IBYAKOZWE N’INTUMWA

9/59

IGICE CYA 8 - IMBERE Y’URUKIKO RUKURU RW’ABAYAHUDI

(Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 5:12-42)

Umusaraba wari igikoresho cyo gukorezaho isoni no kwiciraho urw’agashinyaguro, nyamara ni wo wazaniye isi ibyiringiro n’agakiza. Abigishwa bari abantu boroheje, nta butunzi cyangwa intwaro bari bafite uretse ijambo ry’Imana. Nyamara bambaye imbaraga za Kristo, bagiye kwamamaza inkuru itangaje yo kuvuka kwa Yesu n’umusaraba we ndetse batsinda ababarwanyaga bose. Nubwo batari bafite icyubahiro cy’isi no kumenyekana, bari intwari zo kwizera. Mu kanwa kabo hasohokaga amagambo mvajuru yanyeganyeje isi. INI 52.1

Muri Yerusalemu ahari haganje urwikekwe rukomeye kandi hakaba imyumvire iteye urujijo ku byerekeye uwari warabambwe nk’umugome, niho abigishwa bakomereje kuvuga amagambo y’ubugingo bashize amanga, babwira Abayahudi iby’umurimo wa Kristo, icyamuzanye, kubambwa kwe, kuzuka hamwe no kujyanwa mu ijuru kwe. Abatambyi n’abatware b’urusengero batangajwe no kumva ubuhamya bwumvikana kandi budakebakeba bw’intumwa. Imbaraga y’Umukiza wazutse yari yasutswe ku bigishwa kandi umurimo wabo ukagendana n’ibimenyetso n’ibitangaza byatumaga buri munsi abizeye biyongera. Iruhande y’inzira aho abigishwa banyuraga hose, abantu baryamishaga abarwayi “ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura, nibura igicucu cye kigere kuri bamwe.” (Ibyak 4:15). Aho hazanwaga n’abatewe n’abadayimoni. Imbaga y’abantu yarabakikizaga kandi abakiraga bateraga hejuru basingiza Imana kandi bagaha icyubahiro izina ry’Umucunguzi. INI 52.2

Abatambyi n’abatware b’urusengero babonye ko Kristo abarushije icyubahiro. Ubwo abasadukayo batizeraga umuzuko bumvaga intumwa zivuga ko Kristo yari yarazutse mu bapfuye, bararakaye cyane. Babonye ko niba intumwa zemerewe kubwiriza iby’Umukiza wazutse kandi zigakora ibitangaza mu izina rye, inyigisho yo kuvuga ko nta muzuko uzabaho yari kwangwa na bose maze igice cy’Abasadukayo kigasenyuka. Abafarisayo bo barakajwe n’uko inyigisho z’intumwa zari zigiye gusenya imihango ya kiyahudi kandi zigatuma ibitambo bita agaciro. INI 52.3

Kugeza icyo gihe, ibyo bagerageje byose kugira ngo bakome mu nkokora ubutumwa bw’abagishwa byabaye imfabusa, nyamara kuva ubwo Abasadukayo n’Abafarisayo bemeza ko ubutumwa bw’abigishwa bwahagarara kuko bwemezaga ko ari bo bishe Yesu. Abatambyi bazabiranyijwe n’uburakari, bahereyeko basumira Petero na Yohana babashyira mu nzu y’imbohe. INI 52.4

Abayobozi bo mu ishyanga ry’Abayahudi bari barananiwe gusohoza imigambi Imana yari ifitiye abantu yitoranyirije. Abo Uwiteka yari yarabikije ukuri kwe batatiye ishingano bahawe maze Imana itoranya abandi kugira ngo bakore umurimo wayo. Mu buhumyi bwabo, aba bayobozi bazabiranyijwe n’icyo bitaga uburakari bwera maze bahagurukira abarwanyaga inyigisho zabo bakundaga. Ntibashoboraga kwemera ko bishoboka ko bo ubwabo batasobanukiwe neza n’ijambo ry’Imana, cyangwa ko barisobanuye uko ritari cyangwa ngo bakoreshe Ibyanditswe uko bidakwiriye. Bakoraga nk’abantu badatekereza neza. Baravuze bati, “aba bigisha barimo bamwe b’abarobyi bafite burenganzira ki bwo kuvuga ibintu bihabanye n’inyigisho twigishije abantu?” Biyemeje guhagarika izo nyigisho maze abazamamazaga babashyira mu nzu y’imbohe. INI 53.1

