinda abamugisha impaka.” Tito 1:7-9.(Bibiliya Ijambo ry’Imana). INI 62.5

Gahunda yari mu Itorero rya mbere rya Gikristo yatumye abarigize bakomeza gukorera hamwe nk’ingabo zatojwe imyifatire myiza zambaye intwaro z’Imana. Nubwo amatsinda y’abizera yari akwirakwiye hirya no hino, bose bari ingingo z’umubiri umwe; bagenda kumwe kandi bahuje. Igihe intonganya zavukaga mu Itorero ry’ahantu runaka nk’uko nyuma zavutse muri Antiyokiya n’ahandi maze abizera ntibashobore kubyumvikanaho hagati yabo, ntabwo bemeraga ko ibibazo nk’ibyo birema ibice mu Itorero. Ahubwo byajyanwaga mu nama rusange y’abizera bose yabaga igizwe n’abahagarariye abandi bavaga mu matorero y’ahantu hatandukanye hiyongeyeho intumwa, n’abakuru b’amatorero bafite inshingano z’ubuyobozi. Bityo, imbaraga za Satani zo gutera Itorero aho ryabaga riri hose zarwanyijwe n’uko bose bakoreraga hamwe, kandi imigambi y’umwanzi yo guca ibice no gusenya ikaburizwamo. INI 63.1

“Kuko Imana itari iy’umuvurungano; ahubwo ari iy’amahoro. Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera.” 1Abakorinto 14:33. Imana ishaka ko gahunda n’imigendekere y’uburyo ibintu bigomba gukorwa mu Itorero muri iki gihe bitatandukana n’uko byagendaga mu bihe bya kera. Ishaka ko umurimo wayo wajya mbere ugakorwa neza mu buryo bunonosoye kugira ngo iwushyireho ikimenyetso cy’uko iwemera. Umukristo agomba komatana n’undi, Itorero naryo rigafatanya n’irindi, umuntu ukorera Imana agakorana na Yo, buri mukozi wese akumvira Mwuka Muziranenge kandi bose bagashyira hamwe mu gushyira isi ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana. INI 63.2