IBYAKOZWE N’INTUMWA
IGICE CYA 10 - UMUKRISTO WA MBERE WAHOWE UKWIZERA KWE
(Iki gice gishingiye mu Byakowe n’Intumwa 6:5-15;7.)
Sitefano wari uwa mbere mu badiyakoni barindwi, yari umuntu wuzuye ubutungane no kwizera. Nubwo yari Umuyahudi kavukire, yavugaga ikigereki kandi yari amenyereye imico n’imyitwaririre y’abagereki. Kubera iyi mpamvu yagize amahirwe yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu nsengero z’Abayahudi bavugaga ikigereki. Yagiraga umurava mu gukorera Kristo kandi yavugaga ibyo kwizera kwe ashize amanga. Abigisha bakuru n’abazobereye mu mategeko bagiye impaka nawe mu ruhame batekereza ko bari bumutsinde bitabagoye, “nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n’Umwuka bimuvugisha.”Ibyak 6:10. INI 64.1
Ntabwo yavuganaga imbaraga ya Mwuka Muziranenge gusa, ahubwo byanagaragaraga ko yize ubuhanuzi kandi akaba asobanukiwe iby’amategeko. Yashoboye kurwanirira ukuri yigishaga maze atsinda abamurwanyaga. Isezerano ryasohorejwe kuri we rigira riti, “Nuko mumaramaze mu mitima yanyu yuko mutazashaka ibyo mwireguza, icyo gihe kitaragera: kuko nzabaha ururimi n’ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda.” Luka 21:14,15. INI 64.2
Abatambyi n’abategetsi babonye imbaraga yakoreshaga Sitefano mu kubwiriza bamwanga urunuka. Aho kugira ngo bicishe bugufi bumvire ukuri yababwiraga, biyemeje kumucecekesha bamwishe. Ibihe byinshi bari barahaye ruswa abategetsi b’Abaroma kugira ngo babahe uburenganzira bwo guca imanza no kwica imfungwa nk’uko byari mu muco w’igihugu cyabo. Abanzi ba Sitefano ntibashidikanyije ko bashobora kumwica bakoresheje iyo nzira batikururiye ingorane. Bahisemo kwirengera ingaruka zari kubaho maze baherako baramufata bamuzana imbere y’abagize urukiko rukuru ry’Abayahudi kugira ngo acirwe urubanza. INI 64.3
Abahanga b’Abayahudi baturutse hirya no hino barahamagawe kugira ngo bavuguruze ibyo iyo mbohe yavugaga. Sawuli w’i Taruso nawe yari ahari kandi agira uruhare rukomeye mu kurwanya Sitefano. Yakoresheje imvugo ye nziza n’ubwenge bw’abigisha bakuru maze avuga ibintu bikomeye muri urwo rubanza, yemeza abantu ko Sitefano yigisha inyigisho ziyobya kandi ziteza akaga. Nyamara Pawulo yabonye muri Sitefano umuntu usobanukiwe neza n’umugambi w’Imana wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu yandi mahanga. INI 64.4
Kubera ko abatambyi n’abategetsi batashoboraga gutsinda ubwenge bwa Sitefano, biyemeje kumutangaho urugero. Kugira ngo bimare urwango rukomeye bari bamufitiye, bari gukangisha abandi bantu bakababuza gukurikiza imyizerere ya Sitefano. Baguriye abahamya b’ibinyoma kugira ngo bemeze ko bamwumvise avuga amagambo asebya urusengero n’amategeko. Abo bahamya b’ibinyoma baravuze bati: “Twamwumvise avuga ati, ‘ Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.”Ibyak 6:16. INI 65.1
Igihe Sitefano yahagararaga imbere y’abacamanza kugira ngo asubize ibirego yaregwaga byo gutuka Imana, mu maso he harabagiranye ubwiza bw’Imana maze, “ Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye babona mu maso ha Sitefano hasa n’aha marayika.” Ibyak 6:15. Abantu benshi babonye uyu mucyo bahinze umushyitsi bipfuka mu maso ariko abategetsi bo bakomeje kwinangira mu kutizera n’urwikekwe. INI 65.2
Igihe Sitefano yasabwaga kugira icyo avuga kuri ibyo birego aregwa, yatangiye kwisobanura mu ijwi ryiza kandi rituje rwumvikaniraga abari muri icyo cyumba cy’urukiko. Yireguje amagambo yakoze ku mitima y’abari aho bose, atangira abibutsa amateka y’ubwoko bw’Imana bwatoranijwe. Yaberetse ko asobanukiwe neza amateka y’Abayahudi ndetse n’ubusobanuro bwayo mu by’umwuka bwigaragarije muri Kristo. Yabasubiriyemo ubuhanuzi bwa Mose bwaganishaga kuri Mesiya buvuga buti: “ Uwiteka Imana yanyu, azabahagurukiriza umuhanuzi, uvuye muri bene wanyu umeze nkanjye, muzamwumvire.” Yashyize ahagaragara ukuba indahemuka kwe ku Mana no ku myizerere ya Kiyahudi, ari nako yerekanaga ko amategeko Abayahudi biringiraga ko yabahesha agakiza atigeze ashobora gukiza Abisiraheli kuyoboka ibigirwamana. Yahuje Yesu Kristo n’amateka yose y’Abayahudi. Yababwiye ku iyubakwa ry’urusengero rwubatswe na Salomo ndetse no ku magambo yavuzwe na Salomo na Yesaya bagira bati, ” Imana kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu; nk’uko umuhanuzi yabivuze ati, ‘Ijuru ni intebe yanjye, isi nayo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki ? Kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye.’”Yesaya 66:1-2 INI 65.3