Abigishwa ntibigeze baterwa ubwoba cyangwa ngo bacibwe intege n’ibyo bagiriwe. Mwuka Muziranenge yabibukije amagambo Kristo yavuze ati: “Umugaragu ntaruta shebuja. Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya: niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu na ryo bazaryitondera. Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we.” ” Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye.” Yohana 15:20-21; Yohana 16:2, 4 INI 53.2

Imana yo mu ijuru, Umutware ukomeye w’ibibaho byose, yitaye ku kibazo cyo gufungwa kw’abigishwa kuko abantu barwanyaga umurimo we. Nijoro marayika w’Umwami yakinguye inzugi z’inzu y’imbohe, abwira abigishwa ati: “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubugingo”. (Ibyak 5:19, 20). Iri tegeko ryari rinyuranye rwose n’amabwiriza yatanzwe n’abatware b’Abayahudi. Mbese abigishwa baba baravuze bati, ” Mbese dushobora gukora ibi tutarabaza abacamanza ngo baduhe uburenganzira?” Oya; Imana yari yarababwiye iti, “Nimugende”, maze barayumvira. “Binjira mu rusengero mu museke, barigisha.”Ibyak 5:21. INI 53.3

Ubwo Petero na Yohana bageraga ku bizera maze bakabasubiriramo uko umumalayika yabayoboye akabacisha hagati y’abasirikari barindaga inzu y’imbohe kandi akababwira gukomeza umurimo wari warahagaze, bagenzi babo baratangaye banarishima cyane. INI 53.4

Hagati aho, umutambyi mukuru n’abari bafatanyije na we “bahamagara abanyarukiko n’abakuru bose b’Abisirayeli” (Ibyak 5:21). Abatambyi n’abatware bari bariyemeje gushyira ku ntumwa icyaha cyo kwigomeka, bakanazirega kuba ari zo zishe Ananiya na Safira, ndetse n’ubugambanyi bwo kwambura abatambyi ubutware bwabo. Bizeraga ko ibi bizatuma abantu bahagurukira icyo kibazo maze bakagirira abigishwa nk’uko bari baragenje Yesu. Bari basobanukiwe ko abantu benshi batari baremeye inyigisho za Kristo bari barambiwe ubutegetsi bw’igitugu bw’abayobozi b’Abayahudi kandi bakifuza ko haba impinduka. Abatambyi batinyaga ko aba bantu batanyuzwe nibemera ukuri kwamamazwaga n’intumwa kandi bakemera ko Yesu ari we Mesiya, uburakari bw’abantu bose bwari kuba ku bayobozi mu by’idini, bityo akaba ari bo bagomba gusobanura iby’urupfu rwa Kristo. Biyemeje gufata ingamba zikomeye kugira ngo ibi bitaba. Igihe bahamagazaga imbohe kugira ngo zizanwe imbere yabo, batangajwe cyane no kubwirwa ko imiryango ya gereza bayisanze ikinze neza, abarinzi bahagaze imbere yayo nyamara ntaho wabona imbohe. INI 54.1

Mu kanya gato haje inkuru itangaje igira iti, “Dore, ba bantu mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu. Maze uwo mutware n’abasirikare baragenda, babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda, ngo batabatera amabuye.” Ibyak 5:25,26. INI 54.2

Nubwo intumwa zakuwe mu nzu y’imbohe mu buryo bw’igitangaza, ntabwo zari zirinzwe kugira ibyo zibazwa ndetse no guhanwa. Igihe Kristo yari kumwe nabo yari yarababwiye ati, “Ariko mwirinde; kuko bazabagambanira mu nkiko.” Mariko 13:9. Igihe Imana yabohererezaga umumarayika ngo abafungure, byari ikimenyetso cy’urukundo rwayo ndetse n’icyizere ibahaye ko iri hamwe nabo. Kuri bo iki cyari igihe cyo kubabazwa bazira Uwabahaye ubutumwa bwiza babwirizaga. INI 54.3

Mu mateka y’abahanuzi n’intumwa tuhasanga ingero zikomeye zo kuba indahemuka ku Mana. Aho kugira ngo bice amategeko y’Imana, abahamya ba Kristo bihanganiye gufungwa, kugirirwa nabi ndetse n’urupfu ubwarwo. Amateka yasizwe na Petero na Yohana, ni ay’ubutwari nk’andi ayo ari yo yose yabayeho mu gihe cyo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ubwo ku ncuro ya kabiri bari bahagaze imbere y’abantu bashakaga kubarimbura, nta bwoba, cyangwa gushidikanya kwigeze kugaragara mu magambo yabo no mu myifatire yabo. Igihe umutambyi mukuru yabazaga ati: “Ntitwabihanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha; murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!” Petero yarabasubije ati: “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.” (Ibyak 5:28, 29). Umumarayika uvuye mu ijuru ni we wabakuye mu nzu y’imbohe kandi anabategeka kujya mu rusengero kwigisha. Igihe bakurikizaga amabwiriza ya marayika bumviye itegeko ry’Imana kandi bakomeje kuryubahiriza batitaye ku cyo byari kubasaba cyose. INI 54.4

Mwuka Muziranenge yaje ku bigishwa maze abaregwaga bahinduka abarega, bashinja abanyarukiko kuba barishe Kristo. Petero yaravuze ati: “Imana ya sogokuruza yazuye Yesu, uwo mwishe mu mubambye ku giti. Imana yaramuzamuye, imushyira iburyo bwayo, ngo abe Ukomeye n’Umukiza, aheshe Abisirayeri kwihana no kubabarirwa ibyaha. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n’Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.” Ibyak 5:30-32. INI 55.1

Bityo Abayahudi barakajwe n’ayo magambo. Bahereyeko bafata icyemezo cyo gukoresha itegeko mu bubasha bwabo, kandi nta n’urundi rubanza rubayeho cyangwa ngo bahabwe uburenganzira n’abayobozi bakuru b’abaroma, bategeka ko izo mfungwa zicwa. Bari basanzwe bariho urubanza rw’amaraso ya Kristo, none ubwo bifuzaga cyane kwiyandurisha amaraso y’abigishwa be. INI 55.2

Ariko mu bari bagize urukiko, harimo umuntu umwe washoboye kumva ijwi ry’Imana ryumvikaniraga mu magambo y’intumwa. Uwo muntu yitwaga Gamaliyeli, umufarisayo w’inyangamugayo kandi wari umuhanga akaba n’umutegetsi wo hejuru. Yabonye ko intambwe mbi abatambyi bashaka gutera izagira ingaruka zikomeye. Mbere yo kugira icyo abwira abari aho, yasabye ko imfungwa zisohorwa. Yari azi neza abo yavuganaga nabo; kandi yari azi ko abishe Kristo batazabura gusohoza imigambi yabo. INI 55.3

Ababwirana ubwitonzi ati : ” Yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu. Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse, avuga yuko ari umuntu ukomeye; nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa abamwumviraga bose baratatana, bahinduka ubusa. Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa haduka Umunyagariraya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi, baramukurikira: na we aricwa, n’abamwumviraga bose baratatana. Kandi none ndababwira nti: ‘Muzibukire aba bantu, mubarekure: kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu, bizatsindwa: ariko nibiba bivuye ku Mana, ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.”Ibyak 5:35-39. INI 55.4

Abatambyi babonye ukuri kw’ibyo ababwiye bahera ko bemeranya na Gamaliyeli. Nyamara gupfukirana urwikekwe n’urwango rwabo ntibyari koroha. Bamaze gukubita intumwa no kuzikangisha urupfu kugira ngo ntizizongere na rimwe kubwiriza mu izina rya Yesu, bahera ko barazirekura ariko batabishaka. “Intumwa ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina. Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.” Ibyak 5:41, 42. INI 56.1

Mbere gato yo kubambwa kwa Kristo, yari yararaze abigishwa be amahoro ababwira ati: “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.” (Yohana 14:27). Aya mahoro ntabwo ari amahoro azanwa no gukora ibyo ab’isi bakora. Kristo ntiyigeze ashakira amahoro mu kuzura n’ikibi. Amahoro Kristo yasigiye abigishwa be n’ay’imbere mu mutima si ay’inyuma kandi aya mahoro yagombaga kuzabana n’abahamya be mu mvururu no mu makimbirane. INI 56.2