Sitefano ageze kuri iyi ngingo, abantu barivivose. Igihe yerekanaga aho Kristo ahuriye n’ubuhanuzi ndetse avuze n’iby’urusengero, umutambyi yerekana umubabaro bya nyirarureshwa aherako atanyura ikanzu ye. Kuri Sitefano, iki gikorwa cyari ikimenyetso cy’uko mu gihe gito agiye gucecekeshwa by’iteka ryose. Abonye uburyo barwanya ibyo avuga amenya ko ari gutanga ubuhamya bwe bwa nyuma. Nubwo ikibwirizwa cye yari akigeze hagati, uwo mwanya yahise agisoza. INI 65.4
Yahise ahagarika kuvuga iby’amateka maze ahindukirira abacamanza bari bazabiranyijwe n’uburakari aravuga ati, ” Yemwe abatagonda ijosi, mwe abatakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza banyu bakoraga, ni ko namwe mukora. Ni nde mu bahanuzi ba sekuruza banyu batarenganyije? Bishe abavuze ibyo kuza kwa wa mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica: kandi ari mwe mwahawe amategeko n’abamarayika, ntimwayitondera.” Ibyak 7:51-53. INI 66.1
Kubera aya magambo, abatambyi n’abategetsi bazabiranyijwe n’uburakari. Bifashe nk’inyamaswa ishaka umuhigo nta bumuntu bubagaragaraho maze basumira Sitefano bahekenya amenyo. Sitefano abonye ubugome bamurebanaga, abona ko ibye birangiye ariko ntiyadohoka. Kuri we gutinya urupfu byari byamushizemo. Uburakari bw’abatambyi n’urusaku rw’ikivunge cy’abantu bari aho ntibyigeze bimutera ubwoba. Ibyari imbere ye byaje kuyoyoka bisimburwa n’iyerekwa. Yabonye amarembo y’ijuru akinguye maze yitegereje abona ubwiza bwo mu ijuru na Kristo ameze nk’uhagurutse ku ntebe yiteguye gukomeza umugaragu we. Sitefano avuga n’ijwi ryo kunesha ati: “ Dore, mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’Umuntu ahagaze iburyo bw’Imana”. Ibyak 7:56. INI 66.2
Ubwo yarondoraga ibyiza yari ahanze amaso, byatumye abanzi be bananirwa kubyihanganira. Bizibye amatwi kugira ngo batumva ibyo yababwiraga, “ basakuza cyane, bamugwirira icyarimwe, baramukurubana bamuvana mu murwa. ” Ibyak 7:58. “ Bakimutera amabuye, arambaza, aravuga ati: “MwamiYesu, akira umwuka wanjye.” Arapfukamana, avuga ijwi rirenga ati: ‘Mwami, ntubabareho icyi cyaha.’ Amaze kuvuga atyo, arasinzira.” Ibyak 7:59, 60. INI 66.3
Nta rubanza rukurikije amategeko bigeze bamucira ahubwo abategetsi b’Abaroma bahawe ruswa y’amafaranga menshi kugira ngo badakora iperereza kuri icyo kibazo. Ukwicwa kwa Sitefano azira ukwizera kwe byakoze ku mitima y’ababibonye bose. Urwibutso rw’ikimenyetso cy’Imana cyagaragaye mu maso ye n’amagambo ye yakabakabye imitima y’abayumvise; byasigaye mu bitekerezo by’ababibonye kandi bihamya ukuri yari yarababwiye. Urupfu rwe rwari ikigeragezo gikomeye ku Itorero, ariko rwabaye intandaro yo guhinduka kwa Sawuli kubera ibyo yari yabonye kuri Sitefano; ari ukwizera kwe, kudacogora n’ubwiza bwari bwaragaragaye mu maso he; bitashoboraga gusibangana mu bitekerezo bye. INI 66.4
Mu rubanza n’urupfu rwa Sitefano, Sawuli yabigizemo umwete wuzuye umujinya ukabije. Nyuma y’aho yaje kurakazwa n’uko umutima we wamwemeje ukuntu Imana yahesheje Sitefano icyubahiro mu gihe abantu bo bamusuzuguraga. Sawuli yakomeje gutoteza Itorero ry’Imana, agahiga abantu bayo, akabasanga mu mazu yabo, maze akabashyira abatambyi n’abategetsi kugira ngo babafunge kandi babice. Umuhati we mu gukora iri totezwa wateye ubwoba bwinshi Abakristo b’i Yerusalemu. Ntacyo abayobozi b’Abaroma bakoze kugira ngo bahagarike icyo gikorwa cy’ubugome maze bagafasha Abayahudi rwihishwa kugira ngo biyunge nabo kandi babayoboke. INI 67.1
Nyuma y’urupfu rwa Sitefano, Sawuli yatorewe kuba umwe mu bagize urukiko rukuru rw’Abayahudi bitewe n’uruhare yagize muri icyo gikorwa. Yamaze igihe ari igikoresho cya Satani mu kurwanya Umwana w’Imana. Nyamara bidatinze, uyu warenganyaga ubwoko bw’Imana yari agiye gukoreshwa mu kubaka Itorero yasenyaga. Urusha Satani imbaraga yari yaratoranyirije Sawuli kuzasimbura Sitefano wishwe. Sawuli kandi yari yaratoranyirijwe kuzabwiriza no kuzababazwa azira izina rya Yesu ndetse akanamamaza inkuru nziza y’agakiza kabonerwa mu maraso ye. INI 67.2