Kristo yivuzeho ati: ” Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi: sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” Matayo 10:34. Umwami w’Amahoro, ni we wari gutuma abantu batandukana. Uwari wazanywe no kwamamaza inkuru nziza no gushyira ibyiringiro n’ibyishimo mu mitima y’abana b’abantu, yashoje urugamba ruhatanira mu mutima rukabyutsa ibyifuzo bikomeye byo mu mutima w’umuntu. Aburira abayoboke be ati: “Mu isi mugira umubabaro.” ” Bazabafata, babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y’imbohe, babashyira abami n’abategeka, babahora izina ryanjye” ” Muzagambanirwa n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe, na bene wanyu n’incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe.” Yohana 16:33; Luka 21:12,16. INI 56.3

Ubu buhanuzi bwasohoye mu buryo bugaragara cyane. Agasuzuguro, umugayo n’ubugome bwose, ibyo Satani yashoboraga gushyira mu mitima y’abantu byageze ku bayoboke ba Yesu. Ibi kandi bizongera gusohora mu buryo bukomeye kuko umutima wa kamere ukiri umwanzi w’amategeko y’Imana kandi ntuzigera wumvira ibyo awutegeka. Muri iki gihe, abantu ntibumvira amahame ya Kristo kuruta uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa. Urwango rwatumye habaho urusaku ngo, “Nabambwe!Nabambwe!”, akaba ari narwo rwatumye abigishwa batotezwa, ruracyakorera mu batumvira Imana. Umwuka umwe nk’uwatumye, mu Bihe by’Umwijima, abagabo n’abagore bafungwa, bagacirirwa mu mahanga ndetse bakicwa, umwuka wateguye iyicarubozo ryakorwaga n’Urukiko rw’Itorero Gatorika ry’i Roma rwahanaga abataremeraga inyigisho zaryo, umwuka wateguye kandi ushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe Mutagatifu Barutolomayo kandi ukenyegeza umuriro ahitwa Smithfield; uwo mwuka uracyakoresha imbaraga yuzuye urwango mu mitima itarahindutse mishya. Amateka y’ukuri kuva kera yigaragaje nk’intambara hagati y’icyiza n’ikibi. Umurimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza wakomeje gutera imbere muri iyi si ubangamiwe no kurwanywa, kwicwa, kuba mu kaga kenshi no kubabazwa. INI 56.4

Imbaraga yatumaga abantu bo mu gihe cyashize bemera gutotezwa bazira Kristo yari iyihe? Iyo mbaraga yari ubumwe bari bafitanye n’Imana, Mwuka Muziranenge na Kristo. Kunengwa no gutotezwa byatandukanyije benshi n’incuti zo ku isi nyamara ntibyigeze bibatandukanya n’urukundo rwa Kristo. Nta na rimwe umuntu ugeragezwa n’umugaru w’iyi si akundwa n’Umukiza we nk’igihe arenganywa azira ukuri. Kristo yaravuze ati, ” Nanjye nzamukunda mwiyereke.” (Yohana 14:21). Igihe umwizera ahagaze imbere y’inkiko z’iyi si kubera ukuri, Kristo amuhagarara iruhande. Igihe ari mu nzu y’imbohe, Kristo aramwiyereka kandi agakomeresha umutima we urukundo rwe. Igihe yicwa azira Kristo, Umukiza aramubwira ati, “Bashobora kwica umubiri ariko ko ntacyo bashobora gutwara ubugingo.” “Nimuhumure, nanesheje isi.” “Ntutinye, kuko ndi kumwe nawe; ntukihebe, kuko ndi Imana yawe; nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara; kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ni ko gukiranuka kwanjye.” Yohana 16:33, Yesaya 41:10. INI 57.1

“Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi Siyoni, utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, ni ko Uwiteka agota abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose.” ” Azacungura ubugingo bwabo abukize agahato n’urugomo; kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.” Zaburi 125:1, 2; Zaburi 72:14. INI 57.2

” Uwiteka Nyiringabo azabarinda; …Uwiteka Imana yabo izabakiza nk’ukiza umukumbi w’abantu be: bazamera nk’amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y’igihugu cye.” Zekariya 9: 15,16. INI 57.